ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr25 Mutarama pp. 1-9
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2025
  • Udutwe duto
  • 6-12 MUTARAMA
  • 13-19 MUTARAMA
  • 20-26 MUTARAMA
  • 27 MUTARAMA–2 GASHYANTARE
  • 3-9 GASHYANTARE
  • 10-16 GASHYANTARE
  • 17-23 GASHYANTARE
  • 24 GASHYANTARE–2 WERURWE
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2025
mwbr25 Mutarama pp. 1-9

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

© 2024 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania

6-12 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 127-134

Babyeyi, mukomeze kwita ku bana banyu b’agaciro kenshi

w21.08 5 par. 9

Jya wishimira umwanya ufite mu muryango wa Yehova

9 Yehova yahaye abantu ubushobozi bwo kubyara abana kandi abaha inshingano yo kubigisha kumukunda no kumukorera. Ese niba uri umubyeyi, wishimira iyo mpano yihariye wahawe? Nubwo Yehova yahaye abamarayika ubushobozi bwo gukora ibintu bihambaye, ntiyabahaye impano yo kubyara. Ubwo rero, ababyeyi bagomba guha agaciro iyo nshingano bahawe yo kurera abana. Ababyeyi bahawe inshingano ikomeye yo kurera abana babo ‘babahana nk’uko Yehova ashaka kandi bakabatoza kugira imitekerereze nk’iye’ (Efe 6:4; Guteg 6:5-7; Zab 127:3). Umuryango wa Yehova wateguye imfashanyigisho nyinshi za Bibiliya, harimo ibitabo, videwo, indirimbo n’ingingo ziboneka ku rubuga rwacu, kugira ngo ufashe ababyeyi. Biragaragara rwose ko Data wo mu ijuru n’Umwana we bakunda abana cyane (Luka 18:15-17). Iyo ababyeyi bishingikirije kuri Yehova kandi bagakora uko bashoboye kugira ngo bite kuri abo bana b’agaciro kenshi, Yehova arishima. Abo babyeyi baba bafasha abana babo kuzaba mu muryango wa Yehova iteka ryose.

w19.12 27 par. 20

Babyeyi, muge mutoza abana banyu gukunda Yehova

20 Jya umenya neza abana bawe. Muri Zaburi ya 127, abana bagereranywa n’imyambi. (Soma muri Zaburi ya 127:4.) Nk’uko imyambi iba ikozwe mu bikoresho bitandukanye kandi ntibe ingana, abana na bo baba batandukanye. Ubwo rero, ababyeyi bagomba kumenya uko bakwigisha buri mwana. Umugabo n’umugore we bo mu gihugu cya Isirayeli bavuze icyabafashije kurera neza abana babo babiri, bagakorera Yehova. Baravuze bati: “Twigishaga Bibiliya buri mwana ukwe.” Birumvikana ko buri mutware w’umuryango azasuzuma niba kwigisha buri mwana ukwe ari ngombwa cyangwa niba bishoboka.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 543

Ibimera bivugwa muri Bibiliya

Umwanditsi wa zaburi yasezeranyije abatinya Yehova ati: “Abana bawe bazakikiza ameza yawe, bameze nk’ibiti by’imyelayo” (Zab 128:1-3). Muri aya magambo yavuzemo bimwe mu bintu biranga igiti cy’umwelayo. Inshuro nyinshi udushami twashibutse ku giti cy’umwelayo cyakuze ni two bafata bakadutera kugira ngo babone ibiti bishya. Nanone bishobora gushibuka ku mizi y’ibiti by’imyelayo bikuze. Kimwe n’ibyo biti bishya, abana bari kuba bari kumwe na papa wabo bamukikije, bigatuma mu muryango haba ahantu harangwa n’ibyishimo.

13-19 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 135-137

“Umwami wacu aruta izindi mana zose”

it-2 661 par. 4-5

Imbaraga, Imirimo ikomeye

Imana ifite ubushobozi bwo gutegeka imbaraga kamere zitandukanye. Kugira ngo Yehova agaragaze ko ari Imana y’ukuri, byari bikwiriye ko agaragaza ko ashoboye gutegeka imbaraga kamere yaremye. Ibyo kandi yagombaga kubikora mu buryo buhuje n’izina rye (Zab 135:5, 6). Urugero, izuba, ukwezi, imibumbe n’inyenyeri bikomeza kunyura mu nzira yabyo. Ikirere na cyo (gitanga umuyaga, imvura n’ibindi) cyubahiriza amategeko akigenga. Ni ibisanzwe kandi ko inzige zigenda mu matsinda ari kuri gahunda n’inyoni zimwe na zimwe zikimuka mu karere kamwe zikajya mu kandi. Ibyo bintu byose ndetse n’ibindi bisanzwe bibaho, byo byonyine ntibyari kubasha kweza izina ry’Imana mu gihe ryari kuba rirwanywa cyangwa riharabikwa.

Icyakora, Yehova yashoboraga gutuma ibintu kamere yaremye bihamya ko ari Imana. Yari kubikoresha asohoza umugambi we, bikabikora mu buryo budasanzwe kandi inshuro nyinshi bikaba mu gihe yagennye. Nubwo izuba ryinshi, imvura nyinshi cyangwa ibindi bintu biterwa n’ihindagurika ry’ikirere ari ibintu bisanzwe bibaho, iyo byabagaho kugira ngo bisohoze ubuhanuzi bwa Yehova ntibyafatwaga nk’ibintu bisanzwe. (Gereranya na 1Bm 17:1; 18:1, 2, 41-45.) Inshuro nyinshi ibintu nk’ibyo byabaga bifite imbaraga zikomeye, wenda bitewe n’ubwinshi bwabyo cyangwa ikigero byabayemo (Kuva 9:24) cyangwa se bitewe n’uko byabaye mu buryo budasanzwe, ndetse abantu batigeze bumva, cyangwa mu gihe kitari cyitezwe.—Kuva 34:10; 1Sm 12:16-18.

w21.11 6 par. 16

Yehova atugaragariza urukundo rudahemuka

16 Kumenya ko Yehova ari ubuhungiro bwacu biraduhumuriza. Icyakora hari igihe ducika intege ku buryo twumva nta gatege dusigaranye. Icyo gihe Yehova adukorera iki? (Soma muri Zaburi ya 136:23.) Nk’uko twabibonye, amaboko ye aradukomeza, agatuma twongera guhagarara twemye (Zab 28:9; 94:18). Uko ibyo bitugirira akamaro: Kumenya ko dushobora kwishingikiriza kuri Yehova buri gihe, bitwibutsa ko aduha imigisha mu buryo bubiri. Mbere na mbere, araturinda aho twaba turi hose. Nanone, Data wo mu ijuru udukunda atwitaho cyane.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 1248

Yah

Izina Yah, rikunze gukoreshwa mu bisingizo, mu ndirimbo no mu masengesho kandi muri rusange rikoreshwa mu gihe bavuga ibintu bifitanye isano no kwishimira intsinzi, gucungurwa cyangwa bagaragaza imbaraga zikomeye z’Imana. Ahantu iryo zina ryakoreshejwe mu buryo bwihariye ni henshi. Amagambo ngo: “Nimusingize Yah!” (Haleluya), mu gitabo cya Zaburi akoreshwa mu gusingiza Imana. Aboneka bwa mbere muri Zaburi ya 104:35. Mu zindi zaburi, ashobora gukoreshwa ku ntangiriro gusa (Zab 111, 112). Hari n’igihe akoreshwa hagati muri zaburi (135:3). Rimwe na rimwe akoreshwa ku musozo honyine (Zab 104, 105, 115-117). Ariko akenshi akoreshwa ku ntangiriro no ku musozo (Zab 106, 113, 135, 146-150). Mu gitabo cy’Ibyahishuwe hagaragaza ko abamarayika bo mu ijuru basingije Yehova bakoresheje ayo magambo.—Ibh 19:1-6.

Ahandi hantu izina “Yah” rikoreshwa, baba basingiza Yehova mu ndirimbo cyangwa mu masengesho. Urugero, ni mu ndirimbo ya Mose Abisirayeli baririmbiye Yehova amaze kubakiza (Kuva 15:2). Mu ndirimbo yanditswe na Yesaya yakoresheje “Yah Yehova,” ashaka gutsindagiriza (Yes 12:2; 26:4). Hezekiya yasubiyemo inshuro ebyiri izina Yah mu magambo y’ubusizi yavuze agaragaza ibyishimo byinshi. Icyo gihe yari yararwaye cyane yenda gupfa, maze Imana imukiza mu buryo bw’igitangaza (Yes 38:9, 11). Nanone hari aho izina Yah ryakoreshejwe kugira ngo bagaragaze ko abapfuye badashobora gusingiza Yehova, naho abazima bo bakaba bashobora kumusingiza (Zab 115:17, 18; 118:17-19). Izindi zaburi zikoresha izina Yah mu masengesho yo gushimira Imana kubera ko ikiza abayisenga, ikabarinda kandi ikabakosora.—Zab 94:12; 118:5, 14.

20-26 MUTARAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 138-139

Ubwoba ntibukakubuze gutanga ibitekerezo mu materaniro

w19.01 10 par. 10

Jya usingiza Yehova mu materaniro

10 Ese n’iyo utekereje gusa kumanika ukuboko ngo utange igitekerezo mu materaniro wumva ubwoba bugutashye? Niba ugira ubwoba, si wowe wenyine. Burya abenshi muri twe, iyo tugiye gutanga igitekerezo twumva dufite ubwoba. Kugira ngo utsinde iyo mbogamizi, ugomba kumenya igituma ugira ubwoba. Ese utinya ko uri bwibagirwe ibyo washakaga kuvuga, cyangwa utinya ko uri buvuge ibitari byo? Ese utinya ko utari butange igitekerezo kiza nk’abandi? Ese wari uzi ko kugira ubwoba nk’ubwo ari byiza? Bigaragaza ko wicisha bugufi kandi ko ubona ko abandi bakuruta. Yehova akunda abicisha bugufi (Zab 138:6; Fili 2:3). Icyakora nanone, yifuza ko umusingiza mu materaniro kandi ugatera inkunga abavandimwe na bashiki bacu (1 Tes 5:11). Aragukunda kandi azatuma ugira ubutwari.

w23.04 21 par. 7

Tujye duterana inkunga igihe turi mu materaniro

7 Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yagiye itanga ibitekerezo byagufasha. Urugero, jya utegura neza (Imig 21:5). Iyo wumva neza ibyo murimo kwiga mu materaniro, gusubiza bishobora kukorohera. Nanone jya utanga ibitekerezo bigufi (Imig 15:23; 17:27). Ibyo bishobora gutuma udahangayika cyane mu gihe ugiye gusubiza. Nanone gutanga igitekerezo kigufi kigizwe n’interuro imwe cyangwa ebyiri, bituma abateze amatwi bumva ibyo uvuga kuruta kuvuga amagambo menshi. Ikindi kandi, iyo utanze igitekerezo kigufi kandi mu magambo yawe, bituma abantu bumva ko wateguye neza, kandi ko usobanukiwe ibyo murimo kwiga.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 862 par. 4

Kubabarira

Abakristo basabwa kubabarira abandi batitaye ku nshuro babakoshereje (Luka 17:3, 4; Efe 4:32; Kol 3:13). Imana ntibabarira abantu batababarira abandi (Mat 6:14, 15). Icyakora, niyo umuntu yaba yarakoze ibyaha bikomeye ku buryo aba ‘umuntu mubi’ akavanwa mu itorero rya gikristo, iyo yihannye by’ukuri, arababarirwa. Icyo gihe abagize itorero bose baba bashobora kongera kumugaragariza urukundo (1Kor 5:13; 2Kor 2:6-11). Icyakora, Abakristo ntibasabwa kubabarira abantu bakora ku bushake ibikorwa by’ubugome n’ibindi byaha ariko ntibihane. Abantu nk’abo baba ari abanzi b’Imana.—Heb 10:26-31; Zab 139:21, 22.

27 MUTARAMA–2 GASHYANTARE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 140-143

Jya wihatira gukora ibihuje n’ibyo wavuze mu isengesho

w22.02 12 par. 13-14

Jya wumva “amagambo y’abanyabwenge”

13 Jya ubona ko inama ugiriwe igaragaza ko Yehova agukunda. Yehova atwifuriza ibyiza (Imig 4:20-22). Ubwo rero, iyo atugiriye inama akoresheje Ijambo rye, ibitabo by’umuryango wacu cyangwa Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, aba atweretse ko adukunda. Nk’uko mu Baheburayo 12:9, 10 habivuga, abikora “ku bw’inyungu zacu.”

14 Jya wibanda ku nama umuntu yakugiriye aho kwibanda ku buryo yayikugiriyemo. Hari igihe umuntu akugira inama, ariko ukumva yayikugiriye mu buryo budakwiriye. Birumvikana ko iyo umuntu agiye kugira undi inama, akwiriye kubikora mu buryo bwiza kugira ngo uwo ayigira ayemere bitamugoye (Gal 6:1). Ariko nanone, umuntu ugiriwe inama na we, agomba kwibanda ku nama ahawe, aho kwibanda ku buryo ayigiriwemo. Dushobora kwibaza tuti: “Ese nubwo ntashimishijwe n’uburyo nagiriwemo inama, kuyumvira nta cyo byamarira? Ese sinakwirengagiza amakosa y’uwangiriye inama, nkita ku nama yangiriye?” Kumvira inama tugiriwe, bigaragaza ko turi abanyabwenge.—Imig 15:31.

w10 15/3 32 par. 4

Komeza kugira “umutima uboneye” muri ibi bihe biruhije

Ibitotezo by’abaturwanya, ubukene cyangwa uburwayi bukomeye, byagiye bitsikamira abagaragu b’Imana. Hari igihe byagiye bituma batekereza nabi. Hari n’igihe ibintu nk’ibyo byabaye ku Mwami Dawidi. Yagize ati ‘umwuka wanjye ugwira isari muri jye, umutima wanjye ukumirirwa muri jye’ (Zab 143:4). Ni iki cyatumye ashobora kwihanganira iyo mimerere yarimo? Dawidi yibutse ibyo Imana yakoreye abagaragu bayo, kandi na we yibuka ukuntu yamukijije. Yatekerezaga ku byo Yehova yakoze ku bw’izina rye rikomeye. Dawidi yakomeje gutekereza ku mirimo ya Yehova (Zab 143:5). Mu buryo nk’ubwo, gutekereza ku Muremyi wacu, ku byo yakoze ndetse no ku byo akomeje kudukorera, bizadufasha mu gihe tuzaba duhanganye n’ibigeragezo.

w15 15/3 32 par. 2

Gushakana n’“uri mu Mwami gusa”—Ese biracyashyize mu gaciro?

Hari igihe ushobora kumva umeze nka Dawidi, umwanditsi wa zaburi, wagize ati “Yehova, tebuka unsubize. Umwuka wanjye ugiye guhera. Ntumpishe mu maso hawe” (Zab 143:5-7, 10). Mu bihe nk’ibyo, ujye wemera ko So wo mu ijuru akwereka ibyo ashaka ko ukora. Ushobora kubikora ufata igihe cyo gusoma Ijambo rye kandi ugatekereza ku byo usoma. Uzamenya amategeko ye kandi ubone ibyo yakoreye abari bagize ubwoko bwe mu bihe byashize. Numutega amatwi, uzarushaho kwiringira ko kumwumvira ari byo bikwiriye.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2 1151

Ubumara

Imvugo y’ikigereranyo. Amagambo y’ibinyoma umuntu mubi avuga ku bandi agamije kubaharabika, agereranywa n’ubumara bwica bw’inzoka (Zab 58:3, 4). Bibiliya ivuga ko abantu babeshya “iminwa yabo ijunditse ubumara bw’impiri (cyangwa “ubumara buri hafi y’iminwa yabo,”) nk’uko igice kibamo ubumara bw’inzoka kiba giherereye hafi y’umunwa no ku menyo yo hejuru (Zab 140:3; Rom 3:13). Abantu bakoresha nabi indimi zabo baharabika abandi, bavuga amazimwe, bigisha ibinyoma cyangwa bavuga andi magambo mabi yangiza, Bibiliya ivuga ko indimi zabo ‘zuzuye uburozi bwica.’—Yak 3:8.

3-9 GASHYANTARE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 144-146

“Abantu Yehova abereye Imana bagira ibyishimo”

w18.04 32 par. 3-4

Ibibazo by’abasomyi

2. Ibivugwamo byuzuzanya n’ibindi bivugwa muri iyo zaburi. Gukoresha ijambo “bityo” ku murongo wa 12, bituma ibyiza bivugwa ku murongo wa 12 kugeza ku wa 14 byerekezwa ku mukiranutsi, ari na we usaba ‘kubohorwa agakizwa’ ababi bavugwa ku murongo wa 11. Binatuma umurongo wa 15 urushaho kumvikana. Muri uwo murongo hakoreshwa interuro ebyiri zirimo ijambo “hahirwa,” ubu noneho zombi zikaba zuzuzanya kandi zerekeza ku bantu beza ‘bafite Yehova ho Imana yabo.’ Nanone zirikana ko umwandiko w’Igiheburayo w’umwimerere, utagiraga utwatuzo. Ubwo rero abahinduzi ni bo bahitamo ibyumvikana, bazirikana ko uwo mwandiko w’Igiheburayo wanditse mu buryo bw’ubusizi, bakita ku mirongo ikikije ibivugwa, n’indi mirongo yo muri Bibiliya bifitanye isano.

3. Iyo mirongo ihuje n’indi mirongo yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’imigisha Imana isezeranya indahemuka. Uko ijambo “asher” ryahinduwe muri iyo Bibiliya, bituma noneho turushaho gusobanukirwa ibyiringiro Dawidi yari afite, by’uko Imana yari kuzabohora Abisirayeli ikabakiza abanzi babo, igatuma bagira ibyishimo n’uburumbuke (Lewi 26:9, 10; Guteg 7:13; Zab 128:1-6). Urugero, mu Gutegeka kwa Kabiri 28:4 hagira hati: “Azaha umugisha abana bawe, ahe umugisha ibyera mu butaka bwawe, amatungo yawe, imitavu yawe, abana b’intama zawe n’ab’ihene zawe.” Koko rero, ku ngoma y’Umwami Salomo mwene Dawidi, Abisirayeli bari bafite amahoro n’uburumbuke. Byongeye kandi, imigisha yariho mu gihe ke yagaragazaga bimwe mu bizabaho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesiya.—1 Abami 4:20, 21; Zab 72:1-20.

w22.10 28 par. 16-17

Komeza kugira ibyiringiro

16 Ibyiringiro byo kuzabaho iteka, ni impano y’agaciro kenshi Imana yaduhaye. Dutegerezanyije amatsiko ibintu byiza Yehova yadusezeranyije, kandi twizeye neza ko bizabaho. Ibyo byiringiro bimeze nk’igitsika ubwato, kuko bituma dutuza maze tugashobora guhangana n’ibigeragezo n’ibitotezo kandi bigatuma tudatinya n’urupfu. Nanone ibyiringiro bimeze nk’ingofero, kuko birinda ibitekerezo byacu maze tugakora ibyiza, tukirinda ibibi. Ibyiringiro bituma turushaho kuba incuti za Yehova, kandi bikatwereka ukuntu adukunda cyane. Ubwo rero, gukomeza kwiringira Yehova bitugirira akamaro.

17 Mu ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abaroma, yabagiriye inama igira iti: “Mwishimire mu byiringiro” (Rom 12:12). Pawulo yagiraga ibyishimo, kuko yari azi neza ko nakomeza kubera Yehova indahemuka, azabaho iteka mu ijuru. Natwe dushobora kugira ibyishimo, kuko tuzi neza ko ibyo Yehova yadusezeranyije azabikora. Umwanditsi wa zaburi yavuze ko ‘hahirwa umuntu wiringira Yehova Imana ye agakomeza ukuri’ cyangwa agakomeza kuba indahemuka ‘kugeza ibihe bitarondoreka.’—Zab 146:5, 6.

w18.01 26 par. 19-20

Ni uruhe rukundo rutuma abantu bagira ibyishimo nyakuri?

19 Isi ya Satani imaze imyaka 6.000 ibabaza abantu, ariko iri hafi kuvaho. Yuzuyemo abantu bakabya kwikunda, kandi bagakunda amafaranga n’ibinezeza. Hari abantu bahora batekereza inyungu zabo gusa kandi bagashyira ibyo bifuza mu mwanya wa mbere. Bene abo bantu ntibashobora kwishima. Icyakora, Bibiliya yo igira iti: “Hahirwa umuntu ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi, akiringira Yehova Imana ye.”—Zab 146:5.

20 Abagaragu ba Yehova baramukunda cyane, kandi bakomeza kwiyongera buri mwaka. Ibyo bigaragaza ko Ubwami bw’Imana butegeka, kandi ko vuba aha buzazanira abantu imigisha myinshi tudashobora kwiyumvisha. Abantu bakora ibyo Imana ishaka kandi bakaba bazi ko bashimisha Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ni bo bagira ibyishimo nyakuri. Abakunda Yehova bazishima iteka ryose! Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ingeso ziranga abantu barangwa n’ubwikunde, turebe ukuntu zitandukanye n’imico iranga abagaragu ba Yehova.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 111 par. 9

Inyamaswa

Bibiliya igaragaza ko dukwiriye kwita ku byaremwe. Yehova avuga ko ari we utuma ibyaremwe bibaho kandi akabyitaho (Img 12:10; Zab 145:15, 16). Amategeko ya Mose yavugaga ko abantu bagomba kwita ku matungo. Iyo itungo ryayobaga, uwaribonye yarisubizaga nyiraryo. Iyo itungo ryikorera ibintu umutwaro warigwaga hejuru, ubibonye yagombaga kuritabara (Kuva 23:4, 5). Amatungo yagombaga kugaragarizwa impuhwe mu gihe babaga bayakoresha imirimo (Gut 22:10; 25:4). Kimwe n’abantu, amatungo na yo yagombaga kuruhuka Isabato (Kuva 20:10; 23:12; Gut 5:14). Itungo riteje akaga ryagombaga kurindwa cyangwa rikicwa (Int 9:5; Kuva 21:28, 29). Kubangurira itungo ku ryo ridahuje ubwoko byari bibujijwe.—Lew 19:19.

10-16 GASHYANTARE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 147-150

Dufite impamvu nyinshi zituma dusingiza Yah

w17.07 18 par. 5-6

Kuki ukwiriye ‘gusingiza Yah’?

5 Yehova ntiyahumurije gusa ishyanga rya Isirayeli muri rusange, ahubwo yanahumurije buri wese mu bari barigize. No muri iki gihe ni ko abigenza. Umwanditsi wa zaburi yavuze ko Imana ‘ikiza abafite imitima imenetse, igapfuka ibikomere byabo’ (Zab 147:3). Yehova atwitaho rwose, haba mu gihe turwaye cyangwa twihebye. Muri iki gihe, Yehova yifuza cyane kuduhumuriza no kudukiza ibikomere twaba dufite mu mutima (Zab 34:18; Yes 57:15). Aduha ubwenge n’imbaraga kugira ngo dushobore kwihanganira ibibazo dufite.—Yak 1:5.

6 Nanone uwo mwanditsi wa zaburi yavuze ko Yehova “abara inyenyeri,” ‘zose akazihamagara mu mazina yazo’ (Zab 147:4). Kuki yahinduye ibyo yavugaga, agatangira kuvuga ibiba mu kirere? Uwo mwanditsi wa zaburi yashoboraga kubona inyenyeri, ariko ntiyari azi mu by’ukuri uko zingana. Uko imyaka yagiye ihita, umubare w’inyenyeri abantu bashobora kubona wariyongereye cyane. Hari abavuga ko mu rujeje rwacu rwitwa Inzira Nyamata honyine, harimo inyenyeri zibarirwa muri za miriyari, kandi ko mu isanzure ry’ikirere harimo injeje zibarirwa mu mamiriyari n’amamiriyari. Twe ntidushobora kumenya umubare w’inyenyeri. Ariko Umuremyi we azita amazina zose. Ibyo bisobanura ko Yehova azi buri nyenyeri (1 Kor 15:41). Nk’uko Imana iba izi aho buri nyenyeri iherereye, nawe irakuzi. Izi aho uri, uko wiyumva ndetse n’icyo uba ukeneye mu gihe icyo ari cyo cyose.

w17.07 18 par. 7

Kuki ukwiriye ‘gusingiza Yah’?

7 Yehova akwitaho, akakugirira impuhwe, kandi afite ubushobozi bwo kugufasha mu bibazo uhura na byo. (Soma muri Zaburi ya 147:5.) Ushobora kuba wumva ibibazo bigukomereye cyane, ku buryo wumva utagishoboye kubyihanganira. Imana izi aho ubushobozi bwawe bugarukira; ‘yibuka ko uri umukungugu’ (Zab 103:14). Duhora dukora amakosa, kubera ko tudatunganye. Hari igihe ducikwa tukavuga amagambo mabi, tukagira ibyifuzo bidakwiriye cyangwa tukagirira abandi ishyari. Yehova ntajya akora amakosa, ariko asobanukiwe neza uko twiyumva.—Yes 40:28.

w17.07 21 par. 18

Kuki ukwiriye ‘gusingiza Yah’?

18 Umwanditsi wa zaburi yari azi ukuntu Imana yakundaga ubwoko bwayo. Ni ryo shyanga ryonyine Imana yari yarahaye “ijambo” ryayo, ikariha “amategeko yayo n’imanza zayo.” (Soma muri Zaburi ya 147:19, 20.) Duterwa ishema n’uko ari twe twenyine twitirirwa izina ry’Imana. Kumenya Yehova no gushyira mu bikorwa ibivugwa mu Ijambo rye, byatumye tuba incuti ze. Umwanditsi wa Zaburi ya 147 yari afite impamvu nyinshi zo ‘gusingiza Yah.’ Ese ntubona ko ufite impamvu nyinshi zo kumusingiza, ugashishikariza n’abandi kubikora?

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 316

Inyoni

Umwanditsi wa zaburi yashishikarije ‘inyoni’ gusingiza Yehova (Zab 148:1, 10), kandi zibikora binyuze ku kuntu ziteye n’uko ziremwe mu buryo butangaje. Inyoni imwe ishobora kugira amababa ari hagati ya 1.000 kugeza hejuru ya 20.000. Buri baba riba rifite akantu kameze nk’agati kaba gafasheho utundi duti tumeze nk’udushami. Kuri buri gashami, haba hariho utwoya tubarirwa mu magana, buri koya na ko kakaba kagizwe n’utundi twoya duto cyane. Ibaba ry’inuma rifite santimetero 15, rishobora kugira utwoya tubarirwa mu bihumbi byinshi n’utwoya duto cyane tubarirwa muri za miriyoni. Ubushobozi buhambaye bwo kuguruka mu kirere buri mu mababa y’inyoni n’uko ziteye, burenze kure cyane ubushobozi bw’indege yo muri iki gihe. Nanone kuba amagufwa y’inyoni aba afite umwenge imbere, bituma itaremera. Ibyo bituma ubwoko bumwe bw’inyoni igira amababa afite uburebure bwa metero 2, igikanka cyayo gishobora kugira uburemere bwa garama 110 gusa. Mu magufwa amwe n’amwe aba arimo umwenge y’amababa y’ibisiga bitumbagira mu kirere haba harimo utuntu tumeze nka rasoro zimeze nk’iziba mu mababa y’indege.

17-23 GASHYANTARE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 1

Rubyiruko, ni nde muzumvira?

w17.11 29 par. 16-17

Ntihakagire ikibavutsa ingororano

16 Bite se niba ukiri muto, ukaba utekereza ko ababyeyi bawe b’Abakristo batakumva kandi bakakwima umudendezo? Ibyo bishobora gutuma umanjirwa ugatangira no gutekereza ko gukorera Yehova atari byiza. Ariko uramutse wemeye ko bikubuza gukorera Yehova, ntiwatinda kubona ko burya nta wundi ukwitaho by’ukuri kuruta itorero ryawe n’ababyeyi bawe batinya Imana.

17 Ese ababyeyi bawe baramutse baretse kugukosora, ntiwatekereza ko batakwitaho (Heb 12:8)? Icyakora ushobora kuba ubabazwa n’uburyo baguhanamo. Aho kurakazwa n’uburyo baguhanamo, gerageza kwiyumvisha impamvu baguhana batyo. Jya ukomeza gutuza kandi wirinde gukabya kurakazwa n’uko ukosowe. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Uwifata mu byo avuga aba ari umunyabwenge, kandi umuntu ufite ubushishozi aratuza” (Imig 17:27). Ihatire kuba umuntu ukuze ushobora kwemera inama atuje, ikamugirira akamaro aho gukabya guhangayikishwa n’uburyo iyo nama yatanzwemo (Imig 1:8). Urahirwa kuba wifitiye ababyeyi bakunda Yehova by’ukuri. Bifuza rwose kugufasha kubona ingororano y’ubuzima.

w05 15/2 19-20 par. 11-12

Dukomeze kurinda imico iranga ubukristo bwacu

11 Shakisha uko washimisha Imana aho gushimisha abantu. Ni ibisanzwe ko dushaka abantu twifatanya na bo kugira ngo mu rugero runaka tugaragaze abo turi bo. Buri muntu akenera incuti, kandi iyo turi mu bantu batwemera twumva bituguye neza. Mu myaka y’amabyiruka, ndetse n’iyo umuntu amaze gukura, urungano rushobora kumugiraho ingaruka zikomeye, bigatuma uko byagenda kose ashaka kwigana abandi cyangwa kubashimisha. Ariko kandi, incuti zacu cyangwa urungano rwacu si ko buri gihe baba batwifuriza kumererwa neza. Hari igihe baba bishakira gusa uwabashyigikira mu gukora ibibi (Imigani 1:11-19). Iyo Umukristo afite incuti mbi, ubusanzwe agerageza guhisha uwo ari we (Zaburi 26:4). Intumwa Pawulo yatanze umuburo ugira uti “ntimwishushanye n’ab’iki gihe” (Abaroma 12:2). Yehova aduha imbaraga zo mu mutima tuba dukeneye kugira ngo turwanye ibigeragezo byo kwishushanya na bo.—Abaheburayo 13:6.

12 Iyo hari ibigeragezo bishatse gupfukirana imico igaragaza ko turi Abakristo, ni byiza kwibuka ko gukomeza kuba indahemuka ku Mana ari byo by’ingenzi cyane kuruta uko abantu batubona cyangwa ibyo abantu benshi bemera. Amagambo yo mu Kuva 23:2 arimo ihame riturinda, rigira riti “ntugakurikize benshi gukora ibyaha.” Igihe abenshi mu Bisirayeli bashidikanyaga ko Yehova afite ubushobozi bwo gusohoza amasezerano ye, Kalebu yanze akomeje gukurikiza ibya benshi. Yari yiringiye adashidikanya ko amasezerano y’Imana ari ayo kwiringirwa, kandi icyo gihagararo yagize cyatumye agororerwa cyane (Kubara 13:30; Yosuwa 14:6-11). Mbese nawe witeguye kunanira ibishuko bigutera gukurikiza ibitekerezo bya benshi kugira ngo urinde imishyikirano ufitanye n’Imana?

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 846

Umuntu utagira ubwenge

Muri Bibiliya, amagambo “umuntu utagira ubwenge” ntiyerekeza ku muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ahubwo muri rusange yerekeza ku muntu wanga kumva inama agirwa maze akiyemeza gukurikiza imyifatire mibi itandukanye n’amahame akiranuka y’Imana. Andi magambo y’Igiheburayo yerekeza ku muntu nk’uwo ni kesilʹ (‘umuntu udafite ubumenyi’; Img 1:22), ʼewilʹ (“umuntu utagira ubwenge”; Img 12:15) na lets (“umwibone”; Img 13:1). Amagambo y’Ikigiriki yerekeza kuri uwo muntu ni aʹphron ‘umuntu udashyira mu gaciro’ (Luka 12:20), a·noʹe·tos ‘umuntu udatekereza neza’ (Gal 3:1) na mo·rosʹ ‘umupfapfa’ cyangwa ‘umuntu utagira ubwenge’ (Mat 23:17; 25:2).

24 GASHYANTARE–2 WERURWE

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 2

Kuki ukwiriye gushimishwa no kwiyigisha?

w22.08 18 par. 16

‘Komeza kugendera mu kuri’

16 Muri rusange, abantu benshi ntibakunda gusoma no kwiyigisha. Ariko nubwo bimeze bityo, Yehova adusaba ‘gukomeza gushaka’ no ‘gukomeza gushakisha’ muri Bibiliya, kugira ngo turusheho gusobanukirwa ukuri. (Soma mu Migani 2:4-6.) Iyo tubigenje dutyo, bitugirira akamaro. Umuvandimwe witwa Corey yavuze ko iyo yiyigisha Bibiliya, afata umurongo umwe umwe akagenda awukoraho ubushakashatsi. Yaravuze ati: “Iyo nsomye umurongo ndeba niba ufite ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji, nkareba impuzamirongo kandi ngakora n’ubundi bushakashatsi. . . . Ibyo bituma menya ibintu byinshi.” Twaba twiga Bibiliya nk’uko uwo muvandimwe abigenza, cyangwa dukoresha ubundi buryo, iyo dufashe akanya tukiyigisha Bibiliya, tuba tugaragaje ko dukunda ukuri.—Zab 1:1-3.

w22.10 19 par. 3-4

Ubwenge nyakuri bukomeza kurangurura

3 Ubwenge ni ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi dufite, kugira ngo dufate imyanzuro myiza. Icyakora, hari ikindi dusabwa gukora kugira ngo tugire ubwenge nyakuri. Bibiliya igira iti: “Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge, kandi kumenya Uwera cyane ni byo bituma umuntu asobanukirwa” (Imig 9:10). Ubwo rero mbere yo gufata umwanzuro ukomeye, tugomba kubanza “kumenya Uwera cyane,” ni ukuvuga kumenya uko Yehova abona ibintu. Gusoma Bibiliya n’ibitabo by’umuryango wacu bizadufasha kubigeraho, kandi bitume tugira ubwenge nyakuri.—Imig 2:5-7.

4 Yehova ni we wenyine ushobora gutuma tugira ubwenge nyakuri (Rom 16:27). Kubera iki? Icya mbere, ni uko atuzi neza kubera ko ari we waturemye (Zab 104:24). Icya kabiri, ni uko ibyo akora byose bigaragaza ko afite ubwenge (Rom 11:33). Icya gatatu, ni uko inama ze buri gihe zigirira akamaro abazikurikiza (Imig 2:10-12). Ubwo rero kugira ngo tugire ubwenge nyakuri, tugomba kwemera ibyo bintu bitatu kandi tukemera ko bituyobora mu gihe tugiye gufata imyanzuro, no mu gihe tugiye kugira ikindi dukora.

w16.09 23 par. 2-3

Rubyiruko, mugire ukwizera gukomeye

2 Niba uri umugaragu wa Yehova ukiri muto, cyangwa ukaba wiga ibimwerekeye, ese wumva uhanganye n’ikigeragezo cyo kwizera ibyo benshi bizera, urugero nk’inyigisho y’ubwihindurize, aho kwizera Umuremyi? Niba ari uko bimeze, hari ingamba zagufasha kugira ukwizera gukomeye. Imwe muri zo, ni ugukoresha ubushobozi bwo gutekereza Imana yaguhaye, kuko “buzakurinda.” Buzakurinda imitekerereze y’isi ishobora kwangiza ukwizera kwawe.—Soma mu Migani 2:10-12.

3 Ukwizera nyakuri gushingiye ku kumenya Imana neza (1 Tim 2:4). Bityo rero, mu gihe wiyigisha Ijambo ry’Imana n’ibitabo byacu, ntugahushure. Jya ukoresha ubushobozi bwawe bwo gutekereza kugira ngo ‘usobanukirwe’ ibyo usoma (Mat 13:23). Reka turebe ukuntu ibyo bishobora gutuma urushaho kwizera Bibiliya, kandi ukizera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose. Hari “ibimenyetso simusiga” bihamya ko ibyo ari ukuri.—Heb 11:1.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 1211 par. 4

Gukora ibyiza

Umuntu ashobora gukomeza gukora ibyiza, ariko ntibiterwa n’ubushobozi bwe ahubwo biterwa n’uko gusa aba afite ukwizera gukomeye, yiringira Yehova kandi akamwishingikirizaho (Zab 25:21). Imana isezeranya ko izaba “ingabo” n’“urukuta rurerure,” rurinda abantu bakora ibyiza (Img 2:6-8; 10:29; Zab 41:12). Abantu nk’abo baharanira kwemerwa na Yehova, bigatuma bagira imibereho myiza kandi bikabafasha gukomeza kugira intego yo gukora ibyiza (Zab 26:1-3; Img 11:5; 28:18). Nk’uko Yobu wigeze guhura n’ibibazo yabivuze, umuntu ukora ibyiza ashobora guhura n’ibibazo bitewe no kuyoborwa n’umuntu mubi kandi ashobora no gupfana n’umuntu mubi. Icyakora Yehova atwizeza ko azi neza imibereho y’umuntu ukora ibyiza kandi adusezeranya ko uwo muntu azabona umurage. Nanone, mu gihe kiri imbere azaba afite amahoro kandi atunze ibintu byiza (Yobu 9:20-22; Zab 37:18, 19, 37; 84:11; Img 28:10). Ibyabaye kuri Yobu bigaragaza ko igituma umuntu ahabwa icyubahiro kimukwiriye atari uko aba afite ubutunzi, ahubwo ni uko aba ari umuntu ukora byiza (Img 19:1; 28:6). Abana bafite umubyeyi ukora ibyiza babona imigisha (Img 20:7), kuko bigira ku rugero rwiza uwo mubyeyi abaha bigatuma bavugwa neza kandi bakubahwa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze