INDIRIMBO YA 134
Umurage Imana yahaye ababyeyi
Igicapye
1. Umugabo n’umugore,
Iyo bombi babyaye umwana,
Bamwitaho bafatanyije;
Bibuka ko iyo mpano
Yaturutse kuri Yehova,
We Soko y’ubuzima nyakuri.
Anayobora ababyeyi
Akabigisha inzira ze.
(INYIKIRIZO)
Yabahaye umwana mwiza,
Umurage w’agaciro.
Mumwiteho igihe cyose,
Mumwigisha Ibyanditswe.
2. Amategeko y’Imana
Muyahoze ku mutima wanyu.
Muyigishe abana banyu;
Uwo murage mwahawe.
Mujye muyavuga mugenda,
Muryamye cyangwa muhagurutse,
Wenda bazayazirikana,
Bizabaheshe imigisha.
(INYIKIRIZO)
Yabahaye umwana mwiza,
Umurage w’agaciro.
Mumwiteho igihe cyose,
Mumwigisha Ibyanditswe.
(Reba nanone Guteg 6:6, 7; Efe 6:4; 1 Tim 4:16.)