UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 18-19
Ntukibere igisitaza cyangwa ngo usitaze abandi
Yesu yakoresheje imigani yerekana ko kwibera igisitaza cyangwa gusitaza abandi ari bibi cyane.
Ijambo ‘igisitaza’ ryerekeza ku kintu gituma umuntu ateshuka, agakora ikintu kibi cyangwa akagwa mu cyaha
Umuntu ubera abandi igisitaza, icyamubera kiza ni uko yahambirwa urusyo runini ku ijosi maze akarohwa mu nyanja
Urusyo n’ingasire
Yesu yagiriye abigishwa be inama yo guca ikiganza cyabo cyangwa kunogora ijisho ryabo, mu gihe babona ko byababera igisitaza
Byaba byiza umuntu yigomwe ibintu yakundaga akazabona Ubwami bw’Imana, aho kubigumana akazajugunywa muri Gehinomu igereranya kurimbuka
Ni iki gishobora kumbera igisitaza? Nakwirinda nte kwibera igisitaza cyangwa gusitaza abandi?