INGINGO YA 3
Gukoresha neza ibibazo
Matayo 16:13-16
INSHAMAKE: Jya ubaza ibibazo ubigiranye amakenga, kugira ngo utume abaguteze amatwi bashishikazwa n’ibyo ubabwira, bakomeze kugutega amatwi, ubafashe gutekereza kandi utsindagirize ingingo z’ingenzi.
UKO WABIGENZA:
Baza ibibazo bishishikaza abo ubwira, bigatuma bakomeza kugutega amatwi. Jya ubaza ibibazo bibafasha gutekereza cyangwa bibatera amatsiko.
Fasha abaguteze amatwi gutekereza ku byo ubabwira. Jya ubafasha gukurikira neza ibyo uvuga, ubabaza ibibazo bituma bagera ku mwanzuro ukwiriye.
Tsindagiriza ingingo z’ingenzi. Jya ubaza ikibazo gituma umuntu atahura igitekerezo k’ingenzi. Nyuma yo gusobanura ingingo y’ingenzi cyangwa se mu gihe usoza ikiganiro cyawe, jya ubaza ibibazo by’isubiramo.