ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mwibuke umugore wa Loti
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Igihe Loti n’abakobwa be bavaga i Sodomu, umugore wa Loti yahindutse inkingi y’umunyu

      IGICE CYA 10

      Mwibuke umugore wa Loti

      Loti yabanaga na Aburahamu mu gihugu cy’i Kanani. Papa wa Loti yavukanaga na Aburahamu. Aburahamu na Loti baje kugira amatungo menshi cyane, ku buryo aho baragiraga habaye hato. Aburahamu yabwiye Loti ati: “Ntidushobora gukomeza kubana. None hitamo aho wifuza kujya, nanjye ndajya ahasigara.” Rwose Aburahamu ntabwo yikundaga.

      Loti yabonye ahantu heza hafi y’umujyi witwaga Sodomu. Hari amazi menshi n’ubwatsi bwiza cyane. Yahisemo aho hantu, yimukirayo we n’umuryango we.

      Abantu bo mu mujyi wa Sodomu n’abo mu mujyi wa Gomora wari hafi yaho, bakoraga ibibi. Bakoraga ibintu bibi cyane, ku buryo byatumye Yehova afata umwanzuro wo kurimbura iyo mijyi. Icyakora Imana yashakaga gukiza Loti n’umuryango we. Ni yo mpamvu yohereje abamarayika babiri kugira ngo bababwire bati: “Mugire vuba! Musohoke muri uyu mujyi! Yehova agiye kuwurimbura.”

      Loti ntiyahise awuvamo. Yakomeje gutinda. Abo bamarayika babonye atinze, bamufashe ukuboko baramusohora we n’umugore we n’abakobwa be babiri, babashyira hanze y’umujyi, barababwira bati: “Mwiruke! Muhunge mudapfa, kandi ntimurebe inyuma. Nimureba inyuma murapfa!”

      Imvura y’amazuku n’umuriro yaguye i Sodomu n’i Gomora

      Bageze mu mujyi witwaga Sowari, Yehova yagushije mu mujyi wa Sodomu n’uwa Gomora imvura y’amazuku n’umuriro. Iyo mijyi yombi yararimbutse. Igihe umugore wa Loti yasuzuguraga Yehova akareba inyuma, yahindutse inkingi y’umunyu. Icyakora Loti n’abakobwa be bararokotse kubera ko bumviye Yehova. Kuba umugore wa Loti yarasuzuguye Yehova, byarabababaje cyane. Ariko bashimishijwe n’uko bumviye ibyo Yehova yabasabye gukora.

      “Mwibuke umugore wa Loti.”​—Luka 17:32

      Ibibazo: Kuki Yehova yarimbuye Sodomu na Gomora? Kuki umugore wa Loti yahindutse inkingi y’umunyu?

      Intangiriro 13:1-13; 19:1-26; Luka 17:28, 29, 32; 2 Petero 2:6-9

  • Yrageragejwe
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Aburahamu na Isaka bagiye mu gihugu cya Moriya

      IGICE CYA 11

      Yarageragejwe

      Aburahamu yigishije umuhungu we Isaka gukunda Yehova no kwiringira amasezerano ye yose. Ariko igihe Isaka yari afite imyaka nka 25, Yehova yasabye Aburahamu gukora ikintu cyari kimukomereye cyane. Icyo kintu ni ikihe?

      Imana yabwiye Aburahamu iti: “Fata Isaka umwana wawe w’ikinege, ujye kumutambaho igitambo ku musozi wo mu gihugu cy’i Moriya.” Aburahamu ntiyari azi icyatumye Yehova amusaba gukora ikintu nk’icyo. Icyakora yaramwumviye.

      Aburahamu yazindutse kare mu gitondo, afata Isaka n’abagaragu babiri maze bajya mu gihugu cy’i Moriya. Bamaze gukora urugendo rw’iminsi itatu, batangiye kubona imisozi iri kure yabo. Aburahamu yabwiye abo bagaragu be ngo basigare aho, bamutegereze we na Isaka bajye gutamba igitambo. Aburahamu yahaye Isaka inkwi ngo azitware hanyuma na we afata icyuma. Isaka yabajije papa we ati: “Itungo turi butambeho igitambo riri he?” Aburahamu yaramusubije ati: “Mwana wa, Yehova arariduha.”

      Bamaze kugera ku musozi, bubatse igicaniro. Aburahamu yafashe Isaka amuzirika amaboko n’amaguru, maze amuryamisha ku gicaniro.

      Isaka ari ku gicaniro amaboko n’amaguru bihambiriye, Aburahamu na we afashe icyuma

      Aburahamu yafashe icyuma, ariko umumarayika wa Yehova amuhamagara ari mu ijuru ati: “Aburahamu! Ntiwice uwo mwana. Ubu noneho menye ko wizera Imana kuko wari ugiye gutamba umwana wawe ho igitambo.” Hanyuma Aburahamu yabonye isekurume y’intama, amahembe yayo yafashwe mu gihuru. Yahise ahambura Isaka amukura ku gicaniro maze agishyiraho ya ntama, aba ari yo atambaho igitambo.

      Kuva icyo gihe Yehova yise Aburahamu incuti ye. Waba uzi impamvu? Ni ukubera ko Aburahamu yakoraga ibyo Yehova yamusabaga byose, ndetse n’igihe yabaga adasobanukiwe impamvu.

      Aburahamu abohora Isaka

      Yehova yasubiriyemo Aburahamu isezerano rye rigira riti: “Nzaguha umugisha, kandi nzatuma abagukomokaho baba benshi.” Ibyo byasobanuraga ko Yehova yari guha umugisha abantu bose bakora ibyiza, binyuze ku muryango wa Aburahamu.

      “Imana yakunze abantu cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atazarimbuka, ahubwo azabone ubuzima bw’iteka.”​—Yohana 3:16

      Ibibazo: Aburahamu yagaragaje ate ko yiringiraga Yehova? Yehova yasezeranyije iki Aburahamu?

      Intangiriro 22:1-18; Abaheburayo 11:17-19; Yakobo 2:21-23

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze