Rubyiruko—Nimutoze Ubushobozi Bwanyu Bwo Kwiyumvisha Ibintu!
“Ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.”—ABAHEBURAYO 5:14.
1, 2. (a) Ni gute imimerere turimo muri iki gihe yagereranywa n’iyo Abakristo ba kera bo muri Efeso bari barimo? (b) Ni ubuhe bushobozi bwagufasha kwirinda akaga, kandi se, ni gute ushobora kubwihingamo?
“MWIRINDE cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi” (Abefeso 5:15, 16). Kuva igihe intumwa Pawulo yandikiye ayo magambo, ubu hakaba hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri, ‘abantu babi, n’abiyita uko batari, barushijeho kuba babi.’ Turi mu ‘bihe birushya,’ cyangwa nk’uko bivugwa mu bundi buhinduzi, turi mu bihe “byuzuyemo akaga.”—2 Timoteyo 3:1-5, 13; Phillips.
2 Ariko kandi, mushobora kwirinda kugerwaho n’akaga gashobora kuba kihishe mu nzira munyuramo, binyuriye mu kwihingamo “kujijuka, . . . kumenya no kugira amakenga” (Imigani 1:4). Mu Migani 2:10-12 hagira hati “ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe: amakenga azakubera umurinzi; kujijuka kuzagukiza; kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi, no mu bantu bavuga iby’ubugoryi.” Ariko se, ni gute wakwihingamo ubwo bushobozi? Mu Baheburayo 5:14 hagira hati “ibyo kurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge [“ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,” NW], kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.” Nk’uko bigenda ku bihereranye n’ubuhanga ubwo ari bwo bwose, kugira ngo umuntu ashobore gukoresha neza ubushobozi bwe bwo kwiyumvisha ibintu, bisaba imyitozo. Ijambo ry’Ikigiriki Pawulo yakoresheje rifashwe uko ryakabaye, risobanurwa ngo “kuba umuntu yarahawe imyitozo nk’umukinnyi w’imikino ngororangingo.’ Ni gute mutangira bene iyo myitozo?
Uko Mwatoza Ubushobozi Bwanyu bwo Kwiyumvisha Ibintu
3. Ni gute wakoresha ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu mu gihe byaba bibaye ngombwa ko ufata umwanzuro runaka?
3 Zirikana ko ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu—ni ukuvuga ubushobozi ufite bwo gutahura icyiza n’ikibi—butozwa ‘binyuriye mu kubukoresha’ (NW). Mu gihe bibaye ngombwa ko ufata umwanzuro runaka, guhabira mu gufindafinda, gukora ibintu uhubutse, cyangwa se gupfa gukurikiza ibyo abandi bakora, si kenshi bizatuma ugira amahitamo arangwa n’ubwenge. Kugira ngo ufate imyanzuro ihuje n’ubwenge, ugomba gukoresha ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu. Mu buhe buryo? Mbere na mbere, uzabukoresha binyuriye mu gusuzuma uko ibintu byifashe mu buryo bunonosoye, no kumenya ukuri kwabyo kose. Gira ibibazo runaka wibaza niba ari ngombwa. Menya ibyo ushobora guhitamo gukora. Mu Migani 13:16, hagira hati “umunyamakenga wese akorana ubwenge.” Hanyuma, gerageza kumenya amategeko ya Bibiliya cyangwa amahame yayo afitanye isano n’iyo ngingo (Imigani 3:5). Birumvikana ko kugira ngo ibyo ubigereho, ugomba kugira ubumenyi ku byerekeye Bibiliya. Ni yo mpamvu Pawulo yaduteye inkunga yo kurya “ibyo kurya bikomeye”—ni ukuvuga kumenya “ubugari, n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo” bw’ukuri.—Abefeso 3:18.
4. Kuki ari iby’ingenzi cyane kugira ubumenyi ku byerekeye amahame y’Imana?
4 Kubigenza dutyo ni iby’ingenzi cyane kubera ko tudatunganye, tukaba tubangukirwa no gukora icyaha (Itangiriro 8:21; Abaroma 5:12). Muri Yeremiya 17:9 hagira hati “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara, ntiwizere gukira.” Turamutse tudafite amahame y’Imana yo kutuyobora, dushobora kwishuka twibwira ko ikintu kibi ari cyiza—bitewe gusa n’uko umubiri wacu ukirarikiye cyane. (Gereranya na Yesaya 5:20.) Umwanditsi wa Zaburi yanditse agira ati “umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ritegeka. Amategeko wigishije ampesha guhitamo: ni cyo gituma nanga inzira z’ibinyoma zose.”—Zaburi 119:9, 104.
5. (a) Kuki abakiri bato bamwe na bamwe bakurikiza inzira z’ibinyoma? (b) Ni gute umuntu umwe ukiri muto yashyize ukuri ku mutima we?
5 Kuki abakiri bato bamwe na bamwe barerewe mu miryango ya Gikristo bakurikije inzira z’ibinyoma? Mbese, byaba byaratewe n’uko abo bantu batigeze ‘bamenya neza ibyo Imana ishaka, ibyiza bishimwa kandi bitunganye rwose’ (Abaroma 12:2)? Hari bamwe bashobora kuba bajyana n’ababyei babo mu materaniro, kandi bakaba bashobora kuvuga mu mutwe zimwe mu nyigisho z’ibanze za Bibiliya. Ariko kandi, iyo hagize umuntu ubasaba gutanga igihamya cy’ibyo bizera cyangwa gusobanura bimwe mu bintu byimbitse byo mu Ijambo ry’Imana, usanga mu buryo bubabaje ubumenyi bwabo bugerwa ku mashyi. Bene urwo rubyiruko rushobora kuyobywa mu buryo bworoshye (Abefeso 4:14). Niba ari uko bimeze kuri wowe, kuki utakwiyemeza kugira ihinduka? Mushiki wacu umwe ukiri muto yagize ati “nakoraga ubushakashatsi. Naribazaga nti ‘nzi gute ko iri ari ryo dini ry’ukuri? Nzi gute ko hariho Imana yitwa Yehova?’ ”a Gusuzuma Ibyanditswe abigiranye ubwitonzi, byatumye yizera adashidikanya ko ibintu yari yarigishijwe n’ababyeyi be byari iby’ukuri koko!—Gereranya n’Ibyakozwe 17:11.
6. Ni gute ‘wamenya ibyo Umwami [Yehova] ashima’?
6 Mu gihe muzaba mufite ubumenyi ku byerekeye amahame ya Yehova, ‘kumenya ibyo Umwami ashima’ bizarushaho kuborohera (Abefeso 5:10). Ariko se, byagenda bite mu gihe waba utazi neza imyifatire ihuje n’ubwenge wagira mu mimerere runaka? Senga Yehova umusaba ubuyobozi (Zaburi 119:144). Gerageza kuganira kuri ibyo bibazo n’ababyeyi bawe cyangwa undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka (Imigani 15:22; 27:17). Nanone kandi, ushobora kubona ubuyobozi bw’ingirakamaro binyuriye ku gukora ubushakashatsi muri Bibiliya no mu bitabo bya Watch Tower (Imigani 2:3-5). Uko uzagenda urushaho gukoresha ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu, ni na ko buzagenda burushaho gutyara.
Mugaragaze Ubushishozi mu Myidagaduro
7, 8. (a) Ni gute ushobora gukoresha ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu mu kumenya niba ugomba kujya mu iteraniro runaka cyangwa utagomba kujyayo? (b) Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye n’imyidagaduro?
7 Reka noneho turebe ukuntu mushobora gukoresha ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu mu mimerere imwe n’imwe yihariye. Urugero, tekereza uramutse utumiwe mu iteraniro mbonezamubano runaka. Ndetse ushobora no kuba warahawe urupapuro rwanditse rwamamaza iryo teraniro. Bakubwiye ko hazaba hari urubyiruko rw’Abahamya batari bake. Ariko uzasabwa gutanga umubare runaka w’amafaranga yo kwishyura ibizakoreshwa. Mbese, wagombye kuzajyayo?
8 Koresha ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu. Mbere na mbere, banza umenye ukuri kw’ibyo bintu. Mbese iryo teraniro rizaba ririmo abantu bangana iki? Ni bande bazaba bahari? Rizatangira ryari? Rizarangira ryari? Ni ibihe bikorwa byateguwe? Ni gute ibizaberamo bizagenzurwa? Hanyuma, kora ubushakashatsi runaka, ushakire ku mutwe uvuga ngo “Amakoraniro Mbonezamubano” hamwe n’uvuga ngo “ Imyidagaduro,” mu gitabo Index des publications de la Société Watch Tower.b Ni iki ubwo bushakashatsi bushobora kuguhishurira? Ikintu kimwe, ni uko Yehova adaciraho iteka ibyo guteranira hamwe kugira ngo abantu bishimishe. Ni koko, mu Mubwiriza 8:15 havuga ko “munsi y’ijuru nta kirutira umuntu kurya, no kunywa, no kunezerwa,” hamwe no gukorana umwete. N’ikimenyimenyi, Yesu Kristo ubwe yajyaga ajya gusangira n’abantu mu gihe cy’amafunguro yihariye, kandi nibura hari ubukwe bumwe yatashye (Luka 5:27-29; Yohana 2:1-10). Mu gihe bikozwe mu buryo bushyize mu gaciro, amateraniro mbonezamubano ashobora kuba ingirakamaro.
9, 10.(a) Ni akahe kaga gashobora kuboneka mu materaniro mbonezamubano amwe n’amwe? (b) Ni ibihe bibazo ushobora kwibaza mbere yo gufata umwanzuro wo kujya mu iteraniro cyangwa kutajyayo?
9 Ariko kandi, amateraniro yateguwe nabi ashobora guteza amakuba. Mu 1 Abakorinto 10:8, dusoma ibihereranye n’ukuntu kugira incuti mu buryo butarangwa n’ubwenge byatumye abantu biroha mu busambanyi, maze bigatuma “hapfa [Abisirayeli b’abahemu] inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe.” Undi muburo ukomeye uboneka mu Baroma 13:13, hagira hati “tugendane ingeso nziza, nk’abagenda mu mucyo, tutagira ibiganiro bibi, tudasinda, tudasambana, tudakora iby’isoni nke, tudatongana, kandi tutagira ishyari.” (Gereranya na 1 Petero 4:3.) Ni koko, nta mubare wihariye ushobora gushyirwaho w’abantu bashobora kuba bari mu iteraniro. Ariko kandi, ibintu byabayeho bigaragaza ko uko iteraniro rigenda rirushaho kuba rinini, ari na ko kurigenzura bigenda birushaho kugorana. Amateraniro mato kurushaho, kandi ayobowe neza, ntibikunze kubaho ko yahinduka “ibitaramo bitagira rutangira.”—Abagalatiya 5:21, Byington.
10 Nta gushidikanya, ubwo bushakashatsi uzakora buzazamura ibindi bibazo, urugero nk’ibi bikurikira: ‘mbese, hari Abakristo bakuru bakuze mu buryo bw’umwuka bazaba bari muri iryo teraniro? None se, ni nde uzatanga amafaranga yo kuritegura? Mbese, iryo koraniro rigamije guteza imbere ibyo kwifatanya mu buryo buzira amakemwa, cyangwa rigamije kungura umuntu runaka? Mbese, umuntu uwo ari we wese ashobora kurizamo? Niba iryo koraniro rizaba mu mpera z’icyumweru, mbese rizarangira mu gihe gishyize mu gaciro ku buryo abaririmo bazashobora kwifatanya mu murimo wa Gikristo bukeye bwaho? Niba biteganyijwe ko hazaba hari umuzika no kubyina, mbese bizaba bihuje n’amahame ya Gikristo (2 Abakorinto 6:3)? Kwibaza bene ibyo bibazo bishobora kutoroha. Ariko kandi, mu Migani 22:3 hatanga umuburo ugira uti “umunyamakenga, iyo abonye ibibi bije arabyikinga; ariko umuswa arakomeza, akabijyamo, akababazwa na byo.” Koko rero, mushobora kwirinda imimerere irimo akaga binyuriye ku gukoresha ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu.
Mugaragaze Ubushishozi mu Birebana no Guteganya Amashuri Muziga
11. Ni gute abakiri bato bashobora gukoresha ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu mu gihe bateganya mbere y’igihe imibereho yabo yo mu gihe kizaza?
11 Bibiliya ivuga ko ari iby’ubwenge guteganya mbere y’igihe iby’igihe kizaza (Imigani 21:5). Mbese, wowe n’ababyeyi bawe mwaganiriye ku bihereranye n’imibereho yawe yo mu gihe kizaza? Wenda waba uteganya kuzakora umurimo w’igihe cyose uri umupayiniya. Mu by’ukuri, nta wundi mwuga wahitamo ushobora kuzatuma unyurwa kurusha uwo. Niba wihingamo akamenyero keza ko kwiyigisha, kandi ukaba wihingamo ubuhanga bwo gukoresha mu murimo, urimo uritegura uwo mwuga ushishikaje. Mbese, watekereje ku bihereranye n’ukuntu uzibeshaho muri uwo murimo? Niba warahisemo ko mu gihe kizaza uzagira umuryango, mbese uzashobora kwita kuri iyo nshingano y’inyongera? Gufata imyanzuro ishyize mu gaciro kandi ihuje n’ukuri kuri ibyo bintu, bisaba gukoresha ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.
12. (a) Ni gute imiryango imwe n’imwe yagiye ihitamo kugira ibyo ihindura kugira ngo ihuze n’imimerere y’iby’ubukungu igenda ihindagurika? (b) Mbese, kwiga amashuri y’inyongera, byaba bitandukira intego yo gukora umurimo w’ubupayiniya byanze bikunze? Sobanura.
12 Mu turere tumwe na tumwe, biracyashoboka ko umuntu abona akazi yihuguriramo mu buhanga bw’ingirakamaro cyangwa mu mwuga runaka. Hari urubyiruko rwiga umwuga wo mu muryango warwo, cyangwa rugahabwa imyitozo n’incuti z’abantu bakuru bafite imyuga runaka bakora. Abandi bakurikirana amasomo mu ishuri, azababera ingirakamaro mu bihereranye no kuzibeshaho nyuma y’aho. Aho ubwo buryo butaboneka, nyuma y’uko ababyeyi babitekerezaho babigiranye ubwitonzi, bashobora gukora gahunda kugira ngo abana babo bazige amashuri y’inyongera igihe bazaba barangije amashuri yisumbuye. Guteganya mbere y’igihe muri ubwo buryo kugira ngo muzashobore kwita ku nshingano zanyu igihe muzaba mumaze kuba bakuru, kandi cyane cyane kugira ngo muzashobore kumara igihe kirekire mwifatanya mu murimo w’ubupayiniya, ntibitandukira ibyo gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere (Matayo 6:33). Kandi kwiga amashuri y’inyongera ntibivanaho ibyo gukora umurimo w’ubupayiniya. Urugero, Umuhamya umwe ukiri muto, yari yarifuje kuzamara igihe kirekire akora umurimo w’ubupayiniya. Igihe yari amaze kurangiza amashuri yisumbuye, ababyeyi be—na bo bakaba ari abapayiniya—bakoze gahunda kugira ngo yige amashuri runaka y’inyongera. Yashoboye gukora ubupayiniya mu gihe yari arimo yiga amashuri ye, none ubu afite ubumenyi runaka butuma ashobora kwirwanaho ari na ko akomeza gukora umurimo w’ubupayiniya.
13. Ni gute imiryango yagombye kubara icyo kwiga amashuri y’inyongera bizasaba?
13 Ku kibazo kirebana n’amashuri y’inyongera, buri muryango ufite uburenganzira n’inshingano yo gufata umwanzuro wawo bwite. Mu gihe ayo mashuri atoranyijwe neza, ashobora kuba ingirakamaro. Ariko kandi, ashobora no kuba umutego. Niba uteganya kwiga ayo mashuri, intego yawe ni iyihe? Mbese, ni iyo gutuma witegura kuzita ku nshingano zawe mu buryo buzira amakemwa igihe uzaba umaze kuba mukuru? Cyangwa se “nawe urishakira ibikomeye?” (Yeremiya 45:5; 2 Abatesalonike 3:10; 1 Timoteyo 5:8; 6:9). Bite se ku bihereranye no gukurikiranira amashuri y’inyongera kure y’imuhira, wenda uba mu kigo cya kaminuza? Mbese, ibyo byaba bihuje n’ubwenge tuzirikanye umuburo wa Pawulo w’uko “kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza” (1 Abakorinto 15:33; 2 Timoteyo 2:22)? Nanone kandi, ibuka ko “igihe kigabanutse” (1 Abakorinto 7:29). Mbese, ayo mashuri azagutwara igihe kingana iki? Mbese, azamara imbaraga zose zo mu myaka y’ubusore bwawe? Niba ari uko bimeze se, ni gute uzashyira mu bikorwa inama ya Bibiliya yo ‘kwibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe’ (Umubwiriza 12:1)? Byongeye kandi, mbese ayo masomo ugiye gufata azatuma ubona igihe cyo kwita ku bikorwa by’ingenzi bya Gikristo, urugero nko kujya mu materaniro, umurimo wo kubwiriza n’icyigisho cya bwite (Matayo 24:14; Abaheburayo 10:24, 25)? Niba ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu butyaye, ntuzigera na rimwe utezuka ku ntego zo mu buryo bw’umwuka mu gihe wowe n’ababyeyi bawe muzaba muteganya mbere y’igihe imibereho yawe yo mu gihe kizaza.
Mukomeze Kuba Abantu Biyubashye mu Gihe cyo Kurambagizanya
14. (a) Ni ayahe mahame yagombye kuyobora abasore n’inkumi barambagizanya mu gihe bagaragarizanya urukundo? (b) Ni gute abasore n’inkumi bamwe na bamwe barambagizanya batagiye bareba neza ngo bashishoze mu bihereranye n’ibyo?
14 Ahandi hantu ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu bukenewe, ni mu gihe cyo kurambagizanya. Ni ibintu bisanzwe rwose ko wakwifuza kugaragariza urukundo umuntu witayeho. Uko bigaragara, umusore n’inkumi bazira amakemwa bavugwa mu ndirimbo ya Salomo, bajyaga bagaragarizanya urukundo mu rugero runaka mbere y’uko bashyingiranwa (Indirimbo 1:2; 2:6; 8:5). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, abasore n’inkumi barambagizanya bashobora kubona ko gufatana ikiganza mu kindi, gusomana no guhoberana ari ibintu bikwiriye, cyane cyane mu gihe ishyingiranwa risa n’aho riri hafi. Ariko kandi, ibuka ko “uwiringira umutima we ubwawo [ari] umupfapfa” (Imigani 28:26). Ikibabaje ni uko abasore n’inkumi benshi batagiye bareba neza ngo bashishoze, bakishyira mu mimerere yashoboraga gutuma bateshuka. Bagiye bakabya mu kugaragarizanya urukundo, kandi bakabikora mu buryo butagira rutangira; ibyo bikaba byaratumye bakora ibikorwa byanduye, ndetse bibagusha no mu busambanyi.
15, 16. Ni izihe ngamba zishyize mu gaciro abasore n’inkumi bashobora gufata kugira ngo bizere ko kurambagizanya kwabo bizakomeza mu buryo buzira amakemwa?
15 Niba hari umuntu murambagizanya, byaba ari iby’ubwenge ugiye wirinda kuba uri kumwe na mugenzi wawe mwenyine mu mimerere idakwiriye. Bityo, bishobora kurushaho kuba byiza mugiye muhura muri kumwe n’itsinda ry’abandi bantu, cyangwa se muri ahantu hahurira abandi bantu muri rusange. Hari abasore n’inkumi barambagizanya bakora gahunda zo kugira umuntu ubaherekeza. Nanone kandi, zirikana amagambo yo muri Hoseya 4:11, agira ati “vino y’umuce, na vino y’ihira byica umutima.” Inzoga zishobora gutambamira ubushobozi bwo gufata imyanzuro ishyize mu gaciro, kandi zishobora gutuma umusore n’inkumi barambagizanya bakora ibintu bazicuza nyuma y’aho.
16 Mu Migani 13:10 hagira hati “ubwibone butera intonganya gusa; ariko ubwenge bufitwe n’abagirwa inama nziza.” Koko rero, ‘mujye inama,’ kandi muganire ku bihereranye n’ukuntu muzitwara. Mushyire imipaka ku bihereranye no kugaragarizanya urukundo, buri wese kandi yubahirize ibyiyumvo bya mugenzi we n’umutimanama we (1 Abakorinto 13:5; 1 Abatesalonike 4:3-7; 1 Petero 3:16). Kuganira kuri iyo ngingo ikomeye, bishobora kugorana mu mizo ya mbere, ariko bishobora gutuma nyuma y’aho hatavuka ingorane zikomeye.
Mwigishwe ‘Uhereye mu Buto Bwanyu’
17. Ni gute Dawidi ‘yizeye ]Yehova] uhereye mu buto bwe,’ kandi se, ni irihe somo abakiri bato muri iki gihe bashobora kubivanamo?
17 Kugira ngo mwirinde imitego ya Satani, bizabasaba guhora muri maso—kandi rimwe na rimwe bibasabe ubutwari bwinshi. Rimwe na rimwe ushobora gusanga abo mutavuga rumwe atari ab’urungano gusa, ahubwo ari abo ku isi hose. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yasenze agira ati “[ni] wowe byiringiro byanjye, Mwami Uwiteka: ni wowe nizera, uhereye mu buto bwanjye. Mana, ni wowe wanyigishije, uhereye mu buto bwanjye, kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze” (Zaburi 71:5, 17).c Dawidi azwiho kuba yari intwari. Ariko se, ni ryari yatangiye kwihingamo ubutwari? Akiri muto! Ndetse na mbere y’uko Dawidi yamamara arwana na Goliyati, yari yaragaragaje ubutwari budasanzwe arinda umukumbi wa se—yica intare n’idubu (1 Samweli 17:34-37). Ariko kandi, ubutwari bwose Dawidi yagaragaje yabwitiriye Yehova mu buryo bwuzuye, agira ati “ni wowe nizera, uhereye mu buto bwanjye.” Kuba Dawidi yari afite ubushobozi bwo kwishingikiriza kuri Yehova, byatumye ashobora guhangana n’ibigeragezo ibyo ari byo byose yahuraga na byo. Nawe uzibonera ko niwishingikiriza kuri Yehova, azaguha ubutwari n’imbaraga zo ‘kunesha isi.’—1 Yohana 5:4.
18. Ni iyihe nama abakiri bato bubaha Imana muri iki gihe bahabwa?
18 Abakiri bato babarirwa mu bihumbi kimwe nawe, mwagize ubutwari none ubu muri ababwiriza b’ubutumwa bwiza babatijwe. Dushimira Imana ku bw’ukwizera n’ubutwari bwanyu mwebwe abakiri bato! Mukomeze mumaramaze kugendera kure ukononekara kw’isi (2 Petero 1:4). Mukomeze gukoresha ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe na Bibiliya. Kubigenza mutyo, bizabarinda kugerwaho n’ibyago byo muri iki gihe, kandi amaherezo bizatuma mubona agakiza nta kabuza. Koko rero, nk’uko igice cya nyuma kizabigaragaza, muzakora icyatuma mugira imibereho myiza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Ukwakira 1998 ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Urubyiruko Ruribaza . . . Ni Gute Ukuri Nagushyira ku Mutima?”
b Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Imyidagaduro ya Rusange—Twishimire Ibyiza Byayo, Twirinde Imitego Igendana na Yo” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 1993, ikubiyemo ibitekerezo by’ingirakamaro kuri icyo kibazo.
c Zaburi ya 71 isa n’aho ari igice gikomereza kuri Zaburi ya 70, Zaburi isobanurwa ko ari iya Dawidi mu magambo ayibimburira.
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Ni gute umuntu ukiri muto atoza ubushobozi bwe bwo kwiyumvisha ibintu?
◻ Ni gute umuntu ukiri muto ashobora gukoresha ubushobozi bwe bwo kwiyumvisha ibintu mu birebana no kujya mu makoraniro ya Gikristo?
◻ Ni ibihe bintu bishobora gusuzumwa mu gihe umuntu ateganya amashuri aziga?
◻ Ni gute abasore n’inkumi barambagizanya bashobora kwirinda umutego w’ubusambanyi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Kwimenyereza gukora ubushakashatsi bizagufasha gutoza ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Amateraniro mbonezamubano y’abantu bake ntagorana kuyagenzura, kandi ntakunze guhinduka ibitaramo bitagira rutangira mu buryo bworoshye
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Ababyeyi bagombye gufasha abana babo guteganya mbere y’igihe ibihereranye n’amashuri baziga
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Guhura n’umufiyansi wawe muri mu itsinda ry’abandi bantu ni uburinzi