Tumenye ibanga ryo kunyurwa
Mu ibaruwa itera inkunga intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Filipi, yagize ati “uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite. . . . n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena.”—Abafilipi 4:11, 12.
Ibanga ryo kunyurwa Pawulo yari azi ni irihe? Kubera ko muri iki gihe ubuzima buhenze kandi ubukungu bukaba buhindagurika cyane, nta gushidikanya ko kugira ngo Abakristo bashobore gukomeza kwerekeza imihati yabo ku murimo bakorera Imana, bagomba kumenya ibanga ryo kunyurwa.
MBERE y’aho muri urwo rwandiko, Pawulo yari yasobanuye umurimo yakoraga ataraba Umukristo. Yagize ati “niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, jyeweho namurusha. Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw’Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w’Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by’amategeko. Ku by’ishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n’amategeko nari inyangamugayo” (Abafilipi 3:4-6). Byongeye kandi, kubera ko Pawulo yari Umuyahudi wagiraga ishyaka, hari inshingano abatambyi bakuru b’i Yerusalemu bari baramuhaye, kandi bayimushyigikiragamo. Ibyo byose byamuhaga ububasha n’icyubahiro mu muryango wa Kiyahudi, haba mu bya politiki, mu by’idini ndetse nta gushidikanya, no mu by’ubukungu.—Ibyakozwe 26:10, 12.
Icyakora, igihe Pawulo yahindukaga umubwiriza w’Umukristo urangwa n’ishyaka, yagize ihinduka rikomeye. Ku bw’ubutumwa bwiza, yemeye guhara umurimo wari umutunze yakoraga, yemera guhara n’ibyo abantu muri rusange babonaga ko ari iby’ingenzi (Abafilipi 3:7, 8). None se, yatekerezaga ko yari kuzatungwa n’iki? Mbese, yari kuzajya ahemberwa kuba ari umubwiriza? Ni nde wari kuzajya amuha ibyo akeneye?
Pawulo yakoze umurimo we nta mushahara ahabwa. Kugira ngo atabera umutwaro abo yabwirizaga, igihe yari i Korinto yafatanyaga na Akwila na Purisikila kuboha amahema, kandi uretse ibyo, hari n’indi mirimo yagiye akora kugira ngo abone ikimutunga (Ibyakozwe 18:1-3; 1 Abatesalonike 2:9; 2 Abatesalonike 3:8-10). Pawulo yakoze ingendo eshatu ndende z’ubumisiyonari, asura n’amatorero yabaga akeneye gusurwa. Kubera ko yahugiraga mu murimo w’Imana, nta gushidikanya ko yari atunze ibintu bike. Akenshi abavandimwe ni bo bamuhaga ibyo yabaga akeneye. Icyakora, hari igihe yaburaga ibyo yabaga akeneye bitewe n’imimerere mibi yabaga arimo (2 Abakorinto 11:27; Abafilipi 4:15-18). Icyakora no muri iyo mimerere, Pawulo ntiyigeraga yitotombera ibyo bihe by’akaga kandi ntiyararikiraga iby’abandi. Yakoreraga Abakristo bagenzi be abikunze kandi yishimye. Burya Pawulo ni we wasubiyemo amagambo azwi cyane yavuzwe na Yesu, agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.” Mbega ukuntu urwo ari urugero rwiza yadusigiye!—Ibyakozwe 20:33-35.
Kunyurwa bisobanura iki?
Kimwe mu bintu by’ingenzi byatumaga Pawulo yishima, ni uko yari azi kunyurwa n’ibyo afite. Ariko se, kunyurwa bisobanura iki? Mu magambo make, kunyurwa ni ukwishimira ibintu by’ibanze. Ku bihereranye n’ibyo, Pawulo yabwiye Timoteyo, wari mugenzi we bafatanyaga umurimo, ati “icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi, kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro . . . tunyurwe na byo.”—1 Timoteyo 6:6-8.
Zirikana ko Pawulo yagaragaje ko kunyurwa bifitanye isano no kubaha Imana. Yari azi ko ibyishimo nyakuri bibonerwa mu kubaha Imana, cyangwa se mu yandi magambo, mu gushyira umurimo w’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, aho guhangayikishwa mbere na mbere no kugira ibintu byinshi cyangwa kuba abatunzi. “Ibyo kurya n’imyambaro” ni byo byonyine Pawulo yari akeneye kugira ngo akomeze kubaha Imana. Turabona rero ko Pawulo yabonaga ko ibanga ryo kunyurwa ari ukwishingikiriza kuri Yehova, uko imimerere turimo yaba iri kose.
Muri iki gihe, hari abantu benshi bahangayitse kandi batishimye bitewe gusa n’uko batazi iryo banga cyangwa se bakaba baryirengagiza. Aho kunyurwa n’ibyo bafite, bahitamo kwiringira amafaranga n’ibintu amafaranga ashobora kubahesha. Kwamamaza n’itangazamakuru bituma abantu bumva ko badashobora kwishima igihe cyose badafite ibintu bigezweho kandi bihenze, kandi bakabigira ako kanya. Ibyo bituma abantu benshi bagwa mu mutego wo kwiruka inyuma y’amafaranga n’ubutunzi. Aho kubona ibyishimo no kunyurwa, “bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.”—1 Timoteyo 6:9, 10.
Bamenye ibanga ryo kunyurwa
Ariko se no muri iki gihe, kubaho umuntu yubaha Imana kandi anyuzwe n’ibyo afite bishobora guhesha ibyishimo? Birashoboka rwose. Hari abantu babarirwa muri za miriyoni ubu babigezeho. Bitoje kunyurwa n’ibyo bafite uko byaba bingana kose. Abo ni Abahamya ba Yehova bamwiyeguriye, bakora ibyo ashaka kandi bakigisha abantu aho bari hose umugambi afitiye abantu.
Reka dufate urugero rw’abiyemeza kujya kwiga, hanyuma bakoherezwa kuba abamisiyonari mu bihugu batazi kugira ngo bajye kubwirizayo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Incuro nyinshi, basanga ubuzima bwo mu bihugu boherejwemo butarateye imbere nk’ubwo baba basanzwe bamenyereye. Urugero, igihe abamisiyonari bageraga mu gihugu kimwe cyo muri Aziya mu ntangiriro z’umwaka wa 1947, ingaruka z’intambara zari zikigaragara, kandi amazu make gusa ni yo yabaga afite amashanyarazi. Mu bihugu byinshi, abamisiyonari bagiye basanga noneho bazajya bamesera imyenda yabo ku mugezi, bakamesa umwenda umwe umwe, kandi bakawumesera ku rubaho cyangwa se ku ibuye, aho kumeshesha imashini zikoresha amashanyarazi. Icyakora, bari bazi ko bajyanywe no kwigisha abantu ukuri kwa Bibiliya; ku bw’ibyo, bimenyereje imibereho yo muri ibyo bihugu, maze bibanda cyane cyane ku murimo wabo wo kubwiriza.
Abandi bo biyemeza gukora umurimo wo kubwiriza w’igihe cyose cyangwa bakimukira mu duce tutaragerwamo n’ubutumwa bwiza. Uwitwa Adulfo, ubu akaba amaze imyaka isaga 50 akora umurimo wo kubwiriza w’igihe cyose mu duce tunyuranye two muri Megizike, yagize ati “kimwe n’intumwa Pawulo, jye n’umugore wanjye twitoje guhuza n’imimerere. Urugero, rimwe mu matorero twasuye ryari kure y’umujyi n’isoko. Kuri buri funguro, nta kindi abavandimwe baryaga uretse akagati kamwe gusa gasize utuvuta tw’ingurube n’akunyu n’agakombe k’ikawa. Nta kindi baryaga; ni ukuvuga ko ku munsi baryaga utugati dutatu gusa. Ku bw’ibyo, natwe twitoje kubaho nk’abo bavandimwe. Mu myaka 54 yose namaze nkorera Yehova umurimo w’igihe cyose, nagiye mpura n’ibintu byinshi nk’ibyo.”
Uwitwa Florentino yibuka ukuntu we n’umuryango wabo bagombye guhuza imibereho n’imimerere igoye barimo. Iyumvire nawe imibereho bari bafite akiri muto. Agira ati “papa yari afite ubucuruzi bwagendaga neza. Yari afite amasambu menshi. Ndacyibuka uko ameza yo mu iduka twacururizagamo yari ateye. Yari afite ububiko bwa santimetero 50 kuri 20 kandi bugabanyijemo utwumba tune. Ni mo twashyiraga amafaranga twacuruje ku munsi. Umunsi wajyaga kurangira twuzuye ibiceri n’inoti.
“Hanyuma mu buryo butunguranye, twaje guhomba, maze abari abakire duhinduka abakene. Twatakaje byose uretse inzu yacu. Uretse ibyo kandi, umwe muri bakuru banjye yaje kugira impanuka amugara amaguru yombi. Ibintu byari byahindutse rwose. Nigeze kujya ncuruza imbuto n’inyama. Nigeze no gushaka akazi ko gusarura ipamba, ako gusarura imizabibu, ako gusarura ibihingwa bita luzerne, nza no gukora akazi ko kuhira imirima. Hari abantu bavugaga ko ngo nta kazi na kamwe ntari nzi gukora. Incuro nyinshi, mama yaduhumurizaga atubwira ko dufite ukuri, ko ubwo butunzi bwo mu buryo bw’umwuka bufitwe na bake. Nguko uko nitoje kugira ibisaga no kugira bike, ndetse no kutagira na busa. Ubu maze imyaka 25 yose nkorera Yehova umurimo w’igihe cyose, nshobora rwose kuvuga ko buri munsi nashimishwaga no kumenya ko imibereho nahisemo, ni ukuvuga gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose, iruta indi mibereho yose ibaho.”
Bibiliya iduhishurira ko “ishusho y’iyi si ishira.” Ni yo mpamvu inadutera inkunga igira iti “[mureke] abishīma bamere nk’abatishīma, n’abagura bamere nk’abatagira icyo bafite, n’abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero.”—1 Abakorinto 7:29-31.
Ku bw’ibyo rero, iki ni igihe cyo gusuzuma witonze uburyo ubaho. Niba uri umukene, irinde ko byatuma uba umurakare cyangwa ndetse ngo bitume uba umuntu uhorana ishavu cyangwa wifuza iby’abandi. Ku rundi ruhande, uko ubutunzi ufite bwaba bungana kose, byarushaho kuba byiza ubuhaye umwanya bukwiriye mu mibereho yawe, ku buryo butakubera umutware. Nk’uko intumwa Pawulo yabiduteyemo inkunga, kora uko ushoboye kose wirinde umutego wo kwiringira ‘ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo wiringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe.’ Nubigenza utyo, ni bwo nawe uzavuga ko uzi ibanga ryo kunyurwa.—1 Timoteyo 6:17-19.
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Pawulo yakoreshaga amaboko ye kugira ngo atabera abandi umutwaro
[Amafoto yo ku ipaji ya 10]
Ubu hari abantu benshi cyane bishimiye ko ‘bubaha Imana kandi bakaba bafite umutima unyuzwe’ mu mibereho yabo