ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr20 Mutarama pp. 1-8
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2020
  • Udutwe duto
  • 6-12 MUTARAMA
  • 13-19 MUTARAMA
  • Adamu yumvira umugore we
  • 20-26 MUTARAMA
  • 27 MUTARAMA–2 GASHYANTARE
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2020
mwbr20 Mutarama pp. 1-8

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

6-12 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 1-2

“Yehova yaremye ibintu byose biri ku isi”

it-1-F 563

Kurema

Ku munsi wa mbere w’irema, igihe Imana yavugaga iti: “Habeho umucyo,” umucyo watangiye kwinjira mu bicu, nubwo umuntu wari kuba ari ku isi atari kumenya aho waturukaga. Ibyo bigaragaza ko uwo mucyo ushobora kuba waragiye ugaragara buhorobuhoro. Hari umuhinduzi witwa J. W. Watts wahinduye uwo murongo agira ati: “Umucyo ugenda ubaho buhorobuhoro.” (It 1:3, A Distinctive Translation of Genesis) Hanyuma Imana yatandukanyije umucyo n’umwijima, yita umucyo Umunsi, naho umwijima iwita Ijoro. Ibyo bigaragaza ko isi yizengurukagaho ari na ko izenguruka izuba, bigatuma umucyo n’umwijima bisimburana mu bice byose by’isi.—It 1:3, 4. 

Ku munsi wa kabiri Imana yaremye isanzure kandi itandukanya “amazi n’andi mazi.” Amazi amwe yagumye ku isi, andi menshi Imana iyashyira mu kirere, ariko hagati yayo ishyiramo isanzure. Imana yise iryo sanzure Ijuru kuko riri hejuru ugereranyije n’aho isi iri. Icyakora ayo mazi ntari aho inyenyeri n’indi mibumbe yose iri.—It 1:6-8.

Ku munsi wa gatatu Imana yakoresheje imbaraga zayo zitangaje iteranyiriza hamwe amazi yose yo ku isi maze haboneka ubutaka bwumutse, Imana ibwita Isi. Kuri uwo munsi ni bwo Imana yaremye ibyatsi, ibimera n’ibiti, ihereye ku tuntu duto cyane yashyizeho twitwa “atome.” Ibyo bigaragaza ko hatabayeho ubwihindurize cyangwa ngo ibintu bibeho mu buryo bw’impanuka. Ibyo bintu byose uko ari bitatu, ari byo ibyatsi, ibimera n’ibiti, byari kujya bibaho bikurikije uko “amoko” yabyo ari.—It 1:9-13.

it-1-F 563 par. 7-10

Kurema

Uzirikane ko mu Ntangiriro 1:16 hatakoreshejwe inshinga y’Igiheburayo ba·raʼʹ, isobanura “kurema,” ahubwo hakoreshejwe inshinga y’Igiheburayo ʽa·sahʹ isobanura “gukora” cyangwa “gushyiraho.” Kubera ko “ijuru” rivugwa mu Ntangiriro 1:1 rikubiyemo izuba, ukwezi n’inyenyeri, byaremwe mbere cyane y’umunsi wa kane w’irema. Noneho ku munsi wa kane Imana ‘yashyize’ ibyo bimurika hagati y’isi n’ikirere. Iyo Bibiliya ivuga ngo: “Imana ibishyira mu isanzure ry’ijuru kugira ngo bijye bimurika ku isi” iba ishaka kuvuga ko noneho iyo umuntu aza kuba ari ku isi yari kubibona, akabona ari nk’aho biri mu isanzure. Nanone ibyo bimurika byari kuba ‘ibimenyetso bigaragaza ibihe n’iminsi n’imyaka’ kandi ibyo byari kuzajya bifasha abantu mu buryo butandukanye.—It 1:14.

Ku munsi wa gatanu Imana yaremye ibintu bifite ubugingo ibishyira ku isi, ariko icyo gihe yari itararema umuntu. Imana ntiyaremye ikintu kimwe iteganya ko hazabaho ubwihindurize kikavamo ibindi bintu by’amoko atandukanye, ahubwo yakoresheje imbaraga zayo irema ibintu byinshi bifite ubugingo. Bibiliya igira iti: “Imana irema ibikoko binini byo mu nyanja n’ibifite ubugingo byose byigenza, byuzura mu mazi nk’uko amoko yabyo ari, n’ibiguruka byose nk’uko amoko yabyo ari.” Imana yishimiye ibyo yaremye, ibiha umugisha, iravuga iti: “Mwororoke, mugwire.” Ibyo byarashobokaga, kuko Imana yari yahaye ibyo biremwa by’amoko atandukanye ubushobozi bwo kororoka bikurikije “uko amoko yabyo ari.”—It 1:20-23.

Ku munsi wa gatandatu Imana yaravuze iti: “Isi izane ibifite ubugingo nk’uko amoko yabyo ari, amatungo n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka, n’inyamaswa zo mu gasozi nk’uko amoko yazo ari.” Ibyo na byo Imana yabonye ari byiza kimwe n’ibindi byose yari imaze kurema.—It 1:24, 25.

Ku mpera z’umunsi wa gatandatu w’irema, Imana yaremye ikindi kiremwa kihariye kiruta kure inyamaswa ariko kiri munsi y’abamarayika. Icyo kiremwa ni umuntu kandi Imana yamuremye mu ishusho yayo. Mu Ntangiriro 1:27 havuga ko ‘Imana yaremye umugabo n’umugore.’ Nanone mu Ntangiriro 2:7-9 hagaragaza ko Yehova yaremye umugabo mu mukungugu wo hasi maze agahuha mu mazuru ye umwuka w’ubuzima nuko umuntu agahinduka ubugingo buzima. Yehova yamushyize muri paradizo kandi amuha ibimutunga. Ubwo rero Yehova yaremye Adamu akoresheje ibyo yari yabanje kurema hanyuma amukuramo urubavu, arumuremeramo umugore (It 2:18-25). Igihe Imana yaremaga umugore, umugabo yahise aba umuntu wuzuye.—It 5:1, 2. 

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w15 1/6 5

Akamaro ka siyansi

Igihe isi n’isanzure ry’ikirere bimaze

Abahanga muri siyansi bavuga ko ugereranyije isi imaze imyaka igera kuri miriyari 4, naho isanzure ry’ikirere rikaba rimaze imyaka ibarirwa hagati ya miriyari 13 na 14. Bibiliya ntivuga igihe iryo isanzure ryaremewe. Nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko isi imaze imyaka ibarirwa mu bihumbi bike ibayeho. Umurongo ubanza wo muri Bibiliya ugira uti “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi” (Intangiriro 1:1). Ayo magambo afasha abo bahanga kumenya igihe isi imaze bakurikije amahame yo mu rwego rwa siyansi.

it-2-F 16

Yesu Kristo

Yesu si Umuremyi. Nubwo Imana yakoresheje Yesu mu mirimo yo kurema ntibisobanura ko ari Umuremyi nka Se. Igihe Imana yaremaga, yakoreshaga imbaraga zayo, ni ukuvuga umwuka wera (It 1:2; Zb 33:6). Kubera ko Yehova ari we soko y’ubuzima, ibintu byose byaba ibiboneka n’ibitaboneka ni we bikesha ubuzima (Zb 36:9). Ubwo rero, Umwana w’Imana ntabwo ari Umuremyi nka Se ahubwo ni umukozi Yehova yakoresheje mu kurema. Yesu ubwe yivugiye ko Imana ari yo yaremye ibintu byose kandi uko ni na ko Ibyanditswe byose bivuga.—Mt 19:4-6; reba KUREMA.

13-19 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 3-5

“Ingaruka zibabaje zatewe n’ikinyoma cya mbere”

w17.02 5 par. 9

Umugambi wa Yehova uzasohora

9 Satani yakoresheje inzoka ashuka Eva ntiyakomeza kumvira Se Yehova. (Soma mu Ntangiriro 3:1-5; Ibyah 12:9.) Satani yashatse kumvisha Adamu na Eva ko Imana yari yarabarenganyije ibabuza ‘kurya ku giti cyose cyo muri ubwo busitani bwa Edeni.’ Ni nk’aho yavugaga ati “urashaka kumbwira se ko mudashobora gukora icyo mushaka?” Hanyuma yaramubeshye ati “gupfa ko ntimuzapfa.” Yagerageje kwemeza Eva ko atari akeneye kumvira Imana. Yaramubwiye ati “Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka.” Satani yumvikanishije ko Yehova atashakaga ko barya urwo rubuto kubera ko byari gutuma bamenya ibintu byinshi. Nanone Satani yamwijeje ibintu bidashoboka agira ati ‘muzamera nk’Imana, mumenye icyiza n’ikibi

w00 15/11 25-26

Dushobora kuvana isomo ku mugabo n’umugore ba mbere

Mbese, icyaha cya Eva cyagombaga kubaho byanze bikunze? Oya rwose! Ishyire mu mwanya we. Ibyo inzoka yihandagaje ivuga byagorekaga mu buryo bwuzuye ibyo Imana na Adamu bari baravuze. Wakumva umeze ute umuntu utazi aramutse ashinje umuntu ukunda kandi wiringira ko atari inyangamugayo? Eva yagombaga kubyifatamo mu buryo bunyuranye n’uko yabigenje, akagaragaza ko bimuteye ishozi kandi ko bimurakaje, ndetse akanga no kubitega amatwi. N’ubundi kandi se, iyo nzoka yari igiki ku buryo yashidikanya ugukiranuka kw’Imana n’ijambo ry’umugabo we? Eva yagombaga kugisha inama mbere yo kugira umwanzuro uwo ari wo wose afata, abitewe no kubaha ihame ry’ubutware. Ni na ko natwe twagombye kubigenza turamutse duhawe amakuru anyuranye n’amabwiriza twahawe n’Imana. Nyamara kandi, Eva yiringiye amagambo y’Umushukanyi, yifuza kuzajya we ubwe yihitiramo icyiza n’ikibi. Uko yagendaga arushaho kwerekeza ubwenge kuri icyo gitekerezo, ni na ko cyagendaga kirushaho kumureshya. Mbega ikosa yakoze binyuriye mu gukomeza kwihingamo ibyifuzo bibi aho kubyirukana mu bwenge cyangwa ngo asuzumire icyo kibazo hamwe n’umutware w’umuryango we!—1 Abakorinto 11:3; Yakobo 1:14, 15.

Adamu yumvira umugore we

Bidatinze, Eva yakururiye umugabo we kwifatanya na we mu cyaha. Ni gute twasobanura ukuntu yemereye umugore we bitagoranye (Itangiriro 3:6, 17)? Adamu yahuye n’ikibazo cyo kumenya uwo agomba kubera indahemuka. Mbese, yari kumvira Umuremyi we, wari waramuhaye ibintu byose hakubiyemo na mugenzi we yakundaga, ari we Eva? Mbese, Adamu yari gushaka ubuyobozi bw’Imana ku birebana n’icyo yagombaga gukora? Cyangwa se uwo mugabo yari gufata umwanzuro wo kwifatanya n’umugore we mu cyaha cye? Adamu yari azi neza ko ibyo umugore we yiringiraga kuzabona binyuriye ku kurya imbuto yabuzanyijwe byari ukwishuka. Intumwa Pawulo yarahumekewe kugira ngo yandike iti “Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro” (1 Timoteyo 2:14). Bityo rero, Adamu yahisemo ku bwende bwe gukora Yehova mu jisho. Uko bigaragara, yatinye gutandukana n’umugore we kuruta uko yizeraga ko Imana ifite ubushobozi bwo gukemura icyo kibazo.

w12 1/9 4 par. 2

Ese koko Imana yita ku bagore?

Ese abagore bavumwe n’Imana?

Oya. Ahubwo Satani ari we ya “nzoka ya kera,” ni we ‘wavumwe’ n’Imana (Ibyahishuwe 12:9; Intangiriro 3:14). Igihe Imana yabwiraga Adamu ko yari ‘kuzategeka’ umugore we, si uko ari byo yifuzaga (Intangiriro 3:16). Yerekezaga gusa ku ngaruka zari kuzagera ku mugabo n’umugore ba mbere bitewe n’icyaha bakoze.

w04 1/1 29 par. 2

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Itangiriro, igice cya I

3:17—Ni mu buhe buryo ubutaka bwavumwe, kandi se uwo muvumo wamaze igihe kingana iki? Kuvuma ubutaka byasobanuraga ko kubuhinga icyo gihe byari kugorana. Ingaruka zatewe n’uko ubutaka bwavumwe, bwamezemo imikeri n’ibitovu. Izo ngaruka zageze ku bana ba Adamu cyane ku buryo se wa Nowa, ari we Lameki, yagize ati “umuruho w’amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye” (Itangiriro 5:29). Nyuma y’Umwuzure, Yehova yahaye Nowa n’abana be umugisha, batangira umugambi we w’uko babyara bakuzura isi (Itangiriro 9:1). Uko bigaragara umuvumo Imana yari yavumye ubutaka wari ukuweho.—Itangiriro 13:10.

it-1-F 672

Ibise

Ibise ni umubabaro umugore agira iyo agiye kubyara. Eva amaze gucumura, Imana yamubwiye ingaruka zari kumugeraho igihe yari kuba abyara. Iyo akomeza kumvira, Imana yari kumuha umugisha kandi yari kujya abyara atababara, ahubwo akabyara afite umunezero, kuko ‘umugisha Yehova atanga uzana ubukire kandi nta mibabaro awongeraho’ (Img 10:22). Ariko ubu bitewe n’uko tudatunganye, nta ho twahungira imibabaro. Ni yo mpamvu Imana yavuze iti: “Nzongera ububabare bwawe utwite. Uzabyara abana ubabazwa n’ibise” (It 3:16). Icyakora ibyo ntibigaragaza ko Yehova ari we uteza ibibi, ahubwo ni uko hari igihe Bibiliya ivuga ibintu Imana yaretse bikaba nk’aho ari yo yabiteje.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2-F 105 par. 8

Lameki

Umuvugo Lameki yahimbiye abagore be ugaragaza ukuntu urugomo rwari rwogeye mu gihe ke (It 4:23, 24). Uwo muvugo ugira uti: “Nimwumve ijwi ryanjye yemwe bagore ba Lameki, nimutege amatwi ibyo mvuga: nishe umugabo muhora kunkomeretsa, koko rero, nishe umusore muhora kunkubita. Niba Kayini agomba guhorerwa incuro ndwi, Lameki we agomba guhorerwa incuro mirongo irindwi n’indwi.” Uko bigaragara, Lameki yumvikanishaga ko atishe abo bantu abigambiriye nk’uko Kayini yabigenje ahubwo ko yabikoze agira ngo yirwaneho. Yavuze ko yirwanyeho, akica umugabo wari wamukubise, akamukomeretsa. Uwo muvugo ugaragaza ko Lameki yasabaga ko hatagira umuntu uhorera uwo muntu yari yishe, kuko yamwishe arimo yitabara.

it-1-F 352 par. 5

Gutuka Imana

Iyo Bibiliya ivuga ko “kwambaza izina rya Yehova” byatangiye mbere y’Umwuzure mu gihe cya Enoshi, ntiba ishaka kuvuga ko mbere yaho abantu batambazaga izina rya Yehova kuko kuva na kera Abeli yaryambazaga (It 4:26; Hb 11:4). Ubwo rero birashoboka ko mu gihe cya Enoshi abantu bari batangiye kwambaza izina rya Yehova mu buryo budakwiriye. Hari abahanga mu bya Bibiliya bavuga ko kwambaza izina ry’Imana bivugwa muri uwo murongo byerekeza ku buryo budakwiriye barikoreshagamo, baryitirira abantu cyangwa ibigirwamana. Niba ibyo bavuga ari ukuri, ibyo abo mu gihe cya Enoshi bakoze byari ugutuka Imana rwose.

20-26 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 6-8

“Abigenza atyo”

w18.02 4 par. 4

Mwigane umuco wo kwizera no kumvira Nowa, Daniyeli na Yobu bari bafite

4 Ni izihe ngorane Nowa yahanganye na zo? Mu gihe cya Henoki sekuruza wa Nowa, abantu bari barabaye babi cyane. Bavugaga “amagambo y’urukozasoni” batuka Yehova (Yuda 14, 15). Urugomo rwarushagaho kwiyongera kandi byageze mu gihe cya Nowa ‘isi yuzuye urugomo.’ Abamarayika babi biyambitse imibiri y’abantu, bashaka abagore, maze babyara abana b’abanyarugomo (Intang 6:2-4, 11, 12). Ariko Nowa yari atandukanye na bo. Bibiliya igira iti: “Nowa atona mu maso ya Yehova. . . . Yari indakemwa mu bantu bo mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana y’ukuri.”—Intang 6:8, 9.

w13 1/4 14 par. 1

“Yagendanaga n’Imana y’ukuri”

Kubaka iyo nkuge byatwaye imyaka ibarirwa muri za mirongo, wenda iri hagati ya 40 na 50. Bagombaga gutsinda ibiti, bakabyikorera, bakabisaturamo imbaho, bakazibaza maze bakaziteranya. Yagombaga kuba ifite amagorofa atatu, ibyumba n’umuryango mu rubavu. Birumvikana ko yari ifite n’amadirishya ahagana hejuru, ikagira n’igisenge cya mugongo wa tembo kugira ngo amazi y’imvura ashobore kumeneka.—Intangiriro 6:14-16

w11 15/9 18 par. 13

Iruka mu isiganwa wihanganye

13 Ni iki cyafashije abo bagaragu ba Yehova kwihangana maze bakarangiza isiganwa? Zirikana ibyo Pawulo yanditse ku birebana na Nowa. (Soma mu Baheburayo 11:7.) ‘Umwuzure w’amazi [wari] gutsembaho ibifite umubiri byose,’ ni ikintu Nowa atari yarigeze abona (Intang 6:17). Ntiwari warigeze ubaho. Icyakora, Nowa ntiyigeze yumva ko utashoboraga kubaho. Kubera iki? Ni ukubera ko yizeraga ko icyo Yehova avuze cyose agikora. Nowa ntiyumvaga ko ibyo Imana yamusabye gukora byari bikomeye cyane. Ahubwo yakoze nk’uko Yehova yamutegetse. Bibiliya ivuga ko ‘yabigenje atyo’ (Intang 6:22). Nowa yari afite byinshi byo gukora: yagombaga kubaka inkuge, gukorakoranya inyamaswa, guhunika ibyokurya by’abantu n’iby’inyamaswa mu nkuge, kubwiriza ubutumwa bw’umuburo no gufasha umuryango we kugira ngo ugire ukwizera gukomeye. Kugira ngo Nowa akore ibyo Yehova yari yaramutegetse byose si ko buri gihe byabaga bimworoheye. Ariko kandi, kuba Nowa yaragize ukwizera kandi akihangana, byatumye we n’umuryango we barokoka kandi babona imigisha.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w04 1/1 29 par. 7

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Itangiriro, igice cya I

7:2—Bashingiraga kuki kugira ngo batandukanye inyamaswa zaziraga n’izitaraziraga? Uko bigaragara iryo tandukaniro ryashingiraga ku bitambo byakoreshwaga mu gusenga, aho gushingira ku zagombaga kuribwa cyangwa kutaribwa. Abantu ntibaryaga inyama z’inyamaswa mbere y’Umwuzure. Gutandukanya ‘ibyaziraga’ n’‘ibitaraziraga’ mu byokurya byabayeho mu gihe amategeko ya Mose yashyirwagaho, kandi birangirana na yo igihe yakurwagaho (Ibyakozwe 10:9-16; Abefeso 2:15). Uko bigaragara Nowa yari azi neza ibitambo bikwiriye mu gusenga Yehova. Akimara kuva mu nkuge yatangiye kubakira Yehova “igicaniro, atoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitaziraga no mu nyoni n’ibisiga bitaziraga, atambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa.”—Itangiriro 8:20.

w04 1/1 30 par. 1

7:11—Amazi yateye Umwuzure wakwiriye ku isi hose yaturutse he? Mu gice cya kabiri cy’irema, cyangwa “umunsi” wa kabiri w’irema, igihe haremwaga “isanzure,” hariho amazi yo “munsi y’isanzure” n’“ayo hejuru yaryo” (Itangiriro 1:6, 7). Amazi yo “munsi” ni ayari asanzwe ku isi. Amazi yo “hejuru” yari amazi menshi yari mu bicu byari hejuru cyane y’isi, ari yo yari agize “imigomero yo mu ijuru.” Ayo mazi yaguye ku isi mu gihe cya Nowa.

27 MUTARAMA–2 GASHYANTARE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 9–11

“Isi yose yari ifite ururimi rumwe”

it-1-F 255

Babuloni Ikomeye

Ibyarangaga Babuloni ya kera. Imfatiro z’umugi wa Babuloni zashinzwe mu bibaya by’i Shinari, mu gihe abantu bageragezaga kubaka umunara w’i Babeli (It 11:2-9). Ari abubakaga uwo mugi wa Babuloni ndetse n’abubakaga uwo munara w’i Babeli, ntibari bafite intego yo gusingiza izina ry’Imana ahubwo bashakaga ‘kwihesha izina rikomeye.’ Amatongo y’iminara yavumbuwe muri Babuloni ya kera no muri Mezopotamiya, yemeza ko uwo munara w’i Babeli, uko wari wubatse kose, wari ugamije gusengerwamo. Kuba Yehova yarafashe umwanzuro wo kuburizamo umushinga wo kubaka urwo rusengero bigaragaza ko yari yabonye ko bari bagiye gutangiza idini ry’ikinyoma. Izina ry’Igiheburayo ryahawe uwo mugi ari ryo “Babeli” risobanura “Urujijo,” naho izina ryo mu rurimi rw’Abasumeri (Ka-dingir-ra) n’iryo mu rurimi rw’Abakadi (Bab-ilu), yo agasobanura “Irembo ry’Imana.” Birashoboka ko abaturage bakomeje gutura muri uwo mugi bahinduye iryo zina kugira ngo ridakomeza kumvikanamo ko Imana yabahannye, ariko n’izina rishya bawise rigaragaza ko uwo mugi wakorerwagamo ibikorwa byo gusenga.

it-2-F 111 par. 6

Ururimi

Inkuru yo mu Ntangiriro igaragaza ko hari abantu babayeho nyuma y’Umwuzure bishyize hamwe kugira ngo barwanye umugambi Imana yari yarabwiye Nowa n’abahungu be (It 9:1). Aho kugira ngo ‘buzure isi,’ biyemeje kuguma hamwe bagatura mu bibaya by’i Shinari muri Mezopotamiya. Ibyo bigaragaza ko bashakaga kuhagira ahantu hakorerwa ibikorwa by’idini kandi hakaba n’umunara wo gusengeramo.—It 11:2-4.

it-2-F 111 par. 7

Ururimi

Imana yanyuranyije ururimi rwabo kugira ngo irogoye uwo mugambi wabo wagaragazaga ubwibone. Ibyo byatumye badashobora kumvikana ngo bakomeze umurimo wabo maze batatanira hirya no hino ku isi. Nanone kuba Imana yaranyuranyije ururimi rwabo byari gutuma imigambi bari kuzacura yo kurwanya Imana batayigeraho mu buryo bworoshye, kuko batari kubona uko bahuza imbaraga n’ibitekerezo. Nanone byari gutuma itsinda rivuga ururimi runaka ridashobora kugeza ku bandi ubumenyi rifite. Birumvikana ko ubwo atari ubumenyi buturuka ku Mana, ahubwo ni ubumenyi bagezeho bitewe n’ubushakashatsi bakoze. (Gereranya na Umb 7:29; Gut 32:5.) Ubwo rero, nubwo kunyuranya ururimi byatumye abantu batandukana cyane ariko byaranabafashije, kuko bituma ababi badahita bagera ku migambi yabo mibi (It 11:5-9; gereranya na Ye 8:9, 10.) Iyo ubonye ibintu abantu bageraho muri iki gihe bitewe n’ubumenyi bafite n’ukuntu babukoresha nabi, uhita ubona ko Imana yari yarabonye mbere y’igihe uko ibintu byari kugenda, iyo itaburizamo umugambi wo kubaka umunara w’i Babeli.

it-2-F 375

Amahanga

Muri iki gihe abantu bavuga indimi zitandukanye kandi ibyo bituma bagira umuco, ibihangano, imigenzo, imyifatire n’amadini bitandukanye. Nanone ibyo bituma abantu bahuje ururimi bakora ibintu mu buryo butandukanye n’ubw’abandi (Lw 18:3). Abantu benshi bitandukanyije n’Imana bikorera ibigirwamana bahuje n’umuco wabo akaba ari byo basenga.—Gut 12:30; 2Bm 17:29, 33.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1-F 421 par. 4

Hamu

Birashoboka ko Kanani ari we wabonye ubwambure bwa sekuru, ari we Nowa, ariko se Hamu abimenye ntiyamuhana. Nanone birashoboka ko Nowa yari yarabonye ko Hamu yari afite imico mibi kandi ko yari yarayanduje n’umuhungu we Kanani. Ibyo ni byo byatumye ahanura ko iyo mico mibi yari kuzagera no ku rubyaro rwa Kanani. Ubwo buhanuzi bwasohoye mbere na mbere igihe Abisirayeli bateraga Abanyakanani bakabatsinda. Abo batishe, urugero nk’Abagibeyoni [Yosuwa 9], Abisirayeli babagize abacakara. Hashize ibinyejana byinshi ubwo buhanuzi bwongeye gusohora igihe ibihugu by’ibihangange byakomokaga kuri Yafeti, ari byo u Bumedi n’u Buperesi, u Bugiriki na Roma byigaruriraga Abanyakanani.

it-2-F 403

Nimurodi

Ubwami bwa Nimurodi bwatangiriye i Babeli na Ereki na Akadi na Kalune mu gihugu k’i Shinari (It 10:10). Uko bigaragara ni we wari uyoboye umushinga wo kubaka umugi w’i Babeli n’umunara waho. Nanone ibyo bigaragazwa n’ibivugwa mu mateka y’Abayahudi. Umuhanga mu by’amateka witwa Josèphe yaravuze ati: “[Nimurodi] yagiye ahindura ibintu buhorobuhoro kugeza ubwo yahindutse umutegetsi w’umunyagitugu. Yashakaga ko abantu bakomeza kwiringira imbaraga ze, kuko yumvaga ko ari cyo kintu cyonyine cyashoboraga gutuma abantu badakomeza kumvira Imana. Yijeje abantu ko yari kubarinda ku buryo iyo Imana yongera kuzana Umwuzure utari kubageraho. Yababwiye ko yari kububakira umunara muremure cyane ku buryo amazi atari kuwurengera. Nanone yabijeje ko yari kuzahorera ba sekuruza bishwe n’Umwuzure. Abantu bashimishijwe n’ibyo bitekerezo bya [Nimurodi], maze bumva ko Imana ibakandamiza nuko batangira kubaka wa munara kandi bawuzamura mu buryo bwihuse.”—Jewish Antiquities, I, 114, 115 (iv, 2, 3).

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze