-
Inyigisho za Bibiliya zihuje n’igiheUmunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose)—2018 | No. 1
-
-
Bibiliya ntimeze nk’ibindi bitabo bisaza, bigata agaciro. Ese ibyo biterwa n’uko Bibiliya idasanzwe? Ese ni uko irimo ibitekerezo by’Imana aho kuba iby’abantu?—1 Abatesalonike 2:13.
Birashoboka ko nawe wiboneye ukuntu ubuzima ari bugufi kandi bwuzuyemo ibibazo. None se iyo ibibazo bikurenze, ni he ushakira inama n’ihumure?
Reka dusuzume ibintu bitatu bigaragaza ko Bibiliya ifite akamaro. Ishobora kugutoza
kwirinda ibibazo mu gihe bishoboka.
kubikemura mu gihe bivutse.
kwihangana mu gihe nta cyo wabihinduraho.
Mu ngingo zikurikira turasuzuma ibyo bintu bitatu.
-
-
Ese koko Bibiliya ntigihuje n’igihe?Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose)—2018 | No. 1
-
-
Guha akato umuntu urwaye indwara yandura.
Amategeko ya Mose yasabaga ko umuntu urwaye ibibembe ategera abandi. Hagati y’ikinyejana cya 5 n’icya 15 ni bwo abaganga bamenye ko iri hame rifite akamaro kandi na n’ubu riracyakurikizwa.—Abalewi igice cya 13 n’icya 14.
Gukaraba nyuma yo gukora ku murambo.
Mu kinyejana cya 19, abaganga bari bagikora ku mirambo hanyuma bagakora ku bantu bazima badakarabye intoki, kandi ibyo byahitanye benshi. Ariko amategeko ya Mose yari yaravuze ko umuntu ukora ku murambo aba ahumanye. Nanone yasabaga ko umuntu wakoze ku murambo akaraba intoki. Uwo muhango w’idini watumaga abantu bagira ubuzima bwiza.—Kubara 19:11, 19.
Kujugunya imyanda.
Buri mwaka, abana barenga ibihumbi magana atanu bahitanwa n’indwara z’impiswi, akenshi bitewe n’imyanda yo mu musarani yandagaye. Amategeko ya Mose yavugaga ko abantu bagomba gutaba iyo myanda, ntibagire aho bahurira na yo.—Gutegeka kwa Kabiri 23:13.
Igihe cyo gukebwa.
Amategeko y’Imana yavugaga ko umwana w’umuhungu agomba gukebwa amaze iminsi umunani avutse (Abalewi 12:3). Muri rusange, nyuma y’icyumweru ni bwo amaraso y’uruhinja aba ashobora kuvura ntakomeze kuva. Ibyo Bibiliya yari yarabivuze, mbere y’uko habaho iterambere mu buvuzi.
Kudahangayika bituma tugira ubuzima bwiza.
Abaganga n’abahanga muri siyansi bavuze ko kugira ibyishimo, ibyiringiro, gushimira no kubabarira bituma umuntu agira ubuzima bwiza. Bibiliya igira iti: “Umutima unezerewe urakiza, ariko umutima wihebye wumisha amagufwa.”—Imigani 17:22.
-