ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr18 Gicurasi pp. 1-6
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2018
  • Udutwe duto
  • 7-13 GICURASI
  • 14-20 GICURASI
  • 21-27 GICURASI
  • 28 GICURASI–3 KAMENA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2018
mwbr18 Gicurasi pp. 1-6

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

7-13 GICURASI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MARIKO 7-8

“Fata igiti cyawe cy’umubabaro ukomeze unkurikire”

nwtsty, ibisobanuro, Mr 8:34

yiyange: Cyangwa “areke uburenganzira bwose yari afite.” Ibyo bisobanura ko umuntu yemera kwiyanga ku bushake cyangwa ntakomeze kubaho ku bwe, ahubwo akiha Imana. Mu Kigiriki bishobora nanone guhindurwamo ngo: “Yibwire ati: ‘Oya.’” Ibyo birakwiriye kubera ko bikubiyemo kureka ibyifuzo byawe, intego zawe n’ibigushimisha (2Kr 5:14, 15). Mariko na we yakoresheje inshinga y’Ikigiriki nk’iyo igihe yavugaga ukuntu Petero yihakanye Yesu.​—Mr 14:30, 31, 72.

w93 1/4 11 par. 14

Ni Gute Wiruka mu Isiganwa ry’Ubuzima?

14 Yesu yabwiye abigishwa be hamwe n’abandi bari bamuteze amatwi ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, (cyangwa “nareke kwiyitaho,” muri Bibiliya yitwa Inkuru Nziza ku Muntu Wese), afate igiti cye cy’umubabaro akomeze ankurikire” (Mariko 8:34). Iyo twemeye gukurikira Yesu, tugomba kuba twiteguye ‘gukomeza’ kumukurikira, bidatewe n’uko twumva ko kwiyanga bizatuma dushimwa, ahubwo bitewe n’uko turamutse turangaye gato, tugafata imyanzuro mibi, byahindura ubusa ibyo twakoze byose, ndetse bikaba byatuma tubura ubuzima bw’iteka. Amajyambere yo mu buryo bw’umwuka aza buhoro buhoro, ariko tudakomeje kuba maso, ashobora kuyoyoka mu kanya gato!

w08 15/10 25-26 par. 3-4

Watanga iki kugira ngo uzabone ubugingo buhoraho?

3 Icyo gihe nanone, Yesu yabajije ibibazo bibiri bikangura ibitekerezo. Icya mbere cyagiraga kiti “umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe?” Naho icya kabiri kikagira kiti “mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?” (Mar 8:36, 37). Igisubizo cy’ikibazo cya mbere kirigaragaza rwose. Nta cyo byamarira umuntu kunguka ibintu byose byo mu isi aramutse abuze ubuzima bwe, ni ukuvuga ubugingo bwe. Ibyo umuntu atunze bimugirira akamaro ari uko gusa ariho akabyishimira. Ikibazo cya kabiri Yesu yabajije cyagiraga kiti “mu by’ukuri se, umuntu yatanga iki kugira ngo acungure ubugingo bwe?” Icyo kibazo gishobora kuba cyaribukije abari bamuteze amatwi ikirego Satani yazamuye mu gihe cya Yobu agira ati “ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe” (Yobu 2:4). Amagambo ya Satani ashobora kuba ukuri ku bantu bamwe badasenga Yehova. Abenshi bashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose, bakica ihame iryo ari ryo ryose, kugira ngo bakomeze kubaho. Ariko kandi, Abakristo babona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo.

4 Tuzi ko Yesu atazanywe no kuduha ubuzima, ubutunzi no kuramba muri iyi si. Ahubwo yazanywe no kuduha uburyo bwo kuzabaho iteka mu isi nshya, kandi ibyo byiringiro ni byo duha agaciro cyane (Yoh 3:16). Umukristo yagombye kumva ko ikibazo cya mbere Yesu yabajije cyashakaga kuvuga kiti “umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka?” Igisubizo cy’icyo kibazo ni uko nta cyo byaba bimaze rwose (1 Yoh 2:15-17). Kugira ngo dusubize ikibazo cya kabiri Yesu yabajije, buri wese ashobora kwibaza ati ‘niteguye kwigomwa ibintu bingana iki muri iki gihe kugira ngo niringire ntashidikanya ko nzaba mu isi nshya?’ Igisubizo dutanga kuri icyo kibazo kigaragaza niba ibyo byiringiro byarashinze imizi mu mitima yacu, kandi ibyo bigaragarira mu mibereho yacu.​—Gereranya na Yohana 12:25.

jy 143 par. 4

Umwana w’umuntu ni nde?

Koko rero, abigishwa ba Yesu bagomba kugira ubutwari no kwigomwa kugira ngo bemerwe na we. Yesu yaravuze ati “umuntu wese uterwa isoni no kuba umwigishwa wanjye no kwizera amagambo yanjye mu bantu b’iki gihe b’abasambanyi n’abanyabyaha, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera ubwo azaba aje mu ikuzo rya Se, ari kumwe n’abamarayika bera” (Mariko 8:38). Ni ko bizamera Yesu naza; “azitura umuntu wese ibihwanye n’imyifatire ye.”​—Matayo 16:27.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w16.08 30 par. 1-4

Ibibazo by’abasomyi

Kuki abarwanyaga Yesu bumvaga ko gukaraba intoki ari ikibazo gikomeye?

1 Icyo ni kimwe mu bintu byatumaga abanzi ba Yesu bamunenga we n’abigishwa be. Mu Mategeko ya Mose harimo amategeko arebana n’imihango yo kwiyeza, urugero nk’igihe umuntu yahumanyijwe n’ibintu bimuvamo, ibibembe, umurambo w’umuntu cyangwa intumbi y’inyamaswa. Nanone harimo amabwiriza y’uko umuntu yagombaga kwiyeza. Umuntu yashoboraga kwiyeza atamba igitambo, yiyuhagira cyangwa aminjagira amazi.​—Abalewi igice cya 11-15; Kubara igice cya 19.

2 Ba rabi b’Abayahudi batanze ibisobanuro by’inyongera kuri ayo mategeko. Hari igitabo cyavuze ko buri kintu cyose cyashoboraga guhumanya umuntu “cyagenzurwaga bakareba imimerere ishobora gutuma kimuhumanya, uko gishobora gutuma ahumanya abandi n’urugero yabahumanyamo. Banagenzuraga ibikoresho bishobora guhumana n’ibidashobora guhumana, hanyuma bakareba uburyo bwo guhumanura n’imigenzo isabwa.”

3 Abarwanyaga Yesu baramubajije bati “kuki abigishwa bawe badakurikiza imigenzo y’aba kera, ahubwo bakarisha intoki zihumanye” (Mar 7:5)? Abo banyamadini barwanyaga Yesu, ntibavugaga ibyo gukaraba intoki mu rwego rw’isuku. Ba rabi basabaga ko abantu bakora umugenzo wo gusuka amazi mu ntoki mbere yo kurya. Icyo gitabo tumaze kuvuga gikomeza kivuga ko “bagenaga n’igikoresho kigomba gukoreshwa basuka ayo mazi, amazi agomba gukoreshwa, ugomba kuyasuka, n’aho bagombaga kugarukira basuka amazi ku biganza.”

4 Uko Yesu yabonaga ayo mategeko yose yashyizweho n’abantu ntibigoye kubimenya. Yabwiye abo bayobozi b’idini ry’Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere ati “Yesaya yahanuye neza ibyanyu mwa ndyarya mwe, kuko handitswe ngo ‘aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye [ni ko Yehova avuga]. Barushywa n’ubusa kuba bakomeza kunsenga, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’ Musuzugura amategeko y’Imana, mukizirika ku migenzo y’abantu.”​—Mar 7:6-8.

w00 15/2 17-18 par. 9-11

Mbese, ufite “gutekereza kwa Kristo”?

9 Uwo mugabo yari igipfamatwi kandi yavugaga bimugoye. Yesu ashobora kuba yarabonye ukuntu mu buryo bwihariye uwo mugabo yari abuze amahwemo cyangwa atamerewe neza. Hanyuma, Yesu yakoze ikintu runaka kidasanzwe. Yafashe uwo mugabo amukura muri iyo mbaga, amujyana ahantu hiherereye. Hanyuma Yesu yaciye amarenga kugira ngo amenyeshe uwo mugabo icyo yari agiye gukora. ‘Yamushyize intoki mu matwi, acira amacandwe, amukora ku rurimi’ (Mariko 7:33). Noneho, Yesu yarararamye areba mu ijuru, asuhuza umutima asengana umwete. Ibyo bikorwa yakoreye kugira ngo agire icyo yerekana, byari kubwira uwo mugabo ngo ‘ibyo ngiye kugukorera mbikesha imbaraga z’Imana.’ Amaherezo, Yesu yagize ati “zibuka” (Mariko 7:34). Akibivuga, amatwi y’uwo mugabo arazibuka, kandi ashobora kuvuga neza nk’uko bisanzwe.

10 Mbega ukuntu Yesu yagaragarije abandi ko abitaho! Yitaga ku byiyumvo byabo, kandi uwo muco wo kwita ku bandi mu buryo burangwa no kwishyira mu mwanya wabo wamusunikiraga gukora ibintu mu buryo butabangamiraga ibyiyumvo byabo. Twebwe Abakristo, byaba byiza twihinzemo kandi tukagaragaza gutekereza kwa Kristo mu birebana n’ibyo. Bibiliya itugira inama igira iti “mwese muhuze imitima, mubabarane, kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi, mwicisha bugufi mu mitima” (1 Petero 3:8). Nta gushidikanya ko ibyo bidusaba kuvuga no gukora ibintu mu buryo bugaragaza ko twita ku byiyumvo by’abandi.

11 Mu itorero, dushobora kugaragaza ko twita ku byiyumvo by’abandi binyuriye mu kububaha, tukabagirira ibyo twifuza ko twagirirwa (Matayo 7:12). Ibyo byaba bikubiyemo kwitondera ibyo tuvuga hamwe n’ukuntu tubivuga (Abakolosayi 4:6). Wibuke ko ‘umuntu uhubuka avuga amagambo akomeretsa nk’inkota’ (Imigani 12:18). Bite se ku bihereranye no mu muryango? Umugabo n’umugore bakundana by’ukuri, buri wese azirikana ibyiyumvo bya mugenzi we (Abefeso 5:33). Birinda kuvuga amagambo akanjaye, guhora umuntu ajora mugenzi we hamwe n’amagambo akarishye asesereza—ibyo byose bikaba bishobora gutera ibikomere mu byiyumvo bidashobora kuvurwa mu buryo bworoshye. Abana na bo bagira ibyiyumvo, kandi ababyeyi buje urukundo bita kuri ibyo byiyumvo. Mu gihe bibaye ngombwa ko hatangwa igihano, ababyeyi nk’abo bagitanga mu buryo baha abana babo icyubahiro kibakwiriye kandi bakirinda gutuma bumva batamerewe neza bitari ngombwa (Abakolosayi 3:21). Mu gihe tugaragaje muri ubwo buryo ko tuzirikana abandi, tuba tugaragaje ko dufite gutekereza kwa Kristo.

14-20 GICURASI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MARIKO 9-10

“Iyerekwa rikomeza ukwizera”

w05 15/1 12 par. 9-10

Ubuhanuzi bwose bwahamije Kristo

9 Hari hashize umwaka usaga uhereye igihe Yesu yatangiye bya bihamya twabonye haruguru by’uko yari Mesiya. Pasika yo mu mwaka wa 32 I.C. yarabaye irarangira. Hari benshi bari baramwizeye ariko bari bararetse kumukurikira bitewe n’ibitotezo, gukunda ubutunzi cyangwa imihangayiko y’ubuzima. Abandi bashobora kuba bari mu rujijo cyangwa se bakumva baratengushywe bitewe n’uko Yesu yanze ko abaturage bamugira umwami. Igihe abayobozi b’idini ry’Abayahudi bamurwanyaga, yanze kubaha ikimenyetso kivuye mu ijuru cyo kwihesha ikuzo (Matayo 12:38, 39). Kuba yaranze gutanga ikimenyetso, bishobora kuba byarateye bamwe urujijo. Byongeye kandi, Yesu yatangiye kubwira abigishwa ikintu cyabagoye kucyiyumvisha: yababwiye “ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa.”​—Matayo 16:21-23.

10 Hari hasigaye hafi amezi icyenda cyangwa icumi, kugira ngo igihe cya Yesu cyo “kuva mu isi agasubira kuri Se” gisohore (Yohana 13:1). Kubera ko Yesu yari ahangayikishijwe cyane n’uko abigishwa be b’indahemuka bazamera, yasezeranyije bamwe muri bo kubaha ikintu yari yarimye Abayahudi batizeraga: yari agiye kubaha ikimenyetso kivuye mu ijuru. Yesu arababwira ati “ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana w’umuntu aziye mu bwami bwe” (Matayo 16:28). Uko bigaragara, Yesu ntiyashakaga kuvuga ko mu bigishwa be hari abari kuzakomeza kubaho kugeza igihe Ubwami bwa kimesiya bwari kuzimikirwa mu mwaka wa 1914. Yesu yateganyaga kuzafata abigishwa be batatu akunda cyane akabereka mu buryo butangaje umusogongero w’ikuzo yari kuzagira mu Bwami bwe. Iryo yerekwa ryitwa guhindura isura kwa Yesu.

w05 15/1 12 par. 11

Ubuhanuzi bwose bwahamije Kristo

11 Hashize iminsi itandatu, Yesu yafashe Petero, Yakobo na Yohana bazamukana umusozi muremure, bakaba bashobora kuba baragiye mu mpinga y’umusozi Herumoni. Bagezeyo, Yesu “ahindurirwa imbere yabo, mu maso he harabagirana nk’izuba, imyenda ye yera nk’umucyo.” Abahanuzi Mose na Eliya na bo bagaragaye baganira na Yesu. Ibyo bintu bihambaye bishobora kuba byarabaye nijoro kugira ngo birusheho kugaragara neza. Kandi koko, Petero we yabonaga iryo atari iyerekwa gusa ahubwo ari abantu nyabantu bari bahagaze aho, ku buryo yasabye kuhaca ingando eshatu, iya Yesu, iya Mose n’iya Eliya. Mu gihe Petero yari akivuga, igicu kirabagirana cyarabakingirije maze ijwi rikivugiramo riti “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire.”​—Matayo 17:1-6.

nwtsty, ibisobanuro Mr 9:7

ijwi: Iyi ni inshuro ya kabiri muri eshatu zivugwa mu Mavanjiri, aho Yehova ubwe yavugishije abantu.—Reba ibisobanuro, Mr 1:11; Yh 12:28.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w08 15/2 30 par. 8

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Mariko

10:6-9. Umugambi w’Imana ni uko abashakanye babana akaramata. Bityo rero, aho kugira ngo abagabo n’abagore bihutire gushaka ubutane, bakora ibishoboka byose kugira ngo bashyire mu bikorwa amahame ya Bibiliya abafasha guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka mu ishyingiranwa.—Mat 19:4-6.

nwtsty, ibisobanuro, Mr 10:17, 18

Mwigisha mwiza: Uwo muntu yise Yesu ‘Umwigisha mwiza’ amushyeshyenga. Ubundi abayobozi b’amadini ni bo bakundaga ko abantu babita ayo mazina y’icyubahiro. Nubwo Yesu atangaga ko abantu bamwita “Umwigisha” cyangwa “Umwami” (Yh 13:13), yashakaga ko icyubahiro cyose gihabwa Se.

Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine: Aha Yesu yerekanye ko Yehova ari we wenyine ufite uburenganzira busesuye bwo gushyiraho amahame agenga ikiza n’ikibi. Igihe Adamu na Eva bigomekaga bakarya ku giti kimenyesha ikiza n’ikibi, bagaragaje ko bashaka kugira ubwo burenganzira bufitwe na Yehova. Icyakora, Yesu we yicishije bugufi arekera Yehova ubwo burenganzira. Ibyo Imana yandikishije mu Ijambo ryayo, bituma tumenya neza ikiza icyo ari cyo.​—Mr 10:19.

21-27 GICURASI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MARIKO 11-12

“Ashyizemo menshi kuruta ay’abandi bose”

nwtsty, ibisobanuro, Mr 12:41, 42

amasanduku y’amaturo: Ibitabo bivuga iby’amateka y’Abayahudi ba kera bivuga ko utwo dusanduku tw’amaturo twari tumeze nk’impanda cyangwa amahembe afite umwenge ahagana hejuru. Abantu bashyiragamo amaturo atandukanye. Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe hano, nanone riboneka muri Yh 8:20, aho ryahinduwemo “aho baturira.” Uko bigaragara iryo jambo ryerekeza ku hantu hari mu Rugo rw’Abagore. (Reba ibisobanuro Mt 27:6 no mu Mfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana umugereka wa 15.) Inyandiko za ba Rabi zigaragaza ko udusanduku 13 tw’amaturo twabaga turi hirya no hino ku nkuta zo muri urwo rugo. Batekereza ko nanone mu rusengero habaga hari isanduku nini yashyirwagamo amaturo yavuye muri utwo dusanduku.

uduceri tubiri: Cyangwa “leputoni ebyiri” biva ku ijambo ry’Ikigiriki le·ptonʹ mu bwinshi, risobanura akantu gato. Leputoni yari igiceri kingana n’idenariyo 1 ugabanyije 128. Ni ko gaceri gato kakoreshwaga muri Isirayeli, kari gacuzwe mu muringa cyangwa muri buronze.—Reba Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana umugereka wa 18-B.

tw’agaciro gake cyane: Cyangwa “kwadara.” Ijambo ry’Ikigiriki ko·dranʹtes (rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini quadrans) ryerekeza ku giceri cy’Abaroma gicuzwe mu muringa cyangwa muri buronze cyanganaga n’idenariyo 1 ugabanyije 64. Aha Mariko yakoresheje amafaranga y’Abaroma kugira ngo asobanure agaciro k’ibiceri byakoreshwaga n’Abayahudi.—Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana umugereka wa 18-B.

w97 1/11 13 par. 16-17

Yehova Yishimira Umurimo Ukorana Ubugingo Bwawe Bwose

16 Iminsi mike nyuma y’aho, ku itariki ya 11 Nisani, uwo munsi Yesu yamaze igihe kinini mu rusengero, aho bashidikanyije ibihereranye n’ubutware bwe, akaba kandi yarahashubirije mu buryo bufatiweho, ibibazo bikomeye byabajijwe ku bihereranye n’imisoro, umuzuko, n’ibindi bibazo. Yashyize ahabona abanditsi n’Abafarisayo, bitewe n’ibintu bakoraga, harimo no kuba ‘bararyaga ingo z’abapfakazi’ (Mariko 12:40). Biragaragara ko muri icyo gihe, Yesu yagiye kwicara mu Rugo rw’Abagore, rukaba rwari rurimo amasanduku 13 y’amaturo, nk’uko umugenzo w’Abayahudi wari uri. Yicaye umwanya muto, yitegereza abigiranye ubwitonzi uko abantu bashyiragamo amaturo yabo. Abakire benshi baraje, wenda bamwe bakaba baribonekezaga ko ari abakiranutsi, ndetse bakanishongora barata ubukire. (Gereranya na Matayo 6:2.) Yesu yahanze amaso ye ku mugore umwe wari wihariye. Amaso asanzwe, ashobora kuba nta kintu runaka gitangaje yabonye kuri uwo mugore, cyangwa ku mpano yatanze. Ariko kandi, Yesu, we washoboraga kumenya ibiri mu mitima y’abandi, yamenye ko yari “umupfakazi wari umukene.” Nanone kandi, yamenye umubare nyawo w’impano yatanze, ni ukuvuga “uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane.”​—Mariko 12:41, 42.

17 Yesu yahamagaye abigishwa be ngo baze aho yari ari, bitewe n’uko yashakaga ko bibonera n’amaso yabo isomo yari agiye kubigisha. Yesu yerekeje kuri uwo mupfakazi, agira ati “ashyizemo menshi kuruta ayo abandi bose bashyize mu masanduku y’amaturo.” Yabonaga ko uwo mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose hamwe. Yatanze “ibyo yari afite byose,” ni ukuvuga udufaranga duke yari asigaranye. Mu kubigenza atyo, yishyize mu maboko ya Yehova, kugira ngo abe ari we umwitaho. Bityo rero, umuntu watoranyijwe mu bandi akaba ari we uba intangarugero mu guha Imana, ni uwatanze impano yasaga n’aho nta gaciro ifite. Ariko kandi, mu maso y’Imana, yari iy’igiciro kitagereranywa!​—Mariko 12:43, 44; Yakobo 1:27.

w97 1/11 13 par. 17

Yehova Yishimira Umurimo Ukorana Ubugingo Bwawe Bwose

17 Yesu yahamagaye abigishwa be ngo baze aho yari ari, bitewe n’uko yashakaga ko bibonera n’amaso yabo isomo yari agiye kubigisha. Yesu yerekeje kuri uwo mupfakazi, agira ati “ashyizemo menshi kuruta ayo abandi bose bashyize mu masanduku y’amaturo.” Yabonaga ko uwo mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose hamwe. Yatanze “ibyo yari afite byose,” ni ukuvuga udufaranga duke yari asigaranye. Mu kubigenza atyo, yishyize mu maboko ya Yehova, kugira ngo abe ari we umwitaho. Bityo rero, umuntu watoranyijwe mu bandi akaba ari we uba intangarugero mu guha Imana, ni uwatanze impano yasaga n’aho nta gaciro ifite. Ariko kandi, mu maso y’Imana, yari iy’igiciro kitagereranywa!​—Mariko 12:43, 44; Yakobo 1:27.

w87 1/12 30 par. 1

Ese utanga ubitewe no kwigomwa?

Hari amasomo menshi twakwigira kuri iyi nkuru. Iry’ingenzi muri ayo ni uko twese dushobora gushyigikira gahunda yo gusenga Yehova dukoresheje ubutunzi bwacu. Icyo Imana iha agaciro by’ukuri, si ugutanga ibidusagutse tutagikeneye; ahubwo ni ugutanga ibidufitiye akamaro. Mu yandi magambo, ese dutanga ikintu tutazigera dukenera? Cyangwa dutanga ikintu kigaragaza ko twigomwe by’ukuri?

cl 185 par. 15

Ubwenge Buboneka mu ‘Ijambo ry’Imana’

15 Mbese, ntibitangaje kuba uwo mupfakazi ari we watoranyijwe mu bantu bose bari baje mu rusengero kuri uwo munsi, akaba ari we uvugwa muri Bibiliya? Binyuriye kuri urwo rugero, Yehova atwigisha ko ari Imana igaragaza ugushimira. Yishimira kwakira impano dutanga tubivanye ku mutima, uko yaba ingana kose uyigereranyije n’ibyo abandi bashobora gutanga. Mu by’ukuri, nta bundi buryo bwiza bwaruta ubwo Yehova yashoboraga gukoresha kugira ngo atwigishe uko kuri gususurutsa umutima!

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Mr 11:17

inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose: Mu banditsi batatu b’Amavanjiri basubiyemo amagambo yo muri Ye 56:7, Mariko ni we wenyine wongeyemo interuro ivuga ngo: “[N’abantu bo mu] mahanga yose” (Mt 21:13; Lk 19:46). Urusengero rw’i Yerusalemu rwari rwarubatswe kugira ngo Abisirayeli n’abanyamahanga bubahaga Imana bage bahasengera Yehova (1Bm 8:41-43). Yesu yamaganye Abayahudi bacururizaga mu rusengero kuko bari bararuhinduye indiri y’abambuzi. Ibyo bikorwa byabo byacaga intege abantu bo mu mahanga yose, ntibaze gusengera Yehova muri iyo nzu, bigatuma batamumenya.

jy 244 par. 7

Akoresha igiti cy’umutini kugira ngo yigishe isomo ku birebana no kwizera

Bidatinze, Yesu n’abigishwa be binjiye muri Yerusalemu. Nk’uko Yesu yari amenyereye, yagiye mu rusengero atangira kwigisha. Abakuru b’abatambyi n’abakuru ba rubanda, bikaba bishoboka ko batekerezaga ibyo Yesu yari yakoreye abavunjaga amafaranga ku munsi wari wabanjirije uwo, baramubajije bati “ni bubasha ki butuma ukora ibyo bintu? Kandi se ni nde waguhaye ubwo bubasha bwo gukora ibyo bintu?”​—Mariko 11:28.

28 GICURASI–3 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MARIKO 13-14

“Irinde kugwa mu mutego wo gutinya abantu”

ia 200 par. 14

Shebuja yamwigishije kubabarira

14 Petero yakomeje gukurikira abari bajyanye Yesu ariko abigiranye amakenga, maze agera ku irembo ry’imwe mu mazu manini kandi meza y’i Yerusalemu. Aho hari kwa Kayafa umutambyi mukuru wari umuherwe kandi ukomeye. Amazu nk’ayo yabaga yubatse akikije imbuga, kandi akagira umuryango ku irembo. Petero ageze ku irembo, banze ko yinjira. Yohana wari uziranye n’umutambyi mukuru kandi akaba yari yinjiye, yaraje asaba umurinzi kwinjiza Petero. Uko bigaragara Petero ntiyigeze agumana na Yohana, cyangwa se ngo agerageze kwinjira mu nzu ngo ahagarare iruhande rwa Yesu. Ahubwo muri iryo joro Petero yagumye mu mbuga, aho abagaragu n’abaja barimo bota, banakurikirana uko abantu bashinjaga Yesu ibinyoma binjiraga ahaberaga urubanza, abandi basohoka.​—Mar 14:54-57; Yoh 18:15, 16, 18.

it-2 619 par. 6

Petero

Petero yajyanye n’indi ntumwa aho umutambyi mukuru yari atuye, maze Petero yinjira mu rugo (Yh 18:15, 16). Petero ntiyagiye ngo yihishe mu mwijima, ahubwo yagiye ku muriro arota. Urumuri rwatumye abandi bamumenya bibuka ko yari umwigishwa wa Yesu. Nanone kuba yaravugaga nk’Abanyagalilaya byatumye barushaho kumukeka. Batangiye kumushinja ko na we agendana na Yesu maze Petero yihakana Yesu inshuro eshatu, atangira no kwivuma no kurahira ko atamuzi. Hanyuma isake yabitse ku nshuro ya kabiri, Yesu “arahindukira areba Petero.” Petero yarasohotse araturika ararira cyane (Mt 26:69-75; Mr 14:66-72; Lk 22:54-62; Yh 18:17, 18). Icyakora, Yehova yashubije isengesho Yesu yari yasenze mbere yaho asabira Petero, maze ukwizera kwe ntikwacogora, ngo acike intege burundu.​—Lk 22:31, 32.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w08 15/2 30 par. 6

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Mariko

14:51, 52—Umusore ‘wahunze yambaye ubusa’ ni nde? Mariko wenyine ni we wavuze iyo nkuru. Ubwo rero, turamutse dutekereje ko ari we wivugaga ntitwaba twibeshye.

jy 287 par. 4

Yesu ajyanwa kwa Ana, hanyuma akajyanwa kwa Kayafa

Kayafa yari azi ko Abayahudi batashoboraga kwihanganira umuntu wiyita Umwana w’Imana. Mbere yaho, igihe Yesu yitaga Imana Se, Abayahudi bashatse kumwica bitewe n’uko bavugaga ko ‘yigereranyije n’Imana’ (Yohana 5:17, 18; 10:31-39). Kubera ko ibyo Kayafa yari abizi, yabwiye Yesu abigiranye uburyarya ati “nkurahije Imana nzima, tubwire niba ari wowe Kristo Umwana w’Imana” (Matayo 26:63)! Birumvikana ko Yesu yari azi neza ko ari Umwana w’Imana (Yohana 3:18; 5:25; 11:4). Iyo atagira icyo avuga byari gufatwa nk’aho ahakanye ko ari Kristo Umwana w’Imana. Ni yo mpamvu Yesu yamushubije ati “ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bwa Nyir’ububasha, aje ku bicu byo mu ijuru.”​—Mariko 14:62.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze