ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • “Rinda umutima wawe”
    Umunara w’Umurinzi—2012 | 1 Gicurasi
    • “Rinda umutima wawe”

      Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova

      UMUTWE W’IFATIZO WO KUWA GATANU

      ‘Yehova we areba umutima’​—1 SAMWELI 16:7.

      UMUTWE W’IFATIZO WO KUWA GATANDATU

      “Ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga”​—MATAYO 12:34.

      UMUTWE W’IFATIZO WO KU CYUMWERU

      ‘Korera [Yehova] n’umutima wuzuye’​—1 IBYO KU NGOMA 28:9.

      Muri Bibiliya, ijambo umutima ribonekamo incuro zigera hafi ku gihumbi. Akenshi iyo iryo jambo rivuzwe mu Byanditswe, ntiriba ryerekeza ku mutima nyamutima, ahubwo riba ryerekeza ku mutima w’ikigereranyo. Umutima w’ikigereranyo ni iki? Iryo jambo rishobora kwerekeza ku muntu w’imbere, ni ukuvuga ibyo atekereza, uko yiyumva n’ibyifuzo bye.

      Kuki twagombye kurinda umutima wacu w’ikigereranyo? Imana yahumekeye Umwami Salomo, maze arandika ati “rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa, kuko ari wo amasoko y’ubuzima aturukamo” (Imigani 4:23). Ubuzima bwacu ndetse n’ibyiringiro by’igihe kizaza, bishingiye ku mutima wacu w’ikigereranyo. Kubera iki? Ni ukubera ko Imana ireba ibiri mu mutima wacu (1 Samweli 16:7). Agaciro Imana iduha gashingira ku bo turi bo imbere, ni ukuvuga “umuntu uhishwe mu mutima.”​—1 Petero 3:4.

      Twarinda umutima wacu dute? Igisubizo cy’icyo kibazo kizasuzumwa mu buryo bwimbitse mu makoraniro y’intara y’Abahamya ba Yehova azabera hirya no hino ku isi, uhereye muri uku kwezi. Tunejejwe no kugutumira muri ayo makoraniro y’iminsi itatu.a Inyigisho uzahabwa zizagufasha kumenya icyo wakora ngo ushimishe umutima wa Yehova Imana.​—Imigani 27:11.

  • Mbese wakwemera gusurwa?
    Umunara w’Umurinzi—2012 | 1 Gicurasi
    • Mbese wakwemera gusurwa?

      No muri iyi si ivurunganye, ushobora kubonera ibyishimo mu bumenyi nyakuri butangwa na Bibiliya ku byerekeye Imana, Ubwami bwayo, no ku byerekeye umugambi uhebuje ifitiye abantu. Niba ushaka ibisobanuro birenzeho, cyangwa ukaba wifuza ko hagira ugusura kugira ngo akuyoborere icyigisho cya Bibiliya nta kiguzi, andikira Abahamya ba Yehova, www.watchtower.org.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze