Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
6-12 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | GUTEGEKA KWA KABIRI 33-34
Hungira mu maboko ya Yehova “y’iteka ryose”
it-2 51
Yeshuruni
Yeshuruni ni izina ry’icyubahiro ryahawe ishyanga rya Isirayeli. Ariko muri Bibiliya y’Ikigiriki ya Septante izina “Yeshuruni” ryahinduwemo “ukundwa,” byumvikanisha urukundo. Iryo zina ryagombaga kwibutsa Abisirayeli ko bagiranye isezerano na Yehova kandi ko ibyo byagombaga gutuma bitwara neza (Guteg 33:5, 26; Yes 44:2). Mu Gutegeka 32:15, izina Yeshuruni ryakoreshejwe mu buryo bwo kuninura. Aho kugira ngo Abisirayeli babeho mu buryo buhuje n’izina Yeshuruni, bigize indakoreka, bibagirwa Umuremyi wabo, basuzugura n’Imana y’agakiza kabo.
rr 120, agasanduku
Yehova azongera aguhagurutse
Ibinyejana byinshi mbere y’uko Ezekiyeli abaho, Mose yari yaravuze ko Yehova afite imbaraga kandi ko yifuza no kuzikoresha afasha abagaragu be. Mose yaravuze ati: “Imana ya kera na kare ni yo bwihisho bwawe, amaboko yayo y’iteka ryose aragukomeza” (Guteg 33:27). Tugomba kwizera tudashidikanya ko nitwishingikiriza kuri Yehova mu gihe duhanganye n’ibibazo, azaturamiza amaboko ye, aduhagurutse mu bugwaneza maze twongere duhagarare.—Ezek 37:10.
Iruka mu isiganwa wihanganye
16 Kimwe na Aburahamu, Mose na we ntiyigeze abona isohozwa ry’amasezerano y’Imana. Igihe Abisirayeli bari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, Yehova yabwiye Mose ati “icyo gihugu nzaha Abisirayeli uzakirebera kure, ariko ntuzacyinjiramo.” Ibyo byatewe n’uko Mose na Aroni ‘batakoreye hagati y’Abisirayeli ibyo [Imana] yabategekeye ku mazi y’i Meriba’ kubera ko bari barakajwe n’abantu bigometse (Guteg 32:51, 52). Ese Mose yaba yaracitse intege cyangwa akagira umujinya? Oya, ahubwo yasabiye abantu umugisha, maze asoza agira ati “urahirwa Isirayeli we, ni nde uhwanye nawe, ko uri ubwoko bubonera agakiza kuri Yehova, we ngabo igutabara, akaba n’inkota yawe ikomeye?”—Guteg 33:29.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 439 par. 3
Mose
Igihe Mose yapfaga yari afite imyaka 120. Hari amagambo ari muri Bibiliya agaragaza ukuntu Mose yari agifite imbaraga agira ati: “Yari agifite imbaraga kandi amaso ye yari akiri mazima.” Yehova ubwe ni we wamuhambye kandi nta muntu uzi aho yamushyinguye (Guteg 34:5-7). Uko bigaragara, Yehova yabitewe n’uko yashakaga kurinda Abisirayeli gukorera imihango ku mva ye bityo bakagwa mu mutego wo gusenga ibigirwamana. Nanone birashoboka ko ibyo ari byo Satani yashakaga gukoresha umurambo wa Mose, kuko Yuda wari umwigishwa wa Yesu kandi akaba yari umuvandimwe we yanditse ati: “Mikayeli, ari we mumarayika mukuru, ubwo yajyaga impaka na Satani bapfa umurambo wa Mose, ntiyatinyutse kumuciraho iteka amutuka, ahubwo yaramubwiye ati ‘Yehova agucyahe’” (Yuda 9). Mbere y’uko Abisirayeli bagera i Kanani bayobowe na Yosuwa, bamaze iminsi mirongo itatu baririra Mose.—Guteg 34:8.
13-19 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOSUWA 1-2
“Icyo wakora ngo uzatunganirwe mu nzira yawe”
Gira ubutwari Yehova ari kumwe nawe!
7 Kugira ngo tugire ubutwari bwo gukora ibyo Imana ishaka, tugomba kwiga Ijambo ryayo kandi tugakurikiza ibyo ritubwira. Ibyo ni byo Yosuwa yasabwe gukora igihe yasimburaga Mose. Imana yaramubwiye iti “ugire ubutwari kandi ukomere rwose kugira ngo ukore ibihuje n’amategeko yose Mose umugaragu wanjye yagutegetse. . . . Iki gitabo cy’amategeko ntikikave mu kanwa kawe, ujye ugisoma ku manywa na nijoro wibwira kugira ngo witwararike ukore ibyanditswemo byose, kuko ari bwo uzatunganirwa mu nzira yawe, ukagaragaza ubwenge mu byo ukora” (Yos 1:7, 8). Yosuwa yakurikije iyo nama, kandi ‘yaratunganiwe mu nzira ye.’ Natwe nitubigenza dutyo, tuzagira ubutwari bwinshi kandi tuzagira icyo tugeraho mu murimo dukorera Imana.
Gira ubutwari Yehova ari kumwe nawe!
20 Gukomeza gukora ibyo Imana ishaka muri iyi si mbi kandi ivurunganye, si ibintu byoroshye. Icyakora, ntituri twenyine. Imana iri kumwe natwe. Umwana wayo, ari we Mutware w’itorero, na we ari kumwe natwe. Nanone kandi, ku isi hose hari Abahamya ba Yehova bagenzi bacu basaga 7.000.000. Nimucyo twese dukomeze kugira ukwizera kandi tubwirize ubutumwa bwiza, ari na ko tuzirikana isomo ry’umwaka wa 2013 rigira riti “gira ubutwari kandi ukomere. . . . Yehova Imana yawe ari kumwe nawe.”—Yos 1:9.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yosuwa
2:4, 5—Kuki Rahabu yayobeje abagaragu b’umwami bashakishaga abatasi? Rahabu yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga arinda abo batasi kubera ko yari yaramaze kwizera Yehova. Ku bw’ibyo, ntiyari ategetswe kubwira abo bantu bashakaga kugirira nabi ubwoko bw’Imana aho abo batasi bari baherereye (Matayo 7:6; 21:23-27; Yohana 7:3-10). Koko rero, Rahabu ‘yatsindishirijwe n’imirimo,’ muri iyo mirimo hakaba hakubiyemo no kuba yarayobeje intumwa z’umwami.—Yakobo 2:24-26.
20-26 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOSUWA 3-5
“Iyo tugaragaje ukwizera Yehova aduha umugisha”
it-2 105
Yorodani
Ubusanzwe uruzi rwa Yorodani ahagana ku gice kegereye Inyanja ya Galilaya rufite ubujyakuzimu buri hagati ya metero 1 na metero 3, n’ubugari buri hagati ya metero 27 na 30. Ariko mu gihe k’isarura Yorodani iruzura ikarenga inkombe bigatuma irushaho kuba ngari kandi n’ubujyakuzimu bwayo bukiyongera (Yos 3:15). Kwambuka Yorodani icyo gihe byashoboraga guteza akaga Abisirayeli bari bagizwe n’abagabo, abagore n’abana cyanecyane ko bari no hafi y’umugi wa Yeriko. Iyo Yorodani yuzuye amazi aba afite imbaraga ku buryo vuba aha aherutse no gutwara abantu bayogagamo. Icyakora, Yehova yakoze igitangaza atuma amazi ya Yorodani ahagarara maze Abisirayeli bambukira ku butaka bwumutse (Yos 3:14-17). Ibinyejana byinshi nyuma yaho, Eliya yakoze igitangaza nk’icyo ari kumwe na Elisa kandi na Elisa yaje kugikora ari wenyine.—2 Abami 2:7, 8, 13, 14.
Ibyo Yehova atwibutsa bijye bishimisha umutima wawe
17 Ni mu buhe buryo ibikorwa bigaragaza ukwizera bituma turushaho kwiringira Yehova? Reka dusuzume inkuru yo mu Byanditswe ivuga ibirebana n’uko byagenze igihe Abisirayeli bari bagiye kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Yehova yari yategetse abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano guhita binjira mu ruzi rwa Yorodani. Ariko kandi, igihe abantu bageraga hafi y’urwo ruzi, basanze rwuzuye bitewe n’imvura y’itumba. Ni iki Abisirayeli bari gukora? Ese bari gukambika ku nkombe z’urwo ruzi bagategereza ibyumweru runaka kugeza aho ayo mazi agabanukiye? Oya, biringiye Yehova mu buryo bwuzuye, maze bakurikiza amabwiriza yari yabahaye. Byaje kugenda bite? Iyo nkuru igira iti “abatambyi bahetse isanduku bagikandagiza ibirenge mu mazi yo ku nkombe . . . amazi yatembaga aturuka haruguru arahagarara . . . abantu bambukira ahateganye n’i Yeriko. Hagati aho abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano rya Yehova bakomeje guhagarara ku butaka bwumutse hagati muri Yorodani, mu gihe Abisirayeli bose bambukaga bagenda ku butaka bwumutse” (Yos 3:12-17). Tekereza ukuntu bashimishijwe no kubona ayo mazi yari afite umuvuduko mwinshi ahagarara! Koko rero, Abisirayeli barushijeho kwizera Yehova bitewe n’uko biringiye amabwiriza ye.
Ibyo Yehova atwibutsa bijye bishimisha umutima wawe
18 Ni iby’ukuri ko Yehova atagikorera abagize ubwoko bwe ibitangaza nk’ibyo, ariko abaha imigisha ku bw’ibikorwa byabo bigaragaza ko bafite ukwizera. Umwuka wera w’Imana ubaha imbaraga zo gusohoza umurimo wo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ku isi hose. Ikindi kandi, Umuhamya wa Yehova w’ibanze, ari we Kristo Yesu wazuwe, yijeje abigishwa be ko yari kubashyigikira muri uwo murimo w’ingenzi. Yagize ati “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose . . . Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:19, 20). Abahamya benshi bashobora kuba baragiraga amasonisoni bemeza ko umwuka wera w’Imana watumye bagira ubutwari bwo kubwiriza abo batazi.—Soma muri Zaburi ya 119:46; 2 Abakorinto 4:7.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yosuwa
5:14, 15—“Umugaba w’ingabo z’Uwiteka” ni nde? Birumvikana ko umugaba waje gukomeza Yosuwa igihe cyo gutangira kwigarurira Igihugu cy’Isezerano nta wundi utari “Jambo,” ari we Yesu Kristo mbere y’uko aza hano ku isi (Yohana 1:1; Daniyeli 10:13). Mbega ukuntu abagize ubwoko bwa Yehova baterwa inkunga no kwizera ko Yesu Kristo wahawe ikuzo ari kumwe na bo muri iki gihe barwana intambara yo mu buryo bw’umwuka!
27 NZERI–3 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOSUWA 6-7
“Irinde ibitagira umumaro”
Irinde ibitagira umumaro!
5 Hashize ibinyejana byinshi, Umwisirayeli witwaga Akani ‘yabonye’ bimwe mu bintu byari mu mugi wa Yeriko wari wafashwe, maze arabyiba. Imana yari yategetse ko ibintu byose byo muri uwo mugi byagombaga kurimburwa, uretse ibintu bimwe na bimwe byari gushyirwa mu bubiko bwa Yehova. Abisirayeli bari bahawe umuburo wo ‘kwirinda ikintu cyose cyagombaga kurimburwa, kugira ngo batifuza,’ maze bakagira ibyo bavana mu mugi. Igihe Akani yarengaga kuri iryo tegeko, abantu bo mu mugi wa Ayi batsinze Abisirayeli, kandi abenshi muri bo barishwe. Akani ntiyigeze yemera ko yibye, kugeza ubwo bamutahuye. Yaravuze ati ‘nabonye [ibintu] ndabyifuza mperako ndabyenda.’ Irari ry’amaso ni ryo ryatumye arimburanwa “n’ibyo yari afite byose.” (Yos 6:18, 19, gereranya na NW; 7:1-26.) Akani yifuje ibyo atari yemerewe.
w97 15/8 28 par. 2
Kuki tutagomba guhishira uwakoze icyaha?
Imwe mu mpamvu zituma tudahishira uwakoze icyaha, ni uko bituma itorero rikomeza kurangwa n’isuku. Yehova arera kandi ashaka ko n’abamusenga bakomeza kuba abantu batanduye mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco. Bibiliya igira iti: “Kimwe n’abana bumvira, mureke kubaho muhuje n’irari mwagiraga kera mukiri mu bujiji, ahubwo mube abera mu myifatire yanyu yose, nk’uko Uwabahamagaye na we ari Uwera, kuko byanditswe ngo ‘mugomba kuba abera kuko ndi uwera’” (1 Petero 1:14-16). Iyo umuntu wakoze icyaha adahanwe cyangwa ngo akurwe mu itorero, bishobora gutuma ryandura kandi Yehova ntakomeze kuryemera.—Gereranya na Yosuwa, igice cya 7.
Irinde kureba ibitagira umumaro
8 Abakristo b’ukuri na bo, bashobora kugira irari ry’amaso n’iry’umubiri. Ku bw’ibyo rero, Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kumenya kwifata mu birebana n’ibyo tureba, hamwe n’ibyo twifuza. (1 Kor 9:25, 27; soma muri 1 Yohana 2:15-17.) Umukiranutsi Yobu, yari azi ko kureba bifitanye isano ikomeye no kwifuza. Yaravuze ati “nasezeranye n’amaso yanjye, none se nabasha nte kwifuza umukobwa” (Yobu 31:1)? Uretse kuba Yobu yari yariyemeje kudakora ku mugore agamije kubyutsa irari ry’ibitsina, ntiyanemeraga ko igitekerezo nk’icyo kiza mu bwenge bwe. Yesu na we yatsindagirije ko tugomba kurinda ubwenge bwacu kugira ngo butanduzwa n’ibitekerezo by’ubwiyandarike, igihe yagiraga ati “umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.”—Mat 5:28.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ibibazo by’abasomyi
Mu bihe bya kera, byari bisanzwe ko iyo ingabo zateraga umugi ugoswe n’inkuta zabanzaga kuwugota. Uko igihe zamaraga ziwugose cyabaga kingana kose, iyo zamaraga kuwufata zarawusahuraga, ndetse zigasahura n’ibiribwa byabaga bisigaye. Icyakora mu matongo y’umugi wa Yeriko, abashakashatsi babonyemo ibiribwa byinshi. Ku birebana n’ibyo, hari igitabo kivuga ibirebana n’amatongo yo mu duce tuvugwa muri Bibiliya cyagize kiti “uretse ibikoresho byari bikozwe mu ibumba, ibindi bintu byinshi byabonetse muri ayo matongo ni ibinyampeke. . . . Icyo ni ikintu cyihariye kiboneka mu nyandiko zivuga ibirebana n’ibyataburuwe mu matongo yo muri Palesitina. Wenda bashoboraga kubona ikibindi kimwe cy’ibinyampeke cyangwa bibiri, ariko kubona ibinyampeke byinshi bene ako kageni, ntibyari bisanzwe.”
Dukurikije ibivugwa muri Bibiliya, Abisirayeli bari bafite impamvu zumvikana zo kudasahura ibinyampeke byo muri Yeriko. Yehova yari yarabibabujije (Yos 6:17, 18). Abisirayeli bateye uwo mugi hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata, nyuma gato y’isarura, icyo gihe ibinyampeke bikaba byari byinshi (Yos 3:15-17; 5:10). Kuba muri uwo mugi harimo ibinyampeke byinshi, bigaragaza ko Abisirayeli bawugose igihe gito nk’uko Bibiliya ibivuga.
4-10 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOSUWA 8-9
“Amasomo tuvana ku nkuru y’Abagibeyoni”
it-1 930-931
Gibeyoni
Amasezerano bagiranye na Yosuwa. Mu gihe cya Yosuwa, Gibeyoni yari ituwe n’Abahivi bakaba bari mu bagize amahanga arindwi y’Abanyakanani yagombaga kurimbuka (Gut 7:1, 2; Ys 9:3-7). Nanone Abagibeyoni bitwaga Abamori kandi iryo zina hari igihe ryerekezaga ku Banyakanani bose muri rusange. (2Sm 21:2; gereranya na It 10:15-18; 15:16.) Abagibeyoni bo bakoze ibintu bitandukanye n’ibyo abandi Banyakanani bakoze. Nubwo bari bafite igisirikare gikomeye n’umugi ukomeye, babonye ko batashoboraga gutsinda Abisirayeli kuko Yehova yabarwaniriraga. Ubwo rero, igihe umugi wa Yeriko n’uwa Ayi yari imaze kurimbuka, uko bigaragara Abagibeyoni bari bahagarariye indi migi itatu y’Abahivi ari yo Kefira, Beroti na Kiriyati-Yeyarimu (Ys 9:17), bohereje intumwa kuri Yosuwa ari i Gilugali kugira ngo bagirane isezerano ry’amahoro. Izo ntumwa z’Abagibeyoni zaje zambaye imyenda ishaje n’inkweto zishaje kandi ziteye ibiremo, zashyize na divayi mu mpago z’impu zishaje, zatobotse kandi ziteye ibiremo, zinitwaje imigati yumagaye kandi ivungagurika. Bashakaga kugaragaza ko bavuye mu gihugu cya kure, kitari mu byo Abisirayeli bagombaga kwigarurira. Nanone babwiye Abisirayeli ko bamenye ibyo Yehova yari yarakoreye Abanyegiputa n’uko yabafashije bagatsinda abami b’Abamori ari bo Sihoni na Ogi. Ariko bagize amakenga, ntibahingutsa ibyabaye kuri Yeriko na Ayi kugira ngo bumvikanishe ko bahagarutse “mu gihugu cya kure,” ayo makuru atarabageraho. Abakuru b’Abisirayeli bagenzuye ibyo bimenyetso byose, bemera ko ibyo bababwiye ari ukuri maze bagirana na bo isezerano ry’uko batazabarimbura.—Ys 9:3-15.
“Ntukishingikirize ku buhanga bwawe”
14 Kubera ko twese, ndetse n’abasaza b’itorero b’inararibonye, tudatunganye, ntitugomba na rimwe kwibagirwa gusaba Yehova ubuyobozi mu gihe dufata imyanzuro. Reka turebe uko Yosuwa, wasimbuye Mose, hamwe n’abakuru bo muri Isirayeli bitwaye, igihe Abagibeyoni b’abanyamayeri biyoberanyaga bakabasanga, maze bakababwira ko bavuye mu gihugu cya kure. Yosuwa n’abo bakuru bagiranye n’Abagibeyoni isezerano ry’amahoro batabanje kubaza Yehova. Nubwo amaherezo Yehova yemeye ayo masezerano, yatumye iryo kosa bakoze ryo kutamushakiraho ubuyobozi rishyirwa mu Byanditswe ku bw’inyungu zacu.—Yos 9:3-6, 14, 15.
‘Genda, unyure muri iki gihugu’
14 Izo ntumwa zaravuze ziti “twebwe abagaragu bawe turaturuka mu gihugu cya kure, twazanywe ino n’izina ry’Uwiteka Imana yawe” (Yosuwa 9:3-9). Imyambaro yabo n’ibiribwa bari bitwaje byasaga n’aho byemeza ko baturutse kure, ariko mu by’ukuri Gibeyoni yari ku birometero bigera kuri 30 uturutse i Gilugali. Yosuwa n’abatware be barabyemeye maze basezerana amasezerano y’amahoro n’Abagibeyoni n’imidugudu yari hafi aho ifatanye isano na Gibeyoni. Mbese amayeri y’Abagibeyoni yari uburyo bwo kwirinda kurimbuka gusa? Reka da! Ahubwo yagaragazaga ko bari bafite icyifuzo cyo kwemerwa n’Imana ya Isirayeli. Yehova yemereye Abagibeyoni kuba “abashenyi n’abavomyi b’iteraniro n’ab’igicaniro cy’Uwiteka,” bakajya batashya inkwi zo gukoresha ku gicaniro baturiragaho ibitambo (Yosuwa 9:11-27). Abagibeyoni bakomeje kugaragaza ko bari biteguye gukora imirimo yoroheje mu murimo wa Yehova. Birashoboka ko bamwe muri bo bari Abanetinimu bagarutse bavuye i Babuloni, bagakorera mu rusengero rwongeye gusanwa (Ezira 2:1, 2, 43-54; 8:20). Dushobora kwigana imyifatire yabo twihatira gukomeza kugirana amahoro n’Imana kandi tukaba twiteguye gukora n’imirimo yoroheje mu murimo wayo.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 1030
Kumanika umuntu
Amategeko Yehova yari yarahaye Abisirayeli yavugaga ko umunyabyaha yagombaga kwicwa hanyuma akamanikwa ku giti, bikaba byaragaragazaga ko uwo muntu ‘yavumwe n’Imana.’ Uwo munyabyaha yamanikwaga ahantu abantu bose bareba kugira ngo bibabere umuburo. Uwo murambo wagombaga kumanurwa nimugoroba maze ugahambwa. Kuwurekera ku giti ukararaho, byari guhumanya igihugu Imana yari yarahaye Abisirayeli (Gut 21:22, 23). Abisirayeli bakurikizaga iryo tegeko n’iyo uwabaga yishwe atabaga ari Umwisirayeli.—Ys 8:29; 10:26, 27.
11-17 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOSUWA 10-11
“Yehova yarwaniriye Abisirayeli”
it-1 50
Adoni-Sedeki
Yari umwami wa Yerusalemu mu gihe Abisirayeli bigaruriraga Igihugu k’Isezerano. Adoni-Sedeki yifatanyije n’abandi bami bari batuye mu burengerazuba bwa Yorodani kugira ngo barwanye Yosuwa n’ingabo ze (Ys 9:1-3). Icyakora Abagibeyoni bari baragiranye na Yosuwa isezerano ry’amahoro. Kugira ngo hatagira ikindi gihugu kifatanya n’Abisirayeli, Adoni-Sedeki hamwe n’abo bami bane b’Abamori bishyize hamwe bashinga ibirindiro i Gibeyoni barahatera. Kuba Yosuwa yaratabaye Abagibeyoni kandi akanesha ingabo z’abo bami batanu bari bishyize hamwe, byatumye abo bami bahungira mu buvumo bw’i Makeda aho Yosuwa yabasanze. Yosuwa ni we wiyiciye Adoni-Sedeki n’abo bami bane, abicira imbere y’ingabo ze maze arabamanika. Imirambo yabo yajugunywe muri bwa buvumo bari bihishemo.—Ys 10:1-27.
it-1 1020
Urubura
Uko Yehova yarukoresheje. Urubura ni kimwe mu bintu Yehova yigeze gukoresha yerekana imbaraga ze, kugira ngo asohoze ibyo yavuze kandi agaragaze ko akomeye cyane (Zb 148:1, 8; Ye 30:30). Urubura yarukoresheje bwa mbere igihe yatezaga Abanyegiputa icyago cya karindwi. Icyo gihe urubura rwishe ibimera, ruvunagura ibiti kandi rwica abantu n’amatungo byari mu gasozi. Ariko ntirwageze mu karere k’i Gosheni, aho Abisirayeli bari batuye (Kv 9:18-26; Zb 78:47, 48; 105:32, 33). Nyuma yaho mu Gihugu k’Isezerano, igihe Abisirayeli bari bayobowe na Yosuwa bajyaga gutabara Abagibeyoni bari batewe n’abami batanu b’Abamori, Yehova yakoresheje amahindu manini arwanya abo Bamori. Icyo gihe abishwe n’urubura bari benshi kurusha abo Abisirayeli bicishije inkota.—Ys 10:3-7, 11.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yosuwa
10:13—Ibyo bishoboka bite? “Hari ikinanira Uwiteka se,” we Muremyi w’ijuru n’isi (Intangiriro 18:14)? Yehova abishatse, ashobora kugira icyo ahindura ku rugendo isi ikora yizengurukaho ku buryo umuntu uri ku isi ureba izuba n’ukwezi abona bisa n’aho bitava aho biri. Ashobora no kureka isi n’ukwezi bigakomeza kugenda uko bisanzwe, ariko akayobya imirasire y’izuba n’ukwezi ku buryo urumuri rwabyo rukomeza kumurika. Uko yaba yarabigenje kose, “nta munsi wahwanye n’uwo” mu mateka y’abantu.—Yosuwa 10:14.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ibibazo by’abasomyi
Kuba ibitabo bimwe na bimwe bivugwa muri Bibiliya, kandi bikaba byarifashishijwe mu kuyandika, ntibyagombye gutuma dufata umwanzuro w’uko byahumetswe. Icyakora, Yehova Imana yarinze inyandiko zose zirimo ‘Ijambo rye,’ kandi izo nyandiko ‘zizahoraho iteka ryose’ (Yes 40:8). Koko rero, ibintu Yehova yahisemo gushyira mu bitabo 66 bya Bibiliya, ni byo byonyine dukeneye kugira ngo ‘tube dufite ubushobozi bwose n’ibisabwa byose ngo dukore umurimo mwiza wose.’—2 Tim 3:16, 17.
18-24 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOSUWA 12-14
“Jya ukurikira Yehova muri byose”
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yosuwa
14:10-13. N’ubwo Kalebu yari afite imyaka 85, yasabye inshingano ikomeye yo kwirukana abaturage bo mu karere k’i Heburoni. Ako karere kari gatuwe n’abantu banini bidasanzwe bitwaga Abanaki. Yehova yafashije Kalebu wari intwari ku rugamba bituma yigarurira Heburoni, hahinduka umudugudu w’ubuhungiro (Yosuwa 15:13-19; 21:11-13). Urugero rwa Kalebu rudutera inkunga yo kutihunza inshingano za gitewokarasi zigoye.
Kwizera no gutinya Imana bituma tugira ubutwari
11 Ukwizera nk’uko kugenda kurushaho kwiyongera. Kurushaho gukomera uko tugenda dushyira mu bikorwa ukuri, ‘tugasogongera’ inyungu zako, ‘tukamenya’ uko Imana isubiza amasengesho yacu kandi tukibonera ukuntu Yehova atuyobora mu mibereho yacu (Zaburi 34:8; 1 Yohana 5:14, 15). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko ukwizera kwa Yosuwa na Kalebu kwakomejwe n’uko basogongeye ku kugira neza kw’Imana (Yosuwa 23:14). Zirikana ibi bintu: nk’uko Imana yari yarabibasezeranyije, ntibaguye mu butayu mu myaka 40 bamaze mu rugendo ruruhije (Kubara 14:27-30; 32:11, 12). Bagize uruhare rukomeye mu ntambara yamaze imyaka itandatu yo kwigarurira igihugu cy’i Kanaani. Amaherezo baje kumara igihe kirekire kandi bagira amagara mazima. Nanone bombi bahawe gakondo buri wese yigengagaho. Koko rero, Yehova agororera cyane abamukorera mu budahemuka bafite ubutwari.—Yosuwa 14:6, 9-14; 19:49, 50; 24:29.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 902-903
Gebali
Yehova yari yaravuze ko “akarere k’Abagebali” kari mu turere Abisirayeli bagombaga kwigarurira mu gihe cya Yosuwa (Ys 13:1-5). Abantu bakunda kujora bavuga ko ibyo atari ukuri kubera ko umugi wa Gebali wari uherereye kure cyane mu majyaruguru ya Isirayeli (ni ukuvuga mu birometero 100 mu majyaruguru uvuye aho umuryango wa Dani wari utuye) kandi ko uko bigaragara Abisirayeli batigeze bawigarurira. Hari abahanga mu bya Bibiliya bavuga ko inyandiko z’Igiheburayo zivuga kuri uwo murongo zangiritse kandi bakavuga ko mu nyandiko za kera hari handitse ngo “akarere kegereye Libani,” cyangwa “kugera ku rugabano rw’Abagebali.” Icyakora tugomba kuzirikana ko ibyo Yehova yasezeranyije Abisirayeli bivugwa muri Yosuwa 13:2-7 byari gusohora ari uko bamwumviye. Ubwo rero Abisirayeli bashobora kuba batarigaruriye Gebali kubera ko batumviye Yehova.—Gereranya na Ys 23:12, 13.
25-31 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOSUWA 15-17
“Jya urinda umurage wawe w’agaciro kenshi”
it-1 1083 par. 3
Heburoni
Mu gihe Abisirayeli bigaruriraga amagepfo y’igihugu k’i Kanani bishe abaturage bose b’i Heburoni hamwe n’umwami wabo (akaba ari umwami wari warasimbuye Hohamu) (Ys 10:36, 37). Nubwo Abisirayeli bari bayobowe na Yosuwa batsinze Abanyakanani, uko bigaragara ntibahise bashyiraho ingabo zo kurinda aho bari bafashe. Igihe Abisirayeli barimo barwanira mu tundi duce, Abanakimu baraje batura i Heburoni. Ibyo byatumye nyuma yaho Kalebu (cyangwa bene Yuda bari bayobowe na Kalebu) yongera kurwana kugira ngo yigarurire uwo mugi (Ys 11:21-23; 14:12-15; 15:13, 14; Abc 1:10). Nubwo umugi wa Heburoni wabanje guhabwa Kalebu wo mu muryango wa Yuda, nyuma yaho waje kugirwa umugi w’ubuhungiro. Nanone wabaye umugi w’abatambyi. Icyakora “imirima” y’umugi wa Heburoni n’imidugudu yawo byari gakondo ya Kalebu.—Ys 14:13, 14; 20:7; 21:9-13.
it-1 848
Imirimo y’agahato
Mu bihe bya Bibiliya “imirimo y’agahato” (mu Giheburayo mas) yari imenyerewe, kuko ababaga bafashweho iminyago akenshi bagirwaga abacakara (Gut 20:11; Ys 16:10; 17:13; Est 10:1; Ye 31:8; Amg 1:1). Igihe Abisirayeli bari abaretwa muri Egiputa, abatware b’Abanyegiputa babakoresheje imirimo y’agahato kandi barabakandamiza kugira ngo bubake umugi wa Pitomu na Ramesesi yari kuba ibigega (Kv 1:11-14). Icyakora Abisirayeli bageze mu Gihugu k’Isezerano, ntibumviye itegeko Yehova yari yarabahaye ryo kurimbura Abanyakanani bari bahatuye ahubwo babakoresheje imirimo y’agahato. Ibyo byagize ingaruka ku Bisirayeli kuko byatumye basenga ibigirwamana (Ys 16:10; Abc 1:28; 2:3, 11, 12). Umwami Salomo yakomeje gukoresha uburetwa abakomotse kuri abo Banyakanani ari bo Bamori, Abaheti, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.—1Bm 9:20, 21.
it-1 402 par. 3
Kanani
Nubwo Abanyakanani benshi batarimbutse kandi Abisirayeli ntibashobore kubatsinda, dushobora kuvuga ko n’ubundi Yehova yahaye “Isirayeli igihugu cyose yari yararahiye ba sekuruza ko azabaha” kandi ko yabahaye “amahoro impande zose.” Nanone dushobora kuvuga ko “nta sezerano na rimwe ritasohoye mu byiza byose Yehova yasezeranyije inzu ya Isirayeli; byose byarasohoye” (Ys 21:43-45). Nubwo hari abanzi b’Abisirayeli bakomeje guturana na bo, barabatinyaga kandi nta kaga bari babateje. Mbere yaho Imana yari yaravuze ko izirukana Abanyakanani “buhoro buhoro” kugira ngo inyamaswa z’inkazi zitororoka zigakwira muri icyo gihugu cyari kuba kitaraturwa cyose (Kv 23:29, 30; Gut 7:22). Nubwo Abanyakanani bari bafite ibikoresho bikomeye bya gisirikare, hakubiyemo “amagare y’intambara afite inziga zikwikiyemo ibyuma bityaye cyane,” ntitwavuga ko kuba hari uduce tw’icyo gihugu Abisirayeli batigaruriye byatewe n’uko Yehova atasohoje ibintu byose yari yarabasezeranyije (Ys 17:16-18; Abc 4:13). Ahubwo nk’uko Bibiliya ibigaragaza, kuba hari imigi Abisirayeli bateraga bagatsindwa byabaga byatewe n’uko batumviye Yehova.—Kb 14:44, 45; Ys 7:1-12.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ese wari ubizi?
Ese muri Isirayeli ya kera habaga amashyamba menshi nk’uko Bibiliya ibigaragaza?
BIBILIYA ivuga ko uduce tumwe na tumwe tw’Igihugu cy’Isezerano twarimo amashyamba, kandi ko twarimo ibiti ‘byinshi’ (1 Abami 10:27; Yos 17:15, 18). Ariko kandi, kuba muri iki gihe uduce twinshi tw’icyo gihugu tudafite amashyamba bishobora gutuma abemeragato bibaza niba ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri.
Igitabo kivuga ibirebana n’imibereho yo muri Isirayeli ya kera cyavuze ko ubu muri Isirayeli hatakiri amashyamba nk’ayahabaga kera. Ahanini imisozi yabaga iriho ibiti byo mu bwoko bwa pinusi, n’ibindi biti by’inganzamarumbo. Akarere kitwaga Shefela k’imisozi migufi yari hagati y’uruhererekane rw’imisozi miremire n’inkengero z’inyanja ya Mediterane, kabagamo ibiti byinshi byo mu bwoko bw’umutini.
Ikindi gitabo kivuga ibirebana n’ibimera bivugwa muri Bibiliya cyavuze ko hari uduce two muri Isirayeli ubu tutakibamo ibiti. Byatewe n’iki? Icyo gitabo cyasobanuye ko byagiye biza buhoro buhoro. Cyavuze ko abantu bagiye batema amashyamba kimeza, ahanini bashaka aho guhinga n’aho kororera, ndetse banashaka ibiti byo kubaka no gucana.