ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr24 Mutarama pp. 1-12
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2024
  • Udutwe duto
  • 1-7 MUTARAMA
  • 8-14 MUTARAMA
  • 15-21 MUTARAMA
  • 22-28 MUTARAMA
  • 29 MUTARAMA–4 GASHYANTARE
  • 5-11 GASHYANTARE
  • 12-18 GASHYANTARE
  • 19-25 GASHYANTARE
  • 26 GASHYANTARE–3 WERURWE
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2024
mwbr24 Mutarama pp. 1-12

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

© 2023 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania

1-7 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 32-33

Jya uhumuriza abahangayitse

it-1 710

Elihu

Elihu ntiyarobanuraga ku butoni kandi nta muntu yahakirizwagaho amwita amazina y’ibyubahiro. Kimwe na Yobu, yari azi ko Ishoborabyose ari yo yamuremye, kandi ko yamuremye mu mukungugu. Ntiyari agamije gutera Yobu ubwoba, ahubwo baganirye nk’incuti nyakuri. Yavugaga Yobu mu izina iyo babaga baganira, kandi Elifazi, Biludadi na Zofari bo ntibigeze babikora.—Yobu 32:21, 22; 33:1, 6.

w14 15/6 25 par. 8-10

Ese ubona intege nke z’abantu nk’uko Yehova azibona?

8 Kwibuka ko bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bagira intege nke bitewe n’ibibazo bahura na byo, urugero nko kurwaragurika, kubana n’abo badahuje idini, cyangwa bakaba bafite indwara yo kwiheba, bishobora gutuma turushaho kubagirira impuhwe. Natwe dushobora kugera mu mimerere nk’iyo. Kubera ko Abisirayeli bari abakene n’abanyantege nke igihe bari mu gihugu cya Egiputa, mbere y’uko binjira mu Gihugu cy’Isezerano Yehova yabibukije ko batagombaga ‘kwinangira umutima’ ngo bange gufasha abavandimwe babo bari kuba bababaye. Yabaga yiteze ko bafasha abakene.—Guteg 15:7, 11; Lewi 25:35-38.

9 Aho gucira urubanza abahanganye n’ibibazo cyangwa ngo tubashidikanyeho, twagombye kubafasha mu buryo bw’umwuka (Yobu 33:6, 7; Mat 7:1). Reka dufate urugero: iyo umuntu utwaye ipikipiki agize impanuka akajya kwa muganga, ese igihangayikisha abaganga ni ukumenya niba ari we wayiteje? Oya, ahubwo bihutira kumuvura. Mu buryo nk’ubwo, niba uwo duhuje ukwizera yaraciwe intege n’ibibazo afite, ikiba cyihutirwa ni ukumufasha mu buryo bw’umwuka.—Soma mu 1 Abatesalonike 5:14.

10 Iyo dufashe igihe tugatekereza ku mimerere abavandimwe bacu barimo, dushobora kubona ko mu by’ukuri badafite intege nke. Tekereza kuri bashiki bacu bamaze imyaka myinshi batotezwa n’abagize imiryango yabo. Ese nubwo bamwe bashobora gusa n’aho nta cyo bari cyo kandi badakomeye, ntibagaragaza ko bafite ukwizera gukomeye kandi ko bashikamye? Ese iyo ubonye umubyeyi urera abana wenyine ahora azana n’abana be mu materaniro, ntutangazwa no kwizera kwe? Tekereza no ku bana b’ingimbi n’abangavu bakomera ku kuri nubwo bahura n’ibigeragezo ku ishuri. Nidutekereza ku mihati yose abavandimwe bacu bashyiraho kugira ngo bakorere Yehova, bizatuma tubona ko ari “abatunzi mu byo kwizera” nubwo basa n’aho badakomeye.—Yak 2:5.

w20.03 23 par. 17-18

Ni ryari wagombye kuvuga?

17 Umuntu wa kane mu bari basuye Yobu, ni Elihu wari mwene wabo wa Aburahamu. Igihe Yobu na ba bagabo batatu barimo bavuga, yari abateze amatwi yitonze. Ibyo bigaragazwa n’uko yagiriye Yobu inama mu bugwaneza ariko adaciye ku ruhande, kandi byatumye Yobu ahindura imitekerereze ye (Yobu 33:1, 6, 17). Elihu yabonaga ko ik’ingenzi ari uguhesha Yehova ikuzo, aho kuba we ubwe cyangwa undi muntu (Yobu 32:21, 22; 37:23, 24). Uko Elihu yitwaye bitwigisha ko hari igihe cyo guceceka, tugatega amatwi (Yak 1:19). Nanone bitwigisha ko mu gihe tugira abandi inama, twagombye guhesha Yehova ikuzo, aho kuba twe ubwacu.

18 Tugaragaza ko duha agaciro impano yo kuvuga, iyo dukurikiza inama Bibiliya itugira ku birebana n’igihe cyo kuvuga n’uko twagombye kuvuga. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati: “Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye rimeze nk’imitapuwa ya zahabu iri ku kintu gicuzwe mu ifeza” (Imig 25:11). Iyo duteze amatwi twitonze ibyo abandi bavuga, kandi tugatekereza mbere yo kuvuga, amagambo yacu ashobora kumera nk’imitapuwa cyangwa pome za zahabu. Izo pome zaba zihenze kandi ari nziza cyane. Ubwo rero, twaba dukunda kuvuga, cyangwa twivugira make, tuzubaka abandi kandi dushimishe Yehova (Imig 23:15; Efe 4:29). Nidukoresha neza impano yo kuvuga Yehova yaduhaye, tuzaba tugaragaje ko tumushimira!

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w13 15/1 19 par. 10

Komeza kwegera Yehova

10 Nanone kandi, birakwiriye ko twiyitaho kugira ngo tugaragare neza. Ariko ntibikwiriye ko tugerageza kuvanaho ibintu byose bigaragaza ko dukuze. Ibyo bintu bishobora kugaragaza ko turi inararibonye, ko dukwiriye icyubahiro kandi ko dufite ubwiza bw’imbere. Urugero, Bibiliya igira iti “imvi ni ikamba ry’ubwiza iyo ribonewe mu nzira yo gukiranuka” (Imig 16:31). Uko ni ko Yehova atubona kandi natwe twagombye kugerageza kubona ibintu dutyo. (Soma muri 1 Petero 3:3, 4.) None se, byaba bikwiriye ko twangiza ubuzima bwacu dukoresha imiti iteje akaga cyangwa twibagisha tugamije gusa kugaragara neza? Uko imyaka twaba dufite yaba ingana kose, twaba dufite amagara mazima cyangwa turwaye, ubwiza nyakuri tubukesha “ibyishimo bituruka kuri Yehova” (Neh 8:10). Mu isi nshya, tuzagira ubuzima buzira umuze, kandi umubiri wacu ugwe itoto (Yobu 33:25; Yes 33:24). Mu gihe dutegereje icyo gihe, kugira ubwenge n’ukwizera bizadufasha gukomeza kuba hafi ya Yehova no kwishimira uko turi.—1 Tim 4:8.

8-14 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 34-35

Mu gihe tubona ko ubuzima bwuzuyemo akarengane

wp19.1 8 par. 2

Imico y’Imana ni iyihe?

Buri gihe Imana ikora ibikwiriye. Bibiliya igira iti: “Ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya” (Yobu 34:10). Umwanditsi wa zaburi yagaragaje ko Imana ica imanza zitabera igihe yabwiraga Yehova ati: “Uzacira abantu bo mu mahanga urubanza rukiranuka” (Zaburi 67:4). Kubera ko ‘Yehova areba mu mutima,’ afite ubushobozi bwo kumenya ukuri ku buryo nta muntu ushobora kumuryarya. Ibyo rero bituma aca imanza zihuje n’ukuri (1 Samweli 16:7). Nanone Imana izi ibikorwa byose by’akarengane n’ibindi bibi bikorerwa kuri iyi si, kandi yasezeranyije ko vuba aha “ababi bazakurwa mu isi.”—Imigani 2:22.

w17.04 10 par. 5

Ubwami bw’Imana nibuza, hazavaho iki?

5 Yehova azakora iki? Yehova aracyihanganiye abantu babi kugira ngo bahinduke (Yes 55:7). Nubwo iyi si mbi yamaze gucirwa urubanza, abantu babi bo ntibaracirwa urubanza rwa nyuma. Ariko se bizagendekera bite abantu banga guhinduka, umubabaro ukomeye ukazatangira bagishyigikiye iyi si? Yehova yasezeranyije ko azakura ababi ku isi. (Soma muri Zaburi ya 37:10.) Muri iki gihe abantu benshi bize amayeri yo guhisha ibikorwa bibi bakora, kandi akenshi ntibabihanirwa (Yobu 21:7, 9). Ariko Bibiliya itwibutsa ko Imana “yitegereza inzira z’umuntu, kandi ibona intambwe ze zose. Nta mwijima cyangwa umwijima w’icuraburindi inkozi z’ibibi zakwihishamo” (Yobu 34:21, 22). Nta ho abantu bakwihisha Yehova. Nta wushobora kumuryarya kuko abona ibibi byose abantu babi bakora. Nyuma ya Harimagedoni, tuzitegereza aho abanyabyaha babaga, tubabure. Bazaba barimbutse burundu!—Zab 37:12-15.

w21.05 7 par. 19-20

Ese hari icyagusitaza ntukurikire Yesu?

19 Ese ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe? Bibaho rwose. Abantu benshi bo muri iki gihe baratwanga kubera ko tutivanga muri poritike. Baba bumva ko twagombye gutora. Ariko Yehova abona ko turamutse duhisemo umuyobozi w’umuntu ngo atuyobore, ari we twaba twanze (1 Sam 8:4-7). Nanone abantu bashobora kuba bumva ko twagombye kubaka amashuri, ibitaro, tugakora n’ibindi bikorwa byo gufasha abaturage. Banga ubutumwa tubagezaho kubera ko twibanda ku murimo wo kubwiriza aho gukemura ibibazo abatuye isi bahanganye na byo.

20 Icyo twakora ngo ibyo bitatubera igisitaza. (Soma muri Matayo 7:21- 23.) Tugomba kwibanda ku murimo Yesu yadushinze wo kubwiriza (Mat 28:19,20). Ntitukemere kurangazwa na poritike no kugerageza gukemura ibibazo by’abaturage. Dukunda abantu kandi tuba twifuza kubafasha. Ariko tuzi ko uburyo bwiza kuruta ubundi bwo kubafasha, ari ukubigisha ibirebana n’Ubwami bw’Imana no kubafasha kuba inshuti za Yehova.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w17.04 29 par. 3

Iyo witanze bituma Yehova asingizwa!

3 Yehova ntiyigeze acyaha Elihu amuziza ko yabajije ati “niba koko uri mu kuri ni iki uyiha, cyangwa ni iki ihabwa giturutse mu kuboko kwawe” (Yobu 35:7)? Ese Elihu yashakaga kuvuga ko iyo dukorera Imana tuba turushywa n’ubusa? Oya rwose. Yashakaga kuvuga ko Yehova atabeshejweho n’uko tumusenga. Yehova arihagije. Nta cyo twakora ngo dutume arushaho kuba umukire cyangwa ngo arusheho gukomera. Ahubwo imico myiza n’impano zose dufite, ni we waziduhaye, kandi ashishikazwa n’uko tuzikoresha.

15-21 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 36-37

Ni iki kitwizeza ko ubuzima bw’iteka Imana yadusezeranyije izabuduha?

w15 1/10 13 par. 1-2

Ese dushobora gushakisha Imana tukayibona?

KUBA IMANA IHORAHO. Bibiliya ivuga ko Imana iriho “uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose” (Zaburi 90:2). Mu yandi magambo, Imana ntiyagize intangiriro kandi ntizagira iherezo. Ukurikije imitekerereze y’abantu “umubare w’imyaka yayo nturondoreka.”—Yobu 36:26.

Icyo byatumarira. Imana yadusezeranyije ko nituyimenya izaduha ubuzima bw’iteka (Yohana 17:3). Ese iryo sezerano ryari kugira ireme rite, iyo Imana iza kuba itabaho iteka? Nta wundi wasohoza iryo sezerano uretse “Umwami w’iteka.”—1 Timoteyo 1:17.

w20.05 22 par. 6

Ese ushimira Yehova ku bw’impano yaguhaye?

6 Amazi akomeza kuba ku isi, bitewe n’uko iri ku ntera ikwiriye ugereranyije n’aho izuba riri. Isi iramutse yegereye izuba ho gato, amazi yose yahinduka umwuka, isi igashyuha kandi ikuma ku buryo nta buzima bwahaba. Nanone isi iramutse yitaruye izuba ho gato, amazi yose yakonja cyane agafatana maze isi igahinduka nk’ikibuye kinini cy’urubura. Umwikubo w’amazi utuma ibinyabuzima bikomeza kubaho, kubera ko Yehova yashyize isi ku ntera ikwiriye. Izuba rishyushya amazi yo mu nyanja n’andi ari ku isi, hakazamuka umwuka uhinduka ibicu. Buri mwaka, amazi ahinduka umwuka bitewe n’izuba, aruta kure ayo mu biyaga byose byo ku isi. Iyo amazi amaze guhinduka umwuka akajya mu kirere, nyuma y’iminsi icumi agaruka ku isi ari imvura cyangwa urubura. Hanyuma ayo mazi asubira mu nyanja n’ahandi hantu yaturutse, uwo mwikubo ukongera ugatangira. Uwo mwikubo utuma isi ihorana amazi, ugaragaza ko Yehova afite ubwenge n’imbaraga.—Yobu 36:27, 28; Umubw 1:7.

w22.10 28 par. 16

Komeza kugira ibyiringiro

16 Ibyiringiro byo kuzabaho iteka, ni impano y’agaciro kenshi Imana yaduhaye. Dutegerezanyije amatsiko ibintu byiza Yehova yadusezeranyije, kandi twizeye neza ko bizabaho. Ibyo byiringiro bimeze nk’igitsika ubwato, kuko bituma dutuza maze tugashobora guhangana n’ibigeragezo n’ibitotezo kandi bigatuma tudatinya n’urupfu. Nanone ibyiringiro bimeze nk’ingofero, kuko birinda ibitekerezo byacu maze tugakora ibyiza, tukirinda ibibi. Ibyiringiro bituma turushaho kuba incuti za Yehova, kandi bikatwereka ukuntu adukunda cyane. Ubwo rero, gukomeza kwiringira Yehova bitugirira akamaro.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 492

Gushyikirana

Abantu bo mu bihugu bya kera bivugwa muri Bibiliya bahererekanyaga amakuru n’ibitekerezo mu buryo butandukanye. Ahanini amakuru yo mu gihugu n’ayo mu mahanga bayabwiranaga mu magambo (2Sm 3:17, 19; Yobu 37:20). Abagenzi bakundaga gufatanya urugendo ari benshi, babwiranaga amakuru yo mu duce dutandukanye twa kure babaga baturutsemo, igihe babaga baruhutse, wenda bagiye gufata ibyokurya, ibyokunywa n’ibindi babaga bakeneye. Iyo babaga bari muri izo ngendo, bajyaga bahagarara mu mijyi cyangwa ahandi hantu. Bitewe n’ahantu igihugu cya Palesitina giherereye abantu baturutse muri Aziya, Afurika n’u Burayi bakundaga kukinyuramo bakora ingendo. Ubwo rero, abari batuye muri icyo gihugu bashoboraga kumenya amakuru y’ibintu byihariye byabaga byabereye mu bindi bihugu. Ayo makuru, yaba ayo mu gihugu cyangwa hanze yacyo, akenshi yamenyekaniraga mu masoko yo mu mijyi.

22-28 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 38-39

Ese ujya ufata akanya ukitegereza ibyaremwe?

w21.08 9 par. 7

Ese uzakomeza gutegereza Yehova?

7 Bibiliya ivuga ko igihe Yehova yaremaga isi yashyizeho “ingero zayo,” “imfatiro zayo” agashyiraho n’“ibuye ryayo rikomeza imfuruka” (Yobu 38:5, 6). Yanafashe igihe yitegereza ibyo yari amaze gukora (Intang 1:10, 12). Ngaho tekereza ukuntu abamarayika bumvaga bameze iyo barebaga ibintu bishya Yehova yagendaga arema! Nta gushidikanya ko ibyo byabashimishaga cyane. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu ‘barangaruye amajwi basingiza’ Yehova (Yobu 38:7). Ibyo bitwigisha iki? Yehova yamaze imyaka ibarirwa mu bihumbi arema, ariko amaze kwitegereza ibintu byose yaremye yavuze ko ari “byiza cyane.”—Intang 1:31.

w20.08 14 par. 2

Umuzuko ugaragaza ko Imana idukunda, ifite ubwenge, ikanihangana

2 Yehova yabanje kurema Umwana we Yesu. Hanyuma yafatanyije na we ‘kurema ibindi bintu byose,’ harimo n’abamarayika (Kolo 1:16). Yesu yashimishwaga cyane no gukorana na Se (Imig 8:30). Abamarayika na bo bishimiye kubona Yehova na Yesu barema ijuru n’isi. Bagaragaje bate ko bibashimishije? ‘Baranguruye amajwi basingiza’ Yehova ubwo yaremaga isi, kandi bakomeje kumusingiza uko yaremaga ibindi bintu, cyanecyane igihe yaremaga abantu (Yobu 38:7; Imig 8:31). Ikintu cyose Yehova yaremye kigaragaza ko adukunda kandi ko afite ubwenge.—Zab 104:24; Rom 1:20.

w23.03 17 par. 8

Ese ibyaremwe bituma urushaho kumenya Yehova

8 Yehova akwiriye kwiringirwa rwose. Yehova yafashije Yobu, arushaho kumwiringira (Yobu 32:2; 40:6-8). Igihe baganiraga, Yehova yagize icyo avuga ku bintu byinshi yaremye, urugero nk’inyenyeri, ibicu n’imirabyo. Nanone yagize icyo avuga ku nyamaswa zitandukanye, urugero nk’ikimasa cy’ishyamba n’ifarashi (Yobu 38:32-35; 39:9, 19, 20). Ibyo bintu byose byeretse Yobu ko Imana ifite imbaraga zitangaje, urukundo n’ubwenge bwinshi. Nta gushidikanya ko icyo kiganiro cyatumye Yobu arushaho kwiringira Yehova (Yobu 42:1-6). Natwe iyo twitegereje ibyaremwe, tubona ko Yehova afite ubwenge n’imbaraga, biruta kure cyane ibyo dufite. Nanone bitwibutsa ko ashobora kuvanaho ibigeragezo byose duhura na byo, kandi koko azabikora. Ibyo bituma turushaho kumwiringira.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2 222

Ushyiraho amategeko

Yehova ni we ushyiraho amategeko. Yehova ni we ushyiraho amategeko agenga isanzure. Ashyiraho amategeko ayobora ibyaremwe bitagira ubuzima (Yobu 38:4-38; Zab. 104:5-19) n’ayobora inyamaswa (Yobu 39:1-30). Umuntu na we agendera ku mategeko agenga ikirere kuko yaremwe na Yehova. Nanone agomba kuyoborwa n’amategeko y’Imana agenga imyifatire, kuko muri rusange umuntu aba yumva ko agomba kugira imyifatire myiza kandi akaba afite ubwenge, atekereza neza kandi akaba agira icyifuzo cyo gushaka Imana (Rom 12:1; 1 Kor. 2:14-16). Ayo mategeko ya Yehova ni na yo ayobora abamarayika.—Zab 103:20; 2 Pet 2:4, 11.

Amategeko ya Yehova agenga ikirere nta wayarengaho ngo bimugwe amahoro (Yer 33:20, 21). Ayo mategeko ayobora ibyaremwe tubona mu isanzure arakwiriye kandi ntahindagurika, ku buryo ayo abahanga muri siyansi bazi, bayifashisha bapima ingendo zikorwa n’ukwezi n’indi mibumbe iri mu kirere nta kwibeshya. Umuntu wese wanze gukurikiza ayo mategeko, bihita bimugiraho ingaruka. Amategeko y’Imana agenga imyifatire na yo ntahinduka, kandi uyirengagije bimugiraho ingaruka. Umuntu aba asabwa kuyubahiriza nk’uko yubahiriza amategeko ayobora ikirere, nubwo ingaruka zo kutayakurikiza zishobora kudahita zigaragara. Bibiliya igira iti: “Iby’Imana ntibikerenswa, kuko ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura.”—Gal 6:7; 1Tm 5:24.

29 MUTARAMA–4 GASHYANTARE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YOBU 40-42

Amasomo twakura ku byabaye kuri Yobu

w10 15/10 3-4 par. 4-6

“Ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza?”

4 Mu gihe dutekereza ku bikorwa bya Yehova, tugomba kwirinda imitekerereze idakwiriye yo kwiyumvisha uko Imana itekereza dushingiye ku buryo abantu babona ibintu. Yehova yerekeje kuri iyo mitekerereze idakwiriye, avuga amagambo dusanga muri Zaburi ya 50:21, agira ati “wibwira ko meze nkawe.” Ibyo bihuje n’ibyo intiti mu bya Bibiliya yavuze, ubu hakaba hashize imyaka isaga 175, igira iti “abantu bakunze kugira imitekerereze idakwiriye yo kwiyumvisha uko Imana itekereza bashingiye ku buryo bo babona ibintu, bakumva ko igengwa n’amategeko abagenga.”

5 Tugomba kwitonda kugira ngo tudashingira ku mahame yacu n’ibyifuzo byacu mu gihe dushaka kwiyumvisha uko Yehova ateye. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Mu gihe twiga Ibyanditswe, dushobora gutekereza ko bimwe mu bikorwa bya Yehova bidakwiriye, bitewe n’uburyo bwacu bwo kubona ibintu bufite aho bugarukira kandi budatunganye. Abisirayeli ba kera baguye mu mutego wo kugira imitekerereze nk’iyo, bituma babona mu buryo butari bwo ibyo Yehova yabakoreraga. Zirikana aya magambo Yehova yababwiye agira ati “namwe muzavuga muti ‘inzira za Yehova ntizigororotse.’ Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe nimwumve! Mbese inzira zanjye ntizigororotse? Ahubwo inzira zanyu si zo zitagororotse?”—Ezek 18:25.

6 Ikintu cy’ingenzi gishobora gutuma tutagwa mu mutego wo kwiyumvisha uko Yehova atekereza dushingiye ku mahame yacu, ni ukumenya ko uburyo bwacu bwo kubona ibintu bufite aho bugarukira, kandi ko rimwe na rimwe tujya twibeshya cyane. Ngiryo isomo Yobu yari akeneye. Igihe Yobu yababaraga, yarihebye cyane kandi mu rugero runaka yitekerezagaho cyane. Yananiwe kwiyumvisha impamvu nyayo yatumye ahura n’ibibazo. Ariko Yehova abigiranye urukundo yamufashije kubona ibintu mu buryo bwagutse. Kugira ngo Yehova agaragaze neza ko imitekerereze ya Yobu yari ifite aho igarukira, yamubajije ibibazo bisaga 70, ntiyagira na kimwe ashobora gusubiza. Yobu yahise yicisha bugufi, ahindura uko yabonaga ibintu.—Soma muri Yobu 42:1-6.

w17.06 25 par, 12

Komeza kwibanda ku kibazo cy’ingenzi

12 Ese kuba Yehova yaragiriye Yobu inama idaciye ku ruhande kandi Yobu yari yaribabariye, byaba bishaka kuvuga ko Yehova atishyira mu mwanya w’abandi? Oya rwose, kandi na Yobu ntiyigeze atekereza ko Imana itamwitayeho. Nubwo Yobu yababaye cyane, yishimiye iyo nama. Yaravuze ati “ni yo mpamvu nisubiyeho, nkaba nihannye, nkicara mu mukungugu no mu ivu” (Yobu 42:1-6). Yobu yari yabanje gukosorwa n’umusore witwaga Elihu (Yobu 32:5-10). Yobu amaze kwemera ko Imana imukosora kandi agahindura uko yabonaga ibintu, Yehova yabwiye abandi ko yemeraga Yobu kuko yari yarakomeje kuba indahemuka mu bigeragezo.—Yobu 42:7, 8.

w22.06 25 par. 17-18

“Jya ‘wiringira Yehova’”

17 Hari abandi bagaragu ba Yehova bameze nka Yobu, babaye intwari kandi bakomeza gushikama. Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaheburayo, yabise ‘igicu kinini cyane cy’abahamya’ (Heb 12:1). Abo bose bahuye n’ibigeragezo bikaze cyane, ariko bakomeza kubera Yehova indahemuka (Heb 11:36-40). Ese kuba barihanganye bagakomeza gukorera Yehova, byabaye imfabusa? Oya rwose! Nubwo batigeze babona isohozwa ry’amasezerano ya Yehova, bakomeje kumwiringira. Bari bazi ko Yehova abemera kandi bizeraga badashidikanya ko bari kuzabona ibyo yasezeranyije (Heb 11:4, 5). Badusigiye urugero rwiza rudufasha gukomeza kwiringira Yehova.

18 Muri iki gihe, ibintu bigenda birushaho kuba bibi (2 Tim 3:13). Satani akomeje gutoteza abagize ubwoko bw’Imana. Uko ibigeragezo tuzahura na byo bizaba biri kose, nimucyo twiyemeze gukorana umwete umurimo wa Yehova, twizeye ko “ibyiringiro byacu bishingiye ku Mana nzima” (1 Tim 4:10). Jya wibuka ko ibyo Yehova yakoreye Yobu nyuma yaho, bigaragaza ko “afite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi” (Yak 5:11). Ubwo rero, natwe tuge twigana Yobu, maze dukomeze kubera Yehova indahemuka, twiringiye ko azagororera ‘abamushakana umwete.’—Soma mu Baheburayo 11:6.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2 808

Gukobana

Yobu yari umugabo w’umukiranutsi kandi yakomeje kuba indahemuka nubwo abantu bamukobaga cyane. Ariko yatangiye kugira imitekerereze mibi kandi akora ikosa yaje gukosorwa nyuma yaho. Elihu yamuvuzeho agira ati: “Ni nde mugabo umeze nka Yobu, ugotomera igisuzuguriro nk’amazi” (Yobu 34:7)? Nyuma byaje kugaragara ko Yobu yari ahangayikishijwe no kwisobanura avuga ko akiranuka, aho kugaragaza ko Imana ari yo ikiranuka. Yageze n’aho agaragaza ko akiranuka kurusha Imana (Yobu 35:2; 36:24). Igihe abitwaga ko ari abahumuriza be bamukobaga cyane, yahise avuga ko ari we bakoba aho kuvuga ko ari Imana bakoba. Mbese, wabonaga asa n’ushaka kwitegeza abakobanyi n’abamusekaga kandi akabyishimira nk’umuntu wishimiye kunywa amazi. Yehova yaje kumusobanurira ko mu by’ukuri ibinyoma abo bakobanyi bavugaga byose, babivugaga ku Mana (Yobu 42:7). Mu buryo nk’ubwo, igihe Abisirayeli basabaga umwami, Yehova yabwiye Samweli ati: “Ibyo abo bantu bakubwira byose ubumvire kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ko mbabera umwami” (1Sam 8:7). Nanone Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Muzangwa n’amahanga yose [ariko si mwe azaba yanga, ahubwo azabanga] abahora izina ryanjye” (Mat 24:9). Kuzirikana ibyo, bizafasha Abakristo kwihanganira bishimye ababakoba kandi nibakomeza kwihangana bazabona imigisha.—Luka 6:22, 23.

5-11 GASHYANTARE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 1-4

Hitamo Ubwami bw’Imana

w21.09 15 par. 8

“Nzatigisa amahanga yose”

8 Abantu bakiriye bate ubwo butumwa? Abenshi barabwanze. (Soma muri Zaburi ya 2:1-3.) Amahanga yaravurunganye kandi yanze kwemera Umwami Yehova yimitse. Ntiyemera ko ubutumwa bw’Ubwami tubwiriza ari ‘ubutumwa bwiza.’ Hari n’abategetsi babuzanyije umurimo wacu wo kubwiriza. Nubwo abenshi muri abo bategetsi bavuga ko bakorera Imana, ntibareka ubutegetsi bwabo ngo bagandukire Umwami Yehova yashyizeho. Abategetsi bo muri iki gihe bameze nk’abo mu gihe cya Yesu. Barwanya uwo Yehova yatoranyije, batoteza abigishwa be b’indahemuka.—Ibyak 4:25-28.

w16.04 29 par. 11

Mukomeze kutagira aho mubogamira muri iyi si yiciyemo ibice

11 Gukunda ubutunzi. Iyo dukunda cyane ibyo dutunze, tuba dushobora kubogama mu gihe duhuye n’ikigeragezo. Ruth wo muri Malawi yabonye Abahamya benshi bateshutse igihe bahuraga n’ibitotezo mu myaka ya 1970. Yagize ati “ntibashoboraga kwitesha ubuzima bwiza bari bafite. Bamwe twarahunganye, ariko nyuma yaho bagiye mu ishyaka maze basubira mu gihugu kubera ko bananiwe kwihanganira ubuzima bwo mu nkambi.” Ibinyuranye n’ibyo, abenshi mu bagaragu ba Yehova bakomeza kutagira aho babogamira nubwo bituma bakena cyangwa bagatakaza ibyabo byose.—Heb 10:34.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 425

Umurama

Ni udushishwa tuba ku binyampeke, urugero nk’ingano, tukabirinda. Nubwo Bibiliya ikoresha umurama mu buryo bw’ikigereranyo, itubwira uko kera bahuraga ibinyampeke. Nyuma yo gusarura, utwo dushishwa tutaribwa nta kamaro twabaga tugifite. Ni yo mpamvu twagereranyaga ikintu kidafite uburemere cyangwa agaciro, kidakenewe, kigomba gutandukanywa n’ikintu cyiza ubundi kikajugunywa.

Iyo bagaba bahura ibinyampeke, umurama watandukanaga n’igice kiribwa cy’impeke. Nyuma yaho baragosoraga, maze umurama ugatwarwa n’umuyaga nk’uko utwara ivumbi. (Reba KUGOSORA.) Ibyo bigereranya neza ukuntu Yehova akura abahakanyi mu bagize bwoko bwe, cyangwa ukuntu arimbura ababi n’ibihugu bigira urugomo (Yobu 21:18; Zab 1:4; 35:5; Yes 17:13; 29:5; 41:15; Hos 13:3). Ubwami bw’Imana buzamenagura abanzi babwo bubahindure ifu, bamere nk’umurama utwawe n’umuyaga.—Dan 2:35.

Akenshi uwo murama wabaga utagifite akamaro bawushyiraga hamwe bakawutwika, kugira ngo umuyaga utawugarura ugasubira mu binyampeke babaga bamaze kurunda. Mu buryo nk’ubwo, Yohana Umubatiza yahanuye uko abayoboke b’amadini y’ibinyoma bazarimbuka. Uzaba ahura ari we Yesu Kristo, azashyira hamwe ingano azibike, “ariko umurama azawutwikisha umuriro udashobora kuzimywa.”—Mat 3:7-12; LUKA 3:17; reba GUHURA.

12-18 GASHYANTARE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 5-7

Komeza kuba indahemuka, ibyo abantu baba bakora byose

w21.03 15 par. 7-8

Uko gusoma Bibiliya byagufasha kwihanganira ibibazo

7 Ese hari inshuti cyangwa mwene wanyu wizeraga maze akaguhemukira? Niba byarakubayeho, gusuzuma ukuntu umuhungu wa Dawidi witwa Abusalomu yamuhemukiye, agashaka kumwambura ubwami, bishobora kugufasha.—2 Sam 15:5-14, 31; 18:6-14.

8 (1) Gusenga. Banza ubwire Yehova uko wiyumva bitewe n’abaguhemukiye (Zab 6:6-9). Musobanurire neza ikibazo ufite. Hanyuma umusabe agufashe kubona inama zatuma wihanganira ikibazo ufite.

w20.07 8-9 par. 3-4

Jya wemera udashidikanya ko wabonye ukuri

3 Ukwizera kwacu ntikwagombye kuba gushingiye gusa ku rukundo ruranga abagize ubwoko bw’Imana. Kubera iki? Kubera ko ukwizera kwacu kuramutse gushingiye gusa ku rukundo ruranga abagize ubwoko bw’Imana, twacika intege mu buryo bworoshye. Urugero, mu gihe umusaza w’itorero cyangwa umupayiniya akoze icyaha gikomeye, bishobora gutuma tureka gukorera Yehova. Nanone dushobora kureka gukorera Yehova mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu aduhemukiye, cyangwa agahinduka umuhakanyi avuga ko ibyo twizera ari ibinyoma. Ni iki bitwigisha? Ukwizera gukomeye ni ugushingiye ku bucuti umuntu afitanye na Yehova. Si ku bikorwa abandi bakora. Ubwo rero, ntiwagombye kubaka ukwizera kwawe ukoresheje ibikoresho bidakomeye, ni ukuvuga ibyiyumvo. Ahubwo wagombye gushingira ku bintu bifatika kandi bihuje n’ukuri. Wagombye kuba wemera udashidikanya ko ibyo Bibiliya yigisha ku bihereranye na Yehova ari ukuri.—Rom 12:2.

4 Yesu yavuze ko bamwe bari kwemera ukuri ‘bishimye,’ ariko bahura n’ibigeragezo bagacika intege. (Soma muri Matayo 13:3-6, 20, 21.) Wenda ntibari kuba basobanukiwe ko gukurikira Yesu bishobora gutuma umuntu ahura n’ingorane n’ibibazo (Mat 16:24). Cyangwa bakaba batekereza ko kuba Umukristo ari ukwiberaho mu munyenga, Imana iguha imigisha kandi ikakurinda ingorane zose. Icyakora muri iyi si mbi, ingorane ntizabura. Hari ubwo ibintu bihinduka maze tukabura ibyishimo.—Zab 6:6; Umubw 9:11.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 995

Imva

Mu Baroma 3:13 intumwa Pawulo yasubiyemo amagambo yavuzwe muri Zaburi ya 5:9, agereranya umuhogo w’ababi cyangwa abariganya n’“imva iranganye.” Nk’uko imva irangaye iba irimo imirambo y’abapfuye ikanaborerayo, ni na ko umuhogo w’ababi uba urimo amagambo yicana kandi yangiza.—Gereranya no muri Mat 15:18-20.

19-25 GASHYANTARE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 8-10

“Yehova, nzagusingiza”

w21.08 3 par. 6

Jya wishimira umwanya ufite mu muryango wa Yehova

6 Yehova yaduteguriye ahantu heza cyane ho gutura. Imyaka myinshi mbere y’uko Yehova arema umuntu wa mbere, yabanje gutegura isi kugira ngo abantu bazayitureho (Yobu 38:4-6; Yer 10:12). Kubera ko agira ubuntu kandi akaba azi ibyadushimisha, yaturemeye ibintu byiza byinshi kugira ngo bidushimishe (Zab 104:14, 15, 24). Hari igihe yatekerezaga ku byo yaremye, na we ‘akabona ari byiza’ (Intang 1:10, 12, 31). Yagaragaje ko aha abantu agaciro igihe yabahaga “gutegeka” ibintu byose bihebuje biri ku isi (Zab 8:6). Imana yifuza ko abantu batunganye bazishimira kwita ku byo yaremye iteka ryose. Ese ushimira Yehova buri gihe kubera iyo migisha adusezeranya?

w20.05 23 par. 10

Ese ushimira Yehova ku bw’impano yaguhaye?

10 Kimwe mu byo twakora kugira ngo tugaragaze ko dushimira Imana kuba yaraduhaye impano yo kuvuga, ni ugusobanurira abemera inyigisho y’ubwihindurize impamvu twemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose (Zab 9:1; 1 Pet 3:15). Abemera iyo nyigisho bavuga ko isi n’ibinyabuzima biyiriho byose byapfuye kubaho gutya gusa. Dushobora kwifashisha Bibiliya n’ibitekerezo biri muri iki gice, tukavuganira Data wo mu ijuru kandi tugasobanurira ababishaka impamvu twemera ko Yehova ari Umuremyi w’ijuru n’isi.—Zab 102:25; Yes 40:25, 26.

w22.04 7 par. 13

Ese ubera abandi urugero rwiza mu byo uvuga?

13 Jya uririmba ubikuye ku mutima. Impamvu y’ingenzi ituma turirimba mu materaniro, ni uko tuba twifuza gusingiza Yehova. Reka turebe urugero rwa mushiki wacu witwa Sara. Uwo mushiki wacu yumva atazi kuririmba neza, ariko aba yifuza gusingiza Yehova aririmba. Ubwo rero, iyo ategura amateraniro, ategura n’indirimbo nk’uko ategura ibindi biganiro biri butangwe mu materaniro. Yitoza izo ndirimbo kandi akareba aho zihuriye n’ibyo turi bwige mu materaniro. Yaravuze ati: “Ibyo bituma ntahangayikishwa n’uko ntazi kuririmba, ahubwo nkibanda ku magambo agize izo ndirimbo.”

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 832

Urutoki

Mu buryo bw’ikigereranyo, Imana ivugwaho ko ikora ibintu ikoresheje urutoki rwayo cyangwa intoki zayo. Urugero, Bibiliya ivuga ko Imana yanditse Amategeko Icumi (Kuva 31:18; Guteg. 9:10), ikora ibitangaza (Kuva 8:18, 19), kandi irema ijuru (Zb 8:3) ikoresheje intoki zayo. Intoki Imana yakoresheje irema ibintu, zigereranya umwuka wera cyangwa imbaraga zayo. Ibyo ni na byo bigaragara mu nkuru ivuga iby’irema iboneka mu Ntangiriro. Muri iyo nkuru havuga ko imbaraga z’Imana (ruʹach, “umwuka”) zari hejuru y’amazi (Int 1:2). Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo bidufasha gusobanukirwa iyo mvugo y’ikigereranyo. Ivanjiri ya Matayo isobanura ko “umwuka w’Imana” ari wo wafashaga Yesu kwirukana abadayimoni, naho ivanjiri ya Luka ikavuga ko yirukanaga abadayimoni akoresheje “urutoki rw’Imana.”—Mat 12:28; Luka 11:20.

26 GASHYANTARE–3 WERURWE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 11-15

Sa n’ureba uri mu isi nshya y’Imana irangwa n’amahoro

w06 15/5 18 par. 3

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya mbere cy’igitabo cya Zaburi

11:3—Imfatiro zashenywe ni izihe? Izo mfatiro ni izo umuryango w’abantu ushingiyeho, ni ukuvuga amategeko, gahunda n’ubutabera. Iyo ibyo byose bitubahirijwe, abantu bagira umuvurungano kandi ubutabera ntibukurikizwe. Muri iyo mimerere, “umukiranutsi” agomba kwiringira Imana byimazeyo.—Zaburi 11:4-7.

wp16.4 11

Ese urugomo ruzashira?

Bibiliya idusezeranya ko vuba aha Imana izakuraho urugomo. Urugomo ruriho ubu ruzavaho ku ‘munsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana’ (2 Petero 3:5-7). Hehe n’abantu bahohotera abandi! Ni iki kitwemeza ko Imana yifuza kuvanaho urugomo?

Bibiliya ivuga ko Imana ‘yanga umuntu wese ukunda urugomo’ (Zaburi 11:5). Umuremyi wacu akunda amahoro n’ubutabera (Zaburi 33:5; 37:28). Ni yo mpamvu adashobora kwihanganira abanyarugomo ubuziraherezo.

w17.08 6 par. 15

Ese ukomeza gutegereza wihanganye?

15 Ni iki cyafashije Dawidi gukomeza gutegereza yihanganye? Igisubizo tugisanga muri ya zaburi abazamo inshuro enye ati: “kugeza ryari”? Yaravuze ati: “Jyeweho niringira ineza yawe yuje urukundo; umutima wanjye wishimire agakiza kawe. Nzaririmbira Yehova kuko yangororeye” (Zab 13:5, 6). Dawidi yari azi ko Yehova amukunda, kandi ko yari gukomeza kumubera indahemuka. Yibukaga ukuntu Yehova yari yaramurokoye, agategerezanya amatsiko igihe yari kuzamukuriraho ibibazo yari ahanganye na byo. Dawidi yumvaga ko ataruhiye ubusa akomeza gutegereza Yehova.

kr 236 par. 16

Ubwami bukora ibyo Imana ishaka ku isi

16 Umutekano. Amaherezo, amagambo asusurutsa umutima yavuzwe muri Yesaya 11:6-9 azasohora uko yakabaye mu rugero rwuzuye. Abagabo, abagore n’abana, bazagira amahoro n’umutekano aho ari ho hose bazajya ku isi. Nta kiremwa, cyaba umuntu cyangwa inyamaswa bizaba biteje akaga. Tekereza igihe uzaba ubona ko iyi si yose ari iwawe, ushobora kujya koga mu nzuzi, mu biyaga no mu nyanja, ukambuka imisozi kandi ukajya gutembera mu mirambi iriho ubwatsi bwiza ufite umutekano usesuye, kandi n’ijoro ryagwa, ukumva nta bwoba ufite. Amagambo yo muri Ezekiyeli 34:25 azasohora, kugira ngo abagize ubwoko bw’Imana bazashobore ‘kwibera mu butayu bafite umutekano, biryamire mu mashyamba.”

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w13 15/9 19 par. 12

Ese warahindutse?

12 Ikibabaje ni uko dukikijwe n’abantu bakora ibintu nk’ibyo Pawulo yavuze. Bashobora gutekereza ko kugira amahame umuntu agenderaho bitagihuje n’igihe, kandi ko nta wagombye guhatira abandi gukurikiza amahame agenderaho. Abarimu benshi n’ababyeyi bemerera abana gukora ibyo bishakiye kandi bakabumvisha ko buri wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi. Bumva ko nta wakwemeza mu buryo budasubirwaho ko ikintu iki n’iki ari cyiza cyangwa ko ari kibi. Hari n’abantu benshi bavuga ko bemera Imana, ariko bakumva ko bafite uburenganzira bwo gukora ibyo babona ko bikwiriye, aho kumvira Imana n’amategeko yayo (Zab 14:1). Iyo mitekerereze ishobora guteza akaga Abakristo b’ukuri. Abatari maso bashobora kugira imitekerereze nk’iyo mu birebana na gahunda za gitewokarasi. Bashobora kudakurikiza gahunda z’itorero, ndetse bakaba bakwitotombera ikintu cyose bumva kitabashimishije. Bashobora no kudahita bemera inama zishingiye kuri Bibiliya duhabwa ku birebana n’imyidagaduro, gukoresha interineti no kwiga za kaminuza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze