INDIRIMBO YA 18
Turagushimira ku bw’incungu
Igicapye
1. Yehova ubu turi imbere yawe.
Urukundo wadukunze rurahebuje.
Watanze Umwana wawe ngo tubeho.
Nta cyaruta igitambo wadutangiye.
(INYIKIRIZO)
Yatanze ubuzima bwe.
Amena amaraso ye.
Mana tugushima
Tubikuye ku mutima.
2. Yesu yaritanze araducungura.
Yaradukunze atanga ubuzima bwe.
Ni we waduhesheje ibyiringiro.
Twiringiye kuzabaho,
Hehe n’urupfu!
(INYIKIRIZO)
Yatanze ubuzima bwe.
Amena amaraso ye.
Mana tugushima
Tubikuye ku mutima.
(Reba nanone Heb 9:13, 14; 1 Pet 1:18, 19.)