Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
© 2023 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
4-10 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ESITERI 1-2
“Jya ukora uko ushoboye ube umuntu wiyoroshya nka Esiteri”
Komeza kwiyoroshya no mu gihe bitoroshye
11 Iyo dushimwe cyane bishobora gutuma kwiyoroshya bitatworohera. Reka dusuzume ukuntu Esiteri yitwaye neza igihe ibintu byahindukaga mu buryo butunguranye. Yari mwiza bihebuje kandi yamaze umwaka wose yitabwaho ngo arusheho kuba mwiza. Buri munsi yiriranwaga n’abakobwa baturutse mu bwami bwose bw’Abaperesi, bahataniraga gushimwa n’umwami. Ariko yakomeje kurangwa n’ikinyabupfura no gutuza. N’igihe umwami yari amaze kumutoranya ngo abe umwamikazi, ntiyigeze ahinduka ngo abe umwibone.—Esit 2:9, 12, 15, 17.
Yavuganiye ubwoko bw’Imana
15 Igihe kigeze ngo Esiteri ajyanwe imbere y’umwami, yahawe uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka cyose wenda cyatuma arushaho kuba mwiza. Nyamara yicishije bugufi, ntiyagira icyo asaba kirenze ku byo Hegayi yari yamubwiye (Esit 2:15). Wenda ashobora kuba yaratekerezaga ko ubwiza bwonyine atari bwo umwami yari kumukundira, ahubwo ko kwiyubaha no kwicisha bugufi ari yo mico itari ifitwe na benshi aho ibwami. Ese ibyo yatekereje byari ukuri?
Komeza kwiyoroshya no mu gihe bitoroshye
12 Kwiyoroshya bizatuma buri gihe twambara mu buryo bukwiriye kandi tugire imyitwarire yiyubashye. Tuzi ko kwirata no kwiyemera ku bandi atari byo bituma badukunda, ahubwo badukunda iyo dufite “umwuka wo gutuza no kugwa neza.” (Soma muri 1 Petero 3:3, 4; Yer 9:23, 24.) Iyo dufite ubwibone mu mutima, amaherezo bigaragazwa n’ibyo dukora. Urugero, dushobora gutuma abandi batekereza ko turi ibitangaza kubera ibyo dukora, ibyo tuzi cyangwa abo tuziranye. Nanone dushobora gusobanura ibintu mu buryo butuma abantu batekereza ko ari twe twenyine twakoze ikintu, kandi wenda hari abandi babigizemo uruhare. Ariko ongera utekereze kuri Yesu. Yashoboraga gutuma abantu batangarira ubwenge yari afite. Ariko aho kubigenza atyo, yasubiragamo kenshi amagambo yo mu Ijambo ry’Imana. Yariyoroshyaga, akavuga ibintu mu buryo bwatumaga abamuteze amatwi bamenya ko ibyo yavugaga bitari ibye ahubwo ko byari ibya Yehova.—Yoh 8:28.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ese wari ubizi?
Abashakashatsi bavumbuye ikibumbano cyari cyanditseho izina ry’umugabo witwaga Marduka (mu Kinyarwanda akaba ari Moridekayi). Uwo mugabo yari afite umwanya ukomeye, bikaba bishoboka ko yari ashinzwe gucunga umutungo mu mugi wa Shushani. Umuhanga mu by’amateka y’ibihugu by’iburasirazuba witwa Arthur Ungnad, yavuze ko igihe icyo kibumbano cyavumburwaga, ari bwo bwa mbere hari habonetse indi nyandiko itari Bibiliya, ivuga kuri Moridekayi.
Kuva uwo muhanga yakwandika ayo magambo, abandi bahanga bagiye bahindura inyandiko nyinshi zo ku tubumbano, twavumbuwe mu Buperesi. Zimwe muri izo nyandiko, zari zanditse ku tubumbano twavumbuwe mu matongo y’umugi wa Persepolis. Batuvumbuye mu matongo y’inzu babikagamo ibintu by’agaciro, yari hafi y’inkuta z’umugi. Utwo tubumbano twari utwo mu gihe cy’Umwami Xerxes wa Mbere. Twari twanditseho inyandiko zo mu rurimi rw’Icyeramu, kandi zirimo amazina amwe n’amwe avugwa mu gitabo cya Esiteri.
Tumwe muri utwo tubumbano twavumbuwe mu mugi wa Persepolis, twari twanditseho izina ry’umuntu witwaga Marduka, wari umwanditsi wakoreraga mu nzu y’umwami yari i Shushani, mu gihe cy’Umwami Xerxes wa Mbere. Kamwe muri utwo tubumbano, kavugaga ko Marduka yari umuhinduzi. Ibyo rero bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga kuri Moridekayi. Yari umutware wakoreraga Umwami Ahasuwerusi (Xerxes wa Mbere), kandi yavugaga nibura indimi ebyiri. Buri gihe, Moridekayi yabaga yicaye mu irembo ry’umwami ryari ku nzu umwami yabagamo, yari i Shushani (Esit 2:19, 21; 3:3). Iryo rembo ry’umwami ryabaga ari inzu nini abatware b’ibwami bakoreragamo.
Hari ibintu byinshi Marduka uvugwa kuri utwo tubumbano, ahuriyeho na Moridekayi uvugwa muri Bibiliya. Babayeho mu gihe kimwe n’ahantu hamwe kandi bombi bari abatware bakoreraga ahantu hamwe. Ibyo bintu byose bahuriyeho, bigaragaza ko ibyo abashakashatsi bavumbuye, bishobora kuba byerekeza kuri Moridekayi uvugwa mu git abo cya Esiteri.
11-17 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ESITERI 3-5
“Jya ufasha abandi gukoresha ubushobozi bwose bafite”
it-2 431 par. 7
Moridekayi
Yanze kunamira Hamani. Nyuma yaho, Ahasuwerusi yagize Hamani w’Umwagagi Minisitiri w’Intebe kandi ategeka ko kuva ubwo abakoraga ku irembo ry’umwami bose bajya bamwunamira, kubera ko yari amaze kuzamurwa mu ntera. Moridekayi we yarabyanze, yisobanura avuga ko atabikora kubera ko ari Umuyahudi (Est 3:1-4). Impamvu Moridekayi yatanze igaragaza ko kuba yaranze kumwunamira byari bifitanye isano n’ubucuti yari afitanye n’Imana ye ari yo Yehova, kubera ko yari Umuyahudi wayiyeguriye. Yari azi ko kunamira Hamani hakubiyemo byinshi birenze gupfukama imbere y’umuntu ukomeye ukubika umutwe ku butaka. Ibyo n’ubundi Abisirayeli barabikoraga mu bihe bya kera (2Sm 14:4; 18:28; 1Bm 1:16). Ariko icyo gihe Moridekayi yari afite impamvu yumvikana yatuma yanga kunamira Hamani. Mu by’ukuri, Hamani agomba kuba yari Umumaleki, kandi Yehova yari yaravuze ko yari kuzabarwanya “iteka ryose” (Kv 17:16). Ubwo rero, kuba Moridekayi yaranze kumwunamira, ntiyabitewe n’impamvu za politiki, ahubwo yifuzaga kubera Imana indahemuka.
it-2 431 par. 9
Moridekayi
Yagize uruhare mu kurokora Abisirayeli. Hatanzwe itegeko ryo kurimbura Abayahudi bari muri ubwo bwami bose. Icyo gihe Moridekayi yagaragaje ko yizera ko impamvu Esiteri yari yarahawe umwanya ukomeye ibwami mu gihe nk’icyo, kwari ukugira ngo arokore Abayahudi. Yesobanuriye Esiteri uburemere bw’inshingano yari afite, amusaba ko yajya kwinginga umwami akabafasha. Esiteri yemeye gukora ibyo Moridekayi yamubwiye, nubwo byashoboraga gutuma yicwa.—Est 4:7–5:2.
Yavuganiye ubwoko bw’Imana
22 Esiteri agomba kuba yarakutse umutima akimara kumva ubwo butumwa. Icyo gihe ukwizera kwe kwari kugiye kugeragezwa bikomeye. Yagize ubwoba, nk’uko bigaragazwa n’igisubizo yahaye Moridekayi. Yamwibukije itegeko ry’umwami, ryavugaga ko kujya imbere y’umwami atagutumyeho byahanishwaga igihano cy’urupfu, keretse gusa iyo umwami yagutungaga inkoni ye ya zahabu. Ese Esiteri yari kwitega ko umwami yari kumugirira impuhwe, cyane cyane azirikanye ibyabaye kuri Vashiti wanze kumvira itegeko ry’Umwami ntamwitabe? Esiteri yabwiye Moridekayi ko umwami yari amaze iminsi 30 atamuhamagaza. Kubera ko hari hashize igihe kingana gityo atamutumaho, yari afite impamvu zo kwibaza niba koko umwami akimukunda.—Esit 4:9-11.
23 Moridekayi yashubije Esiteri adaciye ku ruhande, kugira ngo akomeze ukwizera kwe. Yamubwiye ko natagira icyo akora, Abayahudi batari kubura ubundi buryo bwo kurokoka. Ariko Esiteri na we yibazaga uko yari kurokoka iryo yicwa ry’Abayahudi igihe ryari kuba ritangiye. Moridekayi yagaragaje ko yizeraga Yehova cyane. Yari azi ko Yehova atari kwemera ko ubwoko bwe burimburwa bugashira, bityo amasezerano ye akaburiramo (Yos 23:14). Moridekayi yabajije Esiteri ati “none se ni nde uzi niba icyatumye uba umwamikazi atari ukugira ngo ugire icyo umara mu gihe nk’iki” (Esit 4:12-14)? Ese ntidukwiriye kwigana Moridekayi, we wiringiraga Yehova Imana ye mu buryo bwimazeyo?—Imig 3:5, 6.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Barwanirira umudendezo wo kuyoboka Imana
14 Kimwe na Esiteri na Moridekayi bo mu bihe bya kera, abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe barwanirira umudendezo wo kumusenga nk’uko yabibategetse (Esit 4:13-16). Ese nawe ushobora kugira uruhare muri iyo ntambara? Yego rwose. Ushobora gusenga buri gihe usabira abavandimwe na bashiki bawe bo mu buryo bw’umwuka bakomeje kugerwaho n’akarengane. Ayo masengesho ashobora gufasha cyane abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ingorane n’ibitotezo. (Soma muri Yakobo 5:16.) Ese Yehova asubiza bene ayo masengesho? Imanza twagiye dutsinda zigaragaza neza ko ayasubiza rwose!—Heb 13:18, 19.
18-24 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ESITERI 6-8
“Icyadufasha gushyikirana neza”
Yagaragaje ubwenge n’ubutwari kandi yirinda ubwikunde
15 Esiteri yarihanganye ategereza undi munsi kugira ngo ageze icyifuzo cye ku mwami. Ibyo byatumye Hamani na we abona uburyo bwo kugira icyo akora ngo yisubize icyubahiro, ariko ni byo byamukozeho. Birashoboka ko Yehova ari we watumye umwami abura ibitotsi (Imig 21:1). Ntibitangaje rero kuba n’Ijambo ry’Imana ritugira inama yo ‘gutegereza.’ (Soma muri Mika 7:7.) Iyo dutegereje Imana, idukemurira ibibazo mu buryo burenze kure uko twatekerezaga.
Yavuganye ubutwari
16 Ku ncuro ya kabiri, Esiteri yari yateguye amafunguro meza kandi yari yiyemeje kubwira umwami icyo yashakaga kumubwira. Ariko se yari kubigenza ate? Amaherezo umwami yamuhaye ijambo kugira ngo amubwire icyo yifuzaga (Esit 7:2). “Igihe cyo kuvuga” cyari kigeze.
Yagaragaje ubwenge n’ubutwari kandi yirinda ubwikunde
17 Dushobora kwiyumvisha ukuntu Esiteri yabanje gusengera mu mutima mbere y’uko avuga ati “mwami, niba ngutonnyeho, kandi niba umwami abona ko ari byiza, icyo nifuza ni uko yakiza ubugingo bwanjye, kandi icyo nsaba ni uko yarokora ubwoko bwanjye” (Esit 7:3). Zirikana ko Esiteri yabanje guha umwami icyubahiro cye, amwizeza ko afite ubushishozi kandi ko afata imyanzuro myiza. Esiteri yari atandukanye cyane na Vashiti wahoze ari umwamikazi, wasuzuguye umugabo we ku bushake (Esit 1:10-12). Nanone kandi, ntiyigeze anenga umwami bitewe n’uko yabuze amakenga akizera Hamani. Ahubwo yasabye umwami kumukiza akaga kari kamwugarije.
Yagaragaje ubwenge n’ubutwari kandi yirinda ubwikunde
18 Umwami amaze kumva ibyo Esiteri yamusabye, yarumiwe. Uwo ni nde wari watinyutse kugira icyo akora ku mwamikazi? Esiteri yakomeje agira ati “jye n’ubwoko bwanjye twagurishijwe kugira ngo twicwe, turimburwe dutsembweho. Iyo tuza kuba twaragurishijwe ngo tube abagaragu n’abaja, sinari kugira icyo mvuga. Ariko ibyo byago ntibikwiriye kubaho kuko umwami na we yabihomberamo” (Esit 7:4). Nanone uzirikane ko Esiteri yavuze yeruye ikibazo yari afite, ariko yongeraho ko iyo biza kuba ari uburetwa yari kubwihanganira. Ariko Esiteri yahisemo kubibwira umwami kubera ko bari bugarijwe n’akaga ko kubatsemba, kandi umwami na we akaba yari kubihomberamo.
19 Urugero rwa Esiteri rutwigisha byinshi ku birebana n’ubuhanga bwo kwemeza. Niba ushaka kugira uwo ubwira ikibazo gikomeye, yaba incuti cyangwa umuntu ufite ububasha, kwihangana, kubaha no kuvuga weruye bishobora kugufasha.—Imig 16:21, 23.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Esiteri
7:4—Iyo Abayahudi baza kurimburwa, ni mu buhe buryo byari guhombya umwami? Igihe Esiteri yavuganaga ubwenge akabwira umwami ko yashoboraga no kugurisha Abayahudi bakagirwa abacakara, yashakaga kumvisha umwami ko kubica bakabatsemba byo byari kumuhombya. Italanto z’ifeza 10.000 Hamani yari yatanze, zari kungura umwami ibintu bike cyane ugereranyije n’inyungu yari kubona iyo Hamani asaba ko Abayahudi bagurishwa bakagirwa abacakara. Nanone gushyira mu bikorwa uwo mugambi byari gutuma n’umwamikazi yicwa.
25 NZERI–1 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ESITERI 9-10
“Yakoresheje umwanya w’ubuyobozi afasha abagize ubwoko bwe”
it-2 432 par. 2
Moridekayi
Igihe cyarageze Moridekayi asimbura Hamani, aba ari we uba Minisitiri w’Intebe. Yahawe impeta y’umwami yakoreshwaga batera kashe ku nyandiko za leta. Nanone Esiteri yamuhaye ububasha bwo gutegeka ibya Hamani byose, kuko na we umwami Ahasuwerusi yari yamaze kubimwegurira. Hanyuma, Moridekayi yakoresheje uburenganzira umwami yamuhaye, asohora itegeko rivuguruza iryari ryatanzwe, rivuga noneho ko Abayahudi bari bafite uburenganzira bwo kwirwanaho. Abayahudi bahise bibonera ko igihe cy’ibyishimo no kurokoka kigeze. Abaturage benshi bari mu bwami bw’u Buperesi bashyigikiye Abayahudi. Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa Adari, ku munsi wo gushyira mu bikorwa ibyari bikubiye mu itegeko ryari ryatanzwe, Abayahudi bari biteguye. Abayobozi bose bagiye ku ruhande rw’Abayahudi, bitewe n’uko Moridekayi yari yabaye umutegetsi ukomeye. I Shushani ho imirwano yafashe umunsi wa kabiri. Hishwe abanzi b’Abayahudi barenga 75.000 mu bwami bw’u Buperesi bwose, harimo n’abahungu 10 ba Hamani (Est 8:1–9:18). Hanyuma, Moridekayi yahawe uburenganzira na Esiteri, ategeka ko buri mwaka hajya hizihizwa umunsi mukuru, wari kuzajya uba ku itariki ya 14 n’iya 15 z’ukwezi kwa Adari. Uwo munsi mukuru wiswe “iminsi ya purimu.” Muri iyo minsi, Abayahudi bari kuzajya bakora ibirori bagasangira, bakishima kandi bagahana impano ndetse bagafasha abakene. Abayahudi bemeye kujya bizihiza uwo munsi mukuru banategeka ababakomokagaho n’abari babashyigikiye kujya bawizihiza. Moridekayi wari uwa kabiri muri ubwo Bwami, yubahwaga cyane n’Abayahudi bari ubwoko bwiyeguriye Imana, kandi yakomeje gukora ibyo yari ashoboye byose kugira ngo bamererwe neza.—Est 9:19-22, 27-32; 10:2, 3.
it-2 716 par. 5
Purimu
Intego. Hari abavuga ko Umunsi mukuru wa Purimu Abayahudi bizihiza muri iki gihe, usanga ari umunsi mukuru usanzwe, kuruta uko waba uw’idini. Hari igihe urangwa n’ibikorwa byo kurengera. Ariko igihe washyirwagaho n’igihe wizihizwaga kera, si ko byari bimeze. Moridekayi na Esiteri bari abagaragu b’Imana y’ukuri Yehova kandi uwo munsi mukuru washyizweho kugira ngo uyubahishe. Twavuga ko Yehova ari we warokoye Abayahudi icyo gihe, kuko icyo kibazo cyavutse bitewe n’ubudahemuka bwa Moridekayi, wiyemeje gukomeza gusenga Yehova wenyine. Hamani agomba kuba yari Umumaleki, kandi Yehova yari yarabavumye anavuga ko bari kuzarimburwa. Ubwo rero, Moridekayi yubahirije itegeko ry’Imana yanga kunamira Hamani (Est 3:2, 5; Kv 17:14-16). Nanone, amagambo Moridekayi yabwiye Esiteri (Est 4:14), agaragaza ko yari yiringiye ko ufite ububasha buruta ubw’abandi yari kurokora Abayahudi. Ikindi kandi, kuba Esiteri yarabanje kwiyiriza ubusa mbere yo kujya imbere y’umwami kugira ngo agire icyo amusaba, na mbere yo kumutumira mu birori, bigaragaza ko yabanje gusaba Imana ngo imufashe.—Est 4:16.
“Mwigane Imana” mu Bihereranye n’Uko Mukoresha Ububasha Bwanyu
12 Yehova yashyize abagenzuzi mu itorero rya Gikristo kugira ngo bariyobore (Abaheburayo 13:17). Abo bagabo bujuje ibisabwa bagombye gukoresha ubutware bahawe n’Imana baha abagize umukumbi ubufasha bakeneye kandi bagatuma basagamba mu buryo bw’umwuka. Mbese, umwanya abasaza bafite ubaha uburenganzira bwo gutwaza igitugu bagenzi babo bahuje ukwizera? Oya rwose! Abasaza bagomba kubona inshingano bafite mu itorero mu buryo bushyize mu gaciro kandi burangwa no kwicisha bugufi (1 Petero 5:2, 3). Bibiliya ibwira abagenzuzi iti “muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite” (Ibyakozwe 20:28, NW). Iyo ni impamvu ikomeye igomba gutuma bita kuri buri wese mu bagize umukumbi mu buryo burangwa n’impuhwe.
13 Reka dufate urugero. Incuti ya bugufi igusabye kuyirindira ikintu cyayo ikunda cyane. Uzi neza ko icyo kintu cyatwaye iyo ncuti yawe amafaranga menshi. Mbese, ntuzagifata wigengesereye, ucyitayeho cyane? Mu buryo nk’ubwo, Imana yahaye abasaza inshingano yo kwita ku kintu mu by’ukuri gifite agaciro kenshi, ni ukuvuga itorero, rigizwe n’abantu bagereranywa n’intama (Yohana 21:16, 17). Intama za Yehova ni iz’agaciro cyane kuri we; ni iz’agaciro cyane ku buryo yaziguze amaraso y’igiciro cyinshi y’Umwana we w’ikinege, ari we Yesu Kristo. Yehova yatanze ikiguzi gihanitse kurusha ibindi byose ku bw’intama ze. Abasaza bicisha bugufi bazirikana ibyo maze bigatuma bita ku ntama za Yehova.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Esiteri
9:10, 15, 16—Nubwo itegeko ryemereraga Abayahudi kunyaga ibintu by’abo babaga barimbuye, kuki birinze kubikora? Kuba batarabikoze byagaragaje ko intego yabo yari iyo gukiza amagara yabo itari ugushaka ubutunzi.
2-8 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 1-3
“Komeza kugaragaza urukundo ukunda Yehova”
Mwigane umuco wo kwizera no kumvira Nowa, Daniyeli na Yobu bari bafite
16 Ni izihe ngorane Yobu yahuye na zo? Hari ibintu bikomeye byahindutse mu mibereho ye. Mbere y’uko ahura n’ibigeragezo, “yari akomeye kuruta abandi bose b’Iburasirazuba” (Yobu 1:3). Yari umukire, azwi kandi yubahwa cyane (Yobu 29:7-16). Icyakora ntibyatumye yishyira hejuru cyangwa ngo yumve ko adakeneye Imana. Yehova yamwise ‘umugaragu we,’ yongeraho ko ‘yari umugabo w’inyangamugayo kandi w’umukiranutsi, utinya Imana kandi akirinda ibibi.’—Yobu 1:8.
17 Ariko mu buryo butunguranye, ubuzima bwa Yobu bwarahindutse cyane. Yatakaje ibintu byose yari afite, ariheba cyane, agera naho yifuza gupfa. Ubu tuzi ko Satani ari we watumye Yobu ahura n’ibibazo. Yamushinje ko yakoreraga Imana abitewe n’ubwikunde (Soma muri Yobu 1:9, 10.) Yehova ntiyirengagije icyo kirego. Ahubwo yahaye Yobu uburyo bwo kugaragaza ko ari indahemuka, kandi ko yakoreraga Imana atabitewe n’ubwikunde.
Komeza kuba indahemuka
10 Ni mu buhe buryo ibyabaye kuri Yobu nawe bikureba? Satani avuga ko udakunda Yehova by’ukuri, kandi ko uramutse uhuye n’ibibazo wareka kumukorera kugira ngo ukize amagara yawe. Mu yandi magambo, avuga ko udashobora gukomeza kubera Yehova indahemuka (Yobu 2:4, 5; Ibyah 12:10). Ibyo bituma wiyumva ute? Ese ntibikubabaza? Icyakora, zirikana ko nawe Yehova agufitiye ikizere, kandi ko yaguhaye uburyo bwo kugaragaza niba uri indahemuka. Yehova yemereye Satani kukugerageza. Yizeye ko uzakomeza kuba indahemuka ukagaragaza ko Satani ari umubeshyi. Nanone Yehova agusezeranya ko azagufasha gukomeza kuba indahemuka (Heb 13:6). Kugirirwa ikizere n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi nta ko bisa! Ese ntubona ko kuba indahemuka ari iby’ingenzi cyane? Kuba indahemuka bituma tunyomoza Satani, tukubahisha izina ryiza rya Data kandi tugashyigikira Ubutegetsi bwe. Twakora iki ngo dukomeze kuba indahemuka?
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Tuvane amasomo ku magambo ya nyuma Yesu yavuze akiri ku isi
9 Ni iki Yesu yavuze? Igihe Yesu yari hafi gupfa, yavuze mu ijwi riranguruye ati: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana” (Mat 27:46)? Bibiliya ntisobanura impamvu Yesu yavuze ayo magambo. Ariko reka turebe icyo atwigisha. Igihe Yesu yavugaga ayo magambo yari ashohoje ubuhanuzi bwo muri Zaburi ya 22:1. Ayo magambo agaragaza neza ko Yehova ‘atarinze’ Umwana we kubabara (Yobu 1:10). Yesu yari azi ko Se yemeye ko abanzi be bamugerageza kugeza apfuye. Nta wundi muntu wageragejwe bigeze aho. Nanone ayo magambo agaragaza ko nta cyaha yari yarakoze cyagombaga kumwicisha.
9-15 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 4-5
“Jya wirinda amakuru y’ibinyoma”
it-1 713 par. 11
Elifazi
2. Umwe mu ncuti eshatu za Yobu (Yobu 2:11). Yari Umutemani. Ashobora kuba akomoka ku muhungu w’imfura wa Esawu witwaga Temani, bityo akaba akomoka kuri Aburahamu. Bibaye ari ko biri, yaba ari mwene wabo wa kure wa Yobu. We n’abamukomokagaho barataga ubwenge bwabo (Yer 49:7). Muri ba bagabo batatu bitwaga ko ari abahumuriza ba Yobu, Elifazi yagaragaraga nk’aho ari we muntu w’ingenzi muri bo kandi ufite ijambo rikomeye. Biranashoboka ko ari na we wari mukuru muri bo. Mu biganiro bagiranye na Yobu inshuro eshatu, ni we wabanzaga kuvuga kandi akavuga byinshi kuruta iby’abandi.
Rwanya imitekerereze mibi
Elifazi yibukije ibintu ndengakamere byari byarigeze kumubaho agira ati “umwuka ampita imbere, umusatsi unyorosoka ku mutwe. Ahagarara aho ariko nyoberwa uko ishusho ye isa, imbere y’amaso yanjye hari ikintu, habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo” (Yobu 4:15, 16). Ni uwuhe mwuka wayoboraga imitekerereze ya Elifazi? Amagambo yo kujora yakomeje avuga, agaragaza ko uwo mwuka utari marayika ukiranuka w’Imana (Yobu 4:17, 18). Wari ikiremwa cy’umwuka mubi. Bitabaye ibyo se, kuki Yehova yaba yaracyashye Elifazi na bagenzi be babiri abaziza kuba baravuze ibinyoma (Yobu 42:7)? Nta gushidikanya, Elifazi yakoreshwaga na dayimoni. Amagambo ye yagaragazaga ko yari afite imitekerereze itarangwa no kubaha Imana.
Irinde poropagande ya Satani
Satani yakoresheje Elifazi, umwe mu bantu batatu bari basuye Yobu, kugira ngo yumvikanishe ko abantu nta bushobozi bafite bwo kurwanya ibitero bya Satani. Igihe yerekezaga ku bantu avuga ko “baba mu mazu yubakishije urwondo,” yabwiye Yobu ati ‘urufatiro rwabo rushinzwe mu mukungugu, bameneka nk’uwakandagira inyenzi. Guhera mu gitondo ukageza nimugoroba bararimburwa, bapfa buheriheri ntihagire ubyitaho.’—Yobu 4:19, 20.
Hari ahandi mu Byanditswe havuga ko turi ‘inzabya z’ibumba,’ ni ukuvuga ibibindi byoroshye bikozwe mu ibumba (2 Kor 4:7). Turi abanyantege nke kubera ko twarazwe icyaha no kudatungana (Rom 5:12). Mu by’ukuri, twe ubwacu ntitwashobora gutsinda ibitero bya Satani. Icyakora kubera ko turi Abakristo, ntituri twenyine. Nubwo turi abanyantege nke, Imana ibona ko dufite agaciro (Yes 43:4). Byongeye kandi, Yehova aha umwuka wera abawumusaba (Luka 11:13). Umwuka we ushobora kuduha “imbaraga zirenze izisanzwe” zigatuma dushobora guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose Satani yatugabaho (2 Kor 4:7; Fili 4:13). Niturwanya Satani ‘dufite ukwizera gukomeye,’ Imana izatuma dushikama (1 Pet 5:8-10). Ku bw’ibyo, ntitugomba gutinya Satani.
Irinde amakuru y’ibinyoma
● Jya ugenzura aho ayo makuru yaturutse n’ibivugwamo
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mugenzure ibintu byose.”—1 Abatesalonike 5:21.
Mbere yo kwemera inkuru no kugira uwo uyoherereza nubwo yaba izwi cyangwa yavuzwe mu makuru, jya ubanza ugenzure niba ari ukuri. Wabigenza ute?
Jya ugenzura niba aho ayo makuru yaturutse hizewe. Ibigo by’itangazamakuru n’imiryango itandukanye bishobora kuvuga inkuru kubera inyungu zabo cyangwa iza poritike. Jya ugereranya amakuru wabonye ku kinyamakuru kimwe n’ibindi binyamakuru byayavuzeho. Hari n’igihe inshuti zawe zishobora kukubwira amakuru y’ibinyoma zikoresheje imeri cyangwa imbuga nkoranyambaga. Ubwo rero, ntukizere amakuru yose utaragenzura aho yaturutse.
Jya ugenzura umenye niba ibivugwamo ari ukuri kandi ko bihuje n’igihe. Jya ureba itariki n’ibihamya bigaragaza ko ibyavuzwe ari ukuri. Jya witonda cyanecyane mu gihe ubonye ko amakuru akubiyemo ibintu byinshi yavuzwe mu buryo bworoshye cyangwa akaba yatuma ugira uruhande ubogamiraho.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Mukomeze gushikama kugira ngo mubone uko mutsinda isiganwa ry’ubuzima
Kuba turi mu muryango wo ku isi hose w’abasenga by’ukuri na byo bishobora gutuma dushikama. Mbega ukuntu kuba muri uwo muryango mpuzamahanga ukundana ari umugisha (1 Petero 2:17)! Natwe dushobora gutuma bagenzi bacu duhuje ukwizera na bo bashikama.
Reka wenda turebe ibyo umugabo wakiranukaga witwa Yobu yakoze kugira ngo afashe abandi. Tekereza ko na Elifazi, ya ncuti ye yamuryaryaga, yahatiwe kuvuga ati “amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa” (Yobu 4:4). Twebwe se kuri iyo ngingo duhagaze dute? Buri wese muri twe afite inshingano yo gufasha abavandimwe na bashiki bacu bagakomeza gukora umurimo w’Imana. Mu mibanire yacu na bo, twagombye kujya dukora ibihuje n’amagambo agira ati “mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma” (Yesaya 35:3). Ubwo se kuki utakwiha intego yo kujya utera inkunga Umukristo mugenzi wawe umwe cyangwa babiri buri gihe uko muhuye (Abaheburayo 10:24, 25)? Amagambo atera inkunga yo kubashimira ko bakomeza gushyiraho imihati kugira ngo bashimishe Yehova, ashobora rwose gutuma bakomeza gushikama bafite intego yo gutsinda isiganwa ry’ubuzima.
16-22 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 6-7
“Mu gihe ubuzima bukurambiye”
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Yobu
7:1; 14:14—Imvugo ngo ‘gufata igihe mu ntambara’ cyangwa “iminsi y’intambara” zakoreshejwe na Yobu zisobanura iki? Yobu yahuye n’ingorane zikomeye cyane ku buryo yumvaga ubuzima bumugoye rwose, mbese ari nko kurwana intambara (Yobu 10:17). Kubera ko igihe umuntu amara muri Shewoli, kuva apfuye kugeza azutse, ari igihe umuntu ahatirwa kumarayo, Yobu yakigereranyije n’intambara.
‘Yehova akiza’ abacitse intege
RIMWE na rimwe, dutekereza ukuntu ubuzima ari bugufi kandi ‘bwuzuye’ ibibazo (Yobu 14:1). Birumvikana rero ko hari igihe twumva ducitse intege. Abantu benshi bo mu bihe bya kera basengaga Yehova, na bo bajyaga bumva bameze batyo. Hari n’abifuje gupfa (1 Abami 19:2-4; Yobu 3:1-3, 11; 7:15, 16). Ariko buri gihe, Yehova Imana biringiraga yarabahumurizaga kandi akabakomeza. Ibyababayeho byanditswe muri Bibiliya kugira ngo biduhumurize kandi bigire icyo bitwigisha.—Rom 15:4.
Mu gihe wumvise urambiwe kubaho
Nubwo waba nta cyizere ufite ko ibibazo byawe bizakemuka, ujye wibuka ko utari wenyine kandi ko abantu bo muri iki gihe hafi ya bose, baba bafite ibibazo bahanganye na byo. Bibiliya igira iti “ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe” (Abaroma 8:22). Iyo ufite ikibazo, uba wumva kitazigera gikemuka, ariko burya nta joro ridacya. Ibintu bigeraho bigahinduka, kandi akenshi bikaba byiza. Ariko se, wakora iki hagati aho?
Jya ubibwira incuti yawe ikuze mu buryo bw’umwuka kandi wizeye. Bibiliya igira iti “incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba” (Imigani 17:17). Umukiranutsi Yobu uvugwa muri Bibiliya, yabwiye abandi agahinda ke igihe yari mu ngorane. Igihe yavugaga ko ‘ubugingo bwe bwizinutswe,’ yunzemo ati “sinzabura kugaragaza ibimpangayikishije, kandi nzavuga mfite ishavu mu mutima” (Yobu 10:1). Kubwira abandi ibiguhangayikishije, bishobora gutuma imihangayiko igabanuka, kandi bigatuma uhindura uko wabonaga ibibazo uhanganye na byo.
Jya usenga Imana uyibwire ibiguhangayikishije byose. Nubwo hari abumva ko gusenga ari nk’umuti utuma umuntu atuza gusa, Bibiliya si uko ibivuga. Muri Zaburi 65:2 havuga ko Yehova Imana ‘yumva amasengesho,’ naho muri 1 Petero 5:7 hakavuga ko ‘yita’ ku bantu. Incuro nyinshi, Bibiliya ivuga ko ari iby’ingenzi kwishingikiriza ku Mana. Dore imirongo imwe n’imwe ibigaragaza:
“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.”—IMIGANI 3:5, 6.
“Yehova “azahaza ibyifuzo by’abamutinya, kandi azumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze abakize.”—ZABURI 145:19.
“Iki ni cyo cyizere dufite imbere yayo: ni uko itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.”—1 YOHANA 5:14.
“Yehova ari kure y’ababi, ariko yumva isengesho ry’abakiranutsi.”—IMIGANI 15:29.
Nubwira Imana ingorane uhanganye na zo, izagufasha. Ni yo mpamvu Bibiliya idutera inkunga yo ‘kuyiringira igihe cyose [no] gusuka imbere yayo ibiri mu mitima yacu.’—Zaburi 62:8.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Tuge twita ku bandi kandi tubagirire impuhwe
10 Natwe dushobora kwigana Yehova, tukagerageza kwiyumvisha uko abavandimwe na bashiki bacu biyumva. Jya wihatira kubamenya neza. Jya uganira na bo mbere na nyuma y’amateraniro, mujyane kubwiriza, kandi niba bishoboka ubatumire musangire. Ibyo bishobora gutuma umenya ko mushiki wacu usa n’aho atagira urugwiro, burya abiterwa n’uko agira amasonisoni. Ushobora no kumenya ko umuvandimwe wibwiraga ko akunda ubutunzi, burya agira ubuntu. Nanone ushobora kumenya ko mushiki wacu n’abana be bakunda gukererwa amateraniro, babiterwa n’uko batotezwa (Yobu 6:29). Birumvikana ariko ko tuzirinda ‘kwivanga mu bibazo by’abandi’ (1 Tim 5:13). Icyakora, byaba byiza tumenye ibyabaye ku bavandimwe na bashiki bacu n’ingaruka byabagizeho.
23-29 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 8-10
“Urukundo rudahemuka rw’Imana ruturinda ibinyoma bya Satani”
Ese koko dushobora gushimisha Imana?
Yobu yahuye n’ibyago byaje byisukiranya, ku buryo ushobora gutekereza ko byari akagambane. Yibwiraga ko kuba yarizeraga Imana nta cyo byari bimaze (Yobu 9:20-22). Yobu yari yiyiziho gukiranuka, abandi bakabona ko yigira umukiranutsi kuruta Imana.—Yobu 32:1, 2; 35:1, 2
Yehova atugaragariza urukundo rudahemuka
14 Urukundo rudahemuka rw’Imana ruraturinda mu buryo bw’umwuka. Dawidi yasenze Yehova agira ati: “Uri ubwihisho bwanjye; uzandinda amakuba. Uzankiza ungoteshe ijwi ry’ibyishimo. . . . Uwiringira Yehova azagotwa n’ineza yuje urukundo” (Zab 32:7, 10). Imigi ya kera yabaga igoswe n’inkuta zarindaga abaturage bayituyemo, kugira ngo batibasirwa n’umwanzi. Urukundo rudahemuka rwa Yehova na rwo rumeze nk’izo nkuta, kuko ruturinda mu buryo bw’umwuka, rukaturinda ikintu cyose cyatuma tudakomeza kubera Yehova indahemuka. Nanone, urukundo rudahemuka rwa Yehova rutuma atugira inshuti ze.—Yer 31:3.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
“Ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza?”
19 Ni iki twamenye ku birebana n’“ibyo Yehova atekereza”? Twagombye kureka Ijambo ry’Imana rikadufasha gusobanukirwa neza uko Yehova atekereza. Ntitwagombye kwemera ko imitekerereze yacu ifite aho igarukira ituma twiyumvisha uko Yehova atekereza dushingiye ku mahame yacu n’uko tubona ibintu. Yobu yaravuze ati ‘[Imana] si umuntu nkanjye ngo nyisubize, cyangwa ngo mburane na yo mu rubanza’ (Yobu 9:32). Kimwe na Yobu, iyo dutangiye gusobanukirwa imitekerereze ya Yehova, nta kindi twakora uretse kwiyamirira tuti “dore ibyo ni ibyo ku nkengero z’inzira zayo, kandi ibyo twayumviseho ni ibyongorerano gusa! Ariko se ni nde ushobora gusobanukirwa guhinda kwayo gukomeye?”—Yobu 26:14.
20 Mu gihe dusoma Ibyanditswe, twakora iki niba tubonye umurongo ugoye kuwusobanukirwa, cyane cyane urebana n’imitekerereze ya Yehova? Niba nyuma yo gukora ubushakashatsi tutabonye igisubizo gisobanutse neza, dushobora kumva ko ubwo ari uburyo tuba tubonye bwo kugaragaza ko twiringira Yehova. Jya wibuka ko hari imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya ituma tubona uburyo bwo kugaragaza ko twizera imico ya Yehova. Nimucyo tujye twicisha bugufi twemere ko tudasobanukiwe buri kintu cyose akora (Umubw 11:5). Ibyo bizatuma twemeranya n’aya magambo y’intumwa Pawulo agira ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka! None se ‘ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza, kandi se ni nde wabaye umujyanama we?’ Cyangwa ‘ni nde wabanje kugira icyo amuha, kugira ngo bibe ngombwa ko yiturwa?’ Ibintu byose ni we bikomokaho, biriho binyuze kuri we, kandi biriho ku bwe. Nahabwe ikuzo iteka ryose. Amen.”—Rom 11:33-36.
30 UKWAKIRA–5 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 11-12
“Ibintu bitatu byadufasha kugira ubwenge no kubukoresha neza”
Yobu yahesheje ikuzo izina rya Yehova
17 Ni iki cyafashije Yobu gukomeza kuba indahemuka? Uko bigaragara, yari yaritoje kugirana imishyikirano myiza na Yehova mbere y’uko agerwaho n’ibyago. Nubwo nta gihamya dufite y’uko Yobu yari azi ikirego Satani yari yareze Yehova, yari yariyemeje gukomeza kuba indahemuka. Yagize ati “kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo” (Yobu 27:5). Ni gute Yobu yitoje kugirana na Yehova iyo mishyikirano ya bugufi? Nta gushidikanya ko yahaga agaciro ibyo yari yarumvise ku bihereranye n’ibyo Imana yari yaragiriye Aburahamu, Isaka na Yakobo, bakaba bari bene wabo, nubwo batari bafitanye isano ya bugufi. Ikindi kandi, Yobu yashoboraga kumenya imico myinshi ya Yehova binyuriye mu kwitegereza ibyo yaremye.—Soma muri Yobu 12:7-9, 13, 16.
Nturi wenyine, Yehova ari kumwe nawe
10 Jya ushakisha inshuti z’Abakristo b’indahemuka. Jya ushaka mu itorero abantu bafite imico wifuza kwigana bakubere inshuti. Bashobora kuba bakuruta cyangwa nawe ubaruta cyangwa se barakuriye mu mimerere itandukanye n’iyawe. Bibiliya itubwira ko ubwenge ‘bufitwe n’abageze mu za bukuru’ (Yobu 12:12). Ariko abakuze na bo hari ibintu byinshi bakwigira ku bakiri bato b’indahemuka. Wibuke ko nubwo Dawidi yari muto cyane kuri Yonatani, bitababujije kuba inshuti magara (1 Sam 18:1). Buri wese yafashije undi gukorera Yehova, nubwo bari bahanganye n’ibibazo bitoroshye (1 Sam 23:16-18). Mushiki wacu witwa Irina, ubu akaba ari we Muhamya wenyine mu bagize umuryango we, yaravuze ati: “Yehova ashobora gukoresha abagize itorero bakatubera nk’ababyeyi n’abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka.”
11 Gushaka inshuti si ko buri gihe biba byoroshye, cyanecyane iyo ukunze kugira isoni. Mushiki wacu Ratna ukunda kugira isoni kandi warwanyijwe cyane igihe yigaga Bibiliya, yaravuze ati: “Naje kubona ko nari nkeneye ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero bamfasha. Nubwo bishobora kutoroha kubwira undi muntu uko wiyumva ariko iyo muganiriye nta cyo umukinze ni byo bituma muba inshuti magara.” Inshuti zawe ziba zifuza kugutera inkunga no kugushyigikira ariko ziba zikeneye ko uzibwira uko zabikora.
12 Kujyana n’abandi Bakristo kubwiriza byagufasha kubona inshuti. Carol twigeze kuvuga yaravuze ati: “Kujyana n’abandi Bakristokazi kubwiriza no mu bindi bikorwa bya gikristo byatumye mbona inshuti nyinshi. Mu gihe k’imyaka myinshi Yehova yagiye amfasha akoresheje izo nshuti.” Iyo dushatse inshuti z’indahemuka kuri Yehova bitugirira akamaro. Yehova adufasha akoresheje izo nshuti mu gihe twumva twacitse intege, urugero nk’igihe dufite irungu.—Imig 17:17.
it-2 1190 par. 2
Ubwenge
Ubwenge bw’Imana. Yehova Imana ni we ufite ubwenge nyabwo kuko ari we ‘nyir’ubwenge wenyine’ (Rm 16:27; Ibh 7:12). Kugira ubumenyi ni ukugira amakuru afatika ku kintu runaka. Kubera ko rero Yehova ari we waremye byose, akaba ariho “uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose” (Zb 90:1, 2), azi ibintu byose umuntu yakenera kumenya ku isanzure, ibiririmo, imiterere yaryo n’amateka yaryo kuva ryabaho kugeza muri iki gihe. Ni we washyizeho amategeko yo mu rwego rwa fiziki ayobora ibyaremwe n’ibintu bigenda byisubiramo. Nanone ni we washyizeho amahame abantu bagenderaho bakora ubushakashatsi cyangwa bahanga udushya. Ayo mahame adahari nta cyo bageraho kandi nta kintu gihamye baba bafite baheraho bavumbura (Yb 38:34-38; Zb 104:24; Img 3:19; Yr 10:12, 13). Mu by’ukuri rero, amahame ye agenga imyifatire, atuma abantu babaho nta kavuyo, bakamenya gufata imyanzuro myiza kandi bakagera ku byo bifuza mu buzima (Guteg 32:4-6). Nta na kimwe ubwenge bwe bwayoberwa (Yes 40:13, 14). Nubwo hari igihe areka ibintu binyuranye n’amahame ye meza bikabaho, ndetse bikaba byasa nk’ibyagize icyo bigeraho mu gihe gito, mu gihe kizaza azabikosora. Ibizabaho byose bizaba bihuje neza n’ibyo ashaka kandi ibyo yavuze byose ‘azabikora.’—Yes 55:8-11; 46:9-11.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Uko washyikirana n’abana b’ingimbi n’abangavu
▪ ‘Ese uretse ibyo ambwira, naba nshobora gutahura n’ibyo atavuze?’ Muri Yobu 12:11 hagira hati “mbese ugutwi si ko kurobanura amagambo, nk’uko akanwa kumva ibyokurya?” Muri icyo gihe uba ukeneye cyane “kurobanura” amagambo umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe akubwiye. Incuro nyinshi abana b’ingimbi n’abangavu bavuga ibintu bibwira ko ari ukuri. Urugero, umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe ashobora kuvuga ati “buri gihe umfata nk’aho ndi umwana!” cyangwa akavuga ati “nta na rimwe ujya unyumva!” Aho kujya impaka ku magambo ngo “buri gihe” cyangwa ngo “nta na rimwe,” jya uzirikana ko umwana wawe ashobora kuba atari byo yashakaga kuvuga. Urugero, iyo umwana avuze ati “buri gihe umfata nk’aho ndi umwana,” ashobora kuba ashaka kuvuga ati “mbona utajya ungirira icyizere.” Naho yavuga ati “nta na rimwe ujya unyumva,” akaba ashaka kuvuga ati “ni ukuri ndashaka kukubwira ukuntu numva meze.” Jya ugerageza gutahura icyihishe inyuma y’amagambo umwana wawe avuze.