ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Akoresha igiti cy’umutini kugira ngo yigishe isomo ku birebana no kwizera
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Yesu n’abigishwa be babonye ko cya giti cy’umutini babuzeho imbuto cyari cyumye

      IGICE CYA 105

      Akoresha igiti cy’umutini kugira ngo yigishe isomo ku birebana no kwizera

      MATAYO 21:19-27 MARIKO 11:19-33 LUKA 20:1-8

      • IGITI CY’UMUTINI CYUMYE NI ISOMO KU BIREBANA NO KWIZERA

      • UBUTWARE BWA YESU BUKEMANGWA

      Yesu yavuye i Yerusalemu kuwa mbere nimugoroba, asubira mu mudugudu wa Betaniya, wari ku ibanga ry’umusozi w’Imyelayo, mu ruhande rw’iburasirazuba. Ashobora kuba yaracumbitse ku ncuti ze, ari zo Lazaro, Mariya na Marita.

      Nuko mu gitondo cyo ku itariki ya 11 Nisani, Yesu n’abigishwa be bari mu nzira basubira i Yerusalemu, aho yari kujya mu rusengero bwa nyuma. Nanone ni wo munsi wa nyuma yari kwigishiriza mu ruhame mbere y’uko yizihiza Pasika, agatangiza Urwibutso rw’urupfu rwe hanyuma agacirwa urubanza kandi akicwa.

      Igihe bari mu nzira inyura ku musozi w’Imyelayo bavuye i Betaniya bagiye i Yerusalemu, Petero yabonye cya giti Yesu yari yavumye mu gitondo cyari cyabanjirije icyo. Yaramubwiye ati “Rabi, dore wa mutini wavumye wumye!”​—Mariko 11:21.

      Ariko se, kuki Yesu yatumye icyo giti cyuma? Yagaragaje impamvu yabimuteye mu gisubizo yatanze agira ati “ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kandi ntimushidikanye, mutakora icyo nkoreye uyu mutini gusa, ahubwo mwashobora no kubwira uyu musozi muti ‘shinguka aho wijugunye mu nyanja’; kandi byaba. Ibintu byose muzasaba mu isengesho mufite ukwizera, muzabihabwa” (Matayo 21:21, 22). Yongeye gusubiramo igitekerezo yari yashimangiye mbere yaho, avuga ko ukwizera gushobora kwimura umusozi.​—Matayo 17:20.

      Bityo rero, igihe Yesu yatumaga igiti cy’umutini cyuma, yigishije isomo rikomeye ry’uko ari ngombwa kwizera Imana. Yaravuze ati “ibintu byose musabye mu isengesho, mujye mwizera ko mwamaze no kubibona rwose, kandi muzabihabwa” (Mariko 11:24). Iryo ni isomo rikomeye ku bigishwa ba Yesu bose! Kandi by’umwihariko ryari rikwiriye ku ntumwa, kubera ko nyuma y’igihe gito zari guhangana n’ibigeragezo bikaze. Ariko kandi, kuba icyo giti cy’umutini cyarumye hari ikindi bihuriyeho n’ukwizera.

      Ishyanga rya Isirayeli ryari rimeze nk’icyo giti cy’umutini kuko ryagaragaraga uko ritari. Abaturage b’iryo shyanga bari baragiranye isezerano n’Imana, kandi bashobora kuba baragaragaraga nk’abakurikiza Amategeko yayo. Icyakora iryo shyanga muri rusange ryagaragaye ko ritagiraga ukwizera kandi ko riteraga imbuto nziza. Ryanze no kwemera Umwana w’Imana! Bityo, igihe Yesu yatumaga icyo giti cy’umutini kiteraga imbuto cyuma, yagaragaje uko byari kuzagendekera iryo shyanga riteraga imbuto, kandi ritari rifite ukwizera.

      Bidatinze, Yesu n’abigishwa be binjiye muri Yerusalemu. Nk’uko Yesu yari amenyereye, yagiye mu rusengero atangira kwigisha. Abakuru b’abatambyi n’abakuru ba rubanda, bikaba bishoboka ko batekerezaga ibyo Yesu yari yakoreye abavunjaga amafaranga ku munsi wari wabanjirije uwo, baramubajije bati “ni bubasha ki butuma ukora ibyo bintu? Kandi se ni nde waguhaye ubwo bubasha bwo gukora ibyo bintu?”​—Mariko 11:28.

      Yesu na we yarababwiye ati “mureke mbabaze ikibazo kimwe. Nimunsubiza, nanjye ndababwira ububasha butuma nkora ibi bintu. Umubatizo wa Yohana wakomotse mu ijuru cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.” Ubu noneho abamurwanyaga bari bahuye n’ikibazo kitaboroheye. Bagiye inama y’icyo bamusubiza, baravuga bati “nituvuga tuti ‘wakomotse mu ijuru,’ aratubaza ati ‘none kuki mutamwizeye?’ Ariko se twatinyuka kuvuga tuti ‘wakomotse mu bantu’?” Bavuze batyo kubera ko batinyaga rubanda, “kuko bose bemeraga rwose ko Yohana yari umuhanuzi.”​—Mariko 11:29-​32.

      Abarwanyaga Yesu babuze igisubizo gikwiriye bamusubiza. Nuko baramusubiza bati “ntitubizi.” Yesu na we arababwira ati “nanjye simbabwira ububasha butuma nkora ibi bintu.”​—Mariko 11:33.

      • Kuki itariki ya 11 Nisani ari ingenzi?

      • Ni ayahe masomo Yesu yatanze ubwo yatumaga igiti cy’umutini cyuma?

      • Ni mu buhe buryo Yesu yateye urujijo abamubajije ubutware bwamuteraga gukora ibintu?

  • Imigani ibiri ivuga iby’uruzabibu
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Abahinzi bica umwana wa nyir’uruzabibu

      IGICE CYA 106

      Imigani ibiri ivuga iby’uruzabibu

      MATAYO 21:28-46 MARIKO 12:1-12 LUKA 20:9-19

      • UMUGANI W’ABAHUNGU BABIRI

      • UMUGANI W’ABAHINZI B’URUZABIBU

      Yesu yari akiri mu rusengero amaze gutera urujijo abakuru b’abatambyi n’abakuru ba rubanda bamubazaga aho yavanaga ububasha bwo gukora ibintu. Igisubizo Yesu yabahaye cyarabacecekesheje. Hanyuma, yabaciriye umugani wagaragaje mu by’ukuri abo bari bo.

      Yesu yaravuze ati ‘hari umugabo wari ufite abana babiri. Nuko asanga uwa mbere aramubwira ati “mwana wanjye, uyu munsi ujye gukora mu ruzabibu.” Aramusubiza ati “ndajyayo mubyeyi,” ariko ntiyajyayo. Asanga uwa kabiri amubwira atyo. Aramusubiza ati “sinjyayo.” Hanyuma aricuza maze ajyayo. Muri abo bombi ni nde wakoze ibyo se ashaka’ (Matayo 21:28-​31)? Igisubizo cyarigaragazaga: umwana wa nyuma ni we wageze aho agakora ibyo se ashaka.

      Ni yo mpamvu Yesu yabwiye abamurwanyaga ati “ndababwira ukuri ko abakoresha b’ikoro n’indaya bazabatanga kwinjira mu bwami bw’Imana.” Ubundi mu mizo ya mbere abakoresha b’ikoro n’indaya ntibakoreraga Imana. Icyakora kimwe n’uwo mwana wa nyuma, nyuma yaho barihannye batangira kuyikorera. Ariko abayobozi b’amadini bo bari bameze nk’umwana wa mbere, kuko bavugaga ko bakorera Imana ariko mu by’ukuri ntibakore ibyo ishaka. Yesu yaravuze ati ‘Yohana [Umubatiza] yaraje abereka inzira yo gukiranuka ariko ntimwamwizeye. Nyamara abakoresha b’ikoro n’indaya bo baramwizeye. Naho mwe nubwo mwabonye ibyo byose, ntimwigeze mwicuza ngo mumwizere.’​—Matayo 21:31, 32.

      Yesu amaze kubacira uwo mugani yahise akurikizaho undi. Icyakora muri uwo mugani, Yesu yagaragaje ko ikibazo cy’abo bayobozi b’idini cyari kirenze kuba batarakoreraga Imana. Ahubwo mu by’ukuri bari abagome. Yesu yaravuze ati “hari umuntu wateye uruzabibu, maze araruzitira, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara maze arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure. Igihe cy’isarura kigeze, atuma umugaragu kuri abo bahinzi, kugira ngo bamuhe ku mbuto zo mu ruzabibu rwe. Ariko baramufata, baramukubita, baramwirukana agenda amara masa. Nanone yongera kubatumaho undi mugaragu; uwo we bamukomeretsa mu mutwe kandi baramwandagaza. Nuko abatumaho undi, maze we baramwica. Abandi benshi yabatumyeho, bamwe barabakubise, abandi barabica.”​—Mariko 12:1-5.

      Ese abari bateze Yesu amatwi basobanukiwe uwo mugani? Bashobora kuba baribukaga amagambo Yesaya yavuze abanenga, ati “uruzabibu rwa Yehova nyir’ingabo ni inzu ya Isirayeli, kandi abantu b’i Buyuda ni umurima yakundaga cyane. Yakomeje kubitegaho imanza zitabera, ariko yabonye ubwicamategeko” (Yesaya 5:7). Umugani wa Yesu na wo ni uko. Nyir’uruzabibu ni Yehova, uruzabibu rukaba ishyanga rya Isirayeli, ryarindwaga n’Amategeko y’Imana twagereranya n’uruzitiro. Yehova yatumye abahanuzi kugira ngo bigishe ubwoko bwe kandi babufashe kwera imbuto nziza.

      Icyakora, “abahinzi” bagiriraga nabi “abagaragu” babatumwagaho ndetse bakabica. Yesu yabisobanuye agira ati “umuntu umwe [nyir’uruzabibu] yari asigaranye, ni umuhungu we yakundaga cyane. Amubatumaho ku ncuro ya nyuma yibwira ati ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’ Ariko abo bahinzi barabwirana bati ‘uyu ni we muragwa. Nimuze tumwice, bityo umurage we uzabe uwacu.’ Nuko baramufata baramwica.”​—Mariko 12:6-8.

      Nuko Yesu arababaza ati “nyir’uruzabibu azakora iki” (Mariko 12:9)? Abo bayobozi b’amadini baramushubije bati “kubera ko ari babi azabarimbura nabi, maze uruzabibu aruhe abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto zimaze kwera.”​—Matayo 21:41.

      Nguko uko biciriye urubanza batabizi, kuko na bo bari mu ‘bahinzi’ b’ “uruzabibu” rwa Yehova rugereranya ishyanga rya Isirayeli. Imbuto Yehova yari yiteze kuri abo bahinzi, ni ukwizera Umwana we, ari we Mesiya. Yesu yitegereje abo bayobozi b’idini, maze arababaza ati “ese ntimwigeze musoma ibi byanditswe ngo ‘ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza imfuruka; ibyo byaturutse kuri Yehova kandi ni ibitangaza mu maso yacu’ ” (Mariko 12:10, 11)? Hanyuma Yesu yasobanuye neza icyo yashakaga kuvuga, agira ati “ni cyo gituma mbabwira ko ubwami bw’Imana muzabunyagwa bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo.”​—Matayo 21:43.

      Abanditsi n’abakuru b’abatambyi bamenye ko Yesu “yaciye uwo mugani ari bo avugiraho” (Luka 20:19). Barushijeho gushaka kumwica, kandi ari we “muragwa” ufite uburenganzira. Ariko batinye rubanda rwabonaga ko Yesu ari umuhanuzi, bituma batagerageza kumwica ako kanya.

      • Abana babiri bavuzwe mu mugani wa Yesu bagereranya ba nde?

      • Mu mugani wa kabiri, “nyir’uruzabibu,” “uruzabibu,” “abahinzi,” “abagaragu” n’ ‘umuragwa’ bigereranya iki?

      • Byari kuzagendekera bite “abahinzi”?

  • Umwami atumira abantu mu bukwe
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Umwami ategeka ko umuntu utari wambaye umwenda w’ubukwe avanwa mu birori by’ubukwe agashyirwa hanze

      IGICE CYA 107

      Umwami atumira abantu mu bukwe

      MATAYO 22:1-14

      • UMUGANI W’UBUKWE

      Igihe umurimo wa Yesu wendaga kurangira, yakomeje gukoresha imigani kugira ngo ashyire ahagaragara abanditsi n’abakuru b’abatambyi. Ku bw’ibyo, bashatse kumwica (Luka 20:19). Ariko Yesu yari atararangiza kubashyira ahabona. Yabaciriye undi mugani.

      Yarababwiye ati “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyuje ubukwe bw’umwana we. Atuma abagaragu be ngo bajye guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza” (Matayo 22:2, 3). Yesu yatangiye umugani we avuga “ubwami bwo mu ijuru.” Ubwo rero, bihuje n’ubwenge kumva ko “umwami” agomba kuba ari Yehova Imana. None se umwana w’umwami n’abari batumiwe mu birori by’ubukwe ni ba nde? Nanone ntibigoye kumenya ko umwana w’umwami ari Umwana wa Yehova, ari na we wacaga uwo mugani, kandi ko abatumiwe ari abazabana n’Umwana mu Bwami bwo mu ijuru.

      Ni ba nde batumiwe bwa mbere? None se ubundi, ni ba nde Yesu n’intumwa ze babwirizaga ibyerekeye Ubwami? Babwirizaga Abayahudi (Matayo 10:6, 7; 15:24). Iryo shyanga ryari ryaremeye isezerano ry’Amategeko mu mwaka wa 1513, bityo baba babaye aba mbere mu bari kuba “ubwami bw’abatambyi” (Kuva 19:5-8). Ariko se ni ryari bari ‘gutumirwa mu bukwe’? Bihuje n’ubwenge gutekereza ko batumiwe mu mwaka wa 29, igihe Yesu yatangiraga kubwiriza ibyerekeye Ubwami bwo mu ijuru.

      Ariko se Abisirayeli benshi bakiriye bate ubwo butumire? Nk’uko Yesu yabivuze, ‘banze kuza.’ Abenshi mu bayobozi b’idini na rubanda ntibemeye ko Yesu ari Mesiya kandi ko ari we Imana yashyizeho ngo abe Umwami.

      Yesu yagaragaje ko Abayahudi bari guhabwa ubundi buryo bwo kuza mu bukwe. Yaravuze ati “[umwami] yongera gutuma abandi bagaragu, arababwira ati ‘mubwire abatumirwa muti “dore nabateguriye ibyokurya, nabaze ibimasa n’amatungo yanjye abyibushye kandi byose birateguye. Muze mu bukwe.” ’ Ariko barabisuzugura barigendera, umwe yigira mu murima we, undi ajya mu bucuruzi bwe, abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira maze barabica” (Matayo 22:4-6). Ibyo bifitanye isano n’ibyari kuba itorero rya gikristo rimaze gushingwa. Icyo gihe, Abayahudi bari bagifite uburyo bwo kuba mu Bwami, ariko abenshi banze ubwo butumire, ndetse banatoteza abagaragu b’ “umwami.”​—Ibyakozwe 4:13-​18; 7:54, 58.

      Byari kugendekera bite iryo shyanga? Yesu yaravuze ati “nuko umwami ararakara, yohereza ingabo ze zirimbura abo bicanyi, kandi zitwika umugi wabo” (Matayo 22:7). Ibyo byari kugera ku Bayahudi mu mwaka wa 70, igihe Abaroma bari kurimbura “umugi wabo” wa Yerusalemu.

      Ese kuba baranze ubwo butumire bw’umwami bivuze ko nta wundi washoboraga gutumirwa? Umugani wa Yesu ugaragaza ko hari abandi bari gutumirwa. Yakomeje agira ati “hanyuma [umwami] abwira abagaragu be ati ‘iby’ubukwe byateguwe koko, ariko abatumiwe ntibari babikwiriye. None rero, nimujye mu mayira asohoka mu mugi, uwo mubona wese mumutumire aze mu bukwe.’ Nuko abo bagaragu bajya mu mayira maze bakorakoranya abo bahuye na bo bose, ababi n’abeza, baraza bajya ku meza, buzura icyumba cyari cyabereyemo imihango y’ubukwe.”​—Matayo 22:8-​10.

      Intumwa Petero ni we wari kuzafasha Abanyamahanga, ni ukuvuga abantu batari Abayahudi kavukire cyangwa abahindukiriye idini ry’Abayahudi, maze bakaba Abakristo b’ukuri. Mu mwaka wa 36, umutware utwara umutwe w’abasirikare witwaga Koruneliyo n’umuryango we bahawe umwuka wera, bajya ku rutonde rw’abakwiriye Ubwami bwo mu ijuru Yesu yari yaravuze.​—Ibyakozwe 10:1, 34-​48.

      Yesu yavuze ko abaje mu birori atari ko bose bishimiwe n’ “umwami.” Yaravuze ati “nuko umwami aje kugenzura abatumiwe, abona umuntu utari wambaye umwambaro w’ubukwe. Aramubwira ati ‘mugenzi wanjye, winjiye hano ute utambaye umwambaro w’ubukwe?’ Abura icyo asubiza. Hanyuma umwami abwira abagaragu be ati ‘nimumubohe amaguru n’amaboko mumujugunye hanze mu mwijima. Aho ni ho azaririra kandi akahahekenyera amenyo.’ Abatumirwa ni benshi, ariko abatoranywa ni bake.”​—Matayo 22:11-​14.

      Abayobozi b’amadini bari bateze amatwi Yesu bashobora kuba batarasobanukiwe ibyo yavugaga byose. Icyakora bararakaye, barushaho kwiyemeza gushaka uko bamwikiza kuko yababuzaga amahwemo.

      • Mu mugani wa Yesu, ni ba nde bagereranywa n’ “umwami,” “umwana we” n’abatumiwe mu bukwe?

      • Ni ryari Abayahudi batumiwe, kandi se ni ba nde batumiwe nyuma yaho?

      • Kuba abatumirwa ari benshi ariko abatoranywa bakaba bake, bigaragaza iki?

  • Yesu aburizamo umugambi w’abashakaga kumugusha mu mutego
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Yesu afata igiceri cy’umusoro maze agasubiza ibibazo Abafarisayo bari bamubajije bashaka kumugusha mu mutego

      IGICE CYA 108

      Yesu aburizamo umugambi w’abashakaga kumugusha mu mutego

      MATAYO 22:15-40 MARIKO 12:13-34 LUKA 20:20-40

      • IBYA KAYISARI MUBIHE KAYISARI

      • ESE ABAZAZUKA BAZASHYINGIRANWA?

      • AMATEGEKO AKOMEYE KURUTA ANDI

      Abayobozi b’idini bangaga Yesu bari barakaye. Yari amaze guca imigani yashyiraga ahabona ubugome bwabo. Abafarisayo rero bahise bacura umugambi wo kumugusha mu mutego. Bagerageje gutuma avuga ikintu bari guheraho bamushyikiriza guverineri w’Umuroma, maze bagurira bamwe mu bigishwa babo ngo bamugushe mu mutego.​—Luka 6:7.

      Baramubajije bati “Mwigisha, tuzi ko uvuga iby’ukuri kandi ukabyigisha neza, nturobanure abantu ku butoni, ahubwo ukigisha inzira y’Imana mu kuri: mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntabyemera” (Luka 20:21, 22)? Yesu ntiyaguye mu mutego w’uko bamushyeshyenze, kubera ko umutima wabo wari wuzuye uburyarya n’ubucabiranya. Iyo abasubiza ati “oya, amategeko ntiyemera ko mutanga uwo musoro,” bashoboraga kumushinja ko agandisha abaturage abangisha ubutegetsi bw’Abaroma. Ariko n’iyo ababwira ati “yee, mujye mwishyura uwo musoro,” abantu binubiraga cyane ko bategekwaga n’Abaroma bashoboraga kubifata ukundi bakamuhindukirana. None se yabashubije ate?

      Yesu yarabashubije ati “ni iki gituma mungerageza, mwa ndyarya mwe? Munyereke igiceri batangaho umusoro w’umubiri.” Nuko bamuzanira idenariyo, maze arababaza ati “iyi shusho n’inyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati “ni ibya Kayisari.” Hanyuma Yesu abaha igisubizo kirangwa n’ubwenge, ati “nuko rero, ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”​—Matayo 22:18-21.

      Abo bantu batangajwe n’amagambo ya Yesu. Igisubizo kirangwa n’ubwenge yabahaye cyarabacecekesheje, barikubura baragenda. Ariko umunsi wari utararangira, kandi bari bakigerageza kumugusha mu mutego. Abafarisayo bamaze kunanirwa kumugusha mu mutego, abayobozi b’akandi gatsiko k’idini begereye Yesu.

      Abo ni Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho. Bamubajije ikibazo kirebana n’umuzuko n’ishyingiranwa. Baramubajije bati “Mwigisha, Mose yaravuze ati ‘niba umugabo apfuye nta bana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore we kugira ngo aheshe umuvandimwe we urubyaro.’ Iwacu habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize; umugore we asigaranwa n’umuvandimwe we. Uwa kabiri na we biba bityo, n’uwa gatatu, kugeza kuri bose uko ari barindwi. Bose bamaze gupfa, uwo mugore na we arapfa. None, mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba muka nde muri abo barindwi, ko bose bamutunze?”​—Matayo 22:24-28.

      Yesu yabashubije ahereye ku byanditswe na Mose, Abasadukayo bakaba barabyemeraga, ati “mbese icyo si cyo gituma muyoba, kuko mutazi Ibyanditswe kandi ntimumenye ubushobozi bw’Imana? Iyo bazuwe mu bapfuye, ari abagabo ntibashaka, n’abagore ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika mu ijuru. Ariko ibyerekeye abapfuye n’uko bazuka, ntimwasomye mu gitabo cya Mose, mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, ukuntu Imana yamubwiye iti ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo’? Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni Imana y’abazima. Mwarayobye cyane” (Mariko 12:24-27; Kuva 3:1-6). Icyo gisubizo cyatangaje abari aho.

      Yesu yari yacecekesheje abanzi be bo mu dutsiko tw’idini tw’Abafarisayo n’Abasadukayo, noneho bishyira hamwe ngo bamugerageze. Umwanditsi umwe yaramubajije ati “Mwigisha, itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe?”​—Matayo 22:36.

      Yesu yaramushubije ati “irya mbere ngiri: ‘umva Isirayeli we, Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa, kandi ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri: ‘ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko riruta ayo ngayo.”​—Mariko 12:29-31.

      Uwo mwanditsi amaze kumva icyo gisubizo, yaramubwiye ati “Mwigisha, ubivuze neza mu kuri kose, ‘ni Umwe, kandi nta wundi keretse We’; kandi uko kumukunda umuntu abigiranye umutima we wose n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose, no gukunda mugenzi we nk’uko yikunda, biruta kure amaturo yose n’ibitambo byose bikongorwa n’umuriro.” Yesu abonye ko asubizanyije ubuhanga, aramubwira ati “nturi kure y’ubwami bw’Imana.”​—Mariko 12:32-34.

      Yesu yari amaze iminsi itatu yigishiriza mu rusengero (ku itariki ya 9, iya 10 n’iya 11 Nisani). Hari abamuteze amatwi bishimye, urugero nk’uwo mwanditsi. Ariko abayobozi b’idini ntibishimiye kumutega amatwi. Icyakora ‘ntibongeye gutinyuka kugira icyo bamubaza.’

      • Ni uwuhe mugambi Abafarisayo bacuze wo kugusha Yesu mu mutego, kandi se byagenze bite?

      • Igihe Abasadukayo bageragezaga kugusha Yesu mu mutego yaburijemo ate umugambi wabo?

      • Igihe Yesu yasubizaga umwanditsi, yatsindagirije ko ari iki gifite agaciro kuruta ibindi?

  • Yamagana abayobozi b’idini bamurwanyaga
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Yesu ashyira ahabona abayobozi b’amadini bamurwanyaga

      IGICE CYA 109

      Yamagana abayobozi b’idini bamurwanyaga

      MATAYO 22:41–23:24 MARIKO 12:35-40 LUKA 20:41-47

      • KRISTO NI MWENE NDE?

      • YESU ASHYIRA AHABONA UBURYARYA BW’ABAMURWANYAGA

      Abayobozi b’idini barwanyaga Yesu bananiwe kumutesha agaciro cyangwa kumugusha mu mutego ngo bamushyikirize Abaroma (Luka 20:20). Ubwo Yesu yari mu rusengero ku itariki ya 11 Nisani, yarabahindukiranye ashyira ahabona kamere nyakuri yabo. Yarababajije ati “ibya Kristo mubitekerezaho iki? Ni mwene nde” (Matayo 22:42)? Byari bizwi hose ko Kristo, cyangwa Mesiya yari gukomoka mu muryango wa Dawidi. Kandi koko bashubije ko ari mwene Dawidi.​—Matayo 9:27; 12:23; Yohana 7:42.

      Yesu yarababajije ati “none se bishoboka bite kuba Dawidi yarahumekewe n’umwuka akamwita ‘Umwami’ agira ati ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati “icara iburyo bwanjye ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe” ’? None se niba Dawidi amwita ‘Umwami’ we, bishoboka bite ko yaba n’umwana we?”​—Matayo 22:43-​45.

      Abafarisayo baracecetse, kuko bo bari biteze umuntu ukomoka kuri Dawidi washoboraga kubabohora ku ngoyi y’ubutegetsi bw’Abaroma. Ariko Yesu yahereye ku magambo ya Dawidi yanditswe muri Zaburi ya 110:1, 2, agaragaza ko Mesiya yarutaga kure umutegetsi w’umuntu. Ni Umwami wa Dawidi, kandi namara kwicara iburyo bw’Imana, azakoresha ububasha bwe. Igisubizo cya Yesu cyacecekesheje abamurwanyaga.

      Abigishwa n’abandi benshi bari bateze amatwi. Noneho Yesu ababwira ko bagomba kwirinda abanditsi n’Abafarisayo. Abo bagabo bari “bicaye ku ntebe ya Mose” kugira ngo bigishe Amategeko y’Imana. Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “ibintu byose bababwira mujye mubikora kandi mubikurikize, ariko ntimugakore nk’ibyo bakora, kuko ibyo bavuga atari byo bakora.”​—Matayo 23:2, 3.

      Hanyuma Yesu yatanze ingero zigaragaza uburyarya bwabo, agira ati “udusanduku turimo imirongo y’ibyanditswe bambara kugira ngo tubarinde baratwagura.” Hari Abayahudi bambaraga mu ruhanga cyangwa ku kuboko udusanduku duto turimo imirongo migufi yo mu Mategeko. Abafarisayo bo bagiraga udusanduku tunini kugira ngo bagaragaze ko barusha abandi kurwanira ishyaka Amategeko. Nanone, ‘inshunda z’imyenda yabo bazigiraga ndende.’ Abisirayeli bategekwaga gutera inshunda ku myenda yabo, ariko Abafarisayo bo izabo bazigiraga ndende cyane kurusha uko abandi babigenzaga (Kubara 15:38-​40). Ibyo byose babikoreraga “kugira ngo abantu babarebe.”​—Matayo 23:5.

      Abigishwa ba Yesu na bo bashoboraga kugwa mu mutego wo gushaka kuba abantu bakomeye. Ni yo mpamvu yabagiriye inama ati “mwe ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, naho mwebwe mwese mukaba abavandimwe. Ntimukagire uwo mwita ‘data’ hano ku isi, kuko So ari umwe, akaba ari mu ijuru. Nanone ntimuzitwe ‘abayobozi,’ kuko Umuyobozi wanyu ari umwe, ari we Kristo.” None se abigishwa bagombaga kwitwara bate? Yesu yarababwiye ati “ahubwo ukomeye muri mwe azabe umukozi wanyu. Uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”​—Matayo 23:8-​12.

      Hanyuma, Yesu yarondoye ibyago byari kuzagera ku banditsi n’Abafarisayo bari indyarya, agira ati “muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mukinga imiryango y’ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batinjira: ari mwe ubwanyu ntimwinjira, n’abashaka kwinjira ntimubemerera.”​—Matayo 23:13.

      Yesu yaciriyeho iteka Abafarisayo kubera ko batahaga agaciro ibitekerezo bya Yehova, nk’uko byagaragazwaga n’amategeko bashyiragaho uko bishakiye. Urugero, baravugaga bati “umuntu narahira urusengero nta cyo bitwaye. Ariko nihagira urahira zahabu yo mu rusengero, azaba agomba kubahiriza indahiro ye.” Nguko uko bagaragazaga ko bari impumyi, kuko bahaga agaciro cyane zahabu yo mu rusengero kuruta agaciro urwo rusengero rwari rufite muri gahunda yo kuyoboka Yehova. Nanone ‘birengagizaga ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera, imbabazi n’ubudahemuka.’​—Matayo 23:16, 23; Luka 11:42.

      Yesu yise abo Bafarisayo ‘abarandasi bahumye, baminina umubu ariko ingamiya bakayimira bunguri’ (Matayo 23:24)! Bamininaga umubu muri divayi yabo kubera ko ako gasimba kabonwaga ko gahumanye. Ariko ukuntu birengagizaga ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, byari bimeze nko kumira ingamiya bunguri, na yo yari ihumanye kandi ari nini kurushaho.​—Abalewi 11:4, 21-​24.

      • Kuki Abafarisayo bacecetse igihe Yesu yababazaga ibihereranye n’amagambo Dawidi yavuze muri Zaburi ya 110?

      • Kuki Abafarisayo baguraga udusanduku twabo twabaga turimo Ibyanditswe, kandi inshunda z’imyenda yabo bakazigira ndende?

      • Ni iyihe nama Yesu yagiriye abigishwa be?

  • Umunsi wa nyuma wa Yesu mu rusengero
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Yesu yitegereza umupfakazi w’umukene ashyira uduceri tubiri tw’agaciro gake mu isanduku y’amaturo iri mu rusengero

      IGICE CYA 110

      Umunsi wa nyuma wa Yesu mu rusengero

      MATAYO 23:25–24:2 MARIKO 12:41–13:2 LUKA 21:1-6

      • YESU YONGERA GUCIRAHO ITEKA ABAYOBOZI B’IDINI

      • URUSENGERO RUZARIMBURWA

      • UMUPFAKAZI W’UMUKENE YATANZE IMPANO Y’UDUCERI TUBIRI DUTO

      Igihe Yesu yari mu rusengero ku ncuro ya nyuma, yakomeje gushyira ahabona uburyarya bw’abanditsi n’Abafarisayo, abivuga mu buryo bweruye abita indyarya. Yakoresheje imvugo y’ikigereranyo agira ati “musukura inyuma y’igikombe n’isahani, ariko imbere byuzuye ubwambuzi no kudashyira mu gaciro. Wa Mufarisayo w’impumyi we, banza usukure imbere y’igikombe n’isahani, kugira ngo n’inyuma habyo habe hasukuye” (Matayo 23:25, 26). Abafarisayo bubahirizaga buri kantu kose mu birebana n’imigenzo yo kwiyeza no kugaragara inyuma, ariko birengagizaga umuntu w’imbere kandi ntibezaga umutima wabo w’ikigereranyo.

      Nanone uburyarya bwabo bwagaragazwaga n’ukuntu babaga biteguye kubaka ibituro by’abahanuzi no kubitaka. Nyamara kandi nk’uko Yesu yabivuze, bari “abana b’abishe abahanuzi” (Matayo 23:31). Ibyo babigaragaje igihe bashakaga kwica Yesu.​—Yohana 5:18; 7:1, 25.

      Hanyuma Yesu yavuze icyari gitegereje abo bayobozi b’idini mu gihe bari kuba batihannye. Yaravuze ati “mwa nzoka mwe, mwa rubyaro rw’impiri mwe, muzahunga mute urubanza rwa Gehinomu” (Matayo 23:33)? Hafi y’igikombe cya Hinomu bahatwikiraga imyanda, ibyo bikaba bigaragaza ko abo banditsi babi n’Abafarisayo bari kurimbuka burundu.

      Abigishwa ba Yesu bari kuzamuhagararira ari “abahanuzi n’abanyabwenge n’abigisha.” Ariko se bari kuzakirwa bate? Yesu yabwiye abo bayobozi b’idini ati ‘bamwe [mu bigishwa banjye] muzabica mubamanike, kandi bamwe muri bo muzabakubitira mu masinagogi yanyu, mubatotereze muri buri mugi wose bazajyamo, kugira ngo mugibweho n’umwenda w’amaraso y’abakiranutsi bose biciwe mu isi, uhereye ku maraso y’umukiranutsi Abeli, ukageza ku maraso ya Zekariya uwo mwishe.’ Hanyuma yarababuriye ati “ndababwira ukuri ko ibyo byose bizaryozwa ab’iki gihe” (Matayo 23:34-​36). Babiryojwe mu mwaka wa 70, igihe ingabo z’Abaroma zarimburaga Yerusalemu kandi n’Abayahudi babarirwa mu bihumbi byinshi bagapfa.

      Yesu yatekereje kuri iyo mimerere iteye ubwoba, avugana umubabaro ati “Yerusalemu, Yerusalemu wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse gukoranyiriza abana bawe hamwe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo! Ariko ntimwabishatse. Ngiyo inzu yanyu, nimuyisigarane” (Matayo 23:37, 38). Abumvaga ayo magambo bagomba kuba baribazaga icyo “inzu” isobanura. Ese yaba yarashakaga kuvuga urusengero ruhebuje rw’aho i Yerusalemu, rwasaga n’aho Imana irurinda?

      Icyakora Yesu yongeyeho ati “ndababwira ko mutazongera kumbona ukundi, kugeza igihe muzavuga muti ‘hahirwa uje mu izina rya Yehova’ ” (Matayo 23:39)! Yavuze ayo magambo ayakuye muri Zaburi ya 118:26 havuga ngo “hahirwa uje mu izina rya Yehova; twabahereye umugisha mu nzu ya Yehova.” Uko byumvikana, igihe urwo rusengero rw’akataraboneka rwari kuba rurimbuwe, nta muntu wari kuruzamo mu izina ry’Imana.

      Noneho Yesu yagiye mu gice cy’urusengero, ahashyirwaga udusanduku tw’amaturo. Abantu bashoboraga gushyiramo amafaranga banyujije mu twenge duto twabaga turi hejuru. Yesu yabonye Abayahudi banyuranye bashyiramo amafaranga, abakire ‘bagashyiramo ibiceri byinshi’ by’impano. Hanyuma Yesu yabonye umupfakazi w’umukene ashyiramo “uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane” (Mariko 12:41, 42). Nta gushidikanya ko Yesu yari azi ukuntu Imana yari gushimishwa n’iyo mpano ye.

      Yesu yahamagaye abigishwa be arababwira ati “ndababwira ukuri ko uyu mupfakazi w’umukene ashyizemo menshi kuruta ayo abandi bose bashyize mu masanduku y’amaturo.” Ibyo bishoboka bite? Yabisobanuye agira ati “bose bashyizemo ayo bakuye ku bibasagutse, ariko we mu bukene bwe yashyizemo ibyo yari afite byose, ibyo yari atezeho amakiriro” (Mariko 12:43, 44). Mbega ukuntu ibitekerezo bye n’ibikorwa bye byari bitandukanye n’iby’abo bayobozi b’idini!

      Ku itariki ya 11 Nisani, Yesu yavuye mu rusengero ku ncuro ya nyuma. Umwe mu bigishwa be yaramubwiye ati “Mwigisha, reba aya mabuye n’iyi myubakire” (Mariko 13:1)! Koko rero, amabuye amwe yari ku nkuta z’urwo rusengero yari manini cyane, bigatuma abantu batekereza ko rukomeye kandi ko ruzaramba. Mu by’ukuri rwasaga n’aho rudasanzwe, ku buryo Yesu yavuze ati “ntureba aya mazu ahambaye? Nta buye rizasigara rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”​—Mariko 13:2.

      Yesu amaze kuvuga atyo, we n’intumwa ze bambutse ikibaya cya Kidironi, barazamuka bajya ku musozi w’Imyelayo. Hari igihe yari kumwe na bane mu ntumwa ze ari bo Petero, Andereya, Yakobo na Yohana. Aho bari bahagaze, bashoboraga kwitegereza urwo rusengero rw’agahebuzo.

      • Yesu yakoze iki igihe yajyaga mu rusengero ku ncuro ya nyuma?

      • Yesu yahanuye ko bizagendekera bite urwo rusengero?

      • Kuki Yesu yavuze ko umupfakazi yatuye menshi kurusha abakire?

  • Intumwa zisaba ikimenyetso
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Yesu asubiza ibibazo intumwa ze enye zari zimubajije

      IGICE CYA 111

      Intumwa zisaba ikimenyetso

      MATAYO 24:3-51 MARIKO 13:3-37 LUKA 21:7-38

      • ABIGISHWA BANE BASABA IKIMENYETSO

      • CYASOHOYE MU KINYEJANA CYA MBERE NA NYUMA YAHO

      • TUGOMBA GUKOMEZA KUBA MASO

      Hari kuwa kabiri nyuma ya saa sita ku itariki ya 11 Nisani. Iminsi Yesu yakozemo umurimo wagutse hano ku isi yari irimo irangira. Ku manywa yigishirizaga mu rusengero, bwakwira akajya gucumbika inyuma y’umugi. Abantu bari bashishikajwe cyane n’inyigisho ze, ku buryo “bazindukaga kare bakamusanga mu rusengero kugira ngo bamutege amatwi” (Luka 21:37, 38). Ibyo byose byari byarangiye, kandi Yesu yari yicaye ku musozi w’Imyelayo ari kumwe n’intumwa enye, ari zo Petero, Andereya, Yakobo na Yohana.

      Abo uko ari bane bari baje kumureba biherereye. Bari bahangayikishijwe n’urusengero, kubera ko Yesu yari amaze guhanura ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi. Icyakora, hari n’ibindi batekerezaga. Mbere yaho, Yesu yari yarababwiye ati “muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza ko ashobora kuza” (Luka 12:40). Nanone yari yaravuze uko bizagenda “ku munsi Umwana w’umuntu azahishurwa” (Luka 17:30). Ese ibyo byari bifitanye isano n’ibyo yari amaze kuvuga bizaba ku rusengero? Izo ntumwa zari zifite amatsiko. Zaramubwiye ziti “tubwire, ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?”​—Matayo 24:3.

      Bashobora kuba baratekerezaga iherezo ry’urusengero barebaga hakurya yabo. Nanone bamubajije ibyerekeye kuhaba k’Umwana w’umuntu. Bashobora kuba baribukaga ko Yesu yaciye umugani w’ “umuntu wavukiye mu muryango ukomeye wagiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo hanyuma akagaruka” (Luka 19:11, 12). Nanone bashobora kuba baribazaga uko “iminsi y’imperuka” yari kuba imeze.

      Mu gisubizo kirambuye Yesu yabahaye, yatanze ikimenyetso cyari kugaragaza igihe gahunda y’Abayahudi, hakubiyemo n’urusengero rwabo, yari kurangirira. Ariko icyo kimenyetso cyasobanuraga ibirenze ibyo. Cyari kuzafasha Abakristo kumenya igihe bari kuba bari mu gihe cyo “kuhaba” kwe, n’igihe imperuka y’iyi si yari kuba yegereje.

      Uko imyaka yagendaga ihita, intumwa ziboneraga ukuntu ubuhanuzi bwa Yesu bwasohoraga. Koko rero, ibintu byinshi Yesu yahanuye byatangiye kubaho mu gihe cyabo. Ku bw’ibyo, Abakristo bakomeje kuba maso bari bakiriho nyuma y’imyaka 37, ni ukuvuga mu mwaka wa 70, ntibatunguwe n’irimbuka rya gahunda y’Abayahudi n’urusengero rwabo. Icyakora, ibintu Yesu yahanuye si ko byose byasohoye mu myaka ishyira uwa 70. Ariko se ni iki cyari kugaragaza ko ahari afite ububasha bwa cyami? Yesu yabihishuriye izo ntumwa.

      Yesu yahanuye ko hari kuzabaho “intambara n’inkuru zivuga iby’intambara” kandi ko ‘igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami bugahagurukira ubundi’ (Matayo 24:6, 7). Nanone yavuze ko hari kubaho ‘imitingito ikomeye, kandi hirya no hino hakabaho ibyorezo by’indwara n’inzara’ (Luka 21:11). Yesu yaburiye abigishwa be agira ati “abantu bazabafata babatoteze” (Luka 21:12). Abahanuzi b’ibinyoma bari kwaduka bakayobya benshi. Ibikorwa byo kwica amategeko byari kwiyongera n’urukundo rwa benshi rugakonja. Nanone yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”​—Matayo 24:14.

      Nubwo ubuhanuzi bwa Yesu bwasohoye mu rugero runaka mbere y’uko Abaroma barimbura Yerusalemu no mu gihe bayirimburaga, ese Yesu yaba yaranavugaga isohozwa ryari kuzabaho nyuma yaho kandi rikomeye kurushaho? Ese ubona ibimenyetso bigaragaza ko ubwo buhanuzi bukomeye bwa Yesu bugira isohozwa ry’ingenzi muri iki gihe?

      Kimwe mu bintu Yesu yavuze byari kugaragaza ukuhaba kwe, ni ukuboneka kw’ “igiteye ishozi kirimbura” (Matayo 24:15). Mu mwaka wa 66, icyo giteye ishozi cyabonetse igihe “ingabo zikambitse” z’Abaroma zazanaga ibimenyetso byazo zakoreshaga mu gusenga ibigirwamana. Abaroma bagose Yerusalemu kandi bacukura zimwe mu nkuta zari zigose uwo mugi (Luka 21:20). Muri ubwo buryo, “igiteye ishozi” cyari gihagaze aho kitagombaga guhagarara, gihagaze aho Abayahudi babonaga ko ari “ahera.”

      Nanone Yesu yahanuye ko “hazabaho umubabaro ukomeye utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi.” Mu mwaka wa 70, Abaroma barimbuye Yerusalemu. Igihe uwo “murwa wera” w’Abayahudi warimburanwaga n’urusengero rwawo, habaye umubabaro ukomeye, hapfa abantu babarirwa mu bihumbi byinshi (Matayo 4:5; 24:21). Iryo ryari irimbuka rikomeye kuruta iryageze ku mugi uwo ari wo wose w’Abayahudi, kandi ryashyize iherezo kuri gahunda yo kuyoboka Imana Abayahudi bari bamaze ibinyejana byinshi bakurikiza. Mu buryo nk’ubwo, isohozwa rikomeye kurushaho ry’amagambo y’ubuhanuzi ya Yesu rizabaho nyuma, rizaba riteye ubwoba rwose.

      KURANGWA N’ICYIZERE MU MINSI YAHANUWE

      Yesu yari atararangiza kuganira n’intumwa ze ku byerekeye ikimenyetso cy’ukuhaba kwe afite ububasha bwa cyami n’icy’imperuka y’iyi si. Noneho yababuriye ko bagombaga kwirinda kuziruka inyuma ya “ba Kristo b’ibinyoma n’abahanuzi b’ibinyoma.” Yavuze ko bazagerageza ‘kuyobya abantu, ndetse nibibashobokera bayobye n’abatoranyijwe’ (Matayo 24:24). Ariko abo batoranyijwe ntibazayobywa. Ba Kristo b’ibinyoma bashobora kuboneka mu buryo bugaragara gusa. Icyakora ukuhaba kwa Yesu ko ntikuzagaragarira amaso.

      Igihe Yesu yavugaga iby’umubabaro ukomeye uzabaho ku iherezo ry’iyi si, yaravuze ati “izuba rizahita ryijima, n’ukwezi ntikuzamurika, n’inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru, kandi imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega” (Matayo 24:29). Intumwa zumvaga ayo magambo ateye ubwoba ntizamenye igihe nyacyo ibyo byari kuzabera. Icyakora bizaba ari ibintu bihambaye rwose.

      Ibyo bintu biteye ubwoba bizagira izihe ngaruka ku bantu? Yesu yaravuze ati “abantu bazagwa igihumura bitewe n’ubwoba no gutekereza ibintu bigiye kuba mu isi ituwe, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyezwa” (Luka 21:26). Koko rero, Yesu yari arimo asobanura igihe cy’umwijima w’icuraburindi kizaba mu mateka y’abantu.

      Icyakora duterwa inkunga n’uko Yesu yagaragaje neza ko atari ko abantu bose bazaboroga igihe ‘Umwana w’umuntu azaza afite ububasha n’icyubahiro cyinshi’ (Matayo 24:30). Yari yamaze kuvuga ko Imana izagira icyo ikora “ku bw’abatoranyijwe” (Matayo 24:22). None se abo bigishwa bizerwa bari kwitwara bate igihe ibyo bintu biteye ubwoba Yesu yavugaga byari kuba birimo biba? Yesu yateye abigishwa be inkunga ati “ibyo nibitangira kubaho, muzahagarare mwemye kandi mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwegereje.”​—Luka 21:28.

      None se abigishwa ba Yesu bariho muri iki gihe cyahanuwe, bari kubwirwa n’iki ko imperuka yegereje? Yesu yatanze urugero rw’igiti cy’umutini, agira ati “iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje. Mu buryo nk’ubwo, namwe nimubona ibyo bintu byose, muzamenye ko ageze hafi, ndetse ku rugi. Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye.”​—Matayo 24:32-​34.

      Bityo, mu gihe abigishwa be bari kubona ibintu bitandukanye bigize ikimenyetso birimo bisohora, bagombaga kumenya ko iherezo ry’iyi si ryegereje. Yesu yagiriye inama abigishwa bari kuzaba bariho muri icyo gihe gikomeye.

      Yaravuze ati “naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine. Nk’uko iminsi ya Nowa yari iri, ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba. Nk’uko abantu bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge; ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose. Uko ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba” (Matayo 24:36-​39). Yesu yakoresheje urugero rw’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa wagize ingaruka ku isi yose, kugira ngo asobanure ibyari kuzaba.

      Intumwa zari ziteze Yesu amatwi ziri ku musozi w’Imyelayo, zigomba kuba zarasobanukiwe ko ari ngombwa gukomeza kuba maso. Yesu yaravuze ati “mwirinde ubwanyu kugira ngo imitima yanyu itaremererwa no kurya no kunywa birenze urugero hamwe n’imihangayiko y’ubuzima, maze mu buryo butunguranye uwo munsi ukazabagwa gitumo umeze nk’umutego, kuko uzagera ku bantu bose batuye ku isi hose. Nuko rero, mukomeze kuba maso, kandi igihe cyose mujye musenga mwinginga kugira ngo muzashobore kurokoka ibyo bintu byose bigomba kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”​—Luka 21:34-​36.

      Aha nanone Yesu yagaragaje ko ibyo yahanuraga bitazasohora mu rugero ruciriritse gusa. Ntiyahanuraga ibintu byari kuba mu myaka ibarirwa muri za mirongo gusa kandi byari kugera ku mugi wa Yerusalemu gusa cyangwa ku ishyanga ry’Abayahudi gusa. Oya, ahubwo yahanuraga ibintu bizagera “ku bantu bose batuye ku isi hose.”

      Yavuze ko abigishwa be bazakenera gukomeza kuba maso kandi bakitegura. Yesu yatanze urundi rugero rutsindagiriza ko ari ngombwa kuzirikana uwo muburo, agira ati “mumenye iki: nyir’inzu aramutse amenye igihe umujura ari buzire nijoro, yakomeza kuba maso maze ntamwemerere gucukura inzu ye ngo yinjiremo. Ku bw’ibyo rero, namwe muhore mwiteguye, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”​—Matayo 24:43, 44.

      Yesu yakomeje aha abigishwa be impamvu yo kurangwa n’icyizere. Yabijeje ko mu gihe ubuhanuzi bwe bwari kuba burimo busohora, hari kuba hari ‘umugaragu’ uri maso kandi urangwa n’ishyaka. Yesu yabisobanuye akoresheje imvugo izo ntumwa zashoboraga kwiyumvisha bitazigoye, agira ati “ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, shebuja yashinze abandi bagaragu be ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye? Uwo mugaragu arahirwa shebuja naza agasanga abigenza atyo! Ndababwira ukuri ko azamushinga ibyo atunze byose.” Ariko “uwo mugaragu” nagira umutima mubi agafata nabi bagenzi be, shebuja ‘azamuhana yihanukiriye.’​—Matayo 24:45-​51; gereranya na Luka 12:45, 46.

      Icyakora Yesu ntiyashakaga kuvuga ko hari itsinda ry’abigishwa be ryari kugira umutima mubi. None se ni irihe somo Yesu yashakaga kwigisha abigishwa be? Yashakaga ko bakomeza kuba maso kandi bakarangwa n’ishyaka, nk’uko yabigaragaje mu wundi mugani.

      • Ni iki cyatumye intumwa zibaza iby’igihe kizaza, ariko se uko bigaragara, ni iki kindi zatekerezaga?

      • Ubuhanuzi bwa Yesu bwatangiye gusohora ryari, kandi se bwasohoye bute?

      • Ni iyihe mimerere igaragaza ukuhaba kwa Kristo?

      • “Igiteye ishozi” cyagaragaye gite, kandi se ni ibihe bintu byabayeho kimaze kugaragara?

      • Abantu bari kwifata bate babonye isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu?

      • Ni uruhe rugero Yesu yahaye abigishwa be rwari kubafasha kumenya igihe imperuka yari kuba yegereje?

      • Ni iki kigaragaza ko isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu ryari kugera ku isi yose?

      • Ni iyihe nama Yesu yagiriye abigishwa be bari kuba bariho mu gihe imperuka y’iyi si yari kuba yegereje?

  • Isomo mu birebana no kuba maso—Abakobwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Abakobwa batanu b’abanyabwenge bafite amatara yabo yaka

      IGICE CYA 112

      Isomo mu birebana no kuba maso​—Abakobwa

      MATAYO 25:1-13

      • YESU ACA UMUGANI W’ABAKOBWA ICUMI

      Yesu yarimo asubiza ikibazo intumwa ze zari zamubajije ku birebana n’ikimenyetso cyo kuhaba kwe n’icy’imperuka y’isi. Yakomeje abaha inama zirangwa n’ubwenge akoresheje undi mugani. Abantu bari kuba bariho mu gihe cyo kuhaba kwe bari kwibonera isohozwa ry’ibivugwa muri uwo mugani.

      Yatangiye uwo mugani avuga ati “ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa icumi bafashe amatara yabo bakajya gusanganira umukwe. Batanu muri bo bari abapfapfa, abandi batanu ari abanyabwenge.”​—Matayo 25:1, 2.

      Yesu ntiyashakaga kuvuga ko kimwe cya kabiri cy’abigishwa be bazaragwa Ubwami bwo mu ijuru bari kuba abapfapfa abandi bakaba abanyabwenge. Ahubwo, yagaragazaga ko mu bihereranye n’Ubwami, buri mwigishwa ashobora guhitamo kuba maso cyangwa kurangara. Ubwo rero Yesu yemezaga adashidikanya ko buri mugaragu we ashobora gukomeza kuba uwizerwa maze akabona imigisha itangwa na Se.

      Muri uwo mugani, abakobwa bose uko ari icumi basohotse bagiye gusanganira umukwe, kugira ngo bifatanye n’abandi mu mutambagiro w’ubukwe. Ubwo yari kuba aje, abo bakobwa bari kumurikisha amatara yabo mu nzira, bityo bakamuha icyubahiro igihe yari kuba ajyanye umugeni we mu rugo yateguriwe. None se byaje kugenda bite?

      Yesu yaravuze ati “abapfapfa bafashe amatara yabo ariko ntibitwaza amavuta, naho abanyabwenge bo bajyana amatara yabo, bitwaza n’amavuta mu macupa. Nuko umukwe atinze bose barahunyiza maze barasinzira” (Matayo 25:3-5). Umukwe ntiyaziye igihe bari bamwiteze. Bisa naho yatinze cyane ku buryo abo bakobwa basinziriye. Intumwa zishobora kuba zaributse ibyo Yesu yavuze ku birebana n’umuntu wavukiye mu muryango ukomeye wagiye mu gihugu cya kure, ‘akagaruka amaze kwimikwa.’​—Luka 19:11-​15.

      Muri uwo mugani w’abakobwa icumi, Yesu yagaragaje uko byari kugenda igihe umukwe yari kuba ahageze. Yaravuze ati “igicuku kinishye humvikana urusaku ngo ‘umukwe araje! Mujye kumusanganira’ ” (Matayo 25:6). Ese abo bakobwa bari biteguye kandi bari maso?

      Yesu yakomeje agira ati “nuko ba bakobwa bose barahaguruka batunganya amatara yabo. Abapfapfa babwira abanyabwenge bati ‘nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’ Abanyabwenge barabasubiza bati ‘ubanza ahari tutabona aduhagije twese; ahubwo nimujye mu bacuruzi mwigurire ayanyu.’ ”​—Matayo 25:7-​9.

      Bityo rero, abo bakobwa batanu b’abapfapfa ntibari maso kandi ntibari biteguye igihe umukwe yahageraga. Ntibari bafite amavuta ahagije yo gushyira mu matara yabo, kandi byabaye ngombwa ko bajya gushaka andi. Yesu yaravuze ati “mu gihe bari bagiye kuyagura umukwe aba araje, maze abakobwa bari biteguye binjirana na we mu birori by’ubukwe, urugi rurakingwa. Hanyuma ba bakobwa basigaye na bo baraza, barahamagara bati ‘nyakubahwa nyakubahwa, dukingurire!’ Arabasubiza ati ‘ndababwira ukuri, simbazi’ ” (Matayo 25:10-​12). Mbega ukuntu abatarakomeje kuba maso ngo bitegure bababaye!

      Intumwa zashoboraga kubona ko umukwe Yesu yavugaga ari we ubwe wivugaga. Mbere yaho yari yarigereranyije n’umukwe (Luka 5:34, 35). Ariko se abakobwa bari ba nde? Igihe Yesu yavugaga iby’ ‘umukumbi muto’ wari guhabwa Ubwami, yaravuze ati “nimukenyere n’amatara yanyu yake” (Luka 12:32, 35). Bityo muri uwo mugani w’abakobwa, intumwa zashoboraga kumva ko ari zo Yesu yavugaga. Ubwo se, ni ubuhe butumwa Yesu yarimo atanga muri uwo mugani?

      Yesu ntiyabaretse ngo bakekeranye. Yashoje uwo mugani avuga ati “nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.”​—Matayo 25:13.

      Biragaragara rero ko Yesu yarimo agira inama abigishwa be bizerwa y’uko bagombaga ‘gukomeza kuba maso’ mu gihe cyo kuhaba kwe. Yari kuzagaruka, kandi bagombaga kumwitegura, bagakomeza kuba maso, nk’uko abakobwa batanu b’abanyabwenge babigenje, kugira ngo badatakaza ibyiringiro byabo by’agaciro kenshi kandi bakabura ingororano.

      • Mu birebana no kuba maso no kwitegura, abakobwa b’abanyabwenge batandukaniye he n’ab’abapfapfa?

      • Umukwe ni nde kandi se abakobwa ni ba nde?

      • Ni ubuhe butumwa Yesu yarimo atanga mu mugani w’abakobwa icumi?

  • Isomo mu birebana no kugira umwete—Italanto
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Umugaragu ataba uruhago rurimo amafaranga mu butaka

      IGICE CYA 113

      Isomo mu birebana no kugira umwete​—Italanto

      MATAYO 25:14-30

      • YESU ACA UMUGANI W’ITALANTO

      Igihe Yesu yari akiri kumwe na bane mu ntumwa ze ku musozi w’Imyelayo, yabaciriye undi mugani. Mu minsi mike mbere yaho, igihe yari i Yeriko, yari yaraciye umugani wa mina kugira ngo agaragaze ko Ubwami bwari kuzaza kera. Uwo mugani yaciye ari ku musozi w’Imyelayo ufite ibintu runaka uhuriyeho n’uwo. Yawuciye asubiza ikibazo bari bamubajije ku birebana no kuhaba kwe n’imperuka y’isi. Ugaragaza ko abigishwa be bagombaga kugira umwete wo kwita ku byo yababikije.

      Yesu yatangiye uwo mugani agira ati “bimeze nk’umuntu wari ugiye kujya mu gihugu cya kure, atumiza abagaragu be maze ababitsa ibyo yari atunze” (Matayo 25:14). Intumwa zashoboraga guhita zibona ko Yesu ari we muntu uvugwa aho ngaho kubera ko yari yarigeze kwigereranya n’umuntu “wagiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo.”​—Luka 19:12.

      Mbere y’uko uwo muntu ajya mu gihugu cya kure yabikije abagaragu be ibintu by’agaciro yari atunze. Mu myaka itatu n’igice Yesu yamaze akora umurimo we, yibanze ku kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no gutoza abigishwa be kuwukora. Yari agiye kugenda kandi yari yiringiye ko bazakora ibyo yabatoje gukora.​—Matayo 10:7; Luka 10:1, 8, 9; gereranya na Yohana 4:38; 14:12.

      Umuntu uvugwa muri uwo mugani yagabanyije ate abagaragu be ibintu yari atunze? Yesu yagize ati ‘umwe yamuhaye italanto eshanu, undi ebyiri, naho undi amuha imwe, akurikije ubushobozi bwa buri wese, maze ajya mu gihugu cya kure’ (Matayo 25:15). Abo bagaragu bakoresheje iki ibyo bahawe? Ese babikoresheje babigiranye umwete bateza imbere inyungu za shebuja?

      Yesu yabwiye intumwa ze ati “uwahawe italanto eshanu ahita ajya kuzicuruza, yunguka izindi eshanu. Uwahawe ebyiri na we abigenza atyo yunguka izindi ebyiri. Ariko wa wundi wahawe imwe aragenda acukura mu butaka, ahishamo amafaranga ya shebuja” (Matayo 25:16-​18). Byari kugenda bite shebuja agarutse?

      Yesu yakomeje agira ati “hashize igihe kirekire, shebuja w’abo bagaragu araza maze abasaba kumumurikira ibyo yababikije” (Matayo 25:19). Babiri ba mbere bakoze ibintu byose, ‘bakurikije ubushobozi bwa buri wese.’ Buri mugaragu yakoranye umwete, akoresha neza ibyo yahawe kandi arunguka. Uwari wahawe italanto eshanu zikubye kabiri, n’uwahawe ebyiri na we abigenza atyo. (Icyo gihe umukozi yagombaga gukora imyaka igera kuri 19 kugira ngo abone igihembo kingana n’italanto imwe.) Shebuja yabashimiye mu buryo bumwe agira ati “nuko nuko mugaragu mwiza kandi wizerwa! Wabaye uwizerwa muri bike, nanjye nzagushinga byinshi. Injira mu munezero wa shobuja.”​—Matayo 25:21.

      1. Umugaragu ataba uruhago rurimo amafaranga mu butaka; 2. Uwo mugaragu ajugunywa hanze mu mwijima

      Icyakora bitandukanye n’uko byagenze ku mugaragu wahawe italanto imwe. Yaravuze ati “Databuja, n’ubundi nari nzi ko uri umuntu ukagatiza, usarura aho utabibye, kandi ugahunika ibyo utagosoye. Ni yo mpamvu nagize ubwoba nkajya guhisha italanto yawe mu butaka. None akira ibyawe” (Matayo 25:24, 25). Nta nubwo yari yarashyize amafaranga muri banki, ngo nibura shebuja azabone inyungu zayo. Birumvikana ko yari yarahombeje shebuja.

      Byari bikwiriye ko shebuja amwita ‘umugaragu mubi kandi w’umunebwe.’ Ibyo yari afite yarabyatswe bihabwa umugaragu wari witeguye kubikoresha abigiranye umwete. Shebuja yashyizeho ihame rigira riti ‘ufite wese azongererwa agire ibisaze; ariko udafite, n’icyo yari afite azacyakwa.’​—Matayo 25:26, 29.

      Abigishwa ba Yesu bari mu murimo wo kubwiriza

      Abigishwa ba Yesu bari bafite ibintu byinshi bagomba gutekerezaho bifitanye isano n’uwo mugani. Bari bazi ko Yesu yabahaye umurimo w’agaciro kenshi wo guhindura abantu abigishwa. Kandi yari abitezeho ko bazaba abanyamwete mu gusohoza iyo nshingano yiyubashye. Yesu ntiyatekerezaga ko bose bari gukora ibintu bingana mu gihe bari kuba basohoza uwo murimo wo kubwiriza. Nk’uko uwo mugani ubivuga, buri wese yagombaga gukora ibyo ashoboye byose ‘akurikije ubushobozi bwe.’ Ibyo ariko ntibivuga ko Yesu yari kwishimira umuntu wari kuba “umunebwe” ntakore uko ashoboye kose ngo yongere umutungo wa Shebuja.

      Intumwa zigomba kuba zarashimishijwe n’uko yazijeje ko “ufite wese azongererwa.”

      • Mu mugani w’italanto, ni nde ugereranywa na shebuja, kandi se abagaragu ni ba nde?

      • Ni ayahe masomo Yesu yigishije abigishwa be?

  • Kristo wahawe ubutware acira urubanza intama n’ihene
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Abantu bo mu mahanga yose bareba mu ijuru bategereje ko Yesu aca urubanza

      IGICE CYA 114

      Kristo wahawe ubutware acira urubanza intama n’ihene

      MATAYO 25:31-46

      • YESU ACA UMUGANI W’INTAMA N’IHENE

      Igihe Yesu yari ku musozi w’Imyelayo yaciye umugani w’abakobwa icumi n’uw’italanto. None se yashoje ate igisubizo yarimo aha intumwa ze zari zamubajije ibyerekeye ikimenyetso cyo kuhaba kwe n’icy’imperuka y’isi? Yagishoje aca umugani w’intama n’ihene.

      Yesu yatangiye avuga uko byari kugenda, arababwira ati “igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, icyo gihe azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo” (Matayo 25:31). Yesu yagaragaje ko ari we w’ibanze uvugwa muri uwo mugani. Yakundaga kwiyita “Umwana w’umuntu.”​—Matayo 8:20; 9:6; 20:18, 28.

      Yesu yicaye ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo maze aca urubanza ko abantu babaye indahemuka ari intama

      Ibivugwa muri uwo mugani byari gusohora ryari? Byari gusohora igihe Yesu “yari kuza afite ikuzo” ashagawe n’abamarayika maze akicara “ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo.” Yari yaramaze kuvuga ibihereranye n’ukuntu ‘Umwana w’umuntu azaza ku bicu byo mu ijuru afite ububasha n’icyubahiro cyinshi’ kandi ari kumwe n’abamarayika. Ibyo byari kuba ryari? Bizaba “nyuma y’umubabaro” (Matayo 24:29-31; Mariko 13:26, 27; Luka 21:27). Bityo rero, ibivugwa muri uwo mugani byari kuzasohora igihe Yesu yari kuzaza afite ikuzo. None se icyo gihe azakora iki?

      Yesu yabisobanuye agira ati “igihe Umwana w’umuntu azaza . . . amahanga yose azateranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene. Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso bwe.”​—Matayo 25:31-33.

      Yesu yavuze uko bizagendekera intama zizaba zarobanuwe zigashyirwa mu mwanya mwiza, agira ati “umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘nimuze mwebwe abahawe umugisha na Data, muragwe ubwami bwabateguriwe kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho’ ” (Matayo 25:34). Kuki intama zashimwe n’Umwami?

      Umwami yabisobanuye agira ati “kuko nari nshonje mukamfungurira, nagira inyota mukampa icyo kunywa. Nari umugenzi muranyakira, nari nambaye ubusa muranyambika. Nararwaye murandwaza. Nari mu nzu y’imbohe muza kunsura.” Igihe “abakiranutsi” bagereranywa n’izo ntama bamubazaga uko bakoze ibyo bintu byiza, yarabashubije ati “igihe mwabikoreraga uworoheje wo muri aba bavandimwe banjye, ni jye mwabikoreye” (Matayo 25:35, 36, 40, 46). Ibyo bintu byiza ntibabikoreye mu ijuru kuko nta barwayi cyangwa abashonje babayo. Ibyo bigomba kuba ari ibikorwa bakoreye abavandimwe ba Kristo bari ku isi.

      Itsinda ry’abantu batabaye indahemuka yabise ihene

      Bite se ku ihene zashyizwe ibumoso? Yesu yaravuze ati “nuko azabwira abari ibumoso bwe ati ‘nimumve imbere mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wateguriwe Satani n’abamarayika be. Kuko nari nshonje ntimwamfungurira, nagize inyota ntimwampa icyo kunywa. Nari umugenzi ntimwanyakira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nararwaye kandi nari mu nzu y’imbohe ntimwanyitaho’ ” (Matayo 25:41-​43). Urwo rubanza ihene zizacirwa rurakwiriye rwose bitewe n’uko zitakoze ibyo zagombaga gukora, ngo zigirire neza abavandimwe ba Kristo bari ku isi.

      Intumwa zamenye ko ibizaba muri icyo gihe cy’urubanza bizagira ingaruka zihoraho, z’iteka ryose. Yesu yarababwiye ati “[Umwami] azabasubiza ati ‘ndababwira ukuri ko ubwo mutabikoreye umwe wo muri aba boroheje, nanjye mutabinkoreye.’ Abo bazarimburwa iteka ryose, ariko abakiranutsi bo bazahabwa ubuzima bw’iteka.”​—Matayo 25:45, 46.

      Igisubizo Yesu yahaye intumwa ze ku kibazo zari zamubajije gikubiyemo ibintu byinshi abigishwa be bagomba gutekerezaho, bikabafasha kugenzura imyifatire n’ibikorwa byabo.

      • “Umwami” uvugwa mu mugani wa Yesu w’intama n’ihene ni nde, kandi se ibivugwa muri uwo mugani bizasohozwa ryari?

      • Kuki Yesu nacira intama urubanza, azazishyira mu mwanya mwiza?

      • Ni iki kizatuma bamwe bacirwa urubanza bakitwa ihene, kandi se bizagendekera bite intama n’ihene?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze