ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 54 p. 132-p. 133 par. 1
  • Yesu ni ‘umugati utanga ubuzima’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu ni ‘umugati utanga ubuzima’
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • “Umutsima w’Ukuri Uvuye mu Ijuru”
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ese wariye umugati w’ubuzima?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ni iki wakora kugira ngo uzabone ubuzima bw’iteka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Ni irihe somo twavana ku gitangaza Yesu yakoze cyo gutubura imigati?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 54 p. 132-p. 133 par. 1
Abagabo batoragura manu; abagore bakayisya, bagakoramo imigati yiburungushuye maze bakayiteka

IGICE CYA 54

Yesu ni ‘umugati utanga ubuzima’

YOHANA 6:25-48

  • YESU NI “UMUGATI WAVUYE MU IJURU”

Igihe Yesu yari ku nkombe y’uburasirazuba bw’inyanja ya Galilaya, yagaburiye mu buryo bw’igitangaza abantu babarirwa mu bihumbi. Hanyuma bashatse kumugira umwami, arabacika. Mu ijoro ry’uwo munsi, yagenze hejuru y’inyanja irimo umuhengeri, kandi arokora Petero na we wagendaga hejuru y’inyanja, ariko ukwizera kwe kwacogora agatangira kurohama. Nanone Yesu yacyashye umuyaga kugira ngo abigishwa be batarohama.

Yesu yari yagarutse mu burengerazuba bw’inyanja, mu karere ka Kaperinawumu. Ba bantu yari yagaburiye mu buryo bw’igitangaza baramubonye, maze baramubaza bati “wageze hano ryari?” Yesu yarabacyashye, avuga ko baje kumushaka kubera ko gusa biringiraga ko yari kongera kubagaburira. Yabashishikarije ‘gukorera ibyokurya bitangirika, bitanga ubuzima bw’iteka.’ Bityo baramubajije bati “twakora iki ngo dukore ibyo Imana ishima?”​—Yohana 6:25-28.

Bashobora kuba baratekerezaga ibyo basabwaga byari byanditswe mu Mategeko, ariko Yesu we yavuze umurimo ufite agaciro kurusha indi yose. Yarababwiye ati “nguyu umurimo Imana ishima: ni uko mwizera uwo yatumye.” Ariko kandi, nubwo Yesu yari yarakoze ibitangaza byinshi, abantu ntibamwizeye. Bamusabye gukora ikimenyetso kugira ngo bamwizere. Baramubajije bati “ni ikihe gikorwa uri bukore? Ba sogokuruza bariye manu mu butayu, nk’uko byanditswe ngo ‘yabahaye umugati wo kurya uvuye mu ijuru.’ ”​—Yohana 6:29-31; Zaburi 78:24.

Yesu agiye gusubiza abamusabaga ikimenyetso, yabafashije gutekereza ku wari waratanze manu mu buryo bw’igitangaza, agira ati “ndababwira ko Mose atabahaye umugati uvuye mu ijuru, ahubwo Data ni we ubaha umugati w’ukuri uvuye mu ijuru. Umugati Imana itanga, ni umanuka uvuye mu ijuru kandi ugaha isi ubuzima.” Ntibasobanukiwe icyo ashatse kuvuga, maze baramwinginga bati “Mwami, jya uhora uduha uwo mugati” (Yohana 6:32-34). Ariko se “umugati” Yesu yavugaga ni uwuhe?

Yarababwiye ati ‘ni jye mugati utanga ubuzima. Uza aho ndi ntazasonza, kandi unyizera ntazagira inyota ukundi. Ariko narabibabwiye: mwarambonye nyamara ntimwizeye. Naje nturutse mu ijuru ntazanywe no gukora ibyo nshaka, ahubwo nzanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka. Ibyo uwantumye ashaka ni uko hatagira umuntu n’umwe mu bo yampaye nzimiza, ahubwo ko ngomba kuzamuzura ku munsi wa nyuma. Ibyo Data ashaka ni uko umuntu wese ubonye Umwana kandi akamwizera abona ubuzima bw’iteka.’​—Yohana 6:35-40.

Ibyo byarakaje Abayahudi, maze batangira kwitotombera Yesu. Ariko se yashoboraga ate kuvuga ko ari “umugati wavuye mu ijuru” (Yohana 6:41)? Babonaga ko ari umwana usanzwe wabyawe n’ababyeyi b’abantu bo mu mugi wa Nazareti muri Galilaya. Abo bantu barabajije bati “harya uyu si we Yesu mwene Yozefu, se na nyina ntitubazi?”​—Yohana 6:42.

Yesu yarababwiye ati “mureke kwitotomba hagati yanyu. Nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi wa nyuma. Byanditswe n’abahanuzi ngo ‘bose bazigishwa na Yehova.’ Umuntu wese wumvise inyigisho za Data kandi akazemera aza aho ndi. Si ukuvuga ko hari uwabonye Data, keretse uwavuye ku Mana; uwo ni we wabonye Data. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko uwizera aba afite ubuzima bw’iteka.”​—Yohana 6:43-47; Yesaya 54:13.

Mbere yaho igihe Yesu yavuganaga na Nikodemu, yagaragaje ko ubuzima bw’iteka bufitanye isano no kwizera Umwana w’Imana, agira ati ‘kugira ngo uwizera [Umwana w’Imana w’ikinege] wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka’ (Yohana 3:15, 16). Ariko icyo gihe bwo yavuganaga n’imbaga y’abantu benshi, ababwira ko kugira ngo babone ubuzima bw’iteka azabigiramo uruhare, rudashobora gusimburwa na manu cyangwa umugati usanzwe uboneka i Galilaya. None se ubwo ubuzima bw’iteka bwari kuboneka bute? Yesu yasubiyemo amagambo yari yavuze, ati “ni jye mugati w’ubuzima”​—Yohana 6:48.

Icyo kiganiro gihereranye n’umugati cyarakomeje, kirangira igihe Yesu yigishirizaga mu isinagogi y’i Kaperinawumu.

  • Ukurikije ibintu byari biherutse kuba, kuki gusaba Yesu ikimenyetso bitari bikwiriye?

  • Igihe Yesu yavugaga ko ari ‘umugati w’ukuri wavuye mu ijuru’ Abayahudi babyakiriye bate?

  • Kuki umugati Yesu yavugaga warutaga cyane manu cyangwa umugati usanzwe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze