ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/4 pp. 7-12
  • Ni Gute Wiruka mu Isiganwa ry’Ubuzima?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni Gute Wiruka mu Isiganwa ry’Ubuzima?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Isiganwa ryo Guharanira Ubuzima
  • Kwirinda Muri Byose
  • Ntiwiruke “nk’Ūtaz’ Ahw Ajya”
  • Ushobora Kwihangana Kugeza ku Mperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • “Namwe abe ari ko mwiruka”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Hatanira ‘kurangiza isiganwa’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Dusiganwe dufite ukwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/4 pp. 7-12

Ni Gute Wiruka mu Isiganwa ry’Ubuzima?

“Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa bīruka bose, arik’ ūgororerwa akab’ umwe? Namw’ ab’ari ko mwiruka, kugira ngo mugororerwe.”​—1 ABAKORINTO 9:24.

1. Ni iki Bibiliya igereranya n’isiganwa rya Gikristo?

IMIHATI yacu yo guharanira ubuzima bw’iteka, Bibiliya iyigereranya n’isiganwa. Ahagana mu iherezo ry’ubuzima bwe, intumwa Paulo yiyerekejeho aya magambo ngo “Narwany’ intambara nziza, narangij’ urugendo, narinze ibyo kwizera.” Yahuguriye Abakristo bagenzi be kugenza batyo agira ati “Twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirw’ aho dutegekwa twihanganye.”​—⁠2 Timoteo 4:7; Abaheburayo 12:⁠1.

2. Ni iyihe ntangiriro iteye inkunga mu isiganwa ryo guharanira ubuzima?

2 Iryo gereranya rirakwiriye rwose, kuko isiganwa rikubiyemo aho kuritangirira, intera y’aho rikorerwa, n’aho rirangirira cyangwa aho abasiganwa batanguranwa kugera. Ibyo ni na ko bigenda ku bihereranye n’intambwe ziterwa mu kujya mbere kwacu mu by’umwuka tugana ku buzima. Nk’uko twamaze kubibona, buri mwaka abantu ibihumbi amagana n’amagana batangira gusiganirwa ubuzima bafite umuvuduko ushimishije. Urugero, mu myaka itanu ishize, abantu bagera kuri 1.336.429 batangiye isiganwa ku mugaragaro bitanga kandi babatizwa mu mazi. Iryo tangira ryakoranywe umurego riteye inkunga rwose. Icy’ingenzi ariko, ni ukurangiza isiganwa nta kudohoka. Mbese, ibyo ni byo urimo ukora?

Isiganwa ryo Guharanira Ubuzima

3, 4. (a) Ni gute Paulo yatsindagirije agaciro ko kutagabanya umurego mu isiganwa? (b) Ni gute bamwe batumviye inama ya Paulo?

3 Atsindagiriza akamaro ko kutava mu isiganwa, Paulo yatanze inama igira iti “Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa bīruka bose, arik’ ūgororerwa akab’ umwe? Namw’ ab’ari ko mwiruka, kugira ngo mugororerwe.”​—⁠1 Abakorinto 9:24.

4 Ni iby’ukuri ko mu mikino ya kera uwegukanaga igihembo yabaga umwe gusa. Nyamara kandi, mu isiganwa ryo guharanira ubuzima, buri wese ashobora kugororerwa. Upfa gusa gukomeza gusiganwa kugeza igihe isiganwa rirangiriye! Igishimishije ni uko benshi bakomeje kwiruka mu budahemuka kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwabo nk’uko intumwa Paulo yabigenje. Ndetse n’ubu hari ababarirwa muri za miriyoni bagikomeza kwiruka. Icyakora, hari bamwe batigeze barenga umutaru cyangwa ngo bacume urugendo basatira aho isiganwa rirangirira. Aho kugenza batyo, bararetse ibindi bintu birabatambamira ku buryo bavuye mu isiganwa cyangwa se, mu buryo runaka, bakaryirukanwamo (Abagalatia 5:⁠7). Ibyo byagombye gutuma twese dusuzuma uburyo twiruka mu isiganwa ryo guharanira ubuzima.

5. Mbese, Paulo yaba yaragereranyaga isiganwa ryo guharanira ubuzima n’irushanwa ryo mu mikino? Sobanura.

5 Ikibazo twakwibaza ni iki: Paulo yashakaga kuvuga iki ubwo yavugaga ko ‘ugororerwa aba umwe’? Nk’uko twamaze kubibona, nta bwo yashakaga kuvuga ko mu batangiye isiganwa ryo guharanira ubuzima bose, umwe gusa ari we wenyine uzahabwa ingororano y’ubuzima bw’iteka. Uko bigaragara, nta bwo ari uko byagombaga kugenda, kuko incuro nyinshi yagiye agaragaza neza ko Imana ishaka ko abantu b’ingeri zose bakizwa (Abaroma 5:​18; 1 Timoteo 2:​3, 4; 4:10; Tito 2:11). Nta bwo rwose yashakaga kuvuga ko isiganwa ryo guharanira ubuzima ari irushanwa buri wese mu baririmo aharanira kurusha abandi. Abakorinto bari bazi neza ko uwo mwuka wo kurushanwa wari wiganje mu bakinnyi barushanwaga mu mikino y’icyo gihe yaberaga iwabo, imikino ivugwaho kuba yari ihambaye kurusha Imikino mpuzamahanga yitwa Olempiki. Nonese, ni iki Paulo yashakaga kuvuga?

6. Amagambo abanziriza urugero rwa Paulo rwerekeye usiganwa hamwe n’isiganwa agaragaza iki kuri urwo rugero?

6 Mu gutanga urugero rw’umuntu usiganwa, mbere na mbere Paulo yavuze ibihereranye n’ibyiringiro yari afite byo kuzabona agakiza. Mu mirongo ibanza, yavuze ukuntu yari yaragotse kandi akihata mu buryo bunyuranye (1 Abakorinto 9:​19-22). Hanyuma, ku murongo wa 23, yaravuze ati “Kandi ibyo byose mbikora kubg’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bgo.” Yumvaga ko kuba yari yaratoranirijwe kuba intumwa cyangwa kuba yari amaze imyaka myinshi abwiriza abandi bitari bihagije kugira ngo azabone agakiza. Kugira ngo ashobore kuzabona imigisha igendana n’ubutumwa bwiza, yagombaga gukomeza gukora uko ashoboye kose ku bw’ubutumwa bwiza. Yagombaga gusiganwa agambiriye kwegukana ingororano amaramaje, kandi agahatana nk’aho yari kuba ari mu irushanwa ryo mu mikino yaberaga i Korinto, aho ‘uwagororerwaga yabaga umwe’ gusa.​—⁠1 Abakorinto 9:24a.

7. ‘Kwiruka kugira ngo ugororerwe’ bisaba iki?

7 Hari byinshi dushobora kwigishwa n’ayo magambo. N’ubwo abajya mu isiganwa bose baba bifuza gutsinda, ababyiyemeje bamaramaje ni bo bonyine baba bashobora kugira icyizere cyo kubigeraho. Bityo rero, ntidukwiriye kumva ko kuba turi mu isiganwa byonyine bihagije. Ntidukwiriye kwibwira ko ibintu byose bizatugendekera neza bitewe n’uko turi ‘mu kuri.’ Dushobora kuba twitwa Abakristo, ariko se, dufite icyo twaheraho duhamya ko turi bo? Dufashe urugero, mbese, ibintu tuzi ko bireba Abakristo turabikora​—⁠nko kujya mu materaniro ya Gikristo, kwifatanya mu murimo wo mu murima, n’ibindi n’ibindi? Niba tubigenza dutyo, turabishimirwa, kandi twagombye kwihatira kudatezuka kuri ako kamenyero keza. Ariko se, twashobora kungukirwa kurushaho n’ibyo dukora? Urugero, mbese, duhora twiteguye kugira uruhare mu materaniro? Mbese, ibyo twiga twihatira kubishyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya bwite? Mbese, duhora twivugurura kugira ngo dushobore gutanga ubuhamya mu buryo bwimazeyo tutitaye ku mbogamizi duhura na zo mu murimo wo kubwiriza? Mbese, duhora twiteguye guca agahigo ko gusubira gusura abantu bashimishijwe kandi tukayobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu ngo? Paulo yatanze inama igira iti “Namw’ ab’ari ko mwiruka, kugira ngo mugororerwe.”​—⁠1 Abakorinto 9:24b.

Kwirinda Muri Byose

8. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Paulo ahugurira bagenzi be b’Abakristo ‘kwirinda muri byose’?

8 Mu mibereho ye, Paulo yari yarabonye Abakristo benshi bacogora, batembanwa cyangwa bakava mu isiganwa ryo guharanira ubuzima (1 Timoteo 1:19, 20; Abaheburayo 2:⁠1). Ni yo mpamvu yahoraga yibutsa Abakristo bagenzi be ko bari mu ntambara ikomeye kandi y’urudaca (Abefeso 6:12; 1 Timoteo 6:12). Yatanze urugero rw’umuntu usiganwa maze aravuga ati “Umuntu wes’ urushanwa yirinda muri byose” (1 Abakorinto 9:25a). Mu kuvuga atyo, Paulo yerekezaga ku bintu Abakristo b’i Korinto bari bazi neza, ni ukuvuga imyitozo ikomeye cyane yakorwaga n’abantu basiganwaga mu mikino yaberaga i Korinto.

9, 10. (a) Ni iki cyavuzwe ku bihereranye n’abarushanwaga mu Mikino y’i Korinto? (b) Ni iki gikwiriye kuzirikanwa muri ayo magambo?

9 Dore amagambo ashishikaje yavuzwe ku bihereranye n’igihe umukinnyi yabaga ari mu myitozo:

“Agandukira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo ye y’amezi cumi nta kwitotomba kandi anyuzwe, bitabaye ibyo ashobora kutajya mu irushanwa. . . . Yakira neza imibabaro yo mu rugero ruto ruto imugeraho, iminaniro no kwigomwa, kandi akemera guhara ishema rye yirinda amaramaje ikintu cyose cyagabanya amahirwe ye yo gutsinda mu rugero urwo ari rwo rwose. Abona abandi bantu bashishikajwe no kwimara ipfa ry’ibyo kurya, baruhuka mu gihe we yahumagijwe n’imyitozo, biyuhagira baguwe neza, bari mu iraha ry’ubuzima; nyamara si kenshi igitekerezo cyo kwifuza ibyo bintu kimuzamo, kuko umutima we uri ku ngororano, kandi imyitozo ikomeye ikaba ari ngombwa. Azi ko mu gihe yaba agize icyo adohokaho muri iyo myitozo ye cyangwa se akaba yagabanya umurego mu gihe runaka, amahirwe ye yayoyoka.”​—⁠Byavuye mu gitabo cyitwa The Expositor’s Bible, Umubumbe wa 5, ku ipaji ya 674.

10 Igishishikaje mu buryo bwihariye ni ukubona ko umuntu uri mu myitozo nk’iyo ‘yemera guhara ishema rye’ akurikiza iyo mibereho iruhije igendana no kwigomwa. Rwose ‘si kenshi igitekerezo cyo kwifuza kimuzamo’ iyo abona abandi bidamarariye kandi baguwe neza. Mbese, hari isomo twavana muri ibyo? Yego rwose.

11. Ni ibihe bitekerezo bikocamye dukwiriye kwirinda mu gihe turi mu isiganwa ryo guharanira ubuzima?

11 Ibuka amagambo ya Yesu avuga ko ‘irembo rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ari benshi: ariko [ko] irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iruhije, kandi [ko] abayinyuramo ari bake’ (Matayo 7:​13, 14). Mu gihe wihatira kugendera mu nzira ‘ifunganye,’ aho ntujya wifuza umudendezo n’umudamararo bisa n’aho bifitwe n’abari mu yindi nzira? Mbese, wumva ko hari ibintu bimwe na bimwe ubuze mu byo abandi bakora, wenda bishobora gusa n’aho atari bibi ubwabyo? Biroroshye ko twagira ibitekerezo nk’ibyo mu gihe twaba twirengagije impamvu turi muri iryo siganwa. Paulo yaravuze ati “Abandi bagenzereza batyo, kugira ngo bahabg’ ikamba ryangirika, naho twebge tugenzereza dutyo, kugira ngo duhabg’ iritangirika.”​—⁠1 Abakorinto 9:25b.

12. Kuki twavuga ko ikuzo n’ibisingizo bishakwa n’abantu bimeze nk’ikamba ryangirika ryatangwagaho igihembo mu Mikino y’i Korinto?

12 Uwatsindaga mu Mikino y’i Korinto yahabwaga ikamba ryavaga ku giti cya pinusi cyo muri ako gace cyangwa iry’ikindi kimera nk’icyo, ikamba ryashoboraga kwangirika mu minsi mike cyangwa mu byumweru bike. Birumvikana ko iryo kamba ryangirika atari ryo abasiganwaga baharaniraga, ahubwo baharaniraga ikuzo, icyubahiro hamwe n’ibisingizo byagendanaga na ryo. Igitabo kimwe kivuga ko mu gihe uwegukanaga igihembo yabaga asubiye iwabo, yakirwaga nk’intwari ku rugamba. Akenshi inkike z’umudugudu zacibwagamo icyuho kugira ngo abamushagaye babone uko binjira, kandi hagashingwa amashusho y’urwibutso rwe. Nyamara kandi, n’ubwo hakorwaga ibyo byose, iryo kuzo rye ryakomezaga kuba iryangirika. Muri iki gihe, abazi iby’izo ntwari zegukanye umuhigo ni bake cyane, kandi nta n’ubwo rwose abenshi banabitekereza. Abigomwa igihe cyabo, imbaraga zabo, ubuzima bwabo, ndetse n’ibyishimo babonera mu miryango yabo kugira ngo bagire ububasha, kugira ngo bamamare cyangwa se babone ubutunzi muri iyi si, ariko bakaba atari abatunzi ku Mana, amaherezo bazumva ko “ikamba” ryabo ry’iby’umubiri, kimwe n’ubuzima bwabo, ari iry’akanya gato.​—⁠Matayo 6:​19, 20; Luka 12:​16-21.

13. Ni gute imibereho y’uri mu isiganwa ryo guharanira ubuzima itandukanye n’iy’uri mu isiganwa rw’imikino ngororangingo?

13 Abajya mu irushanwa ry’imikino ngororangingo bemera gukurikiza amabwiriza aruhije agendana n’imyitozo bahabwa, nk’iyo twamaze kubona haruguru, mu gihe runaka gusa. Iyo imikino irangiye, bisubirira mu mibereho isanzwe. Wenda rimwe na rimwe bakomeza gukora imyitozo kugira ngo batagimba, ariko kandi ntibongera kubaho mu buryo bugoye bwo kwibabaza, byibura kugeza igihe hagiye kubaho irindi rushanwa. Icyakora, ku bari mu isiganwa ryo guharanira ubuzima bo si uko bimeze. Kuri bo imyitozo no kwibabaza bigomba kuba uburyo bwabo bwo kubaho.​—⁠1 Timoteo 6:​6-8.

14, 15. Kuki umuntu uri mu isiganwa ryo guharanira ubuzima agomba kwirinda nta gutezuka?

14 Yesu yabwiye abigishwa be hamwe n’abandi bari bateranye bamugose ati “Umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange, (cyangwa “nareke kwiyitaho,” muri Bibiliya yitwa Inkuru Nziza ku Muntu Wese), yikorere igiti cye cy’umubabaro maze ankurikire ubudahwema” (Mariko 8:​34, MN). Mu gihe twitabiriye uko gutumirwa, tugomba kuba twiteguye kubikora “ubudahwema,” tutabitewe no kumva ko hari ishimwe ryihariye twaheshwa no kwiyanga, ahubwo tubitewe n’uko turamutse duteshutse gato, mu gihe twaba turetse kugira amakenga mu bintu runaka, byatuma ibyo twamaze kugeraho bisenyuka, ndetse bikaba byanatuvutsa umunezero wacu w’iteka. Ubusanzwe kujya mbere mu by’umwuka biza buhoro buhoro, nyamara ariko, mbega ukuntu bishobora kuyoyoka mu kanya gato mu gihe twaba tutirinze ngo dukomeze kuba maso ubudahuga!

15 Byongeye kandi, Paulo aduhugurira kwirinda “muri byose,” ari byo bivuga ko tugomba kubigenza dutyo mu mibereho yacu yose tudahwema. Ibyo birakwiriye rwose, kuko mu gihe umukinnyi yaba yihaye kurenza urugero mu bintu runaka cyangwa se akiyandarika, imyitozo yose y’umubiri hamwe n’umuruho wose yihanganira byamumarira iki? Mu buryo nk’ubwo, mu isiganwa ryacu ryo guharanira ubuzima tugomba kwirinda muri byose. Umuntu ashobora kwirinda mu bihereranye n’ubusinzi n’ubusambanyi, nyamara kandi akaba yacogoza imihati ye mu gihe yaba ari umwibone n’umunyamwaga. Cyangwa se byagenda bite mu gihe yaba yihangana kandi akagwa neza, ariko akaba afite icyaha yihereranye mu mibereho ye ya bwite? Kugira ngo ukwirinda kubonerwemo inyungu mu buryo bwuzuye, kugomba kubaho “muri byose.”​—⁠Gereranya na Yakobo 2:​10, 11.

Ntiwiruke “nk’Ūtaz’ Ahw Ajya”

16. Kwiruka ‘utari nk’utazi aho ajya’ bisobanura iki?

16 Kubera ko Paulo yumvaga ko gutsinda mu isiganwa ryo guharanira ubuzima bisaba imihati ikaze, yakomeje agira ati “Nuko nanjye ndiruka, ariko si nk’ūtaz’ ahw ajya: nkubitan’ ibipfunsi, ariko si nk’ūhusha” (1 Abakorinto 9:26). Ijambo ryahinduwemo ngo “nk’ūtaz’ ahw ajya” rifashwe uko ryakabaye ijambo ku rindi, risobanurwa ngo “[mu buryo bwo] guhuzagurika” (Kingdom Interlinear), “kutabonwa, kutamenywa” (Lange’s Commentary). Ku bw’ibyo rero, kwiruka ‘utari nk’utazi aho ajya’ bisobanura ko buri wese mu babireba ashobora kubona neza aho uwiruka agana. Kuri iyo nteruro, Bibiliya yitwa The Anchor Bible igira iti “Siniruka njya hiryo no hino.” Uramutse ubonye aho ibirenge by’umuntu byanyuze ku nkombe z’amazi magari, ugasanga byagiye bikora hirya no hino, ndetse ukaza gusanga byagiye bisubira inyuma kenshi, nta kuntu watekereza ko uwo muntu yari arimo yiruka, cyangwa ko yari azi n’aho ajya. Ariko kandi, mu gihe waba ubonye ko ibyo birenge byagiye bikurikirana ku murongo muremure ugororotse no ku ntambwe zingana, wahita wemeza ko nyir’ibyo birenge yari azi neza aho ajya.

17. (a) Ni gute Paulo yagaragaje ko atirukaga “nk’ūtaz’ ahw ajya”? (b) Ni gute dushobora kwigana Paulo kuri ibyo?

17 Imibereho ya Paulo igaragaza neza ko atirukaga “nk’ūtaz’ ahw ajya.” Yari afite ibihamya byinshi bigaragaza ko yari umukozi w’Umukristo akaba n’Intumwa. Intego ye yari imwe gusa, kandi mu mibereho ye yose yahataniye kuyigeraho. Nta na rimwe yigeze ateshwa inzira ye no gushaka ikuzo, ububasha, ubutunzi cyangwa kudamarara, kandi wenda yarashoboraga kuba yagera kuri ibyo byose (Ibyakozwe 20:​24; 1 Abakorinto 9:2; 2 Abakorinto 3:​2, 3; Abafilipi 3:​8, 13, 14). Mbese, iyo ushubije amaso inyuma ukareba inzira wanyuzemo mu mibereho yawe ubona iki? Mbese, ubona umurongo ugororotse uromboreje werekeza ahantu runaka, cyangwa se ubona umurongo ukora hirya no hino nta merekezo? Mbese, hari icyaba kigaragaza neza ko uri mu isiganwa ryo guhatanira ubuzima? Twibuke ko tutari mu isiganwa dupfa gushakisha gusa ibi byo guherekeza abandi, ko ahubwo tugamije kurirangiza.

18. (a) Ni iki ku ruhande rwacu cyagereranywa no ‘guhusha’? (b) Kuki kugenza dutyo byaba ari akaga?

18 Mu gutanga urugero ku kindi gice cy’umukino ngororangingo, Paulo yakomeje agira ati “Nkubitan’ ibipfunsi, ariko si nk’ūhusha” (1 Abakorinto 9:26b). Mu ntambara turwana duharanira ubuzima, dufite abanzi benshi, barimo Satani, isi no kudatungana kwacu. Kimwe n’umuteramakofe wa kera, natwe tugomba kugira ubushobozi bwo gutera abo banzi amakofe nta guhusha. Igishimishije ariko, ni uko muri iyo ntambara Yehova aduha imyitozo kandi akadufasha. Aduha amabwiriza binyuriye mu Ijambo rye, mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya no mu materaniro ya Gikristo. Ariko se, niba dusoma Bibiliya hamwe n’imfashanyigisho zayo kandi tukajya mu materaniro, nyamara ntidushyire mu bikorwa ibyo twiga, aho ntitwaba turuhira ubusa, dusa n’ ‘abahusha’? Turamutse tubigenje dutyo twaba twishyize mu kaga. Twakwibwira ko turimo turwana bityo tukirara twibeshya ko dufite umutekano, nyamara nta bwo twashobora guhashya abanzi bacu. Ni yo mpamvu umwigishwa Yakobo yatanze umuburo agira ati “Mujye mukor’ iby’iryo jambo, atar’ ugupfa kuryumva gusa, mwishuka.” Kimwe n’uko tudashobora kunegekaza abanzi bacu ‘duhusha,’ ni na ko ‘gupfa kumva gusa’ bitatuma tugira icyizere cy’uko tuzakomeza gukora ibyo Imana ishaka.​—⁠Yakobo 1:22; 1 Samweli 15:​22; Matayo 7:24, 25.

19. Ni iki twakora kugira ngo mu buryo ubwo ari bwo bwose tutaboneka ko tutemewe?

19 Hanyuma Paulo yatubwiye ibanga ryatumye atsinda agira ati “Mbabaz’ umubiri wanjye, nywukoz’ uburetwa, ngw ahari, ubgo mmaze kubgiriz’ abandi, nanjy’ ubganjye ntaboneka ko ntemewe” (1 Abakorinto 9:27). Kimwe na Paulo, natwe tugomba gutegeka umubiri wacu udatunganye aho kuwureka ngo udutware. Tugomba kwikuramo ibyo kubogama k’umubiri, ibyifuzo byawo n’irari ryawo (Abaroma 8:​5-8; Yakobo 1:14, 15). Kubigenza dutyo bishobora kubabaza, kuko ijambo ryahinduwemo ‘kubabaza’ risobanura ijambo ku rindi ‘gukubita mu nsi y’ijisho’ (Kingdom Interlinear). Ariko se, ibyiza si uko, mu buryo runaka, twagira ijisho ryirabuye ariko tukiberaho, aho guha urwaho irari ry’umubiri wahenebereye maze tugapfa?​—⁠Gereranya na Matayo 5:28, 29; 18:9; 1 Yohana 2:​15-17.

20. Kuki gusuzuma uko twiruka mu isiganwa ryo guharanira ubuzima ari ibyihutirwa ubu mu buryo bwihariye?

20 Ubu tugeze hafi y’aho isiganwa turimo rirangirira. Igihe cyo gutanga ibihembo kiri hafi. Ku Bakristo basizwe, igihembo cyabo ni “ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mw ijuru” (Abafilipi 3:14). Ku bagize umukumbi munini, ni ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo. Ubwo hateganijwe ingororano nyinshi akageni kangana gatyo, nimucyo twiyemeze ‘kutaboneka ko tutemewe’ nk’uko Paulo yabigenje. Buri wese muri twe nahoze ku mutima itegeko rigira riti “Namw’ ab’ari ko mwiruka, kugira ngo mugororerwe.”​—⁠1 Abakorinto 9:​24, 27.

Mbese, Uribuka?

◻ Kuki bikwiriye kugereranya imibereho y’Umukristo n’isiganwa?

◻ Ni iki Paulo yari afite mu bitekerezo ubwo yavugaga ko ugororerwa aba umwe?

◻ Kuki tugomba guhora twirinda kandi tukabikora “muri byose”?

◻ Ni gute umuntu yakwiruka ‘atari nk’utazi aho ajya’?

◻ Kuki gukubita ‘duhusha’ byaba ari akaga?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ikamba rihabwa uwarushije abandi, ni iryangirika nk’uko ikuzo n’icyubahiro na byo ari ibyangirika

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze