ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr18 Werurwe pp. 1-5
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2018
  • Udutwe duto
  • 5-11 WERURWE
  • 12-18 WERURWE
  • 19-25 WERURWE
  • 26 WERURWE–1 MATA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2018
mwbr18 Werurwe pp. 1-5

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

5-11 WERURWE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 20-21

“Umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu”

nwtsty, amafoto

Isoko

Amasoko amwe n’amwe, urugero nk’iriri kuri iyi foto, yabaga ari ku muhanda. Abacuruzi batandikaga ibicuruzwa byinshi mu muhanda, ku buryo utapfaga kubona aho unyura. Abantu bahaguraga ibikoresho byo mu rugo, ibibumbano, ibintu bihenze bikoze mu birahuri n’ibyokurya. Bajyaga guhaha buri munsi kubera ko nta firigo bagiraga. Umuntu wabaga yaje guhaha yashoboraga kumenya amakuru ayabwiwe n’abacuruzi cyangwa abandi bantu, abana bakahakinira n’abadafite akazi bakahategerereza ko hari uwakabaha. Yesu yakirije umuntu ku isoko kandi na Pawulo yajyaga ahabwiriza (Ibk 17:17). Ariko abanditsi n’Abafarisayo bari abibone kandi bakundaga kwibonekeza no kuramukirizwa mu masoko.

nwtsty, ibisobanuro, Mt 20:20, 21

nyina wa bene Zebedayo: Uyu ni nyina wa Yakobo na Yohana bari intumwa za Yesu. Ivanjili ya Mariko ivuga ko Yakobo na Yohana ari bo begereye Yesu kugira ngo bagire icyo bamusaba. Uko bigaragara ni bo bagize icyo gitekerezo, ariko babinyuza kuri nyina witwaga Salome, ushobora kuba wari nyina wabo wa Yesu.—Mt 27:55, 56; Mr 15:40, 41; Yh 19:25.

umwe iburyo bwawe undi ibumoso bwawe: Iburyo n’ibumoso bigereranya icyubahiro n’ububasha, ariko iburyo ni ho hagaragaza umwanya ukomeye kuruta iyindi.—Zb 110:1; Ibk 7:55, 56; Rm 8:34.

nwtsty, ibisobanuro, Mt 20:26

umukozi: Cyangwa “umugaragu.” Akenshi Bibiliya ikoresha ijambo ry’Ikigiriki di·aʹko·nos ishaka kuvuga umuntu ukomeza gukorera abandi yicishije bugufi. Iryo jambo ryerekeza kuri Kristo (Rm 15:8), abakozi cyangwa abagaragu ba Kristo (1Kr 3:5-7; Kl 1:23), abakozi b’itorero (Fp 1:1; 1Tm 3:8), abagaragu (Yh 2:5, 9) n’abategetsi (Rm 13:4).

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Mt 21:9

turakwinginze, kiza: Mu Kigiriki “Hosanna.” Iryo jambo ry’Ikigiriki rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo risobanurwa ngo: “Turakwinginze, kiza.” Aha iryo jambo ryakoreshejwe binginga Imana ngo itange agakiza cyangwa gutsinda. Rishobora no guhindurwamo ngo: “Turakwinginze ha agakiza . . . ” Byageze aho iryo ijambo rikajya rikoreshwa mu masengesho no gusingiza Imana. Ijambo ry’Igiheburayo rifitanye isano n’iryo, riboneka muri Zb 118:25, ikaba ari imwe muri za Zaburi zitwa Hallel zaririmbwaga mu gihe cya Pasika. Ni yo mpamvu icyo gihe ayo magambo yahise aza mu bwenge bw’abantu. Bumwe mu buryo Imana yashubijemo iryo sengesho ryasabaga gukiza Mwene Dawidi, ni uko yamuzuye. Muri Mt 21:42 Yesu yasubiyemo amagambo avugwa muri Zb 118:22, 23, maze ayerekeza kuri Mesiya.

Mwene Dawidi: Aya magambo agaragaza ko bemeraga igisekuru cya Yesu kandi ko ari we Mesiya wari warasezeranyijwe.

jy 244 par. 4-6

Akoresha igiti cy’umutini kugira ngo yigishe isomo ku birebana no kwizera

Ariko se, kuki Yesu yatumye icyo giti cyuma? Yagaragaje impamvu yabimuteye mu gisubizo yatanze agira ati “ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kandi ntimushidikanye, mutakora icyo nkoreye uyu mutini gusa, ahubwo mwashobora no kubwira uyu musozi muti ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja’; kandi byaba. Ibintu byose muzasaba mu isengesho mufite ukwizera, muzabihabwa” (Matayo 21:21, 22). Yongeye gusubiramo igitekerezo yari yashimangiye mbere yaho, avuga ko ukwizera gushobora kwimura umusozi.—Matayo 17:20.

Bityo rero, igihe Yesu yatumaga igiti cy’umutini cyuma, yigishije isomo rikomeye ry’uko ari ngombwa kwizera Imana. Yaravuze ati “ibintu byose musabye mu isengesho, mujye mwizera ko mwamaze no kubibona rwose, kandi muzabihabwa” (Mariko 11:24). Iryo ni isomo rikomeye ku bigishwa ba Yesu bose! Kandi by’umwihariko ryari rikwiriye ku ntumwa, kubera ko nyuma y’igihe gito zari guhangana n’ibigeragezo bikaze. Ariko kandi, kuba icyo giti cy’umutini cyarumye hari ikindi bihuriyeho n’ukwizera.

Ishyanga rya Isirayeli ryari rimeze nk’icyo giti cy’umutini kuko ryagaragaraga uko ritari. Abaturage b’iryo shyanga bari baragiranye isezerano n’Imana, kandi bashobora kuba baragaragaraga nk’abakurikiza Amategeko yayo. Icyakora iryo shyanga muri rusange ryagaragaye ko ritagiraga ukwizera kandi ko riteraga imbuto nziza. Ryanze no kwemera Umwana w’Imana! Bityo, igihe Yesu yatumaga icyo giti cy’umutini kiteraga imbuto cyuma, yagaragaje uko byari kuzagendekera iryo shyanga riteraga imbuto, kandi ritari rifite ukwizera.

12-18 WERURWE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 22-23

“Jya wumvira amategeko abiri akomeye kuruta ayandi”

nwtsty, ibisobanuro, Mt 22:37

umutima: Iyo iri jambo rikoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo, ubusanzwe riba ryerekeza ku muntu w’imbere. Ariko iyo rikoreshejwe riri kumwe n’ijambo “ubugingo” n’“ubwenge,” riba rishaka kwerekeza ku byiyumvo by’umuntu n’ibyifuzo bye. Amagambo atatu yakoreshejwe muri uwo murongo (umutima, ubugingo n’ubwenge) ntafite ibisobanuro bitandukanye; ahubwo asobanura kimwe kandi ashimangira igitekerezo cy’uko tugomba gukunda Imana mu buryo bwuzuye.

ubugingo: Cyangwa “umuntu wese uko yakabaye.”

ubwenge: Ni ukuvuga ubushobozi bwo gutekereza. Umuntu agomba gukoresha ubwenge bwe kugira ngo amenye Imana kandi arusheho kuyikunda (Yh 17:3; Rm 12:1). Ayo magambo yakuwe mu Gut 6:5. Mu mwandiko w’umwimerere w’Igiheburayo hakoreshejwe amagambo atatu, ari yo “umutima, ubugingo n’imbaraga.” Icyakora, mu mwandiko w’Ikigiriki w’Ivanjili ya Matayo, hakoreshejwe ijambo “ubwenge” aho gukoresha “imbaraga.” Hari impamvu zishobora kuba zaratumye hakoreshwa amagambo atandukanye. Iya mbere: Nubwo mu Giheburayo cya kera hatarimo ijambo “ubwenge,” igitekerezo cyumvikanishwa n’iryo jambo akenshi cyabaga gikubiye mu ijambo ry’Igiheburayo risobanurwa ngo “umutima.” Iyo iryo jambo rikoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo, riba ryerekeza ku muntu w’imbere, hakubiyemo imitekerereze ye, ibyiyumvo bye, imyifatire ye n’impamvu zituma akora ibintu (Gut 29:4; Zb 26:2; 64:6; reba ibisobanuro by’ijambo umutima muri uyu murongo). Ni yo mpamvu, aho umwandiko w’Igiheburayo ukoresha ijambo “umutima,” Bibiliya y’Ikigiriki ya Septante ikoresha ijambo ry’Ikigiriki risobanura “ubwenge” (It 8:21; 17:17; Img 2:10; Ye 14:13). Indi mpamvu ishobora kuba yaratumye Matayo akoresha ijambo ry’Ikigiriki risobanura “ubwenge” aho gukoresha irisobanura “imbaraga” igihe yasubiragamo amagambo yo mu Gut 6:5, ni uko ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “imbaraga” rishobora kumvikanisha imbaraga z’umubiri n’izo mu bwenge cyangwa ubushobozi bwo gutekereza. Uko byaba byaragenze kose, kuba amagambo y’Igiheburayo n’ay’Ikigiriki ashobora kumvikanisha igitekerezo kimwe, byadufasha gusobanukirwa impamvu abanditsi b’Amavanjili batakoresheje amagambo amwe igihe basubiragamo amagambo yo mu Gutegeka kwa Kabiri.

nwtsty, ibisobanuro, Mt 22:39

Irya kabiri: Muri Mt 22:37 harimo amagambo Yesu yashubije Umufarisayo. Ariko muri uyu murongo, Yesu ntiyamushubije ikibazo yamubajije gusa, ahubwo yongeyeho n’itegeko rya kabiri (Lw 19:18). Yamwigishije ko ayo mategeko yombi adatana kandi ko ari yo Amategeko yose n’ibyahanuwe bishingiyeho.—Mt 22:40.

mugenzi wawe: Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “mugenzi wawe” (risobanura “umuntu uri hafi yawe”) ntiryumvikanisha gusa igitekerezo cy’abantu batuye hafi yawe. Rishobora no kumvikanisha umuntu wese mugira icyo muhuriraho.—Lk 10:29-37; Rm 13:8-10.

nwtsty, ibisobanuro, Mt 22:40

Amategeko . . . ibyahanuwe: “Amategeko” yerekeza ku bitabo byo muri Bibiliya, kuva mu Ntangiriro kugeza mu Gutegeka kwa Kabiri. “Ibyahanuwe” ni ibitabo by’ubuhanuzi byo mu Byanditswe by’Igiheburayo. Icyakora, iyo ayo magambo akoreshejwe ari kumwe, aba yerekeza ku Byanditswe by’Igiheburayo byose uko byakabaye.—Mt 7:12; 22:40; Lk 16:16.

bishingiyeho: Inshinga y’Ikigiriki isobanura “kumanika ku,” aha ngaha yakoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo isobanura “ikintu gishingiye ku kindi.” Bityo Yesu yavuze ko Ibyanditswe by’Igiheburayo, hakubiyemo n’Amategeko Icumi, byose bishingiye ku rukundo.—Rm 13:9.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Mt 22:21

ibya Kayisari mubihe Kayisari: Muri aya magambo ya Yesu aboneka no mu nkuru nk’iyo yo muri Mr 12:17 no muri Lk 20:25, ni ho honyine yavuze Umwami w’abami w’Umuroma. “Ibya Kayisari” bikubiyemo kwishyura imirimo dukorerwa na leta ndetse no kubaha abategetsi no kubagandukira uko bikwiriye.—Rm 13:1-7.

iby’Imana mubihe Imana: Bikubiyemo gusenga Yehova n’umutima wacu wose, tukamukunda n’ubugingo bwacu bwose, tukamwumvira muri byose kandi tukamubera indahemuka.—Mt 4:10; 22:37, 38; Ibk 5:29; Rm 14:8.

nwtsty, ibisobanuro, Mt 23:24

muminina umubu ariko ingamiya mukayimira bunguri: Umubu wari umwe mu dusimba duto cyane na ho ingamiya ikaba mu nyamaswa nini Abisirayeli babonaga ko bihumanye (Lw 11:4, 21-24). Yesu yakoresheje imvugo ikabiriza irimo no kuninura, igihe yavugaga ko abayobozi b’amadini bamininaga ibyo banywaga kugira ngo badahumanywa n’umubu, nyamara bakirengagiza ibintu bikomeye byo mu Mategeko, byagereranywa no kumira bunguri ingamiya.

19-25 WERURWE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 24

“Mukomeze kuba maso muri iyi minsi y’imperuka”

it-2 279 par. 6

Urukundo

Urukundo rushobora gukonja. Igihe Yesu Kristo yabwiraga abigishwa be ibintu byari kuzabaho, yavuze ko urukundo (a·gaʹpe) rw’abantu benshi bavuga ko bemera Imana rwari gukonja (Mt 24:3, 12). Intumwa Pawulo yavuze ko kimwe mu byari kuranga ibihe bigoye byari kubaho, ari uko abantu bari kuba “bakunda amafaranga” (2Tm 3:1, 2). Biragaragara ko umuntu ashobora kudakomeza kugendera ku mahame akiranuka n’urukundo yari afite rukagenda rucogora. Ibyo bigaragaza ko tugomba gutekereza ku Ijambo ry’Imana no kwemera ko amahame y’Imana atuyobora kugira ngo tugire urukundo kandi turwongere.—Ef 4:15, 22-24.

w99 15/11 19 par. 5

Mbese, Usohoza Inshingano Ufite Imbere y’Imana?

5 Yesu Kristo yerekeje ku bihe biruhije turimo agira ati “uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba: kuko, nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure; bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge: ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose: ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba” (Matayo 24:37-39). Kurya no kunywa nta kibi kirimo iyo bikozwe mu rugero, kandi gushyingiranwa ni gahunda yatangijwe n’Imana ubwayo (Itangiriro 2:20-24). Ariko kandi, niba tubona ko imihihibikano isanzwe y’ubuzima ari yo yahindutse ikintu cy’ingenzi kidushishikaza kuruta ibindi byose, kuki ibyo bintu tutabishyira mu isengesho? Yehova ashobora kudufasha gukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, gukora ibyo gukiranuka no gusohoza inshingano dufite imbere ye.—Matayo 6:33; Abaroma 12:12; 2 Abakorinto 13:7.

jy 259 par. 4

Intumwa zisaba ikimenyetso

Yavuze ko abigishwa be bazakenera gukomeza kuba maso kandi bakitegura. Yesu yatanze urundi rugero rutsindagiriza ko ari ngombwa kuzirikana uwo muburo, agira ati “mumenye iki: nyir’inzu aramutse amenye igihe umujura ari buzire nijoro, yakomeza kuba maso maze ntamwemerere gucukura inzu ye ngo yinjiremo. Ku bw’ibyo rero, namwe muhore mwiteguye, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”—Matayo 24:43, 44.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Mt 24:8

kuramukwa: Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kuramukwa” ryumvikanisha umubabaro mwinshi umugore agira iyo agiye kubyara. Muri uyu murongo iryo jambo ryerekeza ku mibabaro, imihangayiko n’agahinda muri rusange. Nanone rishobora kugaragaza ko imibabaro n’ibibazo bizagenda birushaho kwiyongera mbere y’uko umubabaro ukomeye uvugwa muri Mt 24:21 utangira, mbese nk’uko ibise bigenda byiyongera iyo umugore agiye kubyara.

nwtsty, ibisobanuro, Mt 24:20

mu gihe cy’imbeho: Icyo gihe cyabaga ari igihe k’imvura nyinshi, imyuzure n’ubukonje bwinshi, ku buryo gukora ingendo, kubona ibyokurya n’aho kwikinga byari kuba bigoye.—Ezr 10:9, 13.

ku isabato: Mu turere tumwe na tumwe, nko muri Yudaya, bari barashyizeho amategeko menshi yari ashingiye ku itegeko ryo kuziririza Isabato, ku buryo byari kugora umuntu gukora urugendo rurerure no kwikorera imitwaro. Nanone, ku munsi w’Isabato amarembo y’umugi yabaga afunze.—Reba mu Ibk 1:12 n’Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana umugereka wa 16.

26 WERURWE–1 MATA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 25

“Mukomeze kuba maso”

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w15 15/3 27 par. 7

Dushyigikire mu budahemuka abavandimwe ba Kristo

7 Ubu dusobanukiwe neza umugani w’intama n’ihene. Ku birebana n’abavugwa muri uwo mugani abo ari bo, tuzi ko “Umwana w’umuntu” ari Yesu, Umwami. Abo Yesu yise ‘abavandimwe be’ ni abagabo n’abagore basutsweho umwuka bazafatanya na we gutegeka mu ijuru (Rom 8:16, 17). “Intama” n’“ihene” bigereranya abantu bo mu mahanga yose. Abo ntibasutsweho umwuka wera. Bite se ku birebana n’igihe urubanza ruzabera? Urwo rubanza ruzaba ahagana ku iherezo ry’umubabaro ukomeye ugiye kuza. Twavuga iki se ku birebana n’impamvu bamwe bazitwa intama abandi bakitwa ihene? Ibyo bizaterwa n’uko bazaba barafashe abavandimwe ba Kristo bakiri ku isi. Dushimira Yehova ko yagiye adufasha gusobanukirwa uwo mugani n’indi bifitanye isano iri muri Matayo igice cya 24 n’icya 25.

w09 15/10 16 par. 16-18

“Muri incuti zanjye”

16 Niba ufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, ni gute wagaragaza ko uri incuti y’abavandimwe ba Kristo? Nimucyo dusuzume uburyo butatu gusa. Ubwa mbere ni ukwifatanya mu murimo wo kubwiriza n’umutima wacu wose. Kristo yategetse abavandimwe be kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose (Mat 24:14). Icyakora, abavandimwe ba Kristo bakiri ku isi muri iki gihe baramutse badafashijwe na bagenzi babo bagize izindi ntama, gusohoza iyo nshingano byabagora. Mu by’ukuri, igihe cyose abagize izindi ntama bari mu murimo wo kubwiriza, baba bafasha abavandimwe ba Kristo gusohoza inshingano yabo yera. Kristo n’abagize itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge baha agaciro cyane icyo gikorwa kigaragaza ko turi incuti zabo.

17 Uburyo bwa kabiri abagize izindi ntama bashobora gufashamo abavandimwe ba Kristo, ni ugutanga impano z’amafaranga yo gushyigikira umurimo wo kubwiriza. Yesu yateye abagishwa be inkunga yo kwishakira incuti bakoresheje “ubutunzi bukiranirwa” (Luka 16:9). Ibyo ntibishaka kuvuga ko hari ikiguzi twatanga kugira ngo tube incuti za Yesu cyangwa iza Yehova. Ahubwo, iyo dukoresheje ubutunzi bwacu kugira ngo duteze imbere inyungu z’Ubwami, ntituba tugaragaje urukundo mu magambo gusa, ahubwo tuba tunarugaragaje “mu bikorwa no mu kuri” (1 Yoh 3:16-18). Duteza imbere inyungu z’Ubwami mu gihe dukoresha amafaranga yacu dukora umurimo wo kubwiriza, igihe dutanga amafaranga yo kubaka aho guteranira no kuhitaho, kandi dutanga impano z’amafaranga kugira ngo dushyigikire umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose. Nta gushidikanya, Yehova na Yesu bishimira impano dutanga tubyishimiye, zaba ari nke cyangwa nyinshi.—2 Kor 9:7.

18 Uburyo bwa gatatu twese twagaragazamo ko turi incuti za Kristo, ni ukumvira ubuyobozi butangwa n’abasaza b’itorero. Kubera ko Kristo ari Umutware w’itorero kandi akaba ariyobora binyuze ku mwuka wera, abo bagabo bashyirwaho binyuze ku mwuka wera (Efe 5:23). Intumwa Pawulo yaranditse ati “mwumvire ababayobora kandi muganduke” (Heb 13:17). Hari igihe kumvira ubuyobozi bushingiye kuri Bibiliya butangwa n’abasaza bishobora kutugora. Dushobora kuba tuzi ibikorwa byabo bigaragaza ko bafite intege nke, kandi ibyo bishobora gutuma tutakira inama batugira mu buryo bukwiriye. Icyakora, Kristo we Mutware w’itorero yishimira gukoresha abo bagabo badatunganye. Ku bw’ibyo, uko twitabira ubuyobozi baduha, bigira ingaruka ku bucuti dufitanye na Kristo. Iyo twirengagije amakosa y’abasaza maze tukumvira ubuyobozi baduha twishimye, tuba tugaragaje ko dukunda Kristo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze