UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABALEWI 16-17
Umunsi w’Impongano utwigisha iki?
Umubavu wakoreshwaga ku munsi w’impongano utwigisha iki?
Amasengesho avugwa n’abagaragu ba Yehova agereranywa n’umubavu (Zb 141:2). Umutambyi mukuru yajyanaga umubavu imbere ya Yehova amwubashye cyane. Natwe mu gihe dusenga Yehova, twagombye kumwubaha cyane
Umutambyi mukuru yoserezaga umubavu imbere ya Yehova mbere y’uko atanga igitambo. Yesu na we yagombaga kumvira Yehova mu budahemuka igihe cyose yari hano ku isi, kugira ngo Yehova yemere igitambo ke
Ni iki nakora kugira ngo Yehova yemere igitambo cyange?