ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibindi byago bitandatu
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Inzige

      IGICE CYA 20

      Ibindi byago bitandatu

      Mose na Aroni bagiye kubwira Farawo ko Imana yari yabatumye iti: “Nutareka abantu banjye ngo bagende, ndateza igihugu cyose amasazi aryana cyane.” Ayo masazi yateye mu mazu y’Abanyegiputa, baba abakire cyangwa abakene. Igihugu cyose cyuzuye ayo masazi. Ariko mu karere k’i Gosheni, aho Abisirayeli bari batuye, ayo masazi ntiyahageze. Guhera kuri iki cyago cya kane, ibyago byageraga ku Banyegiputa gusa. Farawo yarabasabye ati: “Mwinginge Yehova adukize aya masazi. Ndareka Abisirayeli bagende.” Ariko Yehova amaze kubakiza ayo masazi, Farawo yisubiyeho. Ubu koko ni iki cyari gutuma Farawo yumva?

      Yehova yaravuze ati: “Farawo nakomeza kwanga kureka abantu banjye ngo bagende, amatungo y’Abanyegiputa azarwara apfe.” Bukeye amatungo y’Abanyegiputa yatangiye gupfa. Ariko amatungo y’Abisirayeli ntiyapfuye. Farawo yakomeje kwanga ko Abisirayeli bagenda.

      Hanyuma Yehova yabwiye Mose ngo asubire kwa Farawo atumurire ivu mu kirere. Iryo vu ryahindutse ivumbi ryuzura mu kirere rijya ku Banyegiputa bose. Iryo vumbi ryatumye Abanyegiputa bose n’amatungo yabo barwara ibibyimba byamenekaga bikaba ibisebe. Nubwo byagenze bityo ariko, Farawo yanze kurekura Abisirayeli.

      Ibyago byageze kuri Egiputa, icya 4 kugera ku cya 6: amasazi aryana cyane, amatungo apfa, ibibyimba

      Yehova yongeye gutuma Mose kwa Farawo ngo amubwire ati: “Ese uracyakomeza kwanga ko abantu banjye bagenda? Ejo urubura ruzagwa mu gihugu.” Bukeye bwaho, Yehova yagushije urubura n’umuriro, n’inkuba zirakubita. Iyo ni yo mvura yarimo urubura yaguye ari nyinshi cyane mu mateka ya Egiputa. Ibiti n’imyaka yose byarangiritse uretse ibyo mu karere k’i Gosheni. Farawo yarababwiye ati: “Mwinginge Yehova ahagarike ibi bintu! Nanjye ndabareka mugende.” Ariko imvura n’urubura bimaze guhagarara, Farawo ntiyabarekuye.

      Hanyuma Mose yabwiye Farawo ati: “Inzige zizarya ibyasigaye byose bitangijwe n’urubura.” Hateye inzige nyinshi zirya ikintu cyose cyari cyasigaye mu mirima no ku biti. Farawo yarabasabye ati: “Mwinginge Yehova adukize izi nzige.” Ariko Yehova amaze kubakiza inzige, Farawo yakomeje kwanga kurekura Abisirayeli.

      Yehova yabwiye Mose ati: “Rambura ukuboko kwawe ugutunge hejuru.” Ako kanya mu gihugu hose hahise haba umwijima mwinshi. Abanyegiputa bamaze iminsi itatu yose nta wugira icyo abona. Abisirayeli ni bo bonyine bari bafite urumuri mu mazu yabo.

      Ibyago byageze kuri Egiputa, icya 4 kugera ku cya 6: amasazi aryana cyane, amatungo apfa, ibibyimba

      Farawo yabwiye Mose ati: “Nimugende. Ariko musige intama n’inka zanyu hano.” Mose yaramusubije ati: “Tugomba kujyana amatungo yacu, kugira ngo tuyatambire Imana yacu.” Farawo yararakaye cyane. Yamubwiye nabi ati: “Mva imbere! Ninongera kukubona, nzakwica.”

      “Muzongera kubona itandukaniro riri hagati y’umukiranutsi n’umunyabyaha n’umuntu ukorera Imana n’utayikorera.”—Malaki 3:18

      Ibibazo: Ni ibihe byago bindi Yehova yateje? Byari bitandukaniye he n’ibyago bitatu bya mbere?

      Kuva 8:20–10:29

  • Icyago cya cumi
    Amasomo wavana muri Bibiliya
    • Umugabo w’Umwisirayeli ari gusiga amaraso ku mpande z’umuryango

      IGICE CYA 21

      Icyago cya cumi

      Mose yabwiye Farawo ko atari kuzagaruka kumureba. Ariko mbere y’uko agenda yaramubwiye ati: “Ahagana saa sita z’ijoro, abana bose b’imfura bo mu gihugu cya Egiputa barapfa, uhereye ku mfura yawe ukageza ku mfura y’umugaragu.”

      Yehova yategetse Abisirayeli gutegura ibyokurya byihariye. Yarababwiye ati: “Mubage isekurume y’ihene cyangwa y’intama imaze umwaka umwe ivutse, amaraso yayo muyasige ku mpande z’umuryango w’inzu yanyu. Mwotse izo nyama, muzirishe imigati itarimo umusemburo. Mukenyere, mwambare inkweto mwitegure kugenda. Iri joro ndabakiza.” Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu Abisirayeli bishimye?

      Ahagana saa sita z’ijoro, umumarayika wa Yehova yagiye ku nzu zose zo muri Egiputa. Yishe umwana w’imfura wari mu nzu yose itari isize amaraso ku muryango. Icyakora ntiyishe abari mu nzu ziriho amaraso. Abantu bose bo muri Egiputa, baba abakire cyangwa abakene, bapfushije umwana. Ariko nta mwana n’umwe wo mu Bisirayeli wapfuye.

      Ndetse n’umwana wa Farawo yarapfuye. Farawo yananiwe kubyihanganira, ahita abwira Mose na Aroni ati: “Muhaguruke muve hano. Mugende mukorere Imana yanyu. Mufate n’amatungo yanyu mugende.”

      Abisirayeli bavuye muri Egiputa bamurikiwe n’ukwezi kwakaga cyane, bagenda mu matsinda bakurikije imiryango yabo. Abagabo b’Abisirayeli bari 600.000, bari kumwe n’abagore n’abana benshi. Hari n’abandi bantu benshi bajyanye na bo kugira ngo bajye basenga Yehova. Icyo gihe Imana yari ikijije Abisirayeli.

      Buri mwaka bagombaga kujya bibuka ko Yehova yabakijije, bagategura bya byokurya byihariye. Icyo gikorwa bacyitaga Pasika, iryo jambo rikaba risobanura “kunyura ku kintu.”

      Abisirayeli bava muri Egiputa

      “Icyatumye nkureka ugakomeza kubaho, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi izina ryanjye rimenyekane mu isi yose.”​—Abaroma 9:17

      Ibibazo: Icyago cya cumi cyari ikihe? Abisirayeli basabwaga gukora iki kugira ngo bacyirinde?

      Kuva 11:1–12:42; 13:3-10

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze