INGINGO YA 1
Intangiriro nziza
Ibyakozwe 17:22
INSHAMAKE: Intangiriro yawe yagombye kuba ishishikaje, igaragaza neza inyigisho ugiye kwigisha n’impamvu yagombye gushishikaza abaguteze amatwi.
UKO WABIGENZA:
Fasha abaguteze amatwi gushishikarira ibyo ugiye kwigisha. Jya utoranya ikibazo cyangwa uvuge amagambo, ibintu byabayeho, cyangwa ibyavuzwe mu makuru bishobora kubashishikaza.
Garagaza neza inyigisho ugiye kwigisha. Sobanura neza icyo ugiye kwigisha n’icyo wifuza ko bamenya.
Garagaza akamaro k’inyigisho. Huza inyigisho n’ibyo abaguteze amatwi bakeneye, ku buryo buri wese asobanukirwa neza icyo imumariye.