INDIRIMBO YA 97
Dutungwa n’Ijambo rya Yehova
Igicapye
1. Tubeshwaho na Yehova
Hamwe n’Ijambo rye.
Ntitwatungwa n’ibyokurya
Nta Jambo ry’Imana.
Riduhesha ibyishimo
N’imigisha myinshi.
(INYIKIRIZO)
Dutungwa n’Ijambo rya Yah
Si ‘byokurya gusa.
Ridufasha muri byose
Tukabaho neza.
2. Iryo Jambo rya Yehova
Ririmo inkuru
Z’abantu b’indahemuka
Bumviye Yehova.
Gusoma inkuru zabo
Biradukomeza.
(INYIKIRIZO)
Dutungwa n’Ijambo rya Yah
Si ‘byokurya gusa.
Ridufasha muri byose
Tukabaho neza.
3. Kurisoma buri munsi
Birahumuriza.
N’iyo turi mu bibazo
Riratuyobora.
Tujye turisoma kenshi
Turizirikane.
(INYIKIRIZO)
Dutungwa n’Ijambo rya Yah
Si ‘byokurya gusa.
Ridufasha muri byose
Tukabaho neza.