ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/3 pp. 7-11
  • Imbabazi za Yehova Zidukiza Kwiheba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imbabazi za Yehova Zidukiza Kwiheba
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Guteshuka Bishobora Kuganisha ku Cyaha Gikomeye
  • Kwicuza Bitanga Ihumure
  • Imana Ifite Icyo Ituryoza
  • Imimerere Yoroshya Uburemere bw’Icyaha
  • Gusaba Kwezwa
  • Dusabe Gusubizwamo Intege
  • Niba Warakoze Icyaha Wabigenza Ute?
  • Kwatura ibyaha bituma umuntu akira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Yehova Ntasuzugura Umutima Umenetse
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Tujye twishingikiriza ku mwuka w’Imana mu gihe imimerere y’ubuzima ihindutse
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/3 pp. 7-11

Imbabazi za Yehova Zidukiza Kwiheba

“Mana, umbabarire kubg’imbabazi zawe: Kubg’imbabazi zawe nyinsh’ usibangany’ ibicumuro byanjye.”​—⁠ZABURI 51:⁠1.

1, 2. Ni gute umwe mu bagaragu ba Yehova ashobora kugerwaho n’ingaruka z’icyaha gikomeye?

NTAWARENGA ku mategeko ya Yehova ngo bibure kugira icyo bimutwara. Mbega uko ibyo biba impamo iyo ducumuye ku Mana dukora icyaha gikomeye! N’ubwo twaba tumaze imyaka myinshi dukorera Yehova mu budahemuka, kwica amategeko ye bishobora gutuma tugira agahinda kenshi cyangwa intimba ikomeye. Dushobora kumva ko Yehova yadutaye kandi ko tutagikwiriye kumukorera. Ibyaha byacu bishobora kumera nk’igicu cya rukokoma gikingiriza umucyo w’ubuntu bw’Imana kugira ngo utatumurikira.

2 Umwami wa Isirayeli ya kera, Dawidi, yigeze kuba mu mimerere nk’iyo. Ibyo byaje bite?

Guteshuka Bishobora Kuganisha ku Cyaha Gikomeye

3, 4. Ni iki cyabaye ku Mwami Dawidi mu gihe cy’uburumbuke?

3 Dawidi yakundaga Imana ariko guteshuka inzira byatumye agwa mu cyaha gikomeye. (Gereranya na Abagalatia 6:⁠1.) Ibyo bishobora kugera ku muntu wese udatunganye cyane cyane iyo ari uyobora abandi. Dawidi wari umwami uganje yari afite ikuzo n’ububasha. Ni nde wari guhangara kuvuguruza ijambo rye? Yari afite abagabo bashoboye bahoraga biteguye kumukorera, kandi rubanda rwashishikazwaga no gukora ibyo arutegetse. Nyamara kandi, Dawidi yaje guteshuka yishakira abagore benshi kandi yiha no kubara abantu.​—⁠Gutegeka kwa kabiri 17:​14-20; 1 Ibyo ku Ngoma 21:⁠1.

4 Muri icyo gihe cy’uburumbuke, Dawidi yacumuye ku Mana no ku bantu akora ibyaha bikomeye. Icyaha cyasimburwaga n’ikindi nk’urusobekerane rw’indodo ziboshye rwahanzwe na Satani! Igihe kimwe, ubwo abandi Bisirayeli barimo barwana n’Abamoni, Dawidi ari hejuru y’inzu ye yabonye umugore wari ufite uburanga witwaga Batisheba muka Uria arimo yiyuhagira. Mu gihe Uria yari ari ku rugamba, umwami yatumije uwo mugore bamuzana iwe maze asambana na we. Tekereza ukuntu Dawidi yahagaritse umutima amaze kumenya ko atwite! Yatumije Uria yibwira ko ari burarane na Batisheba bityo akazabona ko umwana ari uwe bwite. N’ubwo Dawidi yasindishije Uria, yanze kujya kurara iwe. Dawidi amaze gushoberwa, yoherereje umugaba w’ingabo Yoabu amabwiriza rwihishwa amutegeka gushyira Uria imbere ku rugamba aho yizeye ko ari bwicwe. Uria yaje kugwa mu ntambara, maze umupfakazi we amara igihe cyagenwe amuririra nk’uko byari biri mu muco wabo, hanyuma Dawidi amugira umugore we mbere y’uko rubanda rumenya ko atwite.​—⁠2 Samweli 11:​1-27.

5. Byagenze bite ubwo Dawidi yari amaze gukorana icyaha na Batisheba, kandi ibyaha bye byamugizeho izihe ngaruka?

5 Binyuriye ku muhanuzi Natani, Imana yashyize ahagaragara ibyaha bya Dawidi maze iravuga iti “Nzaguhagurukiriz’ ibyago bivuye mu rugo rwawe.” Ku bw’ibyo, umwana Batisheba yabyaye yaje gupfa (2 Samweli 12:​1-23). Amunoni, umuhungu wa Dawidi w’imfura, yaje kuryamana na Tamari mushiki we bavaga inda imwe kuri se amufashe ku ngufu hanyuma na we yicwa na musaza wa Tamari (2 Samweli 13:​1-33). Abusolomu, umwana w’umwami, yaje kugerageza kwiyimika kandi asuzuguza se aryamana n’inshoreke ze (2 Samweli 15:​1–16:​22). Intambara yashyamiranyije abenegihugu yarangiye ihitanye Abusolomu kandi isiga Dawidi mu gahinda kenshi (2 Samweli 18:​1-33). Ariko kandi, ibyaha bya Dawidi byamucishije bugufi kandi binatuma amenya akamaro ko kuba hafi y’Imana ye y’inyembabazi. Mu gihe duteshutse, twihane twicishije bugufi kandi twegere Yehova.​—⁠Gereranya na Yakobo 4:⁠8.

6. Kuki Dawidi yariho umugayo mu buryo bwihariye?

6 Dawidi yariho umugayo mu buryo bwihariye kuko yari umutegetsi w’Umwisirayeli wari uzi neza amategeko ya Yehova (Gutegeka kwa kabiri 17:​18-20). Ntabwo yari farao wo mu Misiri cyangwa Umwami w’i Babuloni bo batari bafite ubwo bumenyi kandi bashoboraga guhora bakora ibyangwa n’Imana. (Gereranya na Abefeso 2:12; 4:18.) Kuba Dawidi yari uwo mu ishyanga ryiyeguriye Yehova, yari azi ko gusambana no kwica byari ugukora ibyaha bikomeye cyane (Kuva 20:​13, 14). Abakristo na bo bazi amategeko y’Imana. Ariko kandi, kimwe na Dawidi, bamwe muri bo bayarengaho bitewe no gukiranirwa barazwe, intege nke za kimuntu no kutananira ibishuko. Ibyo biramutse bigeze ku wo ari we wese muri twe, ntakwiriye kuguma mu mimerere y’umwijima ihuma amaso yacu yo mu buryo bw’umwuka ikanadupfukiranira mu bwihebe bukomeye.

Kwicuza Bitanga Ihumure

7, 8. (a) Ni iki cyabaye kuri Dawidi ubwo yageragezaga guhisha ibyaha bye? (b) Kuki ari ngombwa kwicuza no kureka ibyaha?

7 Mu gihe twaba turangwaho umwenda w’ibyaha bikomeye twaracumuye amategeko y’Imana, dushobora kugira ingorane zo kwatura ibyaha byacu, ndetse no kuri Yehova. Byagenda bite mu gihe twaba turi muri iyo mimerere? Muri Zaburi 32, Dawidi yareruye ati “Ngicecetse, [aho kwatura ibyaha] amagufka yanjy’ ashajishwa no kuniha kwanjy’ umuns’ ukira. Kuk’ ukuboko kwawe [Yehova] ku manywa na n’ijoro kwandemereraga, ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi.” (Ku murongo wa 3 n’uwa 4). Mu kugerageza guhisha icyaha cye no gucecekesha umutimanama we byacogozaga Dawidi. Agahinda yagize kamuciye intege ku buryo yari ameze nk’igiti cyumishijwe n’amapfa cyabuze agahehero ko kugitunga. Ku bw’ibyo, ashobora kuba yariyumvagamo uburwayi mu bwenge no mu mubiri. Ibyo ari byo byose, yari yaratakaje ibyishimo. Ni iki twakora mu gihe twaba tugezweho n’imimerere nk’iyo?

8 Kwaturira Imana ibyaha byacu bishobora gutuma tubabarirwa kandi tukagira ihumure. Mu ndirimbo ye, Dawidi yagize ati “Nakwemerey’ ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, naravuze nti, ndaturir’ Uwiteka [Yehova, MN] ibicumuro byanjye: Naw’ unkurah’ urubanza rw’ibyaha byanjye” (Zaburi 32:⁠5). Mbese, waba urimo ushengurwa n’ibyaha wahishe? Mbese, ibyiza si uko wabyatura maze ukihana kugira ngo Imana ikubabarire? Kuki utatumira abasaza b’itorero kandi ugashakashaka uko waba muzima mu buryo bw’umwuka? (Imigani 28:​13; Yakobo 5:​13-20). Uzashimirwa kuba warihannye, kandi uko igihe kizagenda gihita ushobora kuzongera kugira ibyishimo bya Gikristo wahoranye. Dawidi yaravuze ati “Hahirw’ uwababariw’ ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa. Hahirw’ umuntu, Uwiteka [Yehova, MN] atabaraho gukiranirwa, umutima we ntubemw uburiganya.”​—⁠Zaburi 32:​1, 2.

9. Ni ryari Zaburi ya 51 yanditswe, kandi kuki?

9 Dawidi na Batisheba bari bafite icyo baryozwa na Yehova Imana bitewe n’icyaha bari bakoze. N’ubwo bashoboraga kwicwa bazize ibyaha byabo, Imana yarabababariye. Mu buryo bwihariye, yababariye Dawidi bitewe n’isezerano ry’Ubwami (2 Samweli 7:​11-16). Imyifatire Dawidi yagize yo kwicuza ku bihereranye n’ibyaha yakoranye na Batisheba tuyisanga muri Zaburi 51. Iyo Zaburi ikora ku mutima yanditswe n’umwami wicujije ubwo umuhanuzi Natani yari amaze gukangura umutimanama we maze akiyumvisha uburemere bw’ibicumuro bye byo kurenga ku mategeko y’Imana. Kugira ngo Natani abashe kumvisha Dawidi ibyaha bye, byamusabye kugira ubutwari kimwe n’uko muri iki gihe abasaza b’Abakristo bashyizweho bagomba kugira ubutwari nk’ubwo kugira ngo bashobore gukora ibintu nk’ibyo. Aho guhakana icyaha cyamubarwagaho maze ngo ategeke ko Natani yicwa, uwo mwami yicishije bugufi aricuza (2 Samweli 12:​1-14). Zaburi ya 51 igaragaza ibyo yabwiye Imana mu isengesho ku bihereranye n’ibikorwa bye by’urukozasoni, kandi koko iyo Zaburi ihuje n’isengesho rivuye ku mutima dushobora kuvuga, cyane cyane nk’igihe twaba twacumuye tukaba twifuza ko Yehova yatubabarira.

Imana Ifite Icyo Ituryoza

10. Ni gute Dawidi yashoboraga kongera kuba muzima mu buryo bw’umwuka?

10 Dawidi ntiyashatse kwigira umwere, ahubwo yatakambye agira ati “Mana, umbabarire kubg’imbabazi zawe: Kubg’imbabazi zawe nyinsh’ usibangany’ ibicumuro byanjye” (Zaburi 51:⁠1). Mu gucumura kwe, Dawidi yarengereye imipaka y’amategeko y’Imana. Nyamara kandi, yari agifite icyizere cyo kongera gusubira mu mimerere y’iby’umwuka yahoranye, mu gihe Imana yari kuba imubabariye nk’uko ubuntu bwayo, cyangwa urukundo rwayo rudahemuka ruri. Imbabazi nyinshi Imana yari yarerekanye mbere zabaye urufatiro rwatumye uwo mwami wicuzaga yizera ko Umuremyi we yari guhanagura ibicumuro bye.

11. Ibitambo byo ku Munsi w’Impongano byashushanyaga iki, kandi ni iki gisabwa muri iki gihe kugira ngo tubone agakiza?

11 Binyuriye ku Munsi w’Impongano wari igicu­cu cy’ubuhanuzi, Yehova yamenyekanishije ko yari yaragennye uburyo bwo kuzeza abihana akabahanaguraho ibyaha byabo. Ubu tuzi ko imbabazi ze zagutse zikatugeraho tubikesha kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo. Niba Dawidi yarashoboraga kwiringira ko Yehova amugirira ubuntu n’imbabazi binyuriye gusa ku bitambo byari ikigereranyo n’igicucu, mbega ukuntu abagaragu b’Imana bo muri iki gihe bizera incungu yatangiwe kubahesha agakiza bashobora kwiringira ibyo kurushaho!​—⁠Abaroma 5:⁠8; Abaheburayo 10:⁠1.

12. Gukora icyaha bisobanura iki, kandi Dawidi yumvaga amerewe ate bitewe n’icyaha cye?

12 Mu kwinginga Imana, Dawidi yakomeje agira ati “Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyez’ unkurehw ibyaha byanjye. Kuko nz’ ibicumuro byanjye, ibyaha byanjye bir’ imbere yanjy’ iteka” (Zaburi 51:​2, 3). Gukora icyaha ni ukudasohoza intego amategeko ya Yehova agamije kugeraho. Nta gushidikanya, ibyo ni ko Dawidi yabigenje. Ariko kandi, nta bwo yari ameze nk’umwicanyi cyangwa umusambanyi utababazwa n’icyaha cye, ahubwo akumva gusa atewe impungenge no kuba yahanwa cyangwa akandura indwara. Dawidi yangaga ibibi bitewe n’urukundo yakundaga Yehova (Zaburi 97:​10). Yari yarazinutswe icyaha cye kandi yifuzaga ko Imana ikimwezaho burundu. Dawidi yari azi neza ibicumuro bye kandi yababajwe cyane no kuba yaremeye kuganzwa n’irari ryo gukiranirwa kwe. Icyaha cye cyari imbere ye iteka, bitewe n’uko umutimanama wishinja icyaha w’umuntu utinya Imana udashobora gutuza na rimwe hatabayeho kwihana, kwicuza no kubabarirwa na Yehova.

13. Kuki Dawidi yashoboraga kuvuga ko yacumuye ku Mana ubwayo?

13 Mu kwemera ko yari afite icyo aryozwa na Yehova, Dawidi yaravuze ati “Ni wowe, ni wow’ ubgawe, nacumuyeho, nakoz’ icyangwa n’amaso yawe: Byabereye bityo kugira ng’ uboneke k’ ukiranuka n’ uvuga, kand’ uboneke k’ uboneye n’ uc’ urubanza” (Zaburi 51:⁠4). Dawidi yari yarishe amategeko y’Imana, atesha agaciro umurimo wa cyami, kandi aha “abanzi b’Uwiteka [Yehova, MN] urwitwazo runini rwo kumutuka,” aramugayisha (2 Samweli 12:​14; Kuva 20:​13, 14, 17). Nanone kandi, ibyaha bya Dawidi byababaje Abisirayeli bose hamwe n’abagize umuryango we, kimwe n’uko muri iki gihe iyo umuntu wabatijwe akoze icyaha ateza agahinda cyangwa umubabaro itorero rya Gikristo n’Abakristo b’incuti ze. N’ubwo uwo mwami wicujije yamenye ko yacumuye ku muntu mugenzi we, nka Uria, yanemeye ko yacumuye kuri Yehova mu buryo bukomeye kurushaho. (Gereranya na Itangiriro 39:​7-9.) Dawidi yemeye ko urubanza rwa Yehova rukiranuka (Abaroma 3:⁠4). Abakristo bakoze ibyaha na bo bakwiriye kugira imitekerereze nk’iyo.

Imimerere Yoroshya Uburemere bw’Icyaha

14. Ni iyihe mimerere igabanya uburemere bw’icyaha yavuzwe na Dawidi?

14 N’ubwo Dawidi atagerageje kwirengera, yaravuze ati “Dore, naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mwo mama yambyariye” (Zaburi 51:⁠5). Dawidi yari yararemanywe gukiranirwa kandi nyina yamubyaye ababara bitewe n’umurage w’ibyaha (Itangiriro 3:⁠16; Abaroma 5:⁠12). Ntabwo ayo magambo ye ashaka kumvikanisha ko gushyingirwa mu buryo bukwiriye, gusama no kubyara ari icyaha, nk’aho Imana yagennye ityo ibyo gushyingirwa no kubyara abana; nta n’ubwo kandi Dawidi yashakaga kuvuga icyaha runaka cyaba cyarakozwe na nyina. Yabyariwe mu byaha kuko ababyeyi be bari abanyabyaha nk’abandi bantu bose badatunganye.​—⁠Yobu 14:⁠4.

15. N’ubwo Imana ishobora kwita ku mimerere yatuma uburemere bw’icyaha bugabanuka, ni iki tutagombye gukora?

15 Mu gihe twakoze icyaha, dushobora gusenga Imana tunavuga imimerere iyo ari yo yose yagabanya uburemere bw’icyaha yaba yaragize uruhare mu gutuma tugwa mu cyaha. Ariko kandi, ntitugahindure ubuntu bw’Imana urwitwazo rwo kwiyandarika, cyangwa ngo twikingirize ugukiranirwa twarazwe kugira ngo tutaryozwa ibyaha dukora (Yuda 3, 4). Dawidi yemeye ko ari we ubwe wahaye urwaho ibitekerezo byanduye n’ibishuko. Dusenge dusaba kudatsindwa n’ibitwoshya kandi dukore ibihuje n’ibyo twasabye muri iryo sengesho.​—⁠Matayo 6:⁠13.

Gusaba Kwezwa

16. Ni uwuhe muco Imana yishimira, kandi ni gute wagombye kugira icyo uhindura ku myifatire yacu?

16 Hari abashobora kugaragara ko ari abantu beza biyeguriye neza Imana, ariko noneho binjirire maze urebe icyo bari cyo imbere mu mitima yabo. Dawidi yaravuze ati “Dore [Yehova], ushak’ ukuri ko mu mutima, mu mutima hataboneka uzahammenyesh’ ubgenge” (Zaburi 51:⁠6). Dawidi yashinjwaga ibinyoma n’uburiganya bwo kuba yaricishije Uria kandi akagerageza guhisha ko Batisheba atwite. Ariko kandi, yari azi ko Imana yishimira ukuri no kwera. Ibyo byagombye gutuma tugira imyifatire izira amakemwa, n’aho ubundi Yehova ashobora kuduciraho iteka niba turangwaho uburiganya (Imigani 3:⁠32). Nanone kandi, Dawidi yabonye ko Imana yashoboraga ‘kumumenyesha ubwenge,’ bityo kuba yari umwami, wicujije yashoboraga kugandukira amategeko y’Imana mu gihe cyari gisigaye cy’imibereho ye.

17. Isengesho ryo gusaba kwezeshwa ezobu ryasobanuraga iki?

17 Kubera ko umwanditsi wa zaburi yabonye ko yari akeneye ubufasha bw’Imana kugira ngo atsinde kamere ye ibogamiye ku cyaha, yakomeje gutakamba agira ati “Unyejeshe ezobu, ndera: Unyuhagire, ndab’ umweru ndush’ urubura” (Zaburi 51:⁠7). Agati kitwa ezobu (cyangwa se wenda marjolaine, cyangwa Origanum maru) kakoreshwaga no mu muhango wo guhumanura ababaga bakirutse umuze w’ibibembe (Abalewi 14:​2-7). Ku bw’ibyo rero, byari bikwiriye ko Dawidi asenga asaba kwezwaho ibyaha hakoreshejwe ezobu. Igitekerezo cyo kwezwa kinarangwa mu magambo yo guhendahenda Yehova amusaba kumwuhagira maze agashiraho umwanda wose, akera kurusha urubura rutivanze n’agatotsi ako ari ko kose (Yesaya 1:18). Niba muri twe hari ubabazwa n’umutimanama bitewe n’amakosa runaka yaba yarakoze, nagire icyizere cy’uko niyihana agashaka imbabazi z’Imana, izamweza kandi imwuhagire binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu.

Dusabe Gusubizwamo Intege

18. Ni iyihe mimerere Dawidi yari arimo mbere yo kwihana no kwatura ibyaha bye, kandi ni gute gusobanukirwa ibyo bishobora kuba ingirakamaro muri iki gihe?

18 Umukristo wese wigeze kubabazwa n’umutimanama umucira urubanza, ashobora kumva icyo Dawidi yashakaga kuvuga ubwo yagiraga ati “Unyumvish’ umunezero n’ibyishimo, kugira ngw amagufka wavunnye yishīme” (Zaburi 51:⁠8). Mbere y’uko Dawidi yihana akatura ibyaha bye, umutimanama we uvurunganye wari waramubujije amahwemo. Nta n’ubwo yari akinezezwa n’indirimbo zo guhimbaza no gushimisha zaririmbwaga n’abaririmbyi beza n’abanyamuzika b’abahanga. Bityo rero, uwo munyabyaha Dawidi yari afite agahinda kenshi ko kutemerwa n’Imana ku buryo yari ameze nk’umuntu ubabazwa n’amagufa yavunaguritse. Yifuzaga cyane kubabarirwa, kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka no kongera kugira ibyishimo yahoranye mbere. Muri iki gihe na bwo, uwakoze icyaha aba akeneye imbabazi za Yehova kugira ngo yongere kugira ibyishimo yahoranye atarakora ibibangamira imishyikirano yari afitanye n’Imana. Kongera kugira “ibyishimo by’[u]mwuka [w]era” ni ikimenyetso kigaragariza uwo muntu wicujije ko Yehova yamubabariye kandi ko amukunda (1 Abatesalonike 1:⁠6). Mbega ukuntu ibyo bitanga ihumure!

19. Dawidi yari kumva amerewe ate mu gihe Imana yari kuba isibanganyije ibyo yakiraniwe byose?

19 Dawidi yakomeje gusenga agira ati “Hish’ amaso yaw’ ibyaha byanjye, usibangany’ ibyo nakiraniwe byose” (Zaburi 51:⁠9). Ntabwo Yehova yari kubona ibyaha maze ngo abyishimire. Ni yo mpamvu yasabwaga guhisha amaso ye ibyaha bya Dawidi. Nanone kandi, uwo mwami yasabye Imana guhanagura ibicumuro bye byose no gusibanganya ibyo yakiraniwe byose. Mbega ukuntu ari Yehova wenyine washoboraga kumukorera ibyo! Ibyo byari gutuma Dawidi agira ibitekerezo bituje, agaturwa umutwaro wo kugira umutimana uvurunganye, noneho kandi ibyo bigatuma uwo mwami wihana amenya ko yababariwe n’Imana ye imukunda.

Niba Warakoze Icyaha Wabigenza Ute?

20. Ni iki gisabwa Umukristo wese waba yarakoze icyaha gikomeye?

20 Zaburi ya 51 igaragaza ko uwo ari we wese mu bagaragu ba Yehova bitanze wakora icyaha gikomeye ariko akaba yicuza ashobora kumusaba yiringiye ko amugirira imbabazi kandi akamwezaho ibyaha bye. Niba uri Umukristo wakiraniwe muri ubwo buryo, ni kuki utasaba imbabazi Data wo mu ijuru wicishije bugufi mu isengesho? Emera ko ukeneye ubufasha bw’Imana kugira ngo ushobore kwemerwa imbere yayo, kandi uyisabe kukugarurira ibyishimo wahoranye. Abakristo bicujije bashobora kwegera Yehova mu isengesho bamutakambira batyo, kuko ‘azabababarira rwose pe’ (Yesaya 55:⁠7; Zaburi 103:​10-14). Birumvikana ko abasaza b’itorero bashobora gutumirwa kugira ngo batange ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka bukenewe.​—⁠Yakobo 5:​13-15.

21. Ni iki tuzasuzuma ubutaha?

21 Imbabazi za Yehova zikiza ubwoko bwe kwiheba. Ariko kandi, reka dusuzume andi magambo akubiye mu isengesho rivuye ku mutima ryavuzwe na Dawidi wicujije riri muri Zaburi ya 51. Icyigisho gikurikira kiragaragaza ko Yehova adasuzugura umutima umenetse.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Icyaha gikomeye gishobora kugira izihe ngaruka ku mugaragu wa Yehova?

◻ Mu gihe Dawidi yageragezaga guhisha icyaha cye byamugizeho izihe ngaruka?

◻ Kuki Dawidi yavuze ko yacumuye ku Mana ubwayo?

◻ N’ubwo Imana yakwita ku mimerere igabanya uburemere bw’icyaha, ni iki tutagombye gukora?

◻ Ni iki Umukristo yagombye gukora mu gihe yakoze icyaha gikomeye?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze