Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
© 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
5-11 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 12
Gukorana umwete bigira akamaro
Umuco w’Imana urusha agaciro diyama
Bamwe mu bagaragu ba Yehova bashobora kugera mu mimerere ituma kubona iby’ibanze bakeneye bibagora cyane. Aho guca iy’ubusamo bahemutse, bihatira gukorana umwete kandi bihanganye. Muri ubwo buryo baba bagaragaje ko baha agaciro imico ihebuje y’Imana, hakubiyemo kuba inyangamugayo, aho gushyira imbere ubutunzi ubwo ari bwo bwose.—Imig 12:24; Efe 4:28.
Uko wakwishimira gukorana umwete
Dukwiriye gutekereza kuri icyo kibazo cya nyuma by’umwihariko, kuko iyo tuzirikanye ko akazi dukora gafitiye abandi akamaro, turushaho kukishimira. Yesu yarivugiye ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Uretse kuba akazi dukora kagirira akamaro abakoresha bacu n’abakiriya, nanone kagirira akamaro abagize umuryango wacu n’abakene.
Abagize umuryango wacu. Iyo umutware w’umuryango akora kugira ngo atunge abawugize, akazi akora kabagirira akamaro mu buryo nibura bubiri. Mbere na mbere kamufasha kubaha ibyo bakeneye harimo ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Icyo gihe aba ashohoje neza inshingano Imana yamuhaye yo ‘gutunga abe’ (1 Timoteyo 5:8). Nanone umutware w’umuryango ukorana umwete aba aha urugero rwiza abagize umuryango we. Shane wavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, yagize ati “data yambereye urugero rwiza mu birebana no gukorana umwete. Yari inyangamugayo kandi yaranzwe n’umwete ubuzima bwe bwose mu kazi yakoraga, akaba yaramaze igihe kirekire ari umubaji. Urugero rwiza yansigiye rwatumye menya ko ngomba kuvana amaboko mu mifuka ngakora, kugira ngo nzagirire abandi akamaro.”
Abakene. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama yo ‘gukorana umwete kugira ngo babone icyo baha abafite icyo bakennye’ (Abefeso 4:28). Koko rero, iyo dukorana umwete kugira ngo tubone ibidutunga twe n’abagize imiryango yacu, dushobora no kubona ibyo dufashisha abakene (Imigani 3:27). Ku bw’ibyo, iyo dukoranye umwete turushaho kugira ibyishimo bitewe n’uko twagize icyo dutanga.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
ijwyp ingingo ya 95 par. 10-11
Ese ushoboye guhangana n’ibibazo?
● Jya ubona ibibazo mu buryo bushyize mu gaciro. Menya gutandukanya ibibazo bikomeye n’ibidakomeye. Bibiliya igira iti: “Umupfapfa ahita agaragaza uburakari bwe, ariko umunyamakenga yirengagiza igitutsi” (Imigani 12:16). Ntugahangayikishwe n’ikibazo cyose uhuye na cyo.
“Abanyeshuri twigana usanga bijujutira akantu kose kababayeho. Ubwo rero iyo ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bagize icyo banenga, n’iyo kaba ari akantu gato, usanga kubyihanganira birushaho kubagora.”—Joanne.
12-18 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 13
Ntugashukwe n’“ababi bameze nk’urumuri rugiye kuzima”
it-2-E 196 par. 2-3
Urumuri rw’itara
Imvugo y’ikigereranyo. Itara rigereranywa n’ikintu cyose umuntu akoresha kugira ngo kimuyobore mu byo akora. Igitabo cy’imigani gikoresha iyo mvugo y’ikigereranyo kikagaragaza itandukaniro riri hagati y’umukiranutsi n’umuntu mubi. Kigira kiti: “Abakiranutsi bameze nk’urumuri rwaka cyane, ariko ababi bameze nk’urumuri rugiye kuzima” (Img 13:9). Abantu b’abakiranutsi bagereranywa n’itara rifite urumuri rwaka kandi rukomeza kwiyongera. Icyakora nubwo abantu babi baba bameze nk’itara rifite urumuri rwaka cyane kandi ukabona ibyo bakora byose bigenda neza, Imana ituma birangira nabi, bakaba nk’abahuye n’umwijima. Ibintu nk’ibyo ni byo bigera ku muntu wifuriza ibibi papa we na mama we.—Img 20:20.
Nanone iyo umuntu ameze nk’“urumuri ruri hafi kuzima” bisobanura ko nta byiringiro by’igihe kizaza aba afite. Undi murongo wo mu Migani ugira uti: ‘Umuntu mubi ntazagira imibereho myiza mu gihe kizaza. Abantu babi bameze nk’urumuri ruri hafi kuzima.’—Img 24:20.
Korera Imana itanga umudendezo
3 Niba Satani yarashoboye gushuka abantu babiri batunganye n’abamarayika benshi ngo bange ubutegetsi bw’Imana, natwe ashobora kudushuka. Amayeri ye ntiyigeze ahinduka. Agerageza gutuma dutekereza ko amahame y’Imana ari umutwaro, kandi ko atubuza ibyishimo (1 Yoh 5:3). Kubera ko abantu b’isi ari uko batekereza, tugiye tumarana na bo igihe twatangira gutekereza nka bo. Hari mushiki wacu ufite imyaka 24 wigeze gukora icyaha cy’ubusambanyi, wavuze ati “incuti mbi zangizeho ingaruka zikomeye, cyane cyane kubera ko nashakaga kwemerwa n’ab’urungano rwanjye.” Nawe ushobora kuba warigeze guhura n’amoshya y’urungano nk’ayo.
“Umunyamakenga wese akorana ubwenge”
Umuntu w’umunyabwenge kandi w’umukiranutsi ukora ibihuje n’ubumenyi nyakuri, azagororerwa. Salomo atwizeza agira ati: “Umukiranutsi ararya agahaga, ariko inda y’umunyabyaha izasonza” (Imigani 13:25). Yehova azi icyatubera cyiza mu mimerere iyo ari yo yose y’ubuzima, haba mu birebana n’umuryango, imishyikirano tugirana n’abandi, mu murimo wacu, cyangwa se mu gihe ducyashywe. Nidushyira mu bikorwa inama dukura mu ijambo rye tubigiranye ubwenge, nta gushidikanya tuzagira ubuzima bwiza cyane.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2-E 276 par. 2
Urukundo
Umuntu ashobora kugaragaza urukundo mu buryo budakwiriye. Kugira ngo umuntu agaragaze urukundo mu buryo bukwiriye, agomba kubanza kugira ubumenyi bwo mu Ijambo ry’Imana kandi agakurikiza ibivugwamo. Nanone agomba gusaba umwuka wera kandi akemera kuyoborwa na wo. Urugero, umubyeyi ashobora kuba akunda cyane umwana we. Ariko hari igihe ashobora kumugaragariza urukundo mu buryo budakwiriye bitewe n’amarangamutima. Ashobora kujya amuha ibyo asabye byose kandi ntagire icyo amuhakanira. Nanone ashobora kudakoresha ububasha afite bwo kuba ari umubyeyi ngo amukosore cyangwa ngo mu gihe bibaye ngombwa amuhane (Img 22:15). Ababyeyi bashobora kuba bumva ko bitewe n’uko bakomoka mu muryango ukomeye batagira ikintu bima abana babo cyangwa ngo babahane. Ariko mu by’ukuri iyo mitekerereze iba igaragaza ubwikunde. Bibiliya ivuga ko umubyeyi nk’uwo aba adakunda umwana we ahubwo ko aba amwanga, kuko aba atamutoza inzira izatuma abona ubuzima.—Img 13:24; 23:13, 14.
19-25 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 14
Jya utekereza witonze ku cyo wakora mu gihe habaye ibiza
Jya wishimira impano y’ubuzima Imana yaguhaye
10 Hari igihe tuba nta kintu twakora, kugira ngo twirinde ibintu bibi bishobora kutugeraho. Urugero hashobora kubaho ibiza, ibyorezo by’indwara n’ibikorwa by’urugomo. Mu gihe ibintu nk’ibyo bibaye, twumvira amabwiriza duhabwa na leta arebana n’amasaha tugomba kuba turi mu rugo, amabwiriza adusaba kuva mu gace kabayemo ibyo bibazo n’andi (Rom 13:1, 5-7). Ibyo bishobora gutuma twirinda akaga kashoboraga kutugeraho kandi bigatuma turokoka. Hari n’igihe dushobora kumenya mbere y’igihe ibiza bishobora kuba mu gace dutuyemo. Icyo gihe na bwo tuba tugomba kumvira amabwiriza abayobozi baduha, kugira ngo twitegure hakiri kare. Urugero, dushobora kubika amazi, ibyokurya bitangirika n’ibikoresho by’ibanze by’ubutabazi.
11 None se twakora iki mu gihe mu gace dutuyemo hadutse icyorezo cy’indwara yandura? Icyo gihe tuba tugomba kumvira amabwiriza duhabwa n’abayobozi, urugero nko gukaraba intoki, guhana intera, kwambara agapfukamunwa no kujya mu kato. Iyo dukurikije ayo mabwiriza, tuba tugaragaje ko dushimira Imana impano y’ubuzima yaduhaye.
12 Mu gihe habaye ibintu nk’ibyo bitunguranye, inshuti zacu, abaturanyi n’abanyamakuru bashobora kutubwira amakuru atari yo. Aho kwemera “ijambo ryose rivuzwe,” tujye dushakira amakuru yizewe ku bayobozi n’abaganga. (Soma mu Migani 14:15.) Inteko Nyobozi n’ibiro by’amashami bikora uko bishoboye kugira ngo bibone amakuru yizewe, mbere y’uko biduha amabwiriza arebana no kujya mu materaniro no gukora umurimo wo kubwiriza (Heb 13:17). Iyo twumviye ayo mabwiriza, biraturinda kandi bikarinda n’abandi. Nanone bishobora gutuma abantu bo mu gace dutuyemo, bavuga neza Abahamya ba Yehova.—1 Pet 2:12.
Jya uba intwari nka Sadoki
11 None se twakora iki ngo twigane Sadoki, mu gihe hari abavandimwe bari mu bihe bigoye tugomba gufasha? (1) Tujye dukurikiza amabwiriza. Mu bihe nk’ibyo, tuba tugomba gukomeza kunga ubumwe. Ubwo rero, tujye dukurikiza amabwiriza duhabwa n’ibiro by’ishami by’aho dutuye (Heb. 13:17). Abasaza b’itorero bakwiye kujya basuzuma buri gihe amabwiriza bahabwa arebana no kwitegura ibiza, n’amabwiriza y’umuryango wacu atumenyesha icyo twakora mu gihe habaye ibiza (1 Kor. 14:33, 40). (2) Tujye tugira ubutwari ariko tugire amakenga (Imig. 22:3). Jya ubanza utekereze mbere yo kugira icyo ukora. Ntugashyire ubuzima bwawe mu kaga bitari ngombwa. (3) Tujye twishingikiriza kuri Yehova. Jya wibuka ko Yehova yifuza ko wowe n’abavandimwe bawe mukomeza kugira ubuzima bwiza. Ashobora kugufasha ugatabara abavandimwe bawe, bitabaye ngombwa ko uhatakariza ubuzima.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2-E 1094
Ubushobozi bwo gutekereza
Umuntu ukoresha neza ubushobozi bwe bwo gutekereza ashobora kwangwa. Ibyo bishobora kuba ari byo bivugwa mu Migani 14:17, hagira hati: “Umuntu ubanza gutekereza ku byo agiye gukora, arangwa.” Akenshi abantu badakoresha ubushobozi bwabo bwo gutekereza banga abantu babanza gutekereza ku byo bagiye gukora. Nanone muri rusange abantu bakoresha neza ubushobozi bwabo bwo gutekereza mu bijyanye no gukora ibyo Imana ishaka barangwa. Ibyo ni byo Yesu Kristo yavuze. Yagize ati: “Kuko mutari ab’isi, ahubwo nkaba narabatoranyije mbakuye mu isi, ni cyo gituma ab’isi babanga” (Yoh 15:19). Mu rurimi Bibiliya yanditswemo ijambo ryahinduwemo ‘kubanza gutekereza ku byo ugiye gukora’ mu Migani 14:17, rishobora no kwerekeza ku gutekereza ibintu bibi. Ni yo mpamvu uwo murongo nanone ushobora gusobanura ko umuntu uteganya gukora ibintu bibi yangwa. Hari Bibiliya zakurikije icyo gitekerezo, maze zihindura uwo murongo ziti: ‘Umuntu ugira imigambi mibi baramwanga.’—Bibiliya Yera.
26 GICURASI–1 KAMENA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 15
Fasha abandi kugira ibyishimo
Tuzagendera mu budahemuka
16 Yobu yakundaga kwakira abashyitsi (Yobu 31:31, 32). Nubwo twaba tudakize, dushobora ‘kugira umuco wo kwakira abashyitsi’ (Rom 12:13). Dushobora gusangira n’abandi amafunguro yoroheje, twibuka ko ‘ibyiza ari ukugaburirwa isahane y’imboga mu rukundo kuruta kugaburirwa ikimasa cy’umushishe mu rwango’ (Imig 15:17). Iyo dusangiye na mugenzi wacu w’indahemuka mu mwuka w’urukundo bituma ifunguro ryoroheje riryoha cyane, kandi nta gushidikanya ko twungukirwa mu buryo bw’umwuka.
Dukeneye guterana inkunga kurusha mbere hose
16 Ntitugomba kumva ko tudashobora gutera inkunga abandi bitewe n’uko ubusanzwe kuganira n’abandi bitatworohera. Mu by’ukuri, gutera abandi inkunga ntibisaba ibintu byinshi. Gusuhuza umuntu umusekera ubwabyo, bishobora kumutera inkunga. Niba na we atagusekeye, ni uko ashobora kuba afite ikibazo, akaba akeneye uwo bakiganiraho. Kumutega amatwi bishobora kumuhumuriza.—Yak 1:19.
17 Umuvandimwe ukiri muto witwa Henri yarababaye cyane igihe bamwe mu bagize umuryango we, harimo na se wari umaze igihe ari umusaza w’itorero, barekaga gukorera Yehova. Yatewe inkunga n’umugenzuzi usura amatorero wamujyanye ahantu akamugurira ikawa, hanyuma bakaganira. Henri yamubwiye ibyari bimuri ku mutima, maze uwo mugenzuzi amutega amatwi yitonze. Henri yabonye ko azafasha umuryango we kugarukira Yehova ari uko akomeje kuba indahemuka. Nanone yahumurijwe cyane n’amagambo yo muri Zaburi ya 46; Zefaniya 3:17 no muri Mariko 10:29, 30.
18 Inkuru ya Marthe n’iya Henri zigaragaza ko twese dushobora gutera inkunga umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukeneye guhumurizwa. Umwami Salomo yaranditse ati: ‘Mbega ukuntu ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye ari ryiza! Umucyo wo mu maso unezeza umutima, kandi inkuru nziza ibyibushya amagufwa’ (Imig 15:23, 30). Nanone gusoma Umunara w’Umurinzi n’inkuru zo ku rubuga rwacu bishobora gutera inkunga umuntu wacitse intege. Pawulo yavuze ko kuririmbira hamwe indirimbo z’Ubwami bishobora gutera inkunga. Yaranditse ati: “Mukomeze kwigishanya no guhugurana mukoresheje za zaburi, musingiza Imana, muririmba indirimbo z’umwuka zishimishije, muririmbira Yehova mu mitima yanyu.”—Kolo 3:16; Ibyak 16:25.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ese Umukristo ashobora kwivuza?
2. Ese nagombye kugisha inama abandi baganga ngo nizere ko ibyo uwa mbere yavuze ari ukuri? “Abajyanama benshi” bashobora kukugirira akamaro, cyane cyane iyo ubuzima bwawe buri mu kaga.—Imigani 15:22.
2-8 KAMENA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 16
Ibibazo bitatu byagufasha gufata imyanzuro myiza
Uko wafata imyanzuro myiza mu gihe cy’ubusore
11 Gukorera Yehova ni byo bituma tugira ibyishimo byinshi (Imig 16:20). Baruki umwanditsi wa Yeremiya yigeze gusa n’ubyibagirwa. Hari igihe yumvise atacyishimira umurimo yakoreraga Yehova. Yehova yaramubwiye ati ‘ukomeje kwishakira ibikomeye. Ntukomeze kubishaka. Dore ngiye guteza ibyago abantu bose, ariko nzarokora ubugingo bwawe aho uzajya hose’ (Yer 45:3, 5). Utekereza ko ari iki cyari gutuma Baruki agira ibyishimo? Ese ni ukwishakira ibikomeye cyangwa ni ugukomeza kuba umugaragu w’Imana wizerwa maze akarokoka irimbuka rya Yerusalemu?—Yak 1:12.
12 Umuvandimwe witwa Ramiro yaboneye ibyishimo mu gukorera abandi. Yagize ati “navukiye mu muryango ukennye utuye mu misozi ya Andes. Igihe mukuru wanjye yemeraga kundihira kaminuza, cyari ikintu gikomeye yari ankoreye. Ariko kandi, nari maze igihe gito mbatijwe, kandi hari umupayiniya wari waransabye ko twafatanya kubwiriza mu mugi muto. Nagiyeyo maze niga kogosha, hanyuma nshaka ahantu ho kogoshera kugira ngo nshobore kwibeshaho. Iyo twasabaga abantu kubigisha Bibiliya, abenshi babyemeraga bishimye. Nyuma yaho, natangiye kwifatanya n’itorero ryari rikimara gushingwa, rikoresha ururimi rw’abasangwabutaka. Ubu maze imyaka icumi nkora umurimo w’igihe cyose. Nta wundi murimo wari kuntera ibyishimo biruta ibyo ngira iyo mfasha abantu kumenya ubutumwa bwiza mu rurimi rwabo kavukire.”
Ese warahindutse?
UBURERE twahawe, incuti zacu, umuco w’iwacu n’aho tuba, bitugiraho ingaruka zikomeye. Iyo ni yo mpamvu twambara mu buryo runaka, tugakunda ibyokurya ibi n’ibi, kandi tukitwara mu buryo runaka.
2 Ariko kandi, hari ibintu bifite agaciro cyane kurusha amahitamo tugira mu birebana n’ibyokurya n’imyambaro. Urugero, iyo tukiri bato twigishwa ko ibintu runaka ari byiza kandi ko byemewe, ariko ko ibindi ari bibi kandi ko bitemewe. Ibyinshi muri ibyo biterwa n’amahitamo ya buri muntu, kandi agenda atandukana. Dushobora no kugira amahitamo runaka tubitewe n’umutimanama wacu. Bibiliya ivuga ko akenshi ‘abanyamahanga badafite amategeko bakora ibintu bisabwa n’amategeko babibwirijwe na kamere yabo’ (Rom 2:14). Ese ibyo byaba bisobanura ko igihe cyose nta tegeko ry’Imana risobanutse neza rivuga ibirebana n’ikintu runaka, twakurikiza amahame twigishijwe n’umuryango wacu cyangwa akurikizwa mu gace turimo?
3 Hari impamvu nibura ebyiri z’ingenzi zituma Abakristo batabigenza batyo. Iya mbere ni uko Bibiliya igira iti “hari inzira umuntu abona ko itunganye, ariko amaherezo yayo ni urupfu” (Imig 16:25). Kubera ko tudatunganye, ntidufite ubushobozi busesuye bwo kuyobora neza intambwe zacu (Imig 28:26; Yer 10:23). Impamvu ya kabiri ni uko Bibiliya igaragaza ko amahame iyi si ikurikiza, agengwa na Satani “imana y’iyi si” (2 Kor 4:4; 1 Yoh 5:19). Ku bw’ibyo, niba dushaka kubona imigisha ya Yehova no kwemerwa na we, tugomba kumvira inama dusanga mu Baroma 12:2.—Hasome.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1-E 629
Igihano
Akamaro ko kwemera igihano n’ingaruka zo kucyanga. Abantu babi n’abatagira ubwenge cyangwa abagira imyitwarire mibi banga burundu igihano Yehova abahaye (Zab 50:16, 17; Img 1:7). Ibyo bibagiraho ingaruka, kuko bituma bahabwa ikindi gihano kandi akenshi kiba gikaze kurushaho. Ibyo bihuje n’amagambo agira ati: ‘Abantu batagira ubwenge bahanwa n’ibikorwa byabo’ (Img 16:22). Abantu nk’abo bashobora kwiteza ubukene, gusuzugurwa, uburwayi kandi bashobora gupfa imburagihe. Ibyabaye ku Bisirayeli bigaragaza ukuntu kutumvira ari bibi cyane. Yehova yoherezaga abahanuzi kugira ngo babacyahe, babagire inama kandi babahe amabwiriza ariko ntibamwumvire. Yarekaga kubarinda no kubaha imigisha na bwo ntibabone ko ari igihano abahaye. Ibyo byatumye bagerwaho n’ibihano bikomeye kurushaho yari yarababwiye. Abanzi babo bigaruriye igihugu cyabo kandi babatwara ku ngufu mu kindi gihugu.—Yer 2:30; 5:3; 7:28; 17:23; 32:33; Hos 7:12-16; 10:10; Zef 3:2.
9-15 KAMENA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 17
Umugabo n’umugore bashobora kubana mu mahoro
Uko wakwirinda kugira inzika
Isuzume utibereye. Bibiliya ivuga ko hari abantu ‘bakunda kurakara’ n‘abakunda kugira umujinya’ (Imigani 29:22). Ese nawe ni uko umeze? Ibaze uti “ese nkunda kurakara? Ese njya ndakazwa n’ubusa? Ese njya ndemereza ibintu?” Bibiliya igira iti “ukomeza kwasasa [ibicumuro] atanya incuti magara” (Imigani 17:9; Umubwiriza 7:9). Icyo kibazo gishobora no kuvuka hagati y’abashakanye. Ku bw’ibyo, niba ukunda kugirira inzika uwo mwashakanye ibaze uti “ese nshobora kurushaho kumwihanganira?”—Ihame rya Bibiliya: 1 Petero 4:8.
Uko wakemura ibibazo
1. Mujye mushaka umwanya wo kuganira ku kibazo mufite. Bibiliya igira iti “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, . . . igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubwiriza 3:1, 7). Nk’uko byagaragajwe mu ntonganya twabonye tugitangira, hari ibibazo bishobora kubyutsa uburakari. Niba ibyo bibaye, mujye mwifata mube muretse kuvuga; mu yandi magambo, mujye ‘muceceka’ mutararakara cyane. Nimukurikiza inama ya Bibiliya ikurikira, muzirinda kwangiza imishyikirano yanyu. Iyo nama igira iti “itangira ry’intonganya ni nk’ugomoroye amazi, nuko reka impaka zitarabyara intonganya.”—Imigani 17:14.
Ariko kandi, hari n’“igihe cyo kuvuga.” Nk’uko ibyatsi bibi bitaranduwe bikura vuba, ni na ko ibibazo bidakemuwe bikomera bigahinduka ingutu. Ku bw’ibyo, ntukarangarane ikibazo wibwira ko kizagera aho kikibagirana. Niba mubaye muretse kuvuga, mujye mugaragarizanya icyubahiro, maze mushake akandi kanya bidatinze kugira ngo muganire kuri cya kibazo. Iyo musezeranye kubigenza mutyo, bishobora kubafasha gushyira mu bikorwa ihame rikubiye mu nama ya Bibiliya igira iti “izuba ntirikarenge mukirakaye” (Abefeso 4:26). Birumvikana rwose ko icyo muba mukeneye ari ukubahiriza ibyo mwasezeranye.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1-E 790 par. 2
Ijisho
Ibimenyetso umuntu akoresha amaso bigaragaza cyane uko yiyumva. Bishobora kugaragaza ko afite impuhwe cyangwa ko nta zo afite (Gut 19:13). Abantu bashobora ‘gucirana amasiri’ cyangwa ‘kwicirana ijisho’ bashaka kugaragaza agasuzuguro cyangwa gupanga imigambi mibi (Zab 35:19; Img 6:13; 16:30). Umuntu wirengagije undi cyangwa akaba adashaka kumufasha, bavuga ko yahumirije akanga kumureba (Mat 13:15; Img 28:27). Bibiliya ivuga ko amaso y’umuntu utagira ubwenge cyangwa ibitekerezo bye, “bihora bijarajara” ahantu hose, aho gutekereza ku bintu bimufitiye akamaro (Img 17:24). Ndetse n’iyo umuntu afite ubuzima bwiza, afite imbaraga, ababaye cyangwa yishimye, mu maso he harabigaragaza (1Sm 14:27-29; Gut 34:7; Yobu 17:7; Zab 6:7; 88:9). Umwami Yehoshafati yabwiye Yehova ati: “Ni wowe duhanze amaso.”—2Ng 20:12.—Bibiliya Yera.
16-22 KAMENA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 18
Jya uhumuriza abantu bafite ibibazo by’uburwayi
Ubwenge nyakuri bukomeza kurangurura
17 Jya utekereza mbere yo kuvuga. Tutitonze dushobora kuvuga amagambo ababaza abandi. Bibiliya igira iti: “Habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota, ariko ururimi rw’abanyabwenge rurakiza” (Imig 12:18). Iyo twirinze kuvuga amakosa y’abandi, bituma tubana neza na bo (Imig 20:19). Nidusoma Bibiliya buri munsi kandi tukayitekerezaho, bizatuma tubwira abandi amagambo meza kandi atabababaza (Luka 6:45). Nanone bizatuma amagambo yacu amera nk’“isoko y’ubwenge,” maze tuvuge ibintu bihumuriza bagenzi bacu.—Imig 18:4.
mrt ingingo ya 19 agasanduku
Icyo wakora mu gihe urwaye
Jya umutega amatwi. Bumwe mu buryo bwiza wafashamo inshuti yawe, ni ukuyitega amatwi mu gihe ishaka kugira icyo ikubwira. Ntukumve ko ugomba kugira icyo uvuga ku byo akubwiye byose. Inshuro nyinshi icyo aba akeneye ni uko umutega amatwi. Gerageza kwiyumvisha uko amerewe kandi wirinde kumucira urubanza. Ntukibwire ko usobanukiwe uko inshuti yawe yiyumva, cyanecyane iyo uburwayi butagaragara.—Imigani 11:2.
Jya umuvugisha umwubashye. Nubwo waba utazi icyo wavuga, jya uvuga magambo make agaragaza ko uzi neza ko ari mu bihe bigoye. Ibyo bizamutera inkunga kuruta kwicecekera. Niba wabuze icyo wavuga ushobora kuvuga amagambo make akuvuye ku mutima, wenda ukamubwira uti: “Sinzi icyo navuga ariko nagira ngo nkubwire ko ngukunda.” Irinde kuvuga amagambo nk’aya ngo: “ibintu bishobora kurushaho kuzamba” cyangwa ngo: “nibe nawe nturwaye . . . ”
Ushobora kwereka inshuti ko uyitayeho ukora ubushakashatsi ku burwayi ifite. Inshuti yawe izishimira ko ugerageza gusobanukirwa uburwayi ihanganye na bwo, kandi n’amagambo uvuga azarushaho kugira ireme (Imigani 18:13). Icyakora, uge wirinda gutanga inama batayigusabye.
Jya umufasha. Aho gutekereza ko uzi cyo wakora ngo umufashe, jya umubaza icyo wamumarira. Jya uzirikana ko hari igihe inshuti yawe itakwemerera ko ikenewe gufashwa kubera ko idashaka kukubera umutwaro. Niba ari uko bimeze jya umusaba ko wajya kumuhahira, kumukorera isuku cyangwa indi mirimo.—Abagalatiya 6:2.
Ntugacike intege. Hari igihe inshuti yawe yahindura gahunda mwari mufitanye cyangwa ikumva idashaka kukuvugisha bitewe n’uburwayi ihanganye na bwo. Jya wihangana kandi wiyumvishe imimerere ihanganye nayo. Jya ukomeza kumufasha igihe cyose ibikeneye.—Imigani 18:24.
Uko twafasha abafite indwara z’agahinda gakabije
“Mubahumurize.”—1 ABATESALONIKE 5:14.
Umuntu wawe ashobora guhangayika cyangwa akumva ko nta cyo amaze. Numwereka ko umwitayeho, bishobora kuzamuhumuriza kandi bikamukomeza, nubwo waba utazi neza icyo wamubwira.
“Incuti nyakuri igukunda igihe cyose.”—IMIGANI 17:17.
Jya ufasha incuti yawe uko ushoboye. Aho kwibwira ko uzi uko wamufasha, jya umubaza icyo wamukorera. Niba kukubwira icyo wamufasha bimugora, jya umubwira ibyo wowe wumva mwakorana, urugero nko kugenda n’amaguru. Nanone ushobora kumusaba ko wamufasha guhaha, gukora isuku n’ibindi.—Abagalatiya 6:2.
‘Jya wihangana.’—1 ABATESALONIKE 5:14.
Hari igihe Umuntu w’incuti yawe aba atiteguye kugira icyo avuga. Jya umwizeza ko igihe cyose azaba yifuza kugira icyo avuga, uzaba witeguye kumutega amatwi. Nanone ashobora kukubwira ikintu cyangwa agakora ikintu kikakubabaza bitewe n’ubwo burwayi. Ashobora kwica gahunda mwari mufitanye cyangwa akakurakarira. Mu gihe umufasha jya umwihanganira kandi umwumve.—Imigani 18:24.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2-E 271-272
Ubufindo
Kera bafataga utubuye cyangwa uduce tw’uduti, bakadukoresha bashaka kumenya umwanzuro bakwiriye gufata. Badushyiraga mu mwenda cyangwa mu kindi gikoresho maze bakatuzunguza. Akagwaga hasi cyangwa ako bafatagamo ni ko kagaragazaga umwanzuro ugomba gufatwa. Inshuro nyinshi babikoraga babanje gusenga nk’uko byagendaga na mbere yo kurahirira kuzakora ikintu. Aho iryo jambo “ubufindo” rikoreshwa, ryaba rifashwe uko riri cyangwa ari mu buryo bw’ikigereranyo, riba ryerekeza ku “mugabane” umuntu agomba guhabwa.—Yos. 15:1; Zab. 16:5; 125:3; Yes. 57:6; Yer. 13:25.
Uko bwakoreshwaga. Mu Migani 16:33 hagira hati: “Abantu bakora ubufindo, ariko umwanzuro uvuyemo, uba uturutse kuri Yehova.” Muri Isirayeli bakoraga ubufindo bashaka gukemura ibibazo batumvikanaho. Bibiliya igira iti: “Ubufindo butuma amakimbirane ashira, ndetse bukiranura n’abanyambaraga bahanganye” (Img 18:18). Nta na rimwe bakoraga ubufindo mu bijyanye na siporo, imikino cyangwa urusimbi. Nanone ntibabukoreshaga muri tombora cyangwa mu gutega ngo bamenye utsindira ikintu runaka cyangwa ugitakaza. Ntibakoreshaga ubufindo bashaka inyungu z’urusengero, iz’abatambyi cyangwa bashaka amafaranga yo gufasha abakene. Icyakora, abasirikare b’Abaroma bo babukoresheje mu nyungu zabo z’ubwikunde nk’uko byari byarahanuwe muri Zaburi ya 22:18. Aho havuga ko bari kugabana imyenda ya Yesu bakoresheje ubufindo.—Mat 27:35.
23-29 KAMENA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 19
Jya ubera abavandimwe bawe incuti nyakuri
Twakora iki ngo turusheho gukundana
16 Jya wibanda ku mico myiza y’Abakristo bagenzi bawe aho kwibanda ku bibi. Reka dufate urugero. Tuvuge ko muri kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu mu busabane. Mwagize ibihe byiza, noneho mugiye gutaha mwifuza gufata ifoto mwese muri kumwe. Mufashe amafoto atatu kugira ngo muzahitemo inziza kurusha izindi. Ariko urebye ifoto imwe, usanga harimo umuvandimwe utari kureba neza. None se ubwo uzabigenza ute? Iyo foto uzayisiba, kubera ko ufite andi mafoto abiri, aho wa muvandimwe agaragara neza kandi anaseka.
17 Ayo mafoto abiri asigaye dushobora kuyagereranya n’ibintu dushobora kwibuka. Ubusanzwe dukunze kwibuka ibihe byiza twagiranye n’abavandimwe na bashiki bacu. Ariko reka tuvuge ko hari igihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu, yavuze cyangwa agakora ikintu kikakubabaza. None se ibyo ni byo uzakomeza kwibuka? Oya rwose. Twagombye kugerageza kubyibagirwa, nk’uko twasibye ya foto itari nziza (Imig. 19:11; Efe. 4:32). Tuba dukwiriye kwirengagiza iryo kosa uwo muvandimwe cyangwa mushiki wacu yadukoreye, kuko tuba dufite ibindi bintu byiza byinshi tumwibukiraho. Ibyo bintu byiza, ni byo tugomba guhora twibuka.
Murusheho gukunda Yehova na bagenzi banyu
10 Tujye dushakisha uko twagaragariza urukundo abavandimwe na bashiki bacu (Heb 13:16). Reka turebe urugero rwa mushiki wacu witwa Anna, wavuzwe mu gice kibanziriza iki. Igihe habaga inkubi y’umuyaga, we n’umugabo we basuye umuryango w’Abahamya, maze basanga uwo muyaga washenye igisenge cy’inzu yabo. Ubwo rero, imyenda yabo yose yari yanduye. Anna yaravuze ati: “Twajyanye imyenda yabo turayimesa, tuyitera ipasi maze tuyibagarurira izinze neza. Nubwo twabonaga ari ikintu cyoroheje tubakoreye, byatumye tuba incuti cyane kugeza n’uyu munsi.” Kuba Anna n’umugabo we bari basanzwe bakunda abavandimwe na bashiki bacu, byatumye bagira icyo bakora, bafasha uwo muryango.—1 Yoh 3:17, 18.
11 Iyo tugiriye neza bagenzi bacu kandi tukabagaragariza ko tubakunda, babona ko twigana Yehova. Nanone ibyo tubakorera, bishobora kubashimisha cyane kuruta uko twabitekerezaga. Ibyo ni byo byabaye kuri mushiki wacu witwa Khanh twigeze kuvuga. Yaravuze ati: “Nshimira cyane bashiki bacu bangaragarije urukundo, bakajya banjyana mu murimo wo kubwiriza. Bazaga kumfata mu rugo, tugasangira saa sita kandi bakantahana. Ubu ni bwo mbona ukuntu byabasabaga imbaraga nyinshi, kandi babikoraga babikuye ku mutima.” Icyakora, ntitukitege ko abo tugirira neza bose, bazabidushimira. Khanh yagize icyo avuga ku bamufashije. Yaravuze ati: “Mba numva nabitura ineza bangaragarije, ariko sinzi aho batuye bose. Icyakora Yehova we arahazi, kandi nsenga musaba ko yabitura.” Ibyo Khanh yavuze ni ukuri. Yehova abona ibyiza dukorera abandi, niyo byaba ari ibintu byoroheje cyane. Abona ko ibyo dukora bifite agaciro kandi ko bimeze nk’ideni tumubikije, agomba kutwishyura.—Soma mu Migani 19:17.
Mukomeze kugaragarizanya urukundo rudahemuka
6 Muri iki gihe iyo umuntu amaze imyaka myinshi akora ahantu, tuvuga ko yababereye indahemuka. Icyakora muri iyo myaka yose yahakoze, ashobora kuba atarigeze ahura n’abayobozi baho. Hari n’igihe aba atishimiye imyanzuro imwe n’imwe abo bayobozi bafata. Ashobora no kuba adakunda aho hantu akora, ariko agakomeza kuhakora kugira ngo yibonere umugati. Ubwo rero, azakomeza kuhakora kugeza igihe azagira mu kiruhuko k’iza bukuru, cyangwa kugeza igihe azabonera akandi kazi keza.
7 Impamvu ituma umuntu akora ikintu, ni yo igaragaza itandukaniro riri hagati y’ubudahemuka twabonye muri paragarafu ya 6 n’urukundo rudahemuka. Ni iki cyatumye abagaragu ba Yehova bavugwa muri Bibiliya bagaragaza urukundo rudahemuka? Ntibabiterwaga n’uko hari uwabaga yabibategetse, ahubwo babikoraga babikuye ku mutima. Reka dufate urugero rwa Dawidi. Yagaragarije inshuti ye Yonatani urukundo rudahemuka abikuye ku mutima, nubwo se wa Yonatani yashakaga kumwica. Hashize n’imyaka myinshi Yonatani apfuye, Dawidi yakomeje kugaragariza urukundo rudahemuka umuhungu wa Yonatani, witwaga Mefibosheti.—1 Sam 20:9, 14, 15; 2 Sam 4:4; 8:15; 9:1, 6, 7.
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1-E 515
Inama, Umujyanama
Yehova ni we ufite ubwenge butagereranywa. Ni we wenyine udakeneye uwo kumugira inama (Yes 40:13; Rom 11:34). Umwana we ni “Umujyanama Uhebuje” utanga inama n’amabwiriza kubera ko yagiriwe inama na Papa we kandi akazikurikiza. Nanone ayoborwa n’umwuka wera (Yes 9:6; 11:2; Yoh 5:19, 30). Ibyo bigaragaza ko kugira ngo inama igire akamaro, igomba kuba ihuje n’uko Yehova abona ibintu. Inama iyo ari yo yose y’umuntu urwanya Imana Ishoborabyose, nta cyo yageraho. Iyo nama nta cyo iba imaze rwose.—Img 19:21; 21:30.
30 KAMENA–6 NYAKANGA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 20
Uko mwakoresha neza igihe cyo kumenyana
Icyo mwakora ngo igihe cyo kumenyana kibagirire akamaro
3 Nubwo igihe cyo kumenyana gishobora gushimisha umuvandimwe na mushiki wacu, bagomba kubona ko icyo gihe ari icy’ingenzi kuko gishobora gutuma bagera ku mwanzuro wo gushyingiranwa. Ku munsi w’ubukwe, uwo musore n’inkumi barahirira imbere ya Yehova ko bazakundana kandi ko bazubahana, igihe cyose bazaba bakiriho. Icyakora mbere yo kugira ikintu icyo ari cyo cyose twiyemeza, tugomba kubanza gutekereza twitonze. (Soma mu Migani 20:25.) Ibyo ni na ko bigenda mbere yo kwiyemeza gushakana n’umuntu. Igihe cyo kumenyana gifasha umusore n’inkumi gufata umwanzuro mwiza. Hari igihe bafata umwanzuro wo gushyingiranwa, ariko hari n’igihe bafata umwanzuro wo guhagarika ubucuti bafitanye. Iyo bahagaritse ubucuti bwabo, ntibiba bivuze ko igihe cyo kumenyana nta cyo cyabamariye. Ahubwo intego y’igihe cyo kumenyana iba yagezweho. Icyo gihe gifasha umusore n’inkumi kumenya niba bazashakana cyangwa niba batazashakana.
4 Dukwiriye kubona dute igihe cyo kumenyana? Iyo abaseribateri babona icyo gihe mu buryo bukwiriye, birinda gutangira kumenyana n’umuntu badafite intego yo gushakana na we. Icyakora abaseribateri si bo bonyine bakwiriye kubona icyo gihe mu buryo bukwiriye, ahubwo twese biratureba. Urugero, hari abatekereza ko niba abantu batangiye kumenyana, bagomba gushakana byanze bikunze. Ibyo bituma abaseribateri biyumva bate? Mushiki wacu w’umuseribateri witwa Melissa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaravuze ati: “Iyo umuvandimwe na mushiki wacu batangiye kumenyana, hari Abahamya baba biteze ko bagiye gukora ubukwe. Ibyo bishobora gutuma abantu bari kumenyana batinya guhagarika ubucuti bwabo nubwo baba bumva badakwiranye. Abandi bo bahitamo kudafata igihe cyo kumenyana. Ibyo bishobora guteza ibibazo byinshi.”
Uko wabona uwo muzashakana
8 None se wakora iki ngo witegereze uwo wifuza ko muzabana, ariko we atabizi? Igihe muri mu materaniro y’itorero cyangwa mu birori, ushobora kumenya niba akuze mu buryo bw’umwuka, ukamenya imico ye n’uko yitwara. Ese ubona incuti ze ari izihe kandi se ni iki akunda kuvugaho (Luka 6:45)? Ese intego ze zihuje n’izawe? Ushobora no kugira icyo ubaza abasaza b’itorero ateraniramo cyangwa undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka umuzi neza (Imig. 20:18). Ushobora kubabaza uko bamubona n’imico ye (Rusi 2:11). Igihe uzamara witegereza uwo muntu muteganya kuzabana, uzirinde kumubangamira. Ujye ugaragaza ko wubaha uko yiyumva, wirinde kwivanga mu buzima bwe cyangwa ngo ushake kuba uri kumwe na we igihe cyose.
Icyo mwakora ngo igihe cyo kumenyana kibagirire akamaro
7 None se wakora iki ngo umenye neza uwo mukundana? Kimwe mu byagufasha, ni ukuganira nta cyo mukingana, ukamubaza ibibazo kandi ukamutega amatwi witonze (Imig. 20:5; Yak. 1:19). Kugira ngo mubigereho, mushobora gushaka ibintu mwakorera hamwe bigatuma muganira, urugero nko gusangira, gutemberera ahantu hahurira abantu benshi no kubwirizanya. Nanone, kumarana igihe n’incuti zanyu na bene wanyu bishobora gutuma murushaho kumenyana. Ikindi kandi, mushobora gukora ibintu bituma umenya uko mugenzi wawe yitwara mu mimerere itandukanye, n’uko yitwara ku bantu batandukanye. Reka turebe icyo umuvandimwe wo mu Buholandi yakoze, mu gihe cyo kumenyana na mushiki wacu witwa Alicia. Yaravuze ati: “Twashakaga ibintu twakora byatuma turushaho kumenyana. Akenshi byabaga ari ibintu byoroheje, urugero nko gutekera hamwe cyangwa gukora indi mirimo yo mu rugo. Iyo twabaga dukora iyo mirimo, buri wese yamenyaga imico myiza ya mugenzi we n’aho afite intege nke.”
8 Kwigira Bibiliya hamwe no kuyiganiraho, na byo bishobora gutuma murushaho kumenyana neza. Nimumara gushakana, muzajya mushaka igihe cya gahunda y’iby’umwuka mu muryango, kugira ngo Yehova abafashe mu muryango wanyu (Umubw. 4:12). Ubwo rero mu gihe murimo kumenyana mushobora gushyiraho iyo gahunda. Birumvikana ko mutaraba umugore n’umugabo, kandi umuvandimwe ataraba umutware w’umuryango. Icyakora kwigira Bibiliya hamwe buri gihe, bizatuma buri wese amenya niba mugenzi we akunda Yehova koko. Umuvandimwe witwa Max na mushiki wacu witwa Laysa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babonye ko ibyo byabagiriye akamaro. Uwo muvandimwe yaravuze ati: “Ngitangira kumenyana na Laysa, twigiraga hamwe ingingo zo mu bitabo byacu, zivuga ibirebana no kurambagiza, gushaka n’umuryango. Izo ngingo zamfashije kuganira na we ku bibazo by’ingenzi tutari kuganiraho mu biganiro bisanzwe.”
Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2-E 196 par. 7
Itara
Mu Migani 20:27 hagira hati: “Umwuka w’umuntu ni nk’itara yahawe na Yehova. Ni ryo rigenzura ibihishwe mu mutima.” Umwuka w’umuntu ugereranya ibyo avuga, yaba ari kuvuga ibintu byiza cyangwa bibi. Ibyo avuga bigaragaza uwo ari we.