UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 10-11
Umugani w’Umusamariya mwiza
Yesu yaciye uyu mugani ashaka gusubiza umuntu wari umubajije ati: “Mu by’ukuri mugenzi wanjye ni nde?” (Lk 10:25-29)? Yari azi ko itorero rya gikristo ryari kuba rigizwe n’“abantu b’ingeri zose,” baba Abasamariya cyangwa Abanyamahanga (Yh 12:32). Uyu mugani wigisha abigishwa ba Yesu ko bagomba gukunda abantu bose, hakubiyemo n’abo bafite byinshi batandukaniyeho.
IBAZE UTI:
“Mfata nte abavandimwe na bashiki bacu bo mu bindi bihugu?”
“Ese nkunda gusabana n’abo dufite ibyo duhuriyeho gusa?”
“Ese nshobora kwaguka nkamenyana n’abandi Bakristo tudafite byinshi duhuriyeho (2Kr 6:13)?”
Ni nde natumira . . .
tukajyana kubwiriza?
tugasangira ibyokurya?
mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango wacu?