-
Kwatura ibyaha bituma umuntu akiraUmunara w’Umurinzi—2001 | 1 Kamena
-
-
n’Imana hamwe no kwifatanya mu buryo bwubaka na bagenzi bacu duhuje ukwizera bishobora gutuma umuntu agarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka. Ni koko, bishingiye ku ncungu ya Kristo, umuntu wicuza ashobora kugera ubwo asogongera ku ‘butunzi bw’ubuntu bwayo.’—Abefeso 1:7.
‘Umutima Wera n’Umutima Ukomeye [“Umwuka Mushya,” NW]’
Mu gihe Dawidi yari amaze kwatura icyaha cye, ntiyigeze yibasirwa n’ibyiyumvo bibi byo kumva ko ari nta cyo amaze. Amagambo yo muri za zaburi yanditse yerekeza ku kwatura ibyaha, agaragaza ukuntu yumvise agaruye ubuyanja n’ukuntu yiyemeje amaramaje gukorera Imana ari uwizerwa. Urugero, reka turebe muri Zaburi ya 32. Ku murongo wa 1 dusoma ngo “hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa.” Uko icyaha cyaba gikomeye kose, ibintu bishobora kugenda neza niba umuntu yicujije nta buryarya. Uburyo bumwe bwo kugaragaza ko umuntu yicujije nta buryarya, ni ukwemera mu buryo bwuzuye ko ari we ugomba kuryozwa ibyo yakoze, nk’uko Dawidi yabigenje (2 Samweli 12:13). Ntiyagerageje kwihagararaho ngo yisobanure imbere ya Yehova cyangwa ngo abe yagerageza kugereka amakosa ku bandi. Umurongo wa 5 ugira uti “nakwemereye ibyaha byanjye, sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye, naravuze nti ‘ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye.’ Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.” Kwatura ibyaha nta buryarya bituma umuntu abona ihumure, ku buryo biba bitakiri ngombwa ko abuzwa amahwemo n’umutimanama we ku bihereranye n’ibintu bibi byakozwe.
Mu gihe Dawidi yari amaze gusaba Yehova imbabazi, yarasabye ati “Mana, undememo umutima wera: unsubizemo umutima ukomeye [“umwuka mushya,” NW ] .” (Zaburi 51:12, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.) Kuba Dawidi yarasabye ko yahabwa “umutima wera” n’ “umwuka mushya,” bigaragaza ko yari azi ko yari afite kamere yo kubogamira ku cyaha kandi ko yari akeneye ubufasha buturuka ku Mana kugira ngo yeze umutima we, maze atangire bundi bushya. Aho kugira ngo yibasirwe n’ibyiyumvo byo kumva ko ari uwo kugirirwa impuhwe, yari yiyemeje amaramaje gukomeza kujya mbere mu murimo w’Imana. Yarasenze ati “Mwami, bumbura iminwa yanjye; ni bwo akanwa kanjye kazerekana ishimwe ryawe.”—Zaburi 51:15.
Yehova yabyifashemo ate ubwo Dawidi yicuzaga nta buryarya maze akiyemeza gushyiraho imihati kugira ngo amukorere? Yijeje Dawidi muri aya magambo asusurutsa umutima, agira ati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho” (Zaburi 32:8). Ayo ni amagambo yavuzwe na Yehova atwizeza ko azita mu buryo bwa bwite ku byiyumvo by’umuntu
-
-
Ibibazo by’abasomyiUmunara w’Umurinzi—2001 | 1 Kamena
-
-
Ibibazo by’abasomyi
Mu kuzirikana ko Yehova aba yiteguye kubabarira ibyaha ashingiye ku gitambo cy’incungu, kuki ari ngombwa ko Abakristo bakwaturira ibyaha byabo abasaza b’itorero?
Nk’uko bishobora kugaragarira ku byabaye kuri Dawidi na Batisheba, Yehova yababariye Dawidi icyaha cye n’ubwo cyari gikomeye cyane, bitewe n’uko Dawidi yicujije by’ukuri. Mu gihe umuhanuzi Natani yazaga kubimumenyesha, Dawidi yaratuye ati “nacumuye ku Uwiteka.”—2 Samweli 12:13.
Ariko kandi, Yehova ntiyemera ko umunyabyaha yakwatura ibyaha bye abikuye ku mutima bityo akamubabarira gusa, ahubwo nanone ateganya uburyo bwuje urukundo bwo gufasha umuntu wayobye kugira ngo agarure ubuyanja mu buryo bw’umwuka. Kuri Dawidi, ubwo bufasha bwatanzwe binyuriye ku muhanuzi Natani. Muri iki gihe, mu itorero rya Gikristo, harimo abasaza bakuze mu buryo bw’umwuka. Umwigishwa Yakobo yagize ati “muri mwe hariho urwaye [mu buryo bw’umwuka]? Natumire abakuru [“abasaza,” NW ] b’[i]torero, bamusabire, bamusīze amavuta mu izina ry’Umwami. Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi; Umwami amuhagurutse: kandi naba yarakoze ibyaha, azaba abibabariwe.”—Yakobo 5:14, 15.
Abasaza b’inararibonye bashobora gukora byinshi kugira ngo boroshye akababaro ko mu mutima k’umunyabyaha ufite umutima wicira urubanza. Bihatira kwigana Yehova mu mishyikirano bagirana n’umunyabyaha. Nta na rimwe baba bifuza gukagatiza,
-