-
Aburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, hanyuma akajyanwa kwa PilatoYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 127
Aburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, hanyuma akajyanwa kwa Pilato
MATAYO 27:1-11 MARIKO 15:1 LUKA 22:66–23:3 YOHANA 18:28-35
ABURANISHWA MU GITONDO IMBERE Y’URUKIKO RW’IKIRENGA RWA KIYAHUDI
YUDA ISIKARIYOTA AGERAGEZA KWIYAHURA
YESU YOHEREZWA KWA PILATO KUGIRA NGO AKATIRWE
Igihe Petero yihakanaga Yesu bwa gatatu, bwari hafi gucya. Abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bari barangije guca ingirwa rubanza, kandi bari batandukanye. Icyakora bongeye guterana kuwa gatanu mu museke, uko bigaragara bakaba barashakaga ko urubanza rwari rwaciwe nijoro ruhabwa agasura k’uko rwari rwemewe n’amategeko. Babazaniye Yesu.
Nanone abagize urwo rukiko baramubajije bati “niba ari wowe Kristo, tubwire.” Yesu yarabashubije ati “niyo nabibabwira ntimwabyemera. Byongeye kandi, niyo nababaza ntimwansubiza.” Icyakora, Yesu yagize ubutwari bwo kugaragaza uwo yari we nk’uko byahanuwe muri Daniyeli 7:13. Yarababwiye ati “uhereye ubu Umwana w’umuntu azaba yicaye iburyo bw’ukuboko kw’Imana gufite imbaraga.”—Luka 22:67-69; Matayo 26:63.
Barakomeje baramubaza bati “ubwo noneho uri Umwana w’Imana?” Yesu yarabashubije ati “mwe ubwanyu murabyivugiye ko ndi we.” Babajije Yesu batyo bashakisha impamvu bashingiraho bamushinja ko yatutse Imana kugira ngo bamwice. Baravuze bati “turacyashakira iki abagabo” (Luka 22:70, 71; Mariko 14:64)? Nuko baboha Yesu, bamushyira umutegetsi w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato.
Yuda Isikariyota ashobora kuba yarabonye Yesu bamujyanye kwa Pilato. Abonye ko Yesu yakatiwe urwo gupfa, umutima wamuciriye urubanza kandi ariheba. Icyakora, aho kugira ngo Yuda ahindukirire Imana yihane by’ukuri, yagiye kureba abakuru b’abatambyi ngo abasubize bya biceri by’ifeza 30. Yarababwiye ati “nacumuye kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bamushubije batamwitayeho bati “bitubwiye iki se? Ni akazi kawe!”—Matayo 27:4.
Yuda yajugunye ibyo biceri by’ifeza 30 mu rusengero, maze ku byaha bye yongeraho kugerageza kwiyahura. Ariko uko bigaragara, igihe Yuda yageragezaga kwiyahura, ishami yari yamanitseho umugozi ryaracitse. Yarahanutse agwa ku mabuye yari aho hasi, arashwanyagurika.—Ibyakozwe 1:17, 18.
Igihe bafataga Yesu maze bakamujyana mu ngoro ya Ponsiyo Pilato, hari hakiri mu gitondo cya kare. Ariko Abayahudi bari bamujyanye banze kwinjira. Batekerezaga ko guhura n’Abanyamahanga byari kubahumanya. Ibyo byari gutuma bataba bujuje ibisabwa kugira ngo barye ku ifunguro ryo ku ya 15 Nisani, wari umunsi wa mbere w’Umunsi Mukuru w’Imigati Idasembuwe wafatwaga nk’umwe mu minsi igize igihe cya Pasika.
Pilato yarasohotse arababaza ati “ni iki murega uyu muntu?” Baramusubiza bati “iyo uyu muntu aba atakoze nabi, ntitwari kumukuzanira.” Pilato ashobora kuba yarumvaga ko bashaka kumwotsa igitutu, akaba ari yo mpamvu yababwiye ati “nimumujyane mumucire urubanza mukurikije amategeko yanyu.” Abo Bayahudi bagaragaje umugambi bari bafite wo kumwica, baramusubiza bati “amategeko ntatwemerera kwica umuntu.”—Yohana 18:29-31.
Iyo baza kwica Yesu mu gihe cy’umunsi mukuru wa Pasika, byashoboraga gutuma abantu bivumbagatanya. Ariko iyo bashobora gutuma yicwa n’Abaroma ku mpamvu za politiki, byari gutuma abaturage babona ko Abayahudi batari babifitemo uruhare.
Abayobozi b’idini ntibigeze babwira Pilato ko bari bakatiye Yesu urwo gupfa bamushinja ko ngo yatutse Imana. Ahubwo noneho bahimbye ibindi birego. Baravuze bati “uyu muntu twamusanze [1] agandisha abaturage, [2] ababuza guha Kayisari umusoro, kandi [3] avuga ko ari we Kristo umwami.”—Luka 23:2.
Kubera ko Pilato yari ahagarariye Roma, yashishikajwe n’ikirego cy’uko Yesu yavuze ko ari umwami. Bityo rero, Pilato yarongeye yinjira mu ngoro, ahamagara Yesu maze aramubaza ati “mbese uri umwami w’Abayahudi?” Mu yandi magambo, ni nk’aho yamubajije ati “warenze ku mategeko wiyita umwami urwanya Kayisari?” Birashoboka ko Yesu yashatse kumenya ibyo Pilato yari yaramaze kubwirwa ku bihereranye na we uko bingana, bituma amubaza ati “mbese ibyo ubivuze ubyibwirije, cyangwa ni abandi bakubwiye ibyanjye?”—Yohana 18:33, 34.
Pilato yiyemereye ko atari azi ibya Yesu ariko ko yifuzaga kubimenya, aramusubiza ati “si ndi Umuyahudi.” Yongeyeho ati “abo mu bwoko bwawe n’abakuru b’abatambyi ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?”—Yohana 18:35.
Yesu ntiyarimo agerageza kwihunza icyo kibazo cyo kumenya niba yari umwami. Nta gushidikanya ko yashubije mu buryo bwatangaje cyane Guverineri Pilato.
-
-
Pilato na Herode babona ko ari umwereYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 128
Pilato na Herode babona ko ari umwere
MATAYO 27:12-14, 18, 19 MARIKO 15:2-5 LUKA 23:4-16 YOHANA 18:36-38
PILATO NA HERODE BABAZA YESU IBIBAZO
Yesu ntiyagerageje guhisha Pilato ko mu by’ukuri yari Umwami. Ariko Ubwami bwe ntibwari bubangamiye ubw’Abaroma. Yesu yaravuze ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Koko rero, Yesu afite Ubwami ariko butari ubw’iyi si.
Pilato ntiyaretse ngo birangirire aho. Yaramubajije ati “erega noneho uri umwami?” Yesu yeretse Pilato ko ibyo yari avuze byari ukuri igihe yamusubizaga ati “wowe ubwawe urabyivugiye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri. Umuntu wese uri mu ruhande rw’ukuri yumva ijwi ryanjye.”—Yohana 18:37.
Mbere yaho Yesu yari yarabwiye Tomasi ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima.” Icyo gihe na bwo Pilato yamenye ko intego yatumye Yesu yoherezwa ku isi ari ukugira ngo ahamye “ukuri,” by’umwihariko ukuri ku byerekeye Ubwami bwe. Yesu yari yariyemeje gukomeza guhamya ukuri mu budahemuka, kabone niyo byari kumusaba guhara ubuzima bwe. Pilato yamubajije adashaka ibisobanuro by’inyongera, ati “ukuri ni iki?” Ibyo yari yumvise byari bihagije kugira ngo acire urubanza Yesu.—Yohana 14:6; 18:38.
Pilato yagarutse hanze aho abantu bari bamutegerereje. Uko bigaragara Yesu yari iruhande rwe igihe yabwiraga abakuru b’abatambyi n’abandi bari kumwe na bo ati “nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.” Iyo mbaga y’abantu yarakajwe n’uwo mwanzuro maze ikomeza gutitiriza igira iti “atera imidugararo mu bantu yigishiriza muri Yudaya hose, ndetse yatangiriye i Galilaya none yageze n’ino.”—Luka 23:4, 5.
Pilato agomba kuba yaratangajwe n’ibitekerezo bidashyize mu gaciro by’Abayahudi byo kutihanganira uko abandi babona ibintu. Mu gihe abakuru b’abatambyi n’abandi bantu bakomezaga gutera hejuru, Pilato yabajije Yesu ati “ntiwumva ko bagushinja ibintu byinshi” (Matayo 27:13)? Ariko Yesu ntiyagize ijambo na rimwe amusubiza. Ibyo byatangaje Pilato cyane kubona ukuntu Yesu yakomezaga gutuza kandi yarashinjwaga ibirego byinshi.
Abayahudi bagaragaje ko Yesu yari ‘yaratangiriye i Galilaya.’ Ibyo Pilato yabitaye mu gutwi, aba amenye ko Yesu yari Umunyagalilaya. Ibyo byatumye Pilato atekereza uko yakwikuraho inshingano yo gucira Yesu urubanza. Herode Antipa (akaba yari umwana wa Herode Mukuru) ni we wayoboraga Galilaya, kandi muri ibyo bihe bya Pasika yari i Yerusalemu. Ni yo mpamvu Pilato yohereje Yesu kwa Herode. Herode Antipa ni we wari waracishije umutwe Yohana Umubatiza. Nyuma yaho igihe Herode yumvaga Yesu akora ibitangaza, yarahangayitse cyane akeka ko ashobora kuba ari Yohana wari warazuwe mu bapfuye.—Luka 9:7-9.
Ubwo rero Herode yarishimye kuko yari abonye uburyo bwo kubona Yesu. Icyari kimushimishije si uko yashakaga gufasha Yesu cyangwa ngo abe yarifuzaga gushakisha ikintu gifatika cyatuma amenya niba ibyo baregaga Yesu byari bifite ishingiro. Herode yari yifitiye amatsiko kandi yari “yiringiye kumubona akora ikimenyetso” (Luka 23:8). Icyakora Yesu ntiyamaze Herode amatsiko. Koko rero, igihe Herode yamubazaga nta jambo na rimwe Yesu yamushubije. Herode n’abasirikare be baramanjiriwe maze “bamutesha agaciro” (Luka 23:11). Bamwambitse umwenda mwiza cyane bamunnyega. Hanyuma Herode yarongeye amwoherereza Pilato. Guhera ubwo, Herode na Pilato bahise baba incuti magara nubwo bari basanzwe bangana.
Igihe Yesu yasubiraga kwa Pilato, Pilato yakoranyije abakuru b’abatambyi, abayobozi b’Abayahudi, na rubanda maze arababwira ati “namubarije imbere yanyu ariko nsanga ibirego mumurega nta shingiro bifite. Ndetse na Herode nta cyaha yamubonyeho kuko yamutugaruriye; nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha. Ku bw’ibyo rero, ngiye kumuhana hanyuma murekure.”—Luka 23:14-16.
Pilato yifuzaga kurekura Yesu kuko yabonye ko ishyari abatambyi bamugiriye ari ryo ryatumye bamumuzanira. Nanone igihe Pilato yarimo agerageza kurekura Yesu, yabonye ikindi kimenyetso cyari kumutera akanyabugabo akamurekura. Igihe yari yicaye ku ntebe ye y’imanza, umugore we yamutumyeho ati “ntiwivange mu bibazo by’uwo mukiranutsi, kuko uyu munsi narose inzozi [uko bigaragara zikaba zari ziturutse ku Mana] zambabaje cyane bitewe na we.”—Matayo 27:19.
Pilato yari kurekura ate uwo muntu w’inzirakarengane, kandi se kuki yari kubishobora?
-
-
Pilato atangaza ati “wa muntu nguyu!”Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 129
Pilato atangaza ati “wa muntu nguyu!”
MATAYO 27:15-17, 20-30 MARIKO 15:6-19 LUKA 23:18-25 YOHANA 18:39–19:5
PILATO AGERAGEZA KUREKURA YESU
ABAYAHUDI BASABA BARABA
YESU AKOZWA ISONI KANDI AGASHINYAGURIRWA
Pilato yabwiye abantu bashegaga ngo Yesu yicwe, ati ‘nasanze ibirego mumurega nta shingiro bifite. Ndetse na Herode nta cyaha yamubonyeho’ (Luka 23:14, 15). Icyakora Pilato yagerageje gukiza Yesu akoresheje ubundi buryo, abwira abo bantu ati “mufite umugenzo w’uko mbabohorera umuntu kuri pasika. None se murashaka ko mbabohorera umwami w’Abayahudi?”—Yohana 18:39.
Pilato yari azi umuntu witwaga Baraba wari ufunzwe, akaba yari umujura n’umwicanyi ruharwa, kandi wagandishaga abaturage. Nuko Pilato arababaza ati “murashaka ko mbabohorera nde, Baraba cyangwa Yesu witwa Kristo?” Icyakora basabye ko ababohorera Baraba aho kubohora Yesu, kubera ko bari bohejwe n’abakuru b’abatambyi. Pilato yongeye kubabaza ati “muri aba bombi murifuza ko mbabohorera nde?” Baramusubiza bati “Baraba.”—Matayo 27:17, 21.
Pilato yacitse intege, arababaza ati “none se muragira ngo Yesu witwa Kristo mugenze nte?” Abo bantu barushijeho gushega bavuga bati “namanikwe” (Matayo 27:22)! Nta soni rwose bari batewe no gusaba ko umuntu utagira icyaha yicwa. Pilato yarabinginze ati “kubera iki? Ikibi uyu muntu yakoze ni ikihe? Nta cyo namubonyeho gikwiriye kumwicisha; ndamuhana maze murekure.”—Luka 23:22.
Nubwo Pilato yakomeje gushakisha uko yamurekura, abantu bari bariye karungu bakomezaga gusakuza batera hejuru bati “namanikwe” (Matayo 27:23)! Abayobozi b’idini bari bashyuhije rubanda umutwe ku buryo nta kindi bifuzaga uretse amaraso! Kandi amaraso bashakaga kumena si ay’umugizi wa nabi w’umwicanyi. Ahubwo ni amaraso y’umuntu utari uriho urubanza, uwo bari baherutse kwakira muri Yerusalemu bamushagaye nk’Umwami, hakaba hari hashize iminsi itanu gusa. Niba hari n’abigishwa ba Yesu bari bahari, bagomba kuba barakomeje guceceka kandi ntibimenyekanishe.
Pilato yabonye ko arushywa n’ubusa, ko adashobora gucururutsa abo bantu. Nuko abonye ko bishobora guteza umuvurungano, afata amazi akarabira ibiganza imbere ya rubanda, arababwira ati “amaraso y’uyu muntu ntambarweho. Ni akazi kanyu.” Ibyo na byo ntibyatumye abantu bahindura imitekerereze, ahubwo baramushubije bati “amaraso ye atubeho, twe n’abana bacu.”—Matayo 27:24, 25.
Guverineri yifuzaga kubashimisha yubahiriza ibyifuzo byabo aho gukora ibyo yari azi ko bikwiriye. Pilato rero yafunguye Baraba amuha abo bantu nk’uko babisabaga. Arangije ategeka ko bambura Yesu imyenda bakamukubita ibiboko.
Abasirikare bamaze gukubita Yesu no kumubabaza urubozo, bamujyanye mu ngoro ya guverineri. Abasirikare bamukoraniyeho bakomeza kumunnyega. Abo basirikare baboshye ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe. Nanone bamufatishije urubingo mu kuboko kw’iburyo kandi bamwambika umwenda utukura wambarwaga n’abantu b’ibwami. Nuko bakamupfukamira bamunnyega bati “ni amahoro Mwami w’Abayahudi” (Matayo 27:28, 29)! Si ibyo gusa kandi, kuko baciriye Yesu kandi bagakomeza kumukubita inshyi mu maso. Bamwatse rwa rubingo bari bamuhaye barumukubita mu mutwe, rugatuma amahwa yari muri rya ‘kamba’ bamwambitse bamunnyega arushaho kumujomba.
Yesu yakomeje kwiyubaha no kugaragaza imbaraga zidasanzwe, kandi ibyo byose byatangaje Pilato cyane, ku buryo yongeye kugerageza gukosora amakosa yari yakoze, agira ati “dore mubazaniye hano hanze kugira ngo mumenye ko nta cyaha mubonyeho.” Ese Pilato yibwiraga ko nasohora Yesu avirirana amaraso kandi yuzuye imibyimba byari gutuma abantu bacururuka? Igihe Yesu yari ahagaze imbere y’abo bantu batagira umutima, Pilato yararanguruye ati “wa muntu nguyu!”—Yohana 19:4, 5.
Nubwo Yesu yari yakubiswe kandi yakomerekejwe, yakomeje gutuza yiyubashye ku buryo na Pilato agomba kuba yarabibonye, kuko amagambo ye asa n’ayumvikanisha igitekerezo cy’icyubahiro n’impuhwe yari amufitiye.
-
-
Yesu atangwa akajyanwa kwicwaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 130
Yesu atangwa akajyanwa kwicwa
MATAYO 27:31, 32 MARIKO 15:20, 21 LUKA 23:24-31 YOHANA 19:6-17
PILATO AGERAGEZA GUKIZA YESU
YESU AKATIRWA AKOHEREZWA KWICWA
Nubwo Yesu yakorewe ibikorwa bya kinyamaswa kandi bakamukoba ndetse na Pilato akagerageza kumurekura, ntibyatumye abakuru b’abatambyi n’abo bari bafatanyije bamugirira impuhwe. Ntibifuzaga ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma Yesu aticwa. Bakomezaga gusakuza bati “mumanike! Mumanike!” Pilato arababwira ati “nimumujyane mumwimanikire, kuko jye nta cyaha mubonyeho.”—Yohana 19:6.
Abayahudi ntibashoboye kubona ikirego gishingiye kuri politiki bakoresha bemeza Pilato ko Yesu akwiriye gupfa. Ariko se bite ku kirego gifitanye isano n’idini? Bagaruye ikirego cyo gutuka Imana bari baramushinje igihe yari imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Baravuze bati “dufite itegeko, kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yigize umwana w’Imana” (Yohana 19:7). Icyo kirego cyari gishya kuri Pilato.
Pilato yasubiye mu ngoro ye maze agerageza gushakisha uko yakiza Yesu wari wihanganiye ibintu bibabaje yari yakorewe kandi n’umugore wa Pilato akaba yari yarose ibye (Matayo 27:19). Bite se kuri icyo kirego gishya Abayahudi baregaga iyo mfungwa, bavuga ko yari “Umwana w’Imana”? Pilato yari azi ko Yesu yakomotse i Galilaya (Luka 23:5-7). Nyamara yabajije Yesu ati “ukomoka he” (Yohana 19:9)? Ese Pilato yaba yaribazaga niba Yesu ashobora kuba yari yarabayeho mbere, maze mu buryo runaka akaba yari yarakomotse ku Mana?
Yesu yari yabwiye Pilato imbona nkubone ko yari umwami kandi ko Ubwami bwe atari ubw’iyi si. Yesu yabonye ko bitari ngombwa kugira icyo yongera ku byo yari yavuze mbere, nuko aricecekera. Ibyo byarakaje cyane Pilato wari umwibone, maze abaza Yesu ati “uranga kumvugisha? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura kandi nkagira n’ububasha bwo kukumanika?”—Yohana 19:10.
Yesu yaramushubije ati “nta bubasha na buke wari kugira bwo kugira icyo untwara iyo utabuhabwa buturutse mu ijuru. Ni cyo gituma umuntu wakungabije ari we ufite icyaha gikomeye kurushaho” (Yohana 19:11). Yesu ntiyatekerezaga umuntu umwe wihariye. Ahubwo yashakaga kuvuga ko Kayafa n’abo bari bafatanyije na Yuda Isikariyota, ari bo bari bafite icyaha gikomeye kurusha Pilato.
Pilato yatangajwe n’imyifatire ya Yesu n’amagambo ye kandi arushaho gutinya ko Yesu ashobora kuba yarakomokaga ku Mana, maze yongera gushakisha uko yamurekura. Icyakora Abayahudi bavuze ikindi kintu cyatumye Pilato agira ubwoba. Bamushyizeho iterabwoba bati “nurekura uyu muntu, uraba utari incuti ya Kayisari. Umuntu wese wigize umwami aba avuze nabi Kayisari.”—Yohana 19:12.
Guverineri yongeye kujyana Yesu hanze maze yicara ku ntebe y’imanza abwira abantu ati “dore umwami wanyu!” Ariko barasakuza bati “mukureho! Mukureho! Mumanike!” Pilato arababwira ati “ese manike umwami wanyu?” Abakuru b’abatambyi baramusubiza bati “nta wundi mwami dufite keretse Kayisari.”—Yohana 19:14, 15.
Pilato yabaye ikigwari yemera ibyo Abayahudi bakomezaga kumusaba, nuko abaha Yesu ngo yicwe. Abasirikare bamwambuye imyenda yari yambaye bamwambika umwitero we. Nanone igihe bajyanaga Yesu, yagombaga kwikorera igiti cye cy’umubabaro.
Hari kuwa gatanu mu gitondo tariki ya 14 Nisani. Yesu yari yabyutse kare mu gitondo cyo kuwa kane kandi muri uwo munsi yagezweho n’imibabaro myinshi iteye agahinda. Igihe Yesu yarwanaga no kwikorera ingiga y’igiti yari iremereye, yarananiwe imbaraga zimushiramo. Ni yo mpamvu abasirikare bahatiye umugenzi wigenderaga witwaga Simoni ukomoka i Kurene muri Afurika, kwikorera icyo giti akakigeza aho Yesu yari kumanikwa. Abantu benshi bari bamukurikiye, bamwe bikubita mu gituza kubera agahinda bari batewe n’ibyarimo biba.
Yesu yabwiye abagore bamuririraga ati “bakobwa b’i Yerusalemu, nimureke kundirira. Ahubwo mwiririre, muririre n’abana banyu, kuko iminsi izaza ubwo abantu bazavuga bati ‘hahirwa abagore b’ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere ataronkeje!’ Icyo gihe bazabwira imisozi bati ‘nimutugwire!’ Babwire n’udusozi bati ‘nimudutwikire!’ Niba bakora ibi bintu igiti kigitoshye, nikimara kuma bizacura iki?”—Luka 23:28-31.
Yesu yavugaga ibyari kuzagera ku ishyanga ry’Abayahudi. Ryari rimeze nk’igiti cyarimo cyuma ariko kigitoshye mu rugero runaka, kuko Yesu yari akiri kumwe na ryo kandi ryari rigifite n’Abayahudi bamwe bamwizeye. Ariko igihe bari kuba batakiririmo, ryari gusigarana gusa gahunda yo mu rwego rw’ishyanga icumbagira mu buryo bw’umwuka, mbese rikamera nk’igiti cyumye gihagaze. Iryo shyanga ryari kurira amarira menshi cyane, igihe Imana yari gukoresha ingabo z’Abaroma zikaririmbura!
-
-
Umwami utagira icyaha ababarira ku giti cy’umubabaroYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 131
Umwami utagira icyaha ababarira ku giti cy’umubabaro
MATAYO 27:33-44 MARIKO 15:22-32 LUKA 23:32-43 YOHANA 19:17-24
YESU AMANIKWA KU GITI CY’UMUBABARO
ICYAPA CYASHYIZWE HEJURU Y’UMUTWE WA YESU CYATUMAGA BAMUKOBA
YESU ATANGA IBYIRINGIRO BY’UBUZIMA MURI PARADIZO KU ISI
Yesu yajyanywe ahantu hatari kure y’umugi, aho we n’ibindi bisambo bibiri bagombaga kwicirwa. Aho hantu hitwaga Gologota, cyangwa Igihanga, kandi aho hantu washoboraga kuhabona uri “ahitaruye.”—Mariko 15:40.
Abo bagabo batatu bari bakatiwe urwo gupfa bavanywemo imyenda. Hanyuma babaha divayi ivanze n’ishangi n’ibintu birura. Uko bigaragara, urwo ruvange rwari rwateguwe n’abagore b’i Yerusalemu, kandi Abaroma ntibangiraga ababaga bagiye kwicwa kunywa kuri urwo ruvange rwatumaga batumva ububabare. Icyakora Yesu amaze gusogongeraho, yanze kuyinywa. Kubera iki? Yashakaga kugumana ubushobozi bwo gutekereza muri icyo gihe cy’ikigeragezo gikomeye cyane cy’ukwizera kwe. Yifuzaga gukomeza kuba maso kandi agapfa ari uwizerwa.
Abasirikare bashyize Yesu ku giti (Mariko 15:25). Hanyuma bateye imisumari mu biganza no mu birenge bye kandi uko yahinguranyaga inyama z’umubiri we n’imitsi ye, yumvaga ububabare bukomeye. Igihe beguraga icyo giti, ububabare bwarushijeho kwiyongera, kubera ko uburemere bw’umubiri wa Yesu bwashwanyuraga ibikomere. Nyamara kandi, Yesu ntiyigeze arakarira abo basirikare. Ahubwo yarabasabiye ati “Data bababarire, kuko batazi icyo bakora.”—Luka 23:34.
Abaroma bari bafite umugenzo wo gushyira icyapa ku giti kivuga icyaha cyatumye umuntu akatirwa urwo gupfa. Icyo gihe, Pilato yamanitse icyapa kivuga ngo “Yesu w’i Nazareti, Umwami w’Abayahudi.” Cyari cyanditse mu giheburayo, mu kilatini no mu kigiriki kugira ngo buri wese ashobore kugisoma. Icyo kintu Pilato yakoze cyagaragaje ko yari yagaye Abayahudi bari basheze bifuza ko Yesu apfa. Abakuru b’abatambyi baguye mu kantu maze baravuga bati “ntiwandike ngo ‘Umwami w’Abayahudi,’ ahubwo wandike ko yavuze ati ‘ndi Umwami w’Abayahudi.’ ” Icyakora Pilato ntiyifuzaga ko bongera kumugira igikoresho. Ni yo mpamvu yabashubije ati “ibyo nanditse nabyanditse.”—Yohana 19:19-22.
Abatambyi bari barakaye basubiyemo ibirego by’ibinyoma bari bahimbye igihe bari imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Ntibitangaje rero kuba abagenzi baramuzungurizaga umutwe bamukwena, kandi bakamutuka bati “umva ko wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu da! Ngaho se ikize, umanuke kuri icyo giti cy’umubabaro.” Abakuru b’abatambyi n’abanditsi na bo baravugaga bati “yakijije abandi, ariko we ntashobora kwikiza! Ngaho Kristo, Umwami w’Abisirayeli, namanuke ku giti cy’umubabaro kugira ngo tubibone tumwizere” (Mariko 15:29-32). Ndetse n’ibisambo byari byakatiwe urwo gupfa, kimwe kiri ibumoso bwa Yesu ikindi kiri iburyo bwe, na byo byatangiye kumutuka nubwo ari we wenyine mu by’ukuri warenganaga.
Abasirikare bane b’Abaroma na bo batangiye kunnyega Yesu. Bashobora kuba barimo banywa divayi isharira, nuko bayishyira imbere ya Yesu bamukwena kandi atarashoboraga kuyigeraho. Abaroma baheraga ku byari byanditse ku cyapa cyari kimanitse ku mutwe wa Yesu bakamushinyagurira bavuga bati “niba uri umwami w’Abayahudi ikize” (Luka 23:36, 37). Tekereza nawe! Barimo batuka kandi bagasuzugura umuntu wari waragaragaje ko yari inzira, ukuri n’ubuzima. Ariko kandi yihanganiye ibyo byose, ntiyarakarira Abayahudi bari bashungereye, abasirikare b’Abaroma bamunnyegaga, cyangwa se ibisambo bibiri byari bimanikanywe na we ku giti cy’umubabaro.
Abasirikare bane bafashe umwitero wa Yesu maze bawucamo ibice bine. Hanyuma, bagabanye ibyo bice bakoresheje ubufindo. Ariko ikanzu ye yari iy’agaciro kenshi, “ntiyari ifite uruteranyirizo, kuko yari iboshye kuva hejuru kugeza hasi.” Abo basirikare baratekereje bati “ntituyitanyure, ahubwo dukoreshe ubufindo kugira ngo tumenye uri bube nyirayo.” Ibyo byatumye basohoza ibyanditswe bivuga ngo “bagabanye imyitero yanjye, kandi umwambaro wanjye bawukorera ubufindo.”—Yohana 19:23, 24; Zaburi 22:18.
Amaherezo, umwe muri bya bisambo yaje kubona ko Yesu agomba kuba mu by’ukuri yari umwami. Yacyashye mugenzi we aramubwira ati “wowe nta n’ubwo utinya Imana rwose; ubu se muri mu rubanza rumwe? Twebwe ntabwo turengana rwose, kuko turimo duhabwa ibikwiriye ibyo twakoze byose. Ariko uyu muntu we nta kintu kidakwiriye yakoze.” Hanyuma yinginze Yesu ati “uzanyibuke nugera mu bwami bwawe.”—Luka 23:40-42.
Yesu yaramushubije ati “uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). Iryo sezerano ritandukanye n’iryo Yesu yari yarasezeranyije intumwa ze, ko zari kuzicarana na we ku ntebe z’Ubwami mu Bwami bwe (Matayo 19:28; Luka 22:29, 30). Icyakora, uyu Muyahudi w’igisambo ashobora kuba yari yarumvise ibya Paradizo yo ku isi Yehova yari yarateganyije gutuzamo Adamu na Eva n’abari kuzabakomokaho. Ubwo rero icyo gisambo cyashoboraga gupfa gifite ibyo byiringiro.
-
-
“Nta gushidikanya, uyu yari umwana w’Imana”Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 132
“Nta gushidikanya, uyu yari umwana w’Imana”
MATAYO 27:45-56 MARIKO 15:33-41 LUKA 23:44-49 YOHANA 19:25-30
YESU APFIRA KU GITI
IBINTU BIDASANZWE BYABAYE IGIHE YESU YAPFAGA
Byari bigeze ku isaha ya gatandatu, ni ukuvuga saa sita. Nuko “igihugu cyose gicura umwijima kugeza ku isaha ya cyenda,” ni ukuvuga saa cyenda ku gicamunsi (Mariko 15:33). Uwo mwijima udasanzwe ntiwatewe n’ubwirakabiri. Ubundi ubwirakabiri buba mu mboneko z’ukwezi, ariko icyo gihe hari mu gihe cya Pasika kandi ukwezi kuba ari inzora. Nanone uwo mwijima wamaze igihe kirekire cyane ugereranyije n’iminota mike ubwirakabiri bumara. Bityo rero, Imana ni yo yatumye uwo mwijima ubaho!
Tekereza uko ibyo bigomba kuba byaratumye abannyegaga Yesu bumva bameze. Muri icyo gihe cy’umwijima, hari abagore bane baje begera igiti cy’umubabaro. Abo ni nyina wa Yesu na Salome, Mariya Magadalena na Mariya nyina w’intumwa Yakobo Muto.
Intumwa Yohana yari ari kumwe na nyina wa Yesu wari ufite agahinda, “bahagaze hafi y’igiti cy’umubabaro.” Mariya yitegereje umwana yibyariye akamurera, abona ukuntu yababariraga kuri icyo giti. Kuri we, ni nk’aho “inkota ndende” yamuhinguranyije (Yohana 19:25; Luka 2:35). Icyakora nubwo yari afite uwo mubabaro ukabije, Yesu we yatekerezaga icyazatuma nyina amererwa neza. Yarihanganye areba Yohana maze abwira nyina ati “mugore, dore umwana wawe!” Hanyuma yarahindukiye areba Mariya, maze abwira Yohana ati “dore nyoko!”—Yohana 19:26, 27.
Yesu yahaye intumwa yakundaga cyane inshingano yo kwita kuri nyina, uko bigaragara icyo gihe akaba yari umupfakazi. Yesu yari azi ko barumuna be, ni ukuvuga abandi bana Mariya yabyaye, bari bataramwizera. Bityo yafashe ingamba zari gutuma nyina yitabwaho mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Urwo ni urugero rwiza cyane rwose!
Uwo mwijima urangiye, Yesu yaravuze ati “mfite inyota.” Ibyo yabivugiye kugira ngo ibyanditswe bisohore (Yohana 19:28; Zaburi 22:15). Yesu yamenye ko mu buryo runaka Se yari yabaye aretse kumurinda kugira ngo ubudahemuka bw’umwana we bugeragezwe mu buryo bwose. Kristo yaranguruye ijwi, avuga mu rurimi rushobora kuba ari icyarameyi cyo muri Galilaya, aravuga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?” Bamwe mu bari aho bumvise nabi, maze baravuga bati “nimwumve! Arahamagara Eliya.” Umwe muri bo yarirutse afata ikintu kimeze nk’icyangwe, acyinika muri divayi isharira, agishyira ku rubingo arangije ayiha Yesu ngo ayinywe. Ariko abandi bo baravuze bati “nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumumanura.”—Mariko 15:34-36.
Hanyuma Yesu yaravuze ati “birasohoye” (Yohana 19:30)! Koko rero, yari yarashohoje ibyo Se yari yaramutumye gukora ku isi byose. Amaherezo Yesu yaravuze ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize umwuka wanjye” (Luka 23:46). Muri ubwo buryo, Yesu yashyize ubuzima bwe mu maboko ya Yehova, yiringiye ko yari kuzongera kubumuha. Kristo yari acyiringiye Imana mu buryo bwuzuye, nuko yubika umutwe, arapfa.
Akimara gupfa habaye umutingito ukomeye, usatura ibitare. Uwo mutingito wari ukaze cyane ku buryo n’imva z’inyuma ya Yerusalemu zakingutse imirambo yari irimo ikagaragara. Abahanyuraga bakabona iyo mirambo, binjiye “mu murwa wera” babwira abantu ibyo babonye.—Matayo 12:11; 27:51-53.
Igihe Yesu yapfaga, umwenda muremure wagabanyaga Ahera n’Ahera Cyane mu rusengero rw’Imana, watabutsemo kabiri uhereye hejuru ugera hasi. Ibyo bintu bitangaje, byagaragazaga uburakari Imana yari ifitiye abishe Umwana wayo, kandi byasobanuraga ko noneho hari abari kuzashobora kwinjira Ahera Cyane, ni ukuvuga mu ijuru ubwaho.—Abaheburayo 9:2, 3; 10:19, 20.
Abantu bahiye ubwoba, kandi birumvikana rwose. Umutware w’abasirikare bari bashinzwe kumwica yaravuze ati “nta gushidikanya, uyu yari Umwana w’Imana” (Mariko 15:39). Ashobora kuba yari ahari igihe Yesu yacirwaga urubanza imbere ya Pilato, bakamubaza niba yari Umwana w’Imana. Ariko noneho yemeye adashidikanya ko Yesu yari umukiranutsi, kandi ko mu by’ukuri yari Umwana w’Imana.
Abandi bo babonye ibibaye birabarenga, basubira iwabo “bikubita mu gituza,” ibyo bikaba byaragaragazaga ko bababaye cyane kandi ko bakozwe n’ikimwaro (Luka 23:48). Mu babyitegerezaga bari ahitaruye, harimo abigishwa benshi b’abagore bajyaga bagendana na Yesu. Na bo ibyo bintu byose bihambaye byabaye byabakoze ku mutima cyane.
-
-
Umurambo wa Yesu utegurwa ugahambwaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 133
Umurambo wa Yesu utegurwa ugahambwa
MATAYO 27:57–28:2 MARIKO 15:42–16:4 LUKA 23:50–24:3 YOHANA 19:31–20:1
UMURAMBO WA YESU UMANURWA KU GITI CY’UMUBABARO
UMURAMBO UTEGURIRWA GUHAMBWA
ABAGORE BASANGA IMVA IRIMO UBUSA
Hari ku gicamunsi cyo kuwa gatanu, tariki ya 14 Nisani. Isabato yo ku itariki ya 15 Nisani yari gutangira izuba rirenze. Yesu yari yamaze gupfa ariko bya bisambo bibiri byari bimanitswe iruhande rwe byo byari bikiri bizima. Amategeko yavugaga ko nta murambo wagombaga ‘kurara ku giti,’ ahubwo wagombaga guhambwa “uwo munsi.”—Gutegeka kwa Kabiri 21:22, 23.
Nanone kuwa gatanu nyuma ya saa sita habaga ari umunsi wo Kwitegura kubera ko abantu bateguraga ibyokurya kandi bakarangiza indi mirimo yose yabaga yihutirwa itarashoboraga gutegereza kugeza Isabato irangiye. Iyo Sabato yari gutangira izuba rirenze yari Isabato ‘ikomeye,’ yari ikomatanyije amasabato abiri (Yohana 19:31). Yari Isabato ikomeye kubera ko itariki ya 15 Nisani, ari wo wari umunsi wa mbere w’Umunsi Mukuru w’Imigati Idasembuwe wamaraga iminsi irindwi, kandi buri gihe uwo munsi wa mbere wabaga ari Isabato (Abalewi 23:5, 6). Icyo gihe, uwo munsi wa mbere wari wahuriranye n’Isabato ya buri cyumweru yabaga ku munsi wa karindwi.
Ni yo mpamvu Abayahudi basabye Pilato ko bahuhura Yesu n’ibisambo bibiri byari kumwe na we. Bari kubikora bate? Babahuhuraga babavuna amaguru. Ibyo byatumaga badashobora kwishingikiriza ku maguru yabo ngo beguke babashe guhumeka. Abasirikare bavunnye bya bisambo bibiri amaguru. Ariko kubera ko Yesu yagaragaraga ko yari yamaze gupfa, ntibigeze bamuvuna amaguru. Ibyo byashohoje amagambo yanditse muri Zaburi ya 34:20 avuga ngo “arinda amagufwa ye yose; nta na rimwe ryavunitse.”
Kugira ngo bizere ko Yesu yari yapfuye, umwe mu basirikare yamutikuye icumu mu rubavu, aho umutima uri, “ako kanya havamo amaraso n’amazi” (Yohana 19:34). Ibyo byashohoje ubundi buhanuzi buvuga ngo “bazareba Uwo bateye icumu.”—Zekariya 12:10.
“Umugabo w’umutunzi” wo mu mugi wa Arimataya witwaga Yozefu, wari umwe mu bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi wubahwaga cyane, na we yari ahari igihe Yesu yicwaga (Matayo 27:57). Avugwaho ko yari ‘umuntu mwiza kandi w’umukiranutsi, wategerezaga ubwami bw’Imana.’ Koko rero, yari “umwigishwa wa Yesu, ariko mu ibanga kuko yatinyaga Abayahudi,” kandi ntiyigeze ashyigikira urwo rukiko mu gihe rwaciraga Yesu urubanza (Luka 23:50; Mariko 15:43; Yohana 19:38). Yozefu yagize ubutwari bwo gusaba Pilato umurambo wa Yesu. Pilato yahamagaje umusirikare wari uyoboye abandi yemeza ko Yesu yari yamaze gupfa. Nuko Pilato yemerera Yozefu ibyo yamusabaga.
Yozefu yaguze umwenda mwiza, kandi amanura umubiri wa Yesu ku giti. Yazingazingiye umurambo mu mwenda kugira ngo awutegurire guhambwa. Nikodemu, ‘wa wundi waje kureba [Yesu] bwa mbere nijoro,’ yamufashije kuwutegura (Yohana 19:39). Yazanye ibiro bigera nko kuri 33 by’umubavu w’igiciro cyinshi ugizwe n’ishangi n’umusagavu. Bazingiye umurambo wa Yesu mu myenda irimo iyo mibavu, nk’uko umugenzo w’Abayahudi wo gushyingura wakorwaga.
Yozefu yashyize umurambo wa Yesu mu mva nshya yari yaracukuye mu rutare rwari hafi aho. Hanyuma bashyize ibuye rinini ku munwa w’iyo mva. Ibyo byakorwaga vuba vuba kugira ngo Isabato itangire barangije. Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo Muto bashobora kuba barabafashije mu gutegura umurambo wa Yesu. Bahise basubira mu rugo “bategura imibavu n’amavuta ahumura neza” kugira ngo Isabato nirangira baze gukomeza kwita ku murambo wa Yesu.—Luka 23:56.
Bukeye bwaho, ni ukuvuga ku Isabato, abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bagiye kwa Pilato baramubwira bati “Nyagasani, twibutse ko wa munyabinyoma akiriho yavuze ati ‘nyuma y’iminsi itatu nzazuka.’ None tegeka ko imva irindwa kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba maze bakabwira abantu bati ‘yazuwe mu bapfuye!’ Kandi icyo kinyoma cya nyuma cyaba kibi kuruta icya mbere.” Pilato yarababwiye ati “dore ngabo abarinzi. Nimugende muyirinde uko mubyumva.”—Matayo 27:63-65.
Ku cyumweru mu gitondo cya kare, Mariya Magadalena, Mariya nyina wa Yakobo n’abandi bagore bazindukiye ku mva bajyanye imibavu yo gusiga umurambo wa Yesu. Barabwiranaga bati “ni nde uri buhirike ibuye akarituvanira ku munwa w’imva” (Mariko 16:3)? Ariko habaye umutingito. Nanone umumarayika w’Imana yari yahiritse rya buye, abarinzi bigendeye n’imva irimo ubusa!
-