ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Urusengero rwongera kwezwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Yesu yubika ameza y’abavunjaga amafaranga

      IGICE CYA 103

      Urusengero rwongera kwezwa

      MATAYO 21:12, 13, 18, 19 MARIKO 11:12-18 LUKA 19:45-48 YOHANA 12:20-27

      • YESU AVUMA IGITI CY’UMUTINI AKEZA N’URUSENGERO

      • YESU YAGOMBAGA GUPFA KUGIRA NGO AHE BENSHI UBUZIMA

      Yesu n’abigishwa be bari bamaze amajoro atatu i Betaniya, aho bageze baturutse i Yeriko. Kuwa mbere mu gitondo cya kare, ku itariki ya 10 Nisani, berekeje i Yerusalemu. Yesu yari ashonje. Nuko abona igiti cy’umutini, agenda agisanga. Ese cyari gifite imitini?

      Hari mu mpera za Werurwe kandi imitini yeraga muri Kamena. Icyakora cyari gifite amababi atoshye, kuko cyari cyararabije hakiri kare. Ni yo mpamvu Yesu yatekereje ko gishobora kuba cyariho imitini yeze mbere. Icyakora yasanze nta n’umwe uriho. Amababi yacyo yatumaga umuntu yibeshya ko gifite imitini. Hanyuma Yesu yaravuze ati “ntihakagire urya ku mbuto zawe kugeza iteka ryose” (Mariko 11:14). Ako kanya icyo giti cyatangiye kuma, bakaba bari kumenya neza icyo ibyo bisobanura bukeye bwaho mu gitondo.

      Bidatinze, Yesu n’abigishwa be bageze i Yerusalemu. Yinjiye mu rusengero, urwo yari yagenzuye ku gicamunsi cyari cyabanje. Ariko ubu bwo yakoze ibirenze ibyo kurugenzura. Yakoze ikintu gisa n’icyo yari yarakoze kuri Pasika yo mu mwaka wa 30 hakaba hari hashize imyaka itatu (Yohana 2:14-​16). Icyo gihe na bwo Yesu yirukanye “abagurishaga n’abacururizaga mu rusengero.” Nanone yubitse “ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma” (Mariko 11:15). Nta nubwo yemeye ko hagira umuntu uwo ari we wese unyuza ibintu mu rugo rw’urusengero abijyanye mu rundi ruhande rw’umugi.

      Kuki Yesu yakoze icyo gikorwa cy’ubutwari cyo kwirukana abavunjaga amafaranga n’abacururizaga amatungo mu rusengero? Yaravuze ati “mbese ntibyanditswe ngo ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose’? Ariko mwe mwayihinduye indiri y’abambuzi” (Mariko 11:17). Abo bantu yabise abambuzi bitewe n’uko bahendaga abazaga kugura amatungo yo gutambaho ibitambo. Yesu yabonaga ko ibyo bakoraga byari ubuhemu n’ubwambuzi.

      Birumvikana ko abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abantu bakomeye bo muri rubanda bumvise ibyo Yesu yakoze, maze barushaho gushakisha uko bamwica. Icyakora bahuye n’imbogamizi. Ntibari bazi uko bakwica Yesu kuko abantu bisukiranyaga baza kumwumva.

      Uretse Abayahudi kavukire, hari n’abandi bantu bari barahindukiriye idini ry’Abayahudi bari baje kwizihiza Pasika. Hari n’Abagiriki bari baje gusenga Imana kuri uwo munsi mukuru. Nuko begera Filipo, wenda bitewe nuko yari afite izina ry’ikigiriki, maze bamubwira ko bifuza kubonana na Yesu. Filipo ashobora kuba yarumvaga bidakwiriye ko babonana na Yesu maze abibwira Andereya. Hanyuma bombi uko ari babiri bagiye kubibwira Yesu, uko bigaragara akaba yari akiri mu rusengero.

      Yesu yari azi ko haburaga iminsi mike ngo apfe. Bityo rero, icyo nticyari igihe cyo kumara abantu amatsiko cyangwa gushaka kumenyekana. Yabwiye izo ntumwa ze ebyiri ati “igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu ahabwe ikuzo. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko iyo impeke y’ingano itaguye mu butaka ngo ipfe, ikomeza kuba impeke imwe gusa; ariko iyo ipfuye, ni bwo yera imbuto nyinshi.”​—Yohana 12:23, 24.

      Akabuto kamwe k’ingano gashobora gusa naho ari ak’agaciro gake. Nyamara iyo gashyizwe mu butaka maze ‘kagapfa,’ gashobora kumera maze mu gihe runaka kagakura, kagahinduka ihundo rihunze impeke nyinshi. Mu buryo nk’ubwo, Yesu yari umuntu umwe utunganye. Nyamara mu gihe yari gupfa ari uwizerwa ku Mana, yari gutuma abantu benshi bafite umwuka w’ubwitange nk’uwo yagaragaje babona ubuzima bw’iteka. Ku bw’ibyo Yesu yaravuze ati “ukunda ubugingo bwe araburimbura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburindira ubuzima bw’iteka.”​—Yohana 12:25.

      Yesu ntiyitekerezagaho wenyine, kuko yavuze ati “umuntu nashaka kunkorera, ankurikire, kandi aho ndi ni ho unkorera na we azaba. Umuntu nankorera, Data azamwubahisha” (Yohana 12:26). Mbega ingororano ihebuje! Abubahwa na Se bazategekana na Kristo mu Bwami.

      Yesu yatekereje ukuntu yari hafi kubabazwa cyane kandi akicwa urw’agashinyaguro, maze aravuga ati “ubu umutima wanjye urahagaze; mvuge iki se kandi? Data, ndokora unkure muri iki gihe cy’amakuba.” Ariko Yesu ntiyashakaga kureka gusohoza ibyo Imana ishaka. Kuko yongeyeho ati “nyamara iki gihe cy’amakuba kigomba kungeraho, kuko ari cyo cyatumye nza” (Yohana 12:27). Yesu yari ashyigikiye ibintu byose Imana yagambiriye gukora hakubiyemo n’urupfu rwe rw’igitambo.

      • Kuki Yesu yari yiteze kubona imitini ku giti kandi igihe cyayo cyo kwera cyari kitaragera?

      • Kuki byari bikwiriye ko Yesu yita abantu yasanze bacururiza mu rusengero “abambuzi”?

      • Kuki Yesu ashobora kugereranywa n’akabuto k’ingano, kandi se yumvise ameze ate igihe yatekerezaga ku mubabaro n’urupfu byendaga kumugeraho?

  • Abayahudi bumvise ijwi ry’Imana—Ese bazizera?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Yesu aravuga ati: “Data, ubuhisha izina ryawe,” maze Abayahudi bari hafi ye bumva ijwi ry’Imana

      IGICE CYA 104

      Abayahudi bumvise ijwi ry’Imana​—Ese bazizera?

      YOHANA 12:28-50

      • BENSHI BUMVISE IJWI RY’IMANA

      • ICYO URUBANZA RUZASHINGIRAHO

      Kuwa mbere tariki ya 10 Nisani Yesu yari mu rusengero avuga iby’urupfu rwe rwari rwegereje. Yesu yari ahangayikishijwe n’ukuntu ibyo byari kugira ingaruka ku Mana maze aravuga ati “Data, ubahisha izina ryawe.” Nuko mu ijuru humvikanira ijwi rigira riti “nararyubahishije, kandi nzongera ndyubahishe.”​—Yohana 12:27, 28.

      Abari aho bagize urujijo. Bamwe batekereje ko ari inkuba bari bumvise. Abandi bo baravuze bati “ni umumarayika umuvugishije” (Yohana 12:29). Icyakora ni ijwi rya Yehova bari bumvise! Kandi ntibwari ubwa mbere abantu bumva ijwi ry’Imana rivuga ibya Yesu.

      Igihe Yesu yabatizwaga, hakaba hari hashize imyaka itatu n’igice, Yohana Umubatiza yumvise Imana ivuga ibya Yesu iti “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera.” Nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 32, Yesu yahinduriye isura imbere ya Yakobo, Yohana na Petero. Abo bagabo batatu bumvise Imana ivuga iti “uyu ni Umwana wanjye nkunda nkamwemera; mumwumvire” (Matayo 3:17; 17:5). Ariko kuri iyi ncuro ya gatatu bwo, Yehova yavuze abantu benshi bumva!

      Yesu yarababwiye ati “iryo jwi ntiryumvikanye ku bwanjye, ahubwo ni ku bwanyu” (Yohana 12:30). Iyo yari gihamya y’uko mu by’ukuri yari Umwana w’Imana, ari we Mesiya wari warahanuwe.

      Byongeye kandi, imibereho ya Yesu yaranzwe n’ubudahemuka yagaragaje ukuntu abantu bagombye kubaho kandi ishimangira ko umutegetsi w’iyi si, ari we Satani, agomba kurimburwa. Yesu yaravuze ati “ubu iyi si iciriwe urubanza; ubu umutware w’iyi si agiye kujugunywa hanze.” Urupfu rwa Yesu rwari rwegereje rwari kuba ari ugutsinda aho kuba gutsindwa. Mu buhe buryo? Yabisobanuye agira ati “nyamara jyeweho, ninzamurwa nkava mu isi, nzireherezaho abantu b’ingeri zose” (Yohana 12:31, 32). Igihe Yesu yari gupfira ku giti cy’umubabaro, yari kwireherezaho abantu, akabafungurira inzira y’ubuzima bw’iteka.

      Abantu bumvise Yesu avuze ibyo ‘kuzamurwa’ baramubajije bati “twumvise mu Mategeko ko Kristo agumaho iteka ryose. None bishoboka bite ko uvuga ko Umwana w’umuntu agomba kuzamurwa? Uwo Mwana w’umuntu ni nde” (Yohana 12:34)? Nubwo bari barabonye ibimenyetso byinshi hakubiyemo no kumva ijwi ry’Imana ubwayo, benshi muri bo ntibemeraga ko Yesu ari we mu by’ukuri Mwana w’umuntu, akaba ari we Mesiya wasezeranyijwe.

      Nk’uko yari yarabigenje mbere yaho, Yesu yavuze ko ari “umucyo” (Yohana 8:12; 9:5). Yabwiye abo bantu ati “umucyo uracyari kumwe namwe igihe gito. Mugende mugifite umucyo, kugira ngo umwijima utabaganza . . . Mu gihe mugifite umucyo, mwizere umucyo kugira ngo mubone uko muba abana b’umucyo” (Yohana 12:35, 36). Hanyuma Yesu yavuye aho kuko atagombaga gupfa ku itariki ya 10 Nisani. Kuri Pasika, ku itariki ya 14 Nisani ni bwo yagombaga “kuzamurwa,” akamanikwa ku giti.​—Abagalatiya 3:13.

      Iyo turebye umurimo Yesu yakoze, duhita tubona ko hari ubuhanuzi bwasohoye igihe Abayahudi bangaga kumwizera. Yesaya yari yarahanuye ko amaso y’abantu yari guhumwa n’imitima yabo ikinangira kugira ngo badahindukira bagakizwa (Yesaya 6:10; Yohana 12:40). Koko rero, Abayahudi hafi ya bose barinangiye banga kwemera ibimenyetso byabahamirizaga ko Yesu ari we Mucunguzi wabo wari warasezeranyijwe, wari kubaha ubuzima.

      Nikodemu, Yozefu wo muri Arimataya n’abandi batware benshi ‘bizeye’ Yesu. Ariko se bari gukora ibihuje n’uko kwizera, cyangwa bari kwirengagiza kugira icyo bakora, wenda bitewe n’uko batinyaga kwirukanwa mu isinagogi cyangwa bitewe n’uko “bakundaga icyubahiro cy’abantu”?​—Yohana 12:42, 43.

      Yesu yari yarasobanuye icyo kumwizera bisobanura, agira ati “unyizera si jye gusa aba yizeye, ahubwo aba yizeye n’uwantumye; kandi umbonye aba abonye n’uwantumye.” Ukuri Yesu yakomezaga gutangaza nk’uko Imana yari yarabimutegetse, kwari ukw’ingenzi cyane ku buryo yashoboraga kuvuga ati “unyanze kandi ntiyakire amagambo yanjye, hari umucira urubanza. Amagambo navuze ni yo azamucira urubanza ku munsi wa nyuma.”​—Yohana 12:44, 45, 48.

      Yesu yashoje agira ati ‘sinavuze ibyo nibwirije, ahubwo Data wantumye ni we ubwe wantegetse icyo nkwiriye gutangaza n’icyo nkwiriye kuvuga. Nanone nzi ko itegeko rye ari ryo buzima bw’iteka’ (Yohana 12:49, 50). Yesu yari azi ko yari hafi kumena amaraso ye akabera abamwizera bose igitambo.​—Abaroma 5:8, 9.

      • Ni izihe ncuro eshatu ijwi ry’Imana ryumvikanye rihamya Yesu?

      • Ni abahe batware bizeye Yesu, ariko se ni iki gishobora kuba cyaratumye batabyerura?

      • Urubanza abantu bazacirwa “ku munsi wa nyuma” ruzaba rushingiye ku ki?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze