Umutwe wa 2
Kuki Yehova yateje umwuzure ukarimbura isi? Kuva abantu batangira kubaho, Satani yatangiye kurwanya Yehova. Hari bamwe bahisemo gushyigikira Satani, urugero nka Adamu, Eva n’umwana wabo Kayini. Abandi bake, urugero nka Abeli na Nowa, bo bahisemo gushyigikira Yehova. Abantu babaye babi cyane, ku buryo Yehova yarimbuye abantu bose babi bariho icyo gihe. Uyu mutwe uzadufasha kumenya ko Yehova abona ibyo duhitamo kandi ko atazemera ko ikibi gitsinda icyiza.