ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/3 p. 12
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Yakobo yahaga agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Yakobo ajya i Harani
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Amahanga ategurirwa kumva “inyigisho za Yehova”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Yavuganiye ubutumwa bwiza imbere y’abategetsi bakuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/3 p. 12

ESE WARI UBIZI?

Ubwenegihugu bw’Abaroma Pawulo yari afite bwari bumufitiye akahe kamaro?

Intumwa Pawulo yajuririye Kayisari

Pawulo yaravuze ati “njuririye Kayisari!”

Kugira ubwenegihugu bw’Abaroma, byatumaga umuntu agira uburenganzira runaka n’ibindi bintu byihariye, aho yajyaga hose muri ubwo bwami. Uwabaga afite ubwo bwenegihugu ntiyagengwaga n’amategeko y’intara, ahubwo yagengwaga n’amategeko y’Abaroma. Igihe yabaga aregwa, yashoboraga kwemera gucirwa urubanza hakurikijwe amategeko yo mu gace arimo, ariko akaba afite uburenganzira bwo kuburanira imbere y’urukiko rw’Abaroma. Iyo yakatirwaga urwo gupfa, yashoboraga kujuririra umwami.

Cicéron wari umuyobozi w’Umuroma mu kinyejana cya mbere, yavuze iby’ubwo burenganzira agira ati “kuboha umuturage w’Umuroma ni ubugizi bwa nabi, kumukubita ni icyaha, naho kumwica ni nko kwica umubyeyi wawe cyangwa mwene wanyu wa bugufi.”

Intumwa Pawulo yabwirije cyane mu turere twayoborwaga n’Ubwami bw’Abaroma. Kubera ko yari afite ubwenegihugu bw’Abaroma, yakoresheje uburenganzira yari afite nibura mu buryo butatu: (1) Yabwiye abacamanza b’i Filipi ko igihe bamukubitaga, bari bamuvukije uburenganzira bwe. (2) Yagaragaje ubwo burenganzira bwe kugira ngo adakubitirwa i Yerusalemu. (3) Yajuririye Kayisari, umwami w’abami w’Abaroma kugira ngo abe ari we umucira urubanza.​—Ibyakozwe 16:37-39; 22:25-28; 25:10-12.

Abungeri ba kera bahembwaga iki?

Amasezerano yo kugura intama n’ihene

Inyandiko ikoresha ibimenyetso iriho amasezerano yo kugura intama n’ihene, y’ahagana mu wa 2050 Mbere ya Yesu.

Umukurambere Yakobo yaragiye imikumbi y’intama za nyirarume Labani mu gihe cy’imyaka 20. Yakobo yakoze imyaka 14 kugira ngo ashyingirwe abakobwa babiri ba Labani, akora indi 6 akajya ahembwa amatungo (Intangiriro 30:25-33). Hari ikinyamakuru cyavuze ko “abanditsi ba kera n’abasomaga umwandiko wa Bibiliya, bari bamenyereye amasezerano avuga iby’ibihembo umwungeri yagombaga guhabwa, ameze nk’ayo Labani yagiranye na Yakobo.”​—Biblical Archaeology Review.

Amwe muri ayo masezerano ya kera yataburuwe i Nuzi, i Larsa no mu tundi duce two muri Iraki y’ubu, yerekana uko yabaga ateye. Ayo masezerano yaheraga mu gihe cy’umwaka cyo gukemura intama akageza mu kindi gihe nk’icyo. Abungeri bemeraga kwita ku mubare runaka w’amatungo bakurikije imyaka amaze, no kuba ari ishashi cyangwa isekurume. Nyuma y’umwaka, wa mwungeri yahaga nyir’ayo matungo ubwoya, amata n’ibiyakomokaho, abana b’intama n’ibindi, nk’uko babaga barabyumvikanyeho. Ibyarengagaho byabaga ari iby’umwungeri.

Kugira ngo umukumbi wiyongere byaterwaga n’umubare w’amashashi umushumba yabaga ashinzwe kuragira. Muri rusange, amashashi ijana yabaga yitezweho kubyara abana b’intama 80. Iyo havukaga bake cyangwa hakagira abazimira, umwungeri yagombaga kubyirengera. Ibyo byatumaga yita cyane ku matungo yabaga ashinzwe kuragira.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze