ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • th ingingo 10 p. 13
  • Guhinduranya ijwi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Guhinduranya ijwi
  • Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibisa na byo
  • Guhinduranya ijwi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ubunini bw’ijwi bukwiriye
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Guhimbarwa
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Kuvugana icyizere
    Itoze gusoma no kwigisha
Reba ibindi
Itoze gusoma no kwigisha
th ingingo 10 p. 13

INGINGO YA 10

Guhinduranya ijwi

Umurongo wo muri Bibiliya

Imigani 8:4, 7

INSHAMAKE: Jya uvuga mu buryo bwumvikana, uhinduranye ubunini bw’ijwi, ijwi ubwaryo n’umuvuduko waryo, kugira ngo abaguteze amatwi biyumvishe ibyiyumvo biri mu byo wigisha.

UKO WABIGENZA:

  • Hindura ubunini bw’ijwi. Jya ukoresha ijwi rifite imbaraga mu gihe ugaragaza ingingo z’ingenzi no mu gihe ushishikariza abaguteze amatwi gukurikira ibyo uvuga. Jya ubigenza utyo no mu gihe usoma imirongo ya Bibiliya ivuga iby’imanza. Jya ugabanya ijwi mu gihe ushaka gutera abantu amatsiko cyangwa mu gihe uvuga ibintu biteye ubwoba cyangwa bihangayikishije.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Ntugakoreshe kenshi ijwi rifite imbaraga, kugira ngo abaguteze amatwi batagira ngo urimo urabakankamira. Ntugakabye guhinduranya ijwi kuko byarangaza abantu.

  • Hindura ijwi ubwaryo. Niba mu rurimi rwanyu bikwiriye, jya uzamura ijwi mu gihe uvuga ibintu bishishikaje no mu gihe ushaka kugaragaza ubunini bw’ikintu cyangwa intera y’ahantu. Jya ugabanya ijwi mu gihe uvuga ibintu biteye agahinda cyangwa bihangayikishije.

  • Hindura umuvuduko w’ijwi. Mu gihe uvuga ibintu bishishikaje jya uvuga wihuta, ariko nuvuga ibintu by’ingenzi, uvuge witonze.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Ntugahinduranye ijwi mu buryo butunguranye, kugira ngo utarangaza abaguteze amatwi. Ntugakabye kuvuga wihuta kuko byatuma abantu batumva neza ibyo uvuga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze