INDIRIMBO YA 96
Igitabo cy’Imana ni ubutunzi
1. Hari ‘gitabo cy’amapaji menshi,
Giha abantu ibyiringiro.
Ibirimo bifite imbaraga;
Biha ubuzima abapfuye.
Icyo gitabo cyitwa Bibiliya.
Cyanditswe gihumetswe n’Imana.
Cyanditswe n’abakundaga Imana,
Bayoborwaga n’umwuka wera.
2. Banditse ukuri ku byo yaremye,
Uko yaremye ijuru n’isi,
Ikarema n’umuntu atunganye,
N’ukuntu Paradizo yabuze.
Banavuze iby’umumarayika
Warwanyije ubutware bwayo.
Ibyo byatumye habaho icyaha,
Ariko Yehova azatsinda.
3. Dufite ibyishimo byinshi cyane,
Yehova yimitse Umwana we.
Tubwiriza ababyifuza bose
Bakamenya ubutumwa bwiza.
Icyo gitabo kirimo inkuru
Zidufasha kumenya Imana,
Kinatanga amahoro nyakuri;
Ubutunzi burimo ni bwinshi.
(Reba nanone 2 Tim 3:16; 2 Pet 1:21.)