INGINGO YA 12
Ibyishimo no kwita ku bandi
1 Abatesalonike 2:7, 8
INSHAMAKE: Vugana ibyiyumvo kandi wereke abaguteze amatwi ko ubitaho.
UKO WABIGENZA:
Tekereza ku bo ubwira. Jya ubanza utegure umutima wawe, uzirikana ibibazo bahanganye na byo. Gerageza gutekereza uko biyumva.
Toranya witonze amagambo uzakoresha. Jya ushaka uko wahumuriza abaguteze amatwi, ubakomeze kandi ubatere inkunga. Jya wirinda gukoresha amagambo ashobora kubakomeretsa, wirinde n’imvugo inenga abo mudahuje imyizerere cyangwa inenga ibyo bizera.
Garagaza ko ubitayeho. Jya ugaragaza ko wita by’ukuri ku baguteze amatwi, uvugana ubugwaneza kandi ukoreshe ibimenyetso by’umubiri bikwiriye. Jya ugaragaza ibimenyetso byo mu maso, kandi umwenyure kenshi.