Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
3-9 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 13-14
“Muhagarare mushikamye mwirebere ukuntu Yehova ari bubakize”
Mose yari afite ukwizera gukomeye
Mose ashobora kuba atari azi ko Imana yari kugabanya Inyanja Itukura mo kabiri, kugira ngo Abisirayeli babone aho banyura bahunga. Icyakora yari yizeye ko Imana yari kugira icyo ikora ikarinda ubwoko bwayo, kandi yifuzaga ko bagenzi be b’Abisirayeli na bo bagira icyo cyizere. Bibiliya igira iti “Mose abwira Abisirayeli ati ‘ntimugire ubwoba. Muhagarare mushikamye mwirebere ukuntu Yehova ari bubakize uyu munsi’” (Kuva 14:13). Ese Mose yashoboye gukomeza ukwizera kw’Abisirayeli bagenzi be? Yego rwose, kuko Bibiliya ivuga ibyerekeye Mose n’Abisirayeli, igira iti “kwizera ni ko kwatumye bambuka Inyanja Itukura nk’abagenda ku butaka bwumutse” (Abaheburayo 11:29). Ukwizera kwa Mose kwamugiriye akamaro kukagirira n’abandi bamwiganye.
Imana ishobora byose, ariko yita ku bandi
13 Soma mu Kuva 14:19-22. Tekereza iyo uza kuba uri hamwe n’Abisirayeli. Imbere yanyu hari Inyanja Itukura, inyuma yanyu hari ingabo za Farawo. Ugiye kubona ubona Imana irahagobotse. Inkingi y’igicu yari imbere yanyu irimutse, ijya inyuma hagati yanyu n’Abanyegiputa, bituma aho bari hacura umwijima, ariko mwe mukomeza kugira umucyo. Hanyuma Mose agize atya azamura ukuboko hejuru y’inyanja, maze umuyaga ukomeye w’iburasirazuba urahuha cyane, amazi yigabanyamo kabiri, mu nyanja habonekamo inzira. Hanyuma wowe n’abagize umuryango wawe, amatungo yanyu n’abandi bantu mwinjiye muri iyo nyanja muri kuri gahunda. Uhise utangazwa n’uko aho muri kunyura nta byondo bihari kandi ntihanyerera. Harumutse, ku buryo kuhagenda bitagoye. Ibyo bitumye n’abagenda gahoro cyane bambuka, bagera ku yindi nkombe nta kibazo.
Ntuzigere wibagirwa Yehova
Mu gihe Abanyegiputa bari bakirwana n’amagare yabo yapfuye, Abisirayeli bose bari bageze ku nkombe y’i burasirazuba. Ubwo ni bwo Mose yarambuye ukuboko agutunga hejuru y’Inyanja Itukura. Abigenje atyo, Yehova yatumye za nkuta z’amazi zirindimuka. Ayo mazi menshi cyane yisutse kuri Farawo n’ingabo ze, atuma barohama. Nta n’umwe muri abo banzi warokotse. Nuko Abisirayeli barokoka batyo!—Kuva 14:26-28; Zab 136:13-15.
Inkuru z’ibyo bintu byabaye zatumye amahanga yari akikije aho amara igihe kirekire atinya Abisirayeli (Kuva 15:14-16). Imyaka mirongo ine nyuma yaho, Rahabu w’i Yeriko yabwiye abagabo babiri b’Abisirayeli ati “mwaduteye ubwoba, . . . kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa” (Yos 2:9, 10). Uko bigaragara, n’amahanga y’abapagani ntiyari yarigeze yibagirwa uko Yehova yarokoye ubwoko bwe. Birumvikana rero ko Abisirayeli bari bafite impamvu nyinshi zo kwibuka Yehova.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 1117
Umuhanda munini, Umuhanda
Hari imihanda yahuzaga imigi imwe n’imwe n’uduce twa Palesitina, harimo n’iyakoreshwaga mu mirimo y’ubucuruzi (Kb 20:17-19; 21:21, 22; 22:5, 21-23; Ys 2:22; Abc 21:19; 1Sm 6:9, 12; 13:17, 18). Umwe muri iyo mihanda wagendwaga cyane ni uwahuzaga Egiputa n’imigi y’Abafilisitiya, urugero nka Gaza na Ashikeloni ugakomeza mu Magepfo y’Iburasirazuba ukagera i Megido. Nanone warakomezaga ukanyura i Hasori, mu majyaruguru y’Inyanja ya Galilaya, hanyuma ukagera i Damasiko. Uwo muhanda wacaga mu gihugu cy’Abafilisitiya ni wo wari inzira ya bugufi uvuye muri Egiputa ujya mu Gihugu k’Isezerano. Ariko Yehova ntiyemeye ko Abisirayeli baca muri iyo nzira ahubwo yabanyujije mu yindi kugira ngo Abafilisitiya batabagirira nabi.—Kv 13:17.
it-1 782 par. 2-3
Kuva
Ni hehe Inyanja Itukura ishobora kuba yarigabanyirijemo kabiri kugira ngo Abisirayeli bayambuke?
Igihe Abisirayeli bari bageze muri Etamu “ku rubibi rw’ubutayu” ni bwo Imana yategetse Mose ngo ababwire “basubire inyuma bakambike imbere y’i Pihahiroti . . . iruhande rw’inyanja.” Ibyo byashoboraga gutuma Farawo atekereza ko Abisirayeli ‘bazereraga mu gihugu bayobagurika’ (Kv 13:20; 14:1-3). Abahanga mu bya Bibiliya bakunda umuhanda witwa el Haj, bemeza ko inshinga y’Igiheburayo ihindurwamo “gusubira inyuma,” ari icyo isobanura gusa. Ntibemera ko iyo nshinga ishobora no gusobanura “guhindura ikerekezo wajyagamo.” Nyamara abo bahanga baribeshya kuko iyo nshinga ifite ibindi bintu byinshi isobanura hakubiyemo no “guhindura ikerekezo.” Abo bahanga bavuga ko Abisirayeli bamaze kugera mu majyaruguru ya Suweze basubiye inyuma maze bakanyura mu misozi yitwa Jebel ʽAtaqah yari mu burengerazuba bwa Suweze. Icyakora ibyo ntibyari koroha, kuko Abisirayeli bari benshi cyane kandi bakurikiwe n’[Abanyegiputa]. Ubwo rero iyo banyura muri iyo nzira abo bahanga bavuze, ntibari kubona aho bahungira kuko imbere yabo hari inyanja.
Hari Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere na bo bemeza ko ibyo ari ukuri. Ibyo abo Bayahudi bavuga bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga ariko bitandukanye cyane n’ibivugwa n’abahanga mu bya Bibiliya benshi (Kv 14:9-16). Biragaragara ko Abisirayeli bambukiye kure cyane y’amajyaruguru ya Suweze (mu Burengerazuba bw’Inyanja Itukura) kuko byari kugora ingabo za Farawo guhita zizenguruka Suweze ngo zibatangire.—Kv 14:22, 23.
10-16 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 15-16
“Dusingize Yehova turirimba”
w95 15/10 11 par. 11
Kuki tugomba gutinya Imana uhereye ubu?
11 Kuba Yehova yararimbuye ingabo za Egiputa, byamuhesheje ikuzo mu maso y’abamusenga, kandi byatumye izina rye rimenyekana cyane (Yosuwa 2:9, 10; 4:23, 24). Koko rero izina rye ryashyizwe hejuru risumba imana z’ibinyoma za Egiputa zidafite imbaraga, kandi zagaragaje ko zidashoboye gucungura abazisenga. Kuba [Abanyegiputa] bariringiye ibigirwamana byabo, kandi bakiringira abantu n’imbaraga za gisirikari, byatumye bamanjirwa (Zaburi 146:3). Ntibitangaje rero kuba Abisirayeli bararimbiye Yehova indirimbo zo kumusingiza zagaragazaga ko bamutinya kuko afite imbaraga zo gukiza ubwoko bwe!
w95 15/10 11-12 par. 15-16
Kuki tugomba gutinya Imana uhereye ubu?
15 Iyo tuza kuba turi kumwe na Mose duhagaze ahantu hari umutekano, mu by’ukuri tuba twarahatiwe kuririmba tuvuga tuti: “Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe? Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje? Ni wowe ukwiriye gutinywa no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza, wowe ukora ibitangaza” (Kuva 15:11). Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abantu bagiye baririmba bafite ibyiyumvo nk’ibyo. Mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya intumwa Yohana ivuga itsinda ry’abagaragu b’Imana bizerwa basutsweho umwuka igira iti: “Baririmbaga indirimbo ya Mose umugaragu w’Imana n’indirimbo y’Umwana w’intama.” Iyo ndirimbo ihebuje ni iyihe? Ni igira iti: “Yehova, Mana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mwami w’iteka, inzira zawe ni izo gukiranuka kandi ni iz’ukuri. Yehova, ni nde mu by’ukuri utazagutinya, kandi ngo asingize izina ryawe, kuko ari wowe wenyine w’indahemuka?”—Ibyahishuwe 15:2-4.
16 No muri iki gihe na bwo, hari abasenga Imana bavanywe mu bubata, batishimira gusa imirimo yayo y’irema, ahubwo nanone bishimira amategeko yayo. Abantu baturutse mu mahanga yose bavanywe mu bubata bwo mu buryo bw’umwuka, batandukanywa n’iyi si yanduye bitewe n’uko bemera kandi bagashyira mu bikorwa amategeko akiranuka y’Imana. Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi amagana bacika iyi si yononekaye maze bakaza kwibera mu muryango wa Yehova w’abamusenga. Vuba aha, Imana nimara kurimbura idini ry’ikinyoma n’igice gisigaye cy’isi ya Satani, bazabaho iteka mu isi nshya ikiranuka.
it-2 454 par. 1
Umuzika
Abaririmbyi bo muri Isirayeli babaga bari mu matsinda abiri. Bamwe barateraga abandi bakikiriza cyangwa bakaririmba bikiranya, cyangwa se umwe agatera abandi bakikiriza. Muri iyi mirongo hakoreshwa ijambo ‘kwikiriza’ (Kv 15:21; 1Sm 18:6, 7). Iyo witegereje uko Zaburi ya 136 yanditse, ubona ko yaririmbwe muri ubwo buryo. Nanone ukurikije uko amatsinda abiri yo mu gihe cya Nehemiya yari ameze ubwo batahaga inkuta za Yerusalemu, bigaragaza ko yaririmbaga indirimbo zo gushimira muri ubwo buryo.—Nh 12:31, 38, 40-42.
it-2 698
Umuhanuzikazi
Miriyamu ni we mugore wa mbere uvugwa muri Bibiliya ko yari umuhanuzikazi. Uko bigaragara hari ubutumwa Imana yagezaga ku bantu ari we ikoresheje wenda nko mu ndirimbo (Kv 15:20, 21). Ni yo mpamvu we na Aroni babwiye Mose bati: “Mbese [Yehova] ntavuga binyuze no kuri twe?” (Kb 12:2). Yehova yakoresheje umuhanuzi Mika avuga ko ‘yohereje Mose, Aroni na Miriyamu’ ngo bagende imbere y’Abisirayeli igihe bavaga muri Egiputa (Mk 6:4). Nubwo Imana yakoreshaga Miriyamu ngo ayivuganire, ubucuti yari afitanye na yo ntibwanganaga n’ubwo musaza we Mose yari afitanye na yo. Igihe Miriyamu yishyiraga hejuru agashaka izindi nshingano, Yehova yamuhannye yihanukiriye.—Kb 12:1-15.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ese wari ubizi?
Kuki Imana yahisemo kugaburira Abisirayeli inturumbutsi, igihe bari mu butayu?
Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, Imana yabahaye inyama nyinshi z’inturumbutsi incuro ebyiri zose.—Kuva 16:13; Kubara 11:31.
Inturumbutsi ni ubwoko bw’inyoni nto, zifite uburebure bwa santimetero 18, kandi zipima amagarama agera ku 100. Zikunze kuba mu duce twinshi two muri Aziya y’uburengerazuba no mu Burayi. Kubera ko zihora zimuka, mu gihe cy’itumba zijya kwibera muri Afurika y’Amajyaruguru no muri Arabiya. Izo nyoni zimuka ari uruhuri, zikanyura ku nkengero zo mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane, ubundi zikambuka umwigimbakirwa wa Sinayi.
Dukurikije ibyo igitabo kimwe cyavuze, inturumbutsi “ziguruka neza kandi vuba, zibifashijwemo n’umuyaga. Ariko iyo umuyaga uhinduye icyerekezo, cyangwa izo nyoni zikagwa agacuho kubera urugendo rurerure ziba zakoze, zishobora guhanuka zose uko zakabaye, ku buryo zimera nk’aho zitaye ubwenge” (The New Westminster Dictionary of the Bible). Mbere yo gukomeza urugendo ziruhuka iminsi ibiri, muri iyo minsi abahigi bakaba bashobora kuzifata mu buryo bworoshye. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, Abanyamisiri boherezaga mu mahanga inturumbutsi zigera kuri miriyoni eshatu buri mwaka.
Igihe Abisirayeli bagaburirwaga inturumbutsi incuro ebyiri, habaga ari mu rugaryi. Nubwo inturumbutsi zahoraga ziguruka mu karere ka Sinayi, ni Yehova ‘watumye umuyaga uhuha,’ werekeza izo nyoni aho Abisirayeli bari bakambitse.—Kubara 11:31.
Ibibazo by’abasomyi
Nyuma y’igihe gito Abisirayeli bavuye mu buretwa muri Egiputa, batangiye kwitotomba kubera ko bari babuze ibyokurya. Ku bw’ibyo Yehova yabahaye manu (Kuva 12:17, 18; 16:1-5). Icyo gihe Mose yabwiye Aroni ati “jyana urwabya urushyiremo omeru ya manu, uyibike imbere y’Uwiteka, ibikirwe ab’ibihe byanyu bizaza.” Inkuru ikomeza igira iti “uko Uwiteka yategetse Mose, Aroni ayibika imbere y’Ibihamya [zari inyandiko z’ingenzi cyane zagombaga kubikwa neza] ngo igumeho” (Kuva 16:33, 34). Icyo gihe Aroni yaragiye atoragura manu ayishyira mu rwabya. Ariko kugira ngo abone uko ashyira urwo rwabya imbere y’Ibihamya, yabanje gutegereza ko Mose arangiza kubaza Isanduku no kuyishyiramo bya bisate by’amabuye.
17-23 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 17-18
“Abicisha bugufi batoza abandi kandi bakabaha inshingano”
Mose yagiraga urukundo
Mose yagaragaje ko yakundaga bagenzi be b’Abisirayeli. Kubera ko bari bazi ko Yehova yabashinze Mose ngo abayobore, bamushyikirizaga ibibazo byabo ngo abikemure. Bibiliya igira iti “abantu bahoraga bahagaze imbere ya Mose kuva mu gitondo kugeza nimugoroba” (Kuva 18:13-16). Tekereza ukuntu Mose agomba kuba yarananizwaga cyane no kumara amasaha menshi ateze amatwi Abisirayeli, mu gihe babaga bamubwira ibibazo byabo. Ariko yishimiraga gufasha abo bantu yakundaga.
Iringire Yehova maze ugire ibyishimo
Abo bari abagabo bagaragaje imico irangwa no kubaha Imana mbere y’uko bahabwa iyo myanya y’abantu bizerwa. Bari baramaze kugaragaza ko batinya Imana; bubahaga cyane Umuremyi kandi bagatinya kumubabaza. Byagaragariraga buri wese ko abo bagabo bakoraga ibishoboka byose kugira ngo bakomeze amahame y’Imana. Bangaga impongano, ibyo bikaba byaragaragazaga ko bari indakemwa, umuco wari gutuma birinda gutegeka nabi. Ntibagombaga kuririra kuri icyo cyizere bagiriwe kugira ngo bishakire inyungu zabo bwite cyangwa iza bene wabo cyangwa se iz’incuti zabo.
Abakiranutsi bayoborwa no gushikama
Mose na we yari umuntu wiyoroshya kandi wicisha bugufi. Igihe yinanizaga binyuriye mu kwita ku bibazo by’abandi, sebukwe, Yetiro, yamuhaye inama y’ingirakamaro ikurikira: kugabanya inshingano zimwe akaziha abandi bantu babishoboye. Kubera ko Mose yemeye ko ubushobozi bwe bwari bufite aho bugarukira, yemeye abigiranye ubwenge icyo gitekerezo (Kuva 18:17-26; Kubara 12:3). Umuntu wiyoroshya ntagononwa mu guha abandi ubutware, ndetse nta n’ubwo atinya ko mu buryo runaka yatakaza ubutware bwe bitewe n’uko aba ahaye abandi bagabo babishoboye inshingano (Kubara 11:16, 17, 26-29). Ahubwo, ashishikazwa no kubafasha kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka (1 Timoteyo 4:15). Mbese, ibyo si ko byagombye kumera no kuri twe?
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
“Amaboko yawe ntatentebuke”
14 Aroni na Huri bafashe amaboko ya Mose igihe bari ku rugamba. Natwe dushobora gushakisha uko twashyigikira abandi kandi tukabafasha. Ni ba nde twafasha? Ni abahanganye n’iza bukuru, uburwayi, abarwanywa n’abagize umuryango, abafite irungu cyangwa abapfushije abo bakundaga. Nanone dushobora gufasha abakiri bato bahanganye n’ikigeragezo cyo gukora ibibi cyangwa gutera imbere muri iyi si mu bijyanye n’amashuri, amafaranga cyangwa akazi (1 Tes 3:1-3; 5:11, 14). Jya ushaka uko wagaragariza abandi ko ubitaho by’ukuri igihe uri ku Nzu y’Ubwami, mu murimo wo kubwiriza, mu gihe musangira cyangwa muvugana kuri telefoni.
it-1 406
Ibitabo byahumetswe
Ibitabo byanditswe na Mose byahumetswe n’Imana kandi biri mu bitabo byemewe bya Bibiliya. Nanone bikubiyemo amabwiriza adufasha kumenya uko twasenga Imana mu buryo yemera. Mose si we wihaye inshingano yo kuyobora Abisirayeli kuko igihe Imana yayimuhaga bwa mbere, yabanje kuyanga (Kv 3:10, 11; 4:10-14). Imana ni yo yamutoranyije imuha n’ububasha bwo gukora ibitangaza, ku buryo n’abatambyi ba Farawo bakoraga iby’ubumaji bemeye ko ibyo Mose yakoraga byaturukaga ku Mana (Kv 4:1-9; 8:16-19). Ubwo rero, Mose si we wihaye inshingano yo kuvuganira Yehova no kwandika Bibiliya. Ahubwo Imana ni yo yabimutegetse, imuha umwuka wera kugira ngo ayivuganire kandi yandike bimwe mu bitabo bya Bibiliya.—Kv 17:14.
24-30 KANAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 19-20
“Amategeko Icumi adufitiye akamaro”
w89 15/11 6 par. 1
Amategeko Icumi adufitiye akahe akamaro?
Amategeko ane abanza agaragaza ibintu Yehova yifuza ko dukora. (1) Yehova ni we tugomba gusenga wenyine (Matayo 4:10). (2) Abamusenga bose bagomba kwirinda ibishushanyo (1 Yohana 5:21). (3) Twagombye gukoresha neza izina ry’Imana kandi tukaryubaha (Yohana 17:26; Abaroma 10:13). (4) Dukwiriye gukomeza gushyira ibikorwa bya gikristo mu mwanya wa mbere. Ibyo bizatuma turuhuka cyangwa tugira “ikiruhuko cy’isabato” aho guhugira mu bikorwa byacu gusa.—Abaheburayo 4:9, 10.
w89 15/11 6 par. 2-3
Amategeko Icumi adufitiye akahe akamaro?
(5) Iyo abana bubaha ababyeyi babo bituma abagize umuryango babana neza kandi Yehova akabaha imigisha. Bibiliya ivuga ko iryo ari ryo “tegeko rya mbere riherekejwe n’isezerano.” Ibyo bisobanura ko iyo wumviye ababyeyi ‘ugubwa neza kandi ukaramira mu isi igihe kirekire’ (Abefeso 6:1-3). Kubera ko turi mu minsi ya nyuma, abakiri bato baramutse bumviye iryo tegeko bashobora no kutazigera bapfa.—2 Timoteyo 3:1; Yohana 11:26.
Gukunda bagenzi bacu bituma twirinda kubagirira nabi nk’uko bivugwa mu itegeko rya 6, irya 7, irya 8 n’irya 9. Ayo mategeko adusaba kwirinda kwica, gusambana, kwiba no kubeshya (1 Yohana 3:10-12; Abaheburayo 13:4; Abefeso 4:28; Matayo 5:37; Imigani 6:16-19). Itegeko rya 10 ryo ridusaba kugenzura ibyo dutekereza. Rivuga ko tugomba kwirinda umururumba kandi rikatwibutsa ko Yehova adusaba gutekereza ibihuje n’ibyo ashaka.—Imigani 21:2.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 687 par. 1-2
Umutambyi
Ubutambyi mu gihe cy’Abakristo. Yehova yabwiye Abisirayeli ko iyo bubahiriza isezerano bagiranye bari kuba “ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera” (Kv 19:6). Icyakora, abatambyi bakomoka kuri Aroni bari gukomeza gukora umurimo wabo kugeza igihe abatambyi bakomeye kurushaho bari gutangirira (Hb 8:4, 5). Bari gukomeza gukora uwo murimo kugeza Isezerano ry’Amategeko rivuyeho maze hagatangira isezerano rishya (Hb 7:11-14; 8:6, 7, 13). Isezerano ry’ubutambyi Yehova yari yararigiranye n’Abisirayeli kavukire gusa kandi bari gukomeza gukora uwo murimo mu gihe cy’Ubwami bwe yari yarasezeranyije. Icyakora nyuma yaho iryo sezerano ryaje kugera no ku banyamahanga.—Ibk 10:34, 35; 15:14; Rm 10:21.
Abayahudi bake cyane ni bo bemeye Kristo. Ibyo byatumye Abisirayeli muri rusange, bataba abami n’abatambyi n’ishyanga ryera (Rm 11:7, 20). Abisirayeli bamaze guhemukira Yehova, yabatumyeho umuhanuzi Hoseya ngo ababurire agira ati: “Kubera ko wanze kumenya, nanjye nzanga ko ukomeza kumbera umutambyi; kandi kubera ko ukomeza kwibagirwa amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe” (Hs 4:6). Nanone Yesu yabwiye abayobozi b’Abayahudi ati: ‘Ubwami bw’Imana muzabunyagwa buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo’ (Mt 21:43). Icyakora igihe Yesu yari ku isi yagaragaje ko yubahaga Amategeko kandi akemera ko abatambyi bakomokaga mu muryango wa Aroni bari bafite akamaro. Urugero, igihe yakizaga umuntu wari urwaye ibibembe yamutegetse kujya kwiyereka abatambyi no gutanga ituro ryategetswe.—Mt 8:4; Mr 1:44; Lk 17:14.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cyo Kuva
20:5—Ni mu buryo ki Yehova ahora “abana gukiranirwa kwa ba se” akageza ku buvivi? Iyo umuntu amaze kuba mukuru, aba agomba kwibarizwa ibyo yakoze. Ariko igihe ishyanga rya Isirayeli ryatangiraga gusenga ibigirwamana, ryagezweho n’ingaruka mbi mu gihe cy’ibisekuru byinshi. Ndetse n’Abisirayeli b’indahemuka bagezweho n’izo ngaruka mu buryo bw’uko iryo shyanga ryari ryarataye ugusenga k’ukuri ryatumye gukomeza gushikama bitaborohera.
31 KANAMA–6 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | KUVA 21-22
“Jya ubona ubuzima nk’uko Yehova abubona”
it-1 271
Gukubita
Muri Isirayeli iyo umugaragu cyangwa umuja yasuzuguraga nyirabuja cyangwa shebuja yarakubitwaga. Icyakora iyo nyirabuja cyangwa shebuja yamukubitaga akamwica, uwamukubise na we yarahanwaga. Ariko iyo yamukubitaga akarwara inkoni umunsi umwe cyangwa ibiri byabaga byerekanye ko uwamukubise atashakaga kumwica. Ubwo rero umukoresha yabaga afite uburenganzira bwo guhana umugaragu we kubera ko yabaga yaramuguze “amafaranga ye.” Icyakora ntibyakundaga kubaho ko abantu bakubita abagaragu babo bakabica kubera ko na bo bari kubihomberamo. Iyo umugaragu cyangwa umuja yapfaga nyuma y’umunsi umwe cyangwa nyuma yaho ntawashoboraga kwemeza ko yishwe n’inkoni. Ubwo rero iyo uwo mugaragu yamaraga umunsi umwe cyangwa ibiri adapfuye, shebuja cyangwa nyirabuja ntiyahanwaga.—Kv 21:20, 21.
Ese uha ubuzima agaciro nk’ako Imana ibuha?
16 Yehova abona ko ubuzima bw’umuntu wese bufite agaciro. Abona ko n’umwana utaravuka afite agaciro. Mu gihe cy’Amategeko ya Mose, iyo umuntu yahutazaga umugore utwite atabishakaga, uwo mugore agapfa cyangwa umwana atwite agapfa, Yehova yabaraga kuri uwo muntu ubwicanyi butagambiriwe. Ibyo byasobanuraga ko nubwo yabaga ari impanuka, umuntu yabaga yishwe kandi ubuzima bwagombaga guhorerwa ubundi. (Soma mu Kuva 21:22, 23.) Imana ibona ko umwana utaravuka ari umuntu muzima. Niba ari uko bimeze se, utekereza ko ibona ite ibyo gukuramo inda? Utekereza ko iyo ibona inda zitabarika zikurwamo ku bushake buri mwaka, yiyumva ite?
Yehova yifuza ko wirinda impanuka
Ibyo ni na ko byagendaga iyo amatungo yabaga yakomerekeje umuntu. Iyo ikimasa cyicaga umuntu, nyiracyo yagombaga kucyica kugira ngo arinde abandi bantu. Kwica icyo kimasa byabaga ari igihombo gikomeye, kubera ko nyiracyo atashoboraga kurya inyama zacyo cyangwa ngo azigurishe. Reka tuvuge noneho ko ikimasa gikomerekeje umuntu, ariko nyiracyo ntakomeze kugikurikiranira hafi. Icyo gihe byagendaga bite? Iyo icyo kimasa cyagiraga uwo cyica nyuma yaho, icyo kimasa na nyiracyo byagombaga kwicwa. Iryo tegeko ryatumaga umuntu wese utaritaga ku matungo ye yisubiraho.—Kuva 21:28, 29.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Kuki ugomba kwiyegurira Yehova?
4 Kwiyegurira Imana ni ibintu bigomba gufatanwa uburemere. Birenze kugirana amasezerano n’umuntu ibi bisanzwe. Ariko se, ni gute kwiyegurira Imana bitugirira akamaro? Reka tugereranye ayo masezerano n’ayo abantu bagirana, maze turebe inyungu abantu babona bitewe n’uko bagiranye amasezerano. Inyungu ya mbere ni uko bagirana ubucuti. Kugira ngo ubucuti ufitanye n’umuntu bugushimishe, ugomba kwemera inshingano zijyanirana na bwo. Ibyo bikubiyemo kugirana na we amasezerano, kandi ibyo bituma wumva ugomba kwita kuri iyo ncuti yawe. Rumwe mu ngero nziza cyane zivugwa muri Bibiliya z’abantu bagiranye ubucuti bukomeye, ni urwa Dawidi na Yonatani. Bageze n’ubwo bagirana amasezerano ashingiye ku bucuti bwabo. (Soma muri 1 Samweli 17:57; 18:1, 3.) Nubwo bidakunze kubaho ko abantu bagirana ubucuti bukomeye nk’ubwo ngo bagere n’aho bagirana amasezerano, kugirana amasezerano bituma ubucuti bukomera.—Imig 17:17; 18:24.
5 Amategeko Imana yahaye Abisirayeli na yo agaragaza iyindi mishyikirano abantu bagiranaga, maze bikabagirira akamaro bitewe n’uko bagiranye amasezerano. Iyo umugaragu yashimaga shebuja akifuza gukomeza kumukorera igihe cyose, bagiranaga amasezerano ahoraho. Itegeko ryagiraga riti ‘uwo mugurano niyerura ati “nkunze databuja n’umugore wanjye n’abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw’umudendezo,” shebuja amujyane imbere y’Imana amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuze ugutwi uruhindu, agumye kumukorera iteka.’—Kuva 21:5, 6.
it-1 1143
Ihembe
Mu Kuva 21:14 hagaragaza ko n’umutambyi yagombaga kwicwa iyo yabaga yishe umuntu. Nanone iyo umuntu yicaga undi abigambiriye n’iyo yafataga amahembe y’igicaniro bagombaga kumwica.— Gereranya na 1Bm 2:28-34.