ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr18 Kamena pp. 1-7
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2018
  • Udutwe duto
  • 4-10 KAMENA
  • 11-17 KAMENA
  • 18-24 KAMENA
  • 25 KAMENA–1 NYAKANGA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2018
mwbr18 Kamena pp. 1-7

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

4-10 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | MARIKO 15-16

“Yesu yashohoje ubuhanuzi”

nwtsty, ibisobanuro, Mr 15:24, 29

bagabana imyenda ye: Inkuru ivugwa muri Yh 19:23, 24 ivuga ibintu Matayo, Mariko na Luka batavuze: Abasirikare b’Abaroma bakoreye ubufindo imyitero ya Yesu n’ikanzu ye. Imyitero ye ‘bayigabanyijemo kane, buri musirikare atwara igice kimwe.’ Ikanzu ye bayikoreye ubufindo kuko batifuzaga kuyitanyura. Kuba barakoreye ubufindo imyenda ya Mesiya, byashohoje ubuhanuzi buri muri Zb 22:18. Abasirikare bari bamenyereye kwambura abagizi ba nabi imyenda n’ibindi babaga bafite mbere yo kubica, kugira ngo babakoze isoni.

bamuzunguriza umutwe: Ibyo babikoraga ari na ko bavuga amagambo yuzuye agasuzuguro no kunnyega umuntu. Igihe abahisi n’abagenzi bazungurizaga Yesu umutwe, bari bashohoje ubuhanuzi bwo muri Zb 22:7.

nwtsty, ibisobanuro, Mr 15:43

Yozefu: Abanditse Amavanjiri bagiye bavuga ibintu bitandukanye kuri Yozefu. Matayo wari umukoresha w’ikoro yavuze ko Yozefu yari “umugabo w’umutunzi.” Mariko wandikiye Abaroma yavuze ko yari ‘umugabo wubahwaga, wari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi’ wategerezaga Ubwami bw’Imana. Luka wari umuganga wishyiraga mu mwanya w’abandi, yavuze ko yari “umuntu mwiza kandi w’umukiranutsi” kandi ko atari yarashyigikiye umugambi w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi wo kurwanya Yesu. Yohana ni we wenyine wavuze ko Yozefu yari “umwigishwa wa Yesu, ariko mu ibanga kuko yatinyaga Abayahudi.”—Mt 27:57-60; Mr 15:43-46; Lk 23:50-53; Yh 19:38-42.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Mr 15:25

isaha ya gatatu: Ni ukuvuga mu ma saa tatu za mu gitondo. Hari abavuga ko ibyo bidahuje n’ibivugwa muri Yh 19:14-16, havuga ko Pilato yatanze Yesu ngo amanikwe ari “nko ku isaha ya gatandatu.” Nubwo Ibyanditswe bidasobanura neza impamvu ayo masaha atandukanye, dore ibintu dukwiriye gutekerezaho: Muri rusange, inkuru z’Amavanjiri zirahuza iyo zivuga igihe ibintu byabereye ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwa Yesu ku isi. Izo nkuru uko ari enye zerekana ko abatambyi n’abakuru bateraniye hamwe mu museke, hanyuma bakohereza Yesu kwa Guverineri w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato (Mt 27:1, 2; Mr 15:1; Lk 22:66–23:1; Yh 18:28). Matayo, Mariko na Luka, bavuga ko igihe Yesu yari yamaze kumanikwa ku giti, igihugu cyose cyacuze umwijima “guhera ku isaha ya gatandatu . . . kugeza ku isaha ya cyenda” (Mt 27:45, 46; Mr 15:33, 34; Lk 23:44). Dore ikintu bamwe bashobora kuba barashingiyeho bavuga igihe Yesu yiciwe: Hari ababonaga ko igikorwa cyo kwica umuntu, cyatangiraga igihe yakubitwaga ibiboko. Hari n’igihe bakubitaga umuntu ibiboko bakamunoza, agahita apfa. Yesu na we yarakubiswe aranegekara ku buryo yananiwe gukomeza kwikorera igiti bari bumumanikeho, biba ngombwa ko undi muntu akimutwaza (Lk 23:26; Yh 19:17). Niba rero igikorwa cyo kwica umuntu cyaratangiranaga no kumukubita ibiboko, ubwo haba haraciyemo igihe runaka mbere y’uko Yesu amanikwa ku giti. Icyo gitekerezo gishyigikirwa n’uko muri Mt 27:26 no muri Mr 15:15, havugwamo ibyo gukubita Yesu ibiboko no kumumanika ku giti, kandi ibyo bikorwa byombi bikavugirwa icyarimwe. Ubwo rero, abantu bashobora kuba baravuze amasaha atandukanye Yesu yiciweho, bitewe n’uko babonaga igihe igikorwa cyo kwica umuntu cyatangiriraga. Ibyo bishobora gutuma twumva impamvu Pilato yatangajwe no kumva ko Yesu yahise apfa bakimumanika ku giti (Mr 15:44). Nanone, abanditsi ba Bibiliya bakundaga kuvuga igihe bakurikije ukuntu muri icyo gihe umunsi wagabanywagamo ibice bine by’amasaha atatu, nk’uko bagabanyaga ijoro. Ibyo ni byo bituma akenshi bavuga ngo: “Isaha ya gatatu, iya gatandatu n’iya kenda.” Babaraga amasaha bahereye igihe izuba ryarasiraga, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (Mt 20:1-5; Yh 4:6; Ibk 2:15; 3:1; 10:3, 9, 30). Nanone, abantu ntibagiraga ibikoresho byabafashaga kubara amasaha. Ni yo mpamvu inshuro nyinshi bavugaga igihe bagenekereje, akenshi bakavuga ngo: “Hari nko ku isaha ya” nk’uko bivugwa muri Yh 19:14 (Mt 27:46; Lk 23:44; Yh 4:6; Ibk 10:3, 9). Muri make, Mariko ashobora kuba yaravuze igihe Yesu yiciwe ahereye ku gihe yakubitiwe ibiboko n’igihe yamanikiwe ku giti, naho Yohana we akavuga gusa igihe Yesu yamanikiwe ku giti. Abo banditsi bombi bashobora kuba baragenekereje bashaka kuvuga igihe kiri hagati y’isaha ya gatatu n’iya gatandatu, buri wese akurikije uko yabaraga igihe, kandi Yohana yongeyeho amagambo ngo: “Nko ku isaha ya.” Ibyo byose bishobora kuba ari byo byatumye amasaha avugwa muri izo nkuru atandukana. Kuba Yohana wanditse Ivanjiri ye nyuma y’imyaka myinshi yaravuze igihe gisa n’aho gitandukanye n’icyo Mariko yavuze, bigaragaza ko Yohana atapfuye gusubiramo inkuru ya Mariko.

nwtsty, ibisobanuro, Mr 16:8

kuko bari bafite ubwoba: Inyandiko za kera cyane zandikishijwe intoki z’igice cya nyuma k’Ivanjiri ya Mariko, zigaragaza ko isozwa n’amagambo yo ku murongo wa 8. Hari abavuga ko iyo nkuru yaba isa n’itarangiye ku buryo bidashoboka ko ayo magambo ari yo asoza umwandiko w’umwimerere. Ariko nta wabiha agaciro kuko n’ubundi Mariko azwiho kwandika interuro ngufi cyane. Nanone abahanga bo mu kinyejana cya kane bitwaga Jérôme na Eusèbe bavuze ko umwandiko wemewe usozwa n’amagambo agira ati: “Kuko bari bafite ubwoba.”

Hari inyandiko z’Ikigiriki zandikishijwe intoki n’ubuhinduzi bwa Bibiliya, byongera umusozo mugufi cyangwa umusozo muremure ku murongo wa 8. Umusozo muremure (ugizwe n’imirongo 12), uboneka muri Kodegisi ya Alegizandiriya, iya Ephraemi Syri n’iya Bezae Cantabrigiensis, zose zikaba ari izo mu kinyejana cya gatanu. Nanone uboneka muri Bibiliya y’Ikilatini ya Vulgate, iya Cureton na Peshitta zo mu Gisiriyake. Icyakora ntuboneka mu nyandiko z’Ikigiriki ebyiri zandikishijwe intoki zo mu kinyejana cya kane, urugero nka Kodegisi ya Sinayi na Kodegisi ya Vatikani, cyangwa Kodegisi ya Sinayi y’Igisiriyake yo mu kinyejana cya kane cyangwa icya gatanu, n’inyandiko za kera zandikishijwe intoki z’Ivanjiri ya Mariko mu rurimi rw’Igikobute zo mu kinyejana cya gatanu. Inyandiko za kera zandikishijwe intoki z’Ivanjiri ya Mariko mu Cyarumeniya no mu Kinyajeworojiya na zo zirangirira ku murongo wa 8.

Hari izindi nyandiko z’Ikigiriki zandikishijwe intoki n’ubundi buhinduzi bwa Bibiliya bwa nyuma yaho byongeyeho umusozo mugufi (ugizwe n’interuro nke gusa). Kodegisi ya Regius yo mu kinyejana cya munani irimo imisozo yombi, umusozo mugufi akaba ari wo ubanza. Buri musozo utangirwa n’amagambo avuga ko iyo misozo yombi yemerwaga n’abahanga bamwe na bamwe bo mu kinyejana cya munani, nubwo nta wakwemeza ko yabonekaga mu mwandiko w’umwimerere.

UMUSOZO MUGUFI

Umusozo mugufi uri inyuma ya Mr 16:8, nturi mu Byanditswe byahumetswe. Ugira uti:

Ariko ibintu byose yabategetse, babibwira abari kumwe na Petero muri make. Hanyuma y’ibyo, Yesu ubwe abohereza kubwiriza ubutumwa bwera butangirika bw’agakiza k’iteka, uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba.

UMUSOZO MUREMURE

Umusozo muremure uri inyuma ya Mr 16:8, nturi mu Byanditswe byahumetswe. Ugira uti:

9 Amaze kuzuka, mu gitondo cya kare ku munsi wa mbere w’icyumweru, abonekera mbere na mbere Mariya Magadalena, uwo yari yarirukanyemo abadayimoni barindwi. 10 Aragenda abibwira ababanaga na Yesu, kuko baborogaga barira cyane. 11 Ariko bumvise ko yongeye kuba muzima kandi ko uwo mugore yamubonye, banga kubyemera. 12 Nyuma yaho abonekera babiri muri bo afite indi sura, igihe bari mu nzira bagiye mu giturage; 13 nuko baragaruka babibwira abandi basigaye. Ariko na bo ntibemera ibyo abo bababwiye. 14 Ariko nyuma yaho, abonekera ba bandi cumi n’umwe ubwo bari ku meza, maze abacyahira ko babuze ukwizera n’imitima yabo ikinangira, kuko batemeye amagambo y’abamubonye amaze kuzurwa mu bapfuye. 15 Arababwira ati “mujye mu isi yose mubwirize ubutumwa bwiza mu byaremwe byose. 16 Uzizera akabatizwa azakizwa, ariko utazizera azacirwaho iteka. 17 Nanone ibi bimenyetso ni byo bizaranga abizera: bakoresheje izina ryanjye, bazirukana abadayimoni, bazavuga indimi, 18 bazafatisha inzoka intoki, kandi nibanywa ikintu cyose cyica nta cyo kizabatwara. Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”

19 Hanyuma, Umwami Yesu amaze kuvugana na bo azamurwa mu ijuru, yicara iburyo bw’Imana. 20 Na bo baragenda babwiriza ahantu hose, kandi Umwami yakoranaga na bo, agashyigikira ubutumwa binyuze ku bimenyetso bijyanye na bwo.

11-17 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 1

“Twigane umuco wa Mariya wo kwicisha bugufi”

ia 149 par. 12

“Dore ndi umuja wa Yehova!”

12 Abantu bose bafite ukwizera bazi amagambo yavuze arangwa no kwicisha bugufi no kubaha. Mariya yabwiye Gaburiyeli ati “dore ndi umuja wa Yehova! Bibe nk’uko ubivuze” (Luka 1:38). Umuja ni we wari woroheje mu bantu bose; ubuzima bwe bwose bwabaga buri mu maboko ya shebuja. Uko ni ko Mariya yibonaga imbere ya Shebuja Yehova. Yari azi ko nta cyo yari kuba ari kumwe na Yehova, kuko Yehova abera indahemuka abantu bamubera indahemuka. Nanone kandi, yari azi ko Yehova yari kumuha imigisha igihe yari gukora uko ashoboye kose kugira ngo asohoze neza iyo nshingano itari yoroshye.—Zab 18:25.

ia 150-151 par. 15-16

“Dore ndi umuja wa Yehova!”

15 Mariya na we yagize icyo avuga. Amagambo ye yanditswe uko yakabaye mu Ijambo ry’Imana. (Soma muri Luka 1:46-55.) Iyo ni yo nkuru ndende cyane yanditswe muri Bibiliya igaragaza amagambo Mariya yavuze kandi ihishura byinshi kuri we. Iyo nkuru igaragaza ukuntu Mariya yari afite umutima ushimira, igihe yasingizaga Yehova amushimira kuba yaramutonesheje akamugira nyina wa Mesiya. Igaragaza ukuntu yari afite ukwizera gukomeye, igihe yavugaga ko Yehova yacishije bugufi abibone n’abafite ubushobozi kandi agafasha aboroheje n’abakene bifuza kumukorera. Nanone igaragaza ko yari afite ubumenyi bwinshi. Iyo ugereranyije usanga Mariya yarerekeje ku magambo yo mu Byanditswe by’igiheburayo incuro zirenga 20!

16 Biragaragara ko Mariya yatekerezaga cyane ku Ijambo ry’Imana. Ariko yakomezaga kwicisha bugufi, akareka Ibyanditswe bigasobanura imimerere yarimo, aho kwivugira ibye ubwe. Uwo mwana wakuriraga mu nda ye na we yaje kugaragaza umwuka nk’uwe igihe yagiraga ati “ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye” (Yoh 7:16). Byaba byiza twibajije tuti “ese nanjye ngaragaza ko nubaha Ijambo ry’Imana cyangwa mpitamo gutanga ibitekerezo byanjye n’inyigisho zanjye ubwanjye?” Uko Mariya yasubiza icyo kibazo birigaragaza.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Lk 1:69

ihembe ry’agakiza: Cyangwa “umukiza ukomeye.” Muri Bibiliya, amahembe akunze kuba agereranya imbaraga no gutsinda (1Sm 2:1; Zb 75:4, 5, 10; 148:14). Nanone, abategetsi n’ubutegetsi bwabo, bwaba ubw’abakiranutsi n’ubw’ababi, bwose bugereranywa n’amahembe, kandi iyo batsinze bigereranywa n’inyamaswa yicisha amahembe (Gut 33:17; Dn 7:24; 8:2-10, 20-24). Muri uyu murongo, “ihembe ry’agakiza” ryerekeza kuri Mesiya, kuko ari we ufite ububasha bwo gukiza, akaba n’umukiza ukomeye.

nwtsty, ibisobanuro, Lk 1:76

uzabanziriza Yehova: Yohana Umubatiza yari ‘kubanziriza Yehova’ mu buryo bw’uko yari kubanziriza Yesu, we wari guhagararira Se kandi akaza mu izina rya Se.—Yh 5:43; 8:29.

18-24 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 2-3

“Rubyiruko, ese mushimangira ubucuti mufitanye na Yehova?”

nwtsty, ibisobanuro, Lk 2:41

Ababyeyi be bari bamenyereye kujya i Yerusalemu: Amategeko ntiyasabaga abagore kujya mu munsi mukuru wa Pasika. Icyakora, Mariya yari afite akamenyero ko guherekeza Yozefu mu rugendo bakoraga buri mwaka bajya i Yerusalemu muri uwo munsi mukuru (Kv 23:17; 34:23). Buri mwaka bakoraga urugendo rugera hafi ku birometero 300, kugenda no kugaruka, bari kumwe n’abana babo.

nwtsty, ibisobanuro, Lk 2:46, 47

ababaza ibibazo: Ibibazo Yesu yabazaga ntibyari ibibazo by’umwana washakaga kwimara amatsiko kuko byatangazaga cyane abari bamuteze amatwi (Lk 2:47). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kubaza ibibazo’ hari igihe ryerekeza ku guhata umuntu ibibazo, nk’uko abashinjacyaha babigenza (Mt 27:11; Mr 14:60, 61; 15:2, 4; Ibk 5:27). Abahanga mu by’amateka bavuga ko abayobozi b’amadini bari bafite akamenyero ko gusigara mu rusengero nyuma y’iminsi mikuru kugira ngo bigishirize abantu ku ibaraza rinini. Abantu baricaraga bagatega amatwi abo bagabo kandi bakababaza ibibazo.

bakomezaga gutangazwa: Uburyo inshinga y’ikigiriki itondaguwemo aha, bwumvikanisha igikorwa gikomeza, cyangwa kisubiramo.

nwtsty, ibisobanuro, Lk 2:51, 52

akomeza kujya abagandukira: Cyangwa “akomeza kubumvira.” Uburyo inshinga y’Ikigiriki itondaguwemo, bugaragaza ko Yesu amaze gutangaza abigisha mu rusengero bitewe n’ukuntu yari asobanukiwe Ijambo ry’Imana, yasubiye iwabo agakomeza kugandukira ababyeyi be yicishije bugufi. Kuba yarumviraga ababyeyi birashishikaje cyane kuruta uko undi mwana usanzwe yakumvira ababyeyi. Byagaragazaga ko yakurikizaga Amategeko ya Mose yose uko yakabaye.—Kv 20:12; Gl 4:4.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Lk 2:14

ku isi amahoro abe mu bantu yishimira: Hari inyandiko zandikishijwe intoki zigaragaza ko ayo magambo ashobora guhindurwa ngo: “Amahoro abe ku isi, abantu bishimirwe,” kandi hari Bibiliya zihindura zityo uwo murongo. Ariko amagambo yakoreshejwe muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ahuje n’ibivugwa mu nyandiko za kera zandikishijwe intoki. Ayo magambo umumarayika yavuze, ntasobanura ko Imana yishimira abantu bose ititaye ku myifatire yabo n’ibyo bakora. Ahubwo yerekeza ku bantu Imana yishimira bitewe n’uko bayizera, bakaba abigishwa b’Umwana wayo.—Reba ibisobanuro ku magambo mu bantu yishimira muri uyu murongo.

mu bantu yishimira: Ijambo ry’Ikigiriki eu·do·kiʹa rishobora guhindurwamo “kwemera; kwishimira.” Indi nshinga ifitanye isano n’iyo, eu·do·keʹo ikoreshwa muri Mt 3:17; Mr 1:11 no muri Lk 3:22 (reba ibisobanuro, Mr 1:11), igihe Imana yavugishaga Umwana wayo amaze kubatizwa. Isobanura “kwemera; kwishimira; gutonesha.” Dukurikije rero uko izo nshinga zikoreshwa, amagambo ngo: ‘Abantu yishimira’ (an·throʹpois eu·do·kiʹas) yerekeza ku bantu Imana yemera, kandi ashobora guhindurwamo ngo: “Abantu Imana yemera; abantu yishimira cyane.” Ubwo rero, uwo mumarayika ntiyavugaga ko Imana yishimira abantu bose muri rusange, ahubwo yavugaga ko Imana yishimira abayizera by’ukuri kandi bakaba abigishwa b’Umwana wayo. Nubwo ijambo ry’Ikigiriki eu·do·kiʹa hari aho rishobora kwerekeza ku byo abantu bishimira (Rm 10:1; Fp 1:15), akenshi ryerekeza ku byo Imana yishimira cyangwa ibyo yemera (Mt 11:26; Lk 10:21; Ef 1:5, 9; Fp 2:13; 2Ts 1:11). Muri Bibiliya ya Septante muri Zb 51:18, [50:20, LXX], iryo jambo ryakoreshejwe rivuga ibyo Imana ‘yemera.’

wp16.3 9 par. 1-3

Ese wari ubizi?

Se wa Yozefu ni nde?

Yozefu uvugwa hano ni wa wundi wareraga Yesu, akaba yari umubaji w’i Nazareti. None se, se wa Yozefu yari nde? Ivanjiri ya Matayo ivuga ko yari mwene Yakobo, naho ivanjiri ya Luka ikavuga ko yari “mwene Heli.” Kuki iyo mirongo isa n’aho ivuguruzanya?—Luka 3:23; Matayo 1:16.

Ivanjiri ya Matayo igira iti “Yakobo yabyaye Yozefu.” Ijambo ry’ikigiriki ryakoreshejwe aho rigaragaza neza ko Yakobo ari we wabyaye Yozefu. Ubwo rero, Matayo yavugaga igisekuru cy’Umwami Dawidi ari na cyo Yozefu yakomotsemo. Icyo gisekuru ni cyo cyavagamo abami. Kuba Yesu yarakomotse muri uwo muryango byamuhaga uburenganzira bwo kuba umwami.

Luka we yavuze ko ‘Yozefu ari mwene Heli.’ Iryo jambo ngo ‘mwene’ rishobora no gusobanura ngo “umukwe wa.” Ijambo nk’iryo riboneka no muri Luka 3:27, aho “Salatiyeli” wari warabyawe na Yekoniya, na we yitwa “mwene Neri” (1 Ibyo ku Ngoma 3:17; Matayo 1:12). Salatiyeli ashobora kuba yari yarashatse umukobwa wa Neri utaravuzwe izina, bityo akaba yari umukwe we. Nguko uko Yozefu yiswe “mwene” Heli, kuko yari yarashakanye na Mariya wari umukobwa wa Heli. Ubwo rero, Luka yagaragaje igisekuru cya Yesu “ku mubiri,” ku ruhande rwa nyina ari we Mariya (Abaroma 1:3). Zirikana ko Bibiliya irimo ibyo bisekuru bya Yesu byombi.

25 KAMENA–1 NYAKANGA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 4-5

“Jya unesha ibishuko nk’uko Yesu yabigenje”

w13 15/8 25 par. 8

Ukwiriye kuba umuntu umeze ute?

8 Ayo ni na yo mayeri Satani yakoresheje igihe yageragezaga gushuka Yesu mu butayu. Igihe Yesu yari amaze iminsi 40 n’amajoro 40 atarya, Satani yashatse kuririra ku cyifuzo yari afite cyo kurya. Yaramubwiye ati “niba uri umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umugati” (Luka 4:1-3). Hari ibintu bibiri Yesu yashoboraga gukora: yashoboraga guhitamo kudakoresha imbaraga yari afite zo gukora ibitangaza kugira ngo ahaze icyifuzo yari afite cyo kurya, cyangwa se agahitamo kuzikoresha. Yesu yari azi ko atagombaga gukoresha izo mbaraga abitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde. Nubwo yari ashonje, kubona ibyokurya si byo yari gushyira mu mwanya wa mbere kurusha imishyikirano yari afitanye na Yehova. Yesu yaramushubije ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova.’”—Mat 4:4; Luka 4:4.

w13 15/8 25 par. 10

Ukwiriye kuba umuntu umeze ute?

10 Bite se ku birebana na Yesu? Satani ‘yamweretse mu kanya gato ubwami bwose bwo mu isi yose ituwe, maze aramubwira ati “ndaguha gutwara ubu bwami bwose n’icyubahiro cyabwo”’ (Luka 4:5, 6). Yesu ntiyashoboraga kubona ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato akoresheje amaso ye asanzwe, ariko Satani ashobora kuba yaratekereje ko kumwereka icyubahiro cyabwo mu iyerekwa, byashoboraga kumukurura mu rugero runaka. Satani yaratinyutse aramubwira ati “niwikubita imbere yanjye ukandamya, bwose buraba ubwawe” (Luka 4:7). Yesu ntiyashakaga rwose kuba uwo Satani yifuzaga ko aba we. Yahise amusubiza adatindiganyije. Yaramubwiye ati “handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera.’”—Luka 4:8.

nwtsty, videwo

Hejuru y’urukuta rukikije urusengero

Satani ashobora kuba yarajyanye Yesu “hejuru y’urukuta rukikije urusengero” cyangwa ahantu harehare ku rusengero akamubwira ngo asimbuke. Ariko nta wuzi neza aho Yesu yari ahagaze. Kubera ko ijambo “urusengero” ryakoreshejwe aha rishobora kuba ryerekeza ku nyubako yose y’urusengero, Yesu ashobora kuba yari ahagaze mu mfuruka iri mu magepfo y’uburasirazuba (1) bw’urusengero. Cyangwa ashobora kuba yari ahagaze ku yindi mfuruka y’urusengero. Iyo asimbuka aturutse aho hantu harehare gutyo yari gupfa, keretse gusa iyo Yehova amugoboka.

w13 15/8 26 par. 12

Ukwiriye kuba umuntu umeze ute?

12 Mu buryo bunyuranye n’uko Eva yabigenje, Yesu we yatanze urugero rwiza mu birebana no kwicisha bugufi. Satani yagerageje Yesu mu bundi buryo, ariko yirinze no kuba yakora ikintu gitangaje cyari gutuma agerageza Imana. Iyo aza kubikora byari kuba ari ubwibone. Aho kubigenza atyo, yashubije mu buryo bwumvikana kandi adaciye ku ruhande, agira ati “byaravuzwe ngo ‘ntugomba kugerageza Yehova Imana yawe.’”—Soma muri Luka 4:9-12.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Lk 4:17

umuzingo w’igitabo cy’umuhanuzi Yesaya: Umuzingo wa Yesaya wavumbuwe ku Nyanja y’Umunyu wari ugizwe n’ibice by’impu bigera kuri 17 bifatanye, byari bifite uburebure bwa metero 7,3, wanditseho mu nkingi 54. Umuzingo wakoreshwaga mu isinagogi y’i Nazareti na wo ushobora kuba ari uko wareshyaga. Kubera ko imizingo yo mu kinyejana cya mbere itagiraga ibice n’imirongo, Yesu yagombaga gushakisha aho yifuzaga gusoma. Ariko kuba yarahise abona ahantu handitse amagambo y’ubuhanuzi, bigaragaza ko yari amenyereye gukoresha Ijambo ry’Imana.

nwtsty, ibisobanuro, Lk 4:25

imyaka itatu n’amezi atandatu: Mu 1Bm 18:1 hagaragaza ko Eliya yatangaje ko amapfa arangiye “mu mwaka wa gatatu.” Hari abavuga ko Yesu yavuguruje ibivugwa mu 1 Abami. Icyakora Ibyanditswe by’Igiheburayo ntibivuga ko amapfa yamaze igihe kitageze ku myaka itatu. Amagambo ngo: “Mu mwaka wa gatatu” yerekeza ku gihe cyatangiye ubwo Eliya yamenyeshaga Ahabu bwa mbere ko amapfa agiye gutera (1Bm 17:1). Ashobora kuba yarabimubwiye impeshyi yaratangiye. Ubusanzwe impeshyi yamaraga amezi agera kuri atandatu, ariko iyo yo ishobora kuba yari yarabaye ndende bidasanzwe. Nanone amapfa ntiyahise arangira igihe Eliya yajyaga kureba Ahabu “mu mwaka wa gatatu,” ahubwo yarangiye nyuma y’aho umuriro ukongoreye igitambo ku musozi wa Karumeli (1Bm 18:18-45). Amagambo ya Yesu ari muri uyu murongo hamwe n’ayo umuvandimwe we yavuze, yanditse muri Yk 5:17, ahuje neza n’ibivugwa mu 1Bm 18:1.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze