Ubutumwa bwiza ni iki?
“Ubu butumwa bwiza . . . ”—MATAYO 24:14.
ABAKRISTO bagomba kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami,’ babwira abandi ibihereranye na bwo, kandi bakabasobanurira ko ubwo Bwami ari ubutegetsi bukiranuka buzategeka isi yose. Icyakora, iyo mvugo ngo “ubutumwa bwiza,” Bibiliya iyikoresha no mu bundi buryo. Urugero, hari aho ivuga iti “ubutumwa bwiza bw’agakiza” (Zaburi 96:2); “ubutumwa bwiza bw’Imana” (Abaroma 15:16) n’“ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu Kristo.”—Mariko 1:1.
Muri make, ubutumwa bwiza bukubiyemo inyigisho z’ukuri zose Yesu yigishije n’izanditswe n’abigishwa be. Mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru, yabwiye abigishwa be ati “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose” (Matayo 28:19, 20). Ubwo rero, umurimo Abakristo b’ukuri bagomba gukora, si ukubwira abandi ibirebana n’Ubwami gusa, ahubwo bagomba no kwihatira guhindura abantu abigishwa.
None se amadini asohoza ate iyo nshingano? Kubera ko abantu benshi badasobanukiwe icyo Ubwami ari cyo, ntibashobora kubwigisha abandi uko bikwiriye. Ahubwo bigisha inyigisho zituma abantu bumva bamerewe neza, zivuga ibirebana no kubabarirwa ibyaha no kwizera Yesu. Nanone bashakisha abayoboke binyuriye mu gutanga imfashanyo, kubaka amavuriro, amashuri cyangwa bakubakira abakene. Nubwo ibyo bakora bishobora gutuma abayoboke babo biyongera, ntibituma bahinduka Abakristo nyakuri bifuza gukurikiza ibyo Yesu yigishije babivanye ku mutima.
Hari umuhanga mu bya tewolojiya wanditse ati “intiti nyinshi n’abayobozi benshi b’amadini yiyita aya gikristo, bemera ko twagombye guhindura abantu abigishwa ba Yesu, kandi tukabigisha gukurikiza ibyo Yesu yavuze byose. . . . N’ubundi kandi, amabwiriza Yesu yatanze ku birebana n’iyo ngingo arumvikana neza. Rwose ntidukora ibyo yavuze. Nta n’ubwo tujya tugerageza kubikora. Uretse n’ibyo kandi, dusa n’aho tutazi uko twabikora.”
Mu buryo nk’ubwo, hari ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwagaragaje ko 95 ku ijana by’Abagatolika babajijwe, bemeje ko ukwemera kwabo kubasaba kubwiriza ubutumwa bwiza. Nyamara, hafi ya bose bemezaga ko uburyo bwiza bwo kubwiriza buruta ubundi ari ukubera abandi urugero rwiza, aho kwirirwa bavuga gusa. Umwe mu babajijwe yaravuze ati “kwamamaza inkuru nziza bitandukanye no kuvuga; tugomba kubera abandi Inkuru Nziza.” Ikinyamakuru cyakoze ubwo bushakashatsi cyavuze ko igituma abenshi batabwira abandi ibyo bizera, ari “isura mbi kiliziya ifite bitewe n’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina biyivugwaho, hamwe n’inyigisho zayo zidasobanutse.”—U.S. Catholic.
Nanone kandi, hari musenyeri w’Umumetodisiti witotombye avuga ko idini rye ryacitsemo ibice, kandi ko abayoboke baryo baguye mu rujijo, ku buryo bananirwa gusohoza inshingano zabo kandi ugasanga nta cyo batandukaniyeho n’abandi. Yavuganye agahinda ati “none se ni ba nde bafite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza?”
Nubwo uwo musenyeri atashubije icyo kibazo, ushobora kubona igisubizo cyacyo mu ngingo ikurikira.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]
Ubutumwa bwiza buvuga ibirebana n’Ubwami bw’Imana n’agakiza duheshwa no kwizera Yesu Kristo