Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
2-8 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 26
“Icyo Pasika n’Urwibutso bihuriyeho n’icyo bitandukaniyeho”
nwtsty, amafoto
Ifunguro rya Pasika
Ibintu bitaburaga ku ifunguro rya Pasika ni: umwana w’intama wokeje (nta gufwa ry’iryo tungo ryagombaga kuvunwa) (1); imigati idasembuwe (2); n’imboga zisharira (3) (Kv 12:5, 8; Kb 9:11). Izo mboga zisharira zibutsaga Abisirayeli ko bigeze kuba abacakara muri Egiputa. Yesu yakoresheje umugati udasembuwe, awugereranya n’umubiri we utunganye (Mt 26:26). Nanone, intumwa Pawulo yavuze ko Yesu ari we “pasika yacu” (1Kr 5:7). Mu kinyejana cya mbere, divayi (4) na yo yakoreshwaga mu ifunguro rya Pasika. Yesu yakoresheje divayi igereranya amaraso ye yagombaga kumenwa, kugira ngo abantu bababarirwe ibyaha.—Mt 26:27, 28.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 26:26
ugereranya: Ijambo ry’Ikigiriki e·stinʹ (risobanura “ni”) aha ryumvikanisha igitekerezo cya “usobanura; uhagarariye.” Intumwa zahise zumva icyo iryo jambo risobanura kuko icyo gihe umubiri utunganye wa Yesu wari imbere yabo kandi n’uwo mugati udasembuwe bari bagiye kurya na wo wari imbere yabo. Ubwo rero, uwo mugati ntiwashoboraga kuba umubiri nyamubiri wa Yesu. Birashishikaje kuba iryo jambo ry’Ikigiriki ryarakoreshejwe muri Mt 12:7, kandi abahinduzi benshi ba Bibiliya bakaba bararihinduyemo “asobanura.”
nwtsty, ibisobanuro, Mt 26:28
amaraso y’isezerano: Isezerano rishya Yehova yagiranye n’Abakristo basutsweho umwuka ryagize agaciro bitewe n’igitambo cya Yesu (Hb 8:10). Aha Yesu yakoresheje ijambo nk’iryo Mose yakoresheje igihe yabaga umuhuza w’isezerano ry’Amategeko Imana yagiranye n’Abisirayeli ku musozi wa Sinayi (Kv 24:8; Hb 9:19-21). Nk’uko amaraso y’ibimasa n’ay’ihene yatumye isezerano ry’Amategeko Imana yagiranye n’ishyanga ry’Abisirayeli rigira agaciro, ni na ko amaraso ya Yesu yatumye isezerano rishya Yehova yagiranye n’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka rigira agaciro. Iryo sezerano ryatangiye gukurikizwa kuri Pentekoti yo mu mwaka wa 33.—Hb 9:14, 15.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Mt 26:17
Ku munsi wa mbere w’imigati idasembuwe: Umunsi mukuru w’imigati idasembuwe watangiraga ku itariki ya 15 Nisani, nyuma ya Pasika yabaga ku itariki ya 14 Nisani, kandi wamaraga iminsi irindwi. (Reba n’Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana umugereka wa 19.) Icyakora mu gihe cya Yesu, Pasika yari yarakomatanyijwe n’uwo munsi mukuru, ku buryo hari igihe iminsi umunani, hakubiyemo n’itariki ya 14 Nisani, yitwaga “umunsi mukuru w’imigati idasembuwe” (Lk 22:1). Muri uyu murongo, iyo nteruro ngo: “Ku munsi wa mbere” ishobora nanone guhindurwa ngo: “umunsi umwe mbere ya.” (Gereranya no muri Yh 1:15, 30. Muri iyo mirongo ijambo ry’Ikigiriki [proʹtos] ubusanzwe risobanurwa ngo: “Ikintu cya mbere,” ryahinduwemo “mbere” mu nteruro ivuga ngo: “Yabayeho mbere [proʹtos] yanjye.”) Ubwo rero Ikigiriki cy’umwimerere hamwe n’imigenzo y’Abayahudi, bituma twumva ko abigishwa babajije Yesu icyo kibazo ku itariki ya 13 Nisani. Abigishwa bateguye ibya Pasika ku itariki ya 13 Nisani ku manywa, hanyuma bayizihiza “bugorobye,” itariki ya 14 Nisani itangiye.—Mr 14:16, 17.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 26:39
iki gikombe kindenge: Muri Bibiliya ijambo “igikombe” akenshi riba rigereranya ibyo Imana ishaka, cyangwa “umugabane” wagenewe umuntu. (Reba ibisobanuro, Mt 20:22.) Yesu yari ahangayikishijwe n’uko yari agiye kwicwa ashinjwa gutuka Imana no kugandisha abaturage kandi bikaba byari gushyira umugayo ku izina ry’Imana. Ni yo mpamvu yasenze asaba ko icyo “gikombe” kimurenga.
9-15 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MATAYO 27-28
“Nimugende muhindure abantu abigishwa”
‘Mugende muhindure abantu abigishwa’
4 Yesu ni we uyobora itorero rye, kandi kuva mu wa 1914, yabaye umwami w’Ubwami bw’Imana bwari bumaze gushyirwaho (Abakolosayi 1:13; Ibyahishuwe 11:15). Ni we mukuru w’abamarayika, bityo akaba ayobora ingabo zo mu ijuru zigizwe n’abamarayika babarirwa mu mamiriyoni amagana (1 Abatesalonike 4:16; 1 Petero 3:22; Ibyahishuwe 19:14-16). Se yamwemereye kuzarimbura “ingoma zose n’ubutware bwose n’imbaraga zose” zirwanya amahame ye akiranuka (1 Abakorinto 15:24-26; Abefeso 1:20-23). Ubutware bwa Yesu ntibugarukira gusa ku bazima. Ni na we “mucamanza w’abazima n’uw’abapfuye” kandi afite ububasha Imana yamuhaye bwo kuzura abasinziriye mu rupfu (Ibyakozwe 10:42; Yohana 5:26-28). Nta gushidikanya, itegeko ryatanzwe n’Umuntu wahawe ubutware buhambaye nk’ubwo ryagombye gufatanwa uburemere cyane. Ku bw’ibyo rero, twumvira kandi twemera mu buryo burangwa no kubaha itegeko rya Kristo ryo ‘kugenda tugahindura abantu abigishwa.’
nwtsty, ibisobanuro, Mt 28:19
muhindure abigishwa: Inshinga y’Ikigiriki ma·the·teuʹo ishobora guhindurwamo “kwigisha” ugamije guhindura abantu abigishwa. (Gereranya n’uko yakoreshejwe muri Mt 13:52, aho yahinduwemo “yigishijwe.”) Inshinga “kubatiza” no “kwigisha” zigaragaza ibikubiye muri iryo tegeko ryo ‘guhindura abantu abigishwa.’
mu bantu bo mu mahanga yose: Mu Kigiriki ni “amahanga yose;” ariko imirongo ikikije uwo yumvikanisha ko ari abantu bo mu mahanga yose kubera ko ikinyazina k’Ikigiriki cyakoreshejwe muri iyo mvugo ngo: “Mubabatiza” kerekeza ku bantu, aho kwerekeza ku “mahanga.” Iryo tegeko ryo kubwiriza ‘abantu bo mu mahanga yose’ ryari rishya. Mbere y’uko Yesu atangira umurimo we hano ku isi, Ibyanditswe bigaragaza ko Abanyamahanga bakirwaga muri Isirayeli iyo babaga baje gukorera Yehova (1Bm 8:41-43). Ariko muri iryo tegeko, Yesu yasabye abigishwa be kwagura umurimo wo kubwiriza, bakabwiriza n’abandi batari Abayahudi kavukire. Bityo rero, yagaragaje ko Abakristo bagombaga kugera ku isi hose bahindura abantu abigishwa.—Mt 10:1, 5-7; Ibh 7:9; reba ibisobanuro, Mt 24:14.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 28:20
mubigisha: Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwigisha” ryumvikanisha gutanga amabwiriza, gusobanura, gutanga ingingo zemeza n’ibimenyetso. (Reba ibisobanuro, Mt 3:1; 4:23.) Kwigisha abantu gukurikiza ibyo Yesu yategetse byose byari kuba ari igikorwa gikomeza, gikubiyemo kubigisha ibyo Yesu yigishije, kubikurikiza no gukurikiza urugero rwe.—Yh 13:17; Ef 4:21; 1Pt 2:21.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Mt 27:51
umwenda: Ni umwenda mwiza wari ufumyeho imitako watandukanyaga Ahera Cyane n’Ahera mu rusengero. Inkuru z’Abayahudi zivuga ko uwo mwenda wari ufite uburebure bwa metero 18, ubugari bwa metero 9 n’umubyimba wa sentimetero 7,4. Igihe Yehova yataburaga uwo mwenda mo kabiri, yagaragaje ko arakariye abishe Umwana we. Nanone byasobanuraga ko noneho abantu bashoboraga kujya mu ijuru.—Hb 10:19, 20.
ahera: Ijambo ry’Ikigiriki na·osʹ ryakoreshejwe hano ryerekeza ku nyubako yo hagati yari irimo Ahera n’Ahera Cyane.
nwtsty, ibisobanuro, Mt 28:7
mujye kubwira abigishwa be ko yazuwe: Abo bagore ni bo ba mbere bamenyeshejwe ko Yesu yazutse kandi ni na bo bahawe inshingano yo kubimenyesha abandi bigishwa (Mt 28:2, 5, 7). Imigenzo y’Abayahudi idashingiye ku Byanditswe igaragaza ko ubuhamya bw’umugore butemerwaga mu rukiko. Ariko umumarayika wa Yehova yubashye abo bagore, abaha inshingano ishimishije.
16-22 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MARIKO 1-2
“Ibyaha byawe urabibabariwe”
“Ibyaha byawe urabibabariwe”
Igihe Yesu yigishirizaga mu cyumba cyarimo abantu benshi, abagabo bane bazanye umuntu waremaye bamuhetse mu ngobyi. Bifuzaga ko Yesu akiza iyo nshuti yabo, ariko kubera ko hari abantu benshi, ntibashoboraga ‘kumujyana ngo bamugeze aho Yesu yari ari’ (Mariko 2:4). Gerageza kwiyumvisha ukuntu bumvise bashobewe. Buriye inzu bajya hejuru y’igisenge, bakuraho amategura, hanyuma bamanura ya ngobyi yari irimo wa muntu wamugaye.
Mbese Yesu yaba yararakajwe n’uko bari bamurogoye? Oya rwose! Ahubwo, yatangajwe cyane n’ukwizera kwabo maze abwira uwo muntu wamugaye ati “ibyaha byawe urabibabariwe” (Matayo 9:2). Ariko se koko Yesu ashobora kubabarira abantu ibyaha? Abanditsi n’Abafarisayo babigize ikibazo kirekire, baratekereza bati “kuki uyu muntu avuze atya? Aratuka Imana. Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”—Mariko 2:7.
Yesu yamenye ibyo batekerezaga, arababwira ati “kuki mutekereza ibintu nk’ibyo mu mitima yanyu? None se ari ukubwira iki kirema ngo ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa ngo ‘haguruka wikorere ingobyi yawe ugende,’ icyoroshye ni ikihe” (Mariko 2:8, 9)? Koko rero, Yesu yashoboraga kubabarira uwo mugabo ibyaha bye, ashingiye ku gitambo yari kuzatanga.
nwtsty, ibisobanuro, Mr 2:9
icyoroshye ni ikihe?: Biroroshye ko umuntu yavuga ko ashobora kubabarira ibyaha kuko nta bimenyetso bigaragara byakwemeza ko ashobora gukora ibyo avuga. Ariko kubwira umuntu wamugaye uti: “Haguruka . . . ugende” byo byasabaga gukora igitangaza kigaragariza bose ko Yesu yari afite ububasha bwo kubabarira ibyaha. Iyi nkuru hamwe n’amagambo yo muri Ye 33:24 bigaragaza ko indwara tuziterwa n’uko twarazwe icyaha.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Mr 1:11
mu ijuru havugira ijwi: Iyi ni yo nshuro ya mbere mu nshuro eshatu zivugwa mu mavanjiri, aho Yehova ubwe yavuganye n’abantu.—Reba ibisobanuro, Mr 9:7; Yh 12:28.
uri umwana wanjye: Igihe Yesu yari ikiremwa cy’umwuka, yari Umwana w’Imana (Yh 3:16). Igihe yavukiraga hano ku isi ari umuntu, yari “umwana w’Imana” nk’uko byari bimeze kuri Adamu agitunganye (Lk 1:35; 3:38). Icyakora, bishyize mu gaciro gutekereza ko ayo magambo y’Imana atagaragaza gusa uwo Yesu ari we. Igihe Imana yavugaga ayo magambo ikagerekaho no kumusukaho umwuka wera, yari igaragaje ko Yesu abaye Umwana wayo w’umwuka, ko ‘yongeye kubyarwa’ akagira ibyiringiro byo kongera kuba mu ijuru, agasukwaho umwuka kugira ngo abe Umwami n’Umutambyi Mukuru washyizweho n’Imana.—Gereranya na Yh 3:3-6; 6:51; Lk 1:31-33; Hb 2:17; 5:1, 4-10; 7:1-3.
ndakwemera: Cyangwa “uranshimisha; ndakwishimira cyane.” Iyo mvugo nanone yakoreshejwe muri Mt 12:18, ikaba yaravanywe muri Ye 42:1 yerekeza kuri Mesiya wasezeranyijwe cyangwa Kristo. Igihe Imana yabwiraga ayo magambo Umwana wayo kandi ikamusukaho umwuka wera, byagaragaje mu buryo budasubirwaho ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe.—Reba ibisobanuro, Mt 3:17; 12:18.
nwtsty, ibisobanuro, Mr 2:28
Umwami w’isabato: Yesu yiyerekejeho ayo magambo (Mt 12:8; Lu 6:5), agaragaza ko yari afite ububasha bwo gukora umurimo yahawe na Se ku Isabato. (Gereranya na Yh 5:19; 10:37, 38.) Bimwe mu bitangaza bikomeye Yesu yakoze, harimo n’icyo gukiza abarwayi, yabikoze ku Isabato (Lk 13:10-13; Yh 5:5-9; 9:1-14). Ibyo byagaragazaga ukuntu mu gihe cy’Ubwami bwe, kigereranywa n’ikiruhuko k’isabato, azaruhura abantu.—Hb 10:1.
23-29 MATA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MARIKO 3-4
“Gukiza umuntu ku Isabato”
Ni ibihe bintu byemewe n’amategeko ku Isabato?
Ku yindi Sabato, Yesu yagiye mu isinagogi ishobora kuba ari iyo muri Galilaya, ahasanga umuntu wari waranyunyutse ukuboko kw’iburyo (Luka 6:6). Icyo gihe abanditsi n’Abafarisayo bari bamuhanze amaso cyane. Kubera iki? Bahishuye icyo bari bagamije igihe babazaga Yesu bati “mbese gukiza ku isabato byemewe n’amategeko?”—Matayo 12:10.
Abayobozi b’idini ry’Abayahudi batekerezaga ko gukiza umuntu ku Isabato byari byemewe n’amategeko mu gihe gusa ubuzima bwabaga buri mu kaga. Urugero, bigishaga ko kunga igufwa cyangwa imvune ku Isabato bitari byemewe kuko ibyo bitakwica umuntu. Uko bigaragara rero, abanditsi n’Abafarisayo ntibabajije Yesu icyo kibazo bitewe n’uko bari bahangayikiye by’ukuri uwo muntu wari ubabaye. Ahubwo bashakishaga impamvu kuri Yesu kugira ngo babone ibyo bamurega.
Ni ibihe bintu byemewe n’amategeko ku Isabato?
Ariko kandi, Yesu yari azi ibitekerezo byabo bikocamye. Yabonye ko bakabyaga mu bihereranye n’uko babonaga ibyo kwica itegeko ryabuzanyaga kugira icyo umuntu akora ku munsi w’Isabato, kandi bakabibona mu buryo budahuje n’Ibyanditswe (Kuva 20:8-10). Hari n’ikindi gihe bari barigeze kunenga Yesu nta mpamvu bamuhora imirimo ye myiza, ariko icyo gihe bwo yari agiye gukora igikorwa cyari kuba imbarutso yo guhangana gukomeye. Yabwiye uwo muntu wari waranyunyutse ukuboko ati “haguruka uze hano hagati.”—Mariko 3:3.
nwtsty, ibisobanuro, Mr 3:5
abarakariye kandi ababaye cyane: Mariko ni we wenyine wanditse uko Yesu yumvise ameze igihe yabonaga ukuntu imitima y’abayobozi b’amadini yinangiye (Mt 12:13; Lk 6:10). Petero na we wagiraga ibyiyumvo cyane, ashobora kuba ari we wasobanuye ukuntu ibyo bintu byarakaje Yesu.—Reba videwo ivuga ku gitabo cya Mariko.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Mr 3:29
utuka umwuka wera: Gutuka Imana ni ukuyivugaho amagambo mabi yo kuyisebya cyangwa gusebya ibintu byera. Kubera ko umwuka wera uturuka ku Mana, kuwurwanya ubigambiriye cyangwa guhakana imikorere yawo ni ugutuka Imana. Nk’uko bivugwa muri Mt 12:24, 28 no muri Mr 3:22, abayobozi b’idini ry’Abayahudi biboneye ukuntu umwuka w’Imana wakoreraga muri Yesu igihe yakoraga ibitangaza, ariko bavuga ko Satani ari we wamuhaga imbaraga.
aba akoze icyaha cy’iteka ryose: Byerekeza ku cyaha umuntu akoze yabigambiriye, kizamugiraho ingaruka z’iteka ryose. Nta gitambo gishobora gutwikira icyo cyaha.—Reba ibisobanuro bivuga utuka umwuka wera muri uyu murongo n’ibisobanuro by’inkuru isa n’iyi muri Mt 12:31.
Ese ‘usobanukirwa neza’ Ibyanditswe?
6 Ni iki uwo mugani utwigisha? Icya mbere, tugomba kubanza kumenya ko tudashobora kwihutisha imikurire yo mu buryo bw’umwuka y’umuntu wiga Bibiliya. Kwiyoroshya bizadufasha kwirinda guhatira umuntu twigisha Bibiliya kubatizwa. Dukora ibyo dushoboye byose kugira ngo dufashe uwo muntu kandi tumushyigikire, ariko twemera twicishije bugufi ko umwanzuro wo kwiyegurira Yehova ufatwa na we ubwe. Kwiyegurira Imana ni ikintu umuntu agomba gukora abikuye ku mutima, bitewe n’urukundo ayikunda. Bitabaye ibyo, Yehova ntiyabyemera.—Zab 51:12; 54:6; 110:3.
7 Icya kabiri, gusobanukirwa isomo riri muri uwo mugani bizadufasha kudacika intege mu gihe tubona umurimo wacu usa n’aho utagira icyo ugeraho. Tugomba kwihangana (Yak 5:7, 8). Nubwo imbuto zitakwera, iyo twakoze ibishoboka byose kugira ngo dufashe umuntu twigisha Bibiliya, ntitwumva ko twamwigishije nabi. Yehova atuma imbuto z’ukuri zera mu mitima yicisha bugufi yonyine, ni ukuvuga imitima yiteguye guhinduka (Mat 13:23). Ku bw’ibyo, ibyo tugeraho mu murimo si byo byonyine bigaragaza ko tuwukora neza. Mu maso ya Yehova, kugira icyo tugeraho mu murimo ntibishingira ku kuntu abo twigisha Bibiliya babyitabira. Ahubwo aha agaciro kenshi imihati dukomeza gushyiraho atitaye ku byo tugeraho.—Soma muri Luka 10:17-20; 1 Abakorinto 3:8.
8 Icya gatatu, buri gihe si ko tubona uko umuntu agenda ahinduka. Urugero, umugabo n’umugore we bari bamaze igihe bigishwa Bibiliya n’umumisiyonari, baramwegereye bamubwira ko bifuzaga kuba ababwiriza. Yabibukije ko kugira ngo buzuze ibisabwa bagombaga kureka kunywa itabi. Yatangajwe cyane n’uko bamubwiye ko bari bamaze amezi runaka barariretse. Kuki bari barariretse? Bari baramenye ko Yehova yababonaga banywa itabi kandi ko yanga uburyarya. Ku bw’ibyo, bafashe umwanzuro w’uko bazajya barinywa uwo mumisiyonari abareba, bitaba ibyo bakarireka burundu. Urukundo bari basigaye bakunda Yehova rwatumye bafata umwanzuro ukwiriye. Bari barakuze mu buryo bw’umwuka nubwo uwo mumisiyonari atari azi ko bahindutse.
30 MATA–6 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MARIKO 5-6
“Yesu afite ububasha bwo kuzura abacu bapfuye”
nwtsty, ibisobanuro, Mr 5:39
Ntabwo . . . yapfuye ahubwo arasinziriye: Muri Bibiliya, gupfa bigereranywa no gusinzira (Zb 13:3; Yh 11:11-14; Ibk 7:60; 1Kr 7:39; 15:51; 1Ts 4:13). Yesu yari agiye kuzura uwo mwana w’umukobwa. Ashobora kuba yaravuze atyo kuko yari agiye kugaragaza ko abapfuye bashobora kuzuka, nk’uko abantu basinziriye bashobora gukangurwa bakava mu bitotsi. Ububasha Yesu yari afite bwo kuzura uwo mukobwa yabuhawe na Se, we ‘utuma abapfuye baba bazima, kandi ibintu bitariho akabivuga nk’aho biriho.’—Rm 4:17.
Akana k’agakobwa kongera kuba kazima!
Abantu Yesu yari yarakijije mbere yaho, yabasabaga kutagira uwo babwira ibyo yabaga yabakoreye, kandi n’abo babyeyi yabihanangirije kutagira uwo babibwira. Icyakora abo babyeyi bari basabwe n’ibyishimo hamwe n’abandi bantu bakwirakwije iyo nkuru “muri ako karere kose” (Matayo 9:26). Ese wowe iyo uza kubona umuntu wakundaga azutse, ntiwari kuvuga iyo nkuru wishimye cyane? Icyo gihe bwari ubwa kabiri Yesu azura umuntu.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Mr 5:19
ubabwire: Ubusanzwe Yesu yabuzaga abantu kuvuga ibitangaza yakoze (Mr 1:44; 3:12; 7:36). Ariko ubu bwo yasabye uwo mugabo kubwira bene wabo ibyari byabaye. Ibyo bishobora kuba byaratewe n’uko Yesu yari yategetswe kuva muri ako karere, ku buryo we ubwe atari kubona uko ababwiriza. Nanone byari gucecekesha inkuru zitari zo zashoboraga gucicikana kubera za ngurube zari zapfuye.
nwtsty, ibisobanuro, Mr 6:11
muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu: Icyo gikorwa cyagaragazaga ko abigishwa barangije uruhare rwabo, bityo Imana ntizababaze iby’abo bantu banze kumva. Imvugo nk’iyo iboneka muri Mt 10:14; Lk 9:5. Mariko na Luka bongeyemo imvugo igira iti: “Bibabere ubuhamya bubashinja.” Pawulo na Barinaba bakurikije iyo nama igihe bari muri Antiyokiya y’i Pisidiya (Ibk 13:51). Igihe Pawulo yakoraga ibintu nk’ibyo i Korinto agakunkumura imyenda ye, yasobanuye igikorwa yari akoze agira ati: “Amaraso yanyu abe ku mitwe yanyu. Ndi umwere” (Ibk 18:6). Birashoboka ko abigishwa bari basanzwe bamenyereye ibyo bikorwa, kuko iyo Abayahudi bari bakomeye ku migenzo y’idini bajyaga mu gihugu cy’Abanyamahanga, bakunkumuraga umukungugu wo ku nkweto zabo mbere yo kugaruka mu gihugu cyabo kuko babonaga ko uwo mukungugu uhumanye. Icyakora igihe Yesu yahaga abigishwa be ayo mabwiriza, si icyo yashakaga kuvuga.