ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr24 Gicurasi pp. 1-12
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2024
  • Udutwe duto
  • 6-12 GICURASI
  • 13-19 GICURASI
  • 20-26 GICURASI
  • 27 GICURASI–2 KAMENA
  • 3-9 KAMENA
  • 10-16 KAMENA
  • 17-23 KAMENA
  • 24-30 KAMENA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2024
mwbr24 Gicurasi pp. 1-12

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

© 2024 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania

6-12 GICURASI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABUR YA 36-37

“Ntukarakazwe n’abakora ibibi”

w17.04 10 par. 4

Ubwami bw’Imana nibuza, hazavaho iki?

4 Abantu babi batugiraho izihe ngaruka? Intumwa Pawulo amaze kuvuga ko muri iki gihe hari kubaho “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira,” yongeyeho ati “abantu babi n’indyarya bazagenda barushaho kuba babi” (2 Tim 3:1-5, 13). Ese wibonera ukuntu ubwo buhanuzi busohora? Benshi muri twe twigeze guhohoterwa n’abantu babi kandi duhura n’akarengane gashingiye ku ivangura. Bamwe muri abo bantu babi, bakora ibikorwa by’ubugome ku mugaragaro. Abandi bo ni indyarya, bigira abantu beza ariko bagakora ibintu bibi rwihishwa. Niyo twaba tutarigeze duhohoterwa n’abo bantu babi, ntibabura kutugiraho ingaruka. Iyo twumvise ibikorwa bya kinyamaswa bakora, biraduhahamura. Iyo urebye ukuntu abantu b’abagome bahohotera abana, abageze mu za bukuru n’abandi batagira kirengera, bigutera ubwoba! Hari ibikorwa abantu babi bakora, ukagira ngo si abantu, ahubwo ni inyamaswa cyangwa abadayimoni (Yak 3:15). Igishimishije, ni uko Ijambo ry’Imana ryo ritanga ibyiringiro.

w22.06 10 par. 10

Yehova aha umugisha abantu bagira imbabazi

10 Iyo dukomeje kurakarira uwaduhemukiye, ni twe bigiraho ingaruka. Gukomeza kurakarira umuntu watubabaje, ni nko kwikorera umutwaro uremereye. Yehova yifuza ko dutura uwo mutwaro, kugira ngo tugire amahoro yo mu mutima. (Soma mu Befeso 4:31, 32.) Nanone atugira inama yo ‘kureka umujinya kandi tukava mu burakari’ (Zab 37:8). Iyo dukurikije iyo nama bitugirira akamaro. Gukomeza kurakarira umuntu watubabaje, bishobora kugira ingaruka no ku buzima bwacu (Imig 14:30). Iyo dukomeje kumurakarira, nta cyo bimutwara ahubwo ni twe tuba twihemukira. Ni kimwe no kunywa uburozi wibwira ko ari we buri bugirire nabi. Ubwo rero twavuga ko iyo tubabariye abandi, ari twe bigirira akamaro (Imig 11:17). Tugira amahoro yo mu mutima kandi tugakomeza gukorera Yehova.

w03 1/12 13 par. 20

‘Ishimire Uwiteka’

20 “Abagwaneza bazaragwa igihugu” (Zaburi 37:11a). Ariko se, abo ‘bagwaneza’ ni bande? Ijambo ryahinduwemo “ubugwaneza” rituruka ku ijambo risobanura “kubabaza, gucisha bugufi no gukoza isoni.” Koko rero, “abagwaneza” ni ba bandi bategereza bicishije bugufi ko Uwiteka akosora ibikorwa by’akarengane byose bakorewe. “Bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:11b). Ndetse no muri iki gihe tubonera amahoro menshi muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka twifatanya n’itorero ry’ukuri rya Gikristo.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2 445

Umusozi

Imisozi irakomera, ntishobora kuva mu mwanya irimo kandi iba ari miremire. Bimwe mu bintu biranga imisozi harimo kuba ikomeye kandi ihora ahantu hamwe (Yes 54:10; Hab 3:6; gereranya na Zab 46:2). Ubwo rero igihe umwanditsi wa Zaburi yavugaga ko gukiranuka kwa Yehova ari nk’ ‘imisozi ye,’ ashobora kuba yarashakaga gusobanura ko gukiranuka kwa Yehova guhoraho (Zab 36:6). Nanone kuba imisozi iba ari miremire cyane, byerekana ko gukiranuka kwa Yehova kuruta cyane ukw’abantu (Gereranya na Yes 55:8, 9). Mu Byahishuwe 16:20 havuga ko ‘imisozi itabonetse’, igihe umumarayika yasukaga ibakure ya karindwi y’umujinya w’Imana. Ibyo bigaragaza ko igihe Imana izasuka umujinya wayo, n’ibintu birebire cyane nk’imisozi bitazarokoka.—Gereranya na Yer 4:23-26.

13-19 GICURASI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABUR YA 38-39

Ntugakomeze kwicira urubanza

w20.11 27 par. 12-13

Komeza kureba ibiri imbere

12 Soma muri 1 Yohana 3:19, 20. Hari igihe twese tujya twicira urubanza. Urugero, hari abicira urubanza bitewe n’ibyo bakoze mbere y’uko bamenya ukuri. Abandi bo bicira urubanza bitewe n’amakosa bakoze nyuma yo kubatizwa. Ibyo ni ibintu bisanzwe rwose (Rom 3:23). Birumvikana ko twese tuba dushaka gukora ibyiza. Ariko “twese ducumura kenshi” (Yak 3:2; Rom 7:21-23). Nubwo tutishimira kwicira urubanza, hari igihe biba byiza. Kubera iki? Ni uko bishobora gutuma twikosora, kandi tukiyemeza kutazongera gukora amakosa twakoze.—Heb 12:12, 13.

13 Ariko nanone, dushobora gukabya kwicira urubanza. Ibyo byabaho turamutse dukomeje kumva ko twahemukiye Yehova kandi twarihannye akatubabarira. Ibyo byaba ari bibi cyane (Zab 31:10; 38:3, 4). Kubera iki? Reka dufate urugero rwa mushiki wacu wakomeje kwicira urubanza, kubera ibyaha yari yarakoze kera. Yaravuze ati: “Numvaga nta mpamvu yo gukora byinshi mu murimo wa Yehova, kuko n’ubundi natekerezaga ko nzarimbuka.” Hari benshi muri twe bashobora kwiyumva batyo. Ubwo rero tugomba kwirinda gukabya kwicira urubanza. Kubera iki? Ni ukubera ko turamutse turetse gukorera Yehova, kandi mu by’ukuri yaratubabariye, byashimisha Satani.—Gereranya na 2 Abakorinto 2:5-7, 11.

w02 15/11 20 par. 1-2

Ni iki twakora kugira ngo twemerwe na Yehova?

USANGA tumara igihe gito cyane. Umwanditsi wa Zaburi Dawidi yatekereje ukuntu ubuzima ari bugufi bituma asenga agira ati “Uhoraho, mbwira igihe nzapfira, umbwire iminsi nshigaje kubaho: bityo menye ko ubuzima bwanjye ari bugufi. Iminsi yo kubaho kwanjye warayitubije ingana urwara, kurama kwanjye ni ubusa imbere yawe.” Dawidi yari ahangayikishijwe no kubaho mu buryo bushimisha Imana, ari mu byo yavugaga no mu byo yakoraga. Yavuze ko Imana ari yo yari amizero ye agira ati “ni wowe wenyine niringira” (Zaburi 39:5, 6, 8, Inkuru Nziza ku Muntu Wese). Yehova yari amuteze amatwi. Ni koko, yagenzuye ibikorwa bya Dawidi, kandi amugororera akurikije ibyo yakoze.

Biroroshye ko bwakwira tutabonye n’akanya ko guhumeka maze ugasanga twaheranywe n’imihihibikano. Ibyo bishobora gutuma twumva duhangayitse, cyane cyane iyo hari byinshi dushaka gukora cyangwa ibyo dushaka kumenya kandi tudafite umwanya. Mbese, kimwe na Dawidi, natwe twaba duhangayikishwa n’uko twakwemerwa n’Imana? Birumvikana nyine ko Yehova yitegereza kandi akagenzura yitonze buri wese muri twe. Hashize imyaka igera ku 3.600 Yobu, umuntu watinyaga Imana, yemeye adashidikanya ko Yehova yagenzuraga ibyo yakoraga byose, akabara intambwe ze. Yobu yaribajije ati ‘mbese, yangenderera, namubwira iki’ (Yobu 31:4-6, 14)? Dushobora kwemerwa n’Imana rwose turamutse dushyize ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, tukumvira amategeko yayo kandi tugakoresha igihe cyacu neza. Reka dusuzume ibyo bintu twitonze.

w21.10 15 par. 4

Icyo wakora ngo wongere kuba inshuti ya Yehova

Jya usenga Yehova kenshi. Yehova azi ko guhora wicira urubanza bishobora gutuma kumusenga bitakorohera (Rom 8:26). Icyakora, ukwiriye ‘gusenga’ Yehova ‘ubudacogora,’ ukamubwira ko wifuza cyane kongera kuba inshuti ye (Rom 12:12). Andrej yaravuze ati: “Nahoraga nicira urubanza kandi mfite ikimwaro. Ariko iyo namaraga gusenga, numvaga bigabanutse kandi nkumva mfite amahoro yo mu mutima.” Mu gihe wumva utazi icyo wavuga mu masengesho yawe, ushobora kureba amasengesho Umwami Dawidi yavuze agaragaza ko yari yihannye aboneka muri Zaburi ya 51 n’iya 65.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w22.09 13 par. 16

Jya uba umuntu wizerwa

16 Kumenya kwifata na wo ni undi muco w’ingenzi, utuma abandi batugirira ikizere. Uwo muco ushobora gutuma wirinda kugira icyo uvuga, mu gihe uri mu mimerere yatuma umena amabanga. (Soma mu Migani 10:19.) Urugero, hari igihe kwifata bitugora mu gihe dukoresha imbuga nkoranyambaga. Tutitonze dushobora gusanga twavuze ibintu by’ibanga kandi tukabibwira abantu benshi. Kandi uge wibuka ko iyo utanze amakuru ukoresheje ibikoresho bya eregitoronike, biba birangiye. Impamvu ni uko abantu baba bashobora kuyakoresha ibyo bashaka, kandi aba ashobora no guteza ibibazo byinshi. Nanone umuco wo kumenya kwifata utuma dukomeza guceceka, mu gihe abaturwanya bakoresheje amayeri, kugira ngo tuvuge ibintu bishobora guteza ibibazo abavandimwe na bashiki bacu. Ibyo bishobora kubaho mu gihe turi mu gihugu umurimo wacu wabuzanyijwe, maze abaporisi bakaduhata ibibazo. Mu gihe bimeze bityo, tuba dukwiriye gukurikiza ihame rigira riti: “Nzahambira umunwa wanjye nywurinde,” kandi iryo hame rishobora kudufasha no mu yindi mimerere (Zab 39:1). Ubwo rero, tuge twereka abagize umuryango wacu, inshuti zacu, abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abandi bantu muri rusange, ko turi abantu biringirwa. Umuco wo kumenya kwifata uzadufasha kubigeraho.

20-26 GICURASI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABUR YA 40-41

Kuki tugomba gufasha abandi?

w18.08 22 par. 16-18

Abakunda gutanga bagira ibyishimo

16 Abantu bagira ubuntu babikuye ku mutima, ntibaba biteze ko abandi bazabitura. Icyo ni cyo Yesu yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati: “Nutegura ibirori, uzatumire abakene, ibimuga n’ibirema n’impumyi. Ubwo ni bwo uzagira ibyishimo kuko nta cyo bafite cyo kukwitura” (Luka 14:13, 14). Bibiliya igira iti: “Urebana impuhwe [cyangwa ugira ubuntu] azabona imigisha.” Nanone igira iti: “Hahirwa uwita ku woroheje” (Imig 22:9; Zab 41:1). Mu by’ukuri, twagombye gutanga kuko bihesha ibyishimo.

17 Igihe Pawulo yasubiragamo amagambo ya Yesu agira ati: “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa,” ntiyavugaga gusa gutanga ibintu, ahubwo yanerekezaga ku birebana no gutera abandi inkunga, kubagira inama no kubafasha mu bundi buryo (Ibyak 20:31-35). Mu byo Pawulo yavugaga no mu byo yakoraga, yatwigishije kwitanga, ni ukuvuga gutanga igihe cyacu, imbaraga zacu no kwita ku bandi kandi tukabagaragariza urukundo.

18 Abashakashatsi biga iby’imibanire y’abantu na bo babonye ko abantu bakunda gutanga bagira ibyishimo. Hari uwanditse ati: “Abantu bavuga ko iyo bagize ikintu kiza bakorera abandi, bumva barushijeho kwishima.” Abashakashatsi bavuga ko iyo dufashije abandi bituma twumva dufite agaciro n’ubuzima bwacu bukagira intego. Ni yo mpamvu abahanga bashishikariza abantu gukora imirimo badahemberwa igirira abandi akamaro, kuko bituma bagira ubuzima bwiza kandi bagahora bishimye. Ibyo abo bashakashatsi bagezeho ntibidutangaza, kubera ko Yehova, Umuremyi wacu udukunda, buri gihe avuga ko gutanga bitera ibyishimo.—2 Tim. 3:16, 17.

w15 15/12 24 par. 7

Yehova azakwiyegamiza

7 Icyakora mu gihe turwaye, dushobora kwiringira ko Imana izaduhumuriza, ikaduha ubwenge kandi ikadufasha nk’uko yabikoreye abagaragu bayo bo mu gihe cyahise. Umwami Dawidi yaranditse ati “hahirwa uwita ku woroheje. Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza. Yehova ubwe azamurinda atume akomeza kubaho” (Zab 41:1, 2). Birumvikana ko Dawidi atashakaga kuvuga ko umuntu wariho mu gihe cye witaga ku woroheje, atari kuzigera apfa. None se Yehova yari gufasha ate umuntu mwiza? Dawidi yabisobanuye agira ati ‘Yehova azamwiyegamiza ari ku buriri arwariyeho, [kandi] ni we uzamwitaho igihe azaba ari ku buriri bwe arwaye’ (Zab 41:3). Koko rero, umuntu wagaragaje ko yita ku woroheje yari kwizera ko Imana imuzi kandi ko izi imigenzereze ye ikiranuka. Nanone kandi, ubushobozi bwo kwikiza Yehova yaremanye umubiri w’umuntu bwari gutuma uwo muntu yoroherwa, agakira indwara ye.

w17.09 12 par. 17

Mwigane umuco wa Yehova wo kugira impuhwe

17 Icyakora, ntiwagombye kugira impuhwe bitewe n’uko gusa uzi ko nawe bigufitiye akamaro. Wagombye kugira impuhwe bitewe n’uko wifuza kwigana Yehova no kumuhesha ikuzo, kuko ari we soko y’urukundo n’impuhwe (Imig 14:31). Yaduhaye urugero ruhebuje. Nimucyo rero dukore uko dushoboye kose twigane Imana tugirira abandi impuhwe. Ibyo bizatuma turushaho kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu, kandi turusheho kubana neza n’abantu bose.—Gal 6:10; 1 Yoh 4:16.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2 16

Yehova

Hari ikintu cy’ingenzi Bibiliya yibandaho. Ibivugwamo byose bigaragaza ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga. Ibyo bituma tubona ko ikintu gifite akamaro cyane Yehova aha agaciro, ari uko izina rye ryezwa. Tweza izina ry’Imana twirinda ikintu cyose cyaritukisha. Nanone ibyaremwe byose bifite ubwenge, byaba ibyo mu ijuru cyangwa ibyo ku isi, bigomba kubaha iryo zina kandi bikabona ko ari iryera. Ibyo bisobanuye ko abamarayika n’abantu bemera kandi bakubaha umwanya Yehova afite wo kuba umutegetsi w’ikirenga, bakabikora babikuye ku mutima, bakagaragaza ko bifuza kumukorera kandi ko bishimira gukora ibyo ashaka, babitewe n’urukundo bamukunda. Ibyo bigaragara mu isengesho Dawidi yasenze riri muri Zaburi 40:5-10, kandi rigaragaramo n’ibintu twakora kugira ngo tweze izina rya Yehova by’ukuri. (Zirikana ko mu Baheburayo 10:5-10 hari intumwa yavuze amwe mu magambo ari muri iyo Zaburi iyerekeza kuri Yesu Kristo.)

27 GICURASI–2 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABUR YA 42-44

Jya ushyira mu bikorwa ibyo Yehova akwigisha

w06 1/6 9 par. 4

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya kabiri cy’igitabo cya Zaburi

42:4, 5, 11; 43:3-5. Niba tumaze igihe runaka tutifatanya n’itorero rya gikristo ariko bitewe n’impamvu itaduturutseho, kwibuka ibyishimo twagiraga igihe twabaga turi kumwe n’abagize itorero bishobora kudukomeza. Nubwo mu mizo ya mbere dushobora kugira agahinda kenshi bitewe n’irungu, bishobora kutwibutsa nanone ko Yehova ari ubuhungiro bwacu kandi ko tugomba gutegereza agakiza ke.

w12 15/1 15 par. 2

Icyo wakora kugira ngo kwiyigisha birusheho kugushimisha no kukugirira akamaro

1 GUSENGA: ikintu cya mbere tugomba gukora ni ugusenga (Zab 42:8). Kubera iki? Twagombye kubona ko kwiga Ijambo ry’Imana ari kimwe mu bigize gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Ku bw’ibyo, tugomba gusenga Yehova kugira ngo aduhe umwuka wera we kandi atume tugira imitekerereze myiza (Luka 11:13). Barbara umaze igihe kirekire ari umumisiyonari yagize ati “buri gihe mbere yo gusoma Bibiliya cyangwa kuyiyigisha, mbanza gusenga. Iyo maze gusenga, numva ko ndi kumwe na Yehova kandi ko yemera ibyo ndimo nkora.” Gusenga mbere yo kwiyigisha bituma ubwenge bwacu n’umutima wacu byakira ibyokurya byinshi byo mu buryo bw’umwuka tuba tugiye kwigaburira.

w16.09 5 par. 11-12

“Amaboko yawe ntatentebuke”

11 Dukomezwa cyane n’inyigisho ziva ku Mana tubonera mu materaniro, mu makoraniro no mu mashuri ya gitewokarasi. Iyo myitozo idufasha gukorera Imana tubitewe n’impamvu zikwiriye, ikadufasha kwishyiriraho intego nziza no gusohoza inshingano zacu za gikristo (Zab 119:32). Ese wihatira kubonera imbaraga muri izo nyigisho?

12 Yehova yafashije Abisirayeli gutsinda Abamaleki n’Abanyetiyopiya kandi yahaye Nehemiya na bagenzi be imbaraga, barangiza umurimo wo kubaka. Natwe Imana izaduha imbaraga dushobore gusohoza umurimo wacu wo kubwiriza, nubwo twaba duhangayitse, turwanywa, n’abantu ntibite ku byo tubabwira (1 Pet 5:10). Ntitwitega ko Yehova azadukorera ibitangaza. Ahubwo tugomba gukora ibyo dushoboye. Ibyo bikubiyemo gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, gutegura amateraniro buri cyumweru no kuyajyamo, kugaburira ubwenge n’umutima mu gihe twiyigisha no muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango kandi buri gihe tukishingikiriza kuri Yehova binyuze mu isengesho. Ntitukemere ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose kibangamira ubwo buryo Yehova akoresha adukomeza akanadutera inkunga. Niba wumva hari aho amaboko yawe yatentebutse, senga Imana uyisaba kugufasha, kandi ureke umwuka wayo ‘ugutere kugira ubushake no gukora’ (Fili 2:13). None se wakora iki ngo ukomeze abandi?

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 1242

Ingunzu

Muri Bibiliya ijambo ingunzu rikunze gukoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo. Urugero, igihe Yobu yavugaga iby’agahinda ke, yavuze ko katumye aba “umuvandimwe w’ingunzu” (Yobu 30:29). Igihe umwanditsi wa zaburi yavugaga ababaye agira ati: “Watujanjaguriye mu ikutiro ry’ingunzu,” birashoboka ko yerekezaga ku byabaga igihe ubwoko bw’Imana bwakozwaga isoni, maze ingunzu zikarya imirambo y’ababaga biciwe ku rugamba (Zab 44:19; gereranya na Zab 68:23). Mu mwaka wa 607 M.Y. ubwo Babuloni yagotaga Yerusalemu, habayeho inzara ikomeye muri uwo mujyi, bituma ababyeyi bakorera abana babo ibikorwa by’ubugome. Ni yo mpamvu, Yeremiya yavuze ko abo mu “bwoko bwe” bari abagome cyane kurusha ingunzu zifite abana.—Amg 4:3, 10.

3-9 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABUR YA 45-47

Indirimbo y’ubukwe bw’Umwami

w14 15/2 9-10 par. 8-9

Twishimire ubukwe bw’Umwana w’intama

8 Soma muri Zaburi ya 45:13, 14a. Umugeni agaragara afite “ubwiza buhebuje” agiye gushyingiranwa n’Umwami. Mu Byahishuwe 21:2, uwo mugeni agereranywa n’umurwa, ari wo Yerusalemu Nshya, kandi avugwaho ko ‘arimbishirijwe umugabo we.’ Uwo murwa wo mu ijuru ufite “ikuzo ry’Imana,” kandi urabagirana nk’“ibuye rya yasipi ribengerana nk’isarabwayi” (Ibyah 21:10, 11). Ubwiza butagereranywa bwa Yerusalemu Nshya buvugwa neza mu gitabo cy’Ibyahishuwe (Ibyah 21:18-21). Ntibitangaje kuba umwanditsi wa zaburi yaravuze ko uwo mugeni afite “ubwiza buhebuje.” Ibyo ni ibintu byumvikana kuko ubwo bukwe bwa cyami buzaba bwabereye mu ijuru.

9 Uwo mugeni ashyirwa Umukwe, ari we Mwami Mesiya. Umukwe amaze igihe amutegura, ‘amusukura amwuhagije amazi binyuze ku ijambo.’ ‘Arera kandi ntafite inenge’ (Efe 5:26, 27). Uwo mugeni agomba no kuba yambaye imyambaro ikwiranye n’uwo munsi. Kandi koko ni ko biri. Mu by’ukuri, “imyenda ye itatswe zahabu,” kandi “bazamushyira umwami yambaye imyenda iboshye.” Muri ubwo bukwe bw’Umwana w’intama, “yahawe kwambara imyenda myiza cyane irabagirana kandi itanduye, kuko imyenda myiza cyane igereranya ibikorwa bikiranuka by’abera.”—Ibyah 19:8.

w22.05 17 par. 10-12

Ibyahishuwe bitubwira imigisha tuzabona mu gihe kiri imbere

10 Yehova azakora iki abanzi be nibagaba igitero ku bwoko bwe? Yehova agira ati: “Uburakari bwanjye buzatunguka mu mazuru yanjye” (Ezek 38:18, 21-23). Hanyuma mu Byahishuwe igice cya 19, hatubwira uko ibintu bizagenda. Yehova azohereza Umwana we arinde abagaragu be kandi arwanye abanzi babo. Yesu azarwanya abanzi b’Imana, ari kumwe n’“ingabo zo mu ijuru” zigizwe n’abamarayika n’abantu 144 000 (Ibyah 17:14; 19:11-15). None se iyo ntambara izarangira ite? Icyo gihe abantu bose badasenga Yehova n’imiryango yose imurwanya, bizarimbuka burundu.—Soma mu Byahishuwe 19:19-21.

11 Tekereza ukuntu abagaragu b’Imana b’indahemuka bazumva bameze, abanzi b’Imana bose nibamara kurimbuka. Icyo gihe, abo bagaragu b’Imana bazaba barokotse, bazishima cyane. Icyakora nubwo mu ijuru na ho bazashimishwa n’uko Babuloni Ikomeye irimbutse, hari ikindi kintu k’ingenzi kivugwa mu Byahishuwe kizabashimisha cyane (Ibyah 19:1-3). Icyo kintu ni “ubukwe bw’Umwana w’intama.”—Ibyah 19:6-9.

12 Ubwo bukwe bw’Umwana w’intama buzaba ryari? Nk’uko tubizi, abantu 144.000 bagomba kuzaba bari mu ijuru mbere y’uko intambara ya Harimagedoni itangira. Icyakora, ubukwe ntibuzaba icyo gihe. (Soma mu Byahishuwe 21:1, 2.) Ubwo bukwe buzaba nyuma ya Harimagedoni, igihe abanzi b’Imana bose bazaba bamaze kurimbuka.—Zab 45:3, 4, 13-17.

it-2 1169

Intambara

Intambara ivugwa aha nirangira, abatuye isi bose bazishimira kubaho mu mahoro mu gihe cy’imyaka igihumbi. Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “[Yehova] akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi. Umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura, amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.” Ayo magambo yasohoye bwa mbere igihe Imana yarimburaga intwaro z’abanzi b’Abisirayeli, igatuma bagira amahoro. Yesu Kristo namara gutsinda abazateza intambara ya Harimagedoni, abantu bose kugera ku mpera z’isi bazishimira kubaho mu mahoro menshi (Zab 46:8-10). Icyakora abantu bazishimira ubuzima bw’iteka, ni abazaba ‘baracuzemo inkota zabo amasuka, n’amacumu yabo bakayacuramo impabuzo’ kandi ‘ntibazongere kwiga kurwana’ “kuko akanwa ka Yehova nyir’ingabo ari ko kabivuze.”—Yes 2:4; Mika 4:3, 4.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w17.04 11 par. 9

Ubwami bw’Imana nibuza, hazavaho iki?

9 Ni iki kizasimbura imiryango yamunzwe na ruswa? Ese hari umuryango uzasigara ku isi nyuma ya Harimagedoni? Bibiliya igira iti “nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Pet 3:13). Ijuru n’isi bya mbere, ni ukuvuga za leta n’abaturage bazo, bizavaho. Bizasimburwa n’iki? Bizasimburwa n’“ijuru rishya n’isi nshya.” Ijuru rishya ni ubutegetsi bushya, ni ukuvuga Ubwami buyobowe na Yesu Kristo afatanyije n’abantu 144.000. Isi nshya ni abantu bazaba bayoborwa n’Ubwami bw’Imana. Ubwo Bwami buzaba buyobowe na Yesu, buzategeka neza neza nk’uko Yehova Imana igira gahunda yategeka (1 Kor 14:33). Bityo rero, “isi nshya” izaba igendera kuri gahunda. Hazaba hari abagabo bashoboye (Zab 45:16). Bazaba bayobowe na Yesu n’abantu 144.000 bazafatanya gutegeka. Gerageza kwiyumvisha uko ubuzima buzaba bumeze, igihe imiryango yose yamunzwe na ruswa izaba yasimbuwe n’umuryango umwe rukumbi ukorera mu mucyo, w’abantu bunze ubumwe!

10-16 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABUR YA 48-50

Babyeyi, mufashe abana banyu kwizera umuryango wa Yehova

w22.03 22 par. 11

Gusenga Yehova mu buryo yemera bituma tugira ibyishimo

11 Jya wiyigisha Ijambo ry’Imana kandi uryigishe n’abana bawe. Ku Isabato Abisirayeli barekaga imirimo yabo, bagakora ibikorwa byabafasha kurushaho kuba inshuti za Yehova (Kuva 31:16, 17). Abisirayeli b’indahemuka bigishaga abana babo ibyerekeye Yehova, bakababwira n’ibintu byiza yabakoreye. Natwe dukwiriye kugena igihe cyo gusoma Ijambo ry’Imana no kuryiyigisha. Ibyo ni ibintu by’ingenzi kuko bituma turushaho kuba inshuti za Yehova (Zab 73:28). Nanone iyo twigira Bibiliya hamwe n’abagize umuryango wacu, bituma dufasha abana bacu kugirana ubucuti na Data wo mu ijuru.—Soma muri Zaburi ya 48:13.

w11 15/3 19 par. 5-7

Ufite impamvu zo kugira ibyishimo

Bibiliya igira iti “nimuzenguruke Siyoni muyiheture, mubare iminara yayo. Mwerekeze imitima yanyu ku bihome byayo, mugenzure iminara yayo. Kugira ngo muzabitekerereze ab’igihe kizaza” (Zab 48:12, 13). Aho ngaho umwanditsi wa zaburi yateye Abisirayeli inkunga yo kureba Yerusalemu bayegereye. Ese ushobora kwiyumvisha ibintu bihebuje byibukwaga n’abagize imiryango y’Abisirayeli bakoraga ingendo bajya mu murwa wera kwizihiza iminsi mikuru yabaga buri mwaka, bakibonera urusengero rwaho rw’akataraboneka? Birashoboka ko bumvaga bagomba ‘kubitekerereza ab’igihe kizaza.’

Tekereza ku mwamikazi w’i Sheba wabanje gushidikanya ku byo bamubwiraga ku birebana n’ubutegetsi butangaje bwa Salomo n’ubwenge bwe bwinshi. Ni iki cyatumye yemera ko ibyo yari yarumvise byari ukuri? Yaravuze ati “sinigeze mbyemera kugeza aho nziye nkabyibonera n’amaso yanjye” (2 Ngoma 9:6). Koko rero, ibyo twibonera n’‘amaso yacu’ bishobora kutugiraho ingaruka zikomeye.

Ni mu buhe buryo wafasha abana bawe kwibonera n’‘amaso yabo’ ibintu bitangaje by’umuteguro wa Yehova? Niba hafi y’iwanyu hari ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, mujye mukora uko mushoboye mubisure. Urugero, aho Mandy na Bethany bakuriye ni ku birometero 1.500 uvuye kuri Beteli yo mu gihugu cyabo. Nyamara, ababyeyi babo bakundaga gukora gahunda yo gusura ibiro by’ishami, cyane cyane igihe abakobwa babo bari bakiri bato. Baravuze bati “mbere y’uko dusura Beteli, twatekerezaga ko ari ahantu hatoroshye kuba, haba abantu bashaje gusa. Ariko twahasanze abakiri bato bakorera Yehova babigiranye umwete kandi babyishimiye! Twabonye ko burya umuteguro wa Yehova utagarukira mu gace gato dutuyemo, kandi uko twasuraga Beteli ni na ko twumvaga twongerewe imbaraga mu buryo bw’umwuka.” Kuba Mandy na Bethany barirebeye umuteguro w’Imana bawegereye, byatumye batangira gukora umurimo w’ubupayiniya kandi baza no gutumirirwa kumara igihe runaka bafasha kuri Beteli.

w12 15/8 12 par. 5

Mujye mwitwara nk’uko bikwiriye abayoboke b’Ubwami

5 Kwiga amateka. Umuntu wifuza kubona ubwenegihugu bw’igihugu runaka, ashobora gusabwa kugira ibintu runaka amenya ku mateka y’icyo gihugu. Mu buryo nk’ubwo, abantu bashaka kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana baba bagomba kumenya byinshi ku birebana n’ubwo Bwami. Reka turebe urugero rw’abahungu ba Kora, bakoreraga Imana muri Isirayeli ya kera. Bakundaga cyane Yerusalemu n’aho basengeraga Yehova, kandi bishimiraga kubwira abandi amateka y’uwo mugi. Icyabashishikazaga cyane si ubwiza bwawo, ahubwo ni uko wari “umurwa w’Umwami Ukomeye” Yehova, ukaba wari ihuriro ry’ugusenga kutanduye. I Yerusalemu ni ho abantu bigiraga Amategeko ya Yehova. Yehova yagaragarizaga ineza yuje urukundo abantu bategekwaga n’Umwami wa Yerusalemu. (Soma muri Zaburi ya 48:1, 2, 9, 12, 13.) Ese nawe wifuza kwiga amateka y’igice cyo ku isi cy’umuteguro wa Yehova wo muri iki gihe, kandi ukayabwira abandi? Uko uzagenda umenya byinshi kurushaho ku birebana n’umuteguro wa Yehova n’uko ashyigikira abagize ubwoko bwe, ni na ko uzagenda ubona ko Ubwami bw’Imana ari nyakuri. Bizatuma urushaho kumva ushaka kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami.—Yer 9:24; Luka 4:43.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2 805

Ubutunzi

Igihugu cya Isirayeli cyari gikize cyane, bigatuma abaturage bacyo babona ibyokurya n’ibyo kunywa (1Bm 4:20; Umb 5:18, 19). Ibyo byabarindaga kugerwaho n’ibibazo by’ubukene (Img 10:15; Umb 7:12). Icyakora nubwo Yehova yifuzaga ko Abisirayeli bishimira ibyo bari batunze (gereranya na Img 6:6-11; 20:13; 24:33, 34), yarababuriye ababwira ko ubwo butunzi bwashoboraga gutuma bibagirwa ko ari we wabubahaye, maze bagatangira kuba ari bwo biringira (Gut 8:7-17; Zab 49:6-9; Img 11:4; 18:10, 11; Yer 9:23, 24). Yabibukije ko ubwo butunzi bwashobora gushira (Img 23:4, 5). Nanone ntibashoboraga kubuha Imana ngo bube incungu yakiza umuntu urupfu (Zab 49:6, 7), kandi abibutsa ko nta cyo bwashoboraga kumarira abapfuye (Zab 49:16, 17; Umb 5:15). Yanaberetse ko gukunda ubutunzi, byari gutuma bakora ibikorwa by’uburiganya, bigatuma Yehova atabemera. (Img 28:20; gereranya na Yer 5:26-28; 17:9-11.) Nanone bagiriwe inama yo ‘kubahisha Yehova ibintu byabo by’agaciro.’—Img 3:9.

17-23 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI YA 51-53

Ibintu wakora ngo wirinde kugwa mu byaha bikomeye

w19.01 15 par. 4-5

Warinda ute umutima wawe?

4 Mu Migani 4:23, ijambo “umutima” risobanura umuntu w’imbere. Mu yandi magambo, ryumvikanisha ibitekerezo byacu, ibyiyumvo byacu, intego zacu n’ibyifuzo byacu. Iryo jambo ryerekeza ku bo turi bo imbere, si uko tugaragara inyuma.

5 Reka dusuzume ukuntu kwita ku buzima bwacu busanzwe, bigaragaza uko tugomba kwita ku muntu wacu w’imbere. Urugero, kugira ngo tugire ubuzima bwiza tugomba kurya indyo yuzuye no gukora siporo buri gihe. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo turinde umutima wacu w’ikigereranyo, tugomba gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo buri gihe kandi tukagaragaza ko twizera Yehova. Tugaragaza ko twizera Yehova iyo dushyira mu bikorwa ibyo twiga kandi tukabwira abandi ibyo twizera (Rom 10:8-10; Yak 2:26). Nanone duhereye ku kuntu tugaragara inyuma, dushobora kwibwira ko turi bazima kandi imbere twarashize. Mu buryo nk’ubwo, dushobora kuba duhora mu bikorwa bya gikristo tukibwira ko dufite ukwizera gukomeye, ariko mu by’ukuri mu mutima wacu harimo ibyifuzo bibi (1 Kor 10:12; Yak 1:14, 15). Tuge tuzirikana ko Satani yifuza kwangiza umutima wacu, akinjizamo ibitekerezo bye. Ibyo abikora ate kandi se twamwirinda dute?

w15 15/6 14 par. 5-6

Dushobora gukomeza kuba indakemwa mu by’umuco

5 Yehova azadufasha kurwanya ibitekerezo bibi nidukomeza kumusenga tumusaba ubufasha. Iyo twegereye Yehova binyuze ku isengesho, na we aratwegera. Aduha umwuka we wera, bityo ugatuma turushaho kwiyemeza kurwanya ibitekerezo by’ubwiyandarike, maze tugakomeza kuba indakemwa mu by’umuco. Ku bw’ibyo, dushobora kubwira Imana mu masengesho yacu ko twifuza kugira ibitekerezo biyishimisha (Zab 19:14). Tuyisaba twicishije bugufi ko yareba niba mu mutima wacu harimo ibyifuzo bibi bishobora gutuma dukora icyaha (Zab 139:23, 24). Ese tuyinginga buri gihe tuyisaba ko yadufasha gukomeza kuba indahemuka mu gihe duhanganye n’igishuko?—Mat 6:13.

6 Mbere y’uko tumenya Yehova, dushobora kuba twarakundaga gukora ibintu yanga, kandi dushobora kuba tukirwana n’ibyifuzo bibi. Nubwo byaba bimeze bityo, ashobora kudufasha kugira ihinduka rikenewe kugira ngo dukomeze kumukorera mu buryo yemera. Ibyo Umwami Dawidi yari abizi neza. Igihe yari amaze gusambana na Batisheba, yinginze Yehova ati “undememo umutima uboneye, kandi unshyiremo umwuka mushya utuma nshikama” (Zab 51:10, 12). Umubiri wacu udatunganye ushobora gutuma dushaka gukora icyaha, ariko Yehova ashobora gutuma tugira umutima umwumvira. Nubwo ibyifuzo bibi byaba byarashinze imizi mu mutima wacu bigatangira kuganza ibitekerezo biboneye, Yehova ashobora kuyobora intambwe zacu tukumvira amategeko ye kandi tukabaho mu buryo buhuje na yo. Ashobora kudufasha ntihagire ikibi icyo ari cyo cyose kidutegeka.—Zab 119:133.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 644

Dowegi

Dowegi yari Umwedomu, akaba ari na we wari uhagarariye abashumba bose b’umwami Sawuli, kandi ni na we wari umuyobozi w’abagaragu ba Sawuli. (1Sm 21:7; 22:9) Dowegi yari yarahinduye idini, ajya mu idini ry’Abayahudi. Yari yagize impamvu zitumye “aguma imbere ya Yehova” i Nobu, wenda bitewe n’umuhigo yari yarahize, kuba yari ahumanye, cyangwa akaba yari arwaye ibibembe. Yabonye Umutambyi Mukuru Ahimeleki aha Dawidi inkota ya Goliyati n’imigati yari igenewe Imana. Nyuma yaho, igihe Sawuli yabwiraga abagaragu be ko bamugambaniye, Dowegi yavuze ko yari yabonye Dawidi i Nobu. Sawuli yahamagaje umutambyi mukuru hamwe n’abandi batambyi maze ahata ibibazo Ahimeleki, arangije ategeka abagaragu be kwica abo batambyi. Igihe abo bagaragu be babyangaga, Sawuli yategetse Dowegi kubica maze we ahita abikora, yica abatambyi 85. Nyuma y’iki gikorwa cy’ubugome, Dowegi yarimbuye umujyi wa Nobu, yicisha inkota abaturage bawo, abato n’abakuru, n’amatungo yabo.—1Sm 22:6-20.

Nk’uko Zaburi ya 52 itangira ibivuga, Dawidi yavuze kuri Dowegi agira ati: “Ururimi rwawe rucura imigambi yo guteza ibyago, rutyaye nk’icyuma cyogosha, kandi rurariganya. Wakunze ibibi ubirutisha ibyiza, ukunda ibinyoma ubirutisha kuvuga ibyo gukiranuka. Wa rurimi ruriganya we, wakunze amagambo yose arimbura.”—Zab 52:2-4.

24-30 KAMENA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABUR YA 54-56

Imana iragushyigikiye

w06 1/8 22 par. 10-11

Gira ubwenge kandi utinye Imana

10 Igihe kimwe, Dawidi yahungiye kwa Akishi, umwami wategekaga umujyi wa Gati wo mu Bufilisitiya, ari wo mujyi Goliyati yakomokagamo (1 Samweli 21:11-16). Abagaragu b’umwami bareze Dawidi ko yari umwanzi w’ishyanga ryabo ryose. Dawidi yitwaye ate muri ibyo bihe by’akaga yari agezemo? Yasenze Yehova abivanye ku mutima (Zaburi 56:2-5, 12-14). Nubwo byabaye ngombwa ko yigira umusazi kugira ngo akize amagara ye, yari azi ko mu by’ukuri Yehova ari we wamurokoye aha umugisha imihati yashyizeho. Kuba Dawidi yariringiraga Yehova n’umutima we wose kandi akamwishingikirizaho, byagaragaje ko yatinyaga Imana koko.—Zaburi 34:5-7, 10-12.

11 Kimwe na Dawidi, dushobora kugaragaza ko dutinya Imana twiringira isezerano yaduhaye ko izadufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo. Dawidi yaravuze ati “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira na we azabisohoza” (Zaburi 37:5). Ibyo ntibishatse kuvuga ko dutura Yehova ibibazo byacu tudashyizeho akacu, ngo dutegereze ko ari we uzabikemura. Dawidi ntiyasenze Yehova amusaba kumufasha hanyuma ngo aterere iyo. Yakoresheje ubushobozi, imbaraga n’ubwenge Yehova yamuhaye maze akemura ikibazo yari afite. Ariko kandi, Dawidi yari azi ko imbaraga z’umuntu zonyine zidashobora gutuma agira icyo ageraho. Uko ni ko natwe twagombye kubitekereza. Tujye dukora ibyo twari dushoboye byose, ibisigaye tubirekere mu maboko ya Yehova. N’ubundi kandi, incuro nyinshi hari igihe nta kindi tuba dushobora gukora uretse kwishingikiriza kuri Yehova. Aho ni ho buri muntu ku giti cye aba agomba kugaragaza ko atinya Imana. Dushobora guhumurizwa n’amagambo akora ku mutima Dawidi yavuze agira ati “ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwe abamwubaha.”—Zaburi 25:14.

cl 243 par. 9

Nta Kintu Gishobora “Kudutandukanya n’Urukundo rw’Imana”

9 Yehova aha agaciro ukwihangana kwacu (Matayo 24:13). Wibuke ko Satani ashaka ko utera Yehova umugongo. Buri munsi wose uba umaze uri indahemuka kuri Yehova, uba ari umunsi wiyongereyeho uba ugize uruhare mu guhinyuza ibirego bya Satani (Imigani 27:11). Rimwe na rimwe, kwihangana ntibiba byoroshye. Ibibazo by’uburwayi, ibibazo by’amafaranga, kwiheba mu buryo bw’ibyiyumvo hamwe n’izindi mbogamizi, bishobora gutuma buri munsi utubera ikigeragezo. Kutabona mu gihe gikwiriye ibyo twari twiringiye kubona na byo bishobora kuduca intege (Imigani 13:12). Kwihangana mu gihe duhanganye n’ibibazo by’ingorabahizi nk’ibyo, ni iby’agaciro kenshi kurushaho mu maso ya Yehova. Ni yo mpamvu Umwami Dawidi yasabye Yehova kubika amarira ye mu “icupa,” maze amubazanya icyizere ati “mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” (Zaburi 56:9, umurongo wa 8 muri Bibiliya Yera.) Ni koko, Yehova aha agaciro kandi yibuka amarira yose turira n’imibabaro twihanganira mu gihe dukomeza kumubaho indahemuka. Ibyo na byo ni iby’agaciro mu maso ye.

w22.06 18 par. 16-17

Urukundo rutuma tutagira ubwoba

16 Satani azi ko dukunda ubuzima cyane. Avuga ko twakwemera gukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kubaho, kabone n’iyo byadusaba kubabaza Yehova (Yobu 2:4, 5). Ariko Satani aribeshya. Icyakora kubera ko ‘afite ububasha bwo guteza urupfu’ kandi akaba azi ko turutinya, akoresha uwo mutego kugira ngo atume tureka gukorera Yehova (Heb 2:14, 15). Hari n’igihe Satani akoresha abantu bo muri iyi si ye bakadutera ubwoba, batubwira ko nitutareka gukorera Yehova, bazatwica. Nanone, dushobora kuba turembye, maze Satani akadutera ubwoba atwumvisha ko dukwiriye kwemera uburyo bwose bwo kuvurwa, kabone n’iyo byadusaba kurenga ku mategeko ya Yehova. Urugero, abaganga cyangwa abagize umuryango wacu, bashobora kuduhatira guterwa amaraso, nubwo Bibiliya ibitubuza. Hari n’igihe umuntu ashobora kuduhatira kwemera ubundi buryo bwo kuvurwa, Yehova yanga.

17 Nubwo tutifuza gupfa, tuzi ko n’iyo twapfa Yehova azakomeza kudukunda. (Soma mu Baroma 8:37-39.) Iyo inshuti za Yehova zipfuye, akomeza kuzibuka. Ni nk’aho kuri we baba bakiri bazima (Luka 20:37, 38). Yifuza cyane kubazura (Yobu 14:15). Yehova yatanze inshungu y’agaciro kenshi, kugira ngo tuzabone “ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Tuzi ko Yehova adukunda cyane kandi akatwitaho. Ubwo rero, aho kureka kumukorera bitewe n’uko turwaye cyangwa dufite ubwoba bw’uko tugiye gupfa, tuge tumusaba aduhumurize kandi aduhe ubwenge n’imbaraga byo kwihangana. Uko ni ko Valérie n’umugabo we babigenje.—Zab 41:3.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 857-858

Kumenya no kugena ibizaba mbere y’igihe

Kuba Yuda Isikariyota yaragambaniye Yesu, byasohoje ubuhanuzi Yehova yari yarahanuye kandi byerekana ko Yehova na Yesu, bafite ubushobozi bwo kumenya ibintu bizaba mbere y’igihe. (Zab 41:9; 55:12, 13; 109:8; Ibk 1:16-20) Ariko nanone, ibyo ntibishatse kuvuga ko Imana yagennye mbere y’igihe ko Yuda ari we wari kuzagambanira Yesu. Hari ubuhanuzi bwari bwaravuze ko umwe mu ncuti za Yesu za hafi yari kumugambanira, ariko ntibwavuze uwari kubikora. Nanone, Imana iramutse yarateganyije mbere y’igihe ko Yuda ari we wari gukora icyo gikorwa, byaba binyuranyije n’ibyo Bibiliya yigisha. Urugero, Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Ntukagire uwo wihutira kurambikaho ibiganza kandi ntukifatanye mu byaha by’abandi, ahubwo ukomeze kuba indakemwa.” (1Tm 5:22; gereranya na 3:6.) Ikindi kandi, igihe Yesu yari agiye guhitamo intumwa ze 12 yaritonze cyane kandi agaragaza ubwenge. Ni yo mpamvu mbere yo kubikora yamaze ijoro ryose asenga Papa we (Luka 6:12-16). Ubwo rero, iyo Imana iba yaragennye mbere y’igihe ko Yuda ari we wari kuzagambanira Yesu, byari kugaragaza ko ubuyobozi itanga buhindagurika kandi tunakurikije bya bindi Pawulo yanditse, Imana yari kuba ifatanyije icyaha na Yuda.

Biragaragara ko igihe Yesu yatoranyaga Yuda ngo abe intumwa, mu mutima we nta kintu na kimwe cyari kirimo cyagaragazaga ko yari kuzamugambanira. Yemeye ko ‘mu mutima we hameramo umuzi ufite ubumara’ maze uramwanduza, bituma adakomeza kumvira ubuyobozi bw’Imana, ahubwo yemera kuyoborwa na satani amujyana mu bujura n’ubugambanyi (Heb 12:14, 15; Yoh 13:2; Ibk 1:24, 25; Yak 1:14, 15). Ubwo rero bimaze kugaragara ko Yuda yasuzuguraga Imana, Yesu yashoboraga gusoma ibiri mu mutima we maze akamenya mbere y’igihe ko yari kuzamugambanira.—Yoh 13:10, 11.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze