ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Aburahamu na Sara bumviye Imana
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Aburahamu na Sara bapakira ibintu byabo kugira ngo bave muri Uri

      IGICE CYA 8

      Aburahamu na Sara bumviye Imana

      Hafi y’i Babeli hari umujyi witwaga Uri. Abantu bo muri uwo mujyi basengaga ibigirwamana byinshi. Ariko hariyo umuntu witwaga Aburahamu wasengaga Yehova gusa.

      Yehova yabwiye Aburahamu ati: “Va mu rugo rwawe no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.” Hanyuma Imana yaramusezeranyije iti: “Abazagukomokaho bazaba benshi, kandi nzaha abantu benshi bo ku isi ibintu byiza kubera wowe.”

      Aburahamu yiringiye Yehova nubwo atari azi aho yari agiye kumwohereza. Aburahamu, umugore we Sara, papa wa Aburahamu witwaga Tera na Loti, papa we akaba yaravukanaga na Aburahamu, bumviye Imana, bapakira ibintu byabo maze batangira urugendo rurerure.

      Aburahamu yari afite imyaka 75 igihe we n’umuryango we bageraga mu gihugu Yehova yari yaramubwiye ko azamwereka. Icyo gihugu cyitwaga Kanani. Bahageze, Imana yasezeranyije Aburahamu iti: “Iki gihugu cyose ureba, nzagiha abana bawe.” Icyakora, icyo gihe Aburahamu na Sara bari bashaje kandi nta mwana bari bafite. None se Yehova yari gukora iki ngo ibyo yasezeranyije Aburahamu bibe?

      Aburahamu n’umuryango we bagiye i Kanani

      “Ukwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira akava iwabo . . . akajya mu gihugu yagombaga kuzahabwa ngo kibe umurage we. Yemeye kuva iwabo, nubwo atari azi aho agiye.”​—Abaheburayo 11:8

      Ibibazo: Yehova yasabye Aburahamu gukora iki? Ni iki Yehova yasezeranyije Aburahamu?

      Intangiriro 11:29–12:9; Ibyakozwe 7:2-4; Abagalatiya 3:6; Abaheburayo 11:8

  • Amaherezo barabyaye!
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Abamarayika bari kuvugana na Aburahamu naho Sara ateze amatwi ari mu ihema

      IGICE CYA 9

      Amaherezo barabyaye!

      Aburahamu na Sara bari bamaze imyaka myinshi bashyingiranywe. Bari baravuye mu nzu nziza babagamo muri Uri, bajya kuba mu mahema. Ariko kubera ko Sara yiringiraga Yehova, ntiyitotombaga.

      Sara yifuzaga umwana cyane, ku buryo yabwiye Aburahamu ati: “Umuja wanjye Hagari aramutse abyaranye nawe, uwo mwana yaba ari nk’uwanjye.” Hagari yabyaye umwana w’umuhungu witwaga Ishimayeli.

      Sara atwite

      Imyaka myinshi nyuma yaho, igihe Aburahamu yari afite imyaka 99 naho Sara afite imyaka 89, babonye abashyitsi batatu. Aburahamu yabasabye kuza munsi y’igiti bakaruhuka kandi bagasangira. Ese abo bashyitsi bari ba nde? Bari abamarayika! Babwiye Aburahamu bati: “Umwaka utaha mu gihe nk’iki, wowe n’umugore wawe muzabyara umwana w’umuhungu.” Sara yari mu ihema ateze amatwi ibyo bavugaga. Yarasetse maze aribaza ati: “Ubu koko nzabyara kandi nshaje cyane?”

      Mu mwaka wakurikiyeho, Sara yabyaye umwana w’umuhungu nk’uko umumarayika wa Yehova yari yarabibasezeranyije. Aburahamu yamwise Isaka, bisobanura ngo: “Useka.”

      Igihe Isaka yari afite imyaka nk’itanu, Sara yajyaga abona Ishimayeli atoteza Isaka. Kubera ko Sara yashakaga kurinda umuhungu we, yasabye Aburahamu kwirukana Hagari na Ishimayeli. Aburahamu yabanje kwanga. Ariko Yehova yaramubwiye ati: “Umvira Sara. Nzita kuri Ishimayeli. Ariko ibyo nagusezeranyije bizaba binyuze kuri Isaka.”

      Sara afashe Isaka, barimo barareba Hagari na Ishimayeli bagiye

      ‘Nanone, ukwizera ni ko kwatumye Sara ahabwa imbaraga zo gutwita, kuko yabonaga ko uwatanze iryo sezerano ari uwo kwizerwa.’​—Abaheburayo 11:11

      Ibibazo: Sara yumvise abamarayika babwira iki Aburahamu? Yehova yarinze Isaka ate?

      Intangiriro 16:1-4, 15, 16; 17:25-27; 18:1-15; 21:1-14; Abaheburayo 11:11

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze