INGINGO YA 4
Kubakira neza imirongo y’Ibyanditswe
Matayo 22:41-45
INSHAMAKE: Mbere yo gusoma umurongo w’Ibyanditswe, jya ubanza utegure ubwenge bw’abaguteze amatwi.
UKO WABIGENZA:
Tekereza impamvu ugiye gusoma uwo murongo. Mbere yo gusoma umurongo, jya ubanza ufashe abaguteze amatwi kumenya ibintu by’ingenzi biwukubiyemo.
Garagaza ko Bibiliya ari yo ituyobora. Mu gihe uganira n’abantu bemera Imana, jya ubereka ko Bibiliya ari Ijambo ryayo. Nubigenza utyo, uzaba ugaragaje ko Bibiliya ari yo soko y’ubwenge.
Tera amatsiko abaguteze amatwi. Baza ikibazo kiri busubizwe n’uwo murongo, werekane ibibazo uwo murongo wakemura cyangwa uvuge ihame riwukubiyemo.