INDIRIMBO YA 128
Tujye twihangana kugeza ku mperuka
Igicapye
1. Ibyo Yah asezeranya
Biradukomeza.
Ibintu byose wamenye
Bifite ishingiro.
Jya uzirikana cyane
Umunsi wa Yehova.
Ntuzatezuke na rimwe,
Nubwo wageragezwa.
2. Rinda urukundo rwawe,
Ntutume rukonja.
N’igihe ugeragejwe,
Jya wihangana cyane.
Uko bizagenda kose,
Ntukagire ubwoba.
Yehova azakurinda,
Ntazagutererana.
3. Ukomeza kwihangana
Ni we uzakizwa.
Azandikwa mu gitabo
Ubudasibangana.
Iyemeze gushikama;
Komeza kwihangana.
Uzemerwa na Yehova,
Kandi uzanezerwa.
(Reba nanone Heb 6:19; Yak 1:4; 2 Pet 3:12; Ibyah 2:4.)