ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr25 Nyakanga pp. 1-11
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2025
  • Udutwe duto
  • 7-13 NYAKANGA
  • 14-20 NYAKANGA
  • 21-27 NYAKANGA
  • 28 NYAKANGA–3 KANAMA
  • 4-10 KANAMA
  • 11-17 KANAMA
  • 18-24 KANAMA
  • 25-31 KANAMA
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo—2025
mwbr25 Nyakanga pp. 1-11

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

© 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania

7-13 NYAKANGA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA IMIGANI 21

Inama zirangwa n’ubwenge zagufasha kugira urugo rwiza

w03 15/10 4 par. 5

Ni gute wafata imyanzuro myiza?

Imyanzuro ifashwe huti huti, biba byoroshye ko yaba mibi. Mu Migani 21:5 hatanga umuburo ugira uti “ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire, ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa.” Urugero, ingimbi n’abangavu bafitanye urukundo rw’agahararo bagombye gufata igihe gihagije mbere y’uko bafata imyanzuro yo gushimangira urukundo rw’iby’ishyingiranwa. Naho ubundi, bashobora kwibonera ukuri kw’amagambo yavuzwe na William Congreve, umuhanga mu gusetsa w’Umwongereza wo mu kinyejana cya 18, wagize ati “kwihutira gushaka bishobora gutuma duhora twicuza.”

g 7/08 7 par. 2

Icyo twakora kugira ngo tugire urugo rwiza

Jya wicisha bugufi. Bibiliya igira iti: “Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwicisha bugufi mutekereze ko abandi babaruta” (Abafilipi 2:3). Akenshi abashakanye batongana bitewe n’uko umwe yagaragaje ubwibone akagereka amakosa kuri mugenzi we, aho kwicisha bugufi ngo ashake uko bakemura ikibazo. Kwiyoroshya cyangwa kwicisha bugufi bishobora kugufasha kuva ku izima, aho gukomeza kugaragaza ko ibyo uvuga ari ukuri.

w06 15/9 28 par. 13

“Wishimire umugore w’ubusore bwawe”

13 Byagenda bite se abashakanye bagize ibibazo bitewe n’ukuntu buri wese mu bashakanye afata mugenzi we? Kubishakira umuti bisaba imbaraga nyinshi. Urugero, birashoboka ko umugabo n’umugore baba baragiye babwirana amagambo mabi, none ubu bakaba barabigize akamenyero (Imigani 12:18). Nk’uko twabibonye mu ngingo yabanjirije iyi, ibyo bishobora kugira ingaruka mbi. Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “kwibera ku gasozi kadatuwe, kuruta kubana n’umugore w’umwaga utera intonganya” (Imigani 21:19). Niba uri umugore mu rugo rumeze nk’urwo, ibaze uti ‘ese ni jye utuma umugabo wanjye ananirwa kumarana nanjye igihe?’ Bibiliya ibwira abagabo iti “mukunde abagore banyu ntimubasharirire” (Abakolosayi 3:19). Niba uri umugabo, ibaze uti ‘ese umugore wanjye ashakira ihumure ahandi kubera ko ntazi kumwitaho?’ Birumvikana ko nta mpamvu yaba urwitwazo rwo kwishora mu bwiyandarike. Ariko kubera ko ibyo bishobora kubaho, ni ngombwa kuganira ku bibazo mufite nta wugize icyo akinga undi.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w05 1/15 17 par. 9

Umusogongero w’Ubwami bw’Imana uragenda uba impamo

9 Yesu ntakiri umuntu buntu ugendera ku cyana cy’indogobe, ahubwo ubu ni Umwami ukomeye. Avugwaho ko agendera ku ifarashi, muri Bibiliya ifarashi ikaba isobanura intambara (Imigani 21:31). Mu Byahishuwe 6:2 hagira hati “ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha [“arangize burundu igikorwa cye cyo kunesha,” NW].” Byongeye kandi, umwanditsi wa zaburi Dawidi yanditse ibya Yesu agira ati “Uwiteka ari i Siyoni azasingiriza kure inkoni y’ubutware bwawe, tegeka hagati y’abanzi bawe.”—Zaburi 110:2.

14-20 NYAKANGA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 22

Inama zirangwa n’ubwenge zagufasha kurera abana

w20.10 27 par. 7

Ese abana bawe bazakorera Imana?

7 Niba wowe n’uwo mwashakanye muteganya kubyara, byaba byiza mwibajije muti: “Ese twicisha bugufi, tugakunda Yehova n’Ijambo rye, ku buryo yaduha umwana w’agaciro kenshi ngo tumwiteho” (Zab 127:3, 4)? Niba uri umubyeyi, jya wibaza uti: “Ese ntoza abana bange gukorana umwete” (Umubw 3:12, 13)? “Ese ndinda abana bange ibintu byo muri iyi si ya Satani bishobora kwangiza ubuzima bwabo cyangwa bigatuma bagira imyifatire mibi” (Imig 22:3)? Ntushobora kurinda abana bawe ibibazo byose bashobora kugira. Icyo wakora cyose ntiwabishobora. Ariko ushobora kubafasha kwitegura ibibazo bazagira, ukomeza kubigisha mu rukundo uko bashakira inama muri Bibiliya, zabafasha guhangana na byo. (Soma mu Migani 2:1-6.) Urugero, mu gihe mwene wanyu aretse gukorera Yehova, jya ukoresha Ijambo ry’Imana, usobanurire abana bawe impamvu ari iby’ingenzi cyane gukomeza kubera Yehova indahemuka (Zab 31:23). Nanone mu gihe mupfushije, jya wereka abana bawe imirongo yo muri Bibiliya yabafasha kwihangana no gutuza.—2 Kor 1:3, 4; 2 Tim 3:16.

w19.12 26 par. 17-19

Babyeyi, muge mutoza abana banyu gukunda Yehova

17 Jya wigisha abana bawe kuva bakiri bato. N’ubundi kandi igiti kigororwa kikiri gito (Imig 22:6). Urugero, Timoteyo amaze gukura yakoranye ingendo n’intumwa Pawulo. Nyina wa Timoteyo witwaga Unike na nyirakuru Loyisi bamwigishije ‘uhereye mu bwana bwe.’—2 Tim 1:5; 3:15.

 18 Undi mugabo witwa Jean-Claude n’umugore we witwa Peace, na bo bo muri Kote Divuwari, bareze abana babo batandatu, bose bakunda Yehova kandi baramukorera. Ni iki cyabafashije? Biganye Unike na Loyisi. Baravuze bati: “Twacengeje mu bana bacu Ijambo ry’Imana kuva bakiri bato, mbese bakiri impinja.”—Guteg 6:6, 7.

19 ‘Gucengeza’ mu bana Ijambo ry’Imana bisobanura iki? Ijambo ‘gucengeza’ ryumvikanisha igitekerezo cyo kwigisha usubiramo kenshi. Kugira ngo ababyeyi babigereho, bagomba kumarana igihe n’abana babo. Hari igihe ababyeyi bashobora kumva bacitse intege, kubera ko baba bagomba gusubiriramo abana ibintu bimwe. Icyakora ababyeyi bagombye kumva ko ari uburyo baba babonye bwo gufasha abana babo gusobanukirwa Ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa.

w06 1/4 9-10 par. 4

Babyeyi, muhe abana banyu urugero rwiza

Burya koko abana ni abana, hari ndetse n’igihe bamwe bananirana hakaba n’abigira ibyigenge (Itangiriro 8:21). None se mu gihe bigenze bityo ababyeyi bakora iki? Bibiliya igira iti “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana, ariko inkoni ihana izabumucaho” (Imigani 22:15). Gusa hari bamwe batekereza ko icyo ari igihano kibabaza kandi kitagihuje n’igihe. Mu by’ukuri, Bibiliya ntishyigikira urugomo kandi gukomeretsanya haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, ibiciraho iteka. Iyo “nkoni,” nubwo rimwe na rimwe aba ari inkoni iyi isanzwe, igereranya igitsure ababyeyi bagaragariza abana babo batajenjetse ariko mu buryo bwuje urukundo, kandi bagamije icyatuma abo bana barushaho kumererwa neza.—Abaheburayo 12:7-11.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w21.08 22 par. 11

Jya wishimira inshingano ufite

11 Natwe dushobora kurushaho kugira ibyishimo turamutse dukoranye umwete inshingano iyo ari yo yose dufite mu muryango wa Yehova. Jya ‘ushishikarira’ gukora umurimo wo kubwiriza kandi wifatanye mu buryo bwuzuye muri gahunda z’itorero (Ibyak 18:5; Heb 10:24, 25). Jya utegura neza amateraniro kugira ngo utange ibitekerezo bitera inkunga abandi. Jya utegura neza ikiganiro icyo ari cyose uhawe mu materaniro yo mu mibyizi. Nanone nugira icyo usabwa gukora mu itorero, uge ugikora ku gihe kandi ugikore neza. Ntugasuzugure inshingano iyo ari yose uhawe ngo wumve ko idafite agaciro, ku buryo udakwiriye kuyitaho igihe cyawe. Nanone uge ugerageza kongera ubuhanga mu byo ukora (Imig 22:29). Iyo usohoza neza inshingano izo ari zo zose uhawe mu muryango wa Yehova, ugira amajyambere yihuse kandi ukarushaho kugira ibyishimo (Gal 6:4). Nanone icyo gihe bizakorohera kwishimana n’abandi mu gihe bahawe inshingano wifuzaga.—Rom 12:15; Gal 5:26.

21-27 NYAKANGA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 23

Inama zirangwa n’ubwenge zagufasha mu birebana no kunywa inzoga

w04 1/12 19 par. 5-6

Dukomeze gushyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga

5 Hari icyo se byaba bitwaye umuntu aramutse anyoye inzoga, ariko akirinda kunywa nyinshi ku buryo abandi babona ko yasinze? Hari abantu bamwe udashobora guhita ubona ko basinze n’aho baba banyoye inzoga nyinshi. Icyakora gutekereza ko ibyo nta cyo bitwaye ni ukwishuka rwose (Yeremiya 17:9). Buhoro buhoro, umuntu ashobora gutangira gutegekwa n’inzoga bityo ‘agatwarwa umutima n’inzoga nyinshi’ (Tito 2:3). Ku birebana n’uko umuntu agenda asabikwa n’inzoga, umwanditsi witwa Caroline Knapp agira ati “bigenda biza gahoro gahoro ku buryo umuntu atapfa kubimenya.” Mbega ukuntu kunywa inzoga nyinshi ari umutego mutindi!

6 Zirikana nanone umuburo Yesu yatanze agira ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego” (Luka 21:34, 35). Ntibisaba ko umuntu aba yanyoye inzoga nyinshi zishobora kumusindisha, kugira ngo atangire guhwekera no gucika intege haba mu mubiri no mu buryo bw’umwuka. Ubwo se byagenda bite umunsi wa Yehova usanze ari muri iyo mimerere?

it-1 656

Ubusinzi

Bibiliya yamaganira kure ubusinzi. Bibiliya ntishyigikira ko umuntu anywa inzoga nyinshi kugeza asinze. Umwanditsi w’igitabo cy’Imigani yasobanuye ingaruka inzoga nyinshi zigira ku bantu. Yaravuze ati: “Ni nde uri mu bibazo bikomeye? Ni nde umerewe nabi? Ni nde uhora atongana? Ni nde uhora yitotomba? Ni nde ufite ibikomere bitagira impamvu? Ni nde ufite amaso atukuye? Ni umuntu umara igihe kirekire anywa divayi, agashakisha divayi ikaze. Ntugashukwe n’ukuntu divayi itukura, uko itera ibishashi mu gikombe (isa neza cyane, iteye amabengeza) n’ukuntu imanuka neza mu muhogo. Amaherezo iryana nk’inzoka, kandi igira ubumara nk’ubw’impiri [ishobora kugutera uburwayi (urugero, nk’uburwayi bw’umwijima n’ubwo mu mutwe) kandi ishobora no kwica]. Ituma amaso yawe abona ibintu bidasanzwe [inzoga zigira ingaruka ku gice cy’ubwonko kiyobora imyifatire yacu, zigatuma kidakora neza. Ibyo bituma umuntu agaragaza imyitwarire atari asanzwe agaragaza, akabona ibintu bidahari. Nanone kubera ko aba atibuka ibintu byose, atangira gukabya avuga ibintu bitabayeho, kandi akananirwa kwifata agatangira gukora ibidakorwa], kandi igatuma uvuga ibintu biterekeranye [ituma umuntu avuga ibintu ubusanzwe atavuga atanyoye].”—Img 23:29-33; Hos 4:11; Mat 15:18, 19.

Umwanditsi akomeza avuga ibiba ku musinzi agira ati: “Ituma umera nk’uryamye mu nyanja hagati [umuntu agira urujijo kandi amaherezo agata ubwenge], ukamera nk’uryamye ku gasongero k’inkingi ishinze mu bwato [kimwe n’uko umuntu uri hejuru kuri iyo nkingi mu gihe ubwato buba buri kunyeganyega cyane aba ari mu kaga, ni ko ubuzima bw’umusinzi buba buri mu kaga, kubera ko aba ashobora gukora impanuka, agaturika udutsi two mu bwonko, akarwana n’ibindi]. Usanga umuntu avuga ati: ‘Bankubise ariko sinabyumvise. Bampondaguye ariko sinabimenye [aha ngaha umusinzi aba yivugisha; kuko aba atazi ibiri kumubaho n’ingaruka ziri kumugeraho bitewe n’ibyo yakoze]. Ubu koko ndakanguka ryari? Ndumva nshaka kongera kwinywera [agomba kuryama kugira ngo inzoga nyinshi yanyoye zimushiremo, ariko kubera ko inzoga zamubase afite amatsiko y’igihe ziri bumushiriremo kugira ngo ajye kunywa izindi].’” Umuntu unywa inzoga nyinshi birangira akennye, bitewe no gutakaza amafaranga menshi agura inzoga, kandi ntiyiringirwa bitewe n’uko atabasha gukora akazi.—Img 23:20, 21, 34, 35.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w04 1/11 31 par. 2

Ibibazo by’abasomyi

Urugero, umubyibuho ukabije ushobora kuba ikimenyetso kiranga umunyandanini, ariko si buri gihe. Hari igihe umuntu agira umubyibuho ukabije ari uburwayi. Nanone, umuntu ashobora kubyibuha bikabije bitewe n’akoko k’iwabo. Twagombye kuzirikana kandi ko umubyibuho ukabije ari ikibazo cyo mu mubiri mu gihe kuba umunyandanini byo ari ikibazo cyo mu bwenge. Kugira umubyibuho ukabije bavuga ko biterwa n’uko umubiri wabitse ibinure byinshi cyane mu gihe kuba umunyandanini bigaragazwa n’umururumba cyangwa gushukura. Ku bw’ibyo, nta wavuga ko umuntu ari umunyandanini ahereye ku bunini bwe, ahubwo ni ukureba imyifatire agira iyo abonye ibiryo. Umuntu ashobora kuba atabyibushye cyane cyangwa akaba ananutse ariko akaba umunyandanini. Byongeye kandi, ibiro bikwiriye umuntu yagombye kugira bigenda bitandukana cyane bitewe n’akarere.

28 NYAKANGA–3 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 24

Jya witegura guhangana n’ibibazo

it-2 610 par. 8

Ibitotezo

Abakristo bishimira imigisha babona iyo bihanganye. Yesu yavuze kuri iyo migisha agira ati: “Abagira ibyishimo ni abatotezwa bazira gukiranuka, kuko Ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo” (Mat 5:10). Kumenya ko hari ibyiringiro by’umuzuko no kumenya uwabitanze birabakomeza. Ibyo bituma babera Imana indahemuka nubwo ababatoteza babakangisha ko bazabica. Kubera ko bizera ko urupfu rwa Yesu ruzabahesha agakiza, ntibatinya urupfu (Heb 2:14, 15). Abakristo bagomba kumva ko ari ngombwa gukomeza kugira ukwizera mu gihe barwanywa cyangwa batotezwa. Bibiliya igira iti: ‘Mukomeze kugira iyi mitekerereze Kristo Yesu na we yari afite. . . . Yarumviye kugeza apfuye, ndetse urupfu rwo ku giti cy’umubabaro’ (Flp 2:5-8). Nanone Bibiliya igira iti: “Kubera ko [Yesu] yari azi ibyishimo yari kuzagira, yihanganiye urupfu rwo ku giti cy’umubabaro, ntiyita ku kuntu bamukozaga isoni.”—Heb 12:2; reba nanone 2Kor 12:10; 2Ts 1:4; 1Pt 2:21-23.

w09 15/12 18 par. 12-13

Komeza kurangwa n’ibyishimo mu bihe bigoye

12 Mu Migani 24:10, hagira hati ‘nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuzaba kubaye ubusa.’ Undi mugani ugira uti “umutima ubabaye utera ubwihebe” (Imig 15:13). Hari Abakristo bacitse intege ku buryo baretse gusoma Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho. Amasengesho yabo agera aho akaba nk’umuhango gusa, kandi hari ubwo bitandukanya na bagenzi babo b’Abakristo. Uko bigaragara, guheranwa n’imibabaro bishobora guteza akaga gakomeye.—Imig 18:1, 14.

13 Ibinyuranye n’ibyo, kurangwa n’icyizere bizadufasha kwibanda ku bintu bishobora kudushimisha duhura na byo mu mibereho yacu. Dawidi yaranditse ati “Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda” (Zab 40:9). Niba hari ikitagenda neza mu mibereho yacu, ntitwagombye kureka gahunda yacu y’iby’umwuka. Mu by’ukuri, kugira ngo umuntu adakomeza kubabara agomba gukora ibintu bimugarurira ibyishimo. Yehova atubwira ko dushobora kubonera ibyishimo mu gusoma Ijambo rye kandi tukaricukumbura buri gihe (Zab 1:1, 2; Yak 1:25). Ibyanditswe Byera hamwe n’amateraniro ya gikristo, bituma tubona “amagambo anezeza” ashobora kudutera inkunga no kudushimisha.—Imig 12:25; 16:24.

w20.12 15

Ibibazo by’abasomyi

Mu Migani 24:16 haravuga ngo: “Nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza.” Ese ibyo byerekeza ku muntu ukora ibyaha kenshi, Imana ikamubabarira?

Mu by’ukuri, ibyo si byo uwo murongo usobanura. Ahubwo werekeza ku muntu uhura n’ibibazo byinshi cyangwa ingorane, agakomeza kubyihanganira ntacike intege.

Ubwo rero, ibi byose tumaze kubona bigaragaza ko ibivugwa mu Migani 24:16 bidasobanura gukora ibyaha. Ahubwo byerekeza ku muntu uhura n’ibibazo byinshi cyangwa ingorane. Muri iyi si mbi, umukiranutsi ashobora guhura n’ibibazo by’uburwayi cyangwa izindi ngorane. Nanone ashobora gutotezwa cyane n’abategetsi. Ariko ashobora kwizera ko Imana izamushyigikira, ikamufasha guhangana n’ibyo bigeragezo no kubitsinda. Ese wowe ubwawe, ntiwiboneye ukuntu abasenga Imana bagiye bahura n’ibyo bibazo, akenshi bakabivamo neza? Ibyo biterwa n’iki? Biterwa n’uko ‘Yehova aramira abagwa bose, kandi akunamura abahetamye bose.’— Zab 41:1-3; 145:14-19.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w09 15/10 12

Ibibazo by’abasomyi

Mu bihe bya Bibiliya, iyo umusore yashakaga ‘kubaka inzu [ye],’ cyangwa gushinga umuryango, yagombaga kwibaza ati “ese niteguye kwita ku mugore wanjye hamwe n’abana dushobora kuzabyara, kandi nkabatunga?” Mbere y’uko uwo musore ashinga umuryango, yagombaga kubanza kugira ibyo akora, akita ku mirima ye cyangwa imyaka ye. Hari Bibiliya ihindura uwo murongo igira iti “mbere yo kubaka inzu no gushinga umuryango, jya ubanza ureke imirima yawe yere; ni bwo uzaba wizeye neza ko uzabona ibyo kuwutunga.” (Today’s English Version). Ese iryo hame ryaba rigifite agaciro no muri iki gihe?

Yego rwose. Umusore ushaka kurushinga agomba kwitegura neza iyo nshingano. Niba afite amagara mazima, agomba gukora. Birumvikana ko atagomba guha umuryango we ibyo ukeneye mu buryo bw’umubiri gusa. Ijambo ry’Imana rigaragaza ko umugabo utita ku byo umuryango we ukeneye mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka, ari mubi hanyuma y’utizera (1 Tim 5:8). Ku bw’ibyo, umusore witegura kurushinga yagombye kwibaza ati “ese koko niteguye kuzaha umuryango wanjye ibyo ukeneye mu buryo bw’umubiri? Ese niteguye kuba umutware w’umuryango nywuha ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka? Ese buri gihe nzasohoza inshingano yo kwigisha Bibiliya umugore wanjye n’abana banjye?” Ijambo ry’Imana rigaragaza ko izo nshingano ari iz’ingenzi cyane.—Guteg 6:6-8; Efe 6:4.

Ku bw’ibyo, umusore ushaka gushinga umuryango yagombye gutekereza neza ku ihame riri mu Migani 24:27. Byaba byiza umukobwa na we yibajije niba yiteguye neza gusohoza inshingano z’umugore n’iz’umubyeyi. Umusore n’inkumi bateganya kurushinga cyangwa abamaze igihe gito bashinze umuryango, bashobora kwibaza ibibazo nk’ibyo mu gihe barebera hamwe niba bateganya kubyara (Luka 14:28). Kubaho mu buryo buhuje n’ubwo buyobozi bwahumetswe, bishobora gufasha abagize ubwoko bw’Imana kwirinda imihangayiko myinshi, maze bakishimira imigisha ibonerwa mu ishyingiranwa.

4-10 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 25

Inama zirangwa n’ubwenge zadufasha gukoresha neza ururimi rwacu

w15 15/12 19 par. 6-7

Jya ukoresha neza ururimi rwawe

6 Amagambo yo mu Migani 25:11 agaragaza akamaro ko guhitamo igihe cyiza cyo kuvuga. Ayo magambo agira ati “ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye rimeze nk’imitapuwa ya zahabu iri ku kintu gicuzwe mu ifeza.” Imbuto z’imitapuwa zicuzwe muri zahabu zaba ari nziza. Ariko kuzishyira ku kintu gicuzwe mu ifeza, byatuma zirushaho kugaragara neza. Mu buryo nk’ubwo, guhitamo igihe gikwiriye cyo kuvuga bishobora gutuma ibyo tuvuga birushaho kuba byiza, kandi bigafasha abandi. Mu buhe buryo?

7 Iyo tuvuze mu gihe kidakwiriye, abantu bashobora kudasobanukirwa ibyo tuvuga cyangwa se ntibabyemere. (Soma mu Migani 15:23.) Urugero, muri Werurwe 2011 umutingito na tsunami byasenye imigi myinshi yo mu burasirazuba bw’u Buyapani. Abantu basaga 15.000 barapfuye. Nubwo Abahamya ba Yehova bo muri ako gace bahuye n’ingorane kimwe n’abaturanyi babo, muri icyo gihe bafashije abari bapfushije bakoresheje Bibiliya. Icyakora, abenshi mu baturage baho ni Ababuda kandi usanga bazi bike ku nyigisho za Bibiliya cyangwa batanazizi. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo abavandimwe bacu bahite bababwira ibirebana n’ibyiringiro by’umuzuko, barabahumurije kandi babasobanurira impamvu ibintu bibi bigera no ku bantu beza.

w15 15/12 21-22 par. 15-16

Jya ukoresha neza ururimi rwawe

15 Uko tuvugana n’abandi na byo ni iby’ingenzi cyane. Igihe Yesu yavugiraga mu isinagogi yo mu mugi w’iwabo ari wo Nazareti, abantu ‘batangajwe n’amagambo meza yavaga mu kanwa ke’ (Luka 4:22). Iyo tubwiye abandi amagambo meza bishimira kumva ibyo tubabwira kandi bakabyemera (Imig 25:15). Dushobora kwigana Yesu mu birebana no kuvuga amagambo meza tuvugana ubugwaneza, ikinyabupfura kandi tukita ku byiyumvo by’abandi. Yesu yabonye ukuntu abantu benshi bari bashyizeho imihati kugira ngo baze kumutega amatwi, yumva abagiriye impuhwe maze “atangira kubigisha ibintu byinshi” (Mar 6:34). Ndetse n’igihe abantu bamutukaga, ntiyigeze ababwira nabi.—1 Pet 2:23.

16 Kuvugana ubugwaneza n’amakenga bishobora kutugora, mu gihe tuvugana n’umuntu tumenyeranye. Dushobora kumva twamubwira ibyo tubonye byose. Ibyo bishobora kubaho mu gihe tuvugana na bene wacu cyangwa incuti zacu zo mu itorero. Kuba Yesu yari incuti y’abigishwa be, ntibyatumaga yumva ko afite uburenganzira bwo kubabwira nabi. Igihe bajyaga impaka ku birebana n’uwari ukomeye muri bo, yabakosoye akoresheje amagambo arangwa n’ineza kandi abaha urugero rw’umwana muto (Mar 9:33-37). Abasaza bashobora kwigana Yesu batanga inama mu ‘bugwaneza.’—Gal 6:1.

w95 1/10 5 par. 8

Duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza—Mu buhe buryo?

8 Mu murimo dukorera Imana yacu, twese dushobora guterana ishyaka binyuriye ku gutanga ingero. Nta gushidikanya ko Yesu yateraga ishyaka ababaga bamuteze amatwi. Yakundaga gukora umurimo wa Gikristo, kandi yarawushimagizaga. Yavuze ko uwo murimo wari nk’ibyo kurya bye (Yohana 4:34; Abaroma 11:13). Igishyuhirane nk’icyo, gishobora kugira ingaruka ku bandi. Mbese, nawe ushobora gukora uko ushoboye kugira ngo ibyishimo ubonera mu murimo bigaragarire abandi? Ushobora kugeza ku bandi bantu bagize itorero inkuru z’ibintu byiza wiboneye, ari na ko wirinda kubivugana ubwirasi. Mu gihe utumiye abandi kugira ngo mujyane mu murimo, reba niba ushobora kubafasha kubona ibyishimo nyakuri, ubwira abandi ibihereranye n’Umuremyi wacu Mukuru, ari we Yehova.—Imigani 25:25.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-2 399

Kwitonda

Umuntu witonda aba afite ukwizera kandi aba afite aho akura imbaraga. Ntahungabana vuba ngo atakaze ubushobozi bwo gushyira mu gaciro cyangwa gutekereza neza. Kutagaragaza umuco wo kwitonda biterwa no kutigirira icyizere, kurakara, kubura ukwizera cyangwa kwiheba. Mu migani havuga ku muntu utitonda hagira hati: “Umuntu udashobora gutegeka uburakari bwe, aba ameze nk’umujyi ufite inkuta zasenyutse” (Img 25:28). Umuntu nk’uwo aba ashobora kugira ibitekerezo bibi mu buryo bworoshye maze bigatuma akora ibikorwa bibi.

11-17 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 26

Jya ugendera kure “umuntu utagira ubwenge”

it-2 729 par. 6

Imvura

Ibihe. Ibihe bibiri by’ingenzi byo mu Gihugu cy’Isezerano byari impeshyi n’itumba, muri iki gihe akaba ari byo bihe by’izuba n’imvura. (Gereranya na Zab 32:4; Ind 2:11.) Kuva mu kwezi kwa Kane hagati kugeza mu kwezi kwa Cumi hagati hagwaga imvura nke cyane. Nanone imvura yabaga ari nke igihe babaga basarura. Mu migani 26:1 hagaragaza ko imvura yo mu gihe cy’isarura yabaga ari nkeya cyane (Gereranya na 1Sm 12:17-19.) Mu gihe cy’imvura na bwo imvura ntiyagwaga buri gihe. Kubera ko habaga ari mu gihe cy’ubukonje, kwinyagiza ntibyabaga ari byiza (Ezr 10:9, 13). Ni yo mpamvu byabaga ari ngombwa kugira ahantu heza ho kugama.—Yes 4:6; 25:4; 32:2; Yobu 24:8.

w87 1/10 19 par. 12

Igihano cyera imbuto z’amahoro

12 Hari abantu baba bakeneye gufatirwa ingamba zikomeye. Mu Migani 26:3 hagira hati: “Nk’uko ikiboko gikwiriye ifarashi, imikoba na yo ikaba ikwiriye indogobe, ni na ko inkoni ikwiriye umugongo w’umuntu utagira ubwenge.” Icyo gihe Yehova yararetse Abisirayeli bahura n’ibibazo kuko ari bo babyikururiye. Bibiliya igira iti: “Kubera ko batumviye ibyo Imana yavuze, kandi ntibakore ibyo Isumbabyose ishaka. Yemeye ko bahura n’imibabaro kugira ngo ibacishe bugufi. Barasitaye ntihagira n’umwe ubatabara. Bageze muri ibyo bibazo batakambiye Yehova, na we arabakiza, abakura mu ngorane bari bafite” (Zaburi 107:11-13). Bamwe mu bantu batagira ubwenge binangira umutima, bakanga igihano cyose. Bibiliya igira iti: “Umuntu uhora acyahwa ariko akanga kumva azarimbuka.”—Imigani 29:1.

it-2 191 par. 4

Ubumuga bw’ingingo

Uko iryo jambo risobanurwa hakoreshejwe umugani. Umwami Salomo yaravuze ati: “Umuntu ufata ibintu bye akabishinga umuntu utagira ubwenge, aba ameze nk’uca ibirenge bye [uwitera ubumuga] maze akikururira ibibazo.” Mu by’ukuri umuntu ukoresha umuntu utagira ubwenge ngo amufashe mu mushinga runaka aba yiteza ibibazo bikomeye kandi bishobora kumuhombya. Ibyo bishobora gutuma akazi kagenda nabi kandi bikamugiraho ingaruka.—Img 26:6.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

it-1 846

Umuswa

Iyo ushubije umuswa “ukurikije ubuswa bwe,” ukajya impaka na we, uba usa n’aho wemeye ibitekerezo bye bitarimo ubwenge. Kugira ngo umuntu agaragaze ubwenge mu bihe nk’ibyo, yakurikiza inama yo mu Migani 26:4, 5 igira iti: “Ntugasubize umuswa ukurikije ubuswa bwe, kugira ngo utamera nka we. Ariko nanone jya usubiza umuswa ukurikije ubuswa bwe, kugira ngo atibwira ko ari umunyabwenge.” Ku rundi ruhande gusubiza umuswa “ukurikije ubuswa bwe,” mu gihe usesengura ibintu avuga, ugashyira ahagaragara imitekerereze ye idahuje n’ukuri, ukamwereka ko imyanzuro yafashe idakwiriye, bishobora kumugirira akamaro.

18-24 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 27

Uko incuti nyakuri zitugirira akamaro

w19.09 5 par. 12

Yehova aha agaciro abagaragu be bicisha bugufi

12 Umuntu wicisha bugufi yakira neza inama agiriwe. Urugero, reka tuvuge ko uri mu materaniro. Umaze gusabana n’abavandimwe na bashiki bacu benshi, umwe muri bo akujyana ku ruhande, akubwira ko ufite akantu mu menyo. Ushobora kumva ubuze aho ukwirwa. Ariko se ntushimishwa n’uko abikubwiye? Mu by’ukuri, iyo hagira ubikubwira mbere, byari kurushaho kugushimisha. Bityo rero, mu gihe Umukristo mugenzi wacu agize ubutwari akatugira inama, twagombye kwicisha bugufi tukayakira kandi tukabimushimira. Tuge tubona ko uwo muntu ari inshuti yacu, aho kumufata nk’umwanzi.—Soma mu Migani 27:5, 6; Gal 4:16.

it-2 491 par. 3

Umuturanyi

Mu migani hatugira inama yo kugira incuti twizera kandi tukayitabaza mu gihe gikwiriye. Hagira hati: “Ntukirengagize incuti yawe cyangwa incuti ya papa wawe, kandi ntukirushye ujya gutabaza umuvandimwe wawe igihe ufite ibibazo, kuko umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure” (Img 27:10). Muri uyu murongo, ni nk’aho uyu mwanditsi yashakaga kuvuga ko incuti ya hafi igomba guhabwa agaciro kandi ko tugomba kuyisaba kudufasha kuruta kwitabaza umuvandimwe wacu utuye kure, kuko ashobora kuba atiteguye cyangwa atari mu mimerere ikwiriye yatuma adufasha.

w23.09 9-10 par. 7

Niba ukiri muto, wifuza kuzakoresha ute ubuzima bwawe?

7 Hari isomo twavana ku myanzuro mibi Yehowashi yafashe. Guhitamo incuti nziza, zikunda Yehova kandi zifuza kumushimisha, bizatugirira akamaro kuko bizatuma dukora ibyiza. Ntitugashake incuti z’abantu tungana gusa. Uzirikane ko Yehoyada yarutaga cyane Yehowashi. Ubwo rero mu gihe ugiye guhitamo incuti, ujye wibaza uti: “Ese uyu muntu azatuma ndushaho kwizera Yehova? Azanshishikariza kumvira amategeko ya Yehova? Ese akunda kuvuga ibyerekeye Yehova n’ibintu yize muri Bibiliya? Yubaha amategeko ya Yehova? Ese ambwira ibyo nshaka kumva cyangwa aranankosora mu gihe bibaye ngombwa” (Imig 27:5, 6, 17)? Tuvugishije ukuri, kugira incuti zidakunda Yehova nta cyo bimaze. Ariko niba ufite incuti zimukunda, bizakugirira akamaro kuko zizahora ziteguye kugufasha.—Imig 13:20.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w06 15/9 19 par. 11

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Imigani

27:21. Gushimagizwa bishobora guhishura abo turi bo. Kwicisha bugufi bigaragazwa n’uko mu gihe badushimagije twibuka ko dufitiye Yehova umwenda kandi bikadushishikariza gukomeza kumukorera. Iyo umuntu aticisha bugufi bigaragazwa n’uko iyo ashimwe ahita yumva ko aruta abandi.

25-31 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 28

Itandukaniro hagati y’umukiranutsi n’umuntu mubi

w93 15/5 26 par. 2

Ese ukurikira Yesu mu buryo bwuzuye?

“Abakiranutsi baba bifitiye icyizere nk’intare” (Imigani 28:1). Bagira ukwizera, bakishingikiriza ku Ijambo ry’Imana kandi bagakora umurimo wa Yehova babigiranye ubutwari nubwo bahura n’ibibazo bikomeye.

it-2 1139 par. 3

Gusobanukirwa

Kwirengagiza Imana. Abantu bakora ibyaha batangira gufata imyanzuro birengagije ibyo Imana ibasaba (Yobu 34:27). Abantu nk’abo umutima wabo ubahuma amaso bagatakaza ubushishozi, ntibabone ko ibikorwa bakora ari bibi (Zab 36:1-4). Nubwo bavuga ko basenga Imana, bashyira imbere ibitekerezo by’abantu bakabirutisha iby’Imana (Yes 29:13, 14). Babona ko ibikorwa byabo byo guta umuco nta cyo bitwaye bakabifata ‘nk’umukino’ (Img 10:23). Bakora ibibi byinshi, bakagira ibitekerezo by’ubupfapfa, kugeza ubwo bibwira ko Imana itabona ibibi bakora nk’aho Imana na yo yatakaje ubushobozi bwo kumenya icyiza n’ikibi (Zab 94:4-10; Yes 29:15, 16; Yer 10:21). Ibikorwa byabo n’imyitwarire yabo bigaragaza ko baba bavuga bati: “Yehova ntabaho,” bigatuma batamutekerezaho (Zab 14:1-3). Kubera ko bataba bayobowe n’amahame yo mu Ijambo ry’Imana, ntibashobora kubona ibintu uko biri cyangwa ngo babisobanukirwe neza. Nanone ntibasuzuma uko ibintu byagenze, ngo abe ari byo baheraho bafata imyanzuro ikwiriye.—Img 28:5.

it-1 1211 par. 4

Ubudahemuka

Kuba indahemuka birashoboka, ariko ntibiterwa n’imbaraga z’umuntu ku giti cye. Ahubwo biterwa n’uko umuntu afite ukwizera gukomeye kandi akiringira ko Yehova afite ubushobozi bwo kumukiza (Zab 25:21). Imana isezeranya abantu b’indahemuka ko izababera “ingabo ibarinda” n’“urukuta rurerure” rubakingira (Img 2:6-8; 10:29; Zab 41:12). Kubera ko baba bifuza kwemerwa na Yehova, bituma biyemeza gukurikiza inzira yo gukiranuka maze bakagira ubuzima bufite intego (Zab 26:1-3; Img 11:5; 28:18). Nk’uko byagendekeye Yobu, umukiranutsi ashobora guhura n’ibibazo kubera ko ababi bategeka kandi ashobora gupfana n’ababi. Ariko Yehova yizeza abagaragu be b’indahemuka ko azi ibyo bahanganye na byo kandi ko umurage wabo uzahoraho iteka. Nanone abizeza ko bazabaho neza mu gihe kizaza, bafite amahoro kandi bakabona ibyiza byose (Yobu 9:20-22; Zab 37:18, 19, 37; 84:11; Img 28:10). Nk’uko ibyabaye kuri Yobu bibigaragaza, kuba indahemuka ni byo bituma umuntu yemerwa n’Imana kandi akaba akwiriye icyubahiro, aho kuba ubutunzi umuntu afite (Img 19:1; 28:6). Abana bafite umubyeyi nk’uwo w’indahemuka baba bafite imigisha myinshi kandi bagira ibyishimo (Img 20:7), kuko babona umurage mwiza bakura kuri papa wabo, kuko aba avugwa neza kandi agahabwa icyubahiro.

Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

w01 1/12 11-12 par. 3

Ushobora kwirinda indwara y’umutima wo mu buryo bw’umwuka

Gukabya kwiyiringira. Abantu benshi bahitanwa n’indwara y’umutima babaga biyiringiye cyane ku byerekeranye n’ubuzima bwabo mbere gato y’uko indwara y’umutima ibagaragaraho. Akenshi, ibyo kujya kwisuzumisha kwa muganga barabihinyuraga cyangwa bakabiseka bavuga ko atari ngombwa rwose. Mu buryo nk’ubwo, hari bamwe bashobora kumva ko ubwo bamaze igihe runaka ari Abakristo, nta kintu gishobora kubahangara. Bashobora kwirengagiza ibyo kwisuzuma mu buryo bw’umwuka kugeza igihe bagwiririwe n’amakuba. Ni iby’ingenzi guhora tuzirikana inama nziza yo kwirinda gukabya kwiyiringira yatanzwe n’intumwa Pawulo, igira iti “uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.” Bihuje n’ubwenge kwemera ko dufite kamere yo kudatungana kandi tukajya twisuzuma buri gihe mu buryo bw’umwuka.—1 Abakorinto 10:12; Imigani 28:14.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze