UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 22-23
Jya wumvira amategeko abiri akomeye kuruta ayandi
Ukurikije ibivugwa muri Matayo 22:36-39, reba impamvu zavuzwe hasi aha zituma tujya mu materaniro, maze uzitondeke ukurikije iy’ingenzi:
Guterwa inkunga
Gutera inkunga abavandimwe bacu
Gusenga Yehova no kugaragaza ko tumukunda
Kuki twagombye kujya mu materaniro niyo twaba twumva tunaniwe cyane ku buryo tutari bukurikire neza?
Ni iki kindi twakora kugira ngo tugaragaze ko twumvira amategeko abiri akomeye kuruta ayandi?