INDIRIMBO YA 124
Turi indahemuka
Igicapye
1. Twebwe turi abizerwa,
Turi indahemuka.
Tuzumvira Yah Yehova,
Uwo twiyeguriye.
Inama zose aduha
Duhore tuzumvira.
Arizerwa cyane rwose,
Tuzagumana na we.
2. Tujye tuba abizerwa
Twite ku bavandimwe.
Tubafashe buri gihe,
Tubagirire neza.
Tujye tububaha cyane
Bivuye ku mutima.
Tujye tuba hafi yabo
Twunge ubumwe na bo.
3. Tujye tuba abizerwa
Twumvire abasaza.
Tuzahora tububaha
Tunabagandukire.
Tuzabona imigisha
Ituruka ku Mana.
Nitwumvira Yah Yehova
Tuzaba abantu be.
(Reba nanone Zab 149:1; 1 Tim 2:8; Heb 13:17.)