-
Yigisha isomo ryo kwicisha bugufi kuri Pasika ya nyumaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 116
Yigisha isomo ryo kwicisha bugufi kuri Pasika ya nyuma
MATAYO 26:20 MARIKO 14:17 LUKA 22:14-18 YOHANA 13:1-17
YESU ASANGIRA N’INTUMWA ZE PASIKA YA NYUMA
YOZA IBIRENGE INTUMWA ZE KUGIRA NGO AZIGISHE ISOMO
Petero na Yohana bari bamaze kugera i Yerusalemu kuko Yesu yari yabatumye gutegura ibya Pasika. Yesu yaje nyuma ari kumwe n’izindi ntumwa icumi. Igihe Yesu n’abo bari kumwe bamanukaga umusozi w’Imyelayo, hari ku gicamunsi izuba ririmo rirenga. Iyo ni yo ncuro ya nyuma Yesu yitegereje uwo murwa ku manywa ari kuri uwo musozi, kugeza igihe yari kuba amaze kuzuka.
Bidatinze, Yesu n’abo bari kumwe bageze mu murwa maze berekeza mu rugo bari kwizihirizamo Pasika. Barazamutse bajya mu cyumba kinini cyo hejuru, basanga imyiteguro yose yakozwe kugira ngo basangire ibya Pasika biherereye. Yesu yari yarategerezanyije amatsiko ko icyo gihe kigera, kuko yababwiye ati “nifuje cyane gusangira namwe iyi pasika mbere y’uko mbabazwa.”—Luka 22:15.
Hari hashize imyaka myinshi hariho umugenzo w’uko abizihizaga Pasika bahererekanya ibikombe birimo divayi. Nuko Yesu amaze kwakira igikombe kimwe, ashimira Imana maze aravuga ati “nimwakire iki gikombe mugihererekanye. Ndababwira ko guhera ubu ntazongera kunywa ku biva mu mizabibu, kugeza igihe ubwami bw’Imana buzazira” (Luka 22:17, 18). Byarigaragazaga ko urupfu rwe rwari rwegereje.
Mu gihe bari bagisangira ibya Pasika, habaye ikintu kidasanzwe. Yesu yarahagurutse, ashyira umwitero we ku ruhande, maze afata igitambaro cy’amazi. Hanyuma yashyize amazi mu ibesani yari hafi aho. Ubusanzwe, uwakiriye abashyitsi ni we wagombaga kureba ko abashyitsi be bakarabye ibirenge, wenda akabwira umugaragu akabikora (Luka 7:44). Ariko kuri uwo munsi, nta wari wabakiriye, akaba ari yo mpamvu Yesu yakoze uwo murimo. Uwo ari we wese mu ntumwa yashoboraga kuba yabikoze, ariko habuze n’umwe. Ese byaba byaratewe n’uko bari bafitanye amahari? Uko byaba byaragenze kose, bumvise bagize ipfunwe igihe Yesu yabozaga ibirenge.
Yesu ageze kuri Petero, Petero yaramuhakaniye ati “ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.” Yesu aramusubiza ati “nintakoza nta cyo uri bube uhuriyeho nanjye.” Petero yahise agaragaza ibyiyumvo bye ati “Mwami, ntunyoze ibirenge gusa, ahubwo unyoze n’ibiganza n’umutwe.” Yesu aramubwira ati “uwiyuhagiye nta kindi aba agikeneye uretse gukaraba ibirenge, kuko aba asukuye wese wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.”—Yohana 13:8-10.
Yesu yogeje ibirenge intumwa ze zose uko ari 12, yoza n’ibirenge bya Yuda Isikariyota. Yesu amaze kwambara umwitero akagaruka ku meza, yarababajije ati “ese muzi icyo mbakoreye? Munyita ‘Umwigisha’ n’ ‘Umwami,’ kandi muba muvuga ukuri kuko ari ko ndi koko. Ku bw’ibyo rero, niba mbogeje ibirenge kandi ndi Umwami nkaba n’Umwigisha, namwe mugomba kozanya ibirenge. Mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko umugaragu ataruta shebuja, kandi ko uwatumwe ataruta uwamutumye. Niba ibyo mubizi, murahirwa niba mubikora.”—Yohana 13:12-17.
Mbega isomo ryiza ryo kwicisha bugufi! Abigishwa ba Yesu ntibagombye kwishakira imyanya y’imbere, ngo batekereze ko ari abantu bakomeye cyane ku buryo bagomba gukorerwa. Ahubwo bagomba kwigana urugero rwa Yesu, badakora umuhango wo koza ibirenge, ahubwo bakaba biteguye gukorera abandi bicishije bugufi kandi batarobanura ku butoni.
-
-
Ifunguro ry’Umwami rya NimugorobaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 117
Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
MATAYO 26:21-29 MARIKO 14:18-25 LUKA 22:19-23 YOHANA 13:18-30
AGARAGAZA KO YUDA ARI UMUGAMBANYI
YESU ATANGIZA IFUNGURO RY’URWIBUTSO
Mbere yaho kuri uwo mugoroba Yesu yari yigishije intumwa ze isomo ryo kwicisha bugufi azoza ibirenge. Uko bigaragara, bamaze gusangira ibya Pasika, yasubiyemo amagambo y’ubuhanuzi yavuzwe na Dawidi, agira ati “umuntu twari tubanye amahoro, uwo niringiraga, wajyaga arya ku byokurya byanjye, ni we wambanguriye agatsinsino.” Hanyuma yarababwiye ati “umwe muri mwe ari bungambanire.”—Zaburi 41:9; Yohana 13:18, 21.
Intumwa zararebanye, buri wese akabaza ati “Mwami, ni jye?” Na Yuda Isikariyota na we yarabajije. Petero yabwiye Yohana wari wicaye iruhande rwa Yesu ku meza ngo amubaze uwo ari we. Nuko Yohana yigira inyuma yegera Yesu aramubaza ati “Mwami, ni nde?”—Matayo 26:22; Yohana 13:25.
Yesu yaramushubije ati “ni uwo ndi buhe agace k’umugati maze gukoza.” Hanyuma akoza agace k’umugati mu isahani agahereza Yuda, aramubwira ati “Umwana w’umuntu agiye kugenda nk’uko byanditswe kuri we. Ariko ukoreshwa kugira ngo agambanire Umwana w’umuntu azabona ishyano. Icyari kurushaho kumubera cyiza ni uko aba ataravutse” (Yohana 13:26; Matayo 26:24). Hanyuma Satani yinjira muri Yuda. N’ubundi Yuda yari yaramaze kwangirika, ariko icyo gihe bwo yiyeguriye gukora ibyo Satani ashaka, bityo aba abaye “umwana wo kurimbuka.”—Yohana 6:64, 70; 12:4; 17:12.
Yesu yabwiye Yuda ati “icyo ukora, gikore vuba.” Izindi ntumwa zatekereje ko ubwo Yuda ari we wari ufite agasanduku k’amafaranga, yari abwiwe ngo “ ‘gura ibintu tuzakenera mu munsi mukuru,’ cyangwa ko yagombaga kugira icyo aha abakene” (Yohana 13:27-30). Icyakora yari agiye kugambanira Yesu.
Kuri uwo mugoroba w’ifunguro rya Pasika, Yesu yatangije ubundi bwoko bw’ifunguro. Yafashe umugati arashimira, arawumanyagura, ahereza intumwa ze ngo zirye. Yaravuze ati “uyu ugereranya umubiri wanjye ugomba gutangwa ku bwanyu. Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Bahererekanyije uwo mugati wamanyaguwe, intumwa zose ziwuryaho.
Hanyuma Yesu yafashe igikombe cya divayi, arashimira, arakibahereza. Buri wese yanywereye kuri icyo gikombe. Yesu yasobanuye iby’icyo gikombe agira ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye agomba kumenwa ku bwanyu.”—Luka 22:20.
Muri ubwo buryo, Yesu yari atangije urwibutso rw’urupfu rwe, abigishwa bakaba baragombaga kuzajya barwizihiza buri mwaka ku itariki ya 14 Nisani. Rwari kujya rubibutsa icyo Yesu na Se bakoze kugira ngo abantu bizera barokoke iteka ry’icyaha n’urupfu. Rutsindagiriza ko abantu bizera bazabohorwa by’ukuri kurusha uko Pasika yabyibutsaga Abayahudi.
Yesu yavuze ko amaraso ye “agomba kumenwa ku bwa benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.” Muri abo benshi bari kubabarirwa ibyaha, harimo intumwa zizerwa n’abandi bameze nka zo. Ni bo bari kubana na we mu Bwami bwa Se.—Matayo 26:28, 29.
-
-
Bajya impaka zo kumenya ukomeyeYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 118
Bajya impaka zo kumenya ukomeye
MATAYO 26:31-35 MARIKO 14:27-31 LUKA 22:24-38 YOHANA 13:31-38
YESU ATANGA INAMA KU BYEREKEYE IMYANYA Y’ICYUBAHIRO
YESU AHANURA KO PETERO AZAMWIHAKANA
URUKUNDO NI RWO RUGARAGAZA ABIGISHWA BA YESU
Ku mugoroba wa nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze, yazigishije isomo ryiza cyane akora umurimo woroheje wo kuboza ibirenge. Kuki ibyo byari bikwiriye? Ni ukubera intege nke bari baragaragaje. Bari bariyeguriye Imana, ariko bari bagihangayikishijwe no kumenya uwari mukuru muri bo (Mariko 9:33, 34; 10:35-37). Izo ntege nke zongeye kugaragara kuri uwo mugoroba.
Izo ntumwa zagiye ‘impaka zikomeye hagati yazo, zishaka kumenya uwasaga naho akomeye kuruta izindi muri zo’ (Luka 22:24). Mbega ukuntu Yesu agomba kuba yarababajwe no kubona bongera kujya impaka ku bintu bidafashije! Yakoze iki?
Aho kugira ngo Yesu acyahe izo ntumwa bitewe n’imyifatire yazo, yazifashije gutekereza yihanganye. Yarababwiye ati “abami b’amahanga barayategeka, kandi abayategeka bitwa Abagiraneza. Ariko mwe si uko mukwiriye kumera. . . . None se, ari uri ku meza, ari n’umukorera, ukomeye kuruta undi ni nde?” Hanyuma Yesu yabibukije urugero yahoraga abaha, arababwira ati “ariko jye ndi hagati yanyu mbakorera.”—Luka 22:25-27.
Nubwo izo ntumwa zari zidatunganye, zari zaromatanye na Yesu mu ngorane nyinshi yanyuzemo. Bityo Yesu yaravuze ati “ngiranye namwe isezerano ry’ubwami, nk’uko na Data yagiranye nanjye isezerano” (Luka 22:29). Abo bagabo bari abigishwa b’indahemuka ba Yesu. Yabijeje ko iryo sezerano yagiranye na bo, ryari gutuma bategekana na we mu Bwami bwe.
Nubwo izo ntumwa zari zifite ibyo byiringiro bihebuje, zari zikiri mu mubiri kandi ntizari zitunganye. Yesu yarazibwiye ati “Satani yabasabye ngo abagosore nk’uko bagosora ingano,” kuko zitatana iyo zigosowe (Luka 22:31). Nanone yaraziburiye ati “mwese ibyanjye birabagusha iri joro, kuko handitswe ngo ‘nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama utatane.’ ”—Matayo 26:31; Zekariya 13:7.
Petero yabihakanye afite icyizere agira ati “nubwo abandi bose ibyawe byabagusha, jyewe ntibizigera bingusha” (Matayo 26:33)! Yesu yabwiye Petero ko mbere yuko isake ibika kabiri muri iryo joro, azaba yamwihakanye. Icyakora Yesu yongeyeho ati “nagusabiye ninginga kugira ngo ukwizera kwawe kudacogora, kandi nawe numara kwihana, uzakomeze abavandimwe bawe” (Luka 22:32). Ariko Petero yemeje ashize amanga ati “niyo byaba ngombwa ko mfana nawe, sinshobora kukwihakana” (Matayo 26:35). N’izindi ntumwa na zo zivuga zityo.
Yesu yabwiye abigishwa be ati “ndacyari kumwe namwe igihe gito. Muzanshaka; kandi nk’uko nabwiye Abayahudi nti ‘aho njya ntimushobora kuhaza,’ namwe ubu ndabibabwiye.” Hanyuma yongeyeho ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:33-35.
Petero amaze kumva Yesu avuga ngo ari kumwe na bo igihe gito, yaramubajije ati “Mwami, ugiye he?” Yesu yaramushubije ati “aho njya ntushobora kunkurikira ubu, ariko nyuma uzankurikira.” Ibyo byateye Petero urujijo, maze aramubwira ati “Mwami, kuki ubu ntashobora kugukurikira? Nzahara ubugingo bwanjye kubera wowe.”—Yohana 13:36, 37.
Yesu yabibukije uko byagenze igihe yoherezaga intumwa ze kubwiriza muri Galilaya zititwaje udufuka tw’amafaranga cyangwa uruhago rw’ibyokurya (Matayo 10:5, 9, 10). Yarababajije ati “igihe naboherezaga mudafite uruhago rw’amafaranga cyangwa uruhago rurimo ibyokurya cyangwa inkweto, hari icyo mwakennye?” Baravuga bati “nta cyo!” Ariko se ni iki bari kuzakora mu minsi yari gukurikiraho? Yesu yarabategetse ati “ariko noneho, ufite uruhago rw’amafaranga arujyane, n’ufite uruhago rw’ibyokurya arujyane, kandi umuntu udafite inkota, agurishe umwitero we ayigure. Ndababwira ko ibi byanditswe bivuga ngo ‘kandi yabaranywe n’abica amategeko’ bigomba kunsohoreraho. Ibinyerekeyeho byose birimo birasohozwa.”—Luka 22:35-37.
Yesu yavugaga igihe yari kuba amanitswe ku giti ari kumwe n’abanyabyaha cyangwa abicamategeko. Nyuma yaho abigishwa bari guhura n’ibitotezo bikomeye. Kubera ko bumvaga biteguye, baravuze bati “Mwami, dore hano dufite inkota ebyiri.” Yarabashubije ati “zirahagije” (Luka 22:38). Izo nkota ebyiri bari bafite zari zigiye guha Yesu uburyo bwo kwigisha irindi somo ry’ingenzi.
-
-
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzimaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 119
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
YESU AJYA GUTEGURA UMWANYA
ASEZERANYA ABIGISHWA BE UMUFASHA
SE WA YESU ARUTA YESU
Ifunguro ry’urwibutso ryari ryarangiye, ariko Yesu n’intumwa ze bari bakiri mu cyumba cyo hejuru. Yesu yarabahumurije ati “ntimuhagarike imitima. Mwizere Imana, nanjye munyizere.”—Yohana 13:36; 14:1.
Yesu yabwiye intumwa ze zizerwa impamvu zitagombaga guhangayikishwa n’uko agiye. Yaravuze ati “mu nzu ya Data harimo imyanya myinshi. . . . Niba ngiye kubategurira umwanya, nzagaruka kandi nzabakira iwanjye, kugira ngo aho ndi abe ari ho namwe muba.” Icyakora, intumwa ntizasobanukiwe ko yavugaga ibyo kujya mu ijuru. Tomasi yaramubajije ati “Mwami, ntituzi aho ugiye. None inzira twayimenya dute?”—Yohana 14:2-5.
Yesu yaramushubije ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima.” Umuntu wemeye Yesu n’inyigisho ze kandi akigana imibereho ye ni we wenyine ushobora kwinjira mu nzu ya Se yo mu ijuru. Yesu yaravuze ati “nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho.”—Yohana 14:6.
Filipo yari ateze Yesu amatwi ashishikaye, maze aramubwira ati “Mwami, twereke Data biraba bihagije.” Ni nk’aho Filipo yashakaga iyerekwa riturutse ku Mana, nk’iryo Mose, Eliya na Yesaya babonye. Ariko, intumwa zari zifite ikintu cyiza cyane kuruta ibyo abo beretswe. Yesu yabivuze agira ati “Filipo, nabanye namwe igihe kirekire kingana gitya, none nturamenya? Uwambonye yabonye na Data.” Yesu yagaragazaga kamere ya Se mu buryo butunganye; bityo kubana na Yesu umwitegereza, byari nko kuba ureba Se. Birumvikana ko Se aruta Umwana, kuko Yesu yavuze ati “ibintu mbabwira si ibyo nihimbira” (Yohana 14:8-10). Intumwa zashoboraga kwibonera ko Yesu atiyitiriraga ibyo yigishaga, ahubwo yagaragazaga ko byose byakomokaga kuri Se.
Intumwa za Yesu zamubonye akora ibitangaza kandi zanamwumvise atangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ariko noneho yarazibwiye ati “unyizera na we azakora imirimo nkora, ndetse azakora imirimo ikomeye kuruta iyi” (Yohana 14:12). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko bari kuzakora ibitangaza bihambaye kuruta ibyo yakoze. Ahubwo bari kuzakora umurimo igihe kirekire kandi bakawukorera mu karere kagutse kurushaho, bakagera no ku bantu benshi cyane.
Igihe Yesu yari kuba amaze kugenda, ntiyari gutererana abigishwa, kuko yabasezeranyije ati “icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.” Nanone yarababwiye ati “nzasaba Data, na we azabaha undi mufasha uzabana namwe iteka ryose, ari wo mwuka w’ukuri” (Yohana 14:14, 16, 17). Yabasezeranyije ko bari guhabwa undi mufasha ari wo mwuka wera. Ibyo byabaye ku munsi wa Pentekote.
Yesu yaravuze ati “hasigaye igihe gito isi ntiyongere kumbona, ariko mwe muzambona kuko ndiho, kandi namwe muzabaho” (Yohana 14:19). Yesu ntiyari kubiyereka gusa ari umuntu nyuma yo kuzuka kwe, ahubwo nanone yari kuzabazura bakabana na we mu ijuru ari ibiremwa by’umwuka.
Icyo gihe Yesu yavuze ukuri koroheje agira ati “uwemera amategeko yanjye kandi akayubahiriza, uwo ni we unkunda. Unkunda, Data na we azamukunda, kandi nanjye nzamukunda mwiyereke mu buryo bwuzuye.” Kuri iyo ngingo intumwa yitwa Yuda Tadeyo, yarabajije ati “Mwami, byagenze bite ngo ube ushaka kutwiyereka mu buryo bwuzuye, ariko ntiwiyereke isi?” Yesu yaramushubije ati “niba umuntu ankunda, azubahiriza ijambo ryanjye kandi Data azamukunda . . . Utankunda ntiyubahiriza amagambo yanjye” (Yohana 14:21-24). Isi ntiyamenye ko Yesu ari inzira, ukuri n’ubuzima nk’uko abigishwa be bari babizi.
None se ko Yesu yari agiye kugenda, abigishwa be bari kwibuka bate ibyo yabigishije? Yesu yarababwiye ati “umufasha, ari wo mwuka wera Data azaboherereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha ibintu byose kandi abibutse ibyo nababwiye byose.” Ayo magambo yahumurije intumwa kubera ko zari zarabonye imbaraga z’umwuka wera. Yesu yongeyeho ati “mbasigiye amahoro kandi mbahaye amahoro yanjye. . . . Ntimuhagarike imitima, kandi imitima yanyu ye gushya ubwoba” (Yohana 14:26, 27). Ubwo rero, intumwa ntizagombaga guhangayika, kubera ko Se wa Yesu yari kuziyobora kandi akazirinda.
Intumwa zari hafi kwibonera ikimenyetso cy’uko Imana yari kuzazirinda. Yesu yaravuze ati ‘umutware w’isi araje, kandi nta bubasha amfiteho’ (Yohana 14:30). Satani yari yarashoboye kwinjira muri Yuda atangira kumukoresha. Ariko kandi, Yesu ntiyari afite intege nke zibogamira ku cyaha ku buryo Satani yashoboraga kuzuririraho ngo atume arwanya Imana. Nta nubwo Satani yashoboraga guherana Yesu mu rupfu. Kubera iki? Yesu yaravuze ati ‘uko Data yantegetse gukora ni ko nkora.’ Yari yiringiye adashidikanya ko Se yari kumuzura.—Yohana 14:31.
-
-
Bagomba kuba amashami yera imbuto kandi bakaba incuti za YesuYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 120
Bagomba kuba amashami yera imbuto kandi bakaba incuti za Yesu
UMUZABIBU W’UKURI N’AMASHAMI YAWO
UKO UMUNTU YAGUMA MU RUKUNDO RWA YESU
Yesu yari amaze guha intumwa ze zizerwa disikuru ikora ku mutima kugira ngo azitere inkunga. Bwari bwije cyane, wenda saa sita z’ijoro zikaba zari zarenze. Hanyuma Yesu yatanze urugero rushishikaje.
Yaravuze ati “ni jye muzabibu w’ukuri, kandi Data ni we uwuhingira” (Yohana 15:1). Urwo rugero rwe rwasaga n’ibyari byaravuzwe mu binyejana byinshi mbere yaho ku byerekeye ishyanga rya Isirayeli, ryiswe umuzabibu wa Yehova (Yeremiya 2:21; Hoseya 10:1, 2). Icyakora, Yehova yari agiye kureka iryo shyanga (Matayo 23:37, 38). Bityo, Yesu yari atangije igitekerezo gishya. Yesu ni uruzabibu Se yahingiraga uhereye igihe yasukwagaho umwuka wera mu mwaka wa 29. Ariko Yesu yagaragaje ko atari we wenyine wagereranywaga n’uwo muzabibu.
Yaravuze ati “ishami ryose ryo kuri jye ritera imbuto [Data] arivanaho, kandi iryera imbuto ryose arikuraho ibisambo akarisukura, kugira ngo ryere imbuto nyinshi. . . . Nk’uko ishami ridashobora kwera imbuto ubwaryo ritagumye ku muzabibu, ni ko namwe mudashobora kwera imbuto mudakomeje kunga ubumwe nanjye. Ni jye muzabibu, namwe mukaba amashami.”—Yohana 15:2-5.
Yesu yari yasezeranyije abigishwa bizerwa ko nagenda, azaboherereza umufasha ari wo mwuka wera. Nyuma y’iminsi 51, igihe intumwa n’abandi bahabwaga uwo mwuka, bahindutse amashami y’umuzabibu. Ayo ‘mashami’ yose yagombaga gukomeza kunga ubumwe na Yesu. Kugira ngo bigende bite?
Yaravuze ati “ukomeza kunga ubumwe nanjye, nanjye nkunga ubumwe na we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko nta kintu na kimwe mushobora gukora mutari kumwe nanjye.” Ayo ‘mashami,’ ni ukuvuga abigishwa be bizerwa, bari kwera imbuto nyinshi bigana imico ya Yesu, bakabwira abandi iby’Ubwami bw’Imana babigiranye umwete kandi bagahindura abantu benshi abigishwa. Ariko se bigenda bite iyo umuntu adakomeje kunga ubumwe na Yesu kandi ntiyere imbuto? Yesu yaravuze ati “iyo umuntu adakomeje kunga ubumwe nanjye, aracibwa.” Ku rundi ruhande, Yesu yaravuze ati “nimukomeza kunga ubumwe nanjye kandi amagambo yanjye akaguma muri mwe, mujye musaba icyo mushaka, muzagihabwa.”—Yohana 15:5-7.
Icyo gihe Yesu yongeye kuvuga ko ari ngombwa kubahiriza amategeko ye, akaba yari yabivuzeho incuro ebyiri (Yohana 14:15, 21). Yagaragaje uburyo bw’ibanze abigishwa be bari kubikoramo. Yaravuze ati “nimwubahiriza amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nubahirije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.” Icyakora hakubiyemo byinshi birenze gukunda Yehova n’Umwana we. Yesu yaravuze ati “ngiri itegeko mbahaye: ni uko mukundana nk’uko nanjye nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta uru: ko umuntu ahara ubugingo bwe ku bw’incuti ze. Muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka.”—Yohana 15:10-14.
Mu masaha make, Yesu yari agiye kugaragaza urukundo rwe atanga ubuzima bwe ku bw’abamwizera bose. Urugero rwe rwari gutuma abigishwa be na bo bihatira gukundana urukundo nk’urwo rurangwa no kwigomwa. Urwo rukundo ni rwo rwari kubaranga nk’uko Yesu yari yarabivuze mbere yaho, agira ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:35.
Intumwa zagombaga kuzirikana ko Yesu yazise “incuti.” Yagaragaje impamvu agira ati “mbita incuti, kuko nabamenyesheje ibintu byose numvanye Data.” Ubwo bucuti burahebuje rwose: kuba incuti magara ya Yesu maze ukamenya ibyo Se yamubwiye! Icyakora kugira ngo bakomeze kugirana ubwo bucuti, bagombaga ‘gukomeza kwera imbuto.’ Yesu yababwiye ko impamvu bagombaga gukomeza kwera imbuto kwari ukugira ngo ‘icyo bazajya basaba Se cyose mu izina rye azajye akibaha.’—Yohana 15:15, 16.
Urukundo rwari kurangwa mu ‘mashami,’ ni ukuvuga abigishwa, rwari kubafasha kwihanganira ibyendaga kubageraho. Yababuriye ko isi yari kubanga, ariko nanone abahumuriza agira ati “isi nibanga, mumenye ko yanyanze mbere y’uko ibanga. Iyo muba ab’isi, isi iba yarabakunze kuko mwari kuba muri abayo. Ariko noneho kuko mutari ab’isi, . . . ni cyo gituma isi ibanga.”—Yohana 15:18, 19.
Yesu yakomeje abasobanurira impamvu isi yari kubanga, agira ati “bazabakorera ibyo byose babahora izina ryanjye, kuko batazi uwantumye.” Yesu yavuze ko ibitangaza yakoze bicira urubanza abamwanga, agira ati “iyo mba ntarakoreye muri bo imirimo undi muntu wese atigeze akora, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye kandi baranyanga, banga na Data.” Mu by’ukuri, urwo rwango rwabo rwasohozaga ubuhanuzi.—Yohana 15:21, 24, 25; Zaburi 35:19; 69:4.
Yesu yongeye kubasezeranya ko azaboherereza umufasha, ari we mwuka wera. Abigishwa be bose bashobora kubona izo mbaraga zihambaye, kandi zishobora kubafasha kwera imbuto, bagakomeza ‘guhamya.’—Yohana 15:27.
-
-
“Nimukomere! Nanesheje isi”Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 121
“Nimukomere! Nanesheje isi”
NYUMA Y’IGIHE GITO INTUMWA NTIZARI KONGERA KUBONA YESU
UMUBABARO W’INTUMWA WARI GUHINDUKA IBYISHIMO
Yesu n’intumwa ze bari biteguye kuva mu cyumba cyo hejuru bari basangiriyemo ibya Pasika. Kubera ko Yesu yari yagiriye intumwa ze inama nyinshi, yongeyeho ati “ibyo nabibabwiriye kugira ngo hatagira ikibasitaza.” Kuki byari bikwiriye ko aziha uwo muburo? Yarazibwiye ati “abantu bazabaca mu isinagogi. Ndetse igihe kiraje, ubwo uzabica wese azatekereza ko akoreye Imana umurimo wera.”—Yohana 16:1, 2.
Ibyo bishobora kuba byaratumye intumwa zigira impungenge. Nubwo Yesu yari yaravuze mbere yaho ko isi yari kubanga, ntiyari yarababwiye mu buryo bweruye ko bari kwicwa. Kubera iki? Yesu yaravuze ati “sinabibabwiye mbere kubera ko nari nkiri kumwe namwe” (Yohana 16:4). Icyo gihe yari arimo ababurira mbere y’uko agenda. Ibyo byari kubafasha, bigatuma nyuma yaho batagira igisitaza.
Yesu yakomeje agira ati “ngiye gusanga uwantumye, nyamara nta n’umwe muri mwe umbaza ati ‘urajya he?’ ” Mbere yaho kuri uwo mugoroba bari bamubajije aho yari agiye kujya (Yohana 13:36; 14:5; 16:5). Ariko noneho bari bahungabanyijwe n’uko yari ababwiye ko bari kuzatotezwa, bituma baheranwa n’agahinda. Ibyo byatumye batamubaza byinshi ku bihereranye n’ikuzo yari guhabwa cyangwa icyo ibyo byari kuba bisobanura ku basenga by’ukuri. Yesu yarababwiye ati “kubera ko nababwiye ibyo, agahinda kuzuye mu mitima yanyu.”—Yohana 16:6.
Hanyuma Yesu yatanze ibisobanuro agira ati “kuba ngiye ni mwe bifitiye akamaro, kuko nintagenda umufasha atazigera aza aho muri. Ariko ningenda nzamuboherereza” (Yohana 16:7). Abigishwa ba Yesu bari kubona umwuka wera ari uko gusa Yesu apfuye hanyuma akajya mu ijuru, kuko ari bwo yari kuwohereza ukajya ufasha abigishwa be aho bari ku isi hose.
Umwuka wera wari ‘guha isi ibimenyetso byemeza ku byerekeye icyaha, gukiranuka n’urubanza’ (Yohana 16:8). Koko rero, byari bigiye kugaragazwa ko isi yananiwe kwizera Umwana w’Imana. Igihe Yesu yari kuba azamutse mu ijuru, byari kuba ari gihamya idakuka igaragaza ko ari indahemuka kandi byari kugaragaza impamvu “umutware w’iyi si,” ari we Satani agomba gucirwa urubanza.—Yohana 16:11.
Yesu yakomeje agira ati “nari ngifite byinshi byo kubabwira, ariko ntimushobora kubisobanukirwa nonaha.” Igihe yari kubasukaho umwuka wera, wari kubayobora “mu kuri kose,” kandi ugatuma babaho mu buryo buhuje n’uko kuri.—Yohana 16:12, 13.
Intumwa ntizasobanukiwe amagambo Yesu yongeyeho agira ati “hasigaye igihe gito ntimwongere kumbona, kandi nyuma y’igihe gito muzongera mumbone.” Zibajije icyo yashakaga kuvuga. Yesu yamenye ko zashakaga kumusaba ibisobanuro, maze arazibwira ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko muzarira kandi mukaboroga, ariko isi izishima. Muzagira agahinda, ariko agahinda kanyu kazahinduka ibyishimo” (Yohana 16:16, 20). Bukeye bwaho ku gicamunsi igihe Yesu yicwaga, abayobozi b’idini barishimye, ariko abigishwa be bagira agahinda. Hanyuma agahinda kabo kahindutse ibyishimo igihe Yesu yazurwaga. Kandi ibyo byishimo byarakomeje igihe yabasukagaho umwuka wera w’Imana.
Yesu yagereranyije imimerere intumwa zarimo n’imimerere umugore ufashwe n’ibise aba arimo, aravuga ati “iyo umugore arimo abyara, arababara kubera ko igihe cye kiba kigeze. Ariko iyo amaze kubyara umwana, ntiyongera kwibuka wa mubabaro kubera ko aba afite ibyishimo by’uko hari umuntu wavutse mu isi.” Yesu yahumurije intumwa ze agira ati “ubu namwe mufite agahinda. Ariko nzongera kubabona kandi imitima yanyu izishima; ibyishimo byanyu nta wuzabibaka.”—Yohana 16:21, 22.
Kugeza icyo gihe, intumwa zari zitaragira icyo zisaba mu izina rya Yesu. Ariko noneho yaravuze ati “icyo gihe muzasaba mu izina ryanjye.” Kuki zari kubigenza zityo? Ntibyari guterwa n’uko Se yari gutinda kuzumva. Koko rero Yesu yaravuze ati ‘Data ubwe abakunda bitewe n’uko mwankunze [kuko] ndi intumwa ya Data.’—Yohana 16:26, 27.
Amagambo atera inkunga Yesu yabwiye intumwa ze, agomba kuba ari yo yatumye zigira ubutwari bwo kuvuga ziti “ibyo ni byo bitumye twizera ko waturutse ku Mana.” Nyuma y’igihe gito zari kugeragezwa kugira ngo bigaragare niba koko zarabyizeraga. Koko rero, Yesu yazisobanuriye ibyari bigiye kuzibaho, agira ati “dore igihe kigiye kuza, ndetse kirageze, ubwo muzatatana buri wese akajya iwe, mukansiga jyenyine. Icyakora sinzaba ndi jyenyine.” Ariko Yesu yarazijeje ati “nababwiye ibyo kugira ngo mugire amahoro binyuze kuri jye. Mu isi mugira imibabaro, ariko nimukomere! Nanesheje isi” (Yohana 16:30-33). Yesu ntiyazitereranye. Yari yiringiye ko kugira ngo na zo zineshe isi nk’uko na we yayinesheje, zagombaga gukora ibyo Imana ishaka mu budahemuka, nubwo Satani n’isi ye bari kugerageza gutuma zinamuka, ntizikomeze gushikama.
-
-
Isengesho risoza Yesu yavugiye mu cyumba cyo hejuruYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 122
Isengesho risoza Yesu yavugiye mu cyumba cyo hejuru
ICYO KUMENYA IMANA N’UMWANA WAYO BYAKUMARIRA
YEHOVA, YESU N’ABIGISHWA, BUNZE UBUMWE
Yesu yari hafi kugenda, kandi yarimo afasha intumwa ze kubyitegura bitewe n’uko yazikundaga cyane. Yubuye amaso areba mu ijuru maze asenga Se agira ati “ubahisha umwana wawe, kugira ngo umwana wawe na we akubahishe, kuko wamuhaye gutwara abantu bose, ngo abo wamuhaye bose abahe ubuzima bw’iteka.”—Yohana 17:1, 2.
Biragaragara ko Yesu yabonaga ko guhesha Imana ikuzo ari byo bifite agaciro kuruta ibindi byose. Ariko se mbega ukuntu bahumurijwe no kumva Yesu ababwira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka! Yesu ashobora gutuma abantu bose bungukirwa n’incungu yatanze, kubera ko yahawe ububasha bwo “gutwara abantu bose.” Ariko kandi, si ko abantu bose bazabona iyo migisha. Kuki atari bose? Ni ukubera ko abo Yesu azaha imigisha izazanwa n’igitambo cye cy’incungu ari abakora ibihuje n’ibyo yavuze nyuma yaho, agira ati “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.
Umuntu agomba kumenya neza Umwana na Se, kandi akagirana na bo ubucuti bukomeye. Agomba kubona ibintu nk’uko babibona. Nanone mu mibanire ye n’abandi, agomba kwihatira kwigana imico yabo itagereranywa. Nanone agomba gusobanukirwa ko guhesha Imana ikuzo ari byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere naho ubuzima bw’iteka abantu bazahabwa bukaza mu mwanya wa kabiri. Icyo gitekerezo ni cyo Yesu yagarutseho.
Yaravuze ati “naguhesheje icyubahiro ku isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora. None ubu rero Data, mpesha icyubahiro iruhande rwawe, kugira ngo ngire icyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itarabaho” (Yohana 17:4, 5). Koko rero, Yesu yasabye ko yakongera guhabwa icyubahiro yahoranye mu ijuru binyuze ku muzuko.
Icyakora Yesu ntiyibagiwe ibyo yagezeho mu murimo yakoze. Yarasenze ati “abantu wampaye ubakuye mu isi nabamenyesheje izina ryawe. Bari abawe maze urabampa, kandi bubahirije ijambo ryawe” (Yohana 17:6). Mu murimo wa Yesu, yakoze ibirenze kuvuga izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Ahubwo nanone yafashije abigishwa be kumenya nyir’iryo zina, abafasha kumenya imico y’Imana n’uko ishyikirana n’abantu.
Intumwa zari zaramenye Yehova, zimenya uruhare rw’Umwana we n’ibyo Yesu yigishije. Yesu yavuze yicishije bugufi ati “nabahaye amagambo wampaye, barayakira, maze bamenya badashidikanya ko naje ndi intumwa yawe, kandi bizera ko ari wowe wantumye.”—Yohana 17:8.
Hanyuma Yesu yagaragaje ko yari azi ko abigishwa be batandukanye n’abandi bantu bo mu isi muri rusange, agira ati “ni bo nsabira; sinsabira isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe . . . Data wera, ubarinde ugiriye izina ryawe wampaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. . . . Nakomeje kubarinda, ntihagira n’umwe urimbuka, keretse umwana wo kurimbuka.” Uwo akaba ari Yuda Isikariyota wari wagiye kugambanira Yesu.—Yohana 17:9-12.
Yesu yakomeje gusenga agira ati ‘isi yarabanze. Singusaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi’ (Yohana 17:14-16). Intumwa n’abandi bigishwa bari bakiri mu isi y’abantu bategekwa na Satani, ariko bagombaga gukomeza kwitandukanya na yo n’ibikorwa byayo bibi. Bari kwitandukanya na yo bate?
Bagombaga gukomeza kuba abera, bakiyegurira gukorera Imana bashyira mu bikorwa ukuri ko mu Byanditswe by’igiheburayo hamwe n’ukuri Yesu yabigishije. Yesu yarasenze ati “ubereshe ukuri; ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Nyuma y’igihe, bamwe muri izo ntumwa baje kwandika ibitabo byahumetswe, na byo bikubiye muri uko ‘kuri’ gushobora kweza umuntu.
Ariko hari n’abandi bari kugera aho bakemera “ukuri.” Ni yo mpamvu Yesu yasenze agira ati “sinsabira aba bonyine, ahubwo nanone ndasabira abazanyizera binyuze ku ijambo ryabo.” Ni iki Yesu yasabiye abo bose? Yabasabiye kuri Se agira ati “kugira ngo bose babe umwe, nk’uko nawe Data, wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe, kugira ngo na bo bunge ubumwe natwe” (Yohana 17:20, 21). Yesu na Se baratandukanye, si umuntu umwe. We na Se ni umwe mu buryo bw’uko bavuga rumwe muri byose. Yesu yasenze asaba ko abigishwa be na bo bagira ubumwe nk’ubwo.
Mbere yaho, Yesu yari yarabwiye Petero n’izindi ntumwa ko yari agiye kubategurira umwanya mu ijuru (Yohana 14:2, 3). Yesu yagarutse kuri icyo gitekerezo muri iryo sengesho, agira ati “Data, ndifuza ko aho ndi na bo bahabana nanjye, kugira ngo na bo barebe icyubahiro wampaye, kuko wankunze urufatiro rw’isi rutarashyirwaho” (Yohana 17:24). Nguko uko yashimangiye ko kera cyane, na mbere y’uko Adamu na Eva bagira abana, Imana yakunze Umwana wayo w’ikinege, waje kuba Yesu Kristo.
Yesu agiye gusoza isengesho rye, yongeye gutsindagiriza izina rya Se n’urukundo Imana ikunda intumwa n’abandi bari kuzemera “ukuri,” agira ati “nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzarimenyekanisha, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye nunge ubumwe na bo.”—Yohana 17:26.
-
-
Asenga igihe yari afite umubabaro mwinshiYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 123
Asenga igihe yari afite umubabaro mwinshi
MATAYO 26:30, 36-46 MARIKO 14:26, 32-42 LUKA 22:39-46 YOHANA 18:1
YESU ARI MU BUSITANI BWA GETSEMANI
IBYUYA BYE BIHINDUKA NK’IBITONYANGA BY’AMARASO
Yesu yari amaze gusenga ari kumwe n’intumwa ze zizerwa. Nuko “bamaze kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana, barasohoka bajya ku musozi w’Imyelayo” (Mariko 14:26). Berekeje mu burasirazuba, bajya mu busitani Yesu yakundaga kujyamo bwitwaga Getsemani.
Bageze aho hantu heza mu biti by’imyelayo, Yesu yasize intumwa ze umunani inyuma. Birashoboka ko zasigaye hafi y’amarembo y’ubwo busitani kuko yari ababwiye ati “mube mwicaye hano mu gihe ngiye hirya hariya gusenga.” Yesu yajyanye n’intumwa eshatu, ari zo Petero, Yakobo na Yohana, maze yigira imbere mu busitani. Yagize agahinda kenshi cyane, maze abwira izo ntumwa eshatu ati “ubu mfite agahinda kenshi kenda kunyica. Nimugume hano mubane maso nanjye.”—Matayo 26:36-38.
Yesu yigiye imbere gato, “yikubita hasi yubamye atangira gusenga.” Ni iki yabwiraga Imana muri icyo gihe gikomeye? Yarasenze ati “Data, ibintu byose biragushobokera; undenze iki gikombe. Ariko, ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka” (Mariko 14:35, 36). Yashakaga kuvuga iki? Ese yashaka kwihunza inshingano ye yo kuba Umucunguzi? Oya!
Igihe Yesu yabaga mu ijuru, yari yaritegereje abandi bantu Abaroma bishe, abona ukuntu babababazaga cyane. Ariko noneho icyo gihe Yesu yari umuntu, afite ibyiyumvo, ashobora kumva ububabare. Icyakora ntiyari ahangayikishijwe n’ibyari bigiye kumubaho. Ahubwo icyari kimuhangayikishije kurushaho kandi cyatumaga agira agahinda kenshi, ni uko yari azi ko niyicwa nk’umugizi wa nabi w’ikivume byashoboraga gushyira umugayo ku izina rya Se. Mu masaha make gusa, yari kumanikwa ku giti nk’aho yatutse Imana.
Yesu amaze umwanya munini asenga, yagarutse aho intumwa ze zari ziri, asanga zasinziriye. Yabwiye Petero ati “ntimushobora kuba maso hamwe nanjye nibura isaha imwe? Mukomeze kuba maso kandi musenge ubudacogora, kugira ngo mutajya mu moshya.” Yesu yabonye ko intumwa na zo zitari zorohewe kandi ko bwari bwije, maze yongeraho ati “umutima urabishaka, ariko umubiri ufite intege nke.”—Matayo 26:40, 41.
Hanyuma Yesu yongeye kugenda ubwa kabiri, asaba ko Imana yamurenza ‘icyo gikombe.’ Agarutse yongeye gusanga izo ntumwa eshatu zisinziriye, kandi zaragombaga kuba zirimo zisenga kugira ngo zitajya mu moshya. Nuko Yesu abavugishije, “ntibabona icyo bamusubiza” (Mariko 14:40). Yesu yongeye kugenda ku ncuro ya gatatu, arapfukama arasenga.
Yesu yari ahangayikishijwe cyane n’uko urupfu yari agiye kwicwa nk’umugizi wa nabi rwari gushyira umugayo ku izina rya Se. Icyakora Yehova yumvaga amasengesho y’Umwana we, kandi hari igihe Imana yohereje umumarayika ngo amukomeze. Ariko ibyo ntibyatumye Yesu areka gusenga yinginga Se, ahubwo yarushijeho “gusenga ashishikaye.” Yari afite agahinda kenshi cyane. Yesu yari afite inshingano iremereye yagombaga gusohoza! Ubuzima bwe bw’iteka ndetse n’ubuzima bw’iteka bw’abantu bizera bwari mu kaga. Koko rero, ‘ibyuya bye byahindutse nk’ibitonyanga by’amaraso bigwa hasi.’—Luka 22:44.
Igihe Yesu yari agarutse ku ncuro ya gatatu avuye gusenga, yongeye gusanga basinziriye. Yarababwiye ati “mu gihe nk’iki murisinziriye kandi muriruhukira! Dore igihe kiregereje ngo Umwana w’umuntu agambanirwe, ashyirwe mu maboko y’abanyabyaha. Nimuhaguruke tugende. Dore ungambanira ari hafi.”—Matayo 26:45, 46.
-
-
Yesu agambanirwa agafatwaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 124
Yesu agambanirwa agafatwa
MATAYO 26:47-56 MARIKO 14:43-52 LUKA 22:47-53 YOHANA 18:2-12
YUDA AGAMBANIRA YESU MU BUSITANI
PETERO ACA UMUNTU UGUTWI
YESU AFATWA
Birashoboka ko saa sita z’ijoro zari zarenze. Abatambyi bari bemereye Yuda ko bari kumuha ibiceri by’ifeza 30 kugira ngo agambanire Yesu. Yuda yayoboye abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bashakaga kumenya aho Yesu ari. Bari kumwe n’igitero cy’abasirikare b’Abaroma bitwaje intwaro bayobowe n’umukuru wabo.
Uko bigaragara, igihe Yesu yasohoraga Yuda mu gihe cy’ifunguro rya Pasika, Yuda yahise ajya kureba abakuru b’abatambyi (Yohana 13:27). Bahise bakorakoranya abarinzi babo hamwe n’itsinda ry’abasirikare. Birashoboka ko Yuda yabanje kubajyana ku cyumba Yesu n’intumwa ze bari bizihirijemo Pasika. Ariko noneho icyo gitero cyambutse ikibaya cya Kidironi cyerekeza ku busitani. Bari bitwaje intwaro bafite n’imuri, biyemeje gushakisha Yesu kugeza bamubonye.
Mu gihe Yuda yari ayoboye icyo gitero ku musozi w’Imyelayo, yagendaga afite icyizere nk’umuntu wari uzi neza aho yashoboraga gushakira Yesu. Mu cyumweru cyabanjirije icyo, igihe Yesu n’intumwa ze bakoraga ingendo bava i Betaniya bajya i Yerusalemu bagasubira i Betaniya, bakundaga kuruhukira mu busitani bwa Getsemani. Ariko ubu bwo hari nijoro, kandi Yesu ashobora kuba yari akingirijwe n’ibiti by’imyelayo byo muri ubwo busitani. None se ko abo basirikare bashobora kuba batari barigeze babona Yesu mbere yaho, bari kumubwirwa n’iki? Yuda yari kubaha ikimenyetso cyari kubafasha kumumenya. Yari yababwiye ati “uwo ndi busome, ni we uwo; mumufate mumujyane.”—Mariko 14:44.
Yuda yayoboye icyo gitero mu busitani maze abona Yesu ari kumwe n’intumwa ze ahita amusanga. Yuda aramubwira ati “gira amahoro Rabi!” Maze aramusoma. Ariko Yesu aramubwira ati “mugenzi wanjye, kuki uri hano” (Matayo 26:49, 50)? Yesu yahise asubiza icyo kibazo, aramubwira ati “Yuda, uragambanira Umwana w’umuntu umusoma” (Luka 22:48)? Igikorwa cy’ubugambanyi yari yakoze cyari gihagije!
Hanyuma Yesu yegereye abari bafite imuri arababaza ati “murashaka nde?” Abari muri icyo gitero baramushubije bati “Yesu w’i Nazareti.” Yesu yababwiye afite ubutwari ati “ni jye” (Yohana 18:4, 5). Ibyo byarabatunguye maze basubira inyuma bikubita hasi.
Yesu ntiyakoresheje ubwo buryo yari abonye ngo ahunge muri iryo joro, ahubwo yarongeye ababaza uwo bashakaga. Igihe bongeraga kuvuga bati “ni Yesu w’i Nazareti,” yakomeje ababwira atuje ati “nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka, nimureke aba bagende.” No muri icyo gihe cyari kigoye cyane, Yesu yibutse ibyo yari yavuze mbere yaho ko nta n’umwe yari kuzimiza (Yohana 6:39; 17:12). Yesu yakomeje kwita ku ntumwa ze z’indahemuka; nta n’imwe yazimiye “keretse umwana wo kurimbuka” ari we Yuda (Yohana 18:7-9). Ni yo mpamvu yabasabye kureka abigishwa be b’indahemuka bakigendera.
Igihe abasirikare bahagurukaga bakegera Yesu, intumwa ze zamenye ibyari bigiye kuba. Zaramubajije ziti “Mwami, tubakubite inkota” (Luka 22:49)? Mbere yuko Yesu abasubiza, Petero yafashe imwe mu nkota ebyiri intumwa zari zitwaje, nuko ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru witwaga Maluko amuca ugutwi kw’iburyo.
Yesu yakoze ku gutwi kwa Maluko maze aramukiza. Hanyuma yatanze isomo ry’ingenzi cyane, igihe yategekaga Petero ati “subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota.” Yesu yari yiteguye gufatwa kuko yakomeje asobanura ati “bigenze bityo se, ibyanditswe byasohora bite kandi ari uko bigomba kugenda” (Matayo 26:52, 54)? Yongeyeho ati “mbese igikombe Data yampaye singomba kukinyweraho” (Yohana 18:11)? Yesu yifuzaga gukora ibyo Imana ishaka kabone niyo byari kumusaba ko apfa.
Yesu yabajije abari muri icyo gitero ati “mwaje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’aho muje gufata igisambo? Iminsi yose nabaga nicaye mu rusengero nigisha, nyamara ntimwamfashe. Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bisohore.”—Matayo 26:55, 56.
Abasirikare, umukuru w’abasirikare n’abarinzi b’Abayahudi bafashe Yesu maze baramuboha. Intumwa ze zibibonye zirahunga. Icyakora “hari umusore umwe,” ushobora kuba ari umwigishwa witwaga Mariko, wagumye muri abo bantu maze akurikira Yesu (Mariko 14:51). Abo bantu baje kumutahura maze bagerageza kumufata, ariko arabacika basigarana umwambaro we arahunga.
-
-
Yesu ajyanwa kwa Ana, hanyuma akajyanwa kwa KayafaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 125
Yesu ajyanwa kwa Ana, hanyuma akajyanwa kwa Kayafa
MATAYO 26:57-68 MARIKO 14:53-65 LUKA 22:54, 63-65 YOHANA 18:13, 14, 19-24
YESU AJYANWA KWA ANA WAHOZE ARI UMUTAMBYI MUKURU
URUKIKO RW’IKIRENGA RWA KIYAHUDI RUCA URUBANZA RUDAKURIKIJE AMATEGEKO
Bamaze kuboha Yesu nk’umugizi wa nabi, bamujyanye kwa Ana. Igihe Yesu yari akiri muto agatangaza abigisha bo mu rusengero, Ana ni we wari umutambyi mukuru (Luka 2:42, 47). Nyuma yaho bamwe mu bahungu ba Ana baje kuba abatambyi bakuru, ariko ubu bwo umukwe we Kayafa ni we wari umutambyi mukuru.
Mu gihe Ana yabazaga Yesu ibibazo, Kayafa yabonye igihe cyo guteranya abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Urwo rukiko rwabaga rugizwe n’abantu 71 hakubiyemo n’umutambyi mukuru n’abandi bari barigeze kuba kuri uwo mwanya.
Ana yabajije Yesu “iby’abigishwa be n’inyigisho ze.” Yesu yaramushubije ati “nabwiye isi ku mugaragaro. Buri gihe nigishirizaga mu masinagogi no mu rusengero, aho Abayahudi bose bateranira, kandi nta kintu navugiye mu ibanga. None urambariza iki? Baza abumvise ibyo nababwiye.”—Yohana 18:19-21.
Umurinzi w’urusengero wari uhagaze aho yakubise Yesu urushyi mu maso, aramucyaha ati “ni uko usubiza umukuru w’abatambyi?” Ariko Yesu yari azi ko nta kibi akoze, nuko aramusubiza ati “niba mvuze nabi, hamya ikibi mvuze; ariko se niba mvuze ibikwiriye, unkubitiye iki” (Yohana 18:22, 23)? Hanyuma Ana yohereje Yesu kwa Kayafa wari umukwe we.
Icyo gihe abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, ni ukuvuga umutambyi mukuru, abakuru ba rubanda n’abanditsi bari bateranye. Bari bahuriye kwa Kayafa. Amategeko ntiyemeraga ko baca urubanza nk’urwo mu ijoro rya Pasika, ariko ibyo ntibyababujije gukomeza umugambi wabo mubisha.
Abo bacamanza bari babogamye rwose. Yesu amaze kuzura Lazaro, urwo rukiko rwafashe umwanzuro w’uko Yesu yagombaga gupfa (Yohana 11:47-53). Nanone hari hashize iminsi mike gusa abayobozi b’idini bacuze umugambi wo gufata Yesu ngo bamwice (Matayo 26:3, 4). Koko rero, na mbere y’uko urubanza rutangira, byasaga naho Yesu yari yamaze gukatirwa urwo gupfa!
Uretse kuba abakuru b’abatambyi n’abandi bari bagize urwo rukiko bari bateranye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagerageje no gushaka abagabo bo gushinja Yesu ibinyoma kugira ngo acirwe urubanza. Babonye benshi, ariko mu buhamya bwabo ntibahuzaga. Amaherezo, abagabo babiri bigiye imbere baravuga bati “twamwumvise avuga ati ‘nzasenya uru rusengero rwubatswe n’amaboko y’abantu, maze mu minsi itatu nubake urundi rutubatswe n’amaboko y’abantu’ ” (Mariko 14:58). Ariko ubuhamya bw’abo bagabo na bwo ntibwahuzaga.
Kayafa yabajije Yesu ati “ese nta cyo usubiza ku byo aba bakurega? Ibyo aba bagushinja ni ibiki” (Mariko 14:60)? Yesu yaricecekeye, ntiyiregura kuri icyo kirego cy’ikinyoma cyahimbwe n’abagabo batashoboye kuvuga rumwe. Nuko Umutambyi Mukuru Kayafa agerageza ubundi buryo.
Kayafa yari azi ko Abayahudi batashoboraga kwihanganira umuntu wiyita Umwana w’Imana. Mbere yaho, igihe Yesu yitaga Imana Se, Abayahudi bashatse kumwica bitewe n’uko bavugaga ko ‘yigereranyije n’Imana’ (Yohana 5:17, 18; 10:31-39). Kubera ko ibyo Kayafa yari abizi, yabwiye Yesu abigiranye uburyarya ati “nkurahije Imana nzima, tubwire niba ari wowe Kristo Umwana w’Imana” (Matayo 26:63)! Birumvikana ko Yesu yari azi neza ko ari Umwana w’Imana (Yohana 3:18; 5:25; 11:4). Iyo atagira icyo avuga byari gufatwa nk’aho ahakanye ko ari Kristo Umwana w’Imana. Ni yo mpamvu Yesu yamushubije ati “ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bwa Nyir’ububasha, aje ku bicu byo mu ijuru.”—Mariko 14:62.
Amaze kuvuga atyo, Kayafa yaremereje ikibazo, ashishimura imyenda ye, maze aravuga ati “atutse Imana! None se turacyashakira iki abandi bagabo? Ntimureba! Noneho mwiyumviye uko atutse Imana. Murabitekerezaho iki?” Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi rwafashe umwanzuro udakwiriye uvuga ngo “akwiriye gupfa.”—Matayo 26:65, 66.
Hanyuma batangiye kunnyega Yesu no kumukubita ibipfunsi. Abandi bamukubitaga inshyi mu maso kandi bakamucira. Bamupfukaga mu maso maze bakamukubita inshyi bamuvugiraho bati “umva ko uri umuhanuzi, ngaho tubwire ugukubise” (Luka 22:64)? Tekereza nawe! Uwo ni Umwana w’Imana wafashwe nabi atyo mu ijoro yaciriwemo urubanza runyuranyije n’amategeko!
-
-
Petero yihakana Yesu kwa KayafaYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
IGICE CYA 126
Petero yihakana Yesu kwa Kayafa
MATAYO 26:69-75 MARIKO 14:66-72 LUKA 22:54-62 YOHANA 18:15-18, 25-27
PETERO YIHAKANA YESU
Yesu amaze gufatirwa mu busitani bwa Getsemani, intumwa zahiye ubwoba ziramutererana zirahunga. Icyakora babiri muri izo ntumwa baragarutse. Abo ni Petero “hamwe n’undi mwigishwa,” uko bigaragara uwo akaba ari intumwa Yohana (Yohana 18:15; 19:35; 21:24). Bashobora kuba barafatiye Yesu mu nzira igihe yari ajyanywe kwa Ana. Igihe Ana yoherezaga Yesu ku Mutambyi Mukuru Kayafa, Petero na Yohana baramukurikiye ariko bitaruye abandi. Bashobora kuba baratinyaga ko bahasiga ubuzima, ariko nanone bari bahangayikishijwe n’uko byari kugendekera Shebuja.
Yohana yashoboye kwinjira mu rugo rw’Umutambyi Mukuru Kayafa kuko bari baziranye. Petero we yasigaye ku irembo kugeza igihe Yohana yagarukiye akavugana n’umuja wari urinze irembo. Hanyuma Petero na we yemerewe kwinjira.
Muri iryo joro hari imbeho nyinshi, akaba ari yo mpamvu abari mu rugo bari bacanye umuriro. Petero yicaranye na bo yota, ategereje urubanza rwa Yesu “kugira ngo arebe amaherezo yabyo” (Matayo 26:58). Ariko noneho kubera ko umuriro wakaga, wa muja warindaga irembo yitegereje Petero neza. Yaramubajije ati “harya nawe nturi umwe mu bigishwa b’uyu muntu” (Yohana 18:17)? Kandi si we wenyine wamenye Petero akamushinja ko yari kumwe na Yesu.—Matayo 26:69, 71-73; Mariko 14:70.
Ibyo byose byababaje cyane Petero. Yagerageje kwiyoberanya, ndetse agenda agana ku marembo. Petero yahakanye ko yari kumwe na Yesu, ndetse agera nubwo avuga ati “uwo simuzi kandi n’ibyo uvuga simbizi” (Mariko 14:67, 68). Yatangiye no “kwivuma no kurahira,” ibyo bikaba bisobanura ko yari yiteguye kurahira ko ibyo yavugaga byari ukuri, yaba abeshya agahura n’amakuba.—Matayo 26:74.
Hagati aho, urubanza rwa Yesu rwarakomezaga, uko bigaragara rukaba rwaraberaga mu gice cy’inzu ya Kayafa cyo hejuru cyitegeye imbuga. Petero n’abandi bari bategerereje hasi babonaga abantu banyuranye bazamuka bagiye gutanga ubuhamya abandi bakamanuka bavuyeyo.
Imvugo ya Petero y’Abanyagalilaya na yo yagaragazaga ko ibyo yavugaga yabeshyaga. Nanone mu bari aho harimo mwene wabo wa Maluko, wa muntu Petero yari yaciye ugutwi. Nuko uwo muntu ashinja Petero ati “sinakubonye uri kumwe na we mu busitani?” Ariko Petero yongera kubihakana ku ncuro ya gatatu, maze isake irabika nk’uko Yesu yari yabimubwiye.—Yohana 13:38; 18:26, 27.
Uko bigaragara, icyo gihe Yesu yari ku ibaraza areba hasi mu rugo. Nuko Umwami arahindukira areba Petero, ibyo bikaba bigomba kuba byarababaje Petero cyane. Yahise yibuka amagambo Yesu yari yamubwiye mu masaha make mbere yaho igihe bari mu cyumba cyo hejuru. Tekereza ukuntu Petero agomba kuba yarumvise ameze amaze kubona ibyo yari amaze gukora! Petero yarasohotse maze ararira cyane.—Luka 22:61, 62.
Ariko se byagenze bite? Byagenze bite kugira ngo Petero wari wizeye cyane imbaraga ze zo mu buryo bw’umwuka n’ubudahemuka, yihakane Shebuja? Ukuri kwarimo kugorekwa kandi Yesu yarimo akozwa isoni, afatwa nk’umugizi wa nabi ruharwa. Mu gihe Petero yagombye kuba yarashyigikiye umuntu w’inzirakarengane, yateye umugongo uwari “ufite amagambo y’ubuzima bw’iteka.”—Yohana 6:68.
Ibyo bintu bibabaje byabaye kuri Petero, bigaragaza ko n’umuntu ufite ukwizera kandi wiyeguriye Imana ashobora guteshuka aramutse ahuye n’ibigeragezo cyangwa ibishuko atari yiteguye. Twifuza ko ibyabaye kuri Petero byabera umuburo abagaragu b’Imana bose!
-