ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Imva yarimo ubusa, kuko Yesu yari muzima!
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Abagore bahangayitse bitewe nuko basanze imva irimo ubusa

      IGICE CYA 134

      Imva yarimo ubusa, kuko Yesu yari muzima!

      MATAYO 28:3-15 MARIKO 16:5-8 LUKA 24:4-12 YOHANA 20:2-18

      • YESU YAZUTSE

      • IBYABAYE KU MVA YA YESU

      • ABONEKERA ABAGORE BANYURANYE

      Abagore bagiye ku mva ya Yesu barababaye cyane bagezeyo bagasanga isa n’irimo ubusa! Mariya Magadalena yarirutse “asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga,” ari we intumwa Yohana (Yohana 20:2). Icyakora abandi bagore bagiye ku mva babonye umumarayika. Imbere mu mva harimo undi mumarayika ‘wambaye ikanzu y’umweru.’​—Mariko 16:5.

      Umwe muri abo bamarayika yarababwiye ati “mwitinya, kuko nzi ko mushaka Yesu wamanitswe. Ntari hano kuko yazutse, nk’uko yabivuze. Nimuze murebe aho yari aryamye. Noneho nimwihute mujye kubwira abigishwa be ko yazuwe mu bapfuye, kandi ko agiye kubabanziriza kujya i Galilaya” (Matayo 28:5-7). Nuko abo bagore bagenda biruka “bahinda umushyitsi kandi bafite igihunga,” bajya kubibwira abigishwa.​—Mariko 16:8.

      Hagati aho ariko, Mariya yabonye Petero na Yohana. Yabagezeho yahagira, arababwira ati “bakuye Umwami mu mva, kandi ntituzi aho bamushyize” (Yohana 20:2). Petero na Yohana na bo bahise biruka bajya ku mva. Yohana yagezeyo mbere kuko yari azi kwiruka. Yarungurutsemo abona ibitambaro ariko ntiyinjiramo.

      Petero we ahageze, yahise yinjiramo. Yabonye umwenda mwiza hamwe n’ibitambaro bari barazingiye ku mutwe wa Yesu. Yohana na we yinjiyemo abona kwemera ibyo Mariya yari yababwiye. Nubwo Yesu yari yarabibabwiye mbere yaho, nta n’umwe muri bo wasobanukiwe ko yari yazutse (Matayo 16:21). Basubiye iwabo bari mu rujijo. Ariko Mariya yari yagarutse ku mva, arahasigara.

      Hagati aho, ba bagore bandi bari mu nzira bajya kubwira abigishwa ko Yesu yari yazutse. Mu gihe bari mu nzira biruka, Yesu yahuye na bo arababwira ati “nimugire amahoro!” Nuko bikubita ku birenge bye “baramuramya.” Hanyuma Yesu arababwira ati “mwitinya! Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye i Galilaya, kandi aho ni ho bazambonera.”​—Matayo 28:9, 10.

      Mbere yaho, igihe habaga umutingito hakaboneka n’abamarayika, abasirikare bari barinze imva ya Yesu bahiye ubwoba “bahinda umushyitsi, bamera nk’abapfuye.” Bamaze kuzanzamuka bagiye mu mugi “maze babwira abakuru b’abatambyi uko ibintu byose byari byagenze.” Abatambyi bagiye inama n’abakuru b’Abayahudi, bafata umwanzuro wo guha ruswa abasirikare bagahisha ibyabaye. Nanone barababwiye ngo bazajye bavuga bati “abigishwa be baje nijoro dusinziriye baramwiba.”​—Matayo 28:4, 11, 13.

      Iyo abasirikare b’Abaroma basinziraga bari ku kazi bashoboraga kwicwa, akaba ari yo mpamvu abatambyi babasezeranyije bati “na guverineri nabyumva [ni ukuvuga icyo kinyoma cy’uko basinziriye] tuzamwemeza, namwe tubarinde imihangayiko” (Matayo 28:14). Abo basirikare bakiriye ruswa bakora ibyo abatambyi bababwiye. Nguko uko ikinyoma cy’uko umurambo wa Yesu wibwe cyakwirakwiye hose mu Bayahudi.

      Mariya Magadalena yari akiri ku mva yishwe n’agahinda. Yarunamye areba mu mva maze abona abamarayika babiri bambaye imyenda yera! Umwe yari yicaye aho umutwe w’umurambo wa Yesu wari uri undi yicaye ku birenge. Baramubajije bati “mugore, urarizwa n’iki?” Mariya arabasubiza ati “bajyanye Umwami wanjye kandi sinzi aho bamushyize.” Mariya yarahindukiye abona undi muntu. Na we yamubajije ikibazo nk’icyo uwo mumarayika yari amaze kumubaza, ariko yongeraho ati “urashaka nde?” Ariko Mariya yatekereje ko ari umukozi wo mu busitani, maze aramubwira ati “Nyagasani, niba ari wowe wamujyanye, mbwira aho wamushyize, mpamukure.”​—Yohana 20:13-15.

      Mu by’ukuri Mariya yarimo avugana na Yesu wazutse, ariko icyo gihe ntiyahise amumenya. Icyakora igihe yamubwiraga ati “Mariya!” yahise amenya ko ari Yesu, abibwiwe n’uko ari ko yari asanzwe amuvugisha. Mariya yamubwiye mu giheburayo yishimye cyane ati “Rabuni!” (bisobanurwa ngo “Mwigisha!”) Ariko Mariya yafashe Yesu aramugundira kubera ko yatinyaga ko agiye kuzamuka akigira mu ijuru. Ni yo mpamvu Yesu yamubwiye ati “reka kungundira, kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data. Ahubwo sanga abavandimwe banjye ubabwire uti ‘ndazamutse ngiye kwa Data, ari we So, no ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.’ ”​—Yohana 20:16, 17.

      Mariya yahise yiruka ajya aho intumwa n’abandi bigishwa bari bateraniye. Yarababwiye ati “nabonye Umwami!” Iyo nkuru ikaba yariyongeraga ku byo abandi bagore bari bababwiye (Yohana 20:18). Icyakora izo nkuru ‘bazifashe nk’amanjwe.’​—Luka 24:11.

      • Mariya Magadalena amaze gusanga imva irimo ubusa, byamugendekeye bite we n’abandi bagore?

      • Petero na Yohana bamaze gusanga imva irimo ubusa babyifashemo bate?

      • Abandi bagore bahuye na nde igihe bari mu nzira bagiye kureba abigishwa, kandi se byagendekeye bite Mariya Magadalena igihe yasubiraga ku mva?

      • Abigishwa bafashe bate inkuru babwiwe?

  • Yesu wazutse abonekera abantu benshi
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
    • Yesu wazutse abonekera Tomasi

      IGICE CYA 135

      Yesu wazutse abonekera abantu benshi

      LUKA 24:13-49 YOHANA 20:19-29

      • YESU ABONEKERA ABIGISHWA BARI MU NZIRA BAGANA EMAWUSI

      • YAKOMEJE GUSOBANURIRA ABIGISHWA BE IBYANDITSWE

      • TOMASI AREKA GUSHIDIKANYA

      Hari ku cyumweru tariki ya 16 Nisani, kandi abigishwa bari mu gihirahiro. Bari bananiwe kwiyumvisha impamvu imva yari irimo ubusa (Matayo 28:9, 10; Luka 24:11). Nyuma yaho kuri uwo munsi, Kiliyofasi n’undi mwigishwa bavuye i Yerusalemu berekeza mu mugi wa Emawusi, wari ku birometero nka 11.

      Bagendaga bajya impaka ku byari byabaye. Hanyuma umuntu batari bazi yarabegereye ajyana na bo. Yarababajije ati “ese ibyo bintu mugenda mujyaho impaka ni ibiki?” Kiliyofasi yaramushubije ati “mbese wibera ukwawe muri Yerusalemu nk’umushyitsi, ku buryo utazi ibyahabereye muri iyi minsi?” Na we arababaza ati “ni ibiki byahabereye?”​—Luka 24:17-19.

      Baramushubije bati ‘ni ibyerekeye Yesu w’i Nazareti. Twiringiraga ko uwo muntu ari we wari kuzacungura Isirayeli.’​—Luka 24:19-21.

      Kiliyofasi na mugenzi we batekerereje uwo muntu ibintu byari byabaye uwo munsi. Bamubwiye ko hari abagore bari bagiye ku mva aho Yesu yari yarahambwe ariko basanga irimo ubusa, kandi ko abo bagore babonye ibintu bidasanzwe kuko babonekewe n’abamarayika bakababwira ko Yesu ari muzima. Banamubwiye ko hari abandi bantu bari bagiye ku mva “basanga bimeze nk’uko abo bagore babivuze.”​—Luka 24:24.

      Biragaragara rwose ko abo bigishwa babiri batari basobanukiwe ibyabaye. Hanyuma uwo muntu yabashubije afite ubutware maze akosora imitekerereze yabo yatumaga imitima yabo idasobanukirwa, arababwira ati “mwa bapfu mwe, mutinda kwizera ibintu byose byavuzwe n’abahanuzi! Ese ntibyari ngombwa ko Kristo ababazwa bene ako kageni mbere y’uko yinjira mu ikuzo rye” (Luka 24:25, 26)? Nuko akomeza abasobanurira imirongo myinshi y’Ibyanditswe yavugaga ibya Kristo.

      Amaherezo uko ari batatu bageze hafi ya Emawusi. Abo bigishwa bifuzaga kumva byinshi kurushaho, nuko babwira uwo muntu bati “gumana natwe kuko bugorobye kandi bukaba bugiye guhumana.” Yemeye kugumana na bo barasangira. Igihe yasengaga, akamanyagura umugati akawubaha, baramumenye ariko ahita azimira baramubura (Luka 24:29-31). Bahise bamenya badashidikanya ko Yesu ari muzima!

      Abo bigishwa babiri bagize icyo bavuga ku byari byababayeho bishimye, bagira bati “mbese imitima yacu ntiyagurumanaga igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira neza Ibyanditswe” (Luka 24:32)? Bahise bihutira gusubira i Yerusalemu, bajya kureba intumwa n’abandi bantu bari kumwe na zo. Mbere y’uko Kiliyofasi na mugenzi we bavuga iyo nkuru, bumvise abandi bavuga bati “ni ukuri Umwami yazutse, kandi yabonekeye Simoni” (Luka 24:34)! Nuko na bo bababwira ukuntu Yesu yari yababonekeye. Koko rero, na bo bari bamwiboneye n’amaso yabo.

      Hanyuma habaye ikintu kibatera ubwoba bose. Bagiye kubona babona Yesu mu cyumba barimo! Ibyo byasaga n’ibidashoboka kuko bari bakinze inzugi zose bitewe nuko batinyaga Abayahudi. Nyamara Yesu yaraje ahagarara hagati yabo. Yababwiye atuje ati “mugire amahoro.” Ariko bagize ubwoba. Nk’uko byari byaragenze mbere yaho, “batekereje ko babonye ikiremwa cy’umwuka.”​—Luka 24:36, 37; Matayo 14:25-27.

      Kugira ngo Yesu abafashe kubona ko batari babonekewe cyangwa ko batari babonye baringa, ahubwo ko yari afite umubiri, yaberetse ibiganza bye n’ibirenge bye maze arababwira ati “ni iki gitumye muhagarika umutima, kandi ni iki gituma mushidikanya mu mitima yanyu? Murebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye; munkoreho mwumve kandi murebe, kuko ikiremwa cy’umwuka kitagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mubona mfite” (Luka 24:36-39). Basazwe n’ibyishimo kandi baratangara cyane, ariko mu rugero runaka bari bagishidikanya.

      Yesu yongeye kubafasha kubona ko ari we koko maze arababaza ati “hari icyo kurya mufite hano?” Yafashe igice cy’ifi yokeje maze arayirya. Hanyuma yaravuze ati “aya ni yo magambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, ko ibintu byose byanditswe kuri jye mu mategeko ya Mose n’abahanuzi no muri za Zaburi bigomba gusohora.”​—Luka 24:41-44.

      Nk’uko Yesu yari yafashije Kiliyofasi na mugenzi we gusobanukirwa Ibyanditswe, yanafashije abari bateraniye aho bose, arababwira ati “uko ni ko byanditswe ko Kristo yagombaga kubabazwa maze ku munsi wa gatatu akazurwa mu bapfuye, kandi ko bishingiye ku izina rye abantu bo mu mahanga yose, uhereye i Yerusalemu, bari kubwirizwa ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha. Muzaba abagabo bo guhamya ibyo.”​—Luka 24:46-48.

      Icyo gihe intumwa Tomasi ntiyari ahari. Mu minsi yakurikiyeho, abandi bamubwiye bishimye bati “twabonye Umwami!” Ariko arababwira ati “nintabona aho bamuteye imisumari mu biganza kandi ngo nshyire urutoki rwanjye aho bateye imisumari, ngo nshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera rwose.”​—Yohana 20:25.

      Hashize iminsi umunani nyuma yaho, nanone abigishwa bari bateraniye hamwe inzugi zifunze ariko noneho na Tomasi yari ahari. Yesu yaraje ahagarara hagati yabo afite umubiri arabasuhuza ati “mugire amahoro.” Hanyuma abwira Tomasi ati “shyira urutoki rwawe hano, kandi urebe ibiganza byanjye, uzane n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye maze ureke gushidikanya, ahubwo wizere.” Tomasi aramusubiza ati “Mwami wanjye, Mana yanjye” (Yohana 20:26-28)! Koko rero ntiyari agishidikanya ko Yesu yari muzima, ahagarariye Yehova Imana.

      Hanyuma Yesu yaramubwiye ati “wijejwe n’uko umbonye? Hahirwa abizera batabonye.”​—Yohana 20:29.

      • Ni ibiki umuntu wigenderaga yabajije abigishwa babiri bajyaga mu mugi wa Emawusi?

      • Kuki abo bigishwa bumvise imitima yabo igurumana?

      • Igihe Kiliyofasi na mugenzi we bagarukaga i Yerusalemu, ni iyihe nkuru bahasanze, kandi se byagenze bite nyuma yaho?

      • Amaherezo Tomasi yaje kwemera ate ko Yesu yari muzima?

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze