ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 50 p. 124-p. 125 par. 5
  • Bategurirwa kubwiriza nubwo bari gutotezwa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Bategurirwa kubwiriza nubwo bari gutotezwa
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Abategurira Guhangana n’Ibitotezo
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • “Ubutumwa bgiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Ategura Intumwa Ze ku Bihereranye no Kugenda Kwe
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Abwiriza muri Galilaya kandi agatoza intumwa ze
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 50 p. 124-p. 125 par. 5
Intama mu masega

IGICE CYA 50

Bategurirwa kubwiriza nubwo bari gutotezwa

MATAYO 10:16–11:1 MARIKO 6:12, 13 LUKA 9:6

  • YESU ATOZA INTUMWA, AKAZITUMA KUBWIRIZA

Yesu yahaye intumwa ze amabwiriza ahebuje y’ukuntu bari gukora umurimo wo kubwiriza, bakajyana ari babiri babiri. Icyakora ntiyarekeye aho. Ahubwo yababuriye mu bugwaneza ko hari abari kubarwanya arababwira ati “dore mbohereje mumeze nk’intama hagati y’amasega. . . . Mwirinde abantu kuko bazabatanga bakabajyana mu nkiko, kandi bakabakubitira mu masinagogi yabo. Yee, bazabakurubana babajyane imbere y’abatware n’abami babampora.”​—Matayo 10:16-​18.

Koko rero, abigishwa ba Yesu bashoboraga guhura n’ibitotezo bikaze, ariko yabahaye isezerano ribagarurira icyizere, agira ati “icyakora nibabatanga, ntimuzahangayike mwibaza uko muzavuga cyangwa icyo muzavuga, kuko ibyo muzavuga muzabibwirwa muri uwo mwanya. Si mwe muzaba muvuga, ahubwo umwuka wa So ni wo uzaba uvuga binyuze kuri mwe.” Yesu yakomeje agira ati “umuvandimwe azatanga umuvandimwe we ngo yicwe, na se w’umwana atange umwana we, kandi abana bazahagurukira ababyeyi babo babicishe. Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa.”​—Matayo 10:19-​22.

Kubera ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi cyane, Yesu yagaragaje ko abigishwa be bagombaga kugira amakenga kugira ngo bazakomeze kugira umudendezo, bashobore gusohoza uwo murimo. Yarababwiye ati “nibabatotereza mu mugi umwe muzahungire mu wundi. Ndababwira ukuri ko mutazarangiza rwose kuzenguruka imigi ya Isirayeli Umwana w’umuntu ataraza.”​—Matayo 10:23.

Koko rero, Yesu yahaye intumwa ze 12 amabwiriza, imiburo n’inkunga bihebuje rwose! Icyakora ayo magambo yarebaga n’abari kuzakora umurimo wo kubwiriza nyuma y’urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe. Ibyo bigaragazwa n’uko yavuze ko abigishwa be bari ‘kuzangwa n’abantu bose.’ Ntibari kwangwa gusa n’abo intumwa zari zigiye kubwiriza. Ikindi kandi muri icyo gihe gito intumwa zamaze zibwiriza muri Galilaya, ntaho dusoma ibihereranye n’aho zajyanywe imbere y’abatware n’abami, cyangwa aho zatanzwe n’abagize imiryango yazo ngo zicwe.

Biragaragara rero ko igihe Yesu yabwiraga intumwa ze ariya magambo yatekerezaga ibyari kuzaba mu gihe kizaza. Tekereza nk’aho yavuze ko abigishwa be batari kurangiza kuzenguruka ifasi babwirizagamo “Umwana w’umuntu ataraza.” Yesu yashakaga kubwira abigishwa be ko batazarangiza umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana Umwami Yesu Kristo wahawe ikuzo ataraza gusohoza urubanza rw’Imana.

Igihe intumwa zari kuba zikora umurimo wo kubwiriza, ntizari gutungurwa n’uko hari abari kuzirwanya, kuko Yesu yazibwiye ati “umwigishwa ntaruta umwigisha, n’umugaragu ntaruta shebuja.” Icyo Yesu yashakaga kuvuga kirumvikana. Yagiriwe nabi kandi aratotezwa azira kubwiriza Ubwami bw’Imana, bityo rero na bo byari kubabaho. Icyakora Yesu yabateye inkunga agira ati “ntimutinye abica umubiri ariko bakaba badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri byombi muri Gehinomu.”​—Matayo 10:24, 28.

Yesu yababereye urugero mu bihereranye n’ibyo. Aho guteshuka ngo areke kubera indahemuka Yehova we ufite ububasha bwose, yarashikamye ntiyatinya no gupfa. Imana Ishoborabyose ni yo ishobora kurimbura “ubugingo” bw’umuntu (ni ukuvuga ibyiringiro bye byo kuzabaho mu gihe kizaza) cyangwa ikamuzura kugira ngo abeho iteka ryose. Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yarakomeje intumwa!

Yesu yabahaye urugero rubumvisha ukuntu Imana yari kubitaho ibigiranye urukundo agira ati “mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri kimwe cy’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi So wo mu ijuru atabimenye. . . . Ku bw’ibyo rero, ntimutinye; murusha ibishwi byinshi agaciro.”​—Matayo 10:29, 31.

Umurimo wo kubwiriza wakozwe mu kinyejana cya mbere watumye umuryango ucikamo ibice

Ubutumwa abigishwa ba Yesu bari kubwiriza bwari gutandukanya abagize umuryango, bamwe bakabwemera abandi bakabwanga. Yabisobanuye agira ati “ntimutekereze ko naje kuzana amahoro mu isi.” Koko rero, bisaba ubutwari kugira ngo umwe mu bagize umuryango yemere ukuri gushingiye kuri Bibiliya. Yesu yagize ati “ukunda se cyangwa nyina kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye.”​—Matayo 10:34, 37.

Ariko nanone, hari abari kwakira neza abigishwa ba Yesu. Yaravuze ati “umuntu wese uha umwe muri aba bato igikombe kimwe gusa cy’amazi afutse yo kunywa, ayamuhereye ko ari umwigishwa, ndababwira ukuri ko atazabura ingororano ye rwose.”​—Matayo 10:42.

Intumwa za Yesu zimaze guhabwa amabwiriza, imiburo no guterwa inkunga, zafashe inzira ‘zijya muri ako karere kose, ziva mu mudugudu umwe zijya mu wundi zitangaza ubutumwa bwiza, kandi aho zigeze hose zigakiza abantu.’​—Luka 9:6.

  • Ni iyihe miburo Yesu yahaye abigishwa be?

  • Ni mu buhe buryo yabateye inkunga kandi akabahumuriza?

  • Kuki amabwiriza Yesu yatanze natwe atureba muri iki gihe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze