ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr19 Nzeri pp. 1-8
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2019
  • Udutwe duto
  • 2-8 NZERI
  • 9-15 NZERI
  • 16-22 NZERI
  • 23-29 NZERI
  • 30 NZERI–6 UKWAKIRA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2019
mwbr19 Nzeri pp. 1-8

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

2-8 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAHEBURAYO 7-8

“Umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki”

it-2-F 249

Melikisedeki

Melikisedeki yari umwami w’i Salemu kandi yari “umutambyi w’Imana Isumbabyose” (It 14:18, 22). Ni we mutambyi wa mbere uvugwa muri Bibiliya kandi yabaye umutambyi mbere y’umwaka wa 1933 M.Y. Intumwa Pawulo yamwise “Umwami w’Amahoro” kubera ko yari umwami w’i Salemu bisobanura “amahoro.” Nanone, ahereye ku bisobanuro by’izina rye yamwise “Umwami wo Gukiranuka” (Hb 7:1, 2). Birashoboka ko Salemu ya kera ari yo yaje guhinduka umugi wa Yerusalemu, akaba ari yo mpamvu mu izina “Yerusalemu” harimo ijambo “Salemu.” Ni cyo gituma rimwe na rimwe Yerusalemu bajya bayita “Salemu.”—Zb 76:2.

Aburamu (Aburahamu) amaze gutsinda Kedorulawomeri n’abami bari kumwe na we, yagiye mu Kibaya cya Shave ari cyo “Kibaya cy’umwami.” Melikisedeki yamusanzeyo amuzanira “umugati na divayi” kandi amuha umugisha, aramubwira ati: “Aburamu nahabwe umugisha n’Imana Isumbabyose, yo Muremyi w’ijuru n’isi; kandi hasingizwe Imana Isumbabyose, yakugabije abagukandamiza!” Hanyuma, Aburahamu yamuhaye “icya cumi cya byose” ni ukuvuga ‘iminyago myiza kuruta iyindi’ yari yanyaze ba bami bari bishyize hamwe.—It 14:17-20; Hb 7:4.

it-2-F 250 par. 3

Melikisedeki

Ni mu buhe buryo Melikisedeki atagize “intangiriro y’iminsi ye cyangwa iherezo ry’ubuzima bwe”?

Pawulo yavuze ikintu gitangaje kuri Melikisedeki, agira ati: “Kubera ko atagira se cyangwa nyina, cyangwa igisekuru, ntagire intangiriro y’iminsi ye cyangwa iherezo ry’ubuzima bwe, ahubwo akaba yaragizwe nk’Umwana w’Imana, akomeza kuba umutambyi iteka” (Hb 7:3). Melikisedeki yaravutse kandi arapfa nk’abandi bose. Icyakora, Bibiliya ntivuga se cyangwa nyina, igisekuru ke n’abamukomotseho, kandi ntivuga igihe yavukiye n’igihe yapfiriye. Ubwo rero, birakwiriye ko Melikisedeki agereranya Yesu Kristo wabaye umutambyi iteka. Nk’uko nta mutambyi wabanjirije Melikisedeki cyangwa ngo amusimbure, ni na ko bimeze kuri Kristo. Nta mutambyi mukuru umeze nka we wamubanjirije kandi Bibiliya ivuga ko nta n’uzamusimbura. Bibiliya igaragaza ko nta mutambyi mukuru umeze nka we wamubanjirije kandi nta n’uzamusimbura. Ikindi kandi, nubwo Yesu yakomokaga mu muryango wa Yuda no mu muryango wa cyami wa Dawidi, nta muntu n’umwe wo mu gisekuru ke wigeze aba umutambyi, kandi nta n’uwigeze aba umwami n’umutambyi icyarimwe. Ibyo byose byaturutse ku ndahiro Yehova yari yaramurahiye.

it-2-F 249

Yagereranyaga ukuntu Yesu yari kuzaba umutambyi. Mu buhanuzi buvuga ibya Mesiya, Yehova yarahiye “Umwami” wa Dawidi agira ati: “Uri umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki” (Zb 110:1, 4). Ayo magambo yahumetswe yatumye Abaheburayo bamenya ko Mesiya wasezeranyijwe yari kuzaba umwami n’umutambyi. Mu rwandiko intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, yatumye bamenya neza uwavuzwe muri ubwo buhanuzi. Yavuze ko Yesu ari we “wabaye umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.”—Hb 6:20; 5:10; reba ISEZERANO.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w00 15/8 14 par. 11

Ibitambo byashimishaga Imana

11 “Intumwa Pawulo yagize iti “umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo [“gutanga impano,” NW] no gutamba ibitambo” (Abaheburayo 8:3). Zirikana ko Pawulo ashyira amaturo yatangwaga n’umutambyi mukuru wo muri Isirayeli ya kera mu byiciro bibiri, ni ukuvuga “impano” n’ “ibitambo,” cyangwa “ibitambo by’ibyaha” (Abaheburayo 5:1). Muri rusange, abantu batanga impano kugira ngo bagaragaze urukundo no gushimira, no kugira ngo bunguke incuti, batoneshwe cyangwa se bemerwe. (Itangiriro 32:21, umurongo wa 20 muri Biblia Yera; Imigani 18:16, NW.) Mu buryo nk’ubwo, amenshi mu maturo yasabwaga n’Amategeko ashobora kubonwa ko yari “impano” zaturwaga Imana kugira ngo ababaga bazitanze bemerwe na yo kandi ibatoneshe. Gucumura ku Mategeko byasabaga kuriha indishyi, kandi kugira ngo umuntu yishyure ibyangiritse, hatangwaga “ibitambo by’ibyaha.” Pantateki (ibitabo bitanu bya Mose), cyane cyane ariko ibitabo byo Kuva, Abalewi no Kubara, bikubiyemo ingingo nyinshi cyane zagutse zihereranye n’ibitambo hamwe n’amaturo by’ubwoko butandukanye. N’ubwo gusobanukirwa no kwibuka buri kantu kose mu buryo burambuye bishobora kuba ikibazo cy’ingorabahizi, hari ingingo zimwe na zimwe z’ingenzi zihereranye n’ibitambo by’ubwoko bunyuranye dukwiriye kwitaho.

it-1-F 79 par. 7

Isezerano

Ni mu buhe buryo isezerano ry’Amategeko ryabaye “impitagihe”?

Icyakora isezerano ry’Amategeko ryabaye nk’aho ari “impitagihe,” igihe Imana yakoreshaga umuhanuzi Yeremiya agahanura ko hari kubaho isezerano rishya (Yr 31:31-34; Hb 8:13). Mu mwaka wa 33, isezerano ry’Amategeko ryavanyweho n’urupfu rwa Kristo igihe yapfiraga ku giti (Kl 2:14), risimburwa n’isezerano rishya.—Hb 7:12; 9:15; Ibk 2:1-4.

9-15 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAHEBURAYO 9-10

‘Igicucu cy’ibintu byiza bizaza’

it-2-F 490 par. 6

Kubabarira

Amategeko Imana yari yarahaye ishyanga rya Isirayeli yavugaga ko iyo umuntu yakoraga icyaha cyangwa akagirira nabi mugenzi we, yagombaga gukora ibyo Amategeko yamusabaga kugira ngo akemure icyo kibazo, kandi akenshi yatambiraga Yehova igitambo kugira ngo ababarirwe (Lw 5:5–6:7). Ibyo ni byo Pawulo yahereyeho avuga ihame rigira riti: “Koko rero, hakurikijwe Amategeko, ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atamenwe ntihabaho kubabarirwa” (Hb 9:22). Icyakora, amaraso y’amatungo ntiyashoboraga gukuraho ibyaha ngo atume umuntu agira umutimanama ukeye kandi utunganye (Hb 10:1-4; 9:9, 13, 14). Ariko isezerano rishya ryari ryarahanuwe ryari rishingiye ku gitambo k’inshungu cya Yesu Kristo, ryatumye tubabarirwa by’ukuri (Yr 31:33, 34; Mt 26:28; 1Kr 11:25; Ef 1:7). Igihe Yesu yari hano ku isi agakiza umuntu wari wararemaye, na bwo yagaragaje ko yari afite ububasha bwo kubabarira abantu ibyaha.—Mt 9:2-7.

cf 183 par. 4

“Komeza unkurikire”

4 Ibyanditswe nta cyo bivuga ku birebana n’uko Yesu yageze mu ijuru, uko yakiriwe n’ibyishimo yagize yongeye guhura na Se. Icyakora, Bibiliya yari yaravuze mbere y’igihe uko byari kugenda Yesu akimara gusubira mu ijuru. Mu binyejana bisaga 15, Abayahudi bagiraga umuhango wera buri gihe. Rimwe mu mwaka, Umutambyi Mukuru yinjiraga ahera cyane h’urusengero, akaminjagira amaraso y’ibitambo byatambwaga ku Munsi w’Impongano imbere y’isanduku y’isezerano. Kuri uwo munsi, umutambyi mukuru yashushanyaga Mesiya. Yesu yashohoje icyo uwo muhango wasobanuraga mu buryo bw’ubuhanuzi, abikora rimwe na rizima amaze gusubira mu ijuru. Yinjiye mu ikuzo rya Yehova ryo mu ijuru, ni ukuvuga ahera cyane kurusha ahandi hose mu ijuru no mu isi, amurikira Se agaciro k’igitambo cye cy’incungu (Abaheburayo 9:11, 12, 24). Mbese Yehova yemeye icyo gitambo?

it-2-F 548

Gutungana

Amategeko ya Mose yari atunganye. Amategeko Yehova yahaye Abisirayeli binyuze kuri Mose, yari akubiyemo gushyiraho gahunda y’ubutambyi no gutanga ibitambo by’amatungo atandukanye. Nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, nubwo ayo Mategeko yatanzwe n’Imana kandi akaba yari atunganye, gahunda y’ubutambyi no gutanga ibitambo ntibyatumye abayoborwaga n’ayo Mategeko baba abantu batunganye (Hb 7:11, 19; 10:1). Ayo mategeko ntiyatumye abantu bakizwa icyaha n’urupfu; ahubwo yatumye icyaha kirushaho kugaragara (Rm 3:20; 7:7-13). Icyakora, ayo mategeko yageze ku ntego yayo kuko yabereye abantu “umuherekeza” ubayobora kuri Kristo kandi ababera ‘igicucu cy’ibintu byiza bizaza’ (Gl 3:19-25; Hb 10:1). Ni yo mpamvu igihe Pawulo yavugaga “icyo Amategeko atashoboye gukora bitewe n’uko yari afite intege nke binyuze ku mubiri” (Rm 8:3), uko bigaragara yashakaga kuvuga ko umutambyi mukuru w’Umuyahudi atashoboraga “gukiza rwose” abo yabaga ahagarariye, nk’uko bivugwa mu Baheburayo 7:11, 18-28. (Uwo mutambyi mukuru yashyirwagaho n’Amategeko kugira ngo ayobore gahunda yo gutanga ibitambo kandi yinjiraga Ahera Cyane ku Munsi w’Impongano afite amaraso y’ibitambo.) Nubwo ibitambo abatambyi bakomokaga kuri Aroni batambaga byatumaga Abisirayeli bakomeza kwemerwa n’Imana, ntibyatumaga bumva bababariwe burundu ibyaha byabo. Ibyo ni byo intumwa Pawulo yerekezagaho igihe yavugaga ko ibitambo bitashoboraga “gutunganya abegera Imana” ngo bagire umutimanama ukeye kandi utunganye. (Hb 10:1-4; gereranya na Hb 9:9.) Umutambyi mukuru ntiyashoboraga gutanga inshungu yari ikenewe kugira ngo abantu bakizwe icyaha burundu. Ibyo byari gukorwa na Kristo wenyine kuko ari umutambyi uhoraho iteka kandi akaba yaratanze igitambo k’inshungu.—Hb 9:14; 10:12-22.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w92-F 1/3 31 par. 4-6

Ibibazo by’abasomyi

Pawulo yavuze ko urupfu ari rwo rwatumaga amasezerano Imana yagiranye n’abantu atangira gukurikizwa. Reka dufate urugero rw’isezerano ry’Amategeko. Mose yari umuhuza w’iryo sezerano Imana yagiranye n’Abisirayeli ba kera. Mose yagize uruhare rukomeye muri iryo sezerano kandi ni we wayoboraga Abisirayeli igihe bagiranaga iryo sezerano n’Imana. Ubwo rero, twavuga ko Mose yatanze isezerano ry’Amategeko ryari ryarashyizweho na Yehova. Ariko se, Mose yagombaga kumena amaraso ye kugira ngo iryo sezerano ritangire gukurikizwa? Oya. Ahubwo Abisirayeli batambaga amatungo maze amaraso yayo agatangwa mu kimbo cy’amaraso ya Mose.—Hb 9:18-22.

None se bimeze bite ku isezerano rishya Yehova yagiranye na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka? Yesu Kristo yabaye Umuhuza w’isezerano Imana yagiranye na Isirayeli y’umwuka. Nubwo Yehova ari we washyizeho iryo sezerano, rishingiye kuri Yesu Kristo. Uretse kuba Yesu ari we Muhuza w’iryo sezerano, nanone igihe yari ku isi yabanye n’ababaye aba mbere muri iryo sezerano (Luka 22:20, 28, 29). Ikindi kandi Yesu ni we wari wujuje ibisabwa kugira ngo atange igitambo bityo atume iryo sezerano ritangira gukurikizwa. Yesu ntiyatanze amatungo ahubwo yatanze umubiri we wari utunganye. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ko Kristo ari we watanze isezerano rishya. Igihe ‘Kristo yari amaze kwinjira mu ijuru kugira ngo ubu ahagarare imbere y’Imana ku bwacu,’ isezerano rishya ryatangiye gukurikizwa.—Hb 9:12-14, 24.

Igihe Pawulo yavugaga ko Mose na Yesu ari bo batanze ayo masezerano, ntiyashakaga kuvuga ko ari bo bayashyizeho kuko Imana ari yo yayishyiriyeho. Ahubwo abo bantu babaye abahuza b’ayo masezerano. Kuri buri sezerano habaga hakenewe ko habaho urupfu. Ni yo mpamvu amatungo yatambwaga mu kimbo cya Mose, na ho Yesu agatanga ubuzima bwe abutangira abari mu isezerano rishya.

it-1-F 263-264

Umubatizo

Luka yavuze ko Yesu yarimo asenga igihe yabatizwaga (Lk 3:21). Nanone igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo akavuga ko Kristo yaje “mu isi” (icyakora si ukuvuga igihe yavukaga, igihe atashoboraga gusoma ayo magambo cyangwa ngo ayavuge, ahubwo ni igihe yabatizwaga maze agatangira umurimo we) yashakaga kwerekeza ku bivugwa muri Zaburi 40:6-8. Yaranditse ati: “Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wanteguriye umubiri. . . . Dore ndaje (ni ko byanditswe kuri jye mu muzingo w’igitabo), nzanywe no gukora ibyo ushaka” (Hb 10:5-9). Yesu yavukiye mu ishyanga ry’Abayahudi, kandi Abayahudi bari baragiranye n’Imana isezerano ry’Amategeko (Kv 19:5-8; Gl 4:4). Ibyo bigaragaza ko igihe Yesu yasangaga Yohana ngo amubatize yari asanzwe akurikiza ibyasabwaga muri iryo sezerano ry’Amategeko. Yesu yashakaga gukora ibirenze ibyo yasabwaga n’Amategeko. Yiyeguriye Se Yehova kugira ngo akore ibyo “ashaka,” ni ukuvuga gutanga umubiri we no gukuraho ibitambo by’amatungo byasabwaga n’Amategeko. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Binyuze kuri ibyo ‘ishaka,’ twejejwe biturutse ku mubiri wa Yesu Kristo watanzwe rimwe na rizima” (Hb 10:10). Nanone ibindi Imana yashakaga ko Yesu akora ni umurimo ufitanye isano n’Ubwami, kandi rwose yarawukoze mu rugero rwagutse (Lk 4:43; 17:20, 21). Yehova yagaragaje ko yemeraga Umwana we igihe yamusukagaho umwuka wera hanyuma akavuga ati: “Uri Umwana wanjye nkunda; ndakwemera.”—Mr 1:9-11; Lk 3:21-23; Mt 3:13-17.

16-22 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAHEBURAYO 11

“Akamaro ko kugira ukwizera”

w16.10 27 par. 6

Izere amasezerano ya Yehova

6 Bibiliya isobanura ukwizera mu Baheburayo 11:1. (Hasome.) Ukwizera gukubiyemo ibintu bibiri bitaboneshwa amaso: (1) “ibintu wiringiye,” bishobora kuba bikubiyemo ibintu wasezeranyijwe ko bizabaho mu gihe kizaza, ariko bitaraba, urugero nk’isi nshya dutegereje n’imperuka y’iyi si mbi. (2) Kuba “ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara.” Tuzi ko Yehova, Yesu Kristo n’abamarayika babaho nubwo tudashobora kubabonesha amaso. Nanone tuzi ko Ubwami bwo mu ijuru butegeka (Heb 11:3). None se twagaragaza dute ko ibyiringiro byacu ari bizima kandi ko twizera ibintu bitaboneka bivugwa mu Ijambo ry’Imana? Twabigaragariza mu magambo no mu bikorwa, kuko ibyo bibuze ukwizera kwacu kwaba kutuzuye.

w13 1/11 11 par. 2-5

“Igororera abayishakana umwete”

Ni iki umuntu yakora ngo ashimishe Yehova? Pawulo yaranditse ati ‘umuntu udafite ukwizera ntashobora gushimisha [Imana].’ Muri uwo murongo, Pawulo ntiyavuze ko bigoye ko umuntu udafite ukwizera ashimisha Imana. Ahubwo yavuze ko ibyo bidashoboka. Mu yandi magambo, kwizera ni iby’ingenzi cyane kugira ngo umuntu ashimishe Imana.

Umuntu yagombye kuba afite ukwizera kumeze gute kugira ngo ashimishe Yehova? Kwizera Imana bikubiyemo ibintu bibiri. Icya mbere, ‘tugomba kwemera ko iriho.’ Ubundi se washimisha Imana ute kandi ushidikanya ko iriho? Nubwo bimeze bityo ariko, kwizera nyakuri gusaba ibirenze ibyo, kuko n’abadayimoni bemera ko Yehova abaho (Yakobo 2:19). Ibikorwa byacu byagombye kugaragaza niba twizera ko Imana iriho. Ibyo bisobanura ko twagombye kugaragaza uko kwizera dushimisha Imana mu mibereho yacu.—Yakobo 2:20, 26.

Icya kabiri, ‘twagombye kwemera’ ko “igororera” abantu. Umuntu ufite ukwizera nyakuri yagombye kwemera adashidikanya ko imihati ashyiraho kugira ngo ashimishe Imana atari imfabusa (1 Abakorinto 15:58). None se twavuga ko dushimisha Imana dute, niba dushidikanya ko ifite ubushobozi cyangwa icyifuzo cyo kutugororera (Yakobo 1:17; 1 Petero 5:7)? Umuntu wemeza ko Imana itita ku bantu, ko ari indashima cyangwa ko itagira ubuntu, ntaba azi Imana ivugwa muri Bibiliya.

Ni ba nde Yehova agororera? Pawulo yavuze ko ari ‘abamushakana umwete.’ Hari igitabo gifasha abahinduzi ba Bibiliya cyavuze ko ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “gushakana umwete,” ridasobanura “kujya gushakisha” Imana, ahubwo ko ryumvikanisha kwegera Imana ‘tukayisenga.’ Hari ikindi gitabo cyasobanuye ko iyo nshinga y’ikigiriki itondaguye mu gihe cyumvikanisha gushishikara no gushyiraho imihati myinshi. Koko rero, Yehova agororera abafite ukwizera kubashishikariza kumusenga bashyizeho umwete, kandi babigiranye umutima wabo wose.—Matayo 22:37.

w16.10 23 par. 10-11

Komeza kwizera ibyo wiringiye

10 Mu Baheburayo igice cya 11, intumwa Pawulo yagaragaje ibigeragezo abagaragu b’Imana batavuzwe amazina bihanganiye. Urugero, yavuze abagore bari bafite ukwizera bapfushije abana babo ariko nyuma yaho bakabahabwa binyuze ku muzuko. Hanyuma yavuze n’abandi “banze kubohorwa n’incungu runaka, kugira ngo bazagere ku muzuko mwiza kurushaho” (Heb 11:35). Nubwo tudashobora kumenya neza abo Pawulo yatekerezaga, hari abishwe batewe amabuye kubera ko bumviye Imana bagakora ibyo ishaka, urugero nka Naboti na Zekariya (1 Abami 21:3, 15; 2 Ngoma 24:20, 21). Mu by’ukuri iyo Daniyeli na bagenzi be baza guteshuka ku budahemuka bwabo, bari “kubohorwa.” Kuba barizeraga imbaraga z’Imana byatumye “baziba iminwa y’intare” kandi “bakumira imbaraga z’umuriro.”—Heb 11:33, 34; Dan 3:16-18, 20, 28; 6:13, 16, 21-23.

11 Abahanuzi bamwe, urugero nka Mikaya na Yeremiya, ‘bageragereshejwe kugirwa urw’amenyo no gushyirwa mu mazu y’imbohe,’ bazira ukwizera kwabo. Abandi bo, urugero nka Eliya, “bazereraga mu butayu no mu misozi no mu buvumo no mu masenga.” Abo bose bakomeje kwihangana kubera ko bari ‘biteze ko ibintu bari biringiye bizabaho nta kabuza.’—Heb 11:1, 36-38; 1 Abami 18:13; 22:24-27; Yer 20:1, 2; 28:10, 11; 32:2.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1-F 907 par. 7

Ukwizera

Abantu ba kera bagaragaje ukwizera. Buri wese mu bagize “igicu kinini cyane cy’Abahamya” Pawulo yavuze mu Baheburayo 12:1, yari afite impamvu zifatika zituma agira ukwizera. Urugero, Abeli yari azi isezerano ry’Imana rihereranye n’“urubyaro” rwari kumena “inzoka” umutwe. Nanone yabonye ibimenyetso bifatika byagaragazaga ko ibihano Imana yahaye ababyeyi be byabagezeho. Ababyeyi be birukanywe muri Edeni, nuko bakarya babanje kwiyuha akuya kubera ko ubutaka bwari bwaravumwe bukameramo amahwa n’ibitovu. Ikindi kandi, Abeli yabonaga ukuntu ukwifuza kwa Eva kwahereraga ku mugabo we n’ukuntu Adamu na we yamutegekaga. Nanone birashoboka ko yajyaga yumva nyina avuga ingorane yahuraga na zo igihe yabaga atwite. Nanone yabonaga ko inzira yajyaga mu busitani bwa Edeni yari irinzwe n’abakerubi, hari n’inkota yaka umuriro (It 3:14-19, 24). Ibyo byose byari “ibimenyetso simusiga” byemezaga Abeli ko abantu bari kuzacungurwa n’urubyaro rwasezeranyijwe. Uko kwizera ni ko kwatumye Abeli “atura Imana” igitambo kirusha agaciro icya Kayini.—Hb 11:1, 4.

wp17.1 12-13

“Yashimishije Imana rwose”

None se ni mu buhe buryo Imana ‘yamwimuye’ ngo ‘atabona urupfu’? Birashoboka ko Yehova yatumye adapfa urw’agashinyaguro. Ariko Bibiliya yavuze mbere na mbere ko Henoki “yashimishije Imana rwose.” Yayishimishije ate? Mbere y’uko apfa, Imana ishobora kuba yaramubonekeye, ikamwereka isi yahindutse paradizo. Imana imaze kumwereka ko imwemera, yahise apfa. Intumwa Pawulo yavuze iby’abagabo n’abagore bizerwa, agira ati “abo bose bapfuye bizera” (Abaheburayo 11:13). Nyuma yaho, abanzi be bashobora kuba barashakishije umubiri we. Ariko ‘nta hantu wabonetse,’ bitewe wenda n’uko Yehova yatumye batawubona kugira ngo batawuhumanya cyangwa bakawukoresha mu migenzo y’idini ry’ikinyoma.

23-29 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAHEBURAYO 12-13

“Igihano kigaragaza urukundo rw’Imana”

w12 15/3 29 par. 18

Ntukarebe ‘ibintu wasize inyuma’

18 Inama itajenjetse. Byagenda bite se dukomeje kubabazwa n’inama runaka twahawe? Uretse no kuturakaza, byanatuma ducika intege, ‘tukagamburura’ (Heb 12:5). Dushobora guhabwa inama ariko ‘tukayihinyura,’ cyangwa se tukaba twayihabwa tugahita tuyemera, nyuma yaho ‘tukagamburura’ bitewe n’uko twanze kuyikurikiza. Ibyo byombi bigira ingaruka zimwe: iyo nama ntitugirira akamaro, ngo itugorore. Byaba byiza twumviye inama Salomo yatanze agira ati “gundira igihano ntukirekure. Ugikomeze kuko ari bwo buzima bwawe” (Imig 4:13). Kimwe n’umushoferi wubahiriza ibyapa byo ku muhanda, nimucyo tujye twemera inama, dukore ibihuje na yo, kandi dukomeze kujya mbere.—Imig 4:26, 27; soma mu Baheburayo 12:12, 13.

w12 1/7 21 par. 3

“Nimusenga, mujye muvuga muti ‘Data’”

Umubyeyi wuje urukundo ahana abana be, kuko aba yifuza ko bazakura bakaba beza (Abefeso 6:4). Nubwo uwo mubyeyi ashobora kuba atajenjeka, yirinda guhana abana be abigiranye ubugome. Mu buryo nk’ubwo, hari igihe Data wo mu ijuru na we ashobora kubona ko kuduhana ari ngombwa. Ariko buri gihe igihano Imana itanga, igitanga mu rukundo, kandi ntijya irenza urugero. Yesu na we yiganaga Se, akirinda kurenza urugero mu gihe ahana, ndetse no mu gihe abigishwa be batindaga kwitabira igihano yabahaye.—Matayo 20:20-28; Luka 22:24-30.

w18.03 32 par. 18

“Mwumve impanuro maze mube abanyabwenge”

18 Nubwo igihano gishobora kutubabaza, hari ikintu kibabaza cyane kuruta icyo gihano. Ni ingaruka ziterwa no kwanga guhanwa (Heb 12:11). Reka dufate urugero rwa Kayini n’urw’Umwami Sedekiya. Igihe Kayini yagiriraga Abeli urwango rukabije, Imana yaramubwiye iti: “Ni iki gitumye uzabiranywa n’uburakari kandi mu maso hawe hakijima? Nuhindukira ugakora ibyiza ntuzashyirwa hejuru? Ariko nudahindukira ngo ukore ibyiza, icyaha cyubikiriye ku muryango wawe kandi ni wowe cyifuza. Ariko se uzashobora kukinesha” (Intang 4:6, 7)? Kayini yanze kumvira Yehova, maze akora icyaha. Kayini yiteje umubabaro n’agahinda kandi bitari ngombwa (Intang 4:11, 12). Iyo yumvira Yehova, ntiyari kugira umubabaro nk’uwo yagize.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w11 15/9 17-18 par. 11

Iruka mu isiganwa wihanganye

11 ‘Igicu kinini cyane cy’abahamya’ nticyari kigizwe n’abantu bari bashungereye cyangwa b’indorerezi, bari aho gusa bitegereza abasiganwa cyangwa bogeza umukinnyi cyangwa se ikipi bakunda. Ahubwo, abo bagaragu ba Yehova bari mu isiganwa, kandi birutse neza bararirangiza. Nubwo bari barapfuye, bashoboraga kubonwa ko bari abahanga mu kwiruka, bakaba barashoboraga gutera inkunga umuntu ugitangira isiganwa. Tekereza uko umuntu wari kuba ari mu isiganwa yari kumva ameze igihe yari kumenya ko mu baje kumureba harimo abahanga mu isiganwa. Ese ntibyari gutuma akora ibishoboka byose kugira ngo atsinde? Abo bahamya ba kera bari gutuma Abakristo babona ko bashoboraga gutsinda iryo siganwa ry’ikigereranyo, nubwo ryari rigoye. Ku bw’ibyo, kuzirikana urugero rw’icyo ‘gicu cy’abahamya’ byari gutuma abo Bakristo b’Abaheburayo bo mu kinyejana cya mbere bagira ubutwari ndetse ‘bakiruka bihanganye,’ kandi natwe ni uko.

w89-F 15/12 22 par. 10

Ibitambo bishimisha Yehova

10 Abaheburayo bagombaga kwirinda ‘kuyobywa n’inyigisho zinyuranye kandi z’inzaduka’ z’Abayahudi (Abaheburayo 5:1-6). “Ubuntu bw’Imana butagereranywa,” ni bwo bushobora gutuma umuntu ashobora gushikama mu kuri kandi akakugenderamo, si izo nyigisho z’inzaduka. Birashoboka ko hari abajyaga impaka ku bijyanye n’ibyokurya hamwe n’ibitambo, akaba ari yo mpamvu Pawulo yavuze ko umutima ‘udakomezwa n’ibiribwa, kuko ababihugiramo nta nyungu babikuyemo.’ Ubwo rero, kwiyegurira Imana no kuyishimira kubera ko yaduhaye inshungu ni byo bitugirira akamaro mu buryo bw’umwuka, si uguhangayikishwa bitari ngombwa n’ibyokurya bimwe na bimwe cyangwa kwizihiza iminsi mikuru runaka (Abaroma 14:5-9). Nanone, igitambo cya Kristo cyakuyeho ibitambo byatambwaga n’Abalewi.—Abaheburayo 9:9-14; 10:5-10.

30 NZERI–6 UKWAKIRA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YAKOBO 1-2

“Inzira iganisha ku cyaha n’urupfu”

g17.4 14

Ibishuko

Umuntu ahura n’igishuko iyo hari icyo ararikiye, cyane cyane ikintu kibi. Reka tuvuge ko ugiye guhaha ukabona ikintu kiza. Uhise utekereza ko ushobora kukiba kandi ntufatwe, ariko umutimanama wawe ukakubuza. Uhise wivanamo icyo gitekerezo kibi maze uragenda. Iyo ubigenje utyo uba utsinze icyo gishuko.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Guhura n’igishuko ntibituma umuntu ahinduka mubi. Bibiliya ivuga ko twese duhura n’ibishuko cyangwa ibigeragezo (1 Abakorinto 10:13). Ik’ingenzi ni uko twitwara iyo duhuye n’igishuko. Hari abantu bagira ibitekerezo bibi, amaherezo bakagwa mu bishuko. Abandi bo bahita bamaganira kure ibitekerezo bibi.

g17.4 14

Ibishuko

Bibiliya ivuga ibintu bishobora gutuma umuntu agwa mu cyaha. Muri Yakobo 1:15 hagira hati: ‘Iyo irari rimaze gutwita, ribyara icyaha.’ Mu yandi magambo, iyo dukomeje gutekereza ku kintu kibi, bigeraho ntitube tugishoboye kukirwanya, nk’uko umugore ugiye kubyara adashobora kurwanya ibise. Icyakora dushobora kwirinda kuba imbata z’ibyifuzo bibi kandi tukabitsinda.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2-F 168

Umucyo

Yehova ni “Se w’imicyo yo mu ijuru” (Yk 1:17). Ni we ‘utanga izuba ngo rimurike ku manywa, agategeka ukwezi n’inyenyeri ngo bijye bimurika nijoro’ (Yr 31:35) kandi atanga n’umucyo wo mu buryo bw’umwuka (2Kr 4:6). Amategeko ye, imanza ze n’ijambo rye bimurikira abemera kuyoborwa na byo (Zb 43:3; 119:105; Img 6:23; Ye 51:4). Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Urumuri ruguturukaho ni rwo rutuma tubona umucyo.” (Zb 36:9; gereranya na Zb 27:1; 43:3.) Nk’uko urumuri rugenda rurushaho kwiyongera kuva mu museke kugeza “ku manywa y’ihangu,” ni na ko inzira y’abakiranutsi igenda irushaho kugira umucyo iyo bamurikiwe n’ubwenge buva ku Mana (Img 4:18). Ubwo rero, iyo twumvira Yehova tuba tugendera mu mucyo we (Ye 2:3-5). Ariko iyo umuntu abona ibintu mu buryo budakwiriye cyangwa akaba afite intego mbi, icyo gihe aba ari mu mwijima w’icuraburindi wo mu buryo bw’umwuka. Ibyo Yesu yabigaragaje avuga ati: “Niba ijisho ryawe riboneje ku bintu bibi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima. Niba mu by’ukuri umucyo ukurimo ari umwijima, mbega ukuntu uwo mwijima uba ari mwinshi cyane!”—Mt 6:23; gereranya na Gut 15:9; 28:54-57; Img 28:22; 2Pt 2:14.

it-2-F 162 par. 7

Amategeko

“Itegeko ry’umwami.” Ni itegeko riruta ayandi kandi ry’ingenzi cyane ryafasha umwami kuyobora neza abantu be (Yk 2:8). Isezerano ry’Amategeko ryari rishingiye ku rukundo kandi itegeko ry’umwami ari ryo rivuga ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda,” ryari irya kabiri mu mategeko andi Mategeko yose n’ibyahanuwe bishingiyeho (Mt 22:37-40). Nubwo Abakristo batayoborwa n’isezerano ry’Amategeko, bayoborwa n’itegeko ry’Umwami Yehova n’Umwami Yesu Kristo, rifitanye isano n’isezerano rishya.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze