ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Igihuru cyaka umuriro
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Mose ari iruhande rw’igihuru cyaka umuriro

      IGICE CYA 18

      Igihuru cyaka umuriro

      Mose yamaze imyaka 40 i Midiyani. Yashatse umugore abyara n’abana. Umunsi umwe ubwo yari aragiye intama hafi y’Umusozi wa Sinayi, yabonye ikintu gitangaje. Yabonye igihuru cy’amahwa cyaka umuriro ariko ntigishye ngo gishireho. Mose yegereye icyo gihuru ngo yitegereze neza, yumva ijwi rivugira muri icyo gihuru rigira riti: “Mose! Ntiwegere hano. Kuramo inkweto kuko aho hantu uhagaze ari ahera.” Ni Yehova wamuvugishaga akoresheje umumarayika.

      Mose yagize ubwoba, maze yitwikira mu maso. Iryo jwi ryaramubwiye riti: “Nabonye ukuntu Abisirayeli bababaye. Nzabakiza Abanyegiputa, mbajyane mu gihugu cyiza, kandi ni wowe uzakura abantu banjye muri Egiputa.” Ese uriyumvisha ukuntu Mose yumvise bimutunguye?

      Mose yarabajije ati: “Nibambaza uwantumye, nzasubiza iki?” Imana yaramusubije iti: “Uzababwire ko Yehova Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo, ari we wagutumye.” Hanyuma Mose yaravuze ati: “Abantu nibanga kwemera ibyo mbabwiye nzabigenza nte?” Yehova yahaye Mose ikimenyetso kimwizeza ko yari kumufasha. Yabwiye Mose ngo ajugunye hasi inkoni ye. Iyo nkoni yahise ihinduka inzoka. Mose yafashe umurizo w’iyo nzoka, irongera ihinduka inkoni. Yehova yaramubwiye ati: “Nukora icyo gitangaza, bazemera ko ari njye wagutumye.”

      Mose yabwiye Yehova ati: “Sinzi kuvuga neza.” Yehova yaramusubije ati: “Nzakubwira icyo uzavuga, kandi nzaguha Aroni umuvandimwe wawe agufashe.” Mose amaze kumva ko Yehova yari kumufasha, yafashe umugore we n’abana be basubira muri Egiputa.

      “Ntimuzahangayike mwibaza uko muzavuga cyangwa icyo muzavuga, kuko ibyo muzavuga muzabibwirwa muri uwo mwanya.”—Matayo 10:19

      Ibibazo: Ni iki Mose yabonye igihe yari aragiye intama? Yehova yashakaga ko Mose akora iki?

      Kuva 3:1–4:20; Ibyakozwe 7:30-36

  • Ibyago bitatu bya mbere
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Mose na Aroni bahagaze imbere ya Farawo

      IGICE CYA 19

      Ibyago bitatu bya mbere

      Abisirayeli bakoreshwaga imirimo ivunanye. Yehova yohereje Mose na Aroni kwa Farawo ngo bamubwire bati: “Reka abantu banjye bagende bansengere mu butayu.” Farawo yabasubije yirase ati: “Ibyo Yehova avuga nta cyo bimbwiye, kandi sinzareka Abisirayeli ngo bagende.” Farawo yahise abaha imirimo ivunanye kurusha iya mbere. Yehova yiyemeje guha Farawo isomo atari kuzibagirwa. Waba uzi uko yabigenje? Yateje Abanyegiputa Ibyago Icumi. Yehova yabwiye Mose ati: “Farawo yanze kunyumvira. Ejo mu gitondo azaba ari ku Ruzi rwa Nili. Uzamusangeyo umubwire ko amazi yose yo mu Ruzi rwa Nili agiye guhinduka amaraso, kuko yanze ko abantu banjye bagenda.” Mose yarumviye ajya kureba Farawo. Farawo yabonye Aroni akubita inkoni ye mu Ruzi rwa Nili, maze amazi yose ahinduka amaraso. Uruzi rwa Nili rwatangiye kunuka, amafi arapfa n’abantu babura amazi yo kunywa. Icyakora Farawo yakomeje kwanga ko Abisirayeli bagenda.

      Nyuma y’iminsi irindwi, Yehova yongeye gutuma Mose kwa Farawo ngo amubwire ati: “Nutemera ko abantu banjye bagenda, Egiputa izuzura ibikeri.” Aroni yafashe inkoni ye arambura ukuboko hejuru y’amazi, maze ibikeri bikwira mu gihugu hose. Abantu basangaga ibikeri mu mazu yabo, mu buriri bwabo no mu masahani yabo. Ahantu hose hari ibikeri. Farawo yasabye Mose ngo yinginge Yehova ahagarike icyo cyago. Farawo yamwijeje ko yari kureka Abisirayeli bakagenda. Yehova yahagaritse icyo cyago, maze Abanyegiputa barunda ibikeri byari byapfuye, bagira ibirundo byinshi cyane. Igihugu cyatangiye kunuka. Ariko na bwo, Farawo yanze ko Abisirayeli bagenda.

      Hanyuma Yehova yabwiye Mose ati: “Aroni nakubite inkoni ye mu mukungugu wo hasi, urahinduka imibu.” Ako kanya imibu yakwiriye mu gihugu hose. Abagaragu ba Farawo baramubwiye bati: “Iki cyago tugitejwe n’Imana.” Ariko na bwo Farawo yanze kureka Abisirayeli ngo bagende.

      Ibyago bitatu mu byago icumi byageze kuri Egiputa: Uruzi rwa Nili rwahindutse amaraso, igihugu cyuzura ibikeri n’imibu

      “Ngiye kubamenyesha imbaraga zanjye n’ubushobozi bwanjye, maze bamenye ko izina ryanjye ari Yehova.”​—Yeremiya 16:21

      Ibibazo: Ibyago bitatu bya mbere byari ibihe? Kuki Yehova yateje ibyo byago?

      Kuva 5:1-18; 7:8–8:19; Nehemiya 9:9, 10

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze